Nyamasheke: Uwararaga ku byatsi yashyikirijwe ibiryamirwa n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi

Mukantwari ashimira abamukuye habi, anabasaba gukomeza kumuba hafi kuko akirwana n'uruhuri rw'ibibazo

Nyuma yo kubakirwa inzu n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’ubuyobozi bwawo, Mukantwari Clémentine wo mu mudugudu wa Kaneke, akagari ka Jurwe muri uyu murenge, wabaga mu kazu kendaga kumugwaho, agiye ku kicirwamo n’inzara n’abana be 3 barimo umaze ukwezi n’igice gusa avutse, urugaga rw’abagore rushamikiye ku […]

Amanyanga muri Girinka: Bombori bombori hagati ya Gitifu n’abaturage muri Nyamasheke

Iyi nka ni yo yabaye intandaro ya bombori bombori hagati ya Gitifu w'umurenge wa Nyabitekeri Mudahigwa Félix na bamwe mu baturage ayoboye

Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hamaze iminsi bombori bombori hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mudahigwa Félix na bamwe mu baturage barimo n’uwahoze ari umukuru w’umudugudu, byageze n’aho bijya mu itangazamakuru bavuga ko barambiwe inkoni ze no kubayoboza igitugu, intandaro ya byose ngo ari inka ya girinka uwo mukuru w’umudugudu yaguriye rwihishwa umuturage wo […]

Rutsiro: Wa musore uvugwa kwica se amunigishije ikiziriko yafashwe

Habimana Evariste yafatiwe mu icumbi yari yihishemo amaze kurya amafaranga hafi 26000 mu mafaranga 420.000 avuga ko yambuye se mbere yo gutoroka.

Nyuma y’inkuru yasakaye ivuga ku musore Habimana Evariste w’imyaka 20,wari wishe se umubyara, Ugirirabino Aloys w’imyaka 77, amunigishije ikiziriko mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga, amuziza amafaranga byavugwaga ko ari 400.000 yari yaraye agurishije inka,agahita atoroka aho yatangiye guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, ku bufatanye n’iz’ubuyobozi n’abaturage, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga […]

Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 arahigwa bukware akekwaho kwica se w’imyaka 77 amunigishije ikiziriko

Saa mbiri z’igitondo zo kuri uyu wa 20 Nyakanga, ubwo umwe mu bo mu muryango w’umusaza w’imyaka 77 y’amavuko,witwaga UGIRIRABINO Aloys,wari utuye mu mudugudu wa Kashishi,akagari ka Rurara,umurenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, yagarukaga mu rugo avuye mu mirimo bari bazindukiyemo, yasanze uyu musaza bari basize aryamye,yapfuye,anigishije ikiziriko cy’inka, hagakekwa umuhungu we witwa Habimana […]

Rusizi/Nkombo: Bavuga ko batabasha kubonera abana babo iby’ibanze birimo kwiga no kwivuza kubera ubukene bukabije

Ngendahayo (wa 2 uturutse ibumoso) avuga ko ukenewe gukorwamo byinshi bizana impinduka mu buzima bw'abawutuye

Bamwe mu batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi,cyane cyane abarera abana bonyine, batari kumwe n’abo bashakanye, bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene bukabije buterwa n’uko nta kintu bagira gifatika bakuraho ifaranga, n’uburobyi bacungiragaho butagitanga umusaruro, bigatuma batabona iby’ibanze by’abana babo,birimo ibiribwa, kwiga no kwivuza, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kugira icyo babakorera kibahindurira imibereho. Ikibazo […]

Karongi/Kirinda: Barasaba ko ubwishingizi bwa mituweli bwagera no ku ndorerwamo z’amaso

Uyu mukecuru avuga ko hakwiriye ubukangurambaga mu baturage, kuko benshi batarumva neza akamaro ko kwivuza amaso hakiri kare

Abagana serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kirinda mu karere ka Karongi, bakoresha mituweli, barabisaba ubuvugizi ngo ubwishingizi bwa mituweli bunagere ku ndorerwamo z’amaso kuko hari igihe bazandikirwa ikiguzi cyazo kikabagora bagahitamo kuzihorera, bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ubumuga bwo kutabona, bakibaza impamvu bakorerwa ibindi, byagera ku ndorerwamo z’amaso bagasabwa kuzishyura 100%. Bagaragarije iki kibazo […]

Rusizi: Afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 amusanze iwabo mu ijoro

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bweyeye mu karere ka Rusizi hafungiye umusore w’imyaka 27,witwa Mugwaneza Claude, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16, wiga mu wa mbere w’ayisumbuye muri G.S Bweyeye, amusanze mu nzu nijoro agombye guca idirishya ryo ku cyumba uyu mwana araramo. Amakuru Bwiza.com yahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyabo byabereyemo, Ndayisenga […]

Nyamasheke: Abarerera muri GS Kinini barasaba ko abana babo bafashwa kwiga ikoranabuhanga

