Imikino PSG imaze gukina yatumye Mbappé ashinjwa kuba nyamwigendaho kuri Messi na Neymar

Umufaransa Kylian Mbappé nyuma yo kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, asa n’uwahindutse ‘boss’ wayo ndetse na nyirayo kubera uburyo akomeje kwitwara muri iyi kipe y’i Paris. Kugeza ubu uyu rutahizamu ukiri muto akomeje gushinjwa kuba ‘nyamwigendaho’, bitewe n’ubufatanye buke bukomeje kumuranga hagati ye na bagenzi be. Imibare iheruka gutangazwa n’imwe mu mateleviziyo yo mu Bufaransa, […]

U Burusiya bwatangiye gutegura inkeragutabara 300,000 zo guhangana na Ukraine

Perezida Vladimir Putin yatangaje ko yamaze gutangiza ubukangurambaga bugomba gusiga inkeragutabara zibarirwa mu 300,000 zigiye gutanga umusada mu ntambara Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zihanganyemo n’iza Ukraine. Ni icyemezo Perezida Vladimir Putin yatangaje, nyuma yo kubisabwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ndetse n’ubuyobozi bukuru bwazo. Yavuze ko icyemezo yafashe ari “icyemezo gikwiye”, bijyanye n’ikibazo cyugarije […]

USA: Tshisekedi yahinduye imvugo, ashinja u Rwanda gutera RDC no kwigarurira kamwe mu duce twayo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduye imvugo ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ndetse rukanigarurira Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Perezida Tshisekedi yashyize ibi birego ku Rwanda, ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye ikomeje kubera i New York muri […]

Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

20220920_211604.jpg

Perezida Filipe Jancito Nyusi wa Mozambique, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere ka Mocimboa da Praia ho mu ntara ya Cabo Delgado. Aha Mocimboa da Praia Perezida Nyusi yaganirije abaturage baherutse gutahuka mu ngo zabo, nyuma y’igihe barahungiye mu nkambi z’impunzi. […]

Mozambique: Abasirikare benshi ba FADM na SAMIM biciwe mu gico cy’ibyihebe

Abasirikare bataramenyekana neza umubare bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’ab’umiryango w’ibihugu bya Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (SAMIM), biciwe mu gico baheruka gutegwa n’ibyihebe. Aba basirikare bishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka barimo zagwaga mu gico cy’ibyihebe, mu rugabano rw’uduce twa Chitama na Quinto Congresso ho […]

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho gukubita umugore we. Uyu muririmbyi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatawe muri yombi ku wa Mbere Tariki ya 19 Nzeri kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro. Dr Murangira yagize ati: “Afungiye […]

Amavubi U-23 yaguye miswi na Police FC mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yaguye miswi na Police FC ibitego 3-3; mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uko Amavubi acakirana na Libya mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Rutahizamu Rudasingwa Prince usanzwe akinira Rayon […]

Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Mbere. Saa sita z’amanywa ni bwo imihango yo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi w’u Bwongereza yatangiye. Ni imihango yabimburiwe n’igikorwa cyo kuvana umugogo we ahazwi nka Westminster Hall bawujyama ahitwa Westminster Abbey aho […]

Umutoza wa US Monastir yavuze umukinnyi wa APR FC uzaba igihangange nadasubira inyuma

Umunya-Serbie Darko Novic utoza ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tunisie, yashimye urwego rwa rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC; avuga ko mu gihe yaba adasubiye inyuma ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza. Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’umukino wa CAF Champions league ikipe ye yasezereyemo APR FC ku bitego 3-1 wabereye kuri Stade ya Mustapha […]

Ba Perezida 3 b’ibihugu bya EAC bagiye gushyingura umwamikazi Elizabeth II

20220919_103433.jpg

Ba Perezida batatu b’ibihugu bitatu muri birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bari i Londres mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza [gushyingura] umwamikazi Elizabeth II. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza atabarizwa, mu muhango ubera ahitwa Westminster Abbey. Ni umuhango byitezwe ko witabirwa n’abashyitsi […]

Perezida wa Sena y’u Rwanda ari i Bujumbura mu Burundi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Iyamuremye Augustin, kuva ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama ya ba Perezida ba za Sena z’ibihugu bya Afurika n’iby’Abarabu (ASSECAA). Iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya cyenda, iteganyijwe kubera i Bujumbura kuva kuri uyu wa Mbere tariki […]

Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II

Umunsi umwe wonyine kuri ubu ni wo ubura kugira ngo Elizabeth II wahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza atabarizwe, mu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’ababarirwa mu 2,200. Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa, nyuma y’iminsi 10 atanze. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abanyacyubahiro babarirwa muri 500 ni bo […]

