Uganda: Anita Among uyobora inteko ishinga amategeko yarokotse impanuka ya rukururana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana nyuma y’uko yari agiye kugongwa n’ikamyo ya rukururana. Nk’uko byatangajwe na Chris Obore, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibi byabaye ahagana saa 5:45 z’umugoroba mu Karere ka Mukono, ubwo Umuyobozi w’inteko […]
Ingengo y’imari igenewe UNMISS yagabanyijweho 15%

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, kuwa Gatanu yabonanye na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki byiyongera ndetse n’ingaruka z’ingengo y’imari ingana na 15% yagabanijwe ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, nk’uko umuvugizi yabitangaje. Lacroix, washoje uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo kuwa Gatandatu, […]
Amafoto: Perezida Kagame yakurikiye umukino w’indwanyi zabigize umwuga muri MMA

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena, Perezida Kagame yifatanyije n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye imirwano ya kimwe cya kabiri cy’irangiza ya Proffessional Fighters League (PFL) muri Afurika, ibi bikaba ari ibirori bikomeye by’imikino njyarugamba ivanze (MMA) byabereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly […]
RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni yarekuwe nyuma y’ifatwa ryateje induru

Seth Kikuni yarekuwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira, nyuma yo kubazwa n’inzego z’umutekano nk’uko umwunganizi we, Ramazani Shabani abitangaza. Irekurwa rye ryarangije amasaha menshi y’igihirahiro nyuma y’ifatwa rye akigera ku kibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa avuye i Nairobi. Ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira 2025, umunyapolitiki utavuga rumwe […]
Centrafrica: Uwashakaga kuba perezida yisanze nta bwenegihugu na bumwe afite

Mu kureka ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 1994, Anicet-Georges DologuĂ©lĂ© yizeraga ko ari kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya 2023. Ariko impaka zikomeje kugaragara. Mu cyumweru gishize, guverinoma yemeje ko yanze kumuha pasiporo ya Centrafrica ishingiye ku mategeko agenga ubwenegihugu yo mu 1961. Kuba yarabaye Umufaransa akuze, perezida w’ishyaka URCA yahise atakaza ubwenegihugu bwa Centrafrica kandi […]
Ba ofisiye 2 batatabaye abaturage mu bwicanyi bwo muri Kamanda birukanwe

Ba ofisiye babiri, umwe wo mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’undi wo mu Gipolisi cy’Igihugu cya Congo (PNC), bahamijwe ibyaha n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri maze birukanwa mu gisirikare muri dosiye y’abasivili bagera kuri mirongo ine biciwe mu gitero muri centre ya Komanda, muri Teritwari ya Irumu. Imyanzuro y’urukiko, yatangajwe ku […]
Museveni arateganya gukorera uruzinduko muri Iran

Perezida Yoweri Museveni yongeye gushimangira ko Uganda yiyemeje kurushaho kunoza umubano n’igihugu cya Iran, hibandwa ku kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse yemera no kuzasura iki gihugu cyo mu Kigobe cya Perse mu minsi iri imbere. Museveni yasezeranyije ibi mu nama yagiranye n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru za Iran ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi […]
Kivu y’Amajyepfo: Ingabo z’u Burundi zaba zirimo kwitegura gutera Twirwaneho muri Mikenge

N’ubwo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ku itariki ya 14 Ukwakira i Doha, amakimbirane arakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imitwe y’Ingabo z’u Burundi (FDNB) ikomeje koherezwa mu turere twinshi twa Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari za Fizi, Mwenga, na Uvira. Hashize […]
John Bolton wabaye umujyanama wa Trump yajyanwe mu nkiko

