Impanuro za Maj. Gen Nyakarundi ku basirikare ba RDF bitegura kujya i Cabo Delgado

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, kuri uyu wa Gatanu yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique. Aba basirikare n’abapolisi bagomba kujya gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bari muri ubwo butumwa. Impanuro za Maj. Gen Nyakarundi zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya […]
Israel yagabye ibitero karahabutaka bishya i Tehran

Ingabo za Israel zirwanira mu kirere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe zagabye ibitero bikomeye bishya i Tehran mu murwa mukuru wa Iran. Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko biriya bitero bishya byibasiye ibigo byinshi bya gisirikare n’iby’umutekano biri mu murwa mukuru wa Iran. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu bice […]
Umusirikare wa mbere w’u Bufaransa yishwe na Iran

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yemeje ko umusirikare w’u Bufaransa yiciwe mu gitero cya ‘drone’ cyagabwe ka Erbil muri Iraq, na ho abandi benshi barakomereka. Aya makuru yemejwe na Perezida Emmanuel Macron, mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze. Macron yavuze ko Adjudant-chef Arnaud Frion ari we musirikare wa u Bufaransa butakaje kuva intambara hagati […]
FBI yaburiye Amerika ko Iran ishobora kurasa ku butaka bwayo

Urwego Rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwatanze umuburo w’uko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California. Abashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano za Amerika na California babwiye CBS ko nta gihamya cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo igitero cyegereje. Icyakora bavuga ko hari inyandiko ishingiye ku makuru yatanzwe mbere y’uko […]
Jenerali wa Amerika yaburiwe irengero

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri gushakisha Maj. Gen (Rtd) William Neil McCasland wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, nyuma yo kuburirwa irengero ari mu mujyi wa Albuquerque muri Leta ya New Mexico. CNN yatangaje ko uriya Jenerali w’imyaka 68 yaburiwe irengero ku wa 27 Gashyantare 2026, nyuma yo kuva […]
Amerika yamaganye igitero cya drone cyagabwe i Goma

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma, zivuga ko kugaba ibitero ahantu hatuwe n’abaturage bitemewe. Mu rucyerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe ni bwo i Goma hagabwe igitero cya drone. Umutwe wa AFC/M23 ugenzura uriya mujyi […]
Nangaa yahishuye abo igitero cya drone cyagabwe i Goma cyari kigambiriye

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma cyari kigambiriye abayobozi bakuru bo ku rwego rwa Politiki n’abagisirikare ba AFC/M23, barimo na we ubwe. Nangaa yemeje ayo makuru mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha make igitero kibaye. Yavuze ko mu bo kiriya […]
Burundi: Gen. Bunyoni wari warakatiwe igihano kiruta ibindi yarekuwe

Gen. Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe. Amakuru y’ifungurwa rye yemejwe n’umwe mu bantu ba hafi ye. Umwe mu bayobozi bakuru b’ishami ry’iperereza mu Burundi na we yemereye BBC ko uriya mugabo yafunguranwe n’abandi bantu babarirwa mu 10 kubera impamvu z’uburwayi. Icyakora andi makuru avuga […]
Icyo Macron avuga ku Mufaransakazi wiciwe mu gitero cya FARDC i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset, umukozi w’ubutabazi w’Umufaransakazi wakoreraga UNICEF wapfiriye mu gitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Buisset yaguye mu gitero Leta ya RDC yagabye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe […]
Gisagara: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakurikiranweho kwica abantu 3

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Ndayisaba Félicien n’umugore we, Imanishimwe Rebecca batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho kwica abantu batatu. Ndayisaba n’umugore we batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo ubwicanyi, gushyinyagurira no guhisha imibiri y’abantu batandukanye nyuma yo kubica. Aba bombi bafashwe […]
Kabila na Gen. Makenga mu bo igitero cya drone cy’i Goma cyari kigambiriye

Amakuru atandukanye akomeje guturuka mu mujyi wa Goma aremeza ko igitero cya drone ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma, cyari kigambiriye abarimo Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu. Mu ma saa kumi n’igice y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe, ni […]
Drone ya FARDC yarashe i Goma, yica abarimo umukozi wa Loni

