Rusizi: Abigishijwe ubudozi barasaba ibibafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe

Abagore 46 n’umugabo umwe bo mu miryango itishoboye bafite abana basanzwe bafashwa n’umushinga RW0393 Butambamo muri ADEPR-Paruwasi ya Gashonga mu karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yo kwigishwa ubudozi hagamijwe kubavana ku ngoyi y’ubukene bukabije barimo, ababigishije bakwiye no kubafasha bafasha kubona imashini zidoda n’aho gukorera kugira ngo batava aho bibagirwa ibyo bigishijwe ababigishije bakaba […]

Karongi: Abatishoboye bahawe imirasire, basaba ibindi byabafasha kwigobotora ubukene

img-20220329-wa0008.jpg

Imiryango 100 itishoboye yo mu mirenge ya Mutuntu na Twumba mu karere ka Karongi yagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ku bufatanye bw’aka karere,Tubura na Banki y’uRwanda itsura amajyambere( BRD) mu rwego rwa gahunda ya Leta y’uko kugera muri 2024 buri munyarwanda azaba acana amashanyarazi, bamwe mu bayahawe basaba Akarere kubagezaho ibikorwa remezo bihagije n’ibindi […]

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bararira ayo kwarika, imbuto bitunganyiriza ntibabasha kuyigura ubwabo

Abahinzi bavuga ko bifuza ko ikilo cy'imbuto y'umuceri cyava ku mafaranga 1020 bakigura amafaranga 600

Abahinzi b’umuceri ba koperative Ejo Heza Muhinzi w’umuceri ( KEHEMU) iwuhinga mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bari mu marira no gutakamba, bavuga ko batewe impungenge n’itumbagira ry’igiciro cy’imbuto yawo, aho ikilo cyavuye ku mafaranga 400 kikagera ku 1020 kandi iyo mbuto ituburirwa iwabo mu Bugarama ndetse n’abayitubura bakaba ari bamwe mu banyamuryango […]

Nyamasheke: Abahoze ari ba rushimusi muri Nyungwe bavuga ko nta wayangiza bareba

Aba bahoze ari ba rushimusi muri pariki y'igihugu ya Nyungwe baravuga ko babivuyemo,banafasha mu kurwanya abandi basubira kuyangiza.

Abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa n’ibindi bidukikije muri pariki y’igihugu ya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke,bakabikurwamo na Leta,bakanahabwa imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere no kubungabunga iyi pariki bahoze bangiza, bavuga ko aho bakuriwemo bagahabwa imirimo,nta wahirahira ngo ayangize bareba. Baganira na Bwiza.com, bamwe mu bagabo n’abagore bagaragaraga muri ibyo bikorwa, bavuga ko bakuwemo bakabumbirwa […]

Rusizi: 30% by’amashyamba ntagitanga umusaruro ukenewe

abashinzwe_amashyamba_ku_rwego_rw_uturere_twa_rusizi_na_nyamasheke_n_imwe_mu_mirenge_itugize_basabwe_uruhare_mu_gufasha_abaturage_kubungabunga_amashyamba_aterwa.jpg

Abashinzwe amashyamba muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi, n’uyashinzwe ku rwego rw’aka karere baravuga ko hari ikibazo gikomeye cyane cy’amashyamba y’abaturage n’aya Leta ashaje cyane ku buryo atagitanga umusaruro uhagije, bikagira ingaruka ku butaka ateyeho no ku kubungabunga ibidukikije muri rusange, bakavuga ko agera kuri 30% afite icyo kibazo, akeneye kurimburwa hagaterwa andi nubwo […]

Rusizi: Musenyeri Kayinamura arasaba abakirisitu n’abayobozi babo kwimakaza umuco wo gukorera ku mihigo

img-20220322-wa0034.jpg

Umwepisikopi w’itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda,Musenyeri Samuel Kayinamura,avuga ko igihe gukorera ku mihigo bizaba byagize ingufu mu muryango, buri wese akabiha agaciro kabyo, abayobozi b’amadini n’amatorero na bo bakabishyiramo imbaraga mu bayoboke babo, nta kabuza iterambere rizarushaho kwihuta, n’imihigo y’uturere ikazamuka biruseho kuko umuyobozi wese aba agomba guha abo ayoboye icyerekezo kizima kibageza ku iterambere […]

Rusizi-Bugarama: Bashimira Leta impinduka mu burezi zatumye n’abakobwa bagana ishuri

img-20220315-wa0063.jpg

Iyo uganiriye n’ abakuze bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bahavukiye bakahakurira, bakubwira ko babona ari nk’ibitangaza perezida Kagame na Leta y’ubumwe ayoboye babakoreye kubona n’abana babo b’abakobwa bagana ishuri,mu gihe kera benshi bavuga ko nta mukobwa bahazi wigeze arangiza ayisumbuye kuko n’abanza yigaga mbarwa, byagera ku bayisilamukazi ho bikaba agahomamunwa, ariko […]

Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa

Mugabo Jean wegujwe ku buyobozi bwa Njyanama y'umurenge wa Nkombo avuga ko yazize kwikangwa na Gitifu w'umurenge Sindayiheba Aphrodis

Ku wa 28 Gashyantare ni bwo perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi muri uwo murenge batumijwe n’akanama ka disipuline ka FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere basabwa kwandika begura ku nshingano zabo, batabwiwe icyo bazira nk’uko babitangarije Bwiza.com, bakavuga ko bagambaniwe na Gitifu w’uyu murenge Sindayiheba Aphrodis […]

Muri gare ya Rusizi abagore bavuga ko barambiwe guhurira mu bwiherero bumwe n’abagabo

Abaturage bibaza impamvu gare ibamo imodoka zingana gutya n'abagenzi b'urujya n'uruza ihuriza abagabo n'abagore mu bwiherero bumwe.