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano w’igihugu w’ubuyobozi bwa Trump nyuma waje guhinduka umunenga, yashinjwe ibyaha kuri uyu wa Kane ushize. Bolton yashinjwaga kubika no kohereza amakuru y’ingabo z’igihugu ku bantu batabyemerewe. Inyandiko y’ibirego ivuga ko yasangije bene wabo impapuro zirenga 1.000 zerekeye ibikorwa bya leta. Bolton yabaye […]
Uvira: Imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo yiciwemo umuntu abandi barakomereka

Umuntu umwe yatakaje ubuzima abandi batatu barakomereka mu mirwano yabereye ahantu habiri muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’imitwe ya Wazalendo. Raporo ya sosiyete sivile ivuga ko imirwano imwe muri iyo yabereye muri Gurupoma ya Runingu naho indi yabereye i Luvungi-Itara, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa Kane ushize iyariki 16 […]
Abapolisi 7 b’Abanyarwanda basoje amahugurwa mu Misiri

Abapolisi b’u Rwanda barindwi (7) bo ku rwego rwa ofisiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira, basoje amahugurwa atandukanye yaberaga mu gihugu cya Misiri. Ni ibyiciro bine by’amahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri riherereye mu murwa mukuru Cairo mu gihe cy’ibyumweru umunani. Amahugurwa arebana n’Uburenganzira bwa Muntu n’imikoranire ya Polisi […]
Ngoma: Hapfundikiwe urubanza rw’ushinjwa kwica umuturanyi akanamwiba

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma kuwa 13 Ukwakira rwaburanishije urubanza ruregwamo umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ukurikiranweho kwica umuturanyi we amuteye icyuma mu ijosi nyuma akamwiba ndetse n’abandi babiri birengagije gutabara uwishwe. Bivugwa ko icyaha akurikiranweho cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 14/11/2024, mu Mudugudu wa Akabungo, Akagali ka Rubago, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka […]
Kinshasa: Abajura bitwaje intwaro bahanganye n’abashinzwe umutekano muri banki

Ahazwi nka Place Victoire, i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 16 Ukwakira, abajura bitwaje intwaro bafatiye bugwate abantu benshi muri banki yitwa Rawbank, babiba ubwoba mu gace kaba gahuze cyane biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bagota ako gace kugirango basubize ibintu mu buryo. Ibi bikorwa […]
Nairobi iragenda iba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC – Muyaya

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aremeza ko umurwa mukuru wa Kenya umaze kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya igihugu cye nyuma y’uko havukiye undi mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi Muyaya yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Washington, afatanyije na minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze, […]
Ubucucike muri za gereza bwagabanyutseho 30% – NCHR

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko habaye igabanuka rya 30% ry’ubucucike mu bigo ngororamuco byo mu Rwanda kuva mu 2023/2024. Perezida wa Komisiyo, Providence Umurungi, yabivuze kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 15 Ukwakira, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Raporo y’Ibikorwa y’Umwaka wa 2024-25. Iyi Raporo ikubiyemo ibyagezweho, ibikwiye […]
Gasabo: Ushinjwa gukubita umugore igiti giteyemo imisumari azasomerwa mu cyumweru gitaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu minsi ishize rwaburanishije umugabo w’imyaka 48 ukurikiranweho gukubita umugore babanaga igiti giteyemo imisumari akamukomeretsa bikabije nyuma yo kugirana amakimbirane. Uyu azasomerwa mu cyumweru gitaha. Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 26/07/2025 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu wa Cyimana. Ubushinjacyaha Bukuru bwashyize ahagaragara […]
Sudani: RSF yibasiye ibigo bya gisirikare i Kharthoum
Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 15 Ukwakira, Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Sudani muri Leta ya Khartoum muri Sudani nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza. Urubuga rw’amakuru rwa Sudan Tribune rwavuze ko Ingabo za Sudani zahagaritse indege zitagira abaderevu 10 zagabye igitero ku gisirikare mu majyaruguru ya Omdurman, mu […]
Israel iravuga ko Hamas yabahaye umurambo w’umuntu utari mu bo yashimuse

