Nyamasheke: Umugabo yasanzwe mu muhanda yamenwe umutwe

Mu nama y'umutekano yahise ikoreshwa abaturage, basabwe kwirinda urugomo rumaze gukabya muri aka gace

Mu muhanda rwagati wa Kirambo-Susa, mu mudugudu wa Musagara, akagari ka Kigarama, umurenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, hasanzwe umurambo w’umugabo witwaga Irambona Daniel w’imyaka 34, bivugwa ko yari umwarimu mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, uwo bikekwa ko yamwishe agahanga yagatemaguye arakajanjagura. Amakuru ya mbere kuri uru rupfu yamenywe n’umumotari n’umugenzi yari atwaye […]

HRW irasabira abofisiye b’u Rwanda na M23 ibihano

Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba amahanga gufatira ibihano abofisiye bamwe mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa M23. HRM, muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2023, watangaje ko u Rwanda rufasha M23 kandi ngo ikorera ku butaka bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibyaha bitandukanye birimo […]

Nyarugenge: Urukiko rwakatiye abashinjwaga ubwicanyi barimo umugore w’uwishwe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu abantu bagera kuri batanu bari bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi barimo n’umugore washinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’umugabo we afatanyije n’abandi bagabo. Mutatsineza Assoumpta, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe Evariste na Habiryayo Athanase bahamijwe icyaha cyo kwica Twagirayezu Theoneste wari umugabo wa Mutatsineza Assoumpta. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi […]

DRC: One year after, M23 holds Bunagana

The M23 soldiers have left the town for the Sabyinyo hills. According to the spokesperson for the Ugandan soldiers stationed in Bunagana, Some of the refugees who had gone to Uganda have returned to cultivate their fields. But the border post has not been reopened with this country by the Congolese authorities. Basic necessities are […]

Abarimo umugore w’imyaka 60 barashinja FDLR kubasambanya

Abagore batandatu batuye mu bice byagenzurwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR na Nyatura Abazungu kubasambanya ku ngufu. Nk’uko bigaragara muri raporo yo kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yakozwe n’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byaha byakozwe kuva mu mpera z’umwaka […]

Dr Habineza abona ibihugu bikize bikwiye guha agahenge ibidukikije

Dr Frank Habineza avuga ko abantu bo mu bihugu bikize bafite igihwama cyinshi yo gukira, bityo ko bakeneye kukigabanya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Mu kiganiro na Bwiza.com, Dr Frank Habineza, avuga ko abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo iby’i Burayi na Amerika bakwiye kugabanya ingano y’ibyo bakenera byaba ibiribwa ndetse n’ibindi […]

Abasenateri batangiye gusura imidugudu y’icyitegerezo yugarijwe n’ibibazo

Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batangiye urugendo mu midugudu y’icyitegerezo n’isanzwe yose hamwe 60 yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu, aho baraba bagenzura ibibazo bibugarije birimo imibereho mibi. Sena imaze igihe kirekire igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibibazo bivugwa muri iyi midugudu, ndetse mu ntangiriro z’umwaka ushize byari byarateganyijwe ko abagize komisiyo yayo idasanzwe […]

Umugore wasambanyije umwana w’imyaka 8 yakatiwe

Umugore witwa Desderia Mbwelwa ufite imyaka 57, yahamijwe n’urukiko rwo mu karere ka Iringa icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka umunani akanamwanduza indwara zanduriria mu mibonano mpuzabitsina ahanishwa gufungwa imyaka 29 muri gereza. Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko uyu Mbwelwa yasanze uwo mwana w’umuhungu aragiye inka amubaza bagenzi be aho bari maze uwo mwana amubwira ko badahari, uwo […]

