Diamond yasize Zari aramunogereza
Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragaza ko agifitiye Zari amarangamutima nyuma yo kumuvugaho amagambo asingiza ubwiza bwe. Diamond yavuze ayo magambo nyuma y’uko Zari ashyize amashusho ye ku rubuga rwa Instagram agaragariza abafana be icyizere yifatiye, ayiherekeresha amagambo y’indirimbo ‘Mapoz’ ya Diamond. Hatarashira akanya , uyu muhanzi yahise ashyira ku rukuta rwe iyo Video ya Zari […]
Tshisekedi yakomoje ku makuru avuga ko yaba ateganya imishyikirano na M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose ateganya kugirana n’inyeshyamba za M23 ashinja u Rwanda guha ubufasha, mu gihe cyose hari ibice by’igihugu cye zikigenzura. Tshisekedi yabitangaje mu gihe hari amakuru yakwirakwiye muri iki cyumweru avuga ko yemeye kugirana ibiganiro na ziriya nyeshyamba zimaze […]
Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
Abahanga basobanura ko gukoresha agakingirizo ari ingenzi mu gihe umuntu yirinda kwandura indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe, gusa hari ubwo kugakoresha nabi bishobora gutuma umumaro wako utagerwaho uko bikwiye. Ibyo bijyana no kuba hari abenshi mu bagabo batazi uko agakingirizo gakoreshwa, aho bihutira kukambara ubundi bakihutira kujya mu gikorwa, batitaye ku ngaruka zikomeye […]
Sud Kivu:Abantu 50 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato abandi 37 baburirwa irengero
Abantu bagera kuri 50 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,baguye mu mpanuka y’ubwato bwari bwikoreye abagera ku ijana bunapakiye imifuka 20 ya Sima. Amakuru avuga ko iyi mpanuka y’ubu bwato bwarohamye yabaye kuri iki Cyumweru ubwo bwerekezaga muri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (Uvira) .Bivugwa ko ubutabazi bwabonetse imburagihe kuko bwasanze abagera ku icumi aribo […]
Nyaruguru: Gitifu w’Akagari arasaba akarere indishyi ya Frw miliyoni 900

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyange Mbonizana Martin kabarizwa mu murenge wa Kibeho arishyuza akarere ka Nyaruguru aka kagali kabarizwamo, amfaranga angana na miliyoni 900 y’u Rwanda nyuma y’uko ngo yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ikomeje kugaragara hirya no hino, Mbonizana avuga ko yareze akarere ka Nyaruguru, kuba karamwirukanye ku nshingano hadakurikijwe […]
Bunyoni uheruka kwandikira Ndayishimiye ‘ka message’ yasanganywe telefoni 2
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza ziheruka gusaka kasho ifungiyemo Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, zisangamo telefoni ebyiri. Ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama ni bwo abapolisi benshi n’abakozi b’iperereza bari bayobowe na Colonel à‰variste Habogorimana ukuriye Polisi mu mujyi wa Gitega basatse aho Bunyoni afungiye. Ikinyamakuru […]
Sukhoi ya FARDC yibeshye ibipimo yica abarwanyi bayo biganjemo Abarundi
Umubare utamenyekanye w’ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo Wazalendo , FDLR , Ingabo z’Abarundi zirasheho nyuma y’uko indege y’intambara ya Sukhoi-25 yibasiye ibirindiro byazo mu gace ka Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure muri Bweramana. Kivu News24 , itangaza ko iyi ndege yarashe kuri ibi birindiro yibeshye ko irashe ku barwanyi ba M23 hapfa abasirikare benshi […]
Mutesi Jolly ashaka ko abangavu baboneza urubyaro
Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, ashyigikiye igitekerezo cy’uko abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure (18) bakwiye kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro. Yabigaragaje mu gitekerezo cye yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter(X), aho avuga ko abangavu bahura n’ibibazo bitandukanye bishingira ku ihindagurika ry’imibiri yabo bityo inzira nziza yo kwirinda ingaruka zabyo akaba ari ukubemerera kuboneza […]
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yatangaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite rwo kuba rwagaba igitero ku gihugu cye, ndetse ko ruramutse rubigerageje ingabo z’u Burundi “zaruvugutira nta ngorane”. Mutabazi yabitangarije mu kiganiro Minisiteri ayoboye iheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abasirikare barimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi. Iki kiganiro cyabaye mu gihe […]
RDC:Loni yanze kugira uwo ishinja ubwicanyi buherutse guhitana abasivili 20 i Mweso
Umuryango w’Abibumbye (UN) wanze kugira uwo ishinja ubwicanyi buherutse gutwara ubuzima bw’abasivili 20 baguye i Mweso muri Repubulika Iharanira Demokongo mu rugamba rukomeje guhuza Ihuriro rya FARDC n’abarwanyi ba M23. Kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mutarama 2024,Loni ibinyujije mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, yamaganyi ubwo bwicanyi buherutse gukorerwa i Mweso, ariko yirinda kugira uwo itunga […]
