Rusizi: Indembe zaburaga aho zakirirwa mu bitaro bya Mibilizi zasubijwe

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi mu karere Rusizi buravuga ko bwishimira ko ikibazo bwari bumaranye igihe cy’inyubako nto cyane yakirirwamo indembe ku buryo zaburaga ubwisanzure bikaba byatera ibindi bibazo cyamaze kubonerwa igisubizo kirambye nyuma y’aho yaguriwe,indembe zibigana zifashwe mu buryo zari zimaze igihe zifuza. Ikibazo cy’aho indembe zakirirwa mu bitaro bya Mibilizi cyigeze kuvugwaho cyane mu […]

Nyamasheke: Abayobozi b’ibigo by’imari bafata ibyemezo bidahwitse bagiye kujya babiryozwa

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ( RCA) buraburira abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse( SACCOs) bafata ibyemezo bidahwitse bishobora gushyira mu bibazo umutungo w’abaturage bashinzwe,ko itegeko rishya rigenga amakoperative ryabashyiriyeho ibihano bikakaye , bisobanutse kuruta uko byari bimeze mu ryari risanzwe, bagasabwa kwitwararika mu micungire n’ifatwa ry’ibyo byemezo kuko ngo uwo bizajya bigaragara ko icyemezo yafashe cyagize ingaruka […]

Nyamasheke: Ikigo nderabuzima cya Karengera gishobora guhindurwamo ibitaro vuba

Abaturage b’umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke n’indi bihana imbibi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karengera, mu bihe bya vuba biri imbere bashobora kuzaba bafite ibitaro bigezweho bivurizaho nk’uko babyijejwe na Musenyeri Kayinamura Samuel,umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com nyuma yo gutaha ku mugaragaro Conference ya Nyabinaga iri muri […]

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 74 yasanzwe mu mugezi yapfuye

Mu mugezi wa Shangazi uri mu mudugudu wa Shangazi mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke, ubwo abaturage bawunyuragaho bazindutse bajya mu mirimo yabo mugitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo,basanzemo umukecuru Kamabera w’imyaka 74 y’amavuko yapfuye, kugeza ubwo yashyingurwaga mu masaha y’igicamunsi cy’uwo wa 8 Ugushyingo iby’urupfu rwe byari bikiri urujijo hataramenyekana neza […]

Rusizi: Abarerera mu ishuri rya Rugete bararisabira kwitabwaho byihariye ngo uburezi buhatangirwa burusheho kugira ireme

ababyeyi_basabye_ko_ishuri_ryabo_ryakwitabwaho_by_umwihariko_kubera_uruhuri_rw_ibibazo_birirangwamo.jpg

Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Rugete riri mu kagari ka Rwambogo,mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi baravuga ko nubwo ikibazo cy’ibyumba by’amashuri cyari cyarabaye ingorabahizi kigenda gikemuka bikagabanya cyane ubucucike bwaharangwaga , n’abana bataga ishuri kubera kubura aho bigira hafi baratangiye kugaruka, riri mu ruhuri rw’ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi rihatangirwa bifuza ko […]

Nyamasheke/Karambi: Bifuza kongererwa inguzanyo no kugabanirizwa inyungu bazitangaho kubera Covid-19

umucungamutungo_wa_karambi_vision_sacco_bumbali_machiavel_aavuga_ko_hakozwe_byinshi_ngo_ibyifuzo_by_abaturage_bisubizwe_kandi_ko_aho_bishoboka_ubuvugizi_buzakomeza.jpg

Abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS) ikorera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga imirimo y’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori,gutwara ibintu n’abantu, n’indi bavuga ko yagizweho ingaruka na COVID-19, barashimira Leta yabagobotse ikabaha inguzanyo izahura imikorere yabo yagizweho ingaruka na COVID-19 ku nyungu nto cyane ngo babashe kongera gukora, bakayisaba ariko kongera kureba uko […]

Nkombo: Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babata bakigendera kubera kutagira icyo binjiza

Abagore bo ku Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bagihanganye n’imibereho mibi cyane,y’imvune zikabije aho usanga umugore ahetse umutwaro uremereye cyane ku mugongo, ku rutugu hari umwana, atwite n’undi cyangwa yaba adatwite agaheka uwo mutwaro umwana akamuhambira mu gatuza akagenda urugendo rurerure bitewe n’aho awujyanye, bakavuga ko iyo mibereho ibasajisha imburagihe nta n’ikigaragara bayinjizamo […]

Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byashyiriyeho abivuza bataha uburyo bwo kubavura iminsi yose n’amasaha yose y’icyumweru

Mu gihe mu bitaro byinshi mu gihugu usanga mu mpera z’icyumweru (weekend) cyangwa nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi isanzwe havurwa indembe gusa,abivuza bataha cyangwa bimwe bivugwa ko batarembye cyane bajyayo mu mpera z’icyumweru bakabwirwa ko bazagaruka ku wa mbere, abagiyeyo kwivuza mu minsi isanzwe ugasanga abaganga basiganwa n’amasaha saa kumi n’imwe z’umugoroba […]

Rusizi: Komite nyobozi y’Akarere isize ihinduye abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa

Gitifu w'Akarere ka Rusizi ukayobora ubu by'agateganyo, Mutesi Priscah asanga na we bitumvikana kwimurira ahandi udatanga umusaruro nubwo na we inama yabikoze yari ayirimo.

