Nta na rimwe abasirikare b’u Rwanda bigeze bambuka muri Uganda- Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’igihugu cya Uganda cyashinje ingabo z’u Rwanda kwambuka umupaka w’u Rwanda zikajya gushimuta abaturage ku butaka bwa Uganda. Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe […]

Inkumi iri mu byishimo by’imyaka 28 imaze irwaye SIDA

Doreen Moraa Moracha, umukobwa w’inkumi wo mu gihugu cya Kenya, yishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko amaze abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ni urugamba rutoroshye kubana na kiriya cyorezo, ibyatumye Doreen yishimira imyaka 28 amaze abana na kiriya cyorezo nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook. Abinyujije kuri urwo rubuga yagize ati: “Kuva mu 1992 […]

Rubavu/Gisenyi: Abayobozi basabwe gusobanura ibya miliyoni 86 z’irondo zaburiwe irengero

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahamagaje abayobozi b’umurenge wa Gisenyi uri mu yigize ako karere ngo basobanure ibya miliyoni 86 z’Amafaranga y’u Rwanda y’imisanzu y’irondo yaburiwe irengero. Ku wa 04 Kanama ni bwo imyanzuro y’Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye muri Gicurasi uyu mwaka, yerekanye ko hari amafaranga abarirwa muri 86,000,000Rwf yari agenewe irondo mu murenge […]

Uganda: Museveni yategetse itabwa muri yombi ry’abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse itabwa muri yombi ryihuse ry’Abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero rw’Abangilikani rwitiriwe Mutagatifu Petero rw’ahitwa Ndeeba mu karere ka Lubaga. Mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ruriya rusengero rwasenywe, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka yabaye hagati y’ubuyobozi bw’urusengero n’umucuruzi wo muri ako gace witwa Dodovico. Amakuru […]

Amarozi yanyirukanishije muri APR FC_Eric Nshimiyimana

Umutoza Eric Nshimiyimana utoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko amarozi yashinjwe muri APR FC mu bihe bitandukanye agatuma yirukanwa muri iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu ari mu byamubabaje mu buzima. Eric Nshimiyimana yakiniye APR FC imyaka irindwi, kuva mu 1994 kugeza mu 1997; ndetse no kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2004. Uyu mugabo […]

U Rwanda ntirwishimiye Laure Uwase washyizwe muri komisiyo izafasha abadepite b’u Bubiligi kwiga ku bukoloni

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yatangaje ko yishimiye icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe izafasha badepite b’icyo gihugu kwiga ku mateka y’ubukoloni bw’Ububiligi mu Rwanda, Congo Kinshasa n’u Burundi; gusa igaragaza ko ihangayikishijwe no kuba akanama k’impuguke zizafasha iyo Komisiyo karimo Uwase Laure wakunze kumvikana apfobya Jenoside yakorewe […]

Rutsiro: Abayobozi baheruka guhagarikwa ku mirimo batawe muri yombi

Abakozi 14 muri 16 akarere ka Rutsiro gaheruka guhagarika ku mirimo by’agateganyo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo babazwe umutungo wa Leta bakekwaho kunyereza. Ku wa kane tariki ya 6 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abo bahagaritswe mu gihe kitari […]

RGB yahagaritse inzego zose za Rayon Sports isiga Komite Nyobozi

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko inzego zose za Rayon Sports zamaze guhagarikwa uretse Komite nyobozi gusa, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB. Ibi bishingiye mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, yashyizweho umukono na Perezida Sadate. Perezida Sadate yavuze ko icyemezo […]

Icukumbura rya Bwiza ku muntu RIB ikurikiranyeho gucuruza abakobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa mbere, rweretse Itangazamakuru Bizimana Celestin ukurikiranweho ibyaha bitandukanye, birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi binyuze mu gucuruza abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi. Bwiza.com yamenye ko ku wa 4 Kanama 2020, Bizimana yahamagaye umusore w’Umunyarwanda, amusaba kumushakira abakobwa b’ikimero bo gucuruza muri imwe mu mahoteli yo […]

