Banki yo mu Rwanda yareze Umunya-Kenya mu nkiko imwishyuza akayabo

Banki yitwa I&M Bank Rwanda yamaze kugeza ikirego mu rukiko rukuru rwa Nairobi muri Kenya isaba gufashwa kwishyuza Umunya-Kenya witwa Atulkumar Maganlal Shah ivuga ko yayambuye agera kuri 1,000,000,000Rwf. Umucamanza mukuru w’uru rukiko, David Majanja, yavuze ko iyi Banki yagaragaje ibya ngombwa nkenerwa byose biyemerera gutanga ikirego mu rukiko rwo muri Kenya. Majanja avuga ko […]

Rwanda-Uganda: Indi nama y’abakuru b’ibihugu bine izabera ku mupaka wa Gatuna

Inama yari ihuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola yanzuye ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda barekurwa, u Rwanda na rwo rukarekura Abanya-Uganda rufite ndetse indi izabera ku mupaka wa Katuna/Gatuna tariki ya 21 Gashyantare 2020. Iyi nama yabaga ku ncuro ya gatatu, yabaga ku butumire bwa Perezida Joao Lorenço […]

Tanzania: Abantu 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta y’umugisha

Abantu babarirwa muri 20 bapfiriye mu masengesho barwanira amavuta yiswe ay’umugisha, abandi bagera mu 10 barakomereka. Ibi byabereye mu giterane cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Moshi uri hafi y’umusozi muremure wa Kilimanjaro. Ababarirwa mu Magana bari bateraniye muri aya masengesho yari yabereye muri Stade, hanyuma baza gusyonyorana batanguranwa kujya kudaha kuri biriya ibyiswe […]

Perezida Kagame yunamiye intwari z’igihugu

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2020 ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihizaga umunsi mukuru w’intwari ku ncuro ya 26, perezida wa Repubulika yifatanyije nabo yunamira ndetse anashyira indabo ku gicumbi cy’intwari z’igihugu giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, Barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, […]

Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi ku ka zina ka Yamba wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yakubiswe agirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda mbere yo kujugunywa ku mupaka wa Cyanika. Yamba w’imyaka 32 y’amavuko, ni mwene Ntabareshya na Nyirakibibiro, yakubiswe ubwo yazaga mu Rwanda aturutse muri Uganda, yagera hafi n’umupaka agakubitwa […]

Hadutse impaka mu rubanza rwa Maj. Mudathiru na bagenzi be

Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rwongeye gusubika urubanza rw’abantu 25 bahoze mu ihuriro y’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barangajwe imbere Maj. (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu ngabo z’u Rwanda. Aba barwanyi uko ari 26 bakurikiranweho ibyaha bitanu; birimo gucura umugambi w’iterabwoba, kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, gucura umugambi […]

Israel yarashe ibisasu ku mutwe wa Hamas muri Gaza

Indege z’intambara za Israel zarashe ibisasu mu ntara ya Gaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama, nyuma y’amasaha make iki gihugu kirashweho ibisasu bitatu byari biturutse muri Palestine. Igisirikare cya Israel cyatangaje ko bibiri muri biriya bisasu byakumiriwe n’ubwirinzi bwo mu kirere, mu gihe icya gatatu cyaguye ahantu mu bisambu bitarimo […]

Kagame arashima uruhare rwa Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix A Tshisekedi, yakoze akazi gakomeye mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye no mu karere muri rusange, nyamara nta gihe kinini amaze ku buyobozi. Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo yakiraga Abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo […]

Uganda irabaza umuturage wayo ivuga ko yaburiye mu Rwanda

Leta ya Uganda binyuze muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, yandikiye u Rwanda irusaba kuyirangira aho umuturage wayo bivugwa ko yaburiye mu Rwanda aherereye, mu gihe ikeka ko ashobora kuba afungiye muri imwe mu magereza yo mu mujyi wa Kigali. Uwo Uganda ibaza u Rwanda yitwa Ivan Peter Egessa, akaba ari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga yakoreraga […]

LaForge Fils Bazeye na Abega basabye ko urubanza rwabo rusubikwa

Kuri uyu wa kane urukiko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka ‘La Forge Fils Bazeye’ na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ‘Abega’; ku bw’ubusabe bwabo. Nkaka Ignace wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe ubutasi muri […]