Nk’uko byagaragaye mu myanzuro y’inama ya komite nyobozi y’aka karere yateranye ku wa 12 Ukwakira uyu mwaka, ikaba yaragiye hanze ku wa 29 Ukwakira na Bwiza.com ikayibonera kopi, harimo n’iyimurwa ry’abanyamabanga nshingwabikorwa na ba SEDO b’utugari bose hamwe 36, bagomba kuvanwa mu two bakoreraragamo bajyanwa mu tundi, bigateganywa ko amabaruwa bazayahabwa ku wa 1 Ukuboza […]

Karongi: Umuryango wari umaze igihe uzererana abana wahawe inzu usaba n’icyo uyiriramo

uyu_muryango_uvuga_ko_nubwo_wahawe_inzu_ariko_unugarijwe_n_imirire_mibi.jpg

Ntibaseba Emmanuel w’imyaka 27 uvuga ko afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu gatuza yasigiwe n’imvune yagize mu myaka 12 ishize, n’umugore we Nyiraminani Costasie w’imyaka 26 batuye mu mudugudu wa Kagabiro,akagari ka Kagabiro,mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi, bavuga ko imibereho mibi ituruka ku bukene bukabije bafite byatumye bari bamaze igihe bazererana abana babo […]

Rusizi: Abiciye Abatutsi muri Paruwasi ya Mibilizi basabye imbabazi bahangayikishijwe na bagenzi babo batabikozwa

abishe_abiciwe_imiryango_ya_bombi_n_abanyobozi_banyuranye_mu_ifoto_y_urwibutso_nyuma_y_igikorwa_cyo_gusaba_imbabazi_no_kuzitanga.jpg

I Mibilizi mu Murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahungiye abatutsi benshi cyane bumva ko nta watinyuka gusanga undi ngo amwicire ahantu hatagatifu bahaga icyubahiro cyane, ariko batungurwa no kuhasangwa n’abicanyi bakabakorera ibyo babakoreye, bamwe mu bijanditse muri ayo marorerwa bakaba baratangiye […]

Padiri Ubald yankanguriraga gusaba imbabazi uwo niciye se, nkabyita amayeri y’Inkotanyi_Umuturage w’i Rusizi

nikuze_nicolas_na_mukarurangwa_mariane_nyuma_yo_gutangirana_gahunda_y_ubumwe_n_ubwiyunge_igamije_gusaba_imbabazi_no_kuzitanga_bunze_ubumwe.jpg

Nikuze Nicolas w’imyaka 59, wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi avuga ko muri gereza ya Rusizi hari abacyinangiye badashaka gusaba imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyita ibya politiki yo gutuma bivananamo, kuko na we ubwo yari ayifungiyemo, ngo abazaga barimo na Padiri Ubald Rugirangoga kumukangurira gusaba imbabazi abo yiciye […]

Rusizi: Abakozi 3 ba SACCO birukanywe bazira miliyoni 2 bivugwa ko banyereje

Ku wa 21 Ukwakira ni bwo inama y’ubuyobozi ya Umusingi SACCO Gihundwe ibigiriwemo na Banki nkuru y’igihugu( BNR) yafashe icyemezo cyo kwirukana Kangabo Chantal wari umucungamutungo wayo, Hagenimana Jacques wari umubaruramari na Ingabire Alice wari umubitsi wayo mukuru, nyuma y’igenzura BNR yakoze igasanga baranyerejemo miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na perezida w’agateganyo […]

Rusizi: Imihanda itaramba,postes de santé zidakora,ibice by’umujyi n’icyaro bitazi amazi meza-Bimwe mu bibazo bitegereje njyanama nshya

Perezida wa njyanama ya Rusizi Mvuyikongo Jean Claude avuga ko yishimira ibyo bagezeho,ibitaragezweho na byo bitabaye ubushake bwabo.

