U Rwanda rwongeye gushimangira ko rushyigikiye inzira z’amahoro zikomeje

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku wa Mbere, itariki ya 13 Ukwakira, yibanze ku kibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwashimangiye ko rwemeje ko rukemera inzira z’amahoro zikomeje, cyane cyane iya Washington, mu gihe rwagaragaje impungenge z’umutekano zikomeje zijyanye no kuba FDLR ikiri ku butaka bwa Congo. Uhagarariye u Rwanda mu […]
Perezida Kagame yakiriye Komiseri ushinzwe Ubuzima muri AU n’umuyobozi wa AMA

Perezida Kagame, uyoboye Gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Gutera inkunga ibijyanye n’Ubuzima imbere ku mugabane, yabonanye na Amb. Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibibazo by’Ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, na Dr. Delese Mimi Darko, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuvuzi cya Afurika (AMA). Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya AMA no gushimangira gahunda z’ubuzima muri […]
Gen. Bunyoni yagiye muri ‘Coma’

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yamaze kujya muri ‘Coma’. Bunyoni yagiye muri Coma nyuma y’iminsi itanu avanwe muri gereza yari afungiwemo akajyanwa kuvurizwa mu bitaro bikuru bya Gutega. Ubwo yajyanwaga muri ibi bitaro na bwo amakuru yavugaga ko atashoboraga kubona, kuvuga cyangwa kumva. […]
Umuhuro w’ibanga wa Kabila na bakeba ba Tshisekedi i Nairobi

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahurije i Nairobi abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi. Kabila agiye guhuza aba banyapolitiki mu ibanga, nyuma y’ibyumweru bibiri ubutegetsi bw’i Kinshasa bumukatiye urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe […]
Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa

Umugabo utatangajwe amazina yafashwe n’inzego z’umutekano za Vatican nyuma yo kunyara kuri Alitari nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’imbaga y’abizera. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo uwo mugabo yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano maze yegera Alitari nkuru, ahantu Papa asanzwe ayoborera imihango mikuru ya Kiliziya, ahita […]
Perezida Andry Rajoelina yavuze icyamuteye guhunga

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhunga iki gihugu, kuko yabonaga hariho umugambi wo kumwica. Rajoelina yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banya-Madagascar, nyuma y’amasaha make ahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa ikamujyana ahantu hatazwi. Amakuru avuga ko Rajoelina yavuye muri Madagascar ku Cyumweru gishize yerekeza muri Réunion, aho yaje kuva akerekeza ahantu […]
Kenya: Uwari urinze ingoro ya Perezida yishwe atewe icumu

Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, i Nairobi, habaye urupfu rutunguranye rw’umupolisi wo mu ishami rya General Service Unit (GSU) wacungaga umutekano ku ingoro ya Perezida. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo mupolisi yishwe n’umugabo witwaje icumu, ubwo yari ku burinzi hafi y’irembo rya D, ahinjirira abashyitsi bajya muri […]
Bujumbura: Akabari kubatswe mu ishusho y’indege kahiye karatokombera

Akabari kari gakunzwe cyane i Bujumbura ku izina rya Chez Willy The Bartender cyangwa Air Willy, katatswe n’inkogi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye utunguranye, ntihamenyekane icyawuteye. Kubera ko inyubako yari ikoze mu biti n’ibindi bikoresho bifatwa n’umuriro byoroshye, byagoranye kuzimya uwo […]
Intego y’uruzinduko rw’iminsi 6 mu Rwanda rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu. Lieutenant General Mamat O.A. Cham ari mu Rwanda kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 17 Ukwakira 2025. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye mu bya gisirikare […]
Rutshuru: Haravugwa imirwano ikaze mu midugudu myinshi ya Bukombo hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 13 Ukwakira 2025, mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’ihuriro rya AFC-M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifatanya na FARDC. Aya makuru avuga ko iyi mirwano yatangiye kuva mu cyumweru gishize, yibanze mu midugudu ya Mashango, Kanyatsi, […]
Perezida Andry Rajoelina yahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa

Ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yajyanywe mu ibanga n’indege ya gisirikare y’u Bufaransa, nyuma y’amasezerano yihariye yagiranye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Rajoelina yabanje kujyanwa na kajugujugu ku kirwa cya Sainte-Marie, Aho yafatiye indege ya gisirikare y’Abafaransa ikamujyana muri La Réunion (ikirwa cy’Abafaransa kiba mu nyanja y’u […]
RDF yanyomoje itangazo ryavugaga ko iri gukorana na FDLR

Ku wa 12 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko iriho ibirango bya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), ivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari ku murongo w’ubwirinzi muri Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bategetswe kwerekeza ku nkambi za MONUSCO ngo bakorweho iperereza Ku bikorwa byabo. Iyo nyandiko, ifite umutwe […]
Hamas yashyikirije Israel imbohe nzima zayo zose yari ifite

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko umutwe wa Hamas wamaze gushyikiriza kiriya gihugu imbohe nzima zacyo zose wari ufite, nyuma y’imyaka ibiri ziri mu maboko yawo. Hamas yari yarashimuse ziriya mbohe ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo yagabaga igitero mu majyepfo ya Israel. Ni imbohe zirimo impanga: Ziv na Gali Berman, muri iki gitondo zafotorewe […]
Afurika y’Epfo: Impanuka ikomeye ya bus yahitanye byibuze 42

Byibuze abantu 42 bahitanwe na bus yaguye mu Ntara ya Limpopo yo mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho kuri uyu wa Mbere. Iyi mpanuka yapfiriyemo abagore 18, abagabo 17, n’abana barindwi, nk’uko byatangajwe na televiziyo SABC yo muri Afurika y’Epfo itangaza imibare yahawe na Minisiteri y’ubwikorezi. Ku Cyumweru, nibwo abagenzi barenga 30 […]
Polisi yafunguriye amarembo abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu gipolisi

Polisi y’Igihugu (RNP) yafunguriye imiryango abasore n’inkumbi bujuje ibisabwa bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato. Itangazo ribagenewe ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko bazatangira kwiyandikisha kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 kugeza ku itariki 7 Ugushyingo 2025 kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, mu minsi y’akazi.
U Rwanda ntirushishikajwe no kwitabira iryo kinamico – Nduhungirehe

Nyuma y’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije Abanyekongo baba mu Bubiligi mu kiganiro yagiranye na bo kuwa Gatandatu, aho yongeye kugaragaza ko atemera ibiganiro by’amahoro bikomeje hirya no hino ku nzego zitandukanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yabaye nk’umusubiza agaragaza ko u Rwanda narwo rudashishikajwe n’ibyo yise ikinamico. Abinyujije kuri X, Minisitiri […]
RIB yafunze abakozi 2 ba RBC

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo akaba na nyir’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Paramount Company, bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko abafashwe ari Uwawe Olivier ushinzwe ikoranabuhanga […]
Umugore wa Akon yamusabye gatanya, atungurwa no gusanga umutungo we wanditse kuri nyina

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Akon, uzwi cyane mu ndirimbo “Smack That” na “Locked Up”, ari mu byishimo nyuma y’uko umugore we Tomeka Thiam, bari bamaranye hafi imyaka 30 bashakanye, yamusabye gatanya maze aza gutungurwa no gusanga nta mutungo agira. Tomeka yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni 100 z’ama-Euro (€100 million), avuga ko yagize uruhare rukomeye mu […]
RDC: Inyeshyamba za Wazalendo zari zisigaye muri Kibati zivanyemo zirahunga

Nyuma y’iminsi ibiri ngo inyeshyamba za Wazalendo zigaruriye ibirindiro bine by’inyeshyamba za AFC / M23, izi nyeshyamba zishyigikiwe na leta biravugwa ko zaje kwivana mu mujyi wa Kibati muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ubu wongeye kugenzurwa wose na M23. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’umutekano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo […]
Bite bya Perezida Andry Rajoelina abaturage be n’abasirikare bamaze gukuraho amaboko?

