Lubero: M23 yigaruriye Umujyi mushya

Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi muto wa Matembe wo muri Teritwari ya Lubero, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano yasize aka gace gafashwe yabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza. Amakuru avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo ikoresheje intwaro […]
U Rwanda rwagaragaje impamvu 8 zerekena ko RDC yari izi ko igomba kuganira na M23

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu umunani zerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari izi neza ko kuba izaganira n’umutwe wa M23 biri muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda, bitandukanye n’ibyo Congo ivuga. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshisekedi ejo […]
Ukwitana Ba Mwana hagati y’u Rwanda na RDC nyuma y’ipfuba ry’inama ya Kagame na Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana y’ipfuba ry’ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abakuru b’ibihugu bombi bagombaga guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze […]
Musanze: Abacururiza muri Kariyeri nshya barataka ibihombo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntibuvuga rumwe b’abaturage bacururiza mu isoko rishya ry’ibiribwa rizwi nka Kariyeri bavuga ko bahombywa no kuba muri uyu mujyi harimo amasoko abiri y’ibiribwa; bwo bukavuga ko ahubwo bubibona nk’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro. Byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere, Nsengimana Claudien, mu kiganiro ubuyobozi bwa Musanze n’inzego zitandukanye bahaye itangazamakuru ku wa Kane tariki […]
Ruhango: Imiryango irenga 300 yasezeranye nyuma y’ubukanguramba bw’iminsi 16

Imiryango irenga 300 yo mu karere ka Ruhango, yafashijwe kubana byemewe n’amategeko nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’aka karere bwari bumazemo iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwiswe “Gender accountability Dialogues” (GAD). Muri iyo minsi hakozwe ibikorwa byinshi birimo n’ubukangurambaga ku miryango yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko ngo ifashwe gusezerana mu mategeko. Ubu […]
Bucura bwa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare

Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare ku rwego agenewe ba Ofisiye. Ku wa Gatanu tariki ya 13 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore yasoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza. Amafoto yashyizwe kuri X na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, […]
Ntabwo turi ubusa: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasabye inzego zifite ubutabera mu nshingano zazo gukoresha amategeko ziha Abanyarwanda ubutabera, bitaba ibyo hakazagira ibindi bikorwa. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla na Visi-Perezida warwo, Hitiyaremye Alphonse. Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku […]
PSF na Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zagaragayemo ruswa mu 2024

{{Umuryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International; washyize Urwego rw’Abikorera (PSF) na Polisi y’u Rwanda mu nzego ziza ku isonga mu kurangwamo ruswa.}} Ishami rya Transparency ry’u Rwanda ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza, ubwo ryamurikaga ubushakashatsi ngarukamwaka kuri ruswa nto mu Rwanda buzwi nka Rwanda Bribery Index (RBI). Ubu bushakashatsi bwerekana […]
Mozambique: Mondlane watsinzwe amatora yatangaje ko azirahiza nka Perezida

Umunyapolitiki Venancio Mondlane nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique, yatangaje ko ku wa 15 Mutarama 2025 azirahiza nka Perezida mushya w’iki gihugu. Uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook. Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye uwa kabiri mu matora yabaye mu Ukwakira uyu mwaka, gusa yanga kwemera ibyayavuyemo kuko yemeza ari we […]
Hamenyekanye amakuru mashya ku bwicanyi abasirikare barinda Tshisekedi bakoreye i Goma

{{Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu, watanze imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi bakoreye mu mujyi wa Goma.}} Ni ubwicanyi bwabaye ku wa 30 Kanama 2023 umwaka ushize ubwo abasirikare bari bayobowe na Col Mike Makombe biraraga mu baturage barimo bigaragambya bamagana Ingabo za MONUSCO, bakabarasamo […]
Kevin Muhire yemeje ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Kevin Muhire, yemeje ko ibyo aheruka gutangaza kuri mugenzi we Niyomugabo Claude wa APR FC byari kumubeshyera. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Muhire yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa Derby Rayon Sports yari imaze kugwamo miswi na APR FC, yavuze ko Claude yari yabanje kumwegera akamuburira ko Thaddeo Lwanga basanzwe […]
Loni yemeje ko RED-Tabara yivuganye abasirikare b’u Burundi