Ku wa 22 Ukwakira ni bwo njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye bwa nyuma inasezeranaho. Nubwo yagaragaje byinshi yagezeho, bamwe mu bajyanama n’abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko ibyagezweho ari byiza koko binashimishije ariko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa bigasenyuka bitamaze kabiri kubera kubakwa nabi cyangwa kutitabwaho nyuma yo kubakwa, ibyubakwa ntibikore icyo byubakiwe,inyubako zatwaye Leta […]

Rusizi: Mwarimu avuga ko umunyeshuri we yamukubise ikibando mu mutwe

Habingabire Nicodem w’imyaka 35, wigisha muri GS Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, yatangirije Bwiza.com ko yumva amerewe nabi mu mutwe,umusaya wose w’iburyo n’urutugu, ugutwi kw’iburyo nako kutumva neza nyuma yo gukubitwa ikibando mu mutwe bigafata n’icyo gice cyose bikozwe n’umunyeshuri yigisha mu mwaka wa 2 w’ayisumbuye witwa Cyiza Damien w’imyaka 18. […]

Rusizi: Amashuri atangiranye n’ibura ry’abarimu bagera ku 120

Ibyumba by'amashuri bishya byubatswe byitezweho kutuma ubucucike bwagaragaraga cyane bugabanuka bifatika.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko nubwo bwishimira ko itangira ry’amashuri rije ibyumba by’amashuri 754 byubatswe hafi ya byose bigiye kuzura ndetse binigirwamo, bikaba byaragabanije ubucucike bw’abana ku kigero gishimishije , ikibazo cy’ingutu amashuri yo muri aka karere atangiranye ari ibura ry’abarimu bagera ku 120. Iki kibazo cy’ibura ry’abarimu rivuza ubuhuha muri aka karere bamwe […]

Rusizi: Urubyiruko ruvuga ko rukenana impano rwifitemo kuko rudafashwa kuzibyaza umusaruro

img-20211021-wa0020.jpg

Rumwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Rusizi ruvuga ko rukenana impano zinyuranye rwifitemo ziba zagombaga kurutungana n’imiryango yarwo,urukiri mu mashuri rukabona amafaranga y’ishuri bitagoranye,urwarangije izo mpano zikarubera igishoro,nyamara ntirufashwe, dore ko hari rwinshi mu mirenge itandukanye y’aka karere n’ibitangazamakuru binyuranye byagiye bifasha mu kugaragaza ubwo buhanga rwifitemo ariko ntirugire icyo rufashwa n’ubuyobozi ngo ruzikuze, […]

Rusizi: Umusekirite kuri banki yirashe ikirenge none arembeye mu bitaro bya Gihundwe

Aha ku gitanda mu bitaro yavugaga ko yumva aribwa cyane.

Nkundabagenzi JMV w’imyaka 41 y’amavuko wasezerewe mu ngabo z’uRwanda, akaba ari umusekirite ( ushinzwe umutekano) w’imwe mu mabanki yo mu mujyi wa Rusizi arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo kwirasa ikirenge ,akavuga ko byaturutse ku burangare yagize ubwo yagenzuraga imbunda zari ziri mu bubiko bwazo, imwe muri zo yari irimo isasu atabizi akayigenzura icuritse […]

Nkombo: Kutamenya gusoma no kwandika mu ntandaro z’imvune n’imibereho mibi y’abagore

nyirambazimitima_colette_w_imyaka_59_ngo_kumenya_gusoma_no_kwandika_bimuhaye_urufunguzo_rwo_guhangana_n_ubuzima_buri_imbere.jpg

Abenshi mu bagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bagaragara mu mirimo y’imvune nkaho usanga bamwe bahetse imifuka y’amakara n’indi mizigo banatwite cyangwa abafite utwana duto baduhetse mu bituza, hakaba n’abo usanga mu mirimo yo guheka amatafari n’ibindi bikoresho byo kubaka aha ku Nkombo, benshi muri bo bakavuga ko kubera kutamenya gusoma […]

Rusizi: Abagana ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo barasaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo kiri mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko hari abagira ibibazo by’amaso n’amenyo bakabura uko babyivuza kubera ko ku kigo nderabuzima cyabo nta baganga b’indwara zayo bahari,kugera ku bitaro bya Mibilizi hakababera kure cyane kuko bibasaba kurara nzira,bakavuga ko begerejwe izi serivisi hafi byababera […]

Nyabihu: REG irizeza Meya ko abaturage bazishyurwa ibyabo bangirijwe

Mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko mu karere ayoboye hari abaturage barenga 1000 REG yangirije ibyabo aho yacishije insinga z’amashanyarazi mu myaka irenga2 ishize n’ubu bakaba batarishyurwa , agasaba ko bakwishyurwa vuba bakareka gukomeza gusiragira, ubuyobozi bwa REG buramwizeza kuba bwavanye iki kibazo mu nzira mu gihe cya vuba . Mu […]

Rusizi: Baratakambira perezida Kagame kubera urugendo rw’ibilometero birenga 25 bagana ikigo cy’imali

Karwera Eugénie asanga abagore batatera imbere badafite ikigo cy'imari hafi yabo bagana

Abaturage b’akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barataka kudindira mu iterambere baterwa n’amafaranga yabo akomeje kwangirika,amwe bavuga ko aribwa n’imbeba n’ingurube andi akibwa n’abajura,andi bamwe mu baturage nk’abakuze bakayoberwa aho bayabitse kubera kugenda bayataba ahantu hanyuranye ngo hatagira abayiba, abakora muri VUP n’abafata inkunga y’ingoboka na bo bakarira kubera gucyura […]

