Trump yahaye umugisha ibyifuzo bya Putin kuri Ukraine

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakuriye Ukraine inzira ku murima ku kuba yakwinjira mu muryango wa OTAN, mu gihe habura amasaha make ngo ahure na Perezida wayo, Volodymir Zelensky. Trump kandi yamenyesheje Ukraine ko ibyo kwisubiza umwigimbakirwa wa Crimea u Burusiya bwiyometseho muri 2014 na byo bidashoboka. Perezida wa Leta Zunze […]
Kivu y’Amajyepfo: Drones zaturutse i Bujumbura zagabye ibitero ku birindiro bya M23

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga, washinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce twa Nzimbira na Kanyola rikoresheje intwaro zirimo na drones z’ubwiyahuzi. M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi wayo w’Ishami rya Politiki, Lawrence Kanyuka. Yagize ati: “Ingabo z’ihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye […]
M23 na Kinshasa byagejejweho umushinga w’amasezerano mbere yo gusubukura ibiganiro

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Kanama, umuyobozi muri Qatar wegereye ibiganiro yatangaje ko umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe washyikirijwe M23 na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo), ngo banyuzemo amaso mbere y’uko ibiganiro by’amahoro byongera gusubukurwa. Uyu muyobozi yagize ati: “Umushinga w’amasezerano y’amahoro washyikirijwe impande zombi” ziri mu makimbirane, yongeraho ko umuhuza wo muri […]
U Burundi burashinja M23 kwangiza urugo rw’ubuhagarariye i Bukavu

Kuri uyu Gatandatu, itariki 16 Kanama 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye “ibikorwa byo kwangiza” byitirirwa M23 n’abafatanyabikorwa bayo ku nzu y’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Minisitiri Bizimana ati: “Twamaganye ibikorwa byo kwangiza byakozwe na M23 hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ku cyicaro cy’uhagarariye […]
RDC yihanangirije Kenya kandi iyisaba kwitonda

Mu mpera z’iki cyumweru, amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Kenya yongeye kubura nyuma y’uko ku wa Gatanu, itariki ya 15 Kanama, Perezida wa Kenya, William Ruto, agize Judy Kiaria Nkumiri, ambasaderi i Goma, umujyi umaze amezi arindwi uyobowe n’Ihuriro AFC / M23, ibyarakaje Kinshasa, yo ibona ko ari icyemezo “kidakwiye”. […]
Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya hagakekwa amafunguro ahumanye

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abantu 127 barembeye mu bitaro nyuma y’amafunguro bafatiye mu bukwe bari batashye, bagera mu rugo bagatangira gucibwamo bituma bajyanwa kwa muganga igitaraganya. Ni nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo kuribwa mu nda bikabije, kuruka, gucibwamo no gucika intege, hakekwa ko bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye muri ubwo bukwe bari batashye. Abo […]
Burundi: Ndayikengurukiye wabaye umuyobozi wa CNDD-FDD yatawe muri yombi

Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’Abarundi, Jean Bosco Ndayikengurukiye, wigeze guhunga kubera kurwanya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza agasubira mu gihugu mu 2021, yatawe muri yombi ku wa Kane ajyanwa i Mpimba. Araregwa gucuruza mu buryo butemewe lisansi mu Burundi bumaze amezi 56 ubuzima bwarahungabanye kubera ikibazo kitigeze kibaho cy’ibikomoka kuri peteroli. Jean Bosco Ndayikengurukiye, […]
Kisangani: Impanuka y’indege yahitanye 6 barimo ofisiye wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Kanama, abantu batandatu barimo umusirikare mukuru wa FARDC, umugore we ndetse n’umurinzi we, bapfuye bazize impanuka y’indege yabereye nko ku birometero 34 uvuye i Kisangani, Intara ya Tshopo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umwe mu bagenzi barindwi bari mu ndege yarokotse, nubwo indege yangiritse bikabije. Amakuru […]
Nyagatare: Umuyoboro w’amazi wa 24km bubakiwe witezweho kugabanya ingendo bakoraga

Mu Murenge wa Kiyombe muri iki Cyumweru hatashywe ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza ureshya n’ibirometero 24, ufite amavomo rusange 30 akwirakwijwe mu midugudu 14. Uyu mushinga wubatswe ku bufatanye bw’umuryango Water For People binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima, ku nkunga ya USAID. Watangiye mu mwaka wa 2021 ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda 309,503,036. Uyu […]
U Rwanda rurakataje mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