Ubushinjacyaha bwa UN bwijeje ko kuri ‘Dosiye Kabuga’ ritararenga

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rumaze igihe ruburanisha Kabuga FĂ©licien, Serge Brammertz, bwijeje ko izuba ritararenga ku rubanza rw’uyu Munyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Brammertz yabimenyesheje akanama ka UN gashinzwe umutekano, i New York ubwo yabagezaga raporo y’ibikorwa by’ubushinjacyaha bwa IRMCT kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Mu buryo […]

Hateguwe amarushanwa y’umuganda

Ibihembo bizatangwa hashingiwe ku gaciro k'umuganda wakozwe

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yateguye amarushanwa y’umuganda mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturarwanda kuwitabira kurushaho, no kuwukoramo ibikorwa bisubiza ibibazo by’abaturage mu bukungu no mu mibereho myiza hagamijwe guhanga udushya. Iyi Minisiteri yabitangarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Yavuze ko igikorwa gihatana gikomba kuba hari […]

Goma: Jean-Pierre Bemba ameomba makundi yenye silaha kuziweka chini

Jean-Pierre Bemba Gombo aliwasili Jumatatu hii huko Goma (Kivu Kaskazini). Naibu Waziri Mkuu wa Ulinzi wa Kitaifa yuko kwenye misheni, ambayo maelezo yake hayajafichuliwa kwa waandishi wa habari. Baraza lake la mawaziri lilisema kuwa ajenda yake inajumuisha shughuli kadhaa katika kanda. Akizungumzia hali ya usalama katika eneo hili la nchi, wakati wa mkutano wa Baraza […]

Ukosefu wa usalama umeenea nchini DRC

Hali katika Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo (DRC) inadhihirishwa na kiwango cha kutisha cha ukosefu wa usalama, hali ambayo kwa bahati mbaya inazidi kuwa mbaya zaidi baada ya muda. Mashariki mwa DRC, Vikosi vya Wanajeshi wa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo (FARDC) na wasaidizi wao wanashutumiwa kwa uhalifu wa kutisha kama vile utekaji nyara kwa […]

Munyenyezi uregwa uruhare muri jenoside yashinjuwe

Munyenyezi Beatrice ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yashinjuwe na Habyarabatuma Cyriaque wayoboraga jandarumori yaho muri icyo gihe. Uyu mufungwa yoherejwe i Kigali na Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2021 kugira ngo aburanishwe ibyaha bya jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Munyenyezi, umukobwa wa Nyiramasuhuko Pauline […]

Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14,1%- NISR

capture-92.png

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kiratanga ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 14,1% mu kwezi gushize kwa Gicurasi ugereranyije no mu kwezi nk’uku mu mwaka ushize, bivuye kuri 17,8% byari byiyongereyeho muri Mata. Ibi ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize ubwo cyashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023. […]

Minisitiri Bemba umaze iminsi yikoma u Rwanda yageze i Goma

Bemba yari ashagawe ku kibuga cy'indege cya Goma

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, yasesekaye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko Minisiteri ayobora yabitangaje, Bemba yageze i Goma kuri uyu wa 12 Kamena 2023, yakirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare n’abandi […]

Rusizi: Bashengurwa n’uko Nsabimana Callixte ataboneka ngo afungwe

Habimana Casimir yagaragaje ko Nsabimana ari mu bakongeje Jenoside mu cyari Cyangugu yose

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, bavuga ko bakomeje gushengurwa n’intimba ikomeye yo kutamenya amakuru y’uwabahekuye, abandi akabasigira ubumuga budakira n’ubukene bukabije kubera kubasahura no kubatwikira, Nsabimana Callixte waruyoboraga, bifuza ko yafatwa akabiryozwa. Nsabimana wayoboraga uru ruganda ruri mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, yongeye gushyirwa mu majwi cyane ubwo muri […]

Musanze: Covid-19 is still around

At a time when many think that the epidemic has been completely eradicated and it appears that the people have become weak in strengthening measures against Covid-19, in Musanze region 2 patients have been found. Information from the Musanze General Hospital confirms that on the evening of this Wednesday, June 5, 2023, 2 patients were […]