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zishe abasirikare 35 bo mu ngabo z’u Burundi. Raporo y’izi mpuguke ivuga ko abo basirikare biciwe mu mirwano yazisakiranyirije n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri iyo mirwano hari […]
Gen Karuretwa yahawe inshingano nshya

Brig Gen Patrick Karuretwa wari usanzwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahawe inshingano nshya agirwa Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Ni inshingano agomba kungirizwago na Lt Col Sumanyi Charles wagizwe Visi Perezida wa ruriya Rukiko. Inshingano uyu musirikare yahawe zigaragara mu iteka rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa […]
Perezida Kagame yacyeje John Dramani
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, yacyeje John Dramani Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana nka Perezida wayo mushya. Dramani yatorewe kongera kuba Perezida wa Ghana ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Mahama yagize amajwi 57,4% mu […]
Abayobozi b’akarere ka Nyagatare batujyanye kwiyamamariza mu irimbi: Dr Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, avuga ko hari impinduka zigaragara zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uyu mwaka ugereranyije n’ayari yarayabanjirije muri 2017. Mu matora yo muri Nyakanga Dr Habineza yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%; inyuma ya Perezida Paul Kagame wayatsinze n’amajwi 99.18%. Uyu munyapolitiki mu […]
M23 yerekanye abasirikare ba FARDC yafashe mpiri
Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza werekanye abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wafatiye mu mirwano ikomeje gusakiranya impande zombi. Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma ni we werekanye aba basirikare; mu gikorwa cyabereye i Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero. Kugeza ku wa Mbere […]
Kagame na Tebboune baganiriye uko bashimangira umubano mu birimo igisirikare

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza yahuye na mugenzi we Abdelmadjid Tebboune wa Algeria, baganira uko barushaho gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye. Ibiganiro by’Abakuru b’ibihugu bombi byabereye i Nouakchott muri Maurtanie, aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko. Ni inama itangira kuri uyu wa Kabiri, ikaba yarateguwe n’Umuryango […]
Ibihano bitegereje Charles Onana wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, ibyaha byo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu mwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024. Ibyaha uyu mugabo yahamijwe bikubiye mu byo yanditse mu gitabo yasohoye muri 2019 akagiha umutwe yise […]
Nyamasheke: Sgt Minani wishe arashe abantu 5 yahawe igihano kiruta ibindi
Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere rwakatiye igifungo cya burundu Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke. Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya […]
FDLR yandikiye Lourenço isaba imishyikirano

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witabaje Perezida João Lourenço wa Angola, umusaba kuwuhuriza mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda. Ni ubusabe uyu mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wamuhaye biciye mu ibaruwa wamwandikiye ku wa 22 Ukwakira. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Lourenço yasubije uriya mutwe. Leta y’u Rwanda icyakora ku […]
Horaţiu Potra woherereje RDC abacanshuro bo kiyifasha M23 yatawe muri yombi

Horaţiu Potra ukuriye abacanshuro b’Abanyaburayi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23, yatawe muri yombi na Polisi ya Romania. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ku busabe bw’ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wahawe na Leta […]
Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda iterabwoba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba avuga ko bigabwa ku gihugu cye. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ni nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka umubano w’u Rwanda n’u Burundi warongeye kuzamba, ibyanatumye muri Mutarama uyu mwaka […]
Polisi yakebuye abakunzi ba ruhago

Polisi y’Igihugu yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Yabigarutseho nyuma y’uko hari umufana wa Rayon Sports wagaragaye mu maboko y’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo iyi kipe yari yahuye na mukeba wayo APR FC mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro. Ni umukino […]
Rayon Sports na APR FC rwabuze gica