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie (hagati wambaye ibitukura) afungura ku mugaragaro ishuri rishya rya GS Kinini

Ababyeyi barerera muri GS Kinini mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bashimira Leta amashuri meza ibujurije,yaje akenewe kuko ngo abana babo babyukaga ijoro bajya kwiga kure, bagataha irindi,ababyeyi bagahorana impungenge z’ibibazo abo bana ,cyane cyane abakobwa bashoboraga guhurira na byo munzira, kikaba cyarakemutse, bagasaba ariko akarere ubuvugizi […]

Rusizi: Uwarokotse jenoside yahawe inka ihita ibyara hashize iminsi ibiri, yiyemeza koroza abandi

Abakozi b'ibitaro bya Gihundwe n'abandi bayobozi basuye Karangwa Eugène mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumuremera

Karangwa Eugène w’imyaka 53, warokokeye jenoside yakorewe Abatutsi i Gihundwe mu karere ka Rusizi ari ho akinatuye n’ubu, avuga ko inka aherutse kuremerwa n’ibitaro bya Gihundwe yayifashe nk’ibitangaza by’Imana, kuko ngo nyuma y’uko interahamwe ziriye inka 15 zose bari boroye iwabo, zikamwicira n’abarenga 15 mu muryango we barimo se umubyara, yanagerageza kongera korora muri 2000 […]

Gisagara: Abafite ubumuga bavuga ko hari amahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye

Bamwe mu bantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara,bavuga ko hari amwe mu mahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye bitewe n’ubumuga bwabo kandi nyamara bo babona bashoboye, cyane cyane nko muri gahunda ya gira inka, guhabwa akaza n’abikorera, gutorerwa imyanya imwe n’imwe n’ahandi, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kabo, NUDOR n’izindi nzego zirimo izishinzwe kubitaho, gukangurira cyane cyane […]

Rusizi/Mururu: Barashimira Perezida Kagame wababohoye akanabakiza Interahamwe

Niyibizi Théoneste avuga ko bishimishije muba abamotari bataha mu kagari ka Kagarama konyine barenga 30 mu gihe mbere yo kwibohora batarengaga 3

Kuri iyi nshuro ya 28 u Rwanda rwibohoye, abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bashimira byimazeyo perezida Kagame wababohoye, akanabakiza interahamwe zari zarahungiye hakurya yabo gato muri RDC, batandukanijwe gusa n’umugezi wa Rusizi, zikajya zigaruka zikica abo zasize zitishe muri jenoside yakorewe abatutsi, zikanangiza ibikorwa remezo birimo amapiloni y’amashanyarazi, aho amariye […]

Nyamasheke: Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bishimira ko ibyo baharaniye byagezweho

Ruhashya Francis warasiwe amaso yobi ku rugamba avuga ko yishimira ko amaraso yabo atamenekeye ubusa

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko nubwo batakarije zimwe mu ngingo z’imibiri yabo kuri urwo rugamba, kuri iyi nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, bishimira ko ibyo baharaniraga, nk’ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano usesuye mu gihugu byagezweho, bakumva batararuhiye ubusa, bagasaba buri munyarwanda kurangwa n’umutima […]

Nyamasheke: Abikorera baremeye inka 8 abarokotse jenoside

Izi nka ni zo zaremewe abo mu miryango y'abikorera bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Ku nshuro ya mbere,abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke bibutse bagenzi babo bikoreraga bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera inka 8 abo mu miryango y’abo bishwe, basabwa n’umuryango Ibuka kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere kutagarukira kuri izi nka 8 gusa, kuko hakiri imiryango myinshi yarokotse jenoside yakorewe abatutsi itoroye ikeneye korozwa,kimwe n’itagira aho iba cyangwa […]

Karongi: Minisitiri Ugirashebuja yijeje abo mu Bisesero ko nta wahekuye u Rwanda uzacika ubutabera

Imibiri 186 y'Abatutsi baguye mu Bisesero yashyinguwe mu cyubahiro

Mu gihe abanyabisesero barokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko bashimira Leta imbaraga yashyize mu gufatisha bamwe mu babahekuye bari barahungiye mu mahanga,bagacibwa imanza, banavuga ko hari abandi bacyidegembya batarafatwa, barimo uwari Burugumesitiri w’iyari Komini Gisovu Aloys Ndimbati n’uw’iyari Gishyita Sikubwabo Charles, bifuza ko na bo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, Minisitiri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel arabizeza ko […]

Karongi: Umwarimu wari umaze imyaka 40 yigisha yishwe atewe icyuma mu gatuza

Twagirayezu Jean Jafari yishwe kuri uyu wa Kabiri

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari mu karere ka Karongi hafungiye umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko witwa Muhayimana Annonciata ukurikiranyweho kwica ateye icyuma umwarimu witwaga Twagirayezu Jean Jafari w’imyaka 60, wigishaga muri GS Nkoto mu murenge wa Murambi muri aka karere,amuziza amafaranga 2.000 ngo yari amusigayemo amaze kumwishyura 10.000. Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka […]