CAF yateguje US Monastir ibihano bikakaye mbere y’uko yesurana na APR FC

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yateguje ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia ko ishobora kuyifatira ibihano mu gihe abafana bayo baba bongeye kugaragaza imyitwarire mibi. Union Sportive de Monastir mu itangazo iheruka gusohora, yihanangirije abafana bayo kutazongera kujugunya mu kibuga amacupa, amabuye, ibishashi by’umuriro cyangwa ibindi bintu mu gihe iri gukina. […]

Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabagiye ikimasa abaturage bo mu Murenge wa Mpanga, mu rwego rwo kubashimira ko bahize bagenzi babo bo mu yindi mirenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé). Kagenzi Grégoire ushinzwe itumanaho mu karere, yavuze ko bakoze kiriya gikorwa mu rwego rw’ubusabane no kwereka abaturage ko ubuyobozi bw’Akarere bwishimira ubwitabire bwabo […]

Cabo Delgado: Ibyihebe byigambye kwica abasirikare 16

Umutwe wa Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, wigambye kwica abasirikare 16 ba Leta y’iki gihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika. Mu itangazo uyu mutwe w’iterabwoba wasohoye, wavuze ko aba basirikare wabiciye mu gitero uheruka kugaba mu kigo cya gisirikare giherereye ahitwa Nkoe ho mu karere ka Macomia, mu […]

Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda iteganya gushaka undi mufatanyabikorwa yakorana na we, mu gihe Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies yaba yumviye u Burayi bwatangiye kwitambika umushinga igihugu cye gifitanye na Tanzania. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo TotalEnergies isanzwe ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, yatangaje ko yemeje bwa nyuma gahunda yo gushora miliyari 10$ […]

Perezida Kagame ari i New York muri Amerika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba kwitabira inama isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye. Ni inama iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 100. Iyi nama izaba yiga ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu, birimo icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo, […]

Haute-Kotto: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari na Gen Sidiki Traoré

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique Afrique, bambitswe imidari y’ishimwe bashimirwa akazi gakomeye bakoze. Abasirikare bambitswe iyi midari ejo ku wa Gatanu barimo abaganga (Level II Hospital) ndetse n’abo mu tsinda rya kane rijya ku rugamba (Rwanda Battle Group IV). Aba bari bamaze igihe mu butumwa wy’umuryango w’Abibumbye […]

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari PS muri MINISPORTS

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri, yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko “none ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Shema Maboko Didier yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri […]

Rutahizamu wa Lille muri 24 Amavubi yahamagaye ngo bitegure Guinée-Equatoriale

20220916_122121.jpg

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer, yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi 24 bagomba kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Nzalang Nacional ya Guinée-Equatoriale. Ni imikino yombi iteganyijwe muri uku kwezi kwa Nzeri. Mu bakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye harimo Hakim Sahabo, rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’u Bufaransa. […]

Igihugu cy’abaturanyi ni cyo cya mbere Ruto agiye gusura nka Perezida wa Kenya

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ategerejwe i Kampala mu gihugu cya Uganda, mu ruzinduko rwe rwa mbere azaba agiriye mu mahanga nka Perezida wa Kenya. Ruto ategerejwe muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira. Byitezwe ko aha muri Uganda Perezida mushya wa Kenya azahitabira umuhango wo gutangiza imurikagurisha mpuzamahanga ku bucuruzi rizwi nka ‘Uganda […]

Nyaruguru: Koperative imaze imyaka hafi 3 yishyuza ingurane y’imitungo yayo yangijwe

Abayobozi batandukanye mu ntara y'Amajyepfo mu kiganiro n'abanyamakuru

Koperative yitwa Abadatatirana ba Rusenge yo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, imaze imyaka hafi 3 (kuva 2020) yishyuza ingurane y’imitungo yabo igizwe n’ibyuzi n’amafi byangijwe n’isuri ivanze n’igitaka byavaga mu muhanda Huye-Kibeho ubwo wubakwaga na Sosiyete y’Abashinwa Sino Hydro kuva muri 2020. Agaciro k’ibyangiritse kangana na 19,815,000 Frw. Nk’uko Nzabonimpa Vianney, Perezida […]

FERWAFA yemeye ko yatabye mu nama Abanyarwanda kubera Amavubi, ibaha isezerano rikomeye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ukwitwara nabi kw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka kubura itike ya CHAN 2023; gusa ribizeza ko igomba kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. FERWAFA yasabye imbabazi biciye muri Muhire Henry usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo. Ni nyuma y’uko Amavubi atsindiwe i Huye na Ethiopia […]