Ingabire Victoire ufite ubusembwa arashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe ubusembwa afite yaba abuhanaguweho n’ubutabera. Yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri chaà®ne ya YouTube y’ishyaka rye rya Dalfa-Umurinzi riri mu mitwe ya Politiki itaremererwa gukorera mu Rwanda. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Abanyarwanda bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba akomatanyije n’ay’abadepite. Mu batemerewe […]
Umuhanda Gakenke-Musanze wafunzwe
Polisi y’Igihugu iratangaza ko umuhanda Gakenke- Musanze, wafunzwe by’agateganyo kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga. Ibinyujije kuri Twitter (X), Polisi yatangaje ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa, nirangira abawukoresha barabimenyeshwa. Iyi nkangu yibasiye uwo muhanda mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda , giherutse gutangaza ko mu […]
CAN: Côte d’Ivoire yisasiye Sénégal
Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ‘Les éléphants’ yageze muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika, nyuma yo gutungura Les lions de la Téranga ya Sénégal ikayisezerera kuri penaliti 5-4. Hari mu mukino wa â…› cy’irangiza waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Charles Konan Banny. Sénégal ifite Igikombe cya Afurika giheruka ni yo yahabwaga amahirwe yo gutambuka ikagera […]
Misiri yarakariye ibihugu byanze gutanga inkunga yo kugoboka Gaza
Igihugu cya Misiri kifatiye ku gahanga ibihugu byanze gutanga inkunga mu muryango w’abibumbye yo kugoboka abaturage bo muri Gaza. Ibi byagarutsweho na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cya Misiri, Sameh Shoukry,aho yanenze icyemezo cya bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byimye inkunga Umuryango w’Abibumbye (Loni) yo kugoboka abaturage bayikeneye mu Ntara ya Gaza muri Palestine. […]
Tanzania igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Chelsea
Abayobozi b’ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza bategerejwe muri Tanzania, mu ruzinduko ruzasiga iki gihugu n’iriya kipe basinyanye amasezerano y’ubufatanye. Umuhuzabikorwa wa Chelsea muri Tanzania, Mohamed Reza Saboor, yatangaje ko abayobozi b’iyi kipe bategerejwe muri kiriya gihugu barimo Carly Telford usanzwe ari umuyobozi wayo ushinzwe ubucuruzi na Barnes Hempel uyishinzwemo ubucuruzi mpuzamahanga. Byitezwe ko […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano na kompanyi yo mu Bwongereza mu bucukuzi bw’amabuye ya Lithium
Guverinoma y’u Rwanda na Kompanyi mpuzamahanga ya Rio Tinto Minerals Developement Limited , byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium akunze kuboneka mu ntara y’Uburengerazuba bw’u rwanda. Ni amabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza cameras n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Kuri uyu wa Mbere rero taliki 29 […]
Minisitiri Kabarebe yakiriye Ambasaderi wa Zimbabwe na Algeria mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 29 Mutarama 2024, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,yakiriye Mohamed Mellah, Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye no kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi. Ni nyuma y’imishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo, kandi ko hari n’indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano […]
Goma: Itegeko ribuza abamotari kugeza saa 18h:00 bakiri mu mihanda ryateje impagara
Ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi byacyendereye kuri uyu wa mbere muri Goma, nyuma y’uko abamotari bategetswe kutazajya barenza isaha ya saa 18h:00 bari mu muhanda. Ibi byatumye habaho imyigaragambyo izwi nka ville morte muri uyu mujyi, aho abaturage batari bacye babyukiye mu muhanda bamagana icyo cyemezo bavuga ko kigayitse.Ibi byatumye Abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso mu […]
KNC yasubije abibwira ko ibyo gusesa Gasogi United ari ‘blague’
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yatangaje ko akomeje ku cyemezo yafashe cyo gusesa iyi kipe y’umupira w’amaguru. Ku wa Gatandatu atriki ya 27 Mutarama ni bwo KNC yatangaje ko asheshe Gasogi United, nyuma yo kurambirwa “umwanda uri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda”. Ni icyemezo uyu mugabo yatangaje nyuma yo kutishimira ibyemezo byerekeye […]
Umuhungu wa Kayibanda yasimbuye Twagiramungu ku buyobozi bwa RDI
Hildebrand Kayibanda usanzwe ari umuhungu wa Kayibanda Grégoire wigeze kuba Perezida w’u Rwanda, yasimbuye Twagiramungu Faustin ku buyobozi bw’ishyaka rye rya RDI-Rwanda Rwiza. Kayibanda yagizwe umuyobozi w’iri shyaka ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama, nyuma y’urupfu rw’uriya wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wapfuye bitunguranye ku itariki ya 2 Ukuboza 2023. Itangazo ishyaka RDI-Rwanda Rwiza […]
Burundi:Nyuma y’ifungwa ry’imipaka ubujura buravuza ubuhuha