U Rwanda rumaze gukataza mukorohereza abaturage mu kwegerezwa ibikorwaremezo bidahumanya ikirere cyane nk’Imodoka zikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri Peteroli nka mazutu na lisansi zohereza mu kirere imyuka ihumanya, irimo nka dioxyde de carbone (CO₂), monoxide de carbone (CO), nitrogen oxides (NOx), n’ibindi binyabutabire. Mu bushakashatsi bwa kozwe byakunze kugaragara ko iyi myuka yangiza umwuka […]
UPDF yatsinze RDF itwara igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, kuri Stade Ubworoherane i Musanze, habereye umukino wa gicuti wahuje Ingabo za Uganda (UPDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’impande zombi. Uyu mukino warangiye Uganda itsinze penaliti 8-7, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota isanzwe. Ni ubwa kabiri ibi bihugu byari […]
Florent Ibenge asanga APR FC ari ikipe ikomeye ku mugabane

Umutoza mushya wa Azam FC yo muri Tanzania, Florent Ibenge yashimye bikomeye ikipe ya APR FC ayita imwe mu makipe akomeye ku mugabane. Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo yageraga i Kigali aho Azam FC yaje kwitabira irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC, rikaba rizabafasha kwitegura imikino ikomeye iri […]
Gen. Muhoozi yavuze uruhande Uganda ishyigikiye hagati ya FARDC na M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye kiri ku ruhande rw’umutwe wa M23 mu ntambara urwanamo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gen. Muhoozi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Muri ubu butumwa yaje gusiba nyuma y’amasaha make, […]
RRA yatanze arenga Frw miliyoni 460 nk’ishimwe kuri TVA ku baguzi basabye fagitire za EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku wa Gatanu tariki 15 Kanama, cyatanze miliyoni 464 Frw ku baguzi ba nyuma 40,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025. Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga amaze gutangwa nk’shimwe kuri TVA yarenze miliyari […]
RRA disburses additional Frw 464 million in VAT rewards to final consumers

Rwanda Revenue Authority (RRA) has this Friday, August 15, disbursed over Frw 464 million in VAT rewards to 40,905 final consumers who requested EBM invoices on Value Added Tax (VAT)–liable products and services during the months of April to June 2025. Since the launch of the incentive programme in early 2024, the total amount disbursed […]
CG Felix Namuhoranye kwa Mswati

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye umunsi mukuru ngarukamwaka wa Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini wahujwe no gusoza amasomo y’abapolisi bashya mu ishuri ryitwa Matsapha Police Academy riherereye mu ntara ya Manzini. Ni umuhango wabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025. Uyu muhango witabiriwe na nyir’icyubahiro umwami […]
Trump yahuye na Putin ntibagira icyo bageraho

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, mu muhuro wari utegerejwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi. Aba bombi bahuriye muri Alaska kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, mu nama yibanze ku ntambara u Burusiya bumaze imyaka irenga itatu burwanamo na […]
Hamenyekanye umubare w’abasirikare ba FARDC n’abapolisi baguye mu mirwano na Wazalendo i Kindu

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abapolisi babiri b’iki gihugu, baguye mu mirwano yabasakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Ni imirwano yabaye ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga, mu mujyi wa Kindu wo mu ntara ya Maniema. FARDC ivuga ko Wazalendo zisanzwe ziyifasha mu ntambara irwanamo na M23 […]
U Rwanda rwatsinzwe na DR Congo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yongeye gutsindwa, ihusha amahirwe ku mukino wayo wa kabiri muri AfroBasket 2025 iri kubera muri Angola. Mu mukino wabahuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), Amavubi yatsinzwe amanota 65 kuri 58. Ibi byatumye u Rwanda rwuzuza imikino ibiri rudatsinda, nyuma yo kubanza gutsindwa na Côte […]
Ruto yagennye umudipolomate wo guhagararira Kenya mu matware ya M23

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 yagennye Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye ibikorwa bya dipolomasi by’igihugu cye (Consul Général) mu mujyi wa Goma. Judy Nkumiri ari muri ba Ambasaderi, ba consular generals n’abayobozi bungirije b’ubutumwa Perezida William Ruto kuri ubu unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagennye ku […]
Miss Mutesi Jolly yaba ari we Gen. Muhoozi ashaka kugira umugore wa 4?