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na mukeba wayo APR FC 0-0, mu mukino wa shampiyona wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda hafi ya bose. Murera yari yakiriye Gitinyiro kuri Stade Amahoro yari yuzuye, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona. Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa 17 w’umukino ubwo rutahizamu Fall Ngagne […]
FARDC n’abarimo FDLR bakajije ibitero kuri M23
Umutwe wa M23 ku wa Gatanu watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakajije ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi twa za Teritwari za Masisi na Lubero. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka ndetse na Bénjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wawo. Kuva […]
RDC yemeje ko Tshisekedi yemeye guhura na P. Kagame yari yararahiye ko bazahurira mu ijuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu ku wa 15 Ukuboza azahurira i Luanda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Abakuru b’ibihugu byombi bazahurira mu nama y’inyabutatu batumiwemo na Perezida João Lourenço wa Angola wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza […]
Abaturage ba Congo nta kibazo Dufitanye na bo: Minisitiri w’Intebe Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyambu kinini kuruta ibindi giheruka gutahwa mu karere ka Rubavu kitazigera gipfa ubusa kubera ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro iki cyambu cya Nyamyumba cyitezweho […]
Impamvu 3 ziri kweguza abayobozi ku bwinshi mu mboni na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari impamvu eshatu Guverinoma ibona nk’izituma bamwe mu bayobozi bahitamo kwegura ku nshingano zabo, zirimo kubona batagishoboye guha Abanyarwanda ibyo babagomba bagahitamo kwibwiriza bakagenda. Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu gihe hirya no hino mu gihugu hashize igihe humvikana inkuru z’abayobozi biganjemo ab’uturere begura, abandi bakirukanwa. Nko mu kwezi gushize […]
MIPC yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 150, basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Amajyaruguru
Ishuri ry’ubumenyingiro rya Musanze, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ryashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 150; abarirangirijemo basabwa umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Intara y’Amajyaruguru. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo iri shuri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 152 barangirije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami yaryo atandukanye, mu birori byabereye ku […]
Maj Gen (Rtd) Rutatina arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina rwari rumaze igihe rukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye. Uwakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Rutatina ruherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi. Icyaha akurikiranyweho nk’uko ikinyamakuru IGIHE […]
U Rwanda rwashyizweho igitutu ngo rufungure abanyapolitiki b’ishyaka rya V. Ingabire
Umuryango urwanya akarengane(Amnesty International), wokeje igitutu Leta y’u Rwanda uyisaba “kurekura by’ako kanya” umunyamakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka Dalfa-Umurinzi uvuga ko bafunzwe. Abo uyu muryango usaba ko barekurwa barimo Nsengimana Théoneste wahoze akorera umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV ndetse n’abayoboke umunani b’ishyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda, Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire Umuhoza. Ku wa Kane ni […]
Umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura SIDA ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda
Ikigo cy’Ubuzima (RBC) guhera mu mpera z’uku kwezi kizatangira gukoresha umuti mushya ufasha uwunyoye kutandura agakoko ka Virusi itera SIDA. Ni umuti witwa CAB-LA, ukaba uterwa mu rushinge. Uyu muti wakozwe n’uruganda rwo mu Bwongereza rukora imiti rwa ‘GlaxoSmithKline, uri mu bwoko bw’imiti izwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) mu busanzwe uba ukozwe mu binini bikoreshwa […]
Iyo hataba RDF, Bangui iba yarafashwe: Brig Gen Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko iyo hatabaho umusada wa RDF kuri ubu imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yakabaye yarisubije ubutegetsi bw’iki gihugu. Brig Gen Rwivanga yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA cyibanze ku rugendo rw’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro […]
Jacky afunzwe azira ibiterasoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, akaba akurikiranweho ibyaha birimo gukorera ibiterasoni mu ruhame. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Jacky yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Dr Murangira yavuze ko uyu mukobwa akurikiranweho “gukora ibiterasoni mu ruhame, […]
Mozambique: Abigaragambya 12 barashwe mu cyico mu munsi umwe
Abanya-Mozambique 12 barashwe mu cyico abandi 34 bakometswa n’amasasu, mu myigaragambyo yabaye hagati yo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza no kuri uyu wa Kane tariki ya 5. Ni amakuru yemejwe n’umuryango utegamiye kuri leta witwa Plataforma Decide, muri raporo wasohoye kuri uyu wa Kane. Iyi raporo ivuga ko mu bantu barashwe mu cyico […]
U Rwanda rwiteguye kuganira na Trump ku byo kwakira abimukira bo muri Amerika