Nyarugenge: Mudugudu arashinja gitifu w’umurenge kumugambanira

Uwahoze ayobora Umudugudu wa Ruhango uherereye mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Kanyarutoke Dieudonne arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyibizi Jean Claude kumugambanira bikamuviramo gufungwa no gutakaza umwanya we. Kanyarutoki avuga ko mu ijoro ku wa 08 Ukuboza 2019 ubwo yari iwe mu rugo aryamye, yumvise umuntu wamukomangiraga amusaba gusohoka, […]

Dr Murigande yagarutse ku mvugo ‘Ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya’ yigeze gukoresha ikibazwaho

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr Charles Murigande, yagarutse ku mvugo ‘ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya’ yigeze gukoresha ubwo yabazwaga niba hari ingabo z’u Rwanda ziri muri Ituri, igatungura benshi bayifashe nk’igisubizo kirimo ubuhanga. Dr Murigande yabigarutseho mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’umunyamakuru wa Radio/TV10 mu kiganiro bagiranye. Dr Murigande yavuze ko […]

U Bufaransa: Polisi n’abashinzwe kuzimya inkongi barwanye

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri abapolisi ba Polisi y’u Bufaransa n’abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, bagaragaye bakubitana ibipfunsi biba ngombwa ko hitabazwa ibyuka biryana mu maso kugira ngo bahagarike ubwo bushyamirane. Impande zombi zashwaniye bikomeye mu burasirazuba bw’umujyi wa Paris, mu muhanda wa Avenue de la Republique uri hagati ya Republique na Nation Squares. Amashusho […]

Uko impanuka yahitanye Kobe Bryant na bagenzi be umunani yagenze

93f453de-1a4f-403a-b9cf-346654da3b96.jpg

Iperereza ryakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika, the National Transportation Safety Board (NTSB) gisanzwe gikora iperereza ku mpanuka, bwagaragaje ko indege yari itwaye Kobe Bryant na bagenzi be umunani yakoze impanuka nyuma y’uko umupilote wayo yageragezaga kwigira hejuru, ahunga ibicu. Iki kigo ni na cyo gikomeje gukora iperereza ku cyaba kihishe inyuma y’iriya mpanuka. Iperereza rya NTSB ryerekana […]

Tanzania: Umupfumu wasambanyije umwana w’imyaka 8 yakatiwe

Urukiko rwo mu karere ka Kigoma muri Tanzania, rwakatiye umupfumu wo muri kariya gace kumara ubuzima bwe bwose mu buroko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka umunani. Uyu mupfumu yitwa Venance Edward. Icyaha cyo gusambanya uriya mwana yahamijwe yagikoze ku wa 23 Gicurasi 2019, ubwo uriya mwana yavurirwaga iwe mu rugo. […]

Lion Imanzi yasohoye indirimbo irimo ubutumwa bushimira ababyeyi

Umuhanzi Lion Imanzi uririmba indirimbo zo mu njyana ya Regae akanaba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye, yasohoye indirimbo yise ‘Ku babyeyi banjye’ ikubiyemo ubutumwa bushimira ababyeyi be. Mu busanzwe amazina nyakuri y’uyu mugabo wibitseho impano zitandukanye ni Habamenshi René Maurice uzwi nka ‘Lion Imanzi’. Uyu mugabo uzwi mu ruhando rw’imyidagaduro ashimira se na nyina umubyara ku […]

Urupfu rwa Kobe Bryant rwashenguye imitima ya benshi mu byamamare

Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Kobe Bryant wamenyekanye cyane muri shampiyona ya Basketball muri leta zunze ubumwe za Amerika (NBA) rusiga abakunzi ba siporo b’ingeri zose mu isi bashengutse imitima. Uyu mugabo wari umaze kugeza ku myaka 43 y’amavuko, yazize impanuka ya kajugujugu yamuhitanye ari kumwe n’abandi umunani, barimo Gianna, […]

Jules Sentore yifashishije umukobwa wari muri Miss Rwanda 2019 mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Agafoto’

jules_5-2.jpg

Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe mu muziki nyarwanda, yifashishije Umukundwa Clemence mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agafoto’, yabaye iya mbere uyu muririmbyi asohoye muri uyu mwaka wa 2020. Patrick Rugira Maombi , umujyanama akaba n’ureba inyungu z’umuhanzi Jules Sentore, mu kiganiro yahaye bwiza.com yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe hagamijwe gukomeza guha abakunzi b’umuziki umwimerere wawo, […]