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugaragaza ko yihebeye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016. Ibi bije nyuma y’uko uyu musirikare kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ko mu gihe cya vuba azarongora “umugore wa kane ukomoka mu Rwanda”, nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kubikora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Gen. […]
Zari Hassan yakuyemo inda

Zari Hassan yemeje ko aherutse gukuramo inda y’ibyumweru bitandatu yari atwite, nk’uko byanashimangiwe n’umugabo we, Lutaaya Shakib. Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Zari yatangaje ko yahuye n’iki kibazo, ibintu byababaje cyane abakunzi be. Nyuma y’iminsi acecetse, Shakib yavuze ko koko ibyavuzwe ari ukuri, ariko ashimangira ko ari Zari ubwe uzabisobanura mu buryo burambuye igihe azaba […]
Petr Cech yatandukanye n’umugore we

Uwahoze ari umuzamu wa Chelsea na Arsenal, Petr Cech yatangaje ko we n’umugore we Martina batandukanye nyuma y’imyaka 26 bari kumwe. Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yatangaje aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Instagram ku wa Kane, mu butumwa bwuzuye amarangamutima, buherekejwe n’ifoto y’umukara n’umweru. Cech na Martina bamenyanye bakiri abangavu mu 1999, basezerana mu […]
Abarundi 8 bamaze umwaka urenga bafungiwe mu kibuga cy’indege cyo muri Philippines

Abarundi umunani bamaze umwaka n’amezi abiri bafungiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manila muri Philippines, baratabaza basaba ubufasha bwo kuhavanwa. Aba Barundi barimo abakobwa babiri, abagore babiri, abana babiri n’abagabo babiri. Bavuga ko bisanze ari imfungwa zifungiye i Manila, ubwo bahacaga bajya gushaka ubuhungiro. Hagati ya Gicurasi na Kamena ngo ni bwo bageze […]
Icyo Brig. Gen Rusanganwa avuga ku bafana ba APR FC bafunzwe

Ikipe ya APR FC yihanganishije abakozwe ku mutima no kuba hari abakunzi bayo bari mu bantu bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko, ivuga ko ifite icyizere cy’uko ibibazo byabo bishobora kuzakemuka. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama ni bwo abantu 28 barimo abakunzi ba APR […]
Paluku Kisaka uherutse kwiyunga na AFC-M23 yagaragaye yambaye gisirikari

Daniel Paluku Kisaka wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila, akaba aheruka kwiyunga kuri AFC/M23 yagaragaye yambariye urugamba, yambaye umwambaro w’igisirikare wa AFC/M23, kandi anatwaye n’imbunda mu ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yijemeje gufata intwaro nawe akajya murugamba rwo kubohora DRC Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Daniel Kisaka […]
Gen. Muhoozi aravuga ko agiye kurongora Umunyarwandakazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya kurongora umugore wa kane ugomba kuba ari Umunyarwandakazi. Muhoozi usanzwe ari impfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje iby’iyi gahunda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Yagize ati: “Ndi hafi kurongora umugore wanjye wa kane wo mu Rwanda.” Uyu […]
Kindu: Imirwano ikaze hagati ya FARDC na Wazalendo yiciwemo abarimo umupolisi

Kuri wa Kane, itariki ya 14 Kanama, Umujyi wa Kindu wabyukiye mu mirwano ikaze yabaye hagati ya Wazalendo n’inzego z’umutekano za Congo. Kurasana hagati y’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC, ubusanzwe bafatanya mu kurwanya M23, kwahereye mu gace ka Tokolote, gaherereye muri Komini ya Mikelenge, biteza ubwoba bwinshi ndetse bihagarika ubuzima mu bice byinshi by’umujyi. Umubare […]
Ukuntu Diamond yatewe indobo n’inkumi imuziza ubukene

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yatangaje ko agahinda yatewe n’umukobwa wa mbere bakundanaga, Sarah Davakingin wamwanze amuziza ubukene, ari ko katumye ahimba indirimbo Kamwambie (bivuga “Umubwire”), yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane muri Tanzania no hanze yayo. Diamond yavuze ko we na Sarah bari bamaze imyaka ibiri bakundana, ariko uyu mukobwa amureka kubera ko atashoboraga kumuhaza […]
Ikipe yatwaye shampiyona izahabwa Miliyoni 80 Frw: Shema Fabrice

