Brazil yiyemeje gukarishya Ingabo za FARDC mu bijyanye n’imirwanire yo mu mashyamba

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Brazil byashyize umukono ku masezerano mashya mu by’ubwirinzi agamije kuzamura ubufatanye mu bya gisirikare no kongerera ingufu FARDC. Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Brazil, José Múcio Monteiro, mu murwa mukuru, Brasília. Ibiganiro byibanze […]
Uganda: Abakongomani bafungiwe gucuruza Zahabu z’ibicupuri

Ku wa 12 Kanama 2025, inzego z’umutekano muri Uganda, ari zo Ishami ryo Kurwanya Ruswa rya Perezidansi ku bufatanye n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), zataye muri yombi abantu barindwi barimo Abanyekongo bane n’Abanya-Uganda batatu bakekwaho uburiganya bwo kwambura umucuruzi w’Umunyanijeriya, Mark Gbillah, amadolari ya Amerika 70,000 (asaga miliyoni 93 Frw). Aba bakekwaho icyaha bashinjwa […]
Burundi: Imbonerakure zikubutse kurwana muri Congo ziravuga ko zagambaniwe

Nyuma y’amezi umunani bagiye gufatanya na FARDC kurwanya M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasore benshi b’Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) bavuga ko batabonye ibihembo byasezeranijwe cyangwa ubufasha. Aba banyamuryango b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bavuga ko binjijwe mu gisirikare cy’u Burundi basezeranywa amadorari 500 ya Amerika hamwe no kwishingirwa ku biribwa. Umusore wahuriye […]
Gitifu w’Umurenge wa Kansi yapfuye

Nsanzimana Théogène, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi bikekwa ko ari stroke. Urupfu rwe rwatangajwe ku wa 13 Kanama 2025. Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoranye na we bavuze ko yari amaze igihe gito cyane yimuriwe i Kansi avuye mu Murenge wa Ndora. Amakuru avuga ko yafashwe nijoro ari wenyine […]
Mu mujyi wa Goma hagiye kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba

Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa munani 2004, imyaka 21 irashize impunzi z’Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’Uburundi, abasaga 100 na bo barakomereka bikomeye. Umutwe w’inyeshyamba za FNL, ziyobowe na Agathon Rwasa wemeye ko ari wo wishe abo bantu bari barahunze intambara zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ariko […]
Manzi Thierry na Djihad begukanye igikombe

Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ikinamo Abanyarwanda Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu ku nshuro ya 14. Ku wa Kabiri, bakiniye kuri Stade ya Città di mu Butaliyani, bakina umukino wa nyuma wa kamarampaka bahura na Al Hilal Benghazi. Al Ahli yasabwaga kunganya kugira ngo […]
Goma: Abantu 5 baguye mu mpanuka yatewe n’inkongi y’ umuriro

Mu gitondo cy’ejo kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama, ahagana saa cyenda z’ijoro, habaye inkongi ikaze y’umuriro ku muhanda wa Abattoir, mu gace ka Kyeshero, rwagati mu mujyi wa Goma, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mpanuka yahitanye abantu batanu bapfuye bashye, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye, […]
RDC: USA yafatiye ibihano umutwe w’inyeshyamba na sosiyete 2 z’Abashinwa

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano ku nzego zifitanye isano n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga (OFAC) byibasiye umutwe wa Coalition des Patriotes Résistants Congolais-Force de Frappe (PARECO-FF), ukorera […]
Korea: Keon Hee yabaye uwahoze ari First Lady wa mbere utawe muri yombi

Uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) wa Koreya y’Epfo, Kim Keon Hee, yabaye uwa mbere mu mateka y’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha. Mu byaha uyu mugore wa perezida uherutse kweguzwa, Yoon Suk Yeol, aregwa harimo uburiganya mu bijyanye n’isoko ry’imigabane, ruswa no gukoresha icyo ari cyo mu nyungu ze, ibirego bihanishwa igifungo cy’imyaka. […]
Kicukiro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe irangamimerere, hanizihizwa Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere. Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro cyabereye mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, yibukije abaturage akamaro k’Irangamimere. Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere […]
FARDC na M23 biri guteguzanya intambara yeruye

Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje gushinjanya ubushotoranyi no guteguzanya kurasana, mu gihe intambara ikomeye hagati y’impande zombi ikomeje gututumba. FARDC ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga biciye mu muvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge, yashinje ingabo za M23 kuba zikomeje kugaba ibitero ku birindiro byayo biherereye […]
AFC-M23 yiteguye gusubiza inyuma ibitero by’ umwanzi aho byaturuka hose

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida elix Tshisekedi ryatangaje ko ryiyemeje gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta, mu gihe rikomeje imyiteguro y’intambara ikomeye mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tarikia 12 Kanama 2025 na Lieutenant Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, […]
Ukuri ku mafoto yerekana Minisitiri Kayikwamba wa RDC ari kumwe na Perezida Kagame

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto yerekana abantu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba bari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Abayakwirakwiza baravuga ko Kayikwamba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda; mu gihe umwuka utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa. Ni amafoto icyakora bigaragara ko yafashwe muri […]
Walungu: Imirwano ikaze yakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagaragara urujya n’uruza rw’inyeshyamba za M23/AFC mu turere twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo z’inyeshyamba biravugwa ko zirimo gushimangira ibirindiro byazo muri Teritwari ya Walungu, aho zihanganye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa babo bo mu mitwe […]
Zari yavuze ku byo kuba yarageretse inda kuri Diamond

Zari Hassan yongeye gushimangira ko abana yabyaranye na Diamond Platnumz ari abo uyu muhanzi nta gushidikanya, nyuma y’uko havutse ibihuha bivuga ko Diamond yaba yarashidikanyije ku bana yita abe. Mu bana batandatu bivugwa ko Diamond arera, harimo abo yabyaranye na Zari. Uyu mugore yavuze ko ibyo kuvuga ko batari abe ari ugushaka gukurura abantu ku […]
Lubumbashi: Abasirikare n’abapolisi bafashwe bakekwaho ibyaha birimo ubujura

Abasirikare batandatu n’umupolisi bafatiwe i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashinjwa ibyaha birimo ubujura no kurenga ku mategeko. Ibi byatangajwe na Komiseri wa polisi y’igihugu mu ntara, Blaise Kilimbalimba, watangaje aya makuru ku wa Mbere, itariki 11 Kanama 2025. Usibye abagabo barindwi mu nzego z’umutekano, hari n’umusivili ukorana na […]
Nepo Dushime yerekeje kuri RBA

Nepo Dushime uzwi cyane ku izina rya “Mubicu”, umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina rikomeye, yamaze kwinjira mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) avuye kuri SK FM aho yari amaze amezi umunani. Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane akoresha ijambo “Mubicu”, yakiriwe kuri Radio Rwanda ku wa Kabiri, […]
Huye: Ikiraro cya Kirutamwogo cyorohereje ubuhahirane

Abatuye mu Murege wa Simbi mu Karere ka Huye barishimira ko mu murenge wabo huzuye ikiraro cyo mu kirere cya Kirutamwogo cyoroheje ubuhahirane, bityo bakaba batakikanga kuba hari uwatwarwa n’umugezi. Ibi abaturage bo mu Kagali ka Gisakura mu Murenge wa Simbi babigaragaza bashingira ko mbere iki kiraro kitarubakwa, batashoboraga kwambuka umugezi wa Kirutamwogo, bityo bikadindiza […]
Kabila agiye guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa muri Senegal

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri DRC no hanze ndetse no kumbuga nkoranya mbaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Joseph Kabila, wayoboye Repubulika iharanira Demokaasi ya Congo imyaka 18, ateganya guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, hagamijwe kuganira ku bibazo bireba igihugu. Iyi nama ikazatumirwamo abantu bose ndetse n’ imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ […]
USA: Trump ari guhatirwa gutanga umucyo ku masezerano y’amabuye y’agaciro ya Congo