Abatuye mu mujyi wa Kayanza mu majyaruguru y’igihugu cy’u Burundi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bwa nijoro mu ngo, aho bagaragaza ko batagisinzira kubera gutinya gutakaza imitungo yabo.Basaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano umutekano w’abaturage. Amakuru SOSMedia Burundi yakusanyije, ngo ni uko aba bajura baza bitwaje ibiboko n’intwaro ku buryo uvuze bamukubita abandi bakaba banahasiga ubuzima.Ni ikibazo […]
M23 yaba yakoze mu basirikare b’u Burundi, abenshi barahatikirira
Umutwe wa M23 uravugwaho kuba mu mpera z’icyumweru gishize wariciye muri Teritwari ya Masisi abasirikare benshi biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi. Ni nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije uyu mutwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa Abarundi basanzwe babarizwamo. Amakuru avuga ko imirwano yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize inyeshyamba za M23 ziciyemo kabiri […]
Umuraperi Green P arimo kwicuza
Rukundo Elia wamenyekanye nka Green P mu itsinda rya Tuff Gang, yavuze ko kugeza ubu yicuza igihe yataye ubwo yisunngaga ibigare kugeza ubwo ubuzima bwe bibushyize mu kaga. Uyu muraperi yavuze ibi mu mpera z’icyumweru gishize, aho yavuze ko mu myaka ye yo hambere yataye igihe ubwo yosungaga ibigare. Ni nyuma y’uko agarutse mu Rwanda […]
CAN: RDC yasezereye Misiri nyuma y’imyaka 50 itarusyaho
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’ yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023 nyuma yo gusezerera Les Pharaohs ya Misiri kuri za Penaliti. Byari nyuma y’uko iminota 120 y’umukino wa â…› cy’irangiza amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryacyeye kuri Stade ya Laurent Pokou yarangiye anganya igitego 1-1. Umunyezamu wa […]
Bigogwe:Serivisi za Leta zitangirwa ubuntu zisigaye zigurishwa abaturage
Mu Burengerazuba mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagali ka Kijote mu mudugudu wa Bikingi, hari abaturage bavuga ko bagurishwa serivisi za Leta kandi zisanzwe zitangirwa Ubuntu. Umwe mu baherutse kuganira n’itangazamakuru, yavuze ko umuntu ajya gusaba serivisi bamwe mu bayobozi bakamuca amafaranga.Ati“ujya kubaregera ngo baze mu kibazo cyawe ahubwo bakakubaza amafaranga! […]
Mu myaka 7 ingo nshya miliyoni 1.5 zagejejweho amashanyarazi
Kuva mu 2017-2024, ni ukuvuga mu myaka irindwi ishize iterambere mu banyarwanda by’umwihariko mu bijyanye n’umuriro n’amazi byageze ku ntambwe ishimishije kuko byageze hejuru ya 70%. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama ya 19 y’umushyikirano, aho yashimangiye ko mu gihe cy’imyaka irindwi, ingo nshya zirenga miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi. Ibi byatumye […]
Ishimwe rya Général Doumbouya kuri P. Kagame n’Abanyarwanda
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda; ashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda. Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama ni bwo Général Doumbouya yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze uko impande zombi zakomeza guteza imbere “umubano […]
KNC yasheshe Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asheshe iriya kipe kubera “umwanda” avuga ko uri mu mupira w’amaguru. KNC yafashe icyo cyemezo nyuma y’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona Gasogi United yari imaze gutsindwamo na AS Kigali igitego 1-0. KNC mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa […]
Ba musenyeri batatu biyemeje kunagura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi
Abasenyeri 3 bo mu bihugu bitatu barimo uw’u Rwanda ,DRC n’u Burundi bemeje ko mu minsi ya vuba aha bazahura na ba perezida b’ibi bihugu babasaba ko ibihugu bifitanye umubano utari mwiza byawuhagarika. Ibi byagarutsweho na Mgr José Moko, perezida wa ACEAC akaba na Musenyeri wa Idiofa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro […]
Joackiam Ojera ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Umunya-Uganda Joackiam Ojera wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Arab Football Contractors yo mu Misiri. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi usatira izamu aciye ku ruhande yatanzweho $20,000. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Ojera yari yaguzwe na Rayon Sports yari amaze amezi atandatu akinira nk’intizanyo ya URA FC […]
M23 yanize umujyi wa Goma
Amakuru aturuka muri Masisi aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma n’intara ya Kivu y’Amajyepfo. M23 yafungiye uyu muhanda ahitwa Shasha munsi y’umusozi wa Nyamuremure, muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. […]
Burera:Yacyetsweho gusambanya intama ajyanwa kuri Polisi yikoreye intumbi yayo