Leta y’u Rwanda yemeje ko yiteguye kuganira n’abarimo Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri gahunda yo kuba rwakwakira abimukira. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi. U Rwanda mu […]
Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bashyigikiye Arsenal itsinda Man United
Ikipe ya Arsenal yaraye itsinze Manchester United ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza warebwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe wari kumwe n’uw’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer. The Gunners isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda yari yakiriye Manchester United, mu mukino w’umunsi wa 14 wa Premier league. Ibitego […]
RDC: Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 79
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko indwara itaramenyekana ariko ikaba ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane imaze guhitana abantu 79 muri iki gihugu. Iyi ndwara yadutse mu ntara ya Kwango iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa RDC. Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iyi ndwara yatangiye […]
RIB ifunze 3 bacyekwaho kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi bakabugurisha mu buriganya
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagabo batatu rufunze bakekwaho kuba bari bamaze igihe biyandikishagaho ubutaka bw’abandi, mbere yo kubugurisha mu buriganya. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza ni bwo bariya bagabo beretswe itangazamakuru, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Barimo uwitwa Munyantore Christian “wiyitiriraga […]
Perezida Samia Suluhu yashenguwe n’impanuka ikomeye yabereye i Karagwe

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko yababajwe cyane n’impanuka yabereye i Karagwe mu ntara ya Kagera, yihanganisha imiryango y’abayiguyemo. Ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza ni bwo iyi mpanuka yabaye, ubwo imodoka eshatu zagonganaga. Abantu barindwi ni bo bayitakarijemo ubuzima, na ho icyenda bayikomerekeramo. Perezida Samia Suluhu mu butumwa yanditse ku rubuga […]
Martin Fayulu yibasiye Tshisekedi wagaragaye yabaye umunyezamu

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yibasiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi nyuma yo kugaragara akina mu izamu. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza ni bwo Tshisekedi yagaragaye akina mu izamu, mu mukino wa gicuti wahuje abanyapolitiki bo muri RDC n’abakanyujijeho muri ruhago y’iki gihugu. Ni umukino wabereye kuri Stade […]
APR FC ikomeje kwitegura Rayon Sports yasuwe na ba Jenerali

Ikipe ya APR FC ku wa Kabiri yasuwe mu myitozo n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, bizeza abakinnyi ndetse n’abatoza ko babari inyuma mu mikino ikipe ifite muri iki cyumweru. Abasuye ikipe barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Gén Doumbouya

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo mugenzi we Gén Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry, nyuma y’imvururu zabereye muri imwe muri Stade yo muri iki gihugu zikagwamo abarenga 50. Ku Cyumweru gishize ni bwo bariya bantu baguye mu muvundo, ubwo abafana b’amakipe abiri yari ahanganye bashyamiraniraga muri Stade ya N’Zérékoré nyuma y’icyemezo kitavugwaho rumwe cy’umusifuzi. Imibare itangwa […]
U Bubiligi bwahamijwe gukorera muri Congo ibyaha byibasiye inyoko muntu
Leta y’u Bubiligi yahamijwe gukorera ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukanya abana batanu na ba nyina b’abanye-Congo. Ni ibyaha u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni. Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bubiligi mu mwanzuro rwasomye ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza, rwanzuye ko abana batanu bavukiye muri Congo-Mbiligi kuri ubu […]
Nyamasheke: Sgt Minani ukekwaho kurasa mu cyico abantu 5 yatangiye kuburanishwa
Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza, rwatangiye kuburanishiriza mu ruhame urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gérvais wo mu ngabo z’u Rwanda ukekwaho kwica arashe abantu batanu. Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare yabwiye Urukiko ko Sergent Minani aregwa icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru no guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake. […]
Ntabwo dukorera mu itangazamakuru kandi ntitunakoreshwa n’igitutu cyaryo: Meya wa Rulindo

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yahakanye amakuru avuga ko yategetswe kugira Ndagijimana Froduald wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo umujyanama we; asobanura ko yagizwe umujyanama wa komite nyobozi y’akarere hubahirizwa ubusabe bwa Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta yari imaze igihe isaba ko asubizwa mu kazi. Mu kwezi gushize ni bwo uyu Ndagijimana yatawe […]
RDC yareze u Rwanda na Perezida Kagame mu rundi rukiko mpuzamahanga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, ibashinja gukorera ibyaha ku butaka bwayo. Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzaba ku wa 12 Gashyantare 2025. Ni urubanza rukurikira urwabaye ku wa 26 Nzeri uyu mwaka, nyuma y’uko Congo Kinshasa ireze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa […]
Twaratinze cyane: Leta y’u Rwanda yatanze umucyo ku ku kuzamura umusanzu wa pansiyo