Shema Ngoga Fabrice, umukandida wenyine wemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA, yatangaje imigambi mishya agifite ku guteza imbere Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yatorwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri imwe muri hoteli zikomeye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 2025, yavuze ko azazamura ibihembo bihabwa amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya […]
Intare Nkuru’ za APR FC zayihaye miliyoni 500

Abafana b’ikipe ya APR FC bazwi nk’ “Intare Nkuru” babimburiye abandi gushyira hanze imihigo yabo ya 2025-2026, ubwo bahuriraga ku cyicaro cy’Ingabo z’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara akanaba umwe mu bigeze kuyobora APR FC, Maj. […]
Gasabo: Inama y’ubuzima yaganiriye ku buryo bushya bwo kuvura malaria

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 13 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama y’Ubuzima ku rwego rw’Akarere, yitabiriwe n’ibyiciro bitanduakanye bikora ku buzima birimo abahagarariye Ibitaro bya Kacyiru na Kibagabaga, abafite amavuriro yigenga, abafite amavuriro y’Ibanze(health post, Abayobozi b”ibigo Nderabuzima, bakozi bashinzwe ubuzima ku Mirenge n’uhagarariye Division ya Malaria muri […]
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka

Raporo y’ umwaka yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo, igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice byugarijwe n’intambara ku isi byiyongereye ku kigero cya 25% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024. Muri iyi Raporo yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko abagera ku 4,600 ari bo babashije kurokoka iryo […]
Ituri: Abantu 7 bapfuye abandi barakomereka mu mirwano yahuje FARDC n’ indimitwe

Abantu barindwi bapfuye, abasaga 20 barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya CRP na CODECO, mu duce two hafi ya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 aho abarwanyi ba CODECO […]
Nyuma y’imyaka ibihumbi Yesu Kristo aracyari umuntu wamamaye kurusha abandi ku Isi

Biragoye gutondekanya neza ku rutonde abantu 10 ba mbere bamamaye kurusha abandi mu mateka, kuko byaterwa n’icyo ugendereye n’ibipimo byakoreshejwe. Nyamara, amazina amwe agenda agaruka ku ntonde zikorwa bitewe n’ingaruka zikomeye kandi zirambye bagize ku kiremwamuntu. Nta gushidikanya ko izina rya Yesu rikomeza kuza imbere nk’umuntu w’ikimenyabose wabaye ku Isi ku buryo n’umwana ukivuka nyuma […]
Burundi: Colonel Arakaza wavuzwe mu byaha bitandukanye yafashwe azira lisansi

Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe. Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki […]
Rubavu: Hatangijwe gahunda ya SmileZone buri wa Gatanu wa nyuma

Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya SmileZone, umwanya w’Abanyarwenya n’abandi bafite impano zo gusetsa no gususurutsa abaturage. Uyu mushinga uzajya uba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, ukaba watangiriye kuri Hanga Hub Rubavu. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias watangije iyi gahunda, kuwa 10 Kanama, yashimye iki […]
Haruna ntiyumva ukuntu abanyarwanda batamwubaha kandi Tanzania ibikora

Haruna Niyonzima ntiyumva ukuntu Abanyarwanda batamuha icyubahiro akwiriye, mu gihe abanyamahanga bo bagikomeza kumwubaha. Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo ya Yanga African yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabereye kuri Sitade Amahoro, aho Haruna yifatanyije n’abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo. Iyo myitozo yateguraga umukino wa gicuti bazakina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, […]
Soudan: Mu cyumweru kimwe gusa, abasaga 40 bamaze kwicwa na Kolera mu ntara Darful

Mu Ntara ya Darfur muri Sudani, abantu bagera kuri 40 bamaze guhitanwa n’ indwara ya Kolera mu cyumweru kimwe gusa, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abaganga batagira umupaka Medecin sans frontières (MSF), akaba ari cyo cyorezo gikomeye kibasiye iki gihugu nyuma imyaka myinshi, ishize. Intara ya Darfur, imaze imyaka irenga ibiri mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za Leta […]
Amagambo ya Mutamba yavugiye imbere y’ umucamanza yateye benshi intimba

Ku munsi w’ ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 nibwo Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubukuye urubanza rwa Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, mu gihe hasigaye iminsi mike gusa ngo hatangazwe umwanzuro wa nyuma w’ uru rubanza. Constant Mutamba uregwa kunyereza umutungo wa leta nyuma yo kumva imyiregurire y’abamwunganira […]
Imyaka 21 irirenze Abanyamulenge bagitegereje ko bene wabo biciwe mu Gatumba bahabwa ubutabera