Kabuga mu biganiro n’abacamanza bamwemereye kutaburana

Abacamanza b’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, tariki ya 6 Kamena 2023 bafashe icyemezo cy’uko Kabuga FĂ©licien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atagishoboye kuburana, kandi ko nta cyizere cy’uko azatora agatege mu gihe kiri imbere. Banzuye ko urubanza rwe rugomba gukomeza ariko mu bundi buryo, aho ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz buzakomeza gutanga ibimenyetso, […]

Byahinduye isura ku mujyanama wa Katumbi ushinjwa gukorana n’u Rwanda

Ibintu byahinduye isura ku mujyanama wihariye w’umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi, Salomon Idi Kalonda, ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo gukorana n’inzego za Leta y’u Rwanda. Kalonda yatawe muri yombi tariki ya 30 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitabira imyigaragambyo yateguwe n’imitwe ya politiki irimo Ensemble ya Katumbi. Yafatiwe ku kibuga cy’indege. Urwego rushinzwe iperereza […]

Amafoto: Abanyakenya bihariye ibihembo bya Kigali International Peace Marathon

Buri wese yari ahawe ikaze mu cyiciro cya Run for Peace

Kuri uyu wa 11 Kamena 2023, muri Kigali habaye irushanwa rya “Kigali International Peace Marathon 2023″ ryari mu byiciro 3 birimo Full Marathon y’ibilometero 42,1; Half-Marathon y’ibilometero 21,09 na Run for Peace cya rusange. Muri Full Marathon mu bagabo hatsinze Umunya-Kenya George Onyancha, wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41. Mu bagore, uwa mbere yabaye […]

Ishyaka rya Kabila ryamaganye iterabwoba rivuga ko ari gushyirwaho

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demukarasi ya Congo ryamaganye iterabwoba ryemeza ko akomeze gushyirwaho n’ubutegetsi bwa FĂ©lix Tshisekedi. Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere, mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yavuze ko Leta iteganya gusaka urugo rwa Kabila ruri Kingakati, mu nkengero za Kinshasa, kandi ngo si ubwa mbere byaba […]

MONUSCO yitandukanyije n’inkuru ivuga ko Colonel w’u Rwanda yafashwe

Ibiro bya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (MONUSCO) byitandukanyije n’igihuha kivuga ko hari Colonel w’u Rwanda witwa Ngendahimana uheruka gufatwa. Bamwe mu Banyekongo bakoresha imbuga nkorananyambaga bamaze iminsi batangaza ko uyu musirikare yafatiwe n’itsinda ryirwanaho kuri hoteli yitwa Mont Songa muri Rutshuru. Ni amakuru atarigeze avugwaho n’urwego urwo ari rwo […]

Huye: Un point focal ‘Imboni’ pour chaque cellule du district

De droite Ã¥ gauche: Le président du JADF-Indatirwabahizi, le maire Sebutege et le vice maire chargé du dévelopoementĂ‚Â ĂƒÂ©conomique

Pour l’annĂ©e budgĂ©taire 2023/2024, le district de Huye et ses partenaires prĂ©voient la dĂ©signation d’un point focal ‘Imboni’ pour chacune des 77 cellules que compte le district. Il s’agira d’un reprĂ©sentant d’un des membre du JADF-Indatirwabahizi. Sa mission sera de travailler Ă©troitememnt avec les deux fonctionnaires affectĂ©s Ă ÂĄ la cellule et de faire des plaidoiries […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntiyizeraga ko Man City yaca agahigo ka United

Manchester City yaraye yegukanye igikombe cya Champions League bwa mbere

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko atizeraga ko hari ikipe yaca agahigo ko gutwara ibikombe bitatu bikomeye nk’uko Manchester United yabigenje mu mwaka w’imikino w’1998/1999 ubwo yatozwaga na Alex Ferguson. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena 2023, Manchester City yegukanye igikombe cya mbere cya UEFA Champions League, itsinze Internazionale de Milano […]

