Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru

Umuhanzi Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru ubwo yataramiraga mu gitaramo cya Minuza Festival cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ryo mu Ntara y’Amajyepfo ryamushinje “agasuzuguro” kubera uburyo yitwaye ku rubyiniro no mu gihe nyuma y’igitaramo. Iki gitaramo cyari cyateguwe na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), kigamije gusobanurira abanyeshuri […]
Imodoka y’umutekano yakoze impanuka

Imodoka y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2025, ikomeretse bikomeye abari bayirimo ariko ntihagira uwitaba Imana. Impanuka yabereye mu Murenge wa Kimisagara, ku muhanda ujya ku mazu mashya yo hafi aho. Iyi modoka yari iy’ishami ry’Umutekano w’Umurenge. Iyi modoka yari imaze iminsi mu igaraje rya […]
Gen. (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi wamusimbuye kuri izo nshingano. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya […]
Banque de France irashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Bufaransa, Ihuriro le Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) ryatanze ikirego rirega Banki y’u Bufaransa, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aya makuru yatangajwe na Libération na Radio y’u Bufaransa, ashingiye ku ruhererekane rw’isohorwa ry’amafaranga riteye amakenga bivugwa ko ryoroherereje kubona intwaro abajenosideri. Hagati […]
Umunyakenyakazi yaciye agahigo ko kumara amasaha 72 ahobereye igiti

Uharanira kurengera ikirere muri Kenya, Truphena Muthoni, yaciye agahigo yari asanganwe, ahobera igiti amasaha 72 nta kuruhuka. “Iyi myigaragambyo y’amahoro ni ngombwa kuko irenze itandukaniro ryose. Mu gihe cy’indi myigaragambyo, twumva inkuru z’abagizi ba nabi, ariko iyi irenze inkuru zose kandi igakangura ubumuntu,” uyu ni Muthoni avugana n’itangazamakuru ryo muri Kenya. Muthoni yabanje kwandika amateka […]
Intumwa za Polisi ya Zambia zaje mu rugendoshuri mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 11 Ukuboza, yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa 13 zaturutse muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Iri tsinda riyobowe na Francis Mundanya, umuhuzabikorwa w’umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bugamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF barenga 21,000

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 676 bo ku rwego rwa ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, anemeza izamurwa mu ntera ry’abandi bato 20,389. Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Innocent Munyengango uyobora Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda na Colonel François Régis Gatarayiha usanzwe ayobora ishami rishinzwe […]
Burundi: Usanganwa amashusho y’urukozasoni (pornography) uhita ufungwa imyaka 5

Polisi y’u Burundi irihanangiriza abaturage ku gukurikiranywa n’amategeko nibasangwa bafite amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni muri telefone zabo, nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2022 rikumira ihohoterwa ryo kuri murandasi. Ibi byatangajwe na Dr Lt Col Nkurikiye, impuguke mu byaha bikorerwa kuri internet, mu kiganiro yatanze ku banyamakuru i Bujumbura. Yasobanuye ko kubika pornography mu gikoresho cy’ikoranabuhanga, […]
Abasirikare b’u Burundi bacyihishe mu misozi miremire basubukuye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko hari abasirikare b’Abarundi bacyihishe mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse bakaba bubuye ibitero ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu gace ka Minembwe. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yavuze ko “mu gihe abasirikare benshi b’Abarundi bamaze gusubira mu gihugu cyabo, […]
Yolande Makolo yikomye uwari uhagarariye E.U muri RDC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025, yamaganye imvugo y’uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agaragaza ko niba atumvaga ibibazo biri mu karere akwiye kugenda. Umuyobozi w’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri DRC, Nicolas Berlanga Martinez, yarangije ubutumwa bwe bw’imyaka […]
U Burundi bwatakambiye M23 ngo ibuhe abasirikare babwo yafashe mpiri, ibuha amabwiriza