Perezida Kagame yaganiriye n’umwami Charles III w’u Bwongereza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri terefoni n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, amwihanganisha ku bw’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umubyeyi we. Perezida Kagame yemeje aya makuru mu butumwa yasangije abarenga 2,800,000 bamukurikira ku rubuga rwa Twitter. Yagize ati: “Nagize amahirwe yo gutambutsa binyuze mu kiganiro cyo kuri terefoni, ubutumwa bufata mu […]

PM Edouard Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida João Lourenço

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye irahira rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço. Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Lourenço arahirira kuyobora Angola muri manda ye ya kabiri, mu birori bibera ahazwi nka Praca da Republica i Luanda. Ni nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye […]

Rayon Sports igiye kwipima n’imwe mu makipe yo muri RDC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura imikino ibiri ya gicuti, irimo umwe mpuzamahanga igomba kwipimamo na AS Dauphins Noirs yo muri Congo Kinshasa. Ni amakuru yaraye yemejwe n’umutoza Haringingo Francis Christian, nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Rayon Sports yari imaze gutsindamo Rwamagana City ibitego 2-0. Haringingo yavuze ko iyi mikino yombi izaba mu […]

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yarusimbutse

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka y’imodoka, gusa Imana ikinga akaboko. Ni impanuka yabereye i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, ubwo imodoka ye yagonganaga n’indi itwara abagenzi nk’uko byemejwe na Sergii Nykyforov usanzwe ari umuvugizi wa Perezida Zelensky. Uyu yavuze ko Perezida wa Ukraine yakomerekeye byoroheje muri iriya mpanuka. Amakuru avuga ko umushoferi […]

Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Rwamagana City ku itara

Ikipe ya Rayon Sports yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere muri shampiyona, nyuma yo gutsinda Rwamagana City ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Rwamagana City, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino byanga bikunze iyi kipe […]

Perezida William Ruto yacanye umubano na kimwe mu bihugu bya Afurika

President mushya wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye gicanye umubano na Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba. Perezida Ruto yafashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe arahiriye kuyobora Kenya, mu birori Perezida Brahim Ghali wa Sahara y’Uburengerazuba yitabiriye. Sahara y’Uburengerazuba ni igihugu kitaremerwa neza, kuko nk’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugifata […]

Nyaruguru: Plus de 120 ménages veulent sortir de la catégorie réservée aux indigents

Cansilde Mukarwego gagne 40,000 Frw par de sa culture du thé

Plus de 770 personnes réparties dans 122 ménages qui se classent dans la première catégorie sociale, dans le secteur de Munini, district de Nyaruguru, viennent d’ exprimer volontairement leur souhait de sortir de cette classe des indigents pour passer au niveau supérieur, réservée aux classes moyennes. Parmi ces 122 ménages, 18 ont demandé que cette […]

APR FC yageze muri Tunisia nyuma y’urugendo rw’amasaha arenga 17

Ikipe ya APR FC yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, nyuma y’urugendo rw’amasaha abarirwa muri 17. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse i yerekeza muri Tunisia, aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa CAF Champions league ugomba kuyihuza na US Monastir. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru, nyuma […]

Burundi: CNL irashinja Inteko Ishinga Amategeko kuyikorera Coup d’état

Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, rirashinja Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kurikorera Coup d’état nyuma yo kurigenera imyanya mike mu badepite bagomba kwinjira muri EALA. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi (umutwe w’abadepite) bateranye, mu rwego rwo guhitamo abadepite bagomba guhagararira iki gihugu mu nteko Ishinga Amategeko […]

Icyo u Rwanda ruvuga kuri gahunda yo kohereza Ingabo muri Bénin

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano irasinyana n’iya Bénin yemerera Ingabo zayo kwerekeza muri kiriya gihugu mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe bikomeje kukiyogoza. Ni nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru itsinda ry’abapolisi bo muri Bénin bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Soumaila Allabi Yaya, bagiriye uruzinduko hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize […]

Gasogi United yahigitse Rayon Sports na Kiyovu SC, iyobora shampiyona

Ikipe ya Gasogi United yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’agapingane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Byasabye umunota wa 41 w’umukino ngo Max Well Ravel DJOUMEKOU atsindire Gasogi United igitego rukumbi cyayitandukanyije […]

William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya (Amafoto)