Leta y’u Rwanda yasobanuye ko yakabaye yarazamuye umusanzu wa pansiyo ku bakozi bayo mu myaka itanu ishize, gusa ikomwa mu nkokora n’impamvu zirimo ibyorezo bitandukanye ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Byagarutsweho mu kiganiro inzego zirimo RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo bahaye itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024. Ni […]
Kera kabaye Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Luanda

Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Ukuboza bazahurira muri uriya mu murwa mukuru wa Angola. Ni mu nama y’inyabutatu abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahuriramo na Perezida João Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe […]
SIDA iravuza ubuhuha mu ndaya zo mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ihangayikishijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera mu bakora umwuga w’uburaya, aho ababarirwa muri 35% babana n’ubwandu bwako. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, icyakora avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko, hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize. Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye […]
Lubero: M23 yongeye gutana mu mitwe na FARDC
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, waramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano yatangiye mu ma saa 05:00 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, akavuga ko […]
Perezida Kagame yasabiye ibihano ibihugu bya EAC birimo RDC n’u Burundi
Perezida Paul Kagame yagaragaje impungenge zo kuba hari bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidatanga imisanzu; asaba ko byajya bifatirwa ibihano. Umukuru w’Igihugu yabigaragaje ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri Tanzania haberaga inama isanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC. Nta mwanya munini Perezida Kagame yamaze muri […]
EAC yasabye ko ibiganiro bya Nairobi bihuzwa n’ibya Luanda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ko ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ibibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo byahuzwa n’ibya Luanda bigamije gukemura ibibazo bya Politiki iki gihugu gifitanye n’u Rwanda. Ni ubusabe uyu muryango watanze ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo i Arusha muri […]
Tshisekedi yakwepye inama ya EAC
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa wa Gatandatu yanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo ni bwo i Arusha muri Tanzania habereye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Samia […]
Premier league yateye utwatsi ubusabe bwa APR FC
Urwego rwa Rwanda Premier league rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, rwateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yarusabye gusubika umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ifitanye na Police FC. Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo APR FC yari yandikiye ubuyobozi bwa Premier league isaba ko uriya mukino usubikwa, kuko […]
Perezida Kagame ari muri Tanzania
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yageze i Arusha muri Tanzania, aho yitabiriye inama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inama inahurirana n’isabukuru y’imyaka 24 uyu muryango umaze ushinzwe. Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania ahasanga abakuru b’ibihugu barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi we William Samoei […]
M23 yitandukanyije n’amasezerano y’u Rwanda na RDC, yiyemeza gusanga FARDC mu birindiro byayo
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye gushimangira ko utarebwa n’amasezerano y’agahenge u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye, wiyemeza gutangira gusanga ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu birindiro ziturukamo ziwugabaho ibitero. Umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; yagaragaje ko icyemezo cyo kwitandukanya n’ariya masezerano […]
RDC yarunze inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina hafi y’umupaka w’u Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yararunze inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN hafi y’umupaka w’u Rwanda; ibyo igaragaza nk’imwe mu mpamvu zerekana ko idafite gahunda yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yemereye RBA ko yagaragarije bagenzi […]
Nyabihu: Mpano wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yabonetse
Polisi y’Igihugu yemeje ko umwana w’umukobwa wo mu karere ka Nyabihu witwa Mpano Becky Belle Patient wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yamaze kuboneka. Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yagize iti: “Turabamenyesha ko Mpano Beck Belle wari umaze iminsi umuryango we waramubuze yabonetse, ubu ari mu rugo hamwe n’umuryango we.” Polisi ntiyigeze isobanura aho […]
U Burusiya bwashyikirije Ukraine imirambo y’abasirikare 502 bayo
Ukraine kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yashyikirijwe n’u Burusiya imirambo 502 biciwe mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bikuru bya Ukraine bishinzwe guhuza ibikorwa byerekeye amasezerano y’imfungwa z’intambara, muri raporo byasohoye kuri uyu wa Gatanu. Iyo raporo ivuga ko “nk’umusaruro w’ingamba zo gucyura [abasirikare], imirambo y’abasirikare 502 baguye ku rugamba yagaruye […]