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko iki gihugu giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intumwa zo kuganira n’umutwe wa AFC/M23, kugira urekure abasirikare ba kiriya gihugu wafatiye ku rugamba ndetse unemerere gutaha mu mahoro abaheze mu misozi miremire ya Uvira. Abayobozi bakuru bane bo mu gisirikare cy’u Burundi ni bo baherutse […]
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zirenga 20,000: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kurenga 20,000. Umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma, iya Dr. Charles Murigande uheruka kugirwa umusenateri ndetse n’iy’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire. Perezida Kagame yakomeje ku masezerano […]
Musanze: Wa musaza umaze imyaka 2 asembera kubera igiti yaguze ahanze amaso umucamanza

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu gutuma umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko atakaza ahari iwe, kuri ubu akaba amaze imyaka ibarirwa muri itatu asembera. Abaregwa uko ari umunani barimo abakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Gen. Sejusa avuga ko atangazwa no kuba u Rwanda iteka ruhambirwa kuri M23

Gen. (Rtd) David Sejusa aravuga ko atangazwa no kumva iteka M23 ishyirwa mu kwaha k’u Rwanda nk’aho abo Banyekongo bavuga ikinyarwanda cyangwa abandi bafatanyije nta mpamvu bafite barwanira. Ibi Gen. Sejusa yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025 abinyujije kuri X, aho yanagaragaje ko Leta ya Kinshasa ntidahindura imyifatire uburasirazuba bwa Congo buzahinduka […]
Ifatwa rya Uvira ryateje umwiryane muri politiki ya RD Congo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Ukuboza, kwinjira kw’inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Uvira (Kivu y’Amajyepfo), bikomeje gutera kutavugwaho rumwe muri politiki ya Congo. Mu gihe bamwe bashyigikiye ko imishyikirano yatangira vuba kugira ngo hirindwe gukomeza ikibazo cy’umutekano, abandi barasaba ko abayobozi babibazwa. Juvénal Munubo, umukada w’Ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée, akaba […]
Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b’u Burundi bihishe muri Uvira

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu mutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasabye abasirikare b’u Burundi bihishe mu mujyi wa Uvira kuhava bagasanga imiryango yabo. Ni ubutumwa uyu musirikare yatanze, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo, […]
Masisi: Habaye imirwano ikaze nyuma y’igitero cya wazalendo kuri AFC/M23 i Bitongi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Ukuboza, havuzwe imirwano ikaze, i Bitongi, ku birometero 3 uvuye i Kalembe muri Gurupoma ya Bashali Mokoto muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru atandukanye ava muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba za AFC / […]
Element yishyuye umuhanzi yari yaraririye utwe

Hashize imyaka itatu umuhanzi Silvizo yishyuye Producer Element amafaranga 300,000 Frw kugira ngo amukorere indirimbo ye ya mbere muri Country Records. Icyo gihe Element yakoraga muri iyo studio, kandi Silvizo yari afite icyizere ko ari intangiriro nziza mu rugendo rwe rwa muzika. Nyamara uko imyaka yagiye ishira, ntihigeze habaho gutunganya iyo ndirimbo. Silvizo yakomeje kugerageza […]
Uwahoze ari Perezida wa Bolivia yatawe muri yombi nyuma y’amezi 2 avuye ku butegetsi

Kuri uyu wa Gatatu, Luis Arce wahoze ari Perezida wa Bolivia yatawe muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza kuri ruswa yaba yarafashe igihe yari minisitiri w’ubukungu. Ifungwa rya Arce rije nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye ku butegetsi kandi hashize amezi atarenze abiri umukandida bari bahanganye, Rodrigo Paz, atsinze amatora yo mu Kwakira. Igikorwa cy’amatora […]
AFC/M23 yemeje iyicwa ry’umukada wayo warasiwe i Goma

Kuri uyu wa Kane, ihuriro rya AFC/M23 ryemeje iyicwa ry’umukada waryo, Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru muri Congo yarasiwe mu muhanda i Goma kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Ukuboza 2025. Magloire Paluku Kavunga wari ufite imyaka 58, wavutse ku itariki ya 12 Ukuboza 1966, avukira i Butembo, yari umuntu uzwi cyane mu muco mu […]
Nyanza: Ubujurire bwa Murekezi bwagombaga gutangira bwimuriwe mu 2026