20220913_123351.jpg

Dr William Ruto wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya, yarahiriye kuba Perezida wa gatanu w’iki gihugu asimbuye Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka 10 yungirije. Umuhango w’irahira rya Perezida Ruto wabereye muri Stade ya Kasarani i Nairobi kuri uyu wa Kabiri, witabirwa na Uhuru Kenyatta wamushyikirije ibirango by’igihugu nka Perezida mushya. Uyu muhango kandi wanitaniriwe n’abakuru b’ibihugu […]

Igice cya mbere Monastir twari kuba twayitsinze ibitego byinshi_Gen James Kabarebe

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye imbere ya US Monastir; gusa abasaba nanone gukora ibishoboka byose bakayitsindira muri Tunisia. Hari mu butumwa yahaga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yari yabasuye mu myitozo ejo ku wa Mbere, abashimira uko bitwaye imbere ya US Monastir baheruka gutsindira i […]

Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana

Umunyapolitiki Vital Kamerhe ukuriye ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), yatakambiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 azisaba gushyira intwaro hasi, mbere yo kwemererwa kuganira na Leta ya Congo Kinshasa. Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu mujyi wa Goma. Uyu mugabo yabwiye […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na William Ruto wamwakiriye i Nairobi (Amafoto)

20220912_190637.jpg

Perezida Paul Kagame uri i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yakiriwe na Perezida mushya w’iki gihugu, Dr William Samoei Ruto bagirana ibiganiro. Perezida Kagame i Nairobi yahitabiriye umuhango w’irahira rya Dr Ruto uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022. Ni umuhango uzabera kuri Stade ya Kasarani i Nairobi. Perezida Paul Kagame ni […]

Uganda: 3 bari hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Museveni

Abantu batatu muri Uganda biravugwa ko bari kurwana n’ubuzima mu bitaro bya Mulago, nyuma yo kugongwa n’imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Northern Bypass mu mujyi wa Kampala. Amakuru yayo yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu muhanda muri Kampala, SSP Rogers Nsereko Kawuma wavuze ko iriya modoka imwe […]

Kera kabaye Kenyatta yashimiye Ruto yitegura gushyikiriza ubutegetsi, amuha umukoro

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa Mbere yakiriye William Ruto uheruka gutorerwa kumusimbura, mbere y’amasaha make ngo amushyikirize ubutegetsi. Kenyatta wari kumwe n’umufasha we Margaret Kenyatta, yakiriye muri Perezidansi ya Kenya Ruto na we aherekejwe na Madamu we. Kuri uyu wa Mbere ni wo munsi wa nyuma Uhuru Kenyatta yagombaga kwicara muri Perezidansi […]

Gén. Jean Bosco Kazura ari muri Algérie (Amafoto)

20220912_135757.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gén. Jean Bosco Kazura, ari i Alger mu gihugu cya Algérie aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko rugomba kumara iminsi itatu. Kuri uyu wa Mbere Gén. Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo za Algérie, Lt Gén Saïd Chengriha, akaba ari ibiganiro byibanze […]

RDC: Icyoba ni cyose nyuma y’uko inyeshyamba za CODECO zisatiriye umujyi ukomeye

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ubwoba ari bwinshi mu batuye Umujyi wa Bunia usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, nyuma y’uko ukomeje gusatirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO. Radio Okapi yavuze ko inyeshyamba za CODECO (Coopérative pour le développement du Congo) zashinze ibirindiro ahitwa Ezekere muri 10Km uvuye […]

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin ari mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaïla Allabi YAYA, ari hano mu Rwanda aho we n’itsinda ry’intumwa ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko bagomba kumaramo icyumweru. Kuri uyu wa Mbere IGP Soumaïla Allabi YAYA n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; bagirana ibiganiro byibanze ku buryo Polisi y’u Rwanda n’iya […]

CAF Champions league: Mugunga yafashije APR FC gutsinda US Monastir

Ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, mu mukino wa CAF Champions league wabaye kuri uyu wa Gatandatu. APR FC yari yakiriye iyi kipe yo muri Tunisia, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yihariyemo igice cya mbere cy’umukino, […]

Uganda yatangiye kwishyura RDC indishyi yaciwe na ICJ kubera ibyo ingabo zayo zangijeyo

Leta ya Uganda yatangiye kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amafaranga yaciwe, nk’indishyi z’ibyo Ingabo zayo zangije muri Congo Kinshasa mu myaka ibarirwa muri 20 ishize. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya; nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo. Uyu yaraye atangaje ko Uganda yamaze kwishyura icyiciro […]