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe, Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye igitero cya drone mu mujyi wa Goma cyiciwemo abarimo umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF). Amakuru y’iki gitero yemejwe n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura uriya mujyi, biciye muri Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya […]
Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Paris mu Bufaransa, ahabereye Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku ngufu za nucléaire. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ba Perezida Kagame na Macron “baganiriye ku mubano ukomeye […]
Iran yaburiye Trump ko na yo ishobora kuzamwivugana

Umwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Iran, yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko agomba kwitonda, kugira ngo atazisanga na we yishwe. Ali Larijani usanzwe ari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Iran, yavuze ko abaturage be badatinya ibyo yise “iterabwoba ryo ku mpapuro” rya Trump. Yavuze ko Iran yigeze guhangana […]
RIB yihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba siporo babiba urwango

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwihanangirije bwa nyuma abanyamakuru ba siporo bakora ibiganiro bibiba urwango mu babakurikira, ruvuga rugiye gutangira rubakurikirana. Uru rwego rwatanze uyu muburo mu gihe mu minsi ishize humvikanye ihangana rikomeye hagati y’abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino kuri radiyo zikorera mu mujyi wa Kigali. Ubwo iryo hangana no guterana amagambo byariho, nk’umunyamakuru Ngabo Roben […]
Perezida Kagame ari kwa Macron

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ni yo yemeje ko Umukuru w’Igihugu n’itsinda ry’intumwa ayoboye bamaze kugera muri kiriya gihugu. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe ni bwo iriya nama […]
M23 yongeye gutakaza Kazinga

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Mbere wongeye gutakaza agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi, ingabo za Leta ya RDC zongera kukagenzura. Mu byumweru bibiri bishize ni bwo M23 yari yirukanye ingabo za Leta y’i Kinshasa muri kariya gace gaherereye muri Segiteri ya Osso Banyungu. FARDC na Wazalendo bakisubije nyuma y’imirwano yamaze umunsi wose, […]
Undi musirikare wa Amerika yaguye mu ntambara na Iran

Sgt. Benjamin Pennington wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye umusirikare wa karindwi wazo wapfuye nyuma y’igitero zo na Israel bagabye kuri Iran mu mpera z’ukwezi gushize. FOX News yatangaje ko Sgt Pennington yapfuye azize ibikomere yagiriye mu gitero Iran yagabye ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Arabie Saoudite, mu kwihimura ku […]
Ubusabe bwa EAC ku mirwano ikomeje gusakiranya Kinshasa na M23

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na wo wasabye impande ziri mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga agahenge, nyuma y’igihe kirekire hatumvikana ijwi ryawo. Iki cyifuzo cya EAC cyatangajwe nyuma y’inama ya 25 y’abakuru b’ibihugu by’uwo muryango yabereye i Arusha muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe. Kuri […]
M23 iremeza ko yatoraguriye abacengezi benshi hafi ya Goma

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe wagoteye hafi y’umujyi wa Goma abacengezi bari baje kwiba inka z’abaturage, birangira bose ubatoraguye. Mu masaha y’igitondo ni bwo mu majyaruguru ya Goma humvikanye urusaku rw’amasasu, rurimo urw’imbunda nto ndetse n’iziremereye. Amwe mu makuru yavugaga ko urwo rusaku rwaturukaga ku mirwano yarimo ihuza M23 […]
Uko abayobozi bakuru ba RDF batangije DSCOP 2026 hirya no hino mu Rwanda

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe batangije hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere (DSCOP 2026). Ni ibikorwa ngarukamwaka RDF iri guriramo na Polisi y’Igihugu, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 uzaba tariki ya 4 Nyakanga. Minisitiri Marizamunda […]
Iran yagabye ibitero bishya kuri Israel

Iran yongeye kugaba ibitero kuri Israel no mu bindi bihugu bituranye na yo, mu kwihimura ku bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo. Igihugu cya Bahrain kivuga ko ibi ari byo bitero byahitanye kandi bikomeretsa abantu benshi kurusha ibindi byose byagabwe ku bihugu byo mu kigobe, kuva intambara yatangira ku wa 28 […]
U Burundi bwunamiye Khamenei