La Tropicale Amissa Bongo: Abanyarwanda bagowe cyane n’agace ka gatanu

Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu gihugu cya Gabon bagowe n’agace ka gatanu ka La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cya Gabon rimaze iminsi itanu rikinwa. Kuri uyu wa gatanu abasiganwa birukanse intera ireshya na kilometero 82, bava ahitwa Lambarene bari bashoreje agace ko ku munsi w’ejo berekeza ahitwa […]

“Ni bwo buzima bw’amabandi” Umugore warashwe

23653174-7909353-image-a-15_1579559206563.jpg

Umugore wo mu gace ka Chattanooga muri leta ya Tennesse ho muri Amerika, yagaragaye asekera imbere ya Camera anakora ibimenyetso by’abarara, nyuma gato agaragara yarashwe mu gihe incuti ye yatambutsaga imbonankubone ibyabaga byose ibinyujije kuri Facebook. Amashusho yasohotse agaragaza inkuru y’uriya mugore, yerekana umugore umwe afata amashusho mugenzi we wari wambaye umupira ujya gusa umutuku, […]

Inkomoko y’iyi foto y’umwana wahogoye ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

10895563_oladeeofficiall8182915925544119146575817689668870777675531n_jpeg171e43ecf279d19d1e4c51d2dc7a143d.jpg

Ku mbuga nkoranyambaga nk’urwa Facebook hiriwe hakwirakwira ifoto y’umwana w’umuhungu wishwe n’amarira, iteza urujijo ku buryo hari abifuje kumenya inkomoko yabo bikabananira. Ni ifoto abantu bahererekanyaga mu buryo butandukanye mu matsinda y’abakoresha Facebook, bamwe ugasanga bayihinduyemo umuryango w’umugabo n’umugore n’abana basa nk’intobo bahogoye, mu gihe abakunzi ba ruhago batatinyaga gufata umutwe w’uriya mwana bakawuhinduramo ikipe […]

La Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph yabaye uwa kabiri mu gace ka kane

Umunya-Rwanda Areruya Joseph uri mu bakinnyi bahagarariye ikipe y’u Rwanda iri muri Gabo, yegukanye umwanya wa kabiri mu agace ka kane k’isiganwa ry’amagare zizenguruka igihugu cya Gabon, La Tropicale Amissa Bongo. Abasiganwa bavaga mu gace ka Lambarene berekeza mu ka Mouila, ku ntera ya kilometer 190. Aka ni ko gace karekare muri iri siganwa dore […]

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto ashotorana

23753144-0-image-a-13_1579742265429.jpg

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto akurura abagabo agaragaza imiterere y’amabuno ye Umunyamdideri Kim Kardashian yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’ikibuno cye ashimangira uburyo uyu mugore w’umuraperi Kanye West, ari umwe mu bafite uburanga isi ifite. Aya mafoto ya Kardashian yagiye hanze ubwo we na murumuna we witwa Khloe Kardashian barimo bafata amashusho ya filime y’uruhererekane […]

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa

Raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International , yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa. Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka. U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa […]

Abanyarwanda bakomeje kugorwa na La Tropicale Amissa Bongo igeze

Umunya-Eritra Biniam Grmaye, niwe wegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon ku magare, aka gace gashimangira ko Abanyarwanda bakomeje kugorwa n’iri siganwa begukanye uri 2018. Uyu munsi abasiganwa bavaga ahitwa Mitzic berekeza ahitwa Ndjole, ku ntera ya Kilometero 187 ari nayo ndende muri iri siganwa ry’uyu mwaka. Aka […]

Micho wigeze gutoza Amavubi yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Zambia

Umunya-Serbia Milutin Sredojevic Micho wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahawe inshingano zo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Chipolopolo Stars. Uyu mugabo wanatoje Imisambi ya Uganda, yasimbuye Umubiligi Sven Vandenbroeck watandukanye n’ikipe y’igihugu ya Zambia muri Gashyantare 2019. Hari hashize igihe kigera ku mwaka wose iyi kipe nta mutoza mukuru ifite. Akazi […]