Mahama: Impunzi ziravuga ko zashyizwe ku rutonde rw’abagomba gutahuka zitabizi

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ziravuga ko zashyizwe ku rutonde rw’impunzi zifuje gutahuka mu gihugu cyazo zitabimenyeshejwe, zigasaba kurukurwaho. Ku wa 26 Nyakanga ni bwo hasohotse urutonde rw’impunzi z’Abarundi zirenga 300 zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye, zimusaba kuganira na Leta y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita […]

Burundi: Batatu baheruka gutera amabuye imodoka za Perezida Ndayishimiye bakatiwe imyaka 30

Ubutabera bw’u Burundi kuri iki cyumweru, bwakatiye igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera amabuye imodoka zari ziherekeje Perezida, Evariste Ndayishimiye, bagamije kumugirira nabi. Imodoka zari ziherekeje Perezida Ndayishimiye zaterewe amabuye ahitwa Musave, agace gaherereye muri Komini Kayanza ho mu ntara ya Kayanza. Byabaye ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama, ubwo umukuru […]

Uganda: Abasirikare batandatu bahamijwe iyicarubozo

Urukiko rwa gisirikare muri Uganda, rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu abasirikare batandatu b’icyo gihugu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’iyicarubozo. Batandatu bahamijwe iyicarubozo barimo Lieutenant Denis Gumisiriza, Sergeant Francis Ethiano, Corporal Paul Mukyansi, Corporal Kolo Mwanze, Corporal Ismael Muchunguzi na Private Wefura Dickson. Umuvugizi wa Diviziyo ya kabiri y’igisirikare cya Uganda UPDF bariya basirikare babarizwagamo, Maj. Charles […]

Sepp Blatter yahishuye ko yirukanwe muri FIFA azira umugabane wa Afurika

Umusuwisi Sepp Blatter wahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ko atabona umugabane wa Afurika wongera kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi vuba, anahishura ko kuba yarahaye uyu mugabane kwakira igikombe cy’Isi muri 2010 biri mu byatumye yeguzwa muri FIFA. Blatter yayoboye FIFA imyaka 17 kugeza mu Kuboza mu 2015, ubwo yeguzwaga kubera ruswa yavugwaga […]

UEFA CL: FC Barcelona na Bayern Munich ziyongereye mu makipe azakina 1/4 cy’irangiza

Amakipe ya FC Barcelona yo muri Espagne na FC Bayern Munich yo mu Budage, yiyongeye ku makipe azakina imikino ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league nyuma y’uko Barcelona isezereye Napoli yo mu Butaliyani ku giteranyo cy’ibitego 4-2, mu gihe Bayern Munich yo yasezereye Chelsea ku giteranyo cy’ibitego 7-1. FC Barcelona yari yakiriye Napoli i […]

Juventus yirukanye umutoza Maurizio Sarri

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani, yirukanye Umutaliyani Maurizio Sarri wari umutoza wayo mukuru, nyuma yo gusezererwa rugikubita mu mikino ya UEFA Champions league. Mu ijoro ryakeye ikipe ya Juve ni bwo yasezerewe muri 1/8 cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsinda Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa ibitego 2-1, ariko ntikomeze muri 1/4 […]

Tanzania: Kagere yahembwe nka rutahizamu w’umwaka anashyirwa mu kipe ya 11 beza

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yahembwe nka rutahizamu wahize abandi muri shampiyona ya Tanzania, anashyirwa mu kipe y’abakinnyi 11 beza baranze iyo shampiyona mu mwaka w’imikino ushize. Kagere ni umwe mu bafashije Simba Sports Club kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo kuyitsindira ibitego 21 mu mikino ya shampiyona. Igihembo cya rutahizamu w’umwaka yahawe […]

Rutsiro: Abayobozi bahagaritswe ku mirimo baravuga ko bazize amakosa yakozwe n’Akarere

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro baheruka guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo yabo, baravuga ko ibyo bakorewe ari akarengane, bakemeza ko bazize amakosa yakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere. Ku wa kane tariki ya 6 Nyakanga ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abo bahagaritswe mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu […]