U Burundi biciye muri Ambasaderi wabwo muri Uganda, Général de Brigade Jules Ndihokubwayo, bwunamiye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe Ambasaderi Ndihokubwayo yanditse ubutumwa bwihanganisha abanya-Iran mu gitabo cyafunguwe muri Ambasade ya Iran mu Burundi, nk’uko Ambasade yabwo i Kampala yabitangaje. Ku wa Gatandatu tariki […]
Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya

Iran ku Cyumweru yagize Mojtaba Khamenei Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, nyuma y’urupfu rwa se uheruka kwicirwa mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel. Mojtaba yatowe n’Ihuriro ry’Inararibonye muri Iran. Uru rwego rusanzwe rugizwe n’abantu 88 ni rwo rufite inshingano zo gushyiraho Umuyobozi w’Ikirenga. Mojtaba yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa kabiri ruriya rwego rwashyizeho […]
Museveni yatangiye kuyobora EAC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inshingano Perezida Museveni yasimbuyeho mugenzi we Dr. William Ruto wa Kenya wari umaze umwaka uyobora uriya muryango. Museveni yashyikirijwe inshingano kuri uyu wa Gatandatu, mu nama isanzwe ya 25 y’abakuru b’ibihugu […]
FARDC yagabye ibitero hafi y’umujyi wa Sake

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatandatu zagabye ibitero mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mushaki ni Centre iherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Sake. Muri Gashyantare 2023 ni bwo M23 yafashe iriya Centre ariko iza […]
U Burundi: Leta yavuze ku bujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore bwaciye igikuba

Leta y’u Burundi yahakanye amakuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore, ivuga ko abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga ku bagabo bo mu Burundi n’amabere y’abagore baho yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru. Ku mbuga nkoranyambaga hagiye […]
Hamenyekanye ubufasha u Burusiya buri guha Iran mu ntambara ihanganyemo na Israel na Amerika

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ari kuyifasha kumenya aho ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati. Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru nka The Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Moscow yaba yarahaye […]
Kagame yongeye gutanga impuruza ku mikoranire ikomeje hagati ya Kinshasa, umuhungu wa Habyarimana na FDLR

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko hari imikoranire ikomeje hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarimo Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’umutwe wa FDLR. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku badipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu […]
Abakomando ba RDF basoje imyitozo yihariye bari bamazemo ibyumweru 22 (Amafoto)

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), kuri uyu wa Gatanu basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22. Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. […]
Amerika igiye gukumira ‘abayobozi benshi b’u Rwanda’ ku butaka bwayo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Yagize iti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho […]
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ari muri Tanzania

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inama agomba guhagarariramo Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakiriwe na Minisitiri wungirije wa Tanzania ushinzwe inganda n’ubucuruzi, Hon. Denis Londo. Biteganyijwe ko kuri uyu […]
Umunsi Iran ita muri yombi abasirikare ba Amerika

Ku gicamunsi cy’itariki ya 12 Mutarama 2016, ubwato bubiri buto bw’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari burimo kugenda mu mazi yo mu kigobe cya Perse, bwisanze bwayobye birangira abasirikare bari baburimo batawe muri yombi n’ingabo za Iran. Icyo gihe abasirikare 10 ba Amerika barimo abagabo icyenda n’umugore umwe bari mu […]
U Rwanda rugiye gucyura abaturage barwo bari muri Dubai na Bahrain

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana na sosiyete y’indege ya RwandAir, mu rwego rwo gucyura Abanyarwanda bari mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain. Byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Iri tangazo risaba Abanyarwanda bari muri biriya bihugu […]
U Rwanda ruravuga rumwe n’abarimo u Bubiligi ku bibazo birimo drone zikomeje kwica abanye-Congo

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryagaragaje impungenge zikomeye ku kuba agahenge ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gakomeje kwicwa. ICG igizwe n’ibihugu birimo u Bubiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Suède iyiyoboye. […]
Umunyamerika yagizwe Umuyobozi mushya wa MONUSCO

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku wa Kane yagize Umunyamerika James Swan umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Swan agiye kuyobora ubu butumwa mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, kubera imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage bigenda byiyongera. […]
Senateri Bahati Lukwebo mu mazi abira ashinjwa kubahuka Tshisekedi

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo, Modeste Bahati Lukwebo, nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yo guhindura itegekonshinga. Icyifuzo cyo gutakariza icyizere Senateri Lukwebo cyatangajwe na mugenzi we witwa, Dany Kabongo Bondanya, mbere y’iminsi icyenda gusa ngo Inteko Ishinga Amategeko […]
Umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Iran ihanganyemo na Israel na Amerika