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kwica abarwanyi ba M23

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ziravugwaho kwica abarwanyi batatu b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Amakuru umunyamakuru Justin Kabumba w’Umunyekongo ahamya ko yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za EAC zikorera muri RDC, Lieutenant Reagan Mbuyi, aravuga ko undi murwanyi mwe […]

Dr Habineza yifuza ko abantu bongera kubaho mu buzima bw’umwimerere

Dr Frank Habineza avuga ko abantu bakwiye kwiga kongera kubaho mu buzima busanzwe bw’umwimerere nka kera kugira ngo ibidukikije bidakomeza kuharenganira. Ni mu gitekerezo yagejeje ku bitabiriye inama ya Global Greens iri kubera muri Koreya y’Epfo, aho avuga ko bo nk’abagize ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, aho bifuza ko abantu batangira kugabanya ibintu bakenera […]

Umuryango wa Gisimba washimiye Perezida Kagame na Jeannette

Ubwo hasomwaga misa yo gusezera Gisimba Damas

Kuri uyu 10 Kamena 2023 ni bwo habaye umuhango wo gusezera Mutezintare Gisimba Damas wapfuye ku wa 4 Kamena 2023 azize uburwayi. Reba videwo y’umuhango wose Gisimba Damas azwiho kuba yaratabaye Abatutsi barenga 400 muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yifashishije ikigo yashinze cyitaga ku mpfubyi cyitwa Gisimba Memorial Centre giherereye mu murenge wa Nyakabanda, […]

Col Nzapfakumunsi umaze imyaka irenga 20 ashakishwa yagaragaye mu Bufaransa

Lieutenant Colonel Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi umaze imyaka isaga 20 ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye mu Bufaransa. Uyu mugabo wari umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye nyuma y’iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru La LibĂ©ration cyo mu Bufaransa. Ni umwe mu Banyarwanda babarirwa muri 40 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe […]

Uwacu Julienne yatangaje ko abo kwa Sekuru bicishije ababyeyi be

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yatangaje ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu muryango we bicishije ababyeyi be bombi. Uwacu, mu buhamya yahaye urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwateraniye mu karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside, yasobanuye ko nyina […]

U Budage burashaka kwigana gahunda y’u Rwanda ku bimukira

Guverinoma y’u Budage irashaka kwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ijyanye no gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abimukira bambuka imbibi mu buryo butemewe n’amategeko. Nk’uko ikinyamakuru Die Welt kibivuga, u Budage buri gukora ibishoboka kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wemere ko igihugu kinyamuryango cyajya cyohereza abimukira mu kitawubarizwamo, hashingiwe ku masezerano nk’ay’u Rwanda n’u […]

Abadepite bari kwiga ku kugabanya igwingira ry’abana

Inteko rusange y’abadepite iri gusuzuma uburyo bwo guhangana no guca burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana, kubera ko kiri mu bikomeje kubangamira iterambere ry’u Rwanda. Kuri uyu 9 Kamena 2023, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasuzumye ishingiro ry’amategeko yerekeranye no kwemeza amasezerano kugabanya igwingira ry’abana. Aya masezerano ni ay’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere, […]

Dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu: Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwiyumvamo ko afite uruhare mu mushinga wo kubaka igihugu, kikagera ku iterambere rirambye. Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahurije hamwe mu karere ka Gisagara urubyiruko rurenga 1000 rwitabiriye ihuriro Igihango cy’Urungano kuri uyu […]

Rwanda-RDC: Innoss’B aricuza ku bw’amagambo yavuze

Umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yagaragaje ukwicuza kubera amagambo yavuze ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Mu kwezi gushize ubwo Innoss yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bari i Goma, cyari cyerekeye ku bitaramo bibiri ateganya kuhakorera, yabajije niba atakwamagana Perezida w’u Rwanda, we Abanyekongo benshi bashinja guhungabanya […]