UCL: Amakosa ya Varane yasezereye Real Madrid, ibitego bya Cristiano biba imfabusa imbere ya Lyon

Amakipe ya Manchester City ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa, yakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma y’uko Manchester City isezereye Real Madrid na ho Olympique Lyonnais igasezerera Juventus. Real Madrid y’umutoza Zinedine Zidane yari yasuye Manchester City ku kibuga cyayo El Etihad, mu mukino yasabwaga gutsindamo ibitego biri hejuru ya bibiri […]

Perezida Ndayishimiye yabwiye u Rwanda icyo rwakora rukongera kugenderana n’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko niba u Rwanda rwifuza imigenderanire n’igihugu cye rugomba kubanza kumushyikiriza abakoze amahano muri icyo gihugu rucumbikiye kugira ngo baryozwe ibyo bakoze. Ku wa kane w’iki cyumweru Perezida Ndayishimiye yari ari mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda, mu ruzinduko yari yahagiriye mu rwego rwo kumurikira abayituye Guverineri […]

Ntitwifuza kugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya- Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga, gusa kikaba kitazigera na rimwe kiwugirana n’ibihugu by’indyarya. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabitangaje ku wa kane w’iki cyumweru, ubwo yari yasuye abaturage bo mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, mu rwego rwo kubamurikira Guverineri mushya w’iyo ntara, Albert Hatungimana. […]

Hari abantu numvaga mfitiye ideni ryo gukinira Rayon Sports- Muhadjiri

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yavuze ko yumvaga hari abantu abereyemo ideni ryo gukinira Rayon Sports, gusa kuba hari ibyo yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyo kipe agatinda kubihabwa ikaba ari yo mpamvu yayiteye umugongo agahitamo gusinyira ikipe ya AS Kigali. Ku munsi w’ejo ni bwo AS Kigali yatangaje Hakizimana Muhadjiri nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma yo kumusinyisha umwaka umwe w’amasezerano. […]

Museveni yabwiye abaturage ba Uganda ko uzongera kuza mu Rwanda ‘bimureba’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza. Perezida Museveni nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports cyabitangaje, yasabye abayobozi b’uturere duhana imbibi n’urwanda gushyira mu bikorwa ririya bwirizwa rye. Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bukubiye mu ibaruwa […]

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa kane, yemeje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, byari byitezwe ko azasinyira ikipe ya Rayon Sports. Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe wo kuzakinira ikipe ya AS Kigali, by’umwihariko akazaba ari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ubwo izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup Ikipe […]

Burundi: Abantu umunani batwikiwe mu mazu yabo barapfa

Mu ijoro ryakeye abantu umunani bo mu ntara za Bujumbura na Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, batwikiwe mu nzu zabo n’abagizi ba nabi barapfa. Inzu yo mu ntara ya Muyinga yatwitswe yari iri ahitwa Rugari muri Komini Muyinga. Amakuru avuga ko umuryango wari uri muri iyo nzu ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana babo batandatu wose […]

Rutsiro: Abakozi 16 b’akarere bahagaritswe ku mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kuri uyu wa kane, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo abakozi 16 b’ako karere bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abahagaritswe nk’uko akarere kabitangaje, barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse n’abakozi b’akarere babiri. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa […]

U Rwanda rwihanganishije Liban nyuma yo gupfusha abarenga 100

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minafet, yihanganishije igihugu cya Liban nyuma y’urupfu rw’abaturage bacyo barenga 100 bahitanwe n’iturika ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama, i Beirut mu murwa Mukuru wa Liban habereye amaturika abiri akomeye, abarenga 100 bahasiga ubuzima mu gihe abakomeretse […]

Rubavu: Mayor yise Kanyamashyamba ‘imbwa, umusazi n’igicucu’ mbere yo kumwirukana

Ndikubwimana Jacques, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, arashinja umuyobozi w’akarere, Habyalimana Gilbert kumwirukana ku mirimo yitwaje impamvu zirimo ‘kubangamira ifungwa ry’ibirombe bitemewe’ , we akemeza ko yirukanwe azira ibibazo bwite bafitanye. Ku wa 29 Nyakwnga ni bwo uriya mukozi yandikiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert, ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye by’agateganyo […]