Nyamasheke: Bamwe mu bagore bavuga ko bagikeneye byinshi byababohora ingoyi y’ubukene

img-20211017-wa0030.jpg

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bukora ibishoboka byose ngo abagore bo mu bice by’icyaro cyane babashe kugira ikibazamura, hakoreshejwe kubabumbira mu bimina bakigishwa kuzigama,ndetse no kubashishikariza kugana ibigo by’imari bikabafasha kwiteza imbere, bamwe muri aba bagore baravuga ko ubushobozi bwo gukora ku ifaranga bukiri hasi cyane, bagasaba Leta kuhongera imishinga itanga akazi kababeshaho, […]

GS Saint Paul Muko: Ubufatanye n’ababyeyi bwahesheje abana gutsinda mu buryo budasanzwe

Umuyobozi wa GS Saint Paul Muko padiri Uwingabire Emmanuel ( uwa 2 uturutse i buryo) avuga ko iyo ishuri rifitanye imikoranire inoze n'ababyeyi nta kibuza umusaruro ushimishije kuboneka

Ishuri GS Saint Paul Muko ryo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi riravugwaho gutsindisha abana bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu buryo budasanzwe, bikanavugwa ko ryaba ari ryo ryonyine ry’uburezi bw’ibanze mu gihugu ngo ryakoze ibisa n’ibitangaza nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bushinzwe uburezi muri aka karere, aho mu bana 124 bakoze ikizamini cy’icyiciro […]

Nubwo twabuze abacu n’ibyacu turiho kubera Perezida Kagame_Intwaza za Rusizi

umuhuzabikorwa_w_uru_rugo_adele_bamuzinire_asaba_ko_n_abandi_bageze_mu_zabukuru_badafite_epfo_na_ruguru_bakwiye_kugira_uburyo_bitabwaho_kuko_baba_bafite_ibibazo_biremereye_cyane.jpg

Abakecuru n’abasaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe abatutsi bazwi ku izina ry’intwaza baba mu kigo Impinganzima mu mujyi wa Rusizi, baravuga ko nubwo biciwe imiryango yose bakamaririza muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakabura imitungo yabo yose bagasigarira aho nyuma bakabaho mu bwigunge bukabije, benshi muri bo bagakurizamo ihungabana rikaze n’ubu bagihanganye na ryo, barashimira cyane perezika […]

Rusizi: Bamwe mu bakoze Jenoside bavuga ko bacibwa intege zo gusaba imbabazi n’abo bayikoranye babita abagambanyi

bizimana_onesphore_yongera_gusaba_ku_mugaragaro_imbabazi_nyiransengiyumva_fabienne_yiciye_se_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi bateye intambwe yo gusaba imbabazi abo bayikoreye, binyuze muri gahunda y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bafashwamo na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyoseze gatulika ya Cyangugu,baravuga ko bagihanganye n’urucantege ruturuka mu bo bayikoranye babita abagambanyi bashaka kubabuza inzira barimo y’ubumwe n’ubwiyunge, bagasaba […]

Ibitaro bya Mibilizi byagejejwemo imashini n’umuganga kabuhariwe mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa

dr_tuyizere_olivier_muganga_w_amenyo_n_izindi_ndwara_zo_mu_kanwa_ku_bitaro_bya_mibilizi_avuga_ko_iyi_mashini_izafasha_mu_gutanga_serivisi_nyinshi_zo_muri_uru_rwego_zitangirwa_ku_bitaro_bike_mu_gihugu.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi buravuga ko mu byo bwishimira bumaze kugeraho nyuma y’uko MINISANTE ibufashije gukemura ikibazo cy’ingutu bwari bufite cyo guhemba abakozi barenze ubushobozi bwabwo, abenshi muri bo iyi minisiteri igatangira kubahemba bikanagira uruhare mu mpinduka mu mitangire ya serivisi ababigana binubiraga, ari imashini igezweho mu kuvura amenyo n’izindi ndwara […]

Ntacyo twageraho dukomeje gucungira imibereho ku burobyi gusa_ Abaturage ba Nkombo

abaturage_n_abayobozi_babo_nyuma_yo_kubashyikiriza_imashini_itunganya_imyumbati_n_ibinyampeke_nka_kimwe_mu_bisubizo.jpg

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ubukungu bugenda buhungabana kuko abenshi muri bo bacungiraga ku burobyi bwo mu kivu ubu butagitanga umusaruro nka kera, ubutaka busharira n’ubworozi budatera imbere kubera kubura ubwatsi bw’amatungo n’indwara zikunda kuyazahaza, ubushobozi buke bw’amafaranga butuma nta n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagaragara bituma n’abahakora ibikorwa […]