Urujijo ruracyari rwose muri Madagascar, nyuma y’iminsi ibiri muri iki gihugu kigizwe n’ikirwa giherereye mu nyanja y’Abahinde hatangiye igisa no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina. Perezidansi y’iki gihugu mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, yavuze ko hari “ibyago byugarije ubuzima bwa Perezida wa Repubulika”, gusa kugeza ubu aho Perezida Rajoelina aherereye […]
ITANGAZO RYO GUHINDURA IZINA AKITWA ABEZA Heureuse
Afghanistan iravuga ko yishe abasirikare 58 ba Pakistan mu kwihorera

Guverinoma y’Abatalibani muri Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero ku Ngabo za Pakistan mu duce dutabdukanye tw’imisozi ku mupaka w’amajyaruguru. Umuvugizi w’Abatalibani yavuze ko abasirikare 58 ba Pakistan bishwe mu cyo bise “igikorwa cyo kwihorera”. Yavuze ko Pakistan yavogereye ikirere cya Afghanistan kandi igatera ibisasu mu isoko riri ku butaka bwayo ku mupaka kuwa Kane nk’uko […]
Buruseli: Tshisekedi yakuriye inzira ku murima abagitekereza ibiganiro

Kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu Bubiligi i Buruseli, Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko atizigera na rimwe yemera kugirana ibiganiro n’abo yise “intumwa z’ababateye”. Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imbere y’Abanyekongo baba mu Bubiligi, yamaganye kandi icyo yise itekinika ku bijyanye n’umuhamagaro w’ibiganiro hagati y’Abanyekongo nyuma yo gusobanura […]
Rubavu: Green Party yibukije abayoboke impamvu bahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) byakomereje mu Karere ka Rubavu ahatangijwe ku mugaragaro inama y’abarwanashyaka b’iri shyaka yafunguwe na Hon. Mugisha Alexis mu izina rya Perezida w’ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza. Hon. Mugisha akaba yibukije impamvu bahisemo kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Muri iyi […]
Amerika n’u Bubiigi byashimye icyemezo cya RDC cyo kwitandukanya na FDLR

Kuri uyu wa Gatandatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye umuhamagaro w’abategetsi ba Congo bahamagariye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi, kuko ari intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya DRC n’u Rwanda. Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos yagize ati: “Twishimiye icyifuzo cya […]
Madagascar: Perezidansi iravuga ko hari abarimo kugerageza gufata ubutegetsi ku ngufu

Kuri iki Cyumweru, itariki 12 Ukwakira 2025, Perezidansi ya Madagascar yavuze ko mu gihugu hari “ugushaka gufata ubutegetsi mu buryo butemewe kandi hakoreshejwe ingufu” birimo gukorwa, nta bisobanuro birambuye itanze, nyuma y’umunsi umwe bamwe mu basirikare binjiye mu myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize. Ingabo zo mu mutwe w’indashyikirwa uzwi nka CAPSAT zafashije Perezida Andry Rajoelina […]
USA: Ibirindiro bya gisirikare Qatar igiye kubaka muri Idaho byateje umwiryane

Abashyigikiye Trump barakaye nyuma y’uko Minisitiri w’intambara, Pete Hegseth, atangaje gahunda ya Qatar yo kubaka no gutera inkunga ikigo gishya cy’imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byo muri Idaho. Ni ikigo biteganyijwe ko kizahugura abapilote ba Qatar mu gukoresha indege z’indwanyi za F-15 zikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]
Makuza ayoboye indorerezi za AU zoherejwe gukurikirana amatora yo muri Cameroun

Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC) yohereje ubutumwa bw’indorerezi z’amatora (AU EOM) muri Cameroun mbere y’amatora ya perezida ateganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira. Indorerezi zoherejwe na AU ziyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida wa Sena, Bernard Makuza. Nk’uko byatangajwe na AUC ku itariki ya 10 Ukwakira, intego y’ubutumwa yari […]
Ingabo za Amerika zatangiye kugera muri Israel guhagarikira ihagarikwa ry’imirwano

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugera muri Israel kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas muri Gaza. Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko abasirikare 200 bazaba hariya gushyiraho ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa bigamije koroshya iyoherezwa ry’imfashanyo z’ubutabazi, ndetse n’ubufasha bw’ibikoresho n’umutekano. Kuri uyu […]
Imirwano ya FARDC na Wazalendo i Kamitunga yiciwemo umusirikare na komanda wa polisi