Itsinda ry’Abadepite 52 bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Amerika, riyobowe n’unwe mu bagize komite ishinzwe ubucuruzi, Linda T. Sánchez, basabye ko Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, batangaza amakuru arambuye ku mishyikirano bavuga ko yabaye rwihishwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku masezerano y’amabuye y’agaciro. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 8 […]
M23 iryamiye amajanja nyuma y’ubwato 2 butwaye abasirikare 1,125 ba FARDC bwageze muri Uvira

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama wongeye gutanga impuruza ku rujya n’uruza rw’ingabo zo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibikoresho byazo bya gisirikare rukomeje kugaragara mu bice bitandukanye bikikije uturere ugenzura. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka mu mpuruza yatanze ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama, […]
Sudani: Igisirikare cyasubije inyuma igitero simusiga cya RSF kuri El Fasher

Ingabo za Sudani n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zavuze ko kuri uyu wa Mbere ushize bahagaritse igitero gikomeye cy’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) kuri El Fasher, ibirindiro bya nyuma by’ingabo mu karere ka Darfur. Igitero cyagaragaje ubwiyongere bw’amakimbirane nyuma y’ibyumweru by’unutuzo mu mirwano yo ku butaka, aho umujyi wari ugoswe wakomeje kwibasirwa n’ibisasu bya RSF […]
Umwana w’umukobwa ufite ukwezi 1 yapfuye nyuma yo gusiramurwa

Urupfu rw’umwana w’ukwezi 1 rukekwa guterwa no gusiramurwa rwateje uburakari bukomeye mu baturage bo mu gihugu cya Gambia. Polisi yatangaje ko umwana yajyanywe mu bitaro byo mu murwa mukuru Banjul nyuma yo kuva cyane amaraso, ariko ahageze bemeza ko yapfuye. Nubwo ibisubizo by’isuzuma ry’umubiri bigitegerejwe, benshi bahuza urupfu rwe n’imico yo gukata bimwe mu bice […]
Akarere ka Nyaruguru kaje imbere mu bijyanye no gutanga serivisi z’irangamimerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025. Akarere ka Nyaruguru ni ko kahize utundi mu gihugu. Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics). Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa […]
Umugore afunzwe azira kwita Imana y’abasilamu “umutinganyi”

Ibtissame Lachgar, uharanira uburenganzira bw’abagore muri Maroc, yatawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye umupira wanditseho amagambo asuzugura Imana ya Islam. Itangazo ry’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa mbere rwa Rabat ryemeje ko yafashwe ku Cyumweru, hakurikiraho iperereza ryihutirwa. Lachgar anaregwa kuba yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ayita Islam nk’“idini rihutaza abagore kandi rifite […]
Minisiteri yashyizeho abazajya bahitamo filime ijya muri Oscar

Bwa mbere mu mateka ya sinema nyarwanda, hashyizweho akanama k’igihugu kagamije gutoranya filime izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihembo bya Oscars mu cyiciro cya International Feature Film. Aka kanama, kazwi nka Rwanda Oscars Selection Committee (ROSC), kashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, kagizwe n’abarimo abahanga n’abanyamwuga 15 mu bijyanye na sinema n’ubuhanzi, barimo Marie […]
Imyaka 9 irashize Perezida Kagame yakiriye Kabila i Rubavu

Ku itariki nk’iyi ya 12 Kanama muri 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye Joseph Kabila Kabange wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Rwanda mbere yo guha ubutegetsi Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye. Kabila wavuye ku butegetsi muri 2019, yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka itatu igihugu cye cyari kimaze kirebana […]
U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja RDF gufatanya na M23 kwica abanye-Congo 319

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi “ibirego by’ibinyoma” by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bivugwa ko umutwe wa M23 wakoreye abantu 319 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri uku kwezi ni bwo Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Volker Türk, yashinje “M23 […]
Icyo Super Manager avuga ku byo kuba umuvugizi w’abafana ba APR FC