Rusizi: Abarokotse Jenoside bavuga ko abayijanditsemo badakozwa ibyo gusaba imbabazi ari bo bakoma mu nkokora inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

mukandasumbwa_marie_goretti_uhagarariye_ibuka_mu_kagari_ka_kamurera_avuga_ko_ababazwa_n_abantu_kugeza_ubu_badatera_intambwe_yo_gusaba_imbabazi_abo_bahemukiye_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bavuga ko baterwa impungenge n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi barimo n’abayifungiwe bakarangiza ibihano byabo muri gereza bagataha, ariko ibyo gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye ntibabikozwe, bakavuga ko aba ari bo bakoma mu nkokora intambwe yagomabaga […]

Rusizi/Bweyeye: Bavuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi ngo bikure mu bukene bw’akarande

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakora byinshi ngo babakure ku ngoyi y’ubukene isa n’iyababayeho akarande babagezaho byinshi by’iterambere, hagikenewe imbaraga nyinshi zo kubafasha kwikura muri ubu bukene kuko hari aho bukigaragara cyane mu baturage cyane cyane abatagira aho bahinga n’itungo borora bagasaba ko aka […]

Rusizi: Abagana ibitaro bya Mibilizi barishimira impinduka mu mitangire ya serivisi

abagana_ibi_bitaro_baravuga_ko_bigaragaza_impinduka_mu_mikorere_kuruta_mu_myaka_ishize.jpg

Abagana ibitaro bya Mibilizi biri mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ko basigaye bahakirirwa neza babigannye,bitandukanye no kuva mu myaka ya 2016 kugeza muri 2019, aho bahuraga n’abaganga n’abaforomo babuka inabi aho kubaha serivisi zinoze kugeza n’aho bamwe bazinukwa kongera kuhivuriza, abahakora bakavuga ko iyo serivisi mbi koko yahabaga ariko […]

‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

Yankurije Marie Goretti na Nsengiyumva Jérémie basanga uburyo bizemo basa n'abapfunyikiwe amazi,bagasaba ko abazahiga nyuma yabo hari byinshi byahinduka ngo babashe kugira icyo bahakura.

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye muri GS Saint Justin Nyaruteja riri mu mudugudu wa Nyaruteja, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, n’ababyeyi babo baravuga ko batiteze umusaruro muri icyo kizamini kuko mu masomo 9 bakoze agera kuri 5 batari barigeze bayiga kubera kubura abarimu, bagasaba MINEDUC kwita […]

Rusizi: Bamwe mu babyeyi baba bagira uruhare ku guterwa inda kw’abana babo

Abayobozi b'ibigo by'amashuri,abarezi n'abandi bayobozi baravuga ko ku bufatanye bahagurukiye kurwanya inda z'imburagihe mu bangavu muri aka karere.

Bamwe mu babyobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rusizi byagiye bigaragaramo abangavu batewe inda bavuga ko nyuma yo kubikurikirana bagiye basanga uruhare runini mu iryo terwa ry’inda rufite n’ababyeyi b’abana babahozaga ku nkeke babahatira gushaka abagabo bakiri bato,abandi bakabima ibyo bakenera birimo n’ibikoresho by’ishuri kugeza n’aho umwana ajya guhingiririza abyishakira yagaragaza ko arambiwe ubuzima nk’ubwo […]

Rusizi: Inshuke zitigaga kubera kubura aho zigira zujurijwe ibyumba by’amashuri bigezweho

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ( i buryo) n'abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza ababyeyi ishuri ry'abana babo bato bujurijwe.

Ababyeyi bo mu kagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, nyuma yo gushyikirizwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem ibyumba by’amashuri y’inshuke bubakiwe ku bufatanye n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa( AEE) n’abafatanyabikorwa bawo, baravuga ko bagiye gushishikariza bagenzi babo,baba abatuye aka kagari n’abagaturiye bari barabuze aho bajyana abana babo hafi guhaha ubumenyi n’uburere,kuko […]

Rusizi/ Mururu: Abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka baravuga ko batorohewe n’imibereho

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi basanzwe bafite abana bafashwa mu mibereho n’umushinga RW 0394 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Cyirabyo, bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoreraga i Bukavu muri Kongo, baravuga ko muri iki gihe cya COVID-19 imibereho yarushijeho kugorana kuko igishoro gito bakoreshaga cyashize kandi bamwe […]

Rusizi:Umuhanda mubi watumye Musenyeri Edouard Sinayobye akora urugendo rw’ibilometero birenga 8 n’amaguru

Kiliziya nshya yafunguwe ikanahabwa umugisha na Musenyeri Edouard Sinayobye.