Abantu barenga 1,300 biganjemo abanya-Iran, ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze kugwa mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati. Ni nyuma y’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugaba kuri Iran kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni ibitero byatumye Iran irasa ku bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhorera abarimo Umuyobozi w’Ikirenga […]
M23 yavuze uko abakomando bayo bajya kurasa i Kisangani bagasubira mu birindiro nta wubarabutswe

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abasirikare bawo bo mu mutwe w’abakomando bajya bajya kurasa i Kisangani, mbere yo gusubira mu birindiro byabo nta wubaciye iryera. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr Oscar Balinda. Dr. Balinda Yasubiwemo na Kigali Today agira ati: “AFC-M23 ifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo […]
Museveni yahishuye impamvu yanze ko Amerika ishyira ibirindiro bya gisirikare muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye ko yangiye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gushyira ibirindiro bya gisirikare mu gihugu cye, kuko gifite ubushobozi bwo kwirwanaho bidasabye ubufasha bw’ingabo z’amahanga. Museveni yavuze ko biriya bihugu byombi byamubungirije ibirindiro bya gisirikare mu rwego rwo kubaka igisirikare cya Uganda, ariko akabyanga. Ati: “Twifitiye […]
Kera kabaye umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yafunguwe

Umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yarekuwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Burundi, nyuma y’iminsi 685 yari amaze afunzwe. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe ni bwo uyu munyamakurukazi yarekuwe, nyuma y’icyemezo cyo kumurekura cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ngozi, ku wa 27 Gashyantare. Icyakora n’ubwo yarekuwe, ntabwo yemerewe gusohoka mu gace atuyemo. Sandra Umuhoza w’imyaka 43 […]
Abantu benshi bari mu bwato bwa Iran baburiwe irengero

Ingabo zirwanira mu mazi za Sri Lanka, kuri uyu wa Gatatu zemeje ko zarokoye abantu 32 nyuma y’aho zihamagawe n’ubwato bw’ingabo zirwanira mu mazi bwa Irani ‘IRIS Dena’. Umuvugizi w’Ingabo za Sri Lanka zirwanira mu mazi, Budhika Sampath, yagize ati: “Nubwo byari birenze amazi yacu, byari mu karere kacu ko gushakisha no gutabara. Bityo twari […]
Ibitero bya Iran: U Rwanda rwaburiye Abanyarwanda bari muri UAE na Bahrain

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Ambasade yarwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko iri gukurikiranira hafi uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwo hagati. Ni mu butumwa iriya Ambasade yageneye Abanyarwanda batuye cyangwa bari mu ruzinduko mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain. Ibi bihugu byombi biri mu byo mu burasirazuba bwo hagati […]
Walikale: Kibati mu maboko ya M23 nyuma y’iminsi 3 y’imirwano

Umutwe wa AFC/M23 wisubije agace ka Kibati ko muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’iminsi itatu ukarwaniramo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe ni bwo M23 yisubije kariya gace. FARDC, Wazalendo na FDLR nyuma yo kurushwa imbaraga, amakuru avuga ko bahise bahungira […]
Col. Nganzo wa FARDC yiciwe mu Minembwe

Colonel Joseph Nganzo Olikwa Tipi wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiciwe mu mirwano yasakiranyije FARDC n’abayifasha urugamba n’ihuriro rya Twirwaneho na AFC/M23. Colonel Nganzo yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa Brigade ya 12 y’Ingabo za RDC ikorera mu Minembwe, gusa yanabaye umuyobozi wa Brigade ya 212 ya FARDC. Ku wa […]
Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi havugwa ibihuha bitandukanye ku buzima bwe. Ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Makenga yagaragaye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare bo mu […]
Icyo kwisubiza Kazinga bivuze kuri M23

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri wisubije agace ka Kazinga ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uhirukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze iminsi zigafashe. Kazinga yisubijwe na M23 ahagana ku gicamunsi, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo zayo na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo. […]
RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwawujyanye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihigu, yatangarije ariya magambo mu kiganiro yatanze muri […]
Senateri Dr. Habineza yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe n’abarimo Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nyuma y’ubutumwa bwanditswe kuri konti ya X iri mu mazina y’uwiyita ‘africans’ avuga ko hari amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u […]
Ingabo za M23 zari mu nkengero za Kisangani zarashe ku kibuga cy’indege cyaho