Israel iravuga ko umwe mu mibiri ine yatanzwe na Hamas mu ijoro ryakeye “udahuye n’umwe mu bari barafashwe bugwate.” Hamas yasabwaga gusubiza abantu yafashe bugwate 48 bose yari isigaranye ( barimo abakiri bazima n’abapfuye) mu rwego rwa mbere rwa gahunda y’amahoro ya Gaza. Kugeza ubu, abantu 20 bazima bari bafashwe bugwate n’imirambo irindwi basubijwe Israel […]
Gasabo: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo Bukurikiranye umusore w’imyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya mbere ya 01/06/2025 mu mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo. Uregwa yemeye icyaha asobanura ko yamenyanye n’uyu mwana bahuriye ku rubuga rwa Facebook, nyuma akamusaba […]
U Rwanda rwashyize ku rutonde rw’ibihano Abanyarwanda 25 bashinjwa iterabwoba

Ku wa Kabiri, itariki ya 14 Ukwakira 2025, abantu 25 bafatiwe ibihano na Guverinoma y’u Rwanda kubera iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba ku rutonde rushya rw’ibihano rwashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe Ubutasi mu by’Imari (FIC). Kuri urwo rutonde harimo abagize umutwe wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ufite icyicaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ufitanye isano […]
Kivu y’Amajyepfo: FARDC yibasiye ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu

Ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, byibasiwe n’ibisasu bya drone mu ijoro ryo ku itariki ya 14 no mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025. Biravugwa ko igitero cyibasiye kontineri za Aggrecko itanga amashanyarazi iki kigo gikoresha nk’uko amakuru agera kuri Tazama RDC avuga. Nk’uko iki […]
Bangladesh: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora imyenda yahitanye byibuze 16

Nibura abantu 16 bapfuye nyuma y’umuriro mwinshi wibasiye uruganda rw’imyenda muri Bangladesh, abayobozi bakaba batangaza ko umubare ushobora kuzamuka. Serivisi ishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yatangaje ko imirambo 16 yakuwe aho ariko abantu bahiye ku buryo utabamenya. Ku wa Kabiri, abavandimwe bahangayitse bari bateraniye hanze y’uruganda rw’amagorofa ane mu gace ka Mirpur i Dhaka, mu murwa […]
Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kurokoka imijugujugu ruterwa

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko rwaciye mu mwijima ariko bitazarubuza guharanira kurabagirana nubwo ruhora ruhanganye n’imijugujugu ruterwa n’ibihangange. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 mu nama yagiranye n’Akanama Ngishwanama ka Perezida (PAC), urubuga ruhuza impuguke z’abanyarwanda n’amahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo n’inama ku iterambere ry’u Rwanda, yabereye muri Kigali […]
Guverinoma ya Congo na AFC/M23 byasinye amasezerano

Intambwe ifatika imaze guterwa mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 14 Ukwakira 2025, Guverinoma ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC / M23 bashyize umukono ku masezerano ku buryo bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano. Uyu muhango wabereye imbere y’abunzi ba Qatar kimwe n’abafatanyabikorwa benshi bo […]
Perezida Ruto yagaragaye mu mpuzankano ya gisirikare ku Munsi wa KDF – Amafoto

Perezida wa Kenya, William Ruto, kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 yashyizemo impuzankano ya gisirikare ubwo yari agiye kuyobora umunsi wahariwe igisirikare cy’iki gihugu (KDF Day) mu birindiro bya gisirikare byitiriwe Moi muri Eldoret. Ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) kuri uyu wa Kabiri zizihije umunsi wazo ku nshuro ya 14 ku kigo cya […]
Trump agiye kwibanda ku kurangiza intambara yo muri Ukraine nyuma ya Gaza

Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Ukwakira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ubu ashaka kwibanda ku Burusiya n’intambara yabwo muri Ukraine nyuma y’igihe yibanze ku kurangiza ikibazo cyo muri Gaza. Ese Trump ashobora kongera kubona intsinzi mu gushaka amahoro no guhagarika intambara yo muri Ukraine? Kyiv irabyizeye. Perezida wa Leta Zunze […]
FDLR yashinje RDF kuyibuza kwishyikiriza MONUSCO

Nyuma y’umunsi umwe Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) gisabye abawanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyira mu maboko ya MONUSCO, uyu mutwe wahise usohora itangazo wemeza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’ibyitso bawurimo barimo kubuza abarwanyi bawo kwerekeza ku bigo bya MONUSCO kugirango bitange. Ni itangazo rigaragaramo ibinyoma umuntu ahita […]
U Rwanda rwongeye gushimangira ko rushyigikiye inzira z’amahoro zikomeje

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku wa Mbere, itariki ya 13 Ukwakira, yibanze ku kibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rwashimangiye ko rwemeje ko rukemera inzira z’amahoro zikomeje, cyane cyane iya Washington, mu gihe rwagaragaje impungenge z’umutekano zikomeje zijyanye no kuba FDLR ikiri ku butaka bwa Congo. Uhagarariye u Rwanda mu […]
Perezida Kagame yakiriye Komiseri ushinzwe Ubuzima muri AU n’umuyobozi wa AMA

Perezida Kagame, uyoboye Gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Gutera inkunga ibijyanye n’Ubuzima imbere ku mugabane, yabonanye na Amb. Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibibazo by’Ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, na Dr. Delese Mimi Darko, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuvuzi cya Afurika (AMA). Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya AMA no gushimangira gahunda z’ubuzima muri […]
Rutshuru: Haravugwa imirwano ikaze mu midugudu myinshi ya Bukombo hagati ya M23 na FARDC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 13 Ukwakira 2025, mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’ihuriro rya AFC-M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifatanya na FARDC. Aya makuru avuga ko iyi mirwano yatangiye kuva mu cyumweru gishize, yibanze mu midugudu ya Mashango, Kanyatsi, […]
Afurika y’Epfo: Impanuka ikomeye ya bus yahitanye byibuze 42

Byibuze abantu 42 bahitanwe na bus yaguye mu Ntara ya Limpopo yo mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho kuri uyu wa Mbere. Iyi mpanuka yapfiriyemo abagore 18, abagabo 17, n’abana barindwi, nk’uko byatangajwe na televiziyo SABC yo muri Afurika y’Epfo itangaza imibare yahawe na Minisiteri y’ubwikorezi. Ku Cyumweru, nibwo abagenzi barenga 30 […]
Polisi yafunguriye amarembo abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu gipolisi

Polisi y’Igihugu (RNP) yafunguriye imiryango abasore n’inkumbi bujuje ibisabwa bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato. Itangazo ribagenewe ryashyizwe ahagaragara na polisi rivuga ko bazatangira kwiyandikisha kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Ukwakira 2025 kugeza ku itariki 7 Ugushyingo 2025 kuva saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, mu minsi y’akazi.
U Rwanda ntirushishikajwe no kwitabira iryo kinamico – Nduhungirehe

Nyuma y’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije Abanyekongo baba mu Bubiligi mu kiganiro yagiranye na bo kuwa Gatandatu, aho yongeye kugaragaza ko atemera ibiganiro by’amahoro bikomeje hirya no hino ku nzego zitandukanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yabaye nk’umusubiza agaragaza ko u Rwanda narwo rudashishikajwe n’ibyo yise ikinamico. Abinyujije kuri X, Minisitiri […]
RDC: Inyeshyamba za Wazalendo zari zisigaye muri Kibati zivanyemo zirahunga

Nyuma y’iminsi ibiri ngo inyeshyamba za Wazalendo zigaruriye ibirindiro bine by’inyeshyamba za AFC / M23, izi nyeshyamba zishyigikiwe na leta biravugwa ko zaje kwivana mu mujyi wa Kibati muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ubu wongeye kugenzurwa wose na M23. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’umutekano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo […]
Afghanistan iravuga ko yishe abasirikare 58 ba Pakistan mu kwihorera