Gakumba Patrick, uzwi cyane ku izina rya Super Manager, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko yagizwe umuvugizi w’abafana ba APR FC. Ibyo byatangajwe nyuma y’uko byavugwaga ko yaba yasimbuye Jangwani, wari usanzwe ari kuri uwo mwanya ariko akaba yaratawe muri yombi mu minsi ishize. Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Super Manager yavuze ko […]
Colombia: Uwari kandida perezida yishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe yiyamamaza

Uwari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Colombia, Miguel Uribe, yapfuye nyuma y’amezi abiri arashwe mu mutwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza, nk’uko umugore we yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Maria Claudia Tarazona yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati: “Uzahora uri urukundo rw’ubuzima bwanjye. Warakoze kubw’ubuzima bwuzuye urukundo.” Yongeyeho ati: “Ruhukira mu […]
Semuhungu Eric arafunzwe

Semuhungu Eric, umwe mu bakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe na Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, aho agomba kumara iminsi itanu nk’igihano giteganywa ku bafatwa batwaye ikinyabiziga basinze. Bivugwa ko ibyo bamwe bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko akurikiranyweho […]
Uko Ingabo z’u Rwanda zikomeje kuziba icyuho cy’umutekano muri Afurika

Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, aho usanga umutekano muke ukomeje kugaragara mu turere twugarijwe n’intambara hagati y’abenegihugu, inyeshyamba, n’amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere, Umuryango w’Abibumbye wahuye n’igitutu gikabije cyo gucyura cyangwa kugabanya ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigerageza kuziba icyuho cy’umutekano wabaye ndanze muri Afurika. Ubutumwa bwigeze kohereza […]
RDC iravuga ko M23 yakubitishije ingabo zayo za ‘drones’ na burende

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje M23 gukoresha za drones n’imodoka zo mu bwoko bwa burende, mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize igasiga uyu mutwe wigaruriye uduce dutandukanye two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo M23 yigaruriye uduce twa Kaniola, Mulamba, Muzinzi na Ciruko; nyuma yo kutwirukanamo ihuriro […]
Umugabo washakanye n’abagore 7 icyarimwe yongeye kurongora uwa 8

Mu karere ka Mukono na Buikwe, muri Uganda, Ssalongo Habib Ssezinga, uzwi cyane nka Nsikonnene, yongeye kuvugisha benshi ubwo yarongoraga umugore wa munani mu muhango gakondo, nyuma y’imyaka ibiri ashakanye n’abagore barindwi icyarimwe. Uyu mugabo w’imyaka 45, usanzwe ari umuvuzi gakondo ukungahaye, yari aherekejwe n’abagore be bose barindwi, bishimye kandi bamushyigikiye. Buri wese muri bo […]
Nord-Kivu: Umuryango Kisaka Yereyere akomokamo wababajwe n’uko yifatanyije na AFC-M23

Umuryango w’aba Yira watangaje ko wababajwe cyane n’ uko Daniel Kisaka Yereyere, wahoze ari Minisitiri w’Igihugu ushinzwe Uburobyi n’Ubworozi, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Imibereho myiza Ubumwe n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu yamaze kwifatanya na AFC-M23. Ku wa gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, nibwo uyu mugabo yagaragaye mu mafoto ari […]
Rwamagana: Polisi yarashe mu cyico abagabo 2

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rwamagana, yarashe abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga buherereye mu murenge wa Muyumbu. Ku wa 30 Nyakanga ni bwo abo bazamu bishwe, ndetse nyuma yo kwicwa ababikoze banasize bibye amafaranga n’amakaziye 350 y’inzoga. Umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse […]
Nyina wa Alex Muyoboke yapfuye

Umubyeyi wa Alex Muyoboke yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK, nk’uko byemejwe na Muyoboke ubwe. Nyina yari yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aza gutaha nyuma yo koroherwa. Nyuma y’igihe gito yongeye kwivuriza muri CHUK, asubira mu rugo yorohewe, ariko yongera kuremba […]
Mali: Abasirikare barimo abajenerali 2 bafunzwe bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho”