Imyaka irenze 5 muri gare ya Rusizi abagore n’abagabo bahurira mu bwiherero bumwe bw’abagabo kuko ubw’abagore bufunze kuva icyo gihe cyose, iyo urungurutse mu cyumba cy’ubwiherero bwari bwise ubw’abagore, urebeye hanze, usanga bararunzemo ibikoresho binyuranye, inyuma ibirahure by’urugi rwaho byaramenaguritse, iruhande rwarwo harambitse ibyuma, bamwe mu bagore bakagaragaza impungenge ko bashobora kuhahurira n’ingorane bagasaba ubuyobozi […]

Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha

muhinde_salathiel_ukuriye_ababyeyi_barerera_muri_gs_umucyo_karengera_asanga_leta_ikwiye_gushyira_nkunganire_ifatika_mu_burezi_ngo_byorohereze_ab_ubushobozi_buke_kubona_ay_ishuri.jpg

Bamwe mu babyeyi barerera mu mashuri anyuranye y’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko nk’Akarere kari gasanzwe gakennye cyane mu gihugu, COVID-19 ikaza ibihuhura, bamwe bafite n’abana biga mu mashuri anyuranye, yo mu karere no hanze yako, bakavuga ko kubona amafaranga y’ishuri muri iki gihe bigoye, bakagera n’aho bavuga ko Leta ikwiye gushyiramo Nkunganire nk’uko iyishyira mu […]

Rusizi: Kutanoza imikoranire hagati ya sosiyete sivile n’inzego z’ibanze biradindiza ikemura ry’ibibazo by’abaturage

ba_gitifu_b_imirenge_basanga_hakenewe_umukozi_wihariye_ku_murenge_ushinzwe_iby_irangiza_ry_imanza_byatuma_ryihutishwa.jpg

Mu karere ka Rusizi hakunze kubaho kwitana bamwana hagati y’imiryango igize sosiyete sivile ikora mu rwego rw’ubutabera iri muri komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera ku karere, n’inzego z’utugari n’imirenge ku mikemurire y’ibibazo by’abaturage muri urwo rwego,cyane cyane iby’imanza zitinda kurangizwa, sosiyete sivile ikavuga ko ari ba gitifu b’utugari n’imirenge basiragiza abaturage batinda kubarangiriza imanza, aba bo […]

Rusizi: Umuryango w’abantu 8 wahawe inzu nyuma y’amezi 8 uhishije iyo wabagamo

muyoboke_gabriel_uwa_mbere_wicaye_uturutse_i_bumoso_n_abayobozi_bamushyikirije_aho_aba.jpg

Ku wa 5 Nyakanga 2021 ni bwo inzu Muyoboke Gabriel yabanagamo n’umugore n’abana 6 mu mudugu wa Gacyamo,akagari ka Gakomeye, mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro,igakongoka n’ibyarimo byose ntibarokoramo na kimwe, asigara iheruheru aba mu gikoni cyatabawe na cyo umuriro utangiye ku kigeramo, ubu akishimira ko yashykirijwe inzu yo kubamo,ku […]

Musenyeri Karemera yasabye abakirisitu kwigira, aho gutegereza inkunga ziva mu mahanga

img-20220302-wa0026.jpg

Musenyeri Karemera Francis, umwepisikopi wa Diyoseze y’Abangilikani ya Cyangugu, ifashe uturere twa Rusizi na Nyamasheke, avuga ko nyuma yo gusigirwa amasomo akomeye na COVID-19, aho mbere wasangaga iyi Diyoseze icungira ku nkunga ziva hanze, cyane cyane mu Bwongereza no muri Amerika bigatuma abakirisitu basa n’abiraye igihe kirekire bibwira ko i Muhana hahari nta kibazo, ubu […]

Nyamasheke: Barasaba ko imirenge yagira ingengo y’imari yihariye yo kwita ku bafite ubumuga

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe imibereho yiza y’abaturage mu mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko kuba imirenge itagira ingengo y’imari, cyane cyane iyihariye ku bibazo by’abafite ubumuga byihutirwa, hari ababagana babifite,nk’ibyo kwivuza, abaza bataka inzara,bavuga ko bamaze igihe baburara bakeneye ikibaramira cyihuse, n’abandi, ubushobozi bwo kubakemurira ibibazo bukabura, babikorera raporo ijya ku karere ngo bagobokwe […]

Nyamasheke: Abahinzi b’umuceri barasaba Meya kubegera akumva agahinda kabo

img-20220227-wa0027.jpg

Abahinzi b’umuceri barenga 800 bibumbiye muri koperative Dufatanye Kagano, bawuhinga mu gishanga cya Kamiranzovu mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko barambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’abayobozi babo babakenesha aho kubateza imbere, imisanzu ya hato na hato bakwa ntibamenye aho ijya, abana babo bakifuza umuceri kandi bawuhinga kuko batemererwa kuwuryaho, n’ibindi,bakifuza kwibonanira imbonankubone […]

Rusizi: Urubyiruko rurasaba abayobozi gukemura ibibazo bya ruswa n’akarengane bihavugwa

img-20220226-wa0024.jpg

Urubyiruko rwiga muri GS Bugarama CitĂ©, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ruvuga ko rubabazwa cyane no kumva Akarere karwo kavugwaho kuba aka mbere mu gihugu karangwamo ibibazo bya ruswa n’akarengane, hakaba n’ibyo ruvuga ko rwibonera by’akarengane no mu mashuri hirya no hino rwifuza ko byakemuka, rugasaba abayobozi bako gufata iya mbere mu […]

Rutsiro: Abaturage mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza barasaba gutabarwa byihuse

Aha aya mazi asendereye hahoze inzu y'ubucuruzi iratwarwa n'ibyarimo byose.

Abatuye santere y’ubucuruzi ya Nkora mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, abahacururiza n’abatuye mu nkengero zayo bararira ayo kwarika nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bidasanzwe byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa 6 Gashyantare, inyubako zimwe z’ubucuruzi zigatwarwa n’amazi n’ibyari birimo byose harimo n’iyarengewe burundu, utamenya ko yahigeze, bikaba byaranangije bikomeye ikiraro cya Nkora […]

Nyamasheke: Inkuba yishe umukobwa w’imyaka 16 wari uvuye ku ishuri

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Uwera Liliane wari utuye mu mudugudu wa Kirehe,akagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ubwo yari atashye avuye aho yari yimenyerezaga umwuga w’ubudozi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yari asanzwe awiga mu ishuri ryitwa APEKA riri muri uyu murenge. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe […]

Nyamasheke: Indi kamyo yari itwaye sima yakoze impanuka, ihitana umushoferi wayo

img-20220218-wa0091.jpg

Nyuma y’umunsi umwe gusa ikamyo yari ivanye sima mu karere ka Rusizi iyijyanye mu Bugesera ikoreye impanuka ikomeye mu mudugudu wa Rukerereza,akagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, igahitana umunyakenya wari uyitwaye ithuka Munyo, saa yine z’ijoro zo ku wa 17 Gashyantare iruhande rwayo haguye indi na yo yari ivanye sima muri […]

Nyamasheke: Ikamyo yikoreye sima yahitanye uwari uyitwaye

Saa kumi n’ebyiri na 45 z’umugoroba wo ku wa 16 Gashyantare, ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite pulake RL 090 IT, IT 995 RG, yari ikuye sima mu karere ka Rusizi iyijyanye mu Bugesera, yageze mu mudugudu wa Rukerereza, akagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka nyamasheke, umushoferi akase ikorosi rihari riramunanira […]

Rusizi: Baratakambira Meya ngo abavugire bongere kwambuka umupaka bakoresheje jeto

meya_dr_kibiriga_aniseth_ari_kumwe_n_abayobozi_babaye_indashykirwa_muri_mituweli_ya_2020-2021.jpg

Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bari mu bukene bukabije butuma hari aho na mituweli ibona umugabo igasiba undi nyuma y’imyaka hafi 2 batoroherezwa kwambuka imipaka 2 ibahuza na RDC banyuragaho bajya gushakayo amararo n’amaramuko, n’ubu bavuga ko igifunze nubwo hari bake bemererwa kwambuka, gufunga byatewe n’icyorezo cya COVID-19,bakavuga ko ubwo […]

Bugarama-Rusizi: Isoko rya kijyambere ryaruzuye, bategereza uburenganzira bwo kurikoreramo baraheba

barifuza_kuva_kuri_iki_kibuga_bavuga_ko_birirwa_bicirwamo_n_imvura_n_izuba_bakajya_mu_isoko_rigezweho_bujurijwe.jpg

Amezi 2 arashize abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi bategereje uburenganzira bwo gukorera mu isoko rishya rya kijyambere bujurijwe, ryuzuye ritwaye arenga miliyari na miliyoni 700 z’amanyarwanda, bakibaza impamvu rikomeje gupfa ubusa na bo bakomeza gucururiza mu cyondo n’ivumbi mu kibuga cy’umupira cya Pera, bakavuga ko uretse n’Akarere gakomeje kuhahombera imisoro, […]

Karongi: Bamwe mu baturage bavuga ko badashobora kwigondera mituweli

umurenge_wa_mutuntu_wabaye_indashyikirwa_muri_mituweli_y_umwaka_ushize_ni_wo_watangirijwemo_ubukangurambaga_bwa_mituweli_y_umwaka_utaha_guverineri_habitegeko_francois_abasaba_kudatezuka.jpg

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bufite intego yo kugera ku 100% kuri mituweli ya 2022-2023, aho buri muturage wese uwutuye azashobora kwivuza yarwaye, umuyobozi wako Mukarutesi Vestine akavuga ko bizagerwaho hakoreshejwe ubukangurambaga bwimbitse bugera kuri buri muturage wese yumvishwa ibyiza byo kuyigira, hari bamwe bavuga ko ubukene bukabije barimo budashobora gutuma bayiheshwa n’ […]

Nyamasheke: Ukutavuga rumwe hagati y’akarere n’abarimu ku mafaranga kabaka- Meya ati “batangiye kubisubiza i rudubi’’

Mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi igisa n’urunturuntu hagati y’ubuyobozi bwako n’abarimu byaraturutse ku mpapuro bahawe ngo buzuze zo gutanga icyiswe ku bushake amafaranga yo kubakira abatishoboye, ariko bamwe mu barimu ntibabyakira neza nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bamwe muri bo bagiye batambutsa babifata nk’akarengane, umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie agahakana yivuye inyuma ibyo kwaka […]

Nyamasheke: GS Makoko rimaze imyaka 22 ritigisha ikoranabuganga bitewe no kutagira amashanyarazi

Abarimu bavuga ko ibizamini babyandika ku kibaho kubera kubura ukundi babigenza.

Abiga muri GS Makoko, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke hafi y’ibiro by’aka karere, barasaba Minisitiri w’uburezi kumanuka akabasura akareba imyigire yabo bavuga ko ari iya ntayo cyane cyane mu ikoranabuhanga, n’ibindi bumva byigwa ahandi bo bamaze imyaka 22 badaca iryera kandi bakora ibizamini bya Leta nk’iby’abiga neza, bikanabagiraho ingaruka zikomeye cyane iyo […]

Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yaguyemo umwe, yangiza camera ya Polisi

img-20220206-wa0010.jpg

Mu mudugudu wa Munimba,akagari ka Rugali,umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, mu ma saa munani z’amanywa kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 habereye impanuka ikomeye,aho ikamyo ifite plaque RAE 272D yari itwawe n’uwitwa Bagabo Eric w’imyaka 42, yari ivuye mu karere ka Karongi igana I Rusizi yikoreye imyumbati yahageze ihorera cyane bivugwa n’ababibonye ko […]

Rusizi-Bugarama: Urubyiruko rwizihije umunsi w’intwari rwubakira umuryango wari umaze imyaka 7 mu nzu iva

img-20220202-wa0005.jpg

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa GS Bugarama citĂ© mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,ku bufatanye n’ababyeyi baharerera n’abarezi, bwiyemeje kubakira imiryango 3 itagira aho irambika umusaya inzu ziyisheje agaciro nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, kuri uyu wa 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’intwari zigihugu, urubyiruko ruhiga mu yisumbuye rwafatanije n’urw’abakorerabushake, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’ingabo […]

Gicumbi: Abahoranaga inzara kubera igunduka ry’ubutaka barashimira Perezida Kagame

mukadiho_donata_ari_mu_murima_we_w_ingano_avuga_ko_ari_ubwa_mbere_bazihinze_muri_aka_gace_kabo.jpg

Abaturage b’umudugudu wa Kagarama,akagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi bakorewe amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri yabatwariraga ubutaka no kubafasha kongera umusaruro, barashimira Perezida Kagame bavuga ko yabakuye habi mu nzara yasaga n’iyahabaye akarande kubera ubutaka bwagundukaga uhinze agasarura ututamutungiye umuryango,kuri ayo materasi bagateraho n’ubwatsi bw’amatungo yabo n’umukamo ukiyongera bakanywa […]

Ibitaro bya Mibilzi: Abagana serivisi z’ibagiro barishimira ko ibibazo bahuraga na byo byakemutse

img-20220124-wa0025.jpg

Kugana serivisi z’ibagiro mu bitaro bya Mibilizi mu bihe by’imvura mu myaka ishize ugahabwa serivisi vuba ngo byari ingorabahizi nk’uko bamwe mu bagannye iyi serivisi muri ibyo bihe bakiyigana n’ubu babitangarije Bwiza.com, bakaba ngo barabwirwaga ko hari ibibazo bihari bijyanye n’ibura ry’imashini zimesa imyenda abaganga bakenera muri iyo serivisi, iziyumutsa n’iziyitera ipasi, aho ngo hari […]

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHEVIGI bavuga ko bababazwa n’amafaranga menshi bakatwa

Umuyobozi mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Gisakura Nahayo Philippe ( i bumoso) avuga ko ibyo aba bahinzi basaba bidashoboka ahubwo bakomeza kubakangurira kugeza mu ruganda icyayi gisabwa.

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COOPTHEVIGI, bagihinga mu mirenge ya Bushekeri,Kagano,Ruharambuga na Karengera mu karere ka Nyamasheke baravuga ko mu myaka ishize hari igihe bakatwaga amafaranga agera kuri 3.000.000 hakaba ubwo anarenga babwiwe n’uruganda ko hari icyayi cyabo kitagejeje ku bwiza ( qualitĂ©) bw’amanota 65%, kigakatwa 10%, kandi cyajyanyweyo abantu babo bashinzwe kugipima no kukigenzura bavuze […]

Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama barishimira ko basigaye bagera ku bitaro bya Mibilizi nta nkomyi

img-20220114-wa0013_1.jpg

Abaturage b’imirenge y’ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe kirekire bavuga ko kugera ku bitaro bya Mibilizi urembye cyangwa umugore uri ku nda ari urupfu mu rundi kubera umuhanda wa Mashesha-Mibilizi wari warangiritse bikabije kugeza n’aho wateraga imfu z’ababyeyi bari ku nda n’abo bagiye kwibaruka, bamwe bakinubira kubigana igihe bahoherejwe kubera kubura […]

Rusizi: Yatawe muri yombi ashaka gukorera mugenzi we ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Twaha Abdul yafashwe ashaka gukorera undi ikizamini cy'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Twaha Abdul w’imyaka 30 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 12 Mutarama 2022 bivugwa ko yashakaga gukorera ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mugenzi we witwa Mwizerwa Issa wari wamwemereye amafaranga 300.000, akaba yemera icyaha, yemera n’ibihano amategeko yamuteganiriza ariko ngo akumva ahawe […]

Rusizi: Bamwe mu batuye mu mujyi bababajwe no kwinjira muri 2022 bakivoma ibiziba byo mu bishanga

Bamwe bayavoma abandi bayameseramo,hakaba n'abazana ingurube kuzogerezamo, abayavoma bakayakoresha nko kubura ukundi bagira.

Abaturage b’imidugudu ya Kanombe,Kamabuye na Karitasi mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi baravuga ko bababajwe cyane no kwinjira muri 2022 bakivoma amazi mabi y’ibishanga, bamwe bagatinya kohoreza abana babo kuvoma ku isoko y’ahitwa mu kankoko muri uyu murenge nyuma y’uko mu myaka ishize hari umwana wishwe avuye kuvomayo n’abandi […]

Rusizi: Bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bagaragaza ko intebe abana bicaraho zikiri ingorabahizi

padiri_mukuru_wa_paruwasi_ya_mushaka_nyiri_iri_shuri_aloys_ngendahimana_avuga_ko_agiye_kuvugana_n_akarere_yubakirwe_ibibuga_by_imikino_y_intoki.jpg

Ubuyobozi bwa GS Saint François Xavier Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi buvuga ko nyuma yo gushyikirizwa n’aka karere ibyumba by’amashuri 13 bije bikenewe cyane mu kurwanya ubucucike no guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ahatangiye muri uyu mwaka, hasigaye ikibazo kibubereye ingorabahizi cy’intebe abana bicaraho, na bamwe mu barimu bakibura, bukifuza […]

Rusizi: Padiri na Gitifu barajwe muri sitade, uyu muyobozi anirukanwa ku kazi

img-20211230-wa0041.jpg

Amakuru yageze kuri Bwiza.com aturuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, ni ay’ifatwa rya Padiri Uwingabire Emmanuel, umuyobozi wa GS Saint Paul Muko, hamwe n’abandi 7 barimo Gitifu w’akagari ka Nyange muri uyu murenge Bushayija Jean Marie Vianney akaba na perezida w’ababyeyi muri iri shuri, nyuma yo gutegura inama y’ababyeyi yitabiriwe n’abagera kuri […]

Nyamasheke: Abagore n’abakobwa barangije amasomo y’ububaji barasaba kwitabwaho by’umwihariko

img-20211229-wa0018.jpg

Nubwo bitaramenyerwa cyane ko abagore n’abakobwa benshi bitabira imyuga isaba ingufu nyinshi nk’ububaji ,ubwubatsi gusudira n’ibindi, abenshi mu bayobozi babishinzwe bakavuga ko biterwa ahanini n’umuco utarahaga amahirwe abana b’abakobwa gukora imyuga nk’iyo, bamwe bakanabifata nk’ubushegabo cyangwa amahano, bikaba bitangiye guhinduka aho umugore cyangwa umukobwa yagaragara mu masomo nk’ayo no mu mirimo nk’iyo, abagore n’abakobwa 7 […]

Karongi: Meya yavuze ku mwarimukazi wahisemo kugasezera aho kwikingiza Covid-19

meya_mukarutesi_vestine_mu_isoko_mu_mujyi_wa_karongi_mu_bukangurambaga_ngiro_bwo_kwikingiza_covid-19.jpg

Mu bukangurambaga bw’icyumweru cyose bukangurira abatuye Akarere ka Karongi kwikingiza COVID-19 na Meya Mukarutesi Vestine yitabiriye, uyu muyobozi yasabye buri muturage wese w’aka karere kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo kigenda cyongera ubukana, harimo no kucyingiza nk’uko bisabwa, anagaruka ku mwarimukazi Mutuyimana Zibie wigishaga muri GS Nyegabo mu murenge wa Bwishyura wanditse agasezera […]

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside barasaba ababasaba imbabazi kujya banabereka aho bashyize imibiri y’ababo itaraboneka

img-20211225-wa0064.jpg

Ikibazo cy’imibiri myinshi y’abatutsi bishwe muri Jenoside n’ubu itaraboneka, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ari imwe mu mbogamizi zisigaye zibangamiye igerwaho ry’ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 100% muri aka karere, cyongeye kugarukwaho cyane ubwo abakoze Jenoside 42 basabaga imbabazi abo biciye ababo mu murenge wa Macuba muri aka karere bikozwe n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya […]

Nyamasheke: Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Kagano bavuga ko batorohewe no kwishyura inguzanyo kubera COVID-19

umuyobozi_wa_sacco_kagana_umutesi_ernestine_ufite_mikoro_asaba_abafite_ibibazo_kutajya_babyihererana.jpg

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Kagano mu karere ka Nyamasheke bavuga ko COVID-19 yabahungabanirije imikorere ku buryo bugaragara kugeza n’aho bamwe muri bo bari barafashe inguzanyo kuyishyura biba ingorabahizi, bagashima Leta yashyizeho inguzanyo yo kuzahura imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19,bagasaba ariko ko amafaranga 1.000.000 bahabwa adahagije,ko byakongera kwigwaho bagahabwa nibura 3.000.000 bakareba ko hari igifatika […]

Karongi: Ubucuruzi bwambukiranya imipaka buracyarimo imbogamizi ziterwa no kutagira ihuriro

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Karongi mu Rwanda na teritwari ya Kalehe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bavuga ko bagihura n’imbogamizi nyinshi ziterwa ahanini no kuba nta huriro bagira baganiriramo ibibazo bahuriramo na byo bibubuza kugenda uko babyifuza, bagasaba abayobozi ku mpande zombi, n’ab’intara zombi kubahuza bakarishyiraho kugira ngo bungurane ibitekerezo […]

Nyamasheke: Mgr Kayinamura yasabye abakirisitu kwirinda inyigisho zibabuza kwikingiza COVID-19

img-20211221-wa0004.jpg

Mu gihe hirya no hino mu gihugu gukingira COVID-19 bikomeje, umwepisikopi akaba n’umuvugizi w’itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura, asaba abayoboke b’iri torero mu gihugu hose kwirinda inyigisho z’ubuyobobe zishobora gukwirakwizwa na bamwe mu batwara Bibiliya uko itari babuza abantu kwikingiza, akavuga ko nta mukirisito muzima, wasomye Bibiliya neza ukwiye kugendera mu kigare […]

Rusizi: Abakuze bigishijwe imyuga bavuga ko batitaweho ibyo bize byababera imfabusa

bavuga_ko_badafashijwe_imashini_nk_izi_ziboha_imipira_n_ibindi_binyuranye_batazigondera_ngo_bakomereze_mu_kwishakira_imibereho_n_imiryango_yabo.jpg

Abagabo n’abagore 76 bo mu miryango ikennye cyane, bigishijwe imyuga inyuranye n’umushinga RW 0399 ADEPR Nzahaha mu karere ka Rusizi usanzwe ufasha bamwe mu bana babo mu kubagobotora ku ngoyi y’ubukene ku nkunga ya Compassion international, bavuga ko nubwo barangije kwiga ibyabafasha kwikura mu bukene bukabije barimo baramutse baboye uburyo babishyira mu bikorwa, bafite ikibazo […]

Abacyinangiye gusaba imbabazi abo biciye muri Jenoside barihemukira-Musenyeri Sinayobye

Musenyeri Edouard Sinayobye asanga abadasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi ari bo ubwabo bihemukira

Musenyenyeri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu avuga ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi badashaka gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye, bihemukira ubwabo kuko na bo hari ibikomere badakira , kuko badashobora kugubwa neza batarikiranura n’abo bakoreye icyaha. Ni amwe mu magambo Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye imbaga y’abakirisitu gatolika ba paruwasi ya […]

Rusizi: Urubyiruko n’abagore bafite ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19 barasaba ubufasha

img-20211216-wa0038.jpg

Rumwe mu rubyiruko n’abagore barimo n’abafite ubumuga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke basanzwe barihangiye imirimo y’ubukorikori buciriritse bavuga ko ubwo COVID-19 yageraga bwa mbere mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibikorwa bari bafite by’ubukorikori buciriritse burimo ibyo babohaga byakundwaga na ba mukerarugendo byahagaze kubera guma mu rugo y’igihe kirekire,bituma bamwe bakomeza gukodesha inzu zidakora […]

Rusizi: Abageni bari bamaze igihe gito barushinze bahiriye mu nzu

Icyumba bararagamo nta kintu na kimwe cyasigaye kidahiye.

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu mujyi wa Rusizi ni iy’abageni : Icyimanizanye Jeannette w’imyaka 26 na Ngabonziza Eric bamaze igihe gito barushinze, bahiriye mu nzu aho bari batuye mu mudugudu wa Munyinya, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi,icyakora bakurwamo batarakongoka, mu byo bari bafite mu nzu byose ntihagira na kimwe […]

Karongi: Meya yasabye umubwiriza mushya wa Conference ya Kibuye ubufasha mu guhangana n’ibibazo byugarije Akarere

img-20211214-wa0028.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko hari ibibazo byugarije Akarere ayobora birimo icy’igwingira n’imirire mibi y’abana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugarukaho akimwibariza umwe mu gusoza umwiherero w’abajyanama bashya b’uturere baherutse gutorwa,zimwe muri postes de SantĂ© zitarubakwa n’aho ziri zimwe zikaba zidakora, imihanda imwe idatunganye,ubukene bucyugarije bamwe mu baturage n’ibindi, […]

Nyamasheke: Barasaba Akarere gukemura ikibazo cy’imbibi ku butaka bahawe bwo guhingaho icyayi

img-20211214-wa0003.jpg

Abahinzi b’icyayi 3124 bibumbiye muri koperative COTHEGA,bagihinga mu mirenge ya Cyato, Karambi n’igice cya Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaranye imyaka hafi 12 ikibazo cyabaye ingorabahizi cyo guhabwa ubutaka buhingwaho icyayi ariko ntibashingirwe imbago ngo berekwe aho buhera n’aho bugarukira, n’aho njyanama y’Akarere igennye ingano yabwo ikabagenera hegitari 1500 izo mbago ntiyaziteye, bikaba […]

Rusizi: Abanyamuryango ba Nkamira SACCO barasaba ubuyobozi kugaruza Frw arenga 5.000.000 yaburiwe irengero

umuyobozi_mushya_w_intama_y_ubutegetsi_ya_nkamira_sacco_kamembe_yijeje_imikorere_inoze_no_kugaruza_amafaranga_yanyerejwe.jpg

Nyuma y’uko Nkamira SACCO Kamembe ivuzwemo inyerezwa ry’amafaranga 5.360.000 umwaka ushize n’uwari umucungamutungo wayo akabifungirwa n’ubu agifunze, uwari umuyobozi w’inama y’ubutetsi yayo agasezera, abakozi bayo bamwe bagasezererwa, umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi bamusabye ingufu mu kugaruza amafaranga yabo no kurushaho gukurikirana abakozi bashya bakanoza imikorere. Bamwe mu banyamuryango b’iki kigo cy’imari baganiriye na Bwiza.com nyuma y’inama […]

Rusizi: Haracyari ikibazo cy’ubuke bw’abagore n’abakobwa bagana amashuri y’imyuga

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko hakiri ikibazo cy’abagore n’abakobwa bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho usanga uretse ubutetsi , ubudozi,ibaruramari ,amahoteli n’ubukerarugendo, ibindi nk’ubwubatsi,ububaji,gusudira n’ibindi nk’ibyo usanga ab’igitsina gore babitinya cyane, bo bakavuga ko biterwa n’uko batarabihabwamo agaciro ku isoko ry’umurimo nka basaza babo,umuyobozi w’ishuri JILL Barham TVET School rimwe mu […]

Rusizi: Abanyamadini n’amatorero basabwe umusanzu mu guhangana n’ita ry’amashuri n’ubuzererezi mu bana bikomeje kugaragara

meya_w_akarere_ka_rusizi_dr_kibiriga_anicet_asaba_imbaraga_z_abanyamadini_n_amatorero_ngo_babashe_guhangana_n_ibibazo_byo_guta_amashuri_n_ubuzererezi_mu_bana.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,aravuga ko ikibazo cy’abana bagita amashuri n’abo usanga mu buzererezi gikomeye, ubwo yari mu itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kamembe mu gusoza inama y’iminsi 3 yahuje abapasiteri n’intumwa z’abakirisito baturutse mu paruwasi yose agize Conference ya Kinyaga muri iri torero, yasabye cyane abanyamadini n’amatorero umusanzu ufatika mu […]

Rusizi: Meya Dr Kibiriga yanenze ibyakozwe na nyobozi icyuye igihe byo guhindura abakozi mu tugari

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere Mutesi Priscah,avuga ko ibyo byemezo Meya avuga ko atahawe babimuhaye,abifite,kandi ko nta kizabibuza gushyirwa mu bikorwa.

Ikibazo cyasakuje cyane muri aka karere mu baturage n’abayobozi mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, ni icy’icyemezo cyasizwe na komite nyobozi yari icyuye igihe,ikora icyo guhindura abakozi mu tugari mu buryo benshi bise agahomamunwa, cyagombaga gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Ukuboza, itariki yarageze abo cyarebaga bategereza amabaruwa baraheba, Meya mushya Dr Kibiriga Anicet yabwiye Bwiza.com […]

Nyamasheke: Abafite ubumuga bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangingo

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_yijeje_abantu_bafite_ubumuga_ubuvugizi_ngo_insimburangingo_n_inyunganirangingo_zibashe_kwishingirwa_na_mituweli.jpg

Abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bababazwa no kuba mituweli itishingira insimburangingo n’inyunganirangiko kandi zihenze cyane, n’abazikenera benshi batishoboye binatewe n’ubumuga baba bafite butuma ntacyo baba bashobora kwikorera batazifite ngo babashe kwiteza imbere, bakanagira ikibazo cy’uko n’uwagira umufasha kuzibona bigoye kuko ziboneka kure yabo batagera byoroshye, bagasaba Leta kubatekerezaho byihariye kuri iki […]

Nyamasheke: Kuyoba inzira kw’amasoko aturuka muri Nyungwe kwateye ibura ry’amazi mu baturage no mu bigo by’amashuri

bamwe_muri_aba_baturage_b_umurenge_wa_karengera_na_bo_bavuga_ko_bajya_ku_rusengero_boze_amazi_atari_meza_y_imibande_nyuma_y_aho_ameza_aburiye.jpg

Abaturage b’utugari twa Nyarusange na Karengera tw’umurenge wa Kirimbi n’abayobozi b’amashuri ya TVET Karengera, GS Karengera Gitwa na GS Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi hafi 6 batagerwaho n’amazi meza nk’uko byahoze mbere bakayoberwa impamvu,bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo abana b’amwe muri aya mashuri igihe kinini cyo gusubiramo […]

Umwaka utaha ushobora kurangira Nyungwe iri ku rutonde rw’umurage w’Isi

img-20211202-wa0035.jpg

Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri mu burengerazuba bw’amajyepfo y’uRwanda ,ngo umwaka utaha ushobora kurangira iri ku rutonde rw’umurage w’Isi rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi,ubumenyi n’umuco( UNESCO) nk’uko bivugwa n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere( RDB) Ngoga TĂ©lĂ©sphore ,imyiteguro ngo ikaba igeze kure, gushyirwa kuri uru rutonde abanyarwanda,cyane cyane abaturiye iyi pariki bakazabyungukiramo cyane,ari yo mpamvu basabwa […]

Rusizi: Itumbagira ry’igiciro cy’ifumbire rihangayikishije abahinzi b’icyayi

img-20211201-wa0043.jpg

Abahinzi b’icyayi ba koperative ya COOPTHE Shagasha mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’igiciro cy’ifumbire gikomeje gutumbagira bigera n’aho babona ayo bagacyuye hafi ya yose ashirira mu kwishyura ifumbire n’amadeni yayo ntashiremo, bagasaba Leta ko uko yafashije abandi bahinzi muri nkunganire ikagira uruhare mu kwishyura ifumbire bahabwa, hakaba n’ibindi bikorwa ifasha abaturage ku kiguzi […]

Rusizi: Ikibazo cy’ibikorwa remezo bya ntabyo,n’ibikozwe ntibirambe mu byo njyanama yasabwe gukemura

Abatuye umudugudu wa Kamubaji ,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe bavoma ibishanga ikigega gikwirakwiza amazi meza mu mujyi kibubatse iruhande.

Abaturage b’imirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi baravuga ko bategerezanyije amatsiko menshi njyanama nshya imaze gutorwa kuko hari byinshi bifuza ko yakosora byahabaye nk’akarande, birimo ibikorwa remezo bita bya ntabyo bagereranije n’ibyo babona mu tundi turere, n’ingengo y’imari y’Akarere babwirwa buri mwaka ariko bareba ibyo yakoze bakabona bidahura, umwaka ugashira undi ugataha bimeze bityo, n’ibyiswe ko […]

Nyamasheke/Macuba: Barasaba ko amabwiriza y’imitangire y’inguzanyo yoroshywa

umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_macuba_harindintwari_jean_paul_avuga_ko_bifuza_ko_abaturage_bakomeza_gukoresha_iki_kigo_cy_imari_mu_kwiteza_imbere_nta_kibakomye_mu_nkokora.jpg

Abanyamuryango b’Amizero Macuba SACCO mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke barasaba ko amabwiriza yashyizweho mu itangwa ry’inguzanyo ajyanye no kwandikisha ingwate muri RDB n’ayo basabwa n’abagenagaciro bagena agaciro k’izo ngwate zabo yakoroshywa, kuko ngo uko bihagaze ubu bituma batinya kwaka inguzanyo ngo bakore biteze imbere, banazibe icyuho cy’ihungabana ry’ubukungu bwabo cyatewe na COVID-19,bagasaba […]

Rusizi: Abivuriza kuri C.S Gikundamvura barasaba ibitaro bya Mibilizi ubuvugizi bw’abanganga bahoraho b’amenyo n’amaso

aba_bagore_baravuga_ko_bari_bamaze_igihe_kirekire_badasinzira_kubera_kuribwa_n_amenyo_cyane_n_ibyatsi_bayashyiragamo_bikaba_ibyo_koroshya_gusa.jpg

Nyuma y’itakamba ry’abaturage b’umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, basaba MINISANTE kubaha abaganga bahoraho b’amenyo n’amaso kuko benshi batayivuza kubera kubura aho bayivuriza kuko ibitaro bya Mibilizi aho biri bo bahita iyo bigwa hagera umugabo hagasiba undi, n’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura baravuga ko bahangayikishijwe n’izi ndwara […]

Rusizi: Abagana SACCO baracyahabwa servisi mu buryo bwa gakondo kandi ibikoresho bigezweho byatwaye akayabo bihamaze igihe

uyu_avuga_ko_batakariza_igihe_kinini_muri_iyi_mikorere_kandi_baba_baturutse_kure_bikabicira_ibindi_bagakoze._1_.jpg

Abagana SACCO bajya gushaka amafaranga babitsa cyangwa baguzamo, bakomeje guhangayikishwa no kuyagendana igihe kirekire cyangwa kuyararana mu nzu ashobora guhura n’ibibazo bitandukanye, nyamara bamaze imyaka irenga 7 babwiwe ko hagiye kuza imikorere y’ikoranabuhanga aho bagombaga kujya basaba serivisi z’amafaranga muri SACCO bagezeho yose mu gihugu, muri 2018 bakanabwirwa ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byaguzwe bakibaza ikibura ngo […]