Nyamasheke/Tyazo: Barasaba ADEPR kwita by’umwihariko ku bayoboke bayo barokotse jenoside bageze mu zabukuru

Abashumba, abakuru b'itorero, abadiyakoni, abaririmbyi n'abakirisito 1006 ni bo bamaze kumenyekana bo muri ADEPR bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu itorero ADEPR paruwasi ya Tyazo mu karere ka Nyamasheke,ubwo iyi paruwasi yibukaga ku nshuro ya 28 abayisengeragamo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi,basabye bakomeje abayobozi bayo kimwe n’ahandi hose iri torero rikorera mu gihugu, ko ryashyira imbaraga nyinshi mu kwita by’umwihariko ku bakozi b’Imana n’abakirisito baryo bageze mu zabukuru barokotse jenoside […]

Nyamasheke/Mpumbu: Barifuza ko Meya abasura akirebera amazi mabi banywa

Nyiraharelimana avuga ko kuva aho umwuzukuru we apfiriye muri aya mazi, atakibona uyamuvomera

Abaturage b’umudugudu wa Karambi,akagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bagiye kwicwa n’indwara n’izindi ngaruka mbi baterwa no kunywa amazi mabi ya Kamiranzovu, bakifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie yamanuka akabasura akirebera ayo mazi banywa,ngo ahari we yagira icyo akora. Bavuga ko impamvu bifuza ko Meya Mukamasabo Appolonie ari we […]

Rusizi: Abanyamuryango ba Mashyuza SACCO barasaba abayobozi impinduka mu mitangire ya serivisi

Umucungamutungo Tuyishime avuga ko bagiye kuvugurura imikorere mu mitangire ya serivisi

Abanyamuryango ba Mashyuza SACCO mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu myaka ishize bagize ikibazo cy’imitangire itanoze ya serivisi bahabwaga, bagasaba ko haba impinduka nyuma yo guhabwa abakozi bashya. Baganira na Bwiza.com nyuma yo gutora umuyobozi mushya no kubereka umucungamutungo mushya, bavuga ko iyo hajemo kutanoza serivisi byica byinshi, kuko niba […]

Rusizi: Abarokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha bifuza itabwa muri yombi rya Nsabimana Callixte waruyoboraga

Abayobozi bashyikiriza abarokotse inka uruganda rwabaremeye

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi, bavuga ko bababazwa no kutamenya iherezo ry’uwabahekuye wari umuyobozi w’uru ruganda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Nsabimana Callixte binavugwa ko yari mubyara w’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvénal, bakifuza ko niba yaba acyidegembya iyo mu mahanga, Leta yakora ibishoboka byose agatabwa muri […]

Nyamasheke: Abarokokeye jenoside mu bitaro bya Kibogora barasaba ko hubakwa ikimenyetso cy’amateka

Basobanurirwa amateka y'urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba banarusura

Ubwo ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke byibukaga ku nshuro ya 28 abari abakozi babyo n’ab’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, ababirokokeyemo bongeye kubisaba kubyubakamo ikimenyetso cy’amateka ya jenoside agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa byahabereye, n’amazina y’ababiguyemo kimwe n’abaguye muri ibyo bigo nderabuzima ntiyibagirane, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukabizeza ko kwibuka k’umwaka utaha kuzasanga […]

Nyamasheke: Ibuka irasaba abarokotse jenoside kumva neza ikigamijwe muri gahunda yo guhuza inzibutso

Visi perezida w'inteko ishinga amategeko,umutwe w'abadepite Edda Muakabagwiza( i buryo) n'umugabo we bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika.

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Nkuranga Egide,avuga ko nubwo gahunda yo guhuza inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, inakomeje, inari mu iteka rya Perezida wa Repubulika, hirya no hino mu gihuguhari ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside ishyinguye mu masambu y’imiryango yabo,no mu zindi mva zitari inzibutso za jenoside bitewe n’uko iyo miryango itarumva […]

Nyamasheke: Abanyeshuri bakangutse basanga mugenzi wabo bararanaga yapfuye

Iyi nyubako ni yo abanyeshuri bararamo

Abakobwa biga muri Collège Saint Martin Hanika mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, batunguwe no kubyuka mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena ngo bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w’imyaka 22, wigaga mu wa 6 w’icungamutungo, ukomoka mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi mu murenge wa […]

Nyamasheke/Bushenge: Abanyeshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse jenoside

abayobozi_bunamira_inzirakarengane_z_abatutsi_zishyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_rwa_gashirabwoba.jpg

Ubwo rwasuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirarabwoba mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, urubyiruko rwo mu bigo 8 b’amashuri abanza n’ayisumbuye yo muri uyu murenge rwasobanuriwe ko kuba uRwanda rutekanye, abana bose biga kugeza ku rugero rw’amashuri bashaka nta vangura, iterambere rikataje, no kuba abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, bitikoze ahubwo […]