Abanyamulenge bo hirya no hino ku Isi, ku wa Gatatu tariki 13 Kanama bibutse imyaka 21 ishize bene wabo bari barahungiye mu nkambi y’impunzi ya Gatumba i Burundi bishwe. Mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 ni bwo izo mpunzi zari zarahungiye mu Gatumba ziturutse muri Uvira ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Minisitiri w’Intebe yahaye impanuro abasoje Itorero Indangamirwa 15

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 ryasojwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kanama 2025, mu birori byaranzwe n’imyiyereko itandukanye: Akarasisi ka gisirikare, imikino njyarugamba, imbyino gakondo n’ibindi. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ni we wasoje iri torero ku mugaragaro. Mu ijambo rye asoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje akamaro k’Itorero […]
U Rwanda rwihanganishije Ubwami bwa Asante muri Ghana nyuma y’urupfu rw’Umwamikazi

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yifatanyije n’abaturage b’Ubwami bwa Asante, nyuma y’urupfu rwa Nana Konadu Yiadom III, Umwamikazi w’Ubwami bwa Asante muri Ghana. Nana Ama Konadu Yiadom III, wari Umwamikazi wa 14 w’Ubwami bwa Asante, yitabye Imana ku itariki ya 7 Kanama 2025 afite imyaka 98 y’amavuko. Mu butumwa bwashyizwe kuri X (yahoze ari Twitter) […]
Real Madrid iyoboye andi makipe ku rutonde rwa UEFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA ryashyize ahagaragara urutonde rushya rw’amanota y’amakipe akomeye ku mugabane, hashingiwe ku mikino y’imyaka itanu ishize. Real Madrid, ifite ibikombe bya Champions League 15 mu mateka yayo, ikomeje kuba ku isonga n’amanota 117.500, ikurikiwe na Bayern Munich ifite amanota 108.250 na Inter Milan ifite 107.250. Uyu mwanya wa […]
Minisitiri w’ubutabera yatangije inama rusange ya 6 y’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kanama, yafunguye ku mugaragaro inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: Gukora kinyamuga dutanga ubutabera bunoze.” Ni inama ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose bakaganira ku byagezweho, […]
Trump arifuza inama na Putin na Zelensky

Trump yatangaje ku mugaragaro ko yifuza inama yihutirwa ihuza we, Vladimir Putin na Volodymyr Zelensky, igamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine. Ibi yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, nyuma yo kuvugana na Zelensky n’abandi bayobozi b’i Burayi, avuga ko iyo nama yaturuka ku biganiro ateganya kugirana na Putin i Alaska […]
Aba-Rayon basabye ko Rukundo Patrick yirukanwa

Abakunzi ba Rayon Sports barasaba ko Rukundo Patrick yavanwa muri Komite Nyobozi y’iyi kipe, bamushinja gukorera inyungu za APR FC. Bamwe mu bafana batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, bavuga ko akunda kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC kurusha uwa Rayon Sports, ndetse akabeshya ko ari umufana wa Rayon. Bimwe mu bimenyetso bavuga ko bimugaragaza […]
Walikale: VDP/Wazalendo iremeza ko ikigenzura Buhimba nyuma yo gusubiza inyuma M23

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, inyeshyamba za AFC / M23 ziravugwaho kugaba igitero ku birindiro by’umutwe wa VDP/Wazalendo i Buhimba, muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ariko zigasubizwa inyuma. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Actualite.cd abitangaza, inyeshyamba za AFC/M23 ngo zagabye igitero ahagana mu ma saa […]
Bugesera: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwahawe amagare

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere, SP Nyiraneza Marguerite, bashyikirije amagare 10 urubyiruko rwavuye Iwawa, rwibumbiye muri Koperative ABIZERWA ikora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare rusabwa kuyakoresha neza akarugirira umumaro ndetse no kwirinda kongera kujya mu […]
Entebbe: Hafashwe abacanshuro b’Abagande bari bagiye muri Ukraine