Ubwo yajyaga gufungura no guha umugisha santarali nshya ya Nyaruteja mu mudugudu wa Nyaruteja,mu kagari ka Rwambogo,mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi ku wa 13 Nzeri, Musenyeri Edouard Sinayobye,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu, yageze mu muhanda Ruhunde- Nyaruteja,abawukoresha bavuga ko ari uw’ibilometero birenga 5,uturuka ku muhanda munini Butare- Bweyeye agenze urugendo rungana […]

Nyamasheke: Mu myaka 4 gusa abangavu barenga 700 batwaye inda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko imibare y’abangavu batewe inda z’imburagihe kuva muri 2017 kugera muri 2020 uteye inkeke ,aho abagera kuri 719 bazitwaye barimo n’umwana wari ufite imyaka 12 gusa yiga mu mashuri abanza wayitewe n’umusore wo mu muryango we wahise anahunga igihugu n’ubu bitazwi aho aherereye, bukavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane gisaba […]

Ntiwabwiriza ubutumwa abashonje ngo babwumve- Past. Hakizimana Félicien

Umushumba wa EMLR paruwasi ya Kamembe,Rév.Hakizimana Félicien ( wambaye ishati y'umukara) asanga kubwiriza ubutumwa ushonje ngo abwumve bidashoboka ari yo mpamvu bahitamo gufasha n'abatishoboye.

Umushumba w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kamembe,Rév. Hakizimana Félicien avuga ko mu bakirisitu ayoboye harimo benshi bari basanzwe baba mu buzima buciriritse bagizweho n’ingaruka za COVID -19 zirimo kubura imirimo n’ikendera ry’iyo bakoraga, abo bari basanzwe bitaho mu mushinga RW0152 Umuganda ukorera muri iri torero basanzwe batishoboye na bo bagiye bahura n’igabanuka ry’uturimo […]

Rusizi/ Kamembe: Bababazwa no kunywa amazi y’ibirohwa kandi ikigega gikwirakwiza amazi mu mujyi cyubatse mu mudugudu wabo

Uyu musore utuye mu ri uyu mudugudu ikigega cyubatsemo aravuga ko aya mazi ayakuye kure kandi atari meza yo kunyobwa akibaza ikibura ngo na bo ameza abagereho nk'abandi banyamujyi.

Abaturage bo mu mudugudu wa Kamubaji,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi baravuga ko bababazwa no kuba bakomeje kunywa amazi y’ibirohwa bavoma mu bishanga no mu mibande inyuranye,abagize ngo baranywa amazi meza ijerikani ikabageraho ihenze, abandi bakambuka bajya kuvoma mu midugudu yindi kure kandi ikigega gikwirakwiza amazi meza mu mujyi wa […]

Nyabihu:Barasaba perezida Kagame kwibutsa abahavuka kugaruka kugateza imbere nk’uko yabikoze i Nyamagabe

Uru rutare rwa Nkuri rutunganijwe neza ngo ruri mu byakwinjiriza Akarere

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba baravuga ko bababazwa no kuba benshi mu bahavuka baba ahandi basa n’aho ntacyo bakamariye, bikagaragazwa no kuba nta hoteli n’imwe kagira kandi gakeneye nyinshi bitewe n’abakagenda bakirirwamo bwakwira bakajya kwirarira I Musanze na Rubavu, na twa Moteli 3 duhari tukaba tutari ku rwego rwo kwakira abifite […]

Rusizi: Hibazwa impamvu urubyiruko rudohoka mu gushora imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi

Umushumba wa EPR paruwasi ya Kamembe, Rév.Umurutasate Jean Nepomscène avuga ko kugira ngo urubyiruko rurusheho gutera imbere rukwiye no kwirinda imvugo z'urucantege nka nta myaka 100 n'izindi nk'izo.

Nubwo ubuyobozi bunyuranye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko bashyira ingufu nyinshi mu gukangurira urubyiruko gushora imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bukozwe kinyamwuga kubera inyungu nyinshi ziburimo, rumwe mu rubyiruko ruracyagenda biguru ntege muri uru rwego ahubwo ugasanga ruvuga ko akazi kabuze,urundi rwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi ruvuga ko byinjiza vuba […]

Nyamasheke: Asiga akingiranye umwana we ufite ubumuga, akajya gushaka imibereho kubera kubura ukundi agira

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_asaba_abaturage_kutavutsa_abana_bafite_ubumuga_uburenganzira_bwabo.jpg

Mu gihe bivugwa ko hari bamwe mu baturage bagikingirana cyangwa bahisha abana babo bafite ubumuga bakababuza uburenganzira bunyuranye burimo n’ubwo kwisanzura no kugera aho abandi bari, Nyiransabimana Berthe wo mu mudugudu wa Kagatamu,akagari ka Kagatamu,mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke,avuga ko na we ari muri abo basiga bakingiranye abana abafite ubumuga bakigendera kuko […]

Nyamasheke: Mukabugingo Naome yasubije Eric amafaranga yari yaramuhaye ayita inkwano nyuma yo kuvugwaho kumubenga

Mukabugingo Naome asaba umukunzi we kumusaba imbabazi.