Umugabo wo mu igero cy’imyaka 50 wo mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyogo Akagali ka Kilibata yajyanwe kuri Polisi n’abaturage nyuma yo kumucyekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica. Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent yabwiye KT ko nyiri ugucyekwaho ayo mahano yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024. Avuga ko yafashwe nyuma y’uko […]
Pasiteri Ezra Mpyisi yapfuye ku myaka 102
Pasiteri Ezra Mpyisi wahoze ari umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yapfuye ku myaka 102. Urupfu rw’uyu mukambwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. Rwemejwe n’umuryango we. Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze gukora byabaga bikubiyemo inyigisho, yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize yari yabitswe, gusa umuryango we ukemeza […]
Abanyapolitiki bavuga ko Ndayishimiye asigaye yarabuze icyo abwira Abarundi
Abanyapolitiki batandukanye bo mu Burundi baravuga ko ukurikije amagambo Perezida Ndayishimiye asigaye avuga, bigaragare ko ngo yabuze icyo abwira Abarundi bityo agihugu akaba yaramaze kugishyira mu kaga. Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi ibya Politiki, nyuma y’uko acyuriye abize kaminuza by’umwihariko abize igifaransa , imibare n’ubutabire ko ntacyo bamariye igihugu. Président Evariste […]
Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
Tanzania ku wa Gatanu yatangiye kohereza Ingabo zidasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iza kiriya gihugu kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere cy’abasirikare b’abanya-Tanzania babarirwa muri 300 ari bo bageze i Goma ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Tanzania ni kimwe mu bihugu […]
Impuruza ku baturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord Kivu
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, ryatabarije abasivili bakomeje gutesekera mu Burasirazuba bwa Congo, rikeneye byihutirwa nibura miliyoni 543 z’amadolari yo kugoboka aba baturage. Iri shimi ryavuze ko ari ibikorwa by’ubutabazi bizatangira kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka. Iyi nkunga iri gusabwa nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati […]
Donald Trump yaciwe amamiliyoni
Inteko y’abacamanza ya New York yemeje ko Donald Trump agomba kwishyura miliyoni 83.3 z’amadolari (miliyoni 65 z’amapound) kubera gusebya umwanditsi Jean Carroll mu 2019 igihe yari perezida wa Amerika. Bwana Trump uretse kuba yarasebeje uyu mwanditsi, ashinjwa no kumusambanya ahagana mu mwaka wa 1990 ubwo bari cyumba cyo kwambariramo mu iduka rya Bergdorf Goodman. Aka […]
Imirwano ikomeye iramutse hagati ya M23 na FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama, waramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, iravuga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ari ryo ryateye ibirindiro byayo bitandukanye. Ati: “Ingabo zihuje z’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, […]
Uburasirazuba:Batandatu baguye mu mpanuka y’ubwato abandi barabura
Mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa urupfu rw’abantu bagera kuri 6 baguye mu mpanuka y’ubwato bwavaga mu murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerekeza mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Ubu bwaro bwari butwaye abantu barenga 40 bukora impanuka batandatu barimo abana n’abakuze bahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko 31 barohowe mu gihe hari abandi […]
Jurgen Klopp yasezeye muri Liverpool
Jurgen Klopp yatangaje ko azava muri Liverpool mu mpera za shampiyona 2023/24.Ni nyuma yo kumara amezi hafi imyaka 10 ari muri iyi kipe kuko yahageze kuva mu 2015 anafasha iyi kipe gutwara ibikombe by’umwihariko ibya Premier League na Champions League. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Klopp w’imyaka 56 yabitangaje mu mashusho yo […]
Sen. Muyumba yasabye UDPS ya Tshisekedi gusaba imbabazi Kabila imaze igihe yitirira u Rwanda
Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Francine Muyumba, yasabye ishyaka UDPS rya Tshisekedi gusaba imbabazi Joseph Kabila, nyuma y’imyaka myinshi rimwita Umunyarwanda. Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Joseph Kabila iheruka gufatirwa muri Afurika y’Epfo aho yamurikiye igitabo yanditse […]
Akamwenyu ni kose ku muhanzi w’umunyapolitiki Bobi Wine
Umuyobozi w’ishyaka rya politiki riharanira ubumwe (National Unity Platform:NUP) Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yemeje ko azaririmbira i Londres muri Mata uyu mwaka. Uyu muhanzi uzakorera igitaramo i Londres ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Nubian Li, murumuna we Dax Vibes, ndetse n’umuririmbyi wa gospel […]
Burundi: Abatwa 82 mu batsindiye kwinjira mu gisirikare
Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyungutse urubyiruko rushya rurenga 5,000 rwatangiye ikosi, rurimo 82 bo mu bwoko bw’Abatwa. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama ni bwo urwo rubyiruko 5,135 bakoze ikizamini cy’imbaraga mbere yo gutangira ikosi rya gisirikare. U Burundi buri mu bihugu bigitanga imyanya runaka hagendewe ku moko y’Abakoroni. Ni na ko bigenda […]