Ubuzima bwongeye gukomeza mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Kamituga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo muri Gurupoma ya Shikito. Nk’uko bitangazwa na benshi mu bagize sosiyete sivile, urusasu rwa nyuma rwumvikanye mu majyepfo ya Kamituga ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 […]
Sudani: Igitero cya RSF cyahitanye nibura 60 mu nkambi y’impunzi

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, igitero cy’indege zitagira abadereva n’imbunda za rutura byibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo muri El-Fasher, mu burengerazuba bwa Sudani, cyahitanye byibuze abantu 60. Iki ni kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi kuva inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangira kugota Umujyi wa El-Fasher mu mezi 18 ashize. Komite ishinzwe kwirwanaho muri […]
Madagascar: Abasirikare biyunze ku bigaragambya bamagana Leta

Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo za Madagascar kuri uyu wa Gatandatu ryiyunze ku baturage b’iki gihugu, ryifatanya na bo mu myigaragambyo bamaze iminsi bakora bamagana Leta. Ku wa 25 Nzeri ni bwo muri Madagascar hatangiye imyigaragambyo yatangijwe n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nka Gen Z, bamagana ibura ry’amazi ndetse n’amashanyarazi. Mu minsi mike ishize imyigaragambyo yafashe indi […]
Gen. Ndaywel wahoze ari ntasi nkuru ya FARDC yagerageje kwiyahura

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Général-Major Christian Ndaywel wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri iki gihugu yagerageje kwiyahurira aho afungiye. Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko yahawe amakuru y’uko Ndaywel yagerageje kwiyahurira mu nzu y’ibanga (Safe House) y’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (DEMIAP), kuko “yicuza kuba yarijejwe ibidashoboka nyuma yo kubera […]
Algérie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari ya mbere nini mu mateka

Algérie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari ingana na miliyari 25 z’amadorali, biba ubwa mbere kigiye gukoresha amafaranga angana gutya. Iyi ngengo y’imari irangana na 20% y’iyo iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kizakoresha mu mwaka utaha wa 2026, dore ko giteganya miliyari 135. Algérie yageneye igisirikare cyayo ingengo y’imari kitigeze gikoresha na rimwe mu […]
FERWAFA yijeje abafana ibitangaza ntiyabikora

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko tombola yari iteganyijwe mu mukino wahuje u Rwanda na Bénin ku wa 10 Ukwakira 2025 itabashije gukorwa mu gihe cy’ikiruhuko (half-time). Mbere y’umukino, FERWAFA yari yatangaje ko hazaba tombola idasanzwe igamije gushimisha abafana no kubashimira uburyo bakomeje gushyigikira Amavubi. Mu itangazo […]
U Rwanda rwihanangirije RDC: “Ibyo muvuga ni politiki yo gushaka gushinja abandi amakosa”

Mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, yakomeje kunenga Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko butashyize igitutu gikomeye ku Rwanda ku birego byo gushyigikira umutwe wa M23, Kigali yo yasubije ivuga ko ibyo ari imikino ya politiki no gushaka gushinja abandi amakosa. Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yahaye EUObserver […]
Burkina Faso yanze kwakira abimukira bavuye muri Amerika yahanwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Burkina Faso ingamba zo kubima viza ku baturage bayo bose, nyuma y’uko Ouagadougou yanze kwakira bamwe mu bimukira Amerika yashakaga kohereza mu gihugu cyabo. Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yatangaje ko uhereye ubu, Abanya-Burkina Faso bazajya […]
RDC yijunditse ‘EU yanze gushyira igitutu ku Rwanda’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yikomye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi awuhora ngo kuba waranze gushyira igitutu ku Rwanda. Kayikwamba mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru EUObserver, yashinje EU kugira indimi ebyiri biciye muri Politike yayo y’ibihano. Yagize ati: “Urebye uburyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihutira gufata ibyemezo byo gushyiraho […]
Ntabwo twavuga ngo ntakundi, hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa: Mukazayire nyuma y’intsinzwi y’Amavubi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo mu bihe biri imbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izajye ibona intsinzi. Minisitiri Mukazayire yabigarutseho nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 Amavubi yaraye atsinzwemo na Les Guépards ya Bénin igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 80 w’umukino cya rutahizamu Tosin […]
Maj. Gen. Ruvusha yasoje inshingano i Cabo Delgado