Liban: Ababarirwa mu 100 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’iturika

Umuryango utabara imbabare mu gihugu cya Liban, watangaje ko abantu babarirwa mu ijana ari bo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’iturika ryabaye ku munsi w’ejo, mu gihe inkomere zibarirwa muri 4000. Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ni bwo i Beirut mu murwa mukuru wa Liban habaye amaturika abiri akomeye, gusa ntihahita hamenyekana niba ibyaturitse ari […]

Imitungo ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yashyizwe mu cyamunara

Imitungo itimukanwa ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) iheruka gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi, yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ibereyemo umwe mu bahoze ari abakozi bayo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za […]

Gen. Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC kwirinda aba-agent ba Baringa

Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kwirinda abiyita ko bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe (Agents) bagamije kubarangaza no kubatesha umwanya. Bikubiye mu butumwa Gen. James Kabarebe usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano yageneye abakinnyi ba APR FC ubwo bagiranaga Inama n’ubuyobozi bwayo, ku wa mbere tariki […]

U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi izo ari zo zose zishaka gutahuka mu bihugu byazo, ibyahuriranye n’amakuru avuga ko hari impunzi z’Abarundi zasabye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’igihugu cyazo kugira ngo zifashwe gutahuka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 300, zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zisaba ko u Rwanda, u […]

Uko amapeti 16 yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa

img-20200803-wa0012.jpg

Mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye. Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby’ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n’igihugu muri rusange. Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo […]

Ruhango: Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa

Abasore batatu bo mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa mbere batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kubaga imbwa. Byabaye mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Gikumba ho mu kagari ka Gikoma, muri ruhango. Abatawe muri yombi ni […]

Ese ko Nzeri yegereje, abanyeshuri barasubira ku mashuri?

Iminsi ibarirwa ku ntoki ni yo ibura kugira ngo ukwezi kwa Nzeri kugere. Uku kwezi abenshi bari bitezemo isubukurwa ry’amasomo mu bigo by’amashuri nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kiyakomye mu nkokora. Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko mu gihugu hari hamaze kugaragara umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Virusi ya Corona. Gufunga […]

Uganda: Umuntu wa gatanu yishwe na Covid-19 mu gihe kitageze ku byumweru bibiri

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa mbere yatangaje ko undi muntu muri icyo gihugu yapfuye azize icyorezo cya Covid-19, aba uwa gatanu uhitanwe n’icyo cyorezo mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Uwapfuye uyu munsi ni “Umugore w’imyaka 46 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde”, wari utuye mu gace ka Kibuli i Kampala mu murwa […]

Sibomana Patrick Papy mu bakinnyi 14 birukanwe na Young Africans

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 14 barimo Umunyarwanda, Sibomana Patrick bita Papy. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yemeje ayo makuru ibinyujije kuri application yayo. Sibomana Patrick Papy ari mu bakinnyi barindwi basheshe amasezeramo na Young Africans ku bwumvikane. Abandi ni Ali Mtoni, Issa Maundu, […]

Kagere na bagenzi be bakiriwe nk’abami i Dar es Salaam (Amafoto)

img-20200803-wa0038.jpg

Ikipe ya Simba SC yakiranwe ubwuzu budasanzwe n’abakunzi bayo, ubwo yasesekaraga i Dar es Salaam kuri uyu wa mbere ivuye mu mujyi wa Mbeya. Muri uwo mujyi wa Mbeya ni ho Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda, Meddie Kagere, yatwariye igikombe cya FA Cup ku munsi w’ejo, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye asangira n’abaturage Urwagwa

img-20200801-wa0030.jpg

Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa anarusangira n’abaturage, ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine. Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 01 Kanama buri mwaka, aho abategetsi b’u Burundi bahura n’abaturage bagasabana, bagasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa bya gakondo. Ubwo uyu munsi wizihizwaga ku munsi w’ejo, ibiribwa birimo […]