Nyamasheke: Benshi mu bantu bafite ubumuga bahohoterwa n’abo mu miryango yabo bagaceceka

Nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo abantu bafite ubumuga bamenye uburenganzira bwabo, amategeko abarengera n’inzego bagana igihe haba hari nk’uwungabanirijwe uburenganzira, bamwe muri bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyamasheke baravuga ko hari bagenzi babo bahohotererwa mu miryango yabo bagaceceka ngo kubera kubura uko bagira cyangwa kwanga kwikura n’aho bari bari, ntibimenyekane hanze kubera ko kubageraho […]

Rusizi: GS Bugarama Cité barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri

nyiransabimana_hadjala_avuga_ko_ruswa_n_akarengane_bigaragara_henshi_bamwe_bakabangamirwa_no_kutamenya_amategeko_abarengera.jpg

Mu ngendo abakozi b’urwego rw’umuvunyi bamaze iminsi bakorera mu bigo by’amashuri binyuranye muri tuwe mu turere tw’igihugu, birimo n’ibyo mu karere ka Rusizi, baganira ku kurwanya ruswa n’akarengane, cyane cyane ko ngo n’urubyiruko rwiga birureba, abo muri GS Bugarama Cité mu murenge wa Bugarama muri aka karere babasabye ubuvugizi, kurwanya ruswa n’akarengane bikigishwa nk’isomo guhera […]

Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye

iyi_nka_ni_yo_nyiramana_adrienne_yagabiye_pasiteri_nsabayesu_joel.jpg

Pasiteri Nsabayesu Joel utuye mu mudugudu wa Rwatsi,akagari ka Butare, umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, ushimirwa n’abaturage b’uyu murenge ubutwari yagize mu kurokora Abatutsi bicwaga muri jenoside, aho yivugira ko Abatutsi bose banyuze iwe bakarokoka barenga 40, umwe mu bo yarokoye Nyiramana Adrienne, abifashijwemo n’itsinda Inshuti nyanshuti, yamugabiye inka yo kumushimira,avuga ko na […]

Isuku ni nta makemwa mu bitaro bya Mibilizi kuko bitagihemba abayikora bikerewe

Kuba ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi biri mu bitaro ntangarugero mu isuku mu gihugu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwabyo, ngo biraterwa n’icyemezo byafashe cyo guhembera igihe ababikoramo isuku, kuko ngo igihe bahembwaga batinze isuku yabyo yagerwaga ku mashyi kuko bamwe muri bo babaga ngo bagataye bigiriye gushaka amarariro ahandi, bigatuma n’ababiganaga binubira isuku nke […]

Nyamasheke: Méthodiste Libre iragaya abakirisito batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga muri jenoside

nsengimana_emmanuel_atanga_ubuhamya_bw_inzira_iruhije_yaciyemo_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Ubuyobozi bwa paruwasi ya Kibogora mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda mu karere ka Nyamasheke n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barisengeramo, banarisengeragamo icyo gihe baragaya abakirisito baryo batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo bicwaga, bakaba n’ubu badashobora nibura kuvuga uko byagenze ngo n’imibiri itaraboneka iboneke ishyingurwe mu cyubahiro, hakaba n’abayigizemo uruhare n’ubu ngo batarajya imbere […]

Rusizi: Imwe mu miryango yari imaze igihe ibana mu makimbirane iricuza igihe yataye n’ibyo yahatakarije

Imiryango 35 ibanye nabi yigishwa uburyo bwo kugera ku mibanire ishimishije

Nyuma yo kuganirizwa mu gihe cy’iminsi 2 n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’umwe mu bapasiteri bahakorera ,imiryango 35 yari isanzwe ibana nabi,mu makimbirane y’urudaca, yavuze ko yicuza igihe yataye n’ibihombo yahagiriye, igera muri 11 itaha yiyemeje guhinduka no kuba abigisha b’imibanire myiza muri bagenzi babo, isigaye ivuga ko igiye kubitekerezaho neza,ariko na yo ko igana mu […]

Rusizi: Minisitiri Gatabazi yakemanze uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage

minisitiri_w_ubutegetsi_bw_igihugu_gatabazi_jmv_i_buryo_n_uw_umutekano_mu_gihugu_gasana_alfred_bumva_ibibazo_by_abaturage_ba_nkombo.jpg

Ubwo aherutse mu karerere ka Rusizi aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu Gasana Alfred, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Félix Namuhoranye n’abandi yabozi , bagasura imirenge ya Bweyeye, Nzahaha na Nkombo, aho hose ari ko bakiranwa uruhuri rw’ibibazo, imirongo y’ababaza ari miremire, […]