Nyamagabe: De nouvelles techniques agricoles danoises améliorent la productivité

manioc.jpg

De nouvelles techniques agricoles, de modèle danois, initiés par le projet de l’Association des Eglises Baptistes au Rwanda, dénommé “AEBR Tera Imbere” dans les secteurs de Musange, Kaduha, Buruhukiro et Musebeya du district de Nyamagage, ont permis d’augmenter la production des cultures vivrières . Cela a permis aux agriculteurs de ces quatre secteurs d’atteindre progressivement […]

Perezida Uhuru Kenyatta yasezeweho n’Ingabo za Kenya (Amafoto)

20220910_074020.jpg

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukomeje kwitegura kuva ku butegetsi, yasezeweho n’Ingabo za Kenya yari amaze imyaka ibarirwa mu icumi abereye Umugaba w’Ikirenga. Hari mu birori byabereye muri Stade ya Ulinzi Sports Complex i Nairobi, mbere y’uko Kenyatta ashyikiriza ubutegetsi Dr William Ruto watorewe kumusimbura; mu muhango uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri. […]

RDF iritegura kujya guhiga ibyihebe byayogoje Bénin

Ingabo z’u Rwanda biravugwa ko zaba zitegura kwerekeza muri Bénin, mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe bikomeje kuyogoza amajyaruguru y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ni inkuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo Africa Intelligence na Africa News, gusa ikaba itaremezwa ku mugaragaro na Bénin cyangwa u Rwanda. Ibi bitangazamakuru cyakora cyo byatangaje iyi nkuru, mu gihe kuva […]

P. Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda na EAC yururutswa kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati, kugeza igihe umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa. Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasohoye mu izina rya Perezida Kagame. Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, Perezida wa Repubulika, […]

Perezida Ndayishimiye yashyizeho Umuyobozi mushya ushinzwe ibya gisirikare mu biro bye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Lt Gen Silas Ntigurirwa Umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare mu biro bye (Chéf de cabinet militaire). Ni ibikubiye mu iteka Perezida w’u Burundi yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nzeri 2022. Gen Ntigurirwa azwiho cyane kuba yarabaye umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ziri mu butumwa bwo […]

Inkuru nziza muri APR FC mbere yo gucakirana na US Monastir

Umutoza Mohammed Adil Erradi w’ikipe ya APR FC, yamaze kwemererwa na CAF gutoza umukino wa Total CAF Champions league ikipe ye igomba guhuriramo na US Monastir yo muri Tunisia. Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu, mbere y’uwo kwishyura ugomba kubera muri Tunisia. Aya makipe yombi azaba ahurira mu ijonjora […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yasheshe Guverinoma, ashyiraho inshya

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma yo gusesa iyo yaherukaga gushyiraho mu myaka ibiri ishize. Guverinoma yasheshe ni iyari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni yamaze gusimbuza Lt Gen Gervais Ndirakobuca, nyuma yo kumukekaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi. Guverinoma nshya y’u Burundi igizwe n’Abaminisitiri 15, barimo batanu bashya. Aba barimo […]

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yatanze, asimburwa n’umuhungu we

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza, yatanze kuri uyu wa Kane ku myaka 96 y’amavuko. Inkuru y’itanga rye yemejwe n’umuryango w’ibwami mu butumwa wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter. Wagize uti: “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi. Umwami n’umwamikazi baraguma i Balmoral kuri uyu mugoroba, hanyuma bazasubire i Londres ejo.” Ku gicamunsi cyo […]

Burundi: Gen Bunyoni yahererekanyije ububasha na Gen Ndirakobuca wamusimbuye

Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yahererekanyije ububasha na Lt Gen Gervais Ndirakobuca uheruka kumusimbura kuri uyu mwanya. Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’aba bagabo bombi, mu muhango wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi. Ku wa Kane tariki ya 07 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko […]

Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza yaba arembye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bwongereza aravuga ko ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II wabwo butifashe neza, nyuma y’uko abaganga batangaje ko bahangayikishijwe cyane na bwo. Itangazo ryasohowe n’ingoro y’umwamikazi rivuga ko kuri ubu ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga i Balmoral. Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’irindi suzuma muri iki gitondo, abaganga b’umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwamikazi bityo akaba […]

Chelsea yabonye umutoza mushya usimbura Thomas Tüchel

Ikipe ya Chelsea yamaze gushyiraho Graham Potter nk’umutoza wayo mukuru, usimbura Umudage Thomas Tüchel iheruka kwirukana. Graham Potter yari asanzwe ari umutoza mukuru wa Brighton & Hove Albion. Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko umutoza Potter yamaze kugera ku bwumvikane na Chelsea ndetse iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na Brighton yatozaga ko igomba kwishyura release clause […]