Rwanda: Human Rights Watch blames UN court

The Director of Human Rights Watch in Central African region, Lewis Mudge, blames International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) of denying justice for genocide against the Tutsi’s victims, by suspending the trial of FĂ©licien Kabuga for crimes committed in 1994. Mudge laments that “Victims and their families have long waited to see Kabuga held […]

Kuba Kabuga atazaburana ‘ni intege nke z’ubutabera’-HRW

Nyuma y’aho urukiko rw’Umuryango rw’Abibumbye rutangaje ko FĂ©licien Kabuga atazaburana ku mpamvu z’ ubuzima, umuryango Human Right Watch (HRW) uvuga ko ibi byerekana intege nke mu butabera mpuzamahanga. Lewis Mudge, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yavuze ko Kuba FĂ©licien Kabuga adashobora kuburana “ni ukunanirwa mu bijyanye n’ubutabera” Ni nyuma y’aho abacamanza […]

IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6

Umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba ko imitungo ya Kabuga FĂ©licien iri mu Rwanda yafatirwa, ikazakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi mirongo itanu na magana atandatu na mirongo itanu n’umunani na miliyoni magana inani (50,658,800,000,000). Kuri iyi ndishyi hariyongeraho ubusabe bw’igihembo cya avoka cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 na Frw […]

Dr Habineza strongly condemns Russia’s war and Uganda’s anti-LGBTQ law

South Korea: 8 June, 2023: Dr. Frank Habineza, Member of Parliament of Rwanda, President of the Democratic Green Party of Rwanda, and Presidential Candidate for the 2024 elections, stood up at the 5th Global Greens Congress to condemn Russia’s aggression towards Ukraine and Uganda’s harshest anti-LGBTQ law, which includes the death penalty. He called for […]

Museveni yasobanuye uko Covid-19 yamuciye mu rihumye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe n’uko atari acyambara agapfukamunwa mu rwego rwo kucyirinda. Inkuru y’uko Museveni yanduye iki cyorezo yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma yo gufatwa ibipimo bitatu. Yasobanuye ko yahise ajya mu kato muri Nakasero kandi ko uyu munsi n’ejo akazi […]

Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro

Umusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini Mutukura, intara ya Cankuzo ubwo yari aryamanye n’umugore w’imyaka 31 y’amavuko. Nk’uko urubuga SOS Burundi rubivuga, iyi mpanuka y’uyu musirikare w’imyaka 40 y’amavuko wari umushoferi w’ikigo cya gisirikare cya Mutukura yabaye mu gitondo cy’uyu wa 7 Kamena 2023. Nyiri hoteli yamenye inkuru y’urupfu […]

Burera: Barishyuza rwiyemezamirimo Frw miliyoni 4

Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abo mu murenge wa Kinyababa, barasaba inzego zo hejuru kubishyuriza rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu bavuga ko yabambuye agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw) kandi ko biyambaje ubuyobozi bw’akarere bukabarangarana none imyaka ikaba imaze kuba hafi itatu amaso yabo yaraheze mu kirere. Umunyamakuru wa BWIZA […]

Amafoto: Abana b’irerero rya PSG bageze i Kigali, batura Perezida Kagame intsinzi

Mudaheranwa yatanze ubutumwa mu izina rya FERWAFA

Kuri uyu wa 7 Kamena 2023 ni bwo ikipe y’abana batarengeje imyaka 11 n’iy’abatarengeje 13 y’amavuko barererwa mu irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye bageze i Kanombe mu masaa munani n’igice bavuye mu mu Bufaransa mu irushanwa ryahuzaga amarerero yose y’iyi kipe ku Isi rizwi nka PSG Academies World Cup […]