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo urubanza rwa Murekezi rwagombaga gutangira kumvwa mu mizi, ariko umwunganira yasabye igihe cyo gutegura urubanza. Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rukaba rwasubitse urubanza Vincent Murekezi yajuririyemo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Vincent Murekezi yari […]
Bamporiki yaherekeje Niyo Bosco gusezerana imbere y’amategeko (Amafoto)

Ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene, urugendo rugana ku bukwe buteganyijwe mu minsi iri imbere. Niyo Bosco, uzwiho ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, ndetse n’uburyo acuranga gitari, yemeye ku mugaragaro ko agiye kubana na Irene akaramata. Ibi […]
AFC/M23 yemeje ko yabohoye Uvira bidasubirwaho

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, wemeje ko wamaze kubohora Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yemeje ko yamaze kubohora uyu mujyi biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka. Uyu muvugizi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahuje ifatwa rya Uvira n’icengezamatwara ry’imvugo z’urwango, ibitero […]
Alyn Sano yari yivuganye Miss Muyango wamubajije niba akiri isugi

Mu kiganiro “Who is my date” gisanzwe gikorwa na Miss Muyango aho yakira ibyamamare bakavugana ku buzima bwabo n’akazi bakora, habayemo akanya katunguranye ubwo yabazaga umuhanzi Alyn Sano ikibazo kijyanye n’ubusugi. Miss Muyango yabajije Alyn Sano ati: “Uracyari isugi?” Alyn Sano ntiyabyakiriye neza na gato, maze amusubiza agira ati: “Njye? Ku myaka mfite? Oya rwose. […]
Tunisia: Amagorofa abiri yahirimye ahitana abatari bacye

Nibura abantu 19 bapfuye abandi 16 barakomereka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko inyubako ebyiri zihirimye muri Fez, umwe mu mijyi ya kera muri Maroc, nk’uko ibitangazamakuru bya leta byatangaje bivuga ko ibice bimwe byagaragazaga ibimenyetso byo kutitabwaho mu gihe runaka. Ibiro ntaramakuru by’igihugu byavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze muri Perefegitura ya […]
Rutsiro: Umupolisi yarashe umu-DASSO na we arirasa

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangiye gukora iperereza ku mupolisi warashe abantu babiri barakomereka hanyuma na we akirasa agapfa. Ibi byabereye mu ijoro rishyira tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka, mu Mudugudu wa Bikono. Amakuru avuga ko uwo mupolisi wari mu kazi yarashe umukozi […]
Oslo: Maria Machado uri mu bwihisho ntiyitabira umuhango wo kwakira Igihembo cya Nobel yegukanye

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado, ntaza kwitabira umuhango wo gushyikirizwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel i Oslo aherutse kwegukana, nk’uko ikigo cya Nobel cyabitangarije AFP. Umuvugizi wa Nobel Institute, Erik Aasheim, agaruka ku muhango uza kuba saa saba (1200 GMT) yagize ati: “Ntabwo aza muri ibyo birori.” Machado, […]
Se wa Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC yapfuye

Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan, hamwe na murumuna we Sultan Bobo ukinira Marines FC, bari mu bihe bikomeye byo gushenguka ku mutima nyuma y’urupfu rwa se ubabyara. Nyakwigendera yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, ahagana saa kumi za mugitondo, mu rugo rwe ruherereye i Rubavu, Gisenyi. Amakuru […]
Guverinoma y’u Rwanda yasubije Tshisekedi n’u Burundi

Uruhare rwo kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano, ibitero bikomeje ndetse n’imirwano ibera muri Kivu y’Amajyepfo, muri DRC ntirushobora gushyirwa ku Rwanda nk’uko byatangajwe na guverinoma yamaganye Igisirikare cya Congo (FARDC) n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), hamwe n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na DRC, ya FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, kandi bakaba barateye ibisasu mu midugudu y’abasivili hafi y’umupaka […]
Miss Alliance arakuriwe (Amafoto)