Guverinoma y’Abatalibani muri Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero ku Ngabo za Pakistan mu duce dutabdukanye tw’imisozi ku mupaka w’amajyaruguru. Umuvugizi w’Abatalibani yavuze ko abasirikare 58 ba Pakistan bishwe mu cyo bise “igikorwa cyo kwihorera”. Yavuze ko Pakistan yavogereye ikirere cya Afghanistan kandi igatera ibisasu mu isoko riri ku butaka bwayo ku mupaka kuwa Kane nk’uko […]
Buruseli: Tshisekedi yakuriye inzira ku murima abagitekereza ibiganiro

Kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu Bubiligi i Buruseli, Perezida FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko atizigera na rimwe yemera kugirana ibiganiro n’abo yise “intumwa z’ababateye”. Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imbere y’Abanyekongo baba mu Bubiligi, yamaganye kandi icyo yise itekinika ku bijyanye n’umuhamagaro w’ibiganiro hagati y’Abanyekongo nyuma yo gusobanura […]
Rubavu: Green Party yibukije abayoboke impamvu bahisemo kutavuga rumwe n’ubutegetsi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira 2025, Ibikorwa by’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) byakomereje mu Karere ka Rubavu ahatangijwe ku mugaragaro inama y’abarwanashyaka b’iri shyaka yafunguwe na Hon. Mugisha Alexis mu izina rya Perezida w’ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza. Hon. Mugisha akaba yibukije impamvu bahisemo kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Muri iyi […]
Amerika n’u Bubiigi byashimye icyemezo cya RDC cyo kwitandukanya na FDLR

Kuri uyu wa Gatandatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye umuhamagaro w’abategetsi ba Congo bahamagariye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi, kuko ari intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya DRC n’u Rwanda. Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos yagize ati: “Twishimiye icyifuzo cya […]
Madagascar: Perezidansi iravuga ko hari abarimo kugerageza gufata ubutegetsi ku ngufu

Kuri iki Cyumweru, itariki 12 Ukwakira 2025, Perezidansi ya Madagascar yavuze ko mu gihugu hari “ugushaka gufata ubutegetsi mu buryo butemewe kandi hakoreshejwe ingufu” birimo gukorwa, nta bisobanuro birambuye itanze, nyuma y’umunsi umwe bamwe mu basirikare binjiye mu myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize. Ingabo zo mu mutwe w’indashyikirwa uzwi nka CAPSAT zafashije Perezida Andry Rajoelina […]
USA: Ibirindiro bya gisirikare Qatar igiye kubaka muri Idaho byateje umwiryane

Abashyigikiye Trump barakaye nyuma y’uko Minisitiri w’intambara, Pete Hegseth, atangaje gahunda ya Qatar yo kubaka no gutera inkunga ikigo gishya cy’imyitozo y’ingabo zirwanira mu kirere ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byo muri Idaho. Ni ikigo biteganyijwe ko kizahugura abapilote ba Qatar mu gukoresha indege z’indwanyi za F-15 zikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]
Makuza ayoboye indorerezi za AU zoherejwe gukurikirana amatora yo muri Cameroun

Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC) yohereje ubutumwa bw’indorerezi z’amatora (AU EOM) muri Cameroun mbere y’amatora ya perezida ateganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira. Indorerezi zoherejwe na AU ziyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida wa Sena, Bernard Makuza. Nk’uko byatangajwe na AUC ku itariki ya 10 Ukwakira, intego y’ubutumwa yari […]
Ingabo za Amerika zatangiye kugera muri Israel guhagarikira ihagarikwa ry’imirwano