Maj Gen Emmy K. Ruvusha wari Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira yashyikirije ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi Maj Gen Vincent Gatama wamusimbuye, nyuma y’umwaka ayobora ibikorwa bigamije guhashya ibikorwa by’iterabwoba muri iyi ntara. Guhererekanya ubuyobozi byabereye ku Cyicaro gikuru cy’Inzego z’umutekano z’u […]
FARDC yasabye FDLR kwishyikiriza ubuyobozi bwa RDC cyangwa MONUSCO

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni muri RDC), kugira ngo bacyurwe mu Rwanda. FARDC yahaye FDLR ubu busabe, nyuma y’amasezerano y’amahoro Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zasinyanye muri Kamena uyu […]
Col. Rwagasana yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida

Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, yagize Col. Regis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina rya Perezida wa Repubulika ni ryo ryemeza ibya ririya shyirwaho. Col. Rwagasana agomba kungiriza Dieudonné Gatete wagizwe Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu kwezi gushize. Viviane […]
Myugariro w’Amavubi yasigaye akora amasuku muri sitade Amahoro

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwemo na Bénin igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hari igikorwa cyakozwe na Myugariro Phanuel Kavita cyakoze ku mitima ya benshi. Kavita, wakinaga bwa mbere mu Amavubi kuri Stade Amahoro, ntiyahise asohoka mu kibuga nk’abandi bakinnyi nyuma y’umukino. Ahubwo, yafashe umwanya wo gusukura aho abakinnyi […]
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’Amavubi na Benin (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Benin, kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro i Remera. Perezida Kagame yageze muri stade mu gice cya mbere cy’umukino, akomorerwa amashyi menshi n’abafana bari buzuye sitade. Mu gihe Perezida Kagame yakurikiraga umukino, […]
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga na Afurika w’u Bwongereza

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Afurika, Jennifer Chapman, Baroness Chapman of Darlington, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 10 Ukwakira 2025, Baroness Chapman of Darlington yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva. Ibiganiro hagati ya Ministiri w’Intebe w’u Rwanda na Minisitiri w’u Bwongereza […]
U Rwanda na Iran byaganiriye uko byashimangira ubufatanye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira yahuye na Visi-Perezida wa Iran akanaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge muri kiriya gihugu, baganira uko ibihugu byombi byafatanya. Minisitiri Sebahizi na Farzaneh Ansari, bahuriye iruhande rw’Inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) yaberaga i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje […]
Salva Kiir yirukanye Umugaba Mukuru wa SSPDF, asubizaho uwo yaherukaga kwirukana

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu (SSPDF), asubizaho mugenzi we yari yirukanye mu mezi atatu ashize. Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru rwatangaje ko Perezida Kiir yashyizeho Gen. Paul Nang Majok ngo asimbure Gen. Dau Aturjong ku nshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Nta […]
Walikale: Inyeshyamba za wazalendo zateye ibirindiro bya M23 muri Kibati

Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Ukwakira 2025, i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru, avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, yaturutse i Miba, nko mu birometero 5 mu […]
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel Trump yari yiteze cyahawe Corina Machado

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 Perezida Donald Trump yari yiteguye guhabwa cyahawe María Corina Machado, umugore utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Nicolas Maduro. Ku itariki ya 5 Werurwe 2025, Komite ya Nobel yo muri Norvege yatangaje ko hari abakandida 338 batoranijwe bahatanira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2025, muri bo 244 ni abantu ku […]
Mu minsi mike cyane turajya gufata Uvira: Gen. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Emmanuel Makenga, yateguje ko mu minsi mike iri imbere uriya mutwe uzigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Makenga yahaye ubwo butumwa abatuye mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo, abinyujije muri Guverineri w’iriya ntara, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo. Uyu muyobozi […]
Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Massad Boulos