Miss Irasubiza Alliance, wigaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 akegukana ikamba rya Miss Popularity, yatangaje ko we n’umugabo we Matthew Ferris bari mu byishimo byo gutegura kwakira umwana wabo wa mbere. Uyu mukobwa wakoze ubukwe mu Ukuboza 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko atwite ndetse ko azibaruka mu kwezi kwa Werurwe 2026. […]
Element yongeye kwereka Afurika ko impano ye iri ku rwego rwo hejuru

Umuziki nyarwanda ukomeje kuzamura ibendera mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bahanzi n’aba-producer barimo gutanga umusanzu ukomeye. Muri bo, Element yongeye kwandika izina rye, aho yahawe igihembo cy’ishimwe “African Super Star” mu birori bya ODA Awards byabereye muri Ethiopia. Ni intsinzi ikomeye imushyira mu rwego rw’abahanzi bateza imbere umuco n’ubuhanzi bwa Afurika, haba mu […]
Uwahoze ari komanda w’Abajanjaweed muri Darfur yabaye uwa mbere ukatiwe na ICC

Ku wa Kabiri, itariki ya 9 Ukuboza 2025, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwakatiye Ali Kushayb wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’Abanyasudani, igifungo cy’imyaka 20, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibyo byaha byakozwe mu ntambara y’abaturage mu myaka makumyabiri ishize mu karere ka Darfur gaherereye mu burengerazuba bwa Sudani. Niwe muyobozi wa mbere w’inyeshyamba muri Sudani […]
ADEPR yasengeye abagore kuba abashumba

Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 ryumvwa mu Rwanda, ryafashe icyemezo cy’amateka cyemerera abagore kuba Abapasiteri, ibintu bitari byigeze biba kuva ryashingwa. Ku wa Kabiri, tariki 9 Ukuboza 2025, ni bwo abagore 15 ba mbere batorewe ku mugaragaro inshingano z’Ubushumba. Na mbere y’iki cyemezo, abagore bari bemererwa imirimo nka Mwalimu, kuyobora amakorali, cyangwa gukorera mu nzego […]
Me Nyarugabo yahumurije abatuye Uvira yafashwe na AFC/M23

Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahumurije abatuye mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasaba kudahunga ingabo z’umutwe wa AFC/M23. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza ni bwo Ingabo za mbere za AFC/M23 zinjiye muri Uvira, nyuma y’imirwano yari imaze […]
AFC/M23 na Kinshasa baritegura guhurira mu biganiro bishya i Doha

Ibiganiro bishya bizatangira mu minsi iri imbere hagati y’intumwa za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za AFC / M23 i Doha, ku buhuza bwa Leta ya Qatar. Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, itariki ya 9 Ukuboza 2025, na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC / M23, mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, umurwa […]
Musanze: Abantu 15 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa MMI

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu 15 barimo abaganga ba amavuriro yigenga, abakozi ba Farumasi ndetse na bamwe mu banyamuryango ba MMI bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI). Ibi bikorwa bikaba byarakozwe mu bihe bitandukanye aho amavuriro yigenga, Farumasi n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara […]
Amerika n’ibihugu by’i Burayi bokeje RDF na AFC/M23 igitutu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, byashyize igitutu ku mutwe wa AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda bishinja kuwushyigikira, bisaba impande zombi “guhagarika by’ako kanya” ibitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Usibye Washington, abandi bifatanyije na yo mu gushyira igitutu ku Rwanda na AFC/M23 barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u […]
AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza zinjiye mu mujyi wa Uvira. AFC/M23 yinjiye muri uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu duce twose tuwukikije. Ubuyobozi […]
Loni iremeza ko Kinshasa yakomeje gukorana na FDLR

Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri raporo yaryo nshya, ryerekanye ko leta yakomeje gukoresha imitwe yitwara gisirikare irimo FDLR mu kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Muri iyi raporo izasohoka vuba yabashije kubonwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Ukuboza 2025, impuguke zivuga ko Leta ya Kinshasa yakomeje […]
Brig. Gen Rusanganwa wayoboraga APR FC yahawe inshingano nshya

Brig. Gen Deo Rusanganwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yageneye Ouattara ubutumwa bwihariye