Me Gisagara yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha Kabuga

Impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Me Richard Gisagara, yanenze urukiko rwanzuye kutaburanisha FĂ©licien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru, Me Gisagara yavuze ko kuba Kabuga atazongera kwitabira urubanza bisobanuye ko ubutabera budatanzwe. Ati: “Birababaje kubona birengagije igihe byatwaye kugirango afatwe, bakirengagiza amafaranga yakoreshejwe kugira ngo bamufate, […]

Lutundula yasabye ingabo za EAC gufasha RDC

Lutundula abona nta busugire buri mu bice ingabo za EAC zigenzura

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yasabye ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zigenzura bimwe mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gufasha igihugu cye gusubirana ubusugire. Lutundula mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kamena 2023, yatangaje ko yumva amakuru y’uko umutwe witwaje intwaro wa M23 wavuye muri […]

Rurageretse hagati ya nyiri Red Blue JD n’umunyamakuru

Umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine umenyerewe mu byegeranyo binyura ku muyoboro wa YouTube ye, ndetse akaba yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko kompanyi ya Red Blue JD avuga ko ihagarariwe na Dushimimana Jackson yamwambuye hakiyongeraho kumwibasira hashingiwe ku kuba ari igitsina gore (sexual harrassment). Abayo abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, yagaragaje uburyo ngo yambuwe n’iyi kompanyi […]

Abasirikare ba Uganda barokotse igitero bamaze iminsi batunzwe n’inkari

Hari abasirikare ba Uganda bamaze iminsi itandatu banywa inkari zabo kugira ngo bashobore kubaho aho bari bihishe ingabo za Al Shabab muri Somalia. Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor, ivuga ko aba basirikare bagera kuri bane batorotse igitero bari bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ku itariki 26 Gicurasi 2023, aho ngo bamaze iminsi itandatu […]

Ibyago ku muntu ukunze kugira ikibazo cya rezo na interineti igenda gake

Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n'ibindi byinshi n'uburyo ingufu z'imirasire zinjira mu mubiri

Rezo na interineti bigenda gake ni ikibazo abenshi bakoresha telefone ngendanwa binubira kubera ko cyangiriza itumanaho hagati y’uyu n’undi, by’umwihariko mu gihe bahamagarana. Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cy’ubushakashatsi aherutse gukora cyitwa ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yagaragaje ko ukoresha telefone ifite ‘rezo’ na interineti bigenda gake, aba […]

Byemejwe ko Kabuga atazongera kuburana

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwanzuye ko Kabuga FĂ©licien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri. Uru rukiko ku rubuga rwarwo rwagize ruti: “Urukiko rwasanze Bwana Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe.” Kandi ngo nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza. Abacamanza b’uru rukiko basobanura ko batavuga […]

Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Maj. Karangwa atazoherezwa mu Rwanda

Urukiko rw’ikirenga rwo mu Buholandi rwashimangiye icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Major Karangwa Pierre-Claver. Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Gushyingo 2022. Rwasobanuye ko bitewe n’uko Karangwa ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abaye yoherejwe i Kigali, ashobora kutabona ubutabera. Leta y’u Buholandi […]

Kenya: Ibiro bya Perezida bigiye kugurisha imodoka 13 kuri make

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko tariki ya 16 Kamenaa 2023 bizagurisha ku mafaranga make imodoka 13 mu zo byari bisanzwe bikoresha. Nk’uko itangazo ikinyamakuru The Kenyans kivuga ko cyabonye ribivuga, izi modoka zirimo: Toyota van imwe, Ranger Rover eshatu, Toyota Prado TX eshatu, Toyota Landcruiser V8, Mercedes Benz E200, Mitsubishi Pajero na Nissan […]

Dosiye ya Biselele ushinjwa gukorana n’u Rwanda yabuze

Urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwabuze dosiye ya Fortunat Biselele ushinjwa n’ubutegetsi bwa Repubulila ya demukarasi ya Congo gukorana n’u Rwanda. Radio Okapi yatangaje ko dosiye ya Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi yabuze mu bubiko bw’urukiko kuri uyu wa 6 Kamena 2023. Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ari uko iyi […]