Nyuma y’icyumweru cyose bitifashe neza mu rukundo hagati ya Kwihangana Eric,umwarimu muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke na Mukabugingo Naome,umwarimukazi muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere,aho uyu kwihangana yashinjaga umukunzi we kumuha amafaranga 300.000 ayita inkwano umukobwa yamara kuyafata agahindura imico umusore […]

Rusizi/Gihundwe: Abakoresha RAMA barinubira kwivuriza kure kandi baregerejwe ikigo nderabuzima

umuyobozi_w_ikigo_nderabuzima_cya_shagasha_nyirangirumpatse_marie_arizeza_ko_ibyo_bibazo_byose_bizakemuka_bidatinze.jpg

Hashize amezi 2 umurenge wa Gihundwe ushyikirijwe ikigo nderabuzima cya Shagasha, ukaba ari wo murenge rukumbi wari usigaye muri aka karere ka Rusizi utarangwamo ikigo nderabuzima n’ubwo abawutuye bari bafite amahirwe yo kugira ibigo nderabuzima bya Gihundwe, Giheke, Nkanka n’ibitaro bya Gihundwe mu mirenge ya Kamembe, Giheke na Nkanka ku bahegereye, hakaba n’abari batuye kure […]

Nyamasheke: Wa mwarimu waketsweho kwiyahura nyuma yo kubengwa yasanzwe ku wundi mugore- Yavuze ukuri nuko byagenze

Ibaruwa yari yanditswe na Eric agahita aburirwa irengero

Nyuma y’inkuru imaze iminsi y’uko umwarimu witwa kwihangana Eric w’imyaka 29, wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri,mu karere ka Nyamasheke yaketsweho kwiyahura kubera kubengwa n’umwarimukazi Mukabugingo Naome wigisha muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere , bigashingirwa ku rwandiko benshi bavuze ko rukura umutima yasize yandikiye […]

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo gukomeretswa bikomeye na gerenade

Nyandwi Marie aho arwariye mu bitaro bya Gihundwe aravuga ko yumva amerewe nabi cyane.

Nyandwi Marie w’imyaka 64 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Gahinga,akagari ka Kigenge,mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi,warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, arembeye mu bitaro bya Gihundwe mu ri aka karere, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bikekwa ko cyari giteze imbere y’umuryango w’inzu ye mu gice cyerekera mu gikari ,kikamukomeretsa bikomeye […]

Rusizi: Bagenda amajoro bakagaruka andi bajya kugura imiti y’amatungo

Aborozi b’amatungo magufi n’amaremare bo mu mirenge ya Butare na Bweyeye mu karere ka Rusizi baravuga ko hari amatungo yabo menshi uhereye ku nkoko kugeza kun ka yicwa n’indwara zinyuranye kubera kubura imiti yayo n’ugize ngo arawubona ku muganga w’amatungo wawubitse akamwigirizaho nkana. Bamwe bavuga bagenda amajoro bakagaruka andi,hakaba n’abarara nzira bagiye kugura iyi miti […]

Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga

eric_wiyahuye_copy.jpg

Amakuru aturuka muri G.S Saint Dominique Savio de Nyanza, mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aravuga iby’umwarimu witwa Kwihangana Eric w’imyaka 29 y’amavuko, wo mu kagari ka Rusambu mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi umaze iminsi 2 aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi bagombaga kurushinga vuba. Nk’uko […]

Rusizi: Abararaga mu nzu banyagirirwamo barizezwa ko mu kwezi kumwe bazaba babonewe aho baba

Abaturage 14 bo mu mirenge ya Nyakarenzo,Mururu,Gitambi na Nkungu mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe baba mu nzu banyagirirwamo baravuga ko bafite icyizere ko ibihe by’imvura biri imbere bizajya kugera bose bafite aho barambika umusaya n’imiryango yabo, kuko muri bo hari abamaze gusakarirwa,abandi bari guhabwa amabati ngo na bo basakarirwe, umuyobozi w’umushinga RW 0750 […]

Rusizi: Ibibazo byo gupfusha no kwangirika kw’imitungo biterwa n’uruganda rwa CIMERWA ruteza abaturage byahagurukije abayobozi

Guverineri Habitegeko n'abamuherekeje bitegereza imiterere y'ikibazo.