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashyikirije Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Perezida Ouattara, nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rye wabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025. U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego […]
M23 yigaruriye akandi gace kegereye Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama wigaruriye Kiliba, agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 15 uvuye mu mujyi wa Uvira. Kiliba yafashwe nyuma y’uko Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo zari zikarimo zihisemo kukavamo zigahunga. Nyuma y’ifatwa rya Kiliba kandi amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira avuga ko […]
Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 irimo gukoza intoki ku Mujyi wa Uvira

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko ibisasu byatangiye guterwa mu bice bikikije Umujyi wa Uvira nyuma y’uko AFC/M23 imaze iminsi ikomeje gusatira uyu mujyi ukomeye wa nyuma muri iyi ntara. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Ukuboza 2025, amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo atangazwa n’ababibikurikiranira hafi […]
U Burundi bwateguye abantu bo kuza guhungabanya umutekano mu Rwanda

Ubutegetsi bw’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, bwasabye Imbonerakure (umutwe witwara gisirikare w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD) kwegera umupaka w’u Rwanda, bunategura abantu bo kuza guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni icyemezo ubutegetsi bwa Gitega bwafashe nyuma y’uko kuva mu cyumweru gishize bwikunditse u Rwanda bushinja kurasa ibisasu ahitwa mu Rugombo mu yahoze ari […]
France: Brigitte Macron yise abantu indaya mbi aratamazwa

Umugore wa Mbere mu Bufaransa kuri ubu, akaba umugore wa Perezida Emmanuel Macron yanenzwe nyuma y’amashusho yagiye hanze amwerekana atuka abaharanira uburenganzira bw’umugore abita indaya mbi (“dirty b****s”) mbere yo kwitabira igitaramo cyo gusetsa cya Ary Abittan, wigeze gushinjwa gufata ku ngufu. Brigitte Macron, yateje urunturuntu nyuma yo gufatwa amashusho yita abigaragambyaga baharanira uburenganzira bw’umugore […]
Ykee Benda yakoze impanuka agiye kwamamaza Perezida Museveni

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Ykee Benda, ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye y’imodoka ubwo yari mu rugendo rwo gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Museveni. Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda n’itsinda rye bari berekeje mu Karere ka Kyegegwa mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Uganda, aho […]
Polisi yafunze rutahizamu Ivan Toney

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Ivan Toney yatawe muri yombi ku wa Gatandatu nyuma yo gukekwaho gukubita umuntu washatse kumwifotorezaho mu kabari gaherereye muri Soho, i Londres. Ikinyamakuru The Sun cyasohoye ifoto igaragaza Toney w’imyaka 29 asohorwa mu kabari ka 100 Wardour St yambaye amapingu. Amakuru avuga ko Toney yababajwe n’umufana wamufashe ku rutugu agerageza […]
Drones za FARDC zateye ibirindiro bya AFC/M23 i Katale, mu gihe imirwano yari ikaze i Kinyumba

Ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ndanze muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’ibitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku birindiro bya AFC/M23. Kuri uyu wa Mbere ushize, agasozi k’ingenzi ka Katale ni ko kibasiwe n’ibitero by’indege zitagira abadereva bitera ubwoba mu baturage bo muri Katale-Centre. Bivugwa ko ibirindiro bya […]
Burkina Faso yafunze abasirikare 11 ba Nigeria

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yafashe indege ya gisirikare ya Nigeria yo mu bwoko bwa C-130 yari itwaye abasirikare 11, ikavuga ko yinjiye mu kirere cyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Amakuru cya Burkina Faso mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Ibihugu byo muri Sahel (Alliance des États du Sahel – AES), avuga […]
Manzi Thierry na Bizimana Djihad batwaye igikombe

Al Ahli Tripoli, ikipe ibarizwamo Abanyarwanda Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwegukana igikombe cya Libya Super Cup, itsinze Al-Ahly Benghazi kuri penaliti. Ni ubwa kabiri mu mateka y’iyi kipe itwara ibikombe bitatu bikomeye bya Libya mu mwaka umwe. Uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika n’ahandi ku isi, wimurirwa […]
Ubushinjacyaha bwa Honduras buri gushakisha uwahoze ari perezida wahawe imbabazi na Trump