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugera muri Israel kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas muri Gaza. Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko abasirikare 200 bazaba hariya gushyiraho ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa bigamije koroshya iyoherezwa ry’imfashanyo z’ubutabazi, ndetse n’ubufasha bw’ibikoresho n’umutekano. Kuri uyu […]
Imirwano ya FARDC na Wazalendo i Kamitunga yiciwemo umusirikare na komanda wa polisi

Ubuzima bwongeye gukomeza mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Kamituga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo muri Gurupoma ya Shikito. Nk’uko bitangazwa na benshi mu bagize sosiyete sivile, urusasu rwa nyuma rwumvikanye mu majyepfo ya Kamituga ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 […]
Sudani: Igitero cya RSF cyahitanye nibura 60 mu nkambi y’impunzi

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, igitero cy’indege zitagira abadereva n’imbunda za rutura byibasiye inkambi y’abavanwe mu byabo muri El-Fasher, mu burengerazuba bwa Sudani, cyahitanye byibuze abantu 60. Iki ni kimwe mu bitero byahitanye abantu benshi kuva inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zatangira kugota Umujyi wa El-Fasher mu mezi 18 ashize. Komite ishinzwe kwirwanaho muri […]
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga na Afurika w’u Bwongereza

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Afurika, Jennifer Chapman, Baroness Chapman of Darlington, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 10 Ukwakira 2025, Baroness Chapman of Darlington yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva. Ibiganiro hagati ya Ministiri w’Intebe w’u Rwanda na Minisitiri w’u Bwongereza […]
Walikale: Inyeshyamba za wazalendo zateye ibirindiro bya M23 muri Kibati

Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Ukwakira 2025, i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru, avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, yaturutse i Miba, nko mu birometero 5 mu […]
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel Trump yari yiteze cyahawe Corina Machado

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 Perezida Donald Trump yari yiteguye guhabwa cyahawe MarĂa Corina Machado, umugore utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Nicolas Maduro. Ku itariki ya 5 Werurwe 2025, Komite ya Nobel yo muri Norvege yatangaje ko hari abakandida 338 batoranijwe bahatanira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2025, muri bo 244 ni abantu ku […]
Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Massad Boulos

Perezida FĂ©lix Tshisekedi yagiranye ibiganiro by’isaha irenga ku wa Kane, itariki ya 9 Ukwakira, na Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, iruhande rwInama ya Global Gateway Forum isozwa kuri uyu wa Gatanu. Iyi nama hagati y’aba bagabo bombi ikurikira iyabereye i New York, muri […]
Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byaciye umuriro mu murwa mukuru Kyiv

Ibitero bya misile n’indege by’u Burusiya mu ijoro ryose ryakeye byaciye amashanyarazi mu bice byinshi by’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Umuyobozi w’uyu mujyi, Vitali Klitschko, yatangaje ko abantu icyenda bakomeretse mu gihe abaturage bo mu turere two mu burasirazuba bisanze mu mwijima kandi bahura n’ikibazo cyo kubura amazi. Hagati aho, umwana w’imyaka irindwi yiciwe mu […]
Rubavu: Hakozwe impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije ba Dasso

Akarere ka Rubavu karatangaza ko kakoze impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije b’urwego rwa Dasso mu mirenge, hagamijwe kongerera ingufu ubuyobozi kuri terrain, discipline, n’itangwa rya serivisi mu mirenge yose. Muri urwo rwego abahuzabikorwa ba Dasso n’ababungirije bimuwe mu buryo bukurikira: A. Abahuzabikorwa Ngirabatware Christian yavanwe mu Rugerero yohereza i Rubavu Mapendo Aloys yavanwe i Rubavu […]
Umugaba w’Ingabo za Somalia yaganiriye n’Abasomali biga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare rya RDF

Mu rwego rw’urugendo rwe rw’akazi akomeje mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Major General Odawa Yusuf Rage, hamwe n’itsinda bari kumwe, kuwa Kane basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze. Major General Odawa yakiriwe na Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare […]
Turkiya: Intumwa za RDF zaganiriye n’abashinzwe inganda za gisirikare