Amerika ikomeje ibiganiro bikura igitotsi ku mubano w’u Rwanda na DR.Congo
Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza, Amerika itangaza ko ikomeje ibiganiro byo gukura igitotsi cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ibi ni ibyagarutsweho na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda,aho yemeza ko batazahwema kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini uzambye. Ni […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nyusi wa Mozambique
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama, yakiriye mu biro bye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ibiganiro. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande […]
Ukwitana ba mwana hagati ya M23 na FARDC ku wishe abaturage b’i Mweso
Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) bakomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rugashinja urundi kugira akaboko mu gitero cyo ku wa Kane cyiciwemo abaturage benshi b’i Mweso muri Teritwari ya Masisi. Abaturage 20 ni bo bibugwa ko bishwe abandi 27 barakomereka, nyuma ya kiriya gitero. Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za […]
Musenyeri Ntivuguruzwa yahuye na Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse kwakura Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi i Vaticani. Ni mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.Uyu Musenyeri agaragara yicaranye na Papa Francis bagirana ibiganiro. Tariki 02 Gicurasi 2023, nibwo Musenyeri Ntivuguruzwa yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kabwayi aza […]
RDC:Imiryango y’abagore yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse kurongora umwangavu
Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore (ODDF), harimo n’umuryango mpuzamahanga w’abavoka b’abagore (AIFA) na komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNDH), yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse gushyingiranwa n’umwangavu. Iyi miryango ikorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguye urugendo rwo kwigaragambya kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Mutarama 2024, mu rwego rwo kurwanya no kwamagana […]
Uwacu Julienne yahawe izindi nshingano muri MINUBUMWE
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yafashe ibyemezo bitandukanye irimo n’abayobozi bashya bahawe inshingano. Muri abo bayobozi bahawe inshingano harimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Uyu akaba yarigeze […]
Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa Guinée, […]
Israel vs Hamas:Umubare w’abasivili n’abasirikare bapfa watumbagiye
Umubare w’abasiviri n’abasirikare bakomeje gupfira mu ntambara ihuza Israel na Hamas ukomeje gutumbagira ku rwego rwo hejuru aho imiryango mpuzamahanga ikomeje guhaguruka ikangurira impande zombi guhagarika intambara. Abasirikare barenga 20 ku ruhande rwa Israel bamaze gucwa nyuma y’igitero cya Gaza cyagabwe ahari ibirindiro bya Israel. Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas […]
Mweso: Drone ya CH-4 ya FARDC yishe abaturage benshi
Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari […]
Icyoba mu Barundi baturiye ishyamba rya Murehe bafite abavandimwe mu Rwanda
Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo. Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda. Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara […]
Mali:Abantu 70 bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Karim Berthé, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye. Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye […]
Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe. SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo […]
Ese ubundi umuntu adakoze imibonano mpuzabitsina byamutwara iki?Sobanukirwa
Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore. Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi. Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho […]
Major Willy Ngoma mu basirikare M23 yazamuye mu ntera
Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza. Usibye Willy Ngoma wazamuwe mu ntera, abandi bazamuwe harimo Colonel Gacheri […]
Abanya-Uganda bugarijwe n’inzara ni ibigoryi: Minisitiri
Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi. Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke. Ku wa Gatatu tariki ya 24 […]
Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo
Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye. Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo. Itsinda ry’aba bagore rigira […]
Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe
Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda. Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga […]