Ishyaka Green Party rirasaba leta y’u Rwanda kwihutira kubungabunga imigezi

Tariki ya 23 Mata 2021, Ishyaka Green Party ryatangaje ko imigezi yo mu gihugu yibasiwe bikomeye cyane amazi yose yisuka mu ruzi rwa Nil, hakaba kandi ikibazo cy’abaturage babasuka imyanda mu migezi , ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ituruka mu mijyi itandukanye mu Gihugu , bagasaba Leta y’u Rwanda kubihagurukira ndetse n’abaturage bakagumya kwigishwa […]

Kibira: Ingabo za Leta zinjije intwaro ziremereye, bamwe barahunga

Abaturage batuye muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke batewe ubwoba n’imirwano imaze igihe mu ishyamba rya Kibira, aho bavuga ko ari abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baba barwana n’ingabo za Leta. Urubuga SOS rw’Abarundi ruvuga ko amakuru rwahawe n’abaturage ari uko saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Mata 2021, imodoka zarimo abasirikare, […]

Munyagishari Bernard mu ifoto y’urugendo njya jenoside

None se na n’ubu ko akiyita umunyekongo, Munyagishari yaje ate gukora jenoside mu Rwanda? Inshuti yamuvanye iwabo Zaïre aza kwiga mu Rwanda. Nyuma indi nshuti iza kumujyana muri MRND, no muri jenoside ngo ba! Urugendo rwabaye rurerure! Ubwo yavukiraga i Musongati ya Masisi, muri Kivu y’amajyaruguru, ku wa 6 Mutarama 1958, mwene Ndinkabandi Simoni na […]

Yanga Africans yaciwe agera kuri Frw 20,000,000 izira kwambura rutahizamu w’Umurundi

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yaciwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) angana na $20,000 (Frw 19,700,000) izira kwambura Umurundi Tambwe Amissi. Uyu rutahizamu kuri ubu ukinira ikipe ya Police yo muri Djibouti, yakiniye Yanga Africans hagati ya 2014 na 2019, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Fanja Sports Club yo muri […]

2019-2020: Imitwe yitwaje intwaro yavuye ku 3000 igera ku 120_MONUSCO

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, zivuga ko kuva mu mwaka w’2019 umubare w’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu wavuye ku 3000 ugera ku 120 mu mwaka w’2020. Ibi byatangajwe na Gen. Thierry Lion wari uhagarariye umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa […]

Perezida Macron w’u Bufaransa yaburiye uwagerageza guhungabanya Chad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaburiye uwagerageza guhungabanya umutekano wa Chad kuko ngo igihugu cye kitamwihanganira. Yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2021 mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Marshal Idriss Deby Itno wapfuye tariki ya 19 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yarasiwe ku rugamba rw’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro […]

Kampala:Umunyarwandakazi yafashwe ashinjwa gushaka kwica Gen Sabiiti

download-17.jpg

Umunyarwandakazi witwa Jennifer Byukusenge yatawe muri yombi i Kampala, muri Uganda, aho akekwaho gushaka kwica umuyobozi wa Luweero Industries, Maj. Gen Steven Sabiiti Muzeeyi Magyenyi wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda. Chimpreports, kimwe mu binyamakuru bivugwaho kuba hafi ya Leta ya Kampala gitangaza ko umwe mu bayobozi ba Uganda utashatse ko amazina ye […]

RIB yafunze batatu bamburaga abaturage bababwira ko bagiye gushyira iminara mu masambu yabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon, bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya. RIB ivuga ko aba bagabo uko ari batatu bashaka amakuru ku muntu ufite ikibanza, bakamubeshya ko ari abakozi ba sosiyete y’itumanaho bityo bashaka ibibanza byo gushyiramo iminara. Ivuga ko iyo bageze kuri uwo muntu bamubwira ko […]

Biravugwa ko Perezida mushya wa Tchad, Gen. Mahamat Itno yakomerekeye mu irasana

Bimwe mu bitangazamakuru by’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tchad byatangaje Perezida mushya, Gen. Mahamat Itno yakomerekeye mu irasana ryabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i N’Djamena kuwa 22 Mata 2021. Ibi bitangazamakuru bivuga ko uko kurasana kwaba kwaraturutse ku makimbjrane ari hagati mu muryango wa Idriss Déby Itno utemeranya ku muntu ugomba gusimbura nyakwigendera ku butegetsi. Kimwe muri […]

Perezida Ndayishimiye yinjije Abofisiye bashya mu gisirikare cy’u Burundi (Amafoto)

img_20210423_131826.jpg

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatanu yinjije mu gisirikare Abofisiye bashya barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM). Ni umuhango wahuriranye no gutangiza umwaka wa ririya shuri wa 2020/2021 wayobowe na Perezida Ndayishimiye. Perezida Ndayishimiye kandi yahaye impamyabushobozi […]

USA: Gen. Cooley wo mu gisirikare cyo mu kirere arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ipeti rya Maj. General akurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina cyakozwe mu 2018. Ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kirashinjwa Maj. Gen. William Cooley, wahoze akuriye Laboratwari y’ubushakashatsi y’Igisirikare kirwanira mu kirere cyoherejwe mu rukiko rwa gisirikare kuwa gatatu ushize nk’uko byatangajwe mu […]