Nyaruguru: Nyuma y’ubuvugizi Bwiza yakoze, akarere kateye inkunga umunyonzi uherutse kwibaruka abana 3

whatsapp_image_2020-07-30_at_14.30.52.jpg

Akarere ka Nyaruguru kateye inkuga ifite agaciro ka miliyoni y’Amanyarwanda (1,000,000 FRW), umuryango utishoboye uherutse kwibaruka impanga z’abana batatu, wa Nduwayo Janvier, wakoraga akazi k’ubunyonzi mu mudugudu wa Gasave, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru. Ni nyuma yuko Bwiza.com ikoze inkuru imutabariza tariki ya 14 Gicurasi 2020 isaa 12:53 , ubwo uyu […]

Ingendo z’indege zongeye guhembera intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Tanzania

Nyuma y’umunsi umwe Kenya yanze gushyira Tanzania ku rutonde rw’ibihugu indege zabyo zemerewe kugwa ku butaka bwayo, Tanzania na yo yahise itangaza ko nta ndege ya Kenya yemerewe kugwa ku butaka bwayo. Mu ibaruwa umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’Indege za gisivili muri Tanzania, Hamza Johari, yandikiye Sosiyete ya Kenya Airways, yavuze ko uruhushya rwayo rwo […]

Ferwafa yemeje ikipe igomba guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, ryemeje ko ikipe ya AS Kigali ari yo igomba guherekeza APR FC igahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederation Cup. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga, yagombaga kwemerezwamo ikipe izahagararira […]

Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo

Abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru […]

Urukiko rwategetse ko Waasland Beveren ya Djihad Bizimana itamanurwa mu kiciro cya kabiri

Urukuko rwo mu gihugu cy’Ububiligi, rwanzuye ko ikipe ya Waasland Beveren yo muri icyo gihugu igarurwa mu kiciro cya mbere nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka shampiyona yari yasojwe ikamanurwa mu kiciro cya kabiri. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rukemura impaka za Siporo mu Bubiligi (BAS) rushamikiye kuri TAS, rwari rwatesheje agaciro […]

Uganda: Umunyarwanda yiciwe mu kabyiniro akubiswe inyundo mu mutwe

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro, iri gushakisha umuntu mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru wiciye Umunyarwanda mu kabyiniro ka D Zone gaherereye mu mujyi wa Kisoro, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Uwishwe nk’uko itangazamakuru rya Uganda ryabitangaje, ni Umunyarwanda witwa Manzi Ivan w’imyaka 23 y’amavuko, wari utuye mu gace […]

Kigali: Amasibo atatu yashyizwe muri Guma mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, kuri uyu wa kane yakuye muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu tugari tubiri two mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, iyishyiramo amasibo atatu yo mu mudugudu wa Kabutare, mu kagari ka Bwerankori ho muri uriya murenge wa Kigarama. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo ryayo, yavuze […]

Uganda: Polisi iri guhiga bukware umuhanzi Pallaso watorokanye amapingu yayo

Polisi y’i Kampala muri Uganda, iri guhiga umuhanzi wo muri icyo gihugu, Pius Mayanja bita Pallaso, ushinjwa kwica amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 yafatwa akanga gutabwa muri yombi. ChimpReports yavuze ko uyu muhanzi yaburiwe irengero anambaye amapingu ya Polisi nyuma yo kuyicika. Raporo ya Polisi ya Uganda ivuga ko ku gicamunsi cyo kuri […]

Zambia: Perezida Edgar Lungu yirukanye Minisitiri wagaragaye yikinisha

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yirukanye ku mirimo Hon. David Mabunda wari Minisitiri w’Uburezi Rusange mu gihugu nyuma ya videwo ye yashyizwe ku karubanda arimo yikinisha. Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga, Perezida Edgar Lungu yatangaje ko yirukanye Minisitiri Mabumba kandi uwo mwanzuro ugahita utangira kubahirizwa, gusa ntihahita hamenyekana icyatumye amwirukana. […]

Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’

Uwitwa Muhawenimana Jacqueline ukuriye umushinga Twiyubake mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, yavuze ko abaturage bamushyize mu majwi bamushinja kugira uruhare mu mitangire mibi ya Sosoma yari igenewe abana biga mu marerero ari ‘abamufitiye ishyari’. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo iyo Sosoma yatanzwe gusa abaturage bamwe ntibayibona, ibyatumye bamwe bashinja Muhawenimana kugira […]

Nigeria: Umupasiteri yashyinguye George Floyd bundi bushya

Umupasiteri w’umunya-Nigeria witwa Humble Okoro yakoze umuhango wo gushyingura bwa kabiri George Floyd, Umwirabura w’Umunyamerika wiciwe muri Mineapolis ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka. Uwo mupasiteri yashyinguye Nyakwigendera George Floyd (byo kurangiza umuhango) mu gace ka Mbaise ho muri Leta ya Mbaise muri Nigeria, aho yabonye ibisekuruza bye. Ni nyuma […]

Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye

Mukangwije Asteline, umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy uherutse kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri APR FC, yatangaje ko nta masezerano yigeze asinyana na Kiyovu mu cyimbo cy’umuhungu we nk’uko bitangazwa n’iriya kipe yo ku Mumena. Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA, isaba ko yayikiranura na APR FC ishinja gusinyisha […]

Zimbabwe: Minisitiri wagize uruhare mu guhirika Mugabe ku butegetsi yapfuye

(Rtd.) Gen. Perrance Shiri uri mu bateguye Coup d’Etat yo guhirika Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe ku butegetsi, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu nk’uko byatangajwe na Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa. Shiri yari Minisitiri muri Guverinoma ya Zimbabwe ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, gusa akaba azwiho kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zimbabwe zirwanira mu […]

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’ifungwa rya Dr. Habumuremyi

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’ifungwa rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi zitari ibyaha bibiri akurikiranweho, ibitandukanye n’ibyo abantu bamwe na bamwe bibwira. Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, afunze akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu ndetse n’icyo gutanga sheki itazigamiye. Ni ibyaha […]

Icyoba ni cyose muri Real Madrid nyuma y’uko rutahizamu wayo yanduye Covid-19

Rutahizamu Mariano Diaz ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yagaragayeho icyorezo cya Covid-19, bituma icyoba cy’uko muri Real Madrid hashobora kugaragara abandi bakinnyi banduye iki cyorezo kiba kinshi. Ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga ni bwo abakinnyi ba Real Madrid bapimwe icyorezo cya Covid-19, ibisubizo bigaragaza ko Mariano Diaz yacyanduye. Iyi kipe […]

Uwari umuzamu wa Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United, kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yamaze gusinyisha André Mazimpaka wari umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports. Gasogi United yavuze ko Mazimpaka André yayisinyiye amasezeramo y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa. Iti: “Mazimpaka Andre wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezeramo y’umwaka umwe ushobora kongerwa.” Mazimpaka André yinjiye muri Gasogi […]

Uganda: Ishyaka NRM ryemeje Museveni nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, ryemeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nk’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu ndetse n’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021. Museveni yemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu ishyaka NRM, Tanga Odoi. Iyimikwa […]

Umukecuru w’imyaka 90 yahondaguwe kugeza apfuye ashinjwa kuba umurozi

Umukecuru w’Imyaka 90 y’amavuko w’ahitwa Kafaba hafi y’Umujyi Salaga uherereye mu gace ka Savannah mu gihugu cya Ghana, yakubiswe n’abaturage kugeza apfuye bamushinja kuba umurozi. Ikinyamakuru Graphic Online cyatangaje ko abagabye igitero kuri uriya mukecuru witwa Akua Denteh bamushinja kuba yari umurozi. Ni amakuru kiriya gitangazamakuru cyabwiwe n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Mahama Salami utuye ahitwa […]

Muvunyi Paul yavuze ko Sadate yaje muri Rayon Sports bamufata nka Moïse Katumbi

Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko ashyikiriza iyo kipe Munyakazi Sadate wamusimbuye ku nshingano zo kuyiyobora hari umutungo yari ifite, ibitandukanye n’ibivugwa na Munyakazi wemeza ko ikipe asa n’uwongeye kuyubaka bundi bushya. Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Sadate yari muri Studio za Radio/TV10, yavuze ko akinjira muri Rayon Sports nta […]