Nyamasheke/Mataba: Barasaba ibungabungwa ry’icyobo cyaroshywemo Abatutsi 28

ngo_nubwo_hari_abifuzaga_ko_bazima_burundu_bishimira_ko_bakomeje_gushibuka.jpg

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu yari segiteri Gabiro mu murenge wa Shangi w’ubu, mu karere ka Nyamasheke, barasaba akarere kabo ubufasha icyobo ndangamateka kiri mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mataba muri uyu murenge wa Shangi, cyaroshywemo abatutsi 28 biganjemo abagore n’abana, kikazitirwa ku buryo burambye, kikarushaho kubungabungwa kugira ngo kitazangirika n’amateka kibumbatiye agasibangana. Babisabye […]

Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi bihangayikishijwe no kutagira abaganga b’inzobere

abagana_ibi_bitaro_cyane_cyane_abagore_bavuga_ko_kutagira_umuganga_n_umwe_w_inzobere_ku_ndwara_zibazahaza_ari_ikibazo_leta_ikwiye_gufatana_uburemere.jpg

Ikibazo cy’abaganga b’inzobere ku ndwara zimwe na zimwe zihariye abagana ibitaro bya Mibilizi bazirwaye, bavuga ko bahagera bagahita boherezwa ku bindi bitaro nyamara bafite ubushobozi buke bataniteguye kwishyura ibizakorerwa aho handi byose kandi baba basize ibitaro bibegereye, bagasaba ko hagira serivisi zimwe na zimwe Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yahashyira abo baganga, ubuyobozi bw’ibi bitaro na bwo […]

Rusizi/Mashesha: ADEPR yaremeye abarokotse jenoside, isabwa n’ubufasha ku batagira aho baba

mukasine_emmanuelia_yaremewe_inka_mujawayezu_lidie_ahabwa_sheki_y_amafaranga_250.000_ubwo_baremerwaga.jpg

Ubwo ADEPR/Paruwasi ya Mashesha mu karere ka Rusizi yibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari abakirisito b’iri torero basengeraga muri paruwasi ya Nyakabwende y’icyo gihe, yaremeye imiryango 2 yarokotse, isabwa na Ibuka gufasha no mu kubonera amacumbi ababa mu nzu zishaje cyane, umushumba w’iyi paruwasi, Rév.past Nzarora André avuga ko kwita ku […]

Rusizi/ Rwimbogo: Umuryango wafashe umwana ukiyemeza kumurera nyina ashaka kumwica washimiwe n’abaturage

Abaturage bari bakubise buzuye baje gushyigikira uyu muryango bafata nk'intwari

Abaturage b’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, bazindukanye n’iyonka bajya guhemba no gushimira umuryango wa Habimana Bercal na Musanase Raviyana, wafashe umwana w’umwaka,ubwo nyina umubyara yari arimo amukorera iyicarubozo,ashaka kumwica,ukiyemeza kumurera,ukaba umumaranye amezi hafi 5, baboneraho gukorera uwo mwana ibirori byo kumusohora byanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, wavuze ko […]

Rusizi: Minisitiri Gatabazi yabwiye abanyenkombo ko abura icyo asubiza perezida Kagame iyo amubaza iby’ubwato 2 yabahaye bukaburirwa irengero

Ubu bwato bwa 2 ngo babuheruka babwifotozanyaho na Guverineri Munyantwali Alphonse abubazaniye ku wa 5 Ukwakira 2020,ntibongeye kumenya ibyabwo

Ubwo yasuraga abaturage bo ku Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 7 Gicurasi, ajyanywe no kubashyikiriza inzu 2 bubakiwe ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na polisi y’igihugu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, yababwiye ko atakigoheka kubera guhora abazwa na perezida Kagame iby’ubwato 2 yabahaye kugeza ubu bavuga ko batazi irengero ryabwo, asaba ko hakorwa […]

Nyamasheke: Kageno Rwanda yabaye igisubizo ku bana bo mu miryango itishoboye

Umuyobozi w'umuryango Kageno Rwanda Musabyimana Elie avuga ko bafashe icyemezo cyo kugaburira abana bose bamaze kubona ko bamwe basibaga ishuri abandi bakarita kubera kubwirirwa

Ubuyobozi bw’umuryango Kageno Rwanda,ukorera mu kagari ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke,buvuga ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini cyane w’abana biga mu bigo 4 by’amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye bo mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato,n’utugari twa Banda na Gakenke mu wa Rangiro,biga muri aka kagari ka Banda hafi […]

Abiga muri Kibogora Polytechnic basanga hakenewe ingufu mu kwamagana abagoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi

ndwanyi_martin_w_imyaka_56_wiga_muri_iri_shuri_warokokeye_mu_bisesero_avuga_ko_iyo_atavukira_ngo_anakurire_kuri_leta_mbi_zibuza_abana_kwiga_aba_yarize_kera.jpg

Abiga muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane urubyiruko, bavuga ko baba bafite inyota yo kumenya byimbitse amateka y’uRwanda yagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi, bakababazwa n’abayagoreka, bayavuga uko atari, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe, bikaba byatuma hari rwinshi mu rubyiruko rwibwira ko ibyo rwumvana abo biyita inararibonye mu […]