Perezida Kagame yirukanye muri RDF ba Gen Aloys Muganga na Francis Mutiganda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo abarimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Gen Muganga yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako ndetse no kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, ubwo muri 2018 yahabwaga izi nshingano asimbuye Gen. Fred […]

Iby’ingenzi ku Mugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Rwanda

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye azamuye mu ntera Lieutenant General Mubarakh Muganga wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, amugira Umugaba Mukuru. Lt Gen. Muganga yaraye asimbuye General Jean Bosco Kazura wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2019, ubwo na we yasimburaga Gen. Patrick Nyamvumba. Muganga afite amateka akomeye mu […]

UPDF yatangaje ko itabogamira kuri M23

Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye bazigera babogamiraho. Uyu musirikare, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yabwiye Abanya-Rutshuru bahuriye mu nama kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ko ahubwo icyo ingabo zabo zizakomeza gushyigikira ni […]

Nyaruguru: Abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga barasaba gukurwa ku izuba

Abasore n’inkumi bakora amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kibeho w’akarere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’uko aho bakorera ubu ngubu mu isoko rya kijyambere hadasakaye. Iyo imvura iguye irabanyagira ikangiza ibikoresho byabo n’izuba ryava ari ryinshi rikabica. Ni nyuma yuko, mu rwego rwo guca akajagari, muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho […]

Umunyeshuri yaburiwe irengero, aza kubonwa yapfuye

Muri Kenya, umunyeshuri wari umaze igihe yaraburiwe irengero yasanzwe mu kinamba yapfuye, nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa. Ku itariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo Stallion Kepletting Bett wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Ndururumo riherereye ahitwa Laikipia muri Kenya, yaburiwe irengero mu buryo bw’urujijo ubwo basohokaga muri iri shuri berekeza mu mujyi wa Nyahururu. Nyuma y’ibyumweru bibiri […]

Ushinja Rutunga yasabye kurindirwa umutekano mu rukiko

Umutangabuhamya wahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari iyobowe na Rutunga Venant mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano kugira ngo atamenyekana. Uyu mutangabuhamya kandi yanatanze ubuhamya, ubwo muri iki kigo cya ISAR Rubona bibukaka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yari yarahungiye muri […]

Muhanga: Meya yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage

Meya Kayitare yafashe umwanzuro w'uko Mujawamariya atanyagwa iki kimasa

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage utishoboye kandi ufite ubumuga witwa Mujawamariya Franà§oise ikimasa yaherukaga kugabirwa muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’. Ni nyuma y’aho Umukuru w’Umudugudu wa Kagitaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Kiyumba bananiwe kumvikana ku inyagwa ry’uyu muturage wari warahawe inka mu buryo butubahirije […]

Lt. Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru wa RDF, CGP Marizamunda agirwa Minisitiri w’Ingabo

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwazo zasize Gen Jean Bosco Kazura wari Umugaba Mukuru wazo na Maj Gen Murasira Albert wari Minisitiri w’Ingabo bahinduriwe imirimo. Iby’izi mpinduka byatangarijwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu ijoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Kamena […]

ANR yemeje ko umujyanama wa Katumbi ifunze azira abarimo Karega na Kabarebe

Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) bwatangaje ko Salomon Kalonda buheruka guta muri yombi mu byo azira harimo kuvugana na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. Salomon Idi Kalonda Della asanzwe ari umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa. Mu cyumweru gishize ni bwo yatawe muri […]

U Rwanda rwasabye Malawi benshi rukekaho gukora jenoside

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko iy’u Rwanda yayisabye Abanyarwanda 55 ikekaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagezwe mu butabera. Nk’uko ikinyamakuru Barrons kibitangaza, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere muri Malawi, Ken Zikhale Ng’oma yahishuye aya makuru kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Lilongwe. Minisitiri Ng’oma […]