Muri iki cyumweru, itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen CĂ©lestin Kanyamahanga, ryagiranye ibiganiro n’Ubunyamabanga bushinzwe inganda za gisirikare mu gihugu cya Turkiya, mu murwa mukuru, Ankara. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisiteri y’Ingabo ku rukuta rwayo rwa X, Intego y’ibi biganiro yari ugushimangira ubufatanye mu bijyanye n’inganda za […]
Gasabo: Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’abagabo 2 bashinjwa kwica abagore babo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishiirije mu ruhame abagabo babiri bakurikiranweho kwica abagore babo barimo umugabo w’imyaka 25 wishe umugore we amukubise ikibando ndetse n’undi w’imyaka 40 y’amavuko wishe umugore we amubise ishoka. Imanza zombi zaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu Kagali ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera. Uregwa w’imyaka 25 akurikiranweho kuba mu […]
FARDC irigamba gusenya ikiraro cya Minjenje cyendaga kuzuzwa na AFC/M23

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 9 Ukwakira, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zongeye gukoresha indege zibasira ikiraro cya Minjenje, kiri hagati ya teritwari za Walikale na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ku nshuro ya gatatu ibikorwa remezo biri kubakwa na AFC/M23 byibasiwe, bivugwa ko ishishikajwe no […]
Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi n’abasahuzi ba Cobalt – Iperereza

Mu iperereza ryabo bise “Ihuriro riteje akaga ry’umuryango wa Tshisekedi hamwe na Cartels y’abasahuzi ba Cobalt,” Joan Tilouine na Olivier Liffran ba Africa Intelligence bavuze ku isano iri hagati ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ubucuruzi bwa cobalt butemewe. Iri perereza ryatanzweho ibitekerezo bitandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi rishyira ahagaragara […]
Corneille Nangaa uza agakanga ingabo z’igihugu yakoze igisirikare hehe? – Col. Majita

Colonel Reyel Majita Yav Charles Ukuriye, Komanda wa serivisi zishinzwe uburere mboneragihugu, gukunda igihugu n’ibikorwa by’imibereho y’ingabo muri FARDC, SECAS (Service d’Ă©ducation civique patriotique et d’actions sociales des Forces ArmĂ©es de le RĂ©publique DĂ©mocratique du Congo) ntiyumva ukuntu umuntu nka Corneille Nangaa utarigeze akora igisirikare ahantu na hamwe aza agakangaranya ingabo z’igihugu gikomeye nka Congo, […]
Trump yasabye ko Meya wa Chicago na Guverineri wa Illinois bafungwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ukwakira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye ko Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago, Brandon Johnson (wirabura) na Guverineri wa Leta ya Illinois, J.B. Pritzker, bafungwa, ashinja aba bayobozi b’Abademokarate batowe ko bananiwe kurinda abaolisi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE). Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth […]
Gicumbi: Urukiko rwashyikirijwe ushinjwa gutema abantu agambiriye kubica

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko uturuka mu Kagari ka Gitare, Umurenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, ukurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yateye abantu mu nzu akamenagura inzugi akabatemagura bikomeye akoresheje umuhoro. Icyaha akurikiranweho bivugwa ko cyakozwe ku itariki 21/08/2025 ubwo yanyuraga ku […]
U Rwanda na Jordan mu nzira zo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe Tekinike ya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Jordan yasojwe uyu munsi kuwa Kabiri ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama yaganiriye ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’Igisirikare cya Jordan nk’uko bigaragara ku rukuta rwa RDF kuri X. Ibiganiro hagati y’impande […]
Kinshasa itsimbaraye ku kugenzura ubwenegihugu bw’impunzi zigomba gucyurwa

Mu gihe hakomeje gutekerezwa ku gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda, mu Nama ya 76 ya Komite Nshingwabikorwa y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi iteraniye i Geneve kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashimangiye ko […]