Nyamasheke: Hari impungenge ku bari abakozi b’ibitaro bya Bushenge mu gihe cya jenoside banga gutanga amakuru

mudacumura_jean_warokokeye_muri_ibi_bitaro_akanagira_uruhare_mu_kwandika_igitabo_ku_byabibereyemo_avuga_ko_kuba_hari_abadatanga_amakuru_bazi_ku_byahabereye_bibabaje_cyane.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, abaharokokeye muri jenoside yakorewe abatutsi, kimwe n’imiryango y’abari abakozi babyo bishwe muri icyo gihe, baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’abari abakozi b’ibi bitaro muri icyo gihe batahigwaga,barimo bamwe bakibikoramo n’ubu,abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abashobora kuba bakora ahandi, kugeza ubu binangiye gutanga amakuru y’ibyahabereye bazi, […]

Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byakuriyeho ‘ticket modérateur’ abakozi babyo

umuyobozi_wungirije_w_ibitaro_bya_mibilizi_dr_igiramaboko_jean_francois_regis_yemeza_ko_aho_ibitaro_bikuriyeho_abakozi_babyo_ikiguzi_cyo_kwivuza_na_byo_byabibonyemo_inyungu_nyinshi_kurusha_mbere.jpg

Mu gihe umukozi wa Leta ugiye kwivuza cyangwa kuvuza umuryango we yitangira amafaranga 15% yitwa tike moderateri( ticket modérateur), Leta ikamutangira 85%, ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, buravuga ko umukozi wabyo cyangwa uwo mu muryango we yishingira uje kubyivuzamo ayo 15% biyamutangira, agakorerwa byose ku buntu kugeza akize neza agataha nta faranga […]

Nyamasheke: Abacuruzi bangirijwe n’inkongi n’ibiza barasaba akarere ubufasha

Igisenge cyaragurutse kubera umuyaga mwinshi kigwa mu muhanda ibyarimo byose byangizwa n'umuvu w'amazi.

Tariki ya 26 Werurwe ni bwo inyubako 8 z’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke zafashwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byose byarimo bihinduka umuyonga, ku wa 17 Mata izindi nyubako 6 zo muri Santere y’ubucuruzi ya Rushwati mu murenge wa Rangiro ibisenge byazo bitwarwa n’inkubi y’muyaga mu mvura idasanzwe,ibyarimo […]

Shangi-Nyamasheke: Imibiri 5 y’Abatutsi bishwe muri jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

abayobozi_banyuranye_barimo_abasenateri_bifatanije_n_abanyeshangi_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro, nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Ndinzumukiza Eric uhagarariye Ibuka muri uyu murenge wa Shangi, harimo umwe wabonywe n’abahingaga mu murima uri mu gikari cya paruwasi gatolika ya Shangi bagiye kuhatunganya ngo haterwe urutoki, hakaba ari bwo bawa mbere hari hahinzwe kuva jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, indi 4 yari ishyinguye ahatari mu […]

Nkombo: Minisitiri Gatabazi yashyikirije abaturage 2 batagiraga aho baba inzu

nyirandimubenshi_consolee_i_bumoso_na_nzayisenga_alphonsine_bubakiwe_bakurwa_habi_babaga.jpg

Nyirandimubenshi Consolée utuye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Bigoga, w’abana 9 umaze imyaka 11 atawe n’umugabo n’ubu akaba atazi iyo aherereye, na Nzayisenga Alphonsine wo mu mudugudu wa Gituro, akagari ka Kamagimbo, umupfakazi w’abana 4,bombi bo mu murenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi, bari bamaze imyaka myinshi batagira aho baba hafashe, kuri uyu wa […]

Rusizi: Abakozi b’ibitaro bya Mibilizi barasaba Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi

mu_izina_rya_bagenzi_be_kanamugire_alphonse_yasabye_kongererwa_agahimbazamusyi-2.jpg

Mu gihe bizihizaga umunsi w’umurimo usanzwe wizihizwa ku ya 1 Gicurasi, hanahembwa umukozi w’indashyikirwa, abakozi b’ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, basabye Kiliziya Gatolika kubongerera agahimbazamusyi, kuko ngo basanga ari ngombwa cyane bashingiye ku buryo ku masoko byazamutse, kandi bakaba banakora batizigamye. Nk’uko byagarutsweho na Kanamugire Alphonse, umuforomo kuri ibi bitaro wavuze mu izina […]

Rusizi: ADEPR irasaba abayoboke bayo bakoze jenoside gusaba imbabazi

nzamwita_francois_warokokeye_muri_gs_gihundwe_avuga_ko_we_na_bagenzi_be_bababazwa_n_uko_hari_abo_babona_mu_murimo_w_imana_batarigeze_batura_ngo_babasabe_imbabazi.jpg