Byabagamba yangiwe kuburana nk’umusirikare

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Mata 2021 rwatesheje agaciro ubusabe bwa Tom Byabagamba bwo kuburanishwa nk’umusirikare kuko afungiwe muri gereza ya gisirikare. Byabagamba ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Kanombe, yatanze ubu busabe tariki ya 16 Mata 2021, ubwo yajuririraga igihano cy’imyaka itatu y’igifungo yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwamuhamije icyaha cy’ubujura. […]

Adeline Rwigara avuga ko yahaswe ibibazo ku gikorwa cyo kwibuka umugabo we

Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko umugenzacyaha kuri uyu wa 22 Mata 2021 yamuhase ibibazo bishingiye ku gikorwa cyo kwibuka umugabo we, Rwigara Assinapol, aherutse gukorera hamwe n’umuryango we. Adeline yavuze ko iki gikorwa cyabaye tariki ya 27 Werurwe 2021, kikaba cyaritabiriwe n’inshuti zikifatanyije n’umuryango we kwibuka uyu mugabo wapfuye mu 2015, bifashishije ikoranabuhanga rya ‘Zoom’. […]

Polisi yihanangirije abakoresha application zitahura Camera z’umuvuduko

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakoresha kuri terefoni zabo application zibafasha gutahura aho yashyize Camera zayo zo ku muhanda zicunga umuvuduko, ishimangira ko bitemewe. Mu mwaka wa 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira Camera ku mihanda itandukanye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’umuvuduko […]

Ubwato bw’intambara bwa Indonesia bugendera munsi y’amazi bwaburiwe irengero

Amatsinda yashinzwe gushakisha aturuka mu bihugu bitandukanye ari gusiganwa n’igihe kuri uyu wa Gatanu ashakisha ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cyo mu mazi cya Indonesia bugendera munsi y’amazi buzwi nka Submarine mu ndimi z’amahanga, bwaburiya mu Nyanja ya Bali burimo abantu 53, aho bikekwa ko bwaba bwarabuze oxygen cyangwa bwarashwanyagujwe n’amazi. Kajugujugu zishinzwe gushakisha n’andi mato menshi […]

Nyaruguru: Igihirahiro ku babyeyi b’abana birukanywe muri ‘Compassion’

Ababyeyi b’abana 46 babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bo mu mirenge ya Kibeho, Mata na Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko abana babo birukanywe mu mushinga RW188 uterwa inkunga na Compassion International, Paruwasi Metodisiti (Methodiste) Libre ya Muhora, mu murenge wa Kibeho, mu buryo bavuga ko burimo uburiganya. Ikibazo cyabo bakigejeje […]

Tchad: Abayobozi barimo Macron bagiye gushyingura Deby mu gihe inyeshyamba zabahaye gasopo

Kuri uyu wa Kane, abayobozi b’ibihugu bitandukanye bageze muri Tchad aho bagomba kwitabira umuhango wo gushyingura Perezida Idriss Deby kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Mata, mu gihe u Bufaransa bushyigikiye abayobozi bashya b’abasirikare mu guhangana n’iterabwoba ry’inyeshyamba ziri kwitegura gusubukura igitero ku murwa mukuru N’Djamena. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida wa Guinea, Alpha […]

Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka- Amb. Willy Nyamitwe asubiza Prof. Nshuti Manasseh

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Perezidansi y’ u Burundi, Amb. Willy Nyamitwe yifashishije umugani ngo ” Ibuye rigaragaye ntiriba ricyishe isuka” mu gusubiza ibyari byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh wavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre […]

Afurika irasabwa kutangiza inkingo za Covid-19 bigaragara ko zashaje

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) n’urwego rwa Afurika rushinzwe gukumira indwara, Africa CDC, byasabye ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kwirinda kwangiza inkingo z’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko zacyuye igihe (zashaje). Ni nyuma y’aho Malawi na Sudani y’Epfo bitangarije ko bifite umugambi wo kumena doze z’inkingo zibarirwa mu 75,000 bigaragara ko zashaje. Nka Malawi […]

Bobi Wine ari mu gahinda

bobi_car.jpg

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Hon. Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, ubu ari mu gahinda aterwa n’abo muri Leta avuga ko bakomeje kumugendaho. Iby’agahinda ke, Bobi Wine yabigaragaje ubwo Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro, URA (Uganda Revenue Authority) cyamusabye kwishyurira imodoka yaguriwe n’abakunzi be ya Toyota Land Cruiser V8 idatoborwa n’amasasu ku […]

Messi yanditse amateka mashya, ashimirwa ibyo yakoreye Griezmann

Lionel Messi yaraye afashije FC Barcelona akinira kunyagira Getafe ibitego 5-2, yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya shampiyona ya Espagne utsinze kuva ku bitego 25 kuzamura mu myaka 12 yikurikuranya. Nyuma yo gutwara igikombe cya Copa del Rey mu cyumweru gishize banyagiye Athletic Bilbao ibitego 4-0, Messi na bagenzi be bari […]