Perezida Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro by’isaha irenga ku wa Kane, itariki ya 9 Ukwakira, na Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, iruhande rwInama ya Global Gateway Forum isozwa kuri uyu wa Gatanu. Iyi nama hagati y’aba bagabo bombi ikurikira iyabereye i New York, muri […]
APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda Yussif

Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika mu gihe kingana n’iminsi 30 umunya-Maurtania Mamadou Sy ndetse n’umunya-Ghana Yussif Dauda, kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo iyi kipe yari mu Misiri aho yari yitabiriye umukino wa CAF Champions League yasezerewemo na Pyramids FC. Aba bakinnyi bombi bashinjwa kuba barasohotse mu mwiherero nta ruhushya bahawe, ibyatumye batanakinishwa uriya mukino […]
Inshuro byibura 4 Tshisekedi yeruye ko azatera u Rwanda, agahirika Kagame yise ‘Hitler’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi yatangaje ko nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire yo kuba yashoza intambara ku Rwanda, Uganda cyangwa se ikindi gihugu mu icyenda bituranye na Congo Kinshasa. Tshisekedi wari witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba […]
Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byaciye umuriro mu murwa mukuru Kyiv

Ibitero bya misile n’indege by’u Burusiya mu ijoro ryose ryakeye byaciye amashanyarazi mu bice byinshi by’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Umuyobozi w’uyu mujyi, Vitali Klitschko, yatangaje ko abantu icyenda bakomeretse mu gihe abaturage bo mu turere two mu burasirazuba bisanze mu mwijima kandi bahura n’ikibazo cyo kubura amazi. Hagati aho, umwana w’imyaka irindwi yiciwe mu […]
Rubavu: Hakozwe impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije ba Dasso

Akarere ka Rubavu karatangaza ko kakoze impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije b’urwego rwa Dasso mu mirenge, hagamijwe kongerera ingufu ubuyobozi kuri terrain, discipline, n’itangwa rya serivisi mu mirenge yose. Muri urwo rwego abahuzabikorwa ba Dasso n’ababungirije bimuwe mu buryo bukurikira: A. Abahuzabikorwa Ngirabatware Christian yavanwe mu Rugerero yohereza i Rubavu Mapendo Aloys yavanwe i Rubavu […]
Umugaba w’Ingabo za Somalia yaganiriye n’Abasomali biga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare rya RDF

Mu rwego rw’urugendo rwe rw’akazi akomeje mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Major General Odawa Yusuf Rage, hamwe n’itsinda bari kumwe, kuwa Kane basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze. Major General Odawa yakiriwe na Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare […]
FARDC na Wazalendo baraye barasanira mu mujyi wa Kamituga

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bakorana, baraye barasanira mu mujyi wa Kamituga uherereye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri uyu mujyi avuga ko imirwano y’impande zombi yamaze amasaha menshi. Ni imirwano bivugwa ko yubuye nyuma y’uko Wazalendo zari zimaze kurasa […]
Ibirego bishinja Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” kuba umuhungu byatewe utwatsi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahakanye ibirego by’amakipe yifuzaga ko Mukandayisenga Jeannine, uzwi cyane nka Ka-Boy ukinira Yanga Princess, avanwa muri shampiyona y’abagore. Hari amakipe yari yatanze ibirego avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwandakazi afite imisemburo myinshi y’abagabo, bityo akaba akina arusha imbaraga abandi bakinnyi b’abagore. Icyakora, TFF yatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite […]
Umugore wa Col. Besigye yannyeze Uganda kubera u Rwanda

Winnie Byanyima, umugore w’umunyapolitiki Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yasabye Abanya-Uganda kwireba mu ndorerwamo nyuma y’amasezerano y’inkunga u Rwanda rwasinyanye na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von […]
Bugesera: Bafashe umujura bamutwikisha ibyatsi kugeza apfuye

Abaturage umunani bo mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umuturage bavugaga ko ari umujura, bamutwitse. Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Kabuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko abo bantu bafashe uwo bacyekaga […]