Sudani: Imwe mu ntare eshanu zugarijwe n’inzara yapfuye-amafoto

23635610-7905261-image-m-32_1579527825397.jpg

Imwe mu ntare eshanu zabaga muri kimwe mu bigo byororerwamo inyamaswa byo muri Sudani zugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’uburwayi, yapfuye ku munsi w’ejo mu gihe igikorwa cyo kurokora izindi enye zisigaye kigikomeje. Urupfu rw’iyi ntare y’ingore rwemejwe na Brigadier Essamelddine Hajjar wavuze ko yapfuye mu gihe harimo hakorwa ibishoboka byose ngo ubuzima bwayo burokorwe. Yagize ati” […]

Amavubi yisanze mu tsinda rimwe na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi

eo0qcj3wkaap7t9.jpg

Tombora igaragaza uko amakipe agomba guhura mu matsinda y’ijonora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar muri 2022, isize ikipe y’igihugu Amavubi ysanze mu tsinda rimwe n’imisambi ya Uganda. Ni tombora irangiye mu kanya yaberaga mu gihugu cya Misiri. Uretse Uganda Cranes yo muri aka karere yisanze hamwe n’Amavubi y’u Rwanda, iri […]

Ibihumbi by’impanga zahuriye muri sitade zigamije guca agahigo-amafoto

mpanga2.jpg

Ibihumbi by’impanga zo muri Sri Lanka ku munsi w’ejo bari buzuye imwe muri stade zo mu murwa mukuru Colombus , intego ari uguca agahigo katuma binjira mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness World of Records. Izi mpanga zari zicaye buri wese yegeranye n’umuvandimwe we zari nyinshi, ku buryo abayobozi bo muri iki gihugu bananiwe kumenya umubare […]

Umunya-Eritrea ni we wegukanye agace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo

Umunya- Eritrea Natnael Tesfazion ukinira ikipe y’igihugu cye, yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Gabon rya La Tropicale Amissa Bongo. Ni agace kavaga ahitwa Bitam kerekeza ahitwa Oyem, ku ntera ya kilometero 120. Aka ni ko gace kagufiya muri iri siganwa rifata nk’irya mbere ku mugabane wa Afurika. Umunyarwanda waje hafi muri […]

Umunyabigwi mu muziki w’Amerika yapfiriye ku rubyiniro

David Charles Olney, umunyabigwi mu muziki wa leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana ubwo yari ku rubyiniro ataramira abakunzi be. Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko yazize indwara y’umutima nk’uko amakuru abivuga. Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe wari n’umwanditsi w’indirimbo, yemejwe na Amy Rigby bafatanyaga kuririmba muri kiriya gitaramo cyaberaga muri Leta ya Florida. Uyu mugore […]

La Tropicale Amissa Bongo: Areruya Joseph na bagenzi be ntibahiriwe n’agace ka mbere

Attilio Viviani ni we wegukanye agace ka mbere

Areruya Joseph na bagenzi be bafatanyije guhagararira u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon, ntabwo bahiriwe n’agace ka mbere k’iri siganwa. Kuri uyu wa mbere abasiganwa bari bahagurutse ahitwa Bitam berekeza mu gace ka Ebolowa twombi duherereye mu gihugu cya Cameroon, ku ntera ingana na Kilometero 149. Abakinnyi […]

Abagabo 22 ba mbere bakize ku isi barusha Abanyafurikakazi bose ubutunzi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera hirya no hino ku isi wa 0xfam, bwagaraje ko ubutunzi bw’abagabo 22 bakize kurusha abandi ku isi buruta ubwa miliyoni 326 z’Abagore batuye ku mugabane wa Afurika. Ni ibyatangajwe muri raporo uyu muryango washyize ahagaragara, igaragaza buryo ki hari ubusumbane bukabije hagati y’ubukungu bw’abagabo n’abagore, yasohotse mbere gato […]

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Ubwongereza na Afurika i Londres

eot3jxmxkaavokv.jpg

“Perezida” wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye inama y’Ubwongereza na Afurika itangira kuri uyu wa mbere. Ni inama iza kuyoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson. Iyi nama iranitabirwa n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika. Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu rivuga ko uretse kuba Perezida Kagame yitabira […]

Liverpool itsinze Manchester United yuzuza imikino 39 ya Premier league idatsindwa

Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Abongereza wahuza Liverpool na Manchester United yari yayisuye, warangiye Liverpool itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuyobora iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku isi. Wari umukino ufunguye warimo n’imbaraga ku mpande zombi. Liverpool yakiniraga imbere y’abafana bayo yihariye igice kinini cy’uyu mukino inarema uburyo bwinshi kurusha mukeba, gusa abasore ba Manchester […]

Haaland wirengagijwe na Man United yatsinze Hat-trick mu minota 20 ya mbere yakiniye Dortmund

Umunya-Norvege, Erling Braut Haaland uheruka gutera umugongo Manchester United akerekeza muri Borussia Dortmund yo mu Budage, yaraye atsinze ibitego bitatu mu minota 20 y’umukino wa mbere yakiniye Dortmund. Mu kwezi gushize ni bwo uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yerekeje muri iyi kipe yo mu Budage, nyuma yo kumugura angana na miliyoni 17 n’ibihumbi 100 by’amapawundi. […]

Aba-Taliban n’Abanyamerika bagiye gusinyana amasezerano y’amahoro

Inyeshyamba z’Aba-Taliban muri Afghanistan na leta zunze ubumwe z’Amerika, bemeranyije gusinya amasezerano yo kurangiza burundu intambara imaze igihe hagati y’impande zombi, akazasinywa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2020. Ni amakuru yahawe umugisha Suhail Shaheen uvugira aba-Taliban, mu itangazo yahaye ikinyamakuru cyo muri Pakistan cyitwa Dawn, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje. Ni itangazo rigira riti: […]

RPL: Rayon Sports inyagiye Espoir FC, APR FC itsikirira i Rubavu

Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yabaye kuri uyu wa gatandatu, isize ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir FC ibitego 3-0, mu gihe mukeba wayo APR FC inganyirije na Etincelles FC igitego 1-1. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, iyihatsindira ibitego 3-0. Ni […]

Umuhanzi Mr. Flavour na D’banj barataramira abanya-Kigali ku buntu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ubwo haza kuba hasozwa inama ya Creative Africa Exchange (CAX) yiga ku buhanzi n’umuco, igihangage mu muziki wa Nigeria Mr. Flavour na mwene wabo Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D’banj, barataramira Abanya-Kigali mu gitaramo kwinjira biza kuba ari ubuntu. Ni igitaramo kiza no kugaragaramo abahanzi b’Abanyarwanda nka Diva […]

Ubuhinde: Umugabo yishwe n’isake imuteye icyuma

23528624-0-image-a-2_1579276279146.jpg

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde yishwe n’imwe mu sake zari mu murwano, nyuma yo kumukomeretsa mu nda bikomeye yifashishije icyuma bari bayiziritseho ngo itsinde uriya murwano. Uyu wishwe n’isake ni umufana wari wizihiwe n’umurwano w’amasake yari yaterekeweho imitungo na ba nyirayo. Ni umurwano waberaga ahitwa Pragadavaram mu Burengerazuba bw’agace ka Godavari gaherereye muri leta ya […]

Rihanna yatandukanye n’umukunzi we bari bamaze imyaka itatu bakundana

Umunya Barbados Robyn Rihanna Fenty uri mu bagore bakunzwe cyane mu muziki ku isi, yamaze gutandukana na Hassan Jameel, umuherwe w’umunya Arabie Saoudite bari bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Rihanna wakunzwe mu ndirimbo nka Diamonds, We found Love, Umbrella n’izindi, yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’uyu wari umukunzi we bananganyaga imyaka 31 y’amavuko muri […]

Abakinnyi barindwi ba Rayon Sports ntibagaragara mu mukino wa Espoir

Kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports irakira Espoir FC, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona iyi kipe ikunzwe na benshi irakina ibura abakinnyi barindwi isanzwe yifashisha. Ni umukino iyi kipe irakina iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35, ikaba irusha inota rimwe ikipe ya Police FC ya gatatu. Gutsindwa uyu […]

Amafoto Obama yifuriza umugore we isabukuru, yatumye benshi bacika ururondogoro

Barack Obama wayoboye leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka 10, yatamirije imitoma ku mugore we Michelle Obama, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, atuma abenshi bacika ururondogoro. Urukundo rw’aba bombi rwatwaye imitima ya benshi, ku buryo usanga bamwe mu bakundana babafata nk’ikitegererezo mu rukundo rwabo. Obama na Michelle bafitanye abana babiri b’abakobwa, ari bo Sacha […]