Nyuma y’uko abaturage b’umudugudu wa Nyakivomero, akagari ka Mashesha,umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bagaragaje ko bafite ibibazo byinshi baterwa n’intambi zituritswa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo rukoresha mu gukora sima,birimo iby’ abagore bakuramo inda,abana bavuka bapfuye,kuramburura kw’amatungo cyangwa akabyara utwana dufite ubumuga, inzu zenda kubagwaho kubera gusenywa n’izo nkambi,abana barara bashikagurika cyangwa […]

Rusizi: Batatu batawe muri yombi nyuma yo kwiba umucuruzi telefone nshya 162

img-20210819-wa0050.jpg

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, hafashwe abajura 2 bari bamaze gufungura imodoka y’umucuruzi bakibamo telefoni yari amaze kurangura muri rimwe mu maduka yo mu mujyi wa Rusizi, hafatwa n’uwazibaguriraga, bose uko ari 3 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, hakomeje gushakishwa n’abandi baba bari mu bikorwa by’ubujura […]

Rusizi/Bweyeye:‘Dushimira perezida Kagame urangije iyi mibabaro twamazemo imyaka n’imyaniko’-Ababyeyi babyariye kuri poste de santé ya Rasano

Bishimiye ko iyi poste de santé yemewe gukora nk'ikigo nderabuzima, basaba ko ibibuze byaboneka vuba kuko ngo hadashobora kubyarira ababyeyi barenze 3 kandi yakira ababarenze.

Abaturage b’utugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare n’aba Rasano na Murwa mu wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bararirimba perezida Kagame bavuga ko muri iyi minsi abakoreye ibitangaza, bagahindurirwa ubuzima mu byerekeranye no kwivuza. Ni nyuma y’uko aba Rwambogo na Nyamihanda baherewe imbangukiragutabara ku wa 30 Nyakanga bari baramaze imyaka myinshi basaba […]

Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa

Abanyamuryango barasabwa kudahishira abanyereza ibyabo.

Mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi haravugwa itabwa muri yombi ry’abagabo 2 n’umugore 1 bashinjwa kunyereza umutungo wa koperative y’abahinzi b’umuceri muri ki kibaya yitwa koperative ejo heza muhinzi w’umuceri ( KEHMU),aho bashinjwa kunyereza amafaranga 11.786.830, abandi 3 barahigwa bukware kimwe n’umucungamutungo w’ihuriro ry’aya makoperative , abagize inama nyobozi y’iri huriro n’abagize iya […]

Rusizi/ Butare: Ibibazo by’ingutu mu buhinzi n’ubworozi bidindiza iterambere ry’abaturage

Abaturage bo mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakiri ibibazo bikomeye mu buhinzi n’ubworozi, aho abahawe inka za gira inka ari bake cyane kandi zikenewe na benshi ngo babashe kwikura mu bukene, amatungo magufi nk’ihene,ingurube n’andi na yo afitwe n’abaturage mbarwa, ubutaka bwaragundutse, ahenshi […]

Rusizi: Umusore yarohamye mu mugezi, umubyeyi agiye kumutabara na we agwamo

Mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru ibabaje cyane y’urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 14 y’amavuko witwaga Niyogushimwa Jean Claude wigaga mu wa 5 w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo, na se witwaga Niyibizi Vincent w’imyaka 56, bombi barohamye mu mugezi wa […]

Rusizi: SEDO w’Akagari wigeze gushinjwa kwiba televiziyo yakubitiwe mu nzu y’umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore

Iyi nzu Ndayambaje Marcel yubakiwe ku mudugudu w'icyitegererezo wa Nyakarenzo ni yo SEDO Habumugisha Valens yakubitiwemo na ba nyiri urugo.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDO) mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi Habumugisha Valens wigeze gushinjwa n’umuturage wo mu kagari ka Kamurera mu murenge wa Kamembe ubwo yari Gitifu w’agateganyo w’aka kagari umwaka ushize kumwiba televiziyo akoresheje umukozi wo mu rugo rw’uyu muturage byavugwaga ko yari ihabara […]

Rusizi: Meya avuga ko hari imbunda n’ibindi bihungabanya umutekano byaba bikibitse mu baturage

Meya Kayumba Ephrem yagaragarije ba Mudugudu impungenge z'intwaro zikunze kugaragara mu mirenge igiz uyu mujyi abasaba kurushaho gukaza ingamba z'umutekano.

Mu gihe hatarashira ibyumweru 3 mu mudugudu wa Cyirabyo, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu w’akarere ka Rusizi hatoraguwe imbunda irimo n’amasasu yayo mu murima w’umuturage usanzwe uhingwa bigakekwa ko ari nk’uwaba yari ayibitse mu nzu, umutima wamukomanga akayitaba hariya ngo atazayifatanwa cyangwa ashaka guteza ibibazo uwo muturanyi bakeka ko ari we wayihitabiye, ubwo […]

Nyamasheke: Maniragaba washakishwaga n’inzego z’umutekano nyuma yo kwicira umurobyi mu kivu yafashwe

Umusore w’imyaka 19 witwa Maniragaba Alphonse wari umaze ibyumweru 2 ahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanya n’abandi 4 bari kumwe mu ikipe y’amabandi yitwikiraga ijoro akitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, imigera, n’izindi bagatera abarobyi mu kivu mu gice cy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke bakabambura imitego n’amato barobesha, bamwe bakanabica abandi bakabakomeretsa, […]