Abategetsi ba Mali bakoze ibikorwa byo guta muri yombi benshi mu ngabo z’igihugu, aho bivugwa ko nibura abasirikare 45, barimo abajenerali babiri bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho,” bamaze gutabwa muri yombi, kandi ifatwa rikaba rikomeje. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, itariki ya 10 Kanama, abandi basirikare babiri bafatiwe mu ngo zabo. Kimwe n’abandi bagenzi ba bo […]
Noël Mbatshi na we yinjiye muri AFC/M23

Noël Lutete Mbatshi uri mu bavuga rikijyana mu ntara ya Congo-Central, yamaze kwinjira mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Noël Lutete Mbatshi asanzwe ari umuhungu wa Simon Floribert Mbatshi wahoze ari Guverineri wa Congo-Central, umudepite ndetse n’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mpera […]
Abanyamakuru 5 ba Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umunyamakuru wa Al Jazeera, Anas Al-Sharif, yiciwe mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Gaza. Uyu munyamakuru biravugwa ko yiciwe hamwe na bagenzi be bane mu gitero cyagabwe na Israel ku banyamakuru babaga mu mahema mu Mujyi wa Gaza. Al Jazeera ivuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, abantu barindwi baguye […]
Umucyo wa Bayern Münich ku bivugwa ko yasheshe amasezerano ya ‘Visit Rwanda’

Ikipe ya Bayern Münich yatangaje ko itigeze isesa amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu Budage. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangaje icyiciro gishya cy’imikoranire kigomba kwibanda ku guteza imbere impano z’abakiri bato, nyuma yo kuvugurura […]
Umutwe w’abarwanyi ba Mobondo wasakiraniye na FARDC i Kinshasa

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, haraye imirwano yasakiranije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abarwanyi ba Mobondo mu mudugudu wa Mbankana, uherereye Komini ya urbano-rurale de Maluku, mu mujyi wa Kinshasa. Nk’uko bitangazwa na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi […]
Goma: Kabila akubutse mu ruzinduko kwa Sassou Nguesso

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle. Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou […]
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi kuzirikana ingaruka z’ibyemezo bafata

Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose. Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa […]
Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, […]
DRC: Abagera kuri 2,000,000 bari barahunze imirwano bamaze gutahuka

Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 kugeza uyu munsi, abantu hafi Miliyoni ebyiri bari barahunze imirwaano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutahuka kuri ubu bakaba barasubiye mu ngo zabo. Nkuko bigaragara muri Raporo yashyizwe ahagaragara na OCHA ku munsi w’ ejo ku […]
Kigali: Polisi yafatanye abagabo 2 ibiro 31 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. […]
Ukraine yatangaje ko ititeguye kurekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwayo

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye kitazigera kirekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwacyo ngo kibe cyomekwe ku Burusiya. Ibi yabivuze nyuma yo kumva inkuru y’uko hateganyijwe inama izahuza Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin wa Rusiya. Ni inama iteganyijwe kubera muri Alaska […]
M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Nzibira yerekeza kuri Teritwari ya Shabunda

Abarwanyi ba M23 baraye bigaruriye agace k’ingenzi ka Nzibila n’ikibuga cy’indege cyaho cyakoreshwaga na FARDC, mu gihe bakomeje kwerekeza ku cyicaro cya Teritwari ya Shabunda nyuma y’imirwano yadutse kuva kuwa Kane, itariki ya 7 Kanama 2025 muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’amajyepfo. Iyi mirwano yatumye abaturage baho bahunga ku bwinshi, ndetse ikwirakwiza ubwoba […]
U Rwanda na RDC byahuriye mu nama ya mbere yo guhuza ibikorwa by’umutekano

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu bakoze inama ya mbere y’ingamba zo guhuza ibikorwa by’umutekano nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Amahoro ya Washington. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 9 Kanama 2025, impande zombi zari ziherekejwe […]
Tchad: Succès Masara wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye […]
Uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya RDC yinjiye muri M23

Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Yereyere ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaye muri Guverinoma ya RDC nka Minisitiri w’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kwishyira Hamwe ndetse n’Ibikorwa by’Ubutabazi. Uyu mugabo usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka PPRD rya Joseph […]
Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza: Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yatangaje ko nubwo APR FC itatomboye byoroshye mu irushanwa rya CAF Champions League, nta mpungenge ikwiriye kuba ku bakunzi b’iyi kipe. Yabivuze mu magambo agira ati: “Nimunyemerere mbabwire ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye n’ibyo muvuga, ndagira ngo mbabwire ko Pyramid ikipe yacu izayikuramo.” Ibi yabivuze […]
Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye ikipe yo muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Big Stars yo muri Tanzania, mu mikino y’irushanwa rya Total CAF Confederation ry’uyu mwaka. Tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Rayon Sports na Singida bazahurira mu mukino ubanza hagati y’itariki ya 19 n’iya 21 Kanama, uwo kwishyura ube nyuma y’icyumweru kimwe. […]
Biramahire Abeddy yikumburiye kawunga n’umugore

Rutahizamu w’Amavubi, Biramahire Abeddy kuri ubu ukinira ikipe ya ES Setif yo muri Algeria, yatangaje ko akumbuye cyane umugore we Vanessa n’umuhungu wabo, ndetse n’ibiryo bya gakondo by’u Rwanda birimo kawunga n’ibishyimbo. Nyuma yo kugera muri ES Setif, aho yagiye avuye muri Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri ariko iyi kipe ikemera kumurekura, […]
Lamine Yamal na Lewandowski bahanwe

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yaciye amande y’amayero 5,000 kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona, Lamine Yamal na Robert Lewandowski, nyuma y’amakosa bakoreye mu mukino wa Champions League wahuje Barcelona na Inter Milan mu gice cya 1/2 cy’irangiza. Nk’uko itangazo rya UEFA ribivuga, aba bakinnyi bananiwe gukurikiza amabwiriza y’umukozi ushinzwe igenzura ry’imiti yongerera ingufu […]
Bujumbura: Ibura ry’amashanyarazi ryateje imfu z’impinja

Impinja zitaramenyekana umubare zapfuye kubera ibura ry’amshshanyarazi mu bitaro Prince Regent Charles biherereye mu mujyi wa Bujumbura i Burundi. Ibi bije nyuma y’iminsi itatu ibice byinshi by’uyu mujyi biri mu icuraburindi, kubera ibura ry’amashanyarazi. Usibye impinja zapfiriye muri biriya bitaro, amakuru anavuga ko abantu bafite ababo mu buruhukiro bwa biriya bitaro na bo ku wa […]
Mr Eazi yarongoye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade uzwi cyane nka Mr Eazi, yarushinze n’umukinnyi wa filime akaba n’umukobwa w’umuherwe ukomeye, Temi Otedola mu muhango w’ubukwe bwabereye muri Iceland ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025. Ibirori byabereye muri Hallgrimskirkja Church, inzu y’amasengesho izwi cyane mu murwa mukuru wa Reykjavik, byitabirwa n’inshuti n’imiryango ya hafi, […]
Operasiyo Manhattan igice cya Kabiri

Imyaka 80 irashize hatewe igisasu kirimbuzi cya mbere ku isi mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu nkuru yubushize mu gice cya mbere twababwiye uburyo igisasu kirimbuzi cyahinduye ibintu mu mateka y’isi mu mijyi ya Hiroshima na Nakasaki. Uyu munsi rero turagaruka ku mujyi wa Nakasaki nyuma yaho umwami w’Abami w’Ubuyapani yanze kumanika amaboko. Kuwa 6 […]
Ibyo wamenya kuri Palesitine nk’igihugu gishaka kwigenga

Kuva mu bwami bwa Ottoman kugeza kuri Manda y’Ubwongereza,intambara y’iminsi itadatu ,amasezerano atandukanye byagiye bikorwa, ariko kugeza nubu Palesitine iracyarwana nuko yabona ubwigenge. Amakimbirane amaze igihe kinini hagati ya Pelestine na Israel ni amwe mu yaranze akarere k’uburasirazuba bwo hagati ndetse akaba yarateje intambara zidashira muri ako karere kugeza na nubu.Kugira ngo dusobamukirwe aya makimbirane […]