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba ari wo uri inyuma y’ikindi gitero giheruka kugabwa ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko byakozwe n’ingabo zawo zari ziri mu nkengero z’uriya mutwe mu rwego rwo gusenya za drone zarimo zitegura guhaguruka zigiye kugaba ibitero. Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe ni bwo ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwatangaje ko […]
Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Amerika yafatiye RDF n’abayobozi bayo

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abayobozi bakuru bazo bigoreka imiterere y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ni bwo Amerika yafatiye ibihano RDF n’abayobozi bayo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen […]
Amerika yafatiye ibihano RDF na ba Jenerali bayo 4

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’abasirikare bakuru bane. Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), ryatangaje abayobozi bakuru ba RDF bafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, […]
Erik Prince yaburiye Trump ku kohereza ingabo zo ku butaka muri Iran

Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yagiriye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanaba inshuti ye inama yo kutazakora ikosa ryo kohereza muri Iran ingabo zo ku butaka. Erik ubwo yari mu kiganiro ‘War Room’ cyayobowe n’umunyamakuru Steve Bannon, yavuze ko Amerika iramutse ifashe icyemezo cyo gutera Iran biciye mu ngabo […]
Perezida Kagame ategerejwe i Paris

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa, aho agomba kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za ‘nucléaire’. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya kabiri, izabera i Paris ku wa 10 Werurwe 2026. Izahuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye. Usibye Perezida Kagame, mu bandi bazayitabira harimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse n’Umuyobozi […]
‘Indege nyinshi’ z’intambara za Amerika zakoreye impanuka muri Kuwait

Minisiteri y’Ingabo za Kuwait yatangaje ko kuri uyu wa Mbere indege nyinshi z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Leta zakoreye impanuka muri iki gihugu, gusa abapilote bazo bose bashobora kuzisohokamo ari bazima. Kugeza ubu intandaro y’izo mpanuka ntiramenyekana. Minisiteri y’Ingabo za Kuwait yavuze ko yarimo ikorana na Amerika, kugira ngo hamenyekane icyaziteye. Amakuru y’ibanze aravuga […]
Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyongeye kugabwaho ibitero bya drone

Ubutegetsi bw’Intara ya Tshopo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko ikibuga cy’indege cy’umurwa mukuru w’iyi ntara, Kisangani, kuri iki cyumweru cyibasiwe n’ibitero by’indege za drone z’ubwiyahuzi zizwi nka Kamikaze. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka cy’i Kisangani, cyaherukaga guterwa na drone ku itariki ya 1 Gashyantare 2026. Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 […]
Gicumbi: Depite Masozera yasabye abarwanashyaka ba Green Party guca ukubiri n’ingeso mbi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo. Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n’amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi […]
Uko CIA na Mossad byanetse Khamenei wa Iran kugeza yishwe

Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), byamenyekanye ko rwari rumaze amezi menshi rugenda runono uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mbere yo y’uko yicwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare. Khamenei yiciwe mu bitero Amerika na Israel bagabye i Tehran, apfana n’abandi bayobozi bakomeye biganjemo ab’igisirikare cya Iran. Mbere […]
AFC/M23 yemeje ko Coloneli willy Ngoma yishwe na Leta ya kinshasa

Umutwe wa AFC/M23 wemeje bidasubirwaho ko Coloneli Willy Ngoma, yishwe na Leta ya Kinshasa Kuwa 24 Gashyantare 2026,aho Ingabo za Leta zishe amasezerano nkana zigamije cyane cyane kwica abasirikare ba M23 ndetse n’abaturage b’abasivile bari hanze y’urugamba. Ibi M23 yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 28 Gashyantare,aho yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwishe nkana amasezerano […]
Ibimenyetso by’uko Israel yishe Khamenei wa Iran bikomeje kwiyongera

Ibimenyetso by’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei ashobora kuba yiciwe mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugenda byiyongera, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Israel. Televiziyo ya Channel 12 yatangaje ko amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa Israel utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari “ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza” ko uriya […]