Des porte paroles du FLN récemment arrêtés ont été présentés aux médias

Le Rwanda Investigation Bureau (RIB) a présenté aux médias deux hommes qui seraient des hauts dirigeants des groupes armés opérant en République démocratique du Congo (RDC) qui ont l’intention de déstabiliser la sécurité rwandaise. Les suspects sont Herman Nsengimana, le porte-parole du Front de libération nationale (FLN) qui a remplacé son prédécesseur Callixte Nsabimana. Le […]

Dr. Stella Nyanzi ufungiwe gutuka Museveni yahawe igihembo gikomeye

Dr. Stella Nyanzi, umwarimu muri Kaminuza, umwanditsi akaba n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abagore; yegukanye igihembo cya Oxfam Novib/PEN International Award kubera umuhati we wo guharanira ukwishyira ukizana. Ni igihembo yahawe ari muri gereza ya Luzira, dore ko yakatiwe igifungo cy’amezi 18 azira gutuka perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’umuryango we. Dr. Stella Nyanzi azwiho udushya […]

Umunya-Kenya uherutse kwandika amateka muri Athletisme ahataniye na Messi igihembo gikomeye

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge uheruka kwandika amateka yo kuba umuntu wa mbere ku isi wirukanse Marathon (42Km) mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri, ahataniye na Lionel Messi igihembo gikomeye cya Laureus Sportsman gihabwa umu-sportif wahize abandi muri siporo zose. Uretse Lionel Messi uhataniye iki gihembo na Kipchoge, abandi bagihataniye barimo Umwongereza Lewis Hamilton uzwi cyane mu […]

Uganda yamaganye Kenya ku cyemezo cyo gufatira amata yayo

Umubano wa Uganda na Kenya usa n’uwajemo agatotsi, nyuma y’icyemezo leta ya Kenya yafashe cyo gufata amata ya Uganda afite agaciro k’agera kuri miliyoni 340 z’amafaranga y’u Rwanda. Uganda ishinja Kenya kwica amabwiriza agenga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, nyuma yo gufatira Toni 43 z’amata y’ifu na litiro zisaga 262,000 z’amata ya Lato ya Company […]

UEFA yakoze amanyanga kugira ngo Cristiano Ronaldo aboneke mu kipe y’abafana

Ni uku abakinnyi batondetse mu ikipe (4-2-4)

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, yahinduye uburyo bw’imikinishirize y’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’umwaka wa 2019 batowe n’abafana kugira ngo Cristiano Ronaldo ayibonemo umwanya. Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ni bwo yashyize ahagaragara iyi kipe. Icyakora cyo, uburyo bw’imikinishirize bwa 4-2-4 iyi kipe ipanzwemo ntabwo busanzwe ndetse bwanatangaje abenshi mu bakunzi ba […]

U Rwanda na Israel biyemeje gufatanya guhashya iterabwoba

Kuri uyu wa gatatu ibihugu by’u Rwanda na Israel byiyemeje kubakira ku mateka ababaje bisangiye, bikirinda igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka hanze binyuze mu gukorera hamwe no gusangizanya ubunararibonye, ariko umutekano ari wo uri ku isonga ya byose. Ibi ibihugu byombi byabyiyemeje, ubwo abahagarariye za Minisiteri z’ingabo ku mpande zombi bari bahuriye mu mahugurwa […]

Burera: Uruganda rutunganya amata rwagurishijwe, ruhomba miliyoni 218 RWF

Leta y’u Rwanda yamaze kubona abakiriya b’Abanya-Zimbawe bagura uruganda rutunganya amata rwo mu karere ka Burera (Burera Dairy Ltd.), nyuma y’aho muri Nzeri umwaka ushize rwari rwashyizwe ku isoko. Ni kenshi aborozi bo mu Burera bakunze kumvikana binubira imikorere mibi y’uru ruganda, ahanini binyuze mu kunanirwa kwakira umusaruro w’amata yabo. Ibi binajyana no gukora ibicuruzwa […]