Umushinjacyaha mukuru wa Honduras, Johel Zelaya, yasabye ubufasha bwa Interpol anategeka abayobozi b’igihugu gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari Perezida Juan Orlando Hernandez. Mu cyumweru gishize, Hernandez yavuye muri gereza yo muri Amerika nyuma yo kubabarirwa na Perezida Donald Trump. Ubusanzwe yari yakatiwe imyaka 45 y’igifungo kubera uruhare yagize mu kwinjiza […]
Nigeria: Abana b’abanyeshuri 100 mu baherutse gushimutwa babohojwe

Kuri uyu wa Mbere ushize, Guverinoma ya Nigeria yabohoje abanyeshuri 100 bashimuswe mu kwezi gushize mu ishuri ry’Abagatolika muri Leta ya Niger, muri bumwe mu bushimusi bukabije bubaye muri iki gihugu mu myaka ishize. Abanyeshuri bageze mu nzu ya leta mu murwa mukuru wa Leta ya Niger, Minna bashyikirizwa guverineri wa leta nk’uko inkuru dukesha […]
U Burundi bwijumditse u Rwanda kubera Ingabo zabwo zikomeje kwicirwa muri Congo

Guverinoma y’u Burundi yashinje u Rwanda gukomeza “ibikorwa bihungabanya umutekano” ku mupaka ubuhuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inerura ko ingabo zabwo ziri ku butaka bwa Congo zitazavayo kugeza igihe akazi kazijyanye kazaba karangiye byuzuye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, mu kiganiro ku Cyumweru gishize yahaye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango […]
Umugore wageretse inda kuri Heung-min Son yakatiwe imyaka ine y’igifungo

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye imyaka ine y’igifungo umugore w’imyaka 20 wari ukurikiranyweho gutekera umutwe umukinnyi, Son Heung-min, wabaye kapiteni wa Tottenham Hotspur. Uwo mugore, uri mu myaka ya za 20, hamwe n’umugabo bari bafatanije uri mu myaka ya za 40, bahamijwe icyaha cyo gukangisha Son bamubeshya ko atwite inda ye. Urukiko rwumvise ko […]
Theo Bosebabireba yongeye kwerekana ubukaka bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yongeye kwerekana ubukaka bwe mu muziki ubwo yasusurukizaga abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya “Inzu y’Ibitabo Award,” byabereye ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025. Mu gitaramo cyari cyuzuye ibyishimo, Theo yibukije benshi impamvu indirimbo ze zimaze imyaka myinshi zikoroga imitima y’abakunzi b’umuziki w’Imana, kuva yatangira […]
M23 yageze mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye agace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Sange yafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ziyivuyemo. Agace ka Sange gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri […]
Tshisekedi yashyize ibirego ku Rwanda mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ryaranzwe no gushyira ibirego ku Rwanda. Tshisekedi yavuze iryo jambo nyuma y’iminsi mike we na Perezida Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe […]
U Burayi bwatangiye gusaba Amerika kureka kwivanga muri politiki yabwo

Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yamaganye ingamba nshya z’umutekano za Amerika asanga zibangamiye inyungu z’u Burayi. Yagaragaje kandi impungenge z’uko izo mpinduka muri politiki y’umutekano ya Amerika zakiriwe neza n’u Burusiya. Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Akanama k’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yatangaje ko ingamba nshya z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za […]
M23 yafashe Nyakabere, ikomeza gusatira Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Nyakabere yo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuhirukana ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyakabere ni Centre ibarizwa mu bilometero 40 mu majyaruguru ya Uvira, ibisobanura ko AFC/M23 ikomeje […]
Trum aravuga ko Zelenskyy atiteguye gushyira umukono ku mushinga w’amahoro wateguwe na Amerika

Perezida Donald Trump yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, atiteguye gushyira umukono ku mushinga w’amahoro wateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe guhagarika intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Trump yatangaje ibi nyuma y’uko abashinzwe imishyikirano ba Amerika na Ukraine barangije ibiganiro by’iminsi itatu ku wa Gatandatu. Trump yanenze Zelenskyy nyuma y’imishyikirano ya Amerika […]