Mu gihe abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi muri GS Gihundwe mu karere ka Rusizi basengera ubu, banasengeraga muri ADEPR Gihundwe, bavuga ko bababazwa n’uko hari abo bazi basenganaga mbere ya jenoside n’ubu bagisengana, bayigizemo uruhare kugeza ubu bababona imbere mu murimo w’Imana kandi batarigeze bagira umwanya wo kubasaba imbabazi, ubuyobozi bw’itorero ADEPR ururembo rwa Gihundwe buravuga […]

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 24 yasanzwe mu giti cya kawa amanikishije ikiziriko yapfuye

iki_giti_cya_kawa_ni_cyo_basanze_yimanitsemo_anigishije_ikiziriko_gikoze_muri_supaneti_ananaba_amaguru_akora_hasi.jpg

Saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo cyo ku wa 2 Gicurasi ni bwo umuturage wo mu mudugudu wa Mugohe, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Karambi Akarere ka Nyamasheke, yasanze umusore Twamugize Daniel w’imyaka 24 y’amavuko, amanitse mu giti cya kawa z’iwabo w’uwo musore muri uwo mudugudu, aboheshejwe ikiziriko mu ijosi gikoze muri supaneti yapfuye, ni […]

Rusizi: Abayisilamu basabwe kudategereza igisibo cya Ramadhan ngo babone kugaragara mu bikorwa byiza

abayisilamukazi_basabwe_gukomeza_kugaragariza_impuhwe_n_urukundo_abababaye_nk_uko_babikoze_mu_gisibo.jpg

Mu butumwa abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi bahawe n’abayobozi babo kuri uyu munsi usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, harimo kwicisha bugufi, kurangwa n’ingeso nziza muri byose no kutiremereza ngo bigire ibitangaza, banasabwa guhora bagaragara mu bikorwa byiza by’urukundo no gufasha abatishoboye, ko ibyo byose byiza bakora batagomba gutegereza igisibo ngo babone kubigaragaramo nubwo muri […]

Ibitaro bya Mibilizi byibutse abarimo abari abakozi babyo n’abarwayi bazize jenoside yakorewe Abatutsi

abakozi_b_ibitaro_bya_mibilizi_n_abandi_bayobozi_bari_mu_rugendo_rwo_kwibuka.jpg

Abibukwa by’umwihariko muri ibi bitaro ni abari abakozi babyo 11,abaturanyi babyo 4 n’umurwayi 1, ni bo bamaze kumenyekana biciwemo muri ibi bitaro n’inkengero zabyo muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ngo hakaba hari abandi bataramenyekana kugeza ubu, nk’uko bivugwa na Kambanda Fabien wabikoragamo nk’umuforomo, akabivamo yerekeza kuri paruwasi gatolika ya Mibilizi aho na ho yavuye yerekeza […]

Rusizi: Bavuga ko amafaranga 56 yo kurya ku ishuri Leta igenera buri mwana ari make cyane

umuyobozi_wa_gs_bugarama_cite_mbarushimana_hamimu_asobanurira_abayobozi_bagenzi_be_na_visi_meya_amafaranga_bazigama_ku_gihembwe_ava_mu_kwihingira_imboga_ku_bufatanye_n_ababyeyi.jpg

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’aka karere ubuvugizi ngo Leta yongere amafaranga igenera buri mwana yo kurya ku ishuri,kuko amafaranga 56 igenera buri mwana iteganya ko ababyeyi bazayongera ari make cyane ugereranije n’ibiciro ku masoko, n’ubushobozi bwa benshi mu babyeyi bwazahajwe na COVID-19, bamwe mu babyeyi bakavugako ayo basabwa […]

Nkanka-Rusizi: IBUKA irasabira ubufasha uwarokotse jenoside uba mu icumbi ry’umuturanyi

ruterana_thadee_uhagarariye_ibuka_mu_murenge_wa_nkanka_arasaba_adepr_ubufasha_mu_kubakira_imiryango_itagira_aho_iba_1_.jpg

Ubwo itorero ADEPR/Paruwasi ya Kamembe mu karere ka Rusizi ryibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye ku itorero rya Nkanka, uhagarariye IBUKA muri uyu murenge Ruterana Thadée yagarutse ku mibereho ibabaje cyane bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi barimo muri uyu murenge muri ibi bihe,aho imiryango 29 itagira aho iba, 34 ikaba […]

Rusizi: Ababyeyi bakoraga ibilometero birenga 20 bajya kubyarira ku bitaro bya Mibilizi boroherejwe

uwiduhaye_dorcas_avuga_ko_iyi_poste_de_sante_ibaye_igisubizo_gikomeye_ku_babyeyi_bagorwaga_no_kujya_kubyarira_ku_bitaro_bya_mibilizi_n_ibigo_nderabuzima_bibishamikiyeho.jpg

Nyuma y’uko abaturage b’akagari ka Muti mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bagaragarije igihe kirekire ikibazocy’uko kugera ku bitaro bya Mibilizi, n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bibagora cyane, kugeza n’aho bamwe mu bagore babyariraga mu mayira bajyayo, abandi barwayi,cyane cyane nk’abafite ibibazo by’imivuduko y’amaraso, diyabete n’izindi ndwara zitandura ntibabashe kuzivuza zikaba zanabahitana, n’ibindi bibazo by’ubuzima […]

Barasaba ikimenyetso cy’amateka ya jenoside ahahoze urwibutso rwa Kibogora

past.kayumba_benjamin_asanga_gushyira_ikimenyetso_cy_amateka_ya_jenoside_ahahoze_rurira_rwibutso_byanezeza_cyane_abarokotse_jenoside_bo_muri_aka_gace.jpg

Ubwo umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke wibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ababo bari bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora muri uyu murenge bakimurirwa mu rwa Nyamasheke mu rwego rwo guhuza inzibutso, basabye ko ahahoze uru rwibutso bari bashyinguyemo hubakwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside n’ubusitani bwo kwibuka, […]

Bweyeye-Rusizi: Imiryango 17 itishoboye yorojwe inka zihaka, ishimira Perezida Kagame

uwamariya_venantie_ukenyeye_avuga_ko_ku_myaka_57_nta_n_agakombe_k_amata_kari_karigeze_mu_rugo_rwe_ubu_yizera_kuzayanywa_vuba_nyuma_yo_guhabwa_inka_ihaka._1_.jpg

Imiryango 17 itishoboye yo mu murenge wa Bweyeye,mu karere ka Rusizi, yorojwe inka zihaka muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, n’umushinga RW0740 EAR Kiyabo, uterwa inkunga na Compassion international, ishimira byimazeyo perezida Kagame wayishyizeho, ikavuga ko iyo itabaho batari kuzigera batunga inka, ngo bazitegeho ifumbire,amata,amafaranga n’ibindi bikomoka ku nka, bamwe muri bo bakanavuga ko nizibyara […]

Nyamasheke: Bategereje inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 baraheba

umucungamutungo_ws_karambi_vison_sacco_bumbali_machiavel_ufashe_mudasobwa_avuga_ko_uko_iri_vugurura_ritinda_ari_ko_abaturage_bakomeza_kuhazaharira.jpg

Bamwe mu banyamuryango ba Karambi Vision SACCO mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga ubucuruzi buciriritse mbere ya COVID-19, imishinga yabo y’ubucuruzi ikaza gushegeshwa n’icyo cyorezo harimo n’abari bafite inguzanyo, baravuga ko haje icyiciro cya mbere cy’inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19, yatangwaga na Leta ibinyujije mu kigega cy’ingwate (BDF), igihe banditse bayisaba […]

Nyamasheke: Polisi yarashe babiri mu bakekwaho kwica Nyampinga Eugénie bahita bapfa

whatsapp_image_2022-04-19_at_12.23.42_pm.jpg

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’igitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata, ni bwo Uwimpuhwe Denis w’imyaka 18 y’amavuko na na Nsengimana Paul w’imyaka 20, bari bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bakekwaho kwica Nyampinga Eugénie w’imyaka 26 bamuteye icyuma mu muhogo, barasiwe na polisi mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka […]

Karengera: Umubiri w’Umututsi wazize jenoside wabonywe mu isambu washyinguwe mu cyubahiro

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukankusi_athanasie_yijeje_abarokotse_ko_ibibazo_bafite_bamugejejeho_bigiye_gushakirwa_ibisubizo_byihuse.jpg

Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe mu cyari komini Karengera, perefegitura ya Cyangugu mu karere k’ubu ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyinguramu cyubahiro umubiri wabonywe mu isambu ya paruwasi gatolika ya Mwezi mu murenge wa Karengera, nk’uko byavuzwe n’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge Ntirenganya JMV, ngo wabonywe n’abahingaga urutoki muri iyi sambu yari ihinzwe bwa […]

Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano

Perezida wa Njyanama Mugabo Jean yishimira ko barenganuwe bagasubizwa inshingano zabo.

Nyuma y’aho ku wa 28 Gashyantare 2022 akanama ka disipuline ka FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi kegurije perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nkombo Mugabo Jean na Chairman wa FPR muri uwo murenge Musenge Emmanuel, bagatangariza Bwiza.com ko bagujwe barengana, bikozwe ku kagambane ka Gitufu w’uwo murenge Sidayiheba Aphrodis na Vice-Chairman wa FPR muri […]

Nyamasheke: Icyayi cyabuze abasoromyi,20% by’umusaruro urapfira mu murima

20% by'icyayi cyagombye gusoromwa gipfira mu mirima kubera kubura abasoromyi.

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura mu karere ka Nyamasheke,kimwe n’abayobozi babo,baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’ibura ry’abasoromyi,aho 20% by’umusaruro wagombye kuboneka wose upfira mu murima, bigatera igihombo gikabije cyane abahinzi ubwabo, koperative yabo, abahinzi bagasaba ko ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gusohoka muri iki kibazo bukangurira abari mu bindi bice babishoboye kuza gukora aka kazi. […]