Les tarifs d’électricité ont augmenté pour les consommateurs

eotb4vvxsae55qg.jpg

L’Autorité de régulation des services publics du Rwanda (RURA) a augmenté mardi les tarifs d’électricité pour les grands clients résidentiels et les industries, mais a réduit les tarifs des établissements de santé et des centres de données. Le tarif des établissements de santé a été révisé de 192Frw par kilowatt-heure (KWh) à 186Frw par KWh, […]

Uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi-CNLG

Imyaka igera kuri 26 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibimenyetso byinshi bikomeje kugaragara bishimangira ko yari yarateguwe, n’ubwo hari abakomeje guhakana ko itabaye, abandi bakavuga ko habaye ebyiri. Itangazo rigenewe Abanyamakuru rya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yashyize hanze, rigaragaza bimwe mu bikorwa simusiga byakozwe hagati y’itariki ya 13 na 19 Mutarama kuva […]

FC Barcelona yirukanye umutoza wayo, ihita imusimbuza

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kwirukana Ernesto Valverde wari umutoza wayo mu myaka ibiri n’igice ishize, imusimbuza Quique Setien wahawe inshingano zo kuyitoza kugeza mu mwaka wa 2022. Valverde yabaye umutoza wa mbere wirukanwe na FC Barcelona mu mwaka w’imikino hagati, nyuma ya Luis Van Gaal waherukaga kwirukanwa n’iyi kipe muri Mutarama 2003. Uyu mugabo […]

Musanze: Amaze iminsi yarataye urugo bitewe n’umugore wazanyemo undi mugabo

Iyi nyandiko igaragaza uburyo Dusabimana yahohotewe n'umugore

Dusabimana Felicien wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, amaze iminsi itatu yarahunze urugo rwe kubera kutumvikana n’umugore we ku mugabo bivugwa ko yari yaraje kuba iwabo mu rugo azanwe n’umugore. Magingo aya yaba uyu mugore, abaturanyi cyangwa abo mu muryango w’uriya mugabo nta n’umwe uzi aho aherereye kuva yahunga urugo rwe ku […]

Uganda: Yasezeranye n’umugeni amenya ko ari umugabo mugenzi we nyuma y’ibyumweru bibiri

Uyu ni Tumushabe wigize umugeni

Umugabo witwa Mohammed Mutumba wo mu gace ka Kyampisi, mu karere ka Kayunga ho muri Uganda, yarahiriye imbere y’Imana kuzabana akaramata n’umukunzi we amenya ko ari umugabo mugenzi we hashize ibyumweru bibiri batangiye kubana. Mutumba n’uyu mugeni we witwa Swabullah Nabukeera bahuriye bwa mbere mu musigiti, birangira baguye mu rukundo. Nyuma baje guhamya isezerano ryabo […]

America: Havutse umwana wakuriye muri nyababyeyi y’umuntu witabye Imana

Umubyeyi witwa Jennifer Gobrecht ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yibarutse imfura nyuma yo gushyirwamo nyababyeyi y’umuntu witabye Imana. Mu busanzwe nta mahirwe yo gutwita cyangwa kubyara uyu mugore yari afite, nyuma yo kumenya ko nta nyababyeyi yigeze avukana nk’abandi bagore bose. Ni amakuru yamenye ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. CNN dukesha iyi nkuru yanditse […]

Une femme aveugle défie les femmes dirigeantes devant la première dame

img-20191109-wa0062.jpg

La présidente de l’Union rwandaise pour les aveugles (RUB), Donatile Kanimba, a attirée le plus d’attention et de louange lors de la réunion des femmes dirigeantes du secteur de la santé mondiale, invitant les décideurs politiques à repenser le handicap dans l’intégration de la dimension de genre. Après avoir passé plus de cinq minutes la […]

Uganda: Yajyanye idini , abayobozi n’ab’iyita Abayisilamu bose mu rukiko abaziza kwita Imana, Allah

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yitabaje Urukiko Rushinzwe kurinda itegeko nshinga arusaba kubuza Abayisilamu gukomeza kwita Imana, Allah cyangwa Imana ya Yesu no kugereranya Islam n’Ubukirisitu. Uyu mugabo witwa Ivan Samuel SSebadduka, wiyita Umukirisitu wemera Imana imwe (monotheist), ashimangira ko nubwo abayisilamu bafite uburenganzira bwo kgisenga nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga, badafite uburenganzira bwo […]