Ku wa Kabiri, abashinzwe umutekano w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe bahagaritse abagabo icyenda bo muri Uganda bakekwaho kuba bari bagiye mu gisirikare cya Ukraine (UAF) gufasha mu ntambara ikomeje kurwana n’u Burusiya. Aba bagabo, bose bafite uburambe mu bya gisirikare, bari baranditswe kugira ngo bajye ku rugamba bitwikiriye akazi k’abashinzwe umutekano kunguka, uburyo abapolisi bemeza […]
Nyarugenge: MINECOFIN yasohoye udutabo tuzafasha umuturage kumenya uko ingengo y’imari icungwa

Abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kuri uyu wa 12 Kanama 2025, bagiranye inama n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge aribo Bwana Ingangare Alexis na Madamu Uwamahoro Genevieve ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose Igize Akarere ka Nyarugenge uko ari 10. Hari mu gikorwa cy’itangwa ry’agatabo gasobanura mu buryo bworoshye Ingengo y’Imari ku rwego rw’igihugu. Abayobozi […]
RIB yatangiye kwifashisha drone mu gufata abiba amabuye y’agaciro

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones); mu rwego rwo guhangana n’abakora ibikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Byatangarijwe mu karere ka Rulindo, ahabereye ubukangurambaga mu baturage bwa RIB n’ikigo RMB gishinzwe Mines, Peteroli na Gazi. Ni ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rwa buri wese mugukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije […]
Gen. Muhoozi yongeye guca amarenga y’uko UPDF ishobora kwinjira mu ntambara ya FARDC na M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye guca amarenga y’uko mu gihe intambara yeruye izaba yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya RDC ingabo ayoboye zishobora kuyinjiramo. Uyu musirikare yabitangaje mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025. Yagize ati: “Mu […]
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu nama idasanzwe ya EAC na SADC

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi bahuriye mu nama idasanzwe ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu. Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bo mu miryango yombi, yari igamije gusuzuma aho ibintu bigeze […]
Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 28 barimo abasirikare batatu, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili batatu bazwi mu itangazamakuru ry’imikino. Muri bo harimo Captain Peninah Mutoni, Captain Peninah Umurungi, CSP Sengabo Hillary, CSP Mukantabana Olive, ndetse n’abanyamakuru Ndayishimiye Reagan (Rugaju), Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro. Bose bashinjwa ubufatanyacyaha mu […]
RDC: Uwari minisitiri w’ubutabera yasabiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, rwakomeje mu ruhame kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama 2025, aho umushinjacyaha yasabiye uregwa igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato kubera kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza i Kisangani. Umushinjacyaha yasobanuye ko uregwa yakoresheje uburyo bw’amasezerano n’abikorera aho gutanga isoko rya Leta, […]
U Bushinwa bwacanye umubano na Perezida wa Czech kubera gusura Dalai Lama

U Bushinwa buravuga ko bwamaganye bikomeye imyitwarire ya Reubulika ya Czech nyuma y’uko Perezida Petr Pavel yerekeje mu Buhinde gushimira Dalai Lama ku myaka 90 amaze avutse. Beijing ivuga ko yahagaritse umubano wose na Perezida wa Czech, Petr Pavel kubera ko aherutse guhura na Dalai Lama, ibikomeza kuzambya umubano bivugwa ko utifashe neza hagati ya […]
Nyamirambo: Hatangiye urubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo hatangiye urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasirikare n’abasivili bakekwaho Ubufatanyacyaha mu gutanga inyandiko utemerewe no mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha baregwa bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu basivile […]
Umuvugizi wa RCS mu bari kuburana mu rubanza rurebana na APR FC
Ku wa 13 Kanama 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwatangiye kuburanisha abantu 29 barimo abofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ndetse n’abasivili. Bose bakurikiranyweho ibyaha bikomoka ku buryo haguzwe amatike y’indege hifashishijwe konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano n’urugendo rwa APR […]
Imbonerakure ziri muri DRC zirashinja Leta y’ ‘Uburundi kutabaha ibyo bumvikanye

Hakomeje kumvikana amakuru avuga ko hashize amezi umunani , Imbonerakure z’ishyaka riri kubutegetsi CNDD zivuga ko zidahembwa nkuko za zasezeranijwe na Leta y’u Burundi, nyuma y’aho zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gufasha FARDC kurwanya M23. Imbonerakure zivuga ko zinjijwe mu gisirikare cy’u Burundi basezeranywa amadorari 500 y’Amerika hamwe n’ubufasha bw’ibiribwa. Ikinyamakuru SOS Media […]