Imibare y’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe irihejuru kuruta iy’abagore-Impuguke
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abagabo bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ukomeje kwiyongera ugereranyije n’ubw’agore. Impuguke mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, basaba abantu bose kwisuzumisha cyane cyane abagabo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Impuguke ku byerekeye ubwo buzima kandi basaba abafite ababo bafite ibi bibazo kwihutira kugana ibitaro n’amavuriro bakabona ubufasha bwihutirwa […]
Afurika y’Epfo Minisitiri wa Sports yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa ruswa
Minisitiri w’imikino, ubuhanzi n’umuco muri Afurika yitabye urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi azira ruswa mu gihe ishyaka rye (ANC) ryateraniye mu biganiro bya guverinoma. Ku wa gatatu, Zizi Kodwa washinjwaga ruswa , yagaragaye mu cyumba cy’urukiko mu majyepfo ya Johannesburg, ari kumwe na Jehan Mackay baregwa hamwe.Urubuga News24 rwatangaje ko Kodwa yafunzwe ashinjwa gufata […]
Perezida Kagame yahawe PhD y’icyubahiro
Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange yashyikirijwe na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo. Umukuru w’Igihugu yahawe iyi mpamyabumenyi kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere. Perezida Kagame nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Yonsei, avuga ko ari “ikimenyetso […]
Akarere ka Gicumbi ni ko kahawe Inka nyinshi ku ruta utundi muri Gahunda ya Girinka
Akarere ka Gicumbi gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda niko kahawe Inka nyinshi muri Gahunda ya Girinka kuva yatangira kugeza ubu. Kuba aka Karere kagizwe n’imirenge myinshi, biri mu byatumye n’abaturage bagombaga guhabwa Inka baba benshi bityo Inka nazo zikiyongera. Gusa n’ubwo aka Karere katanzwemo Inka nyinshi zagiye zitanga umusaruro mwinshi , igitangaje n’uko ngo […]
Congo-Brazzaville yahisemo guterwa mpaga na Niger aho kujya gukinira na yo muri RDC
Congo-Brazzaville yatangaje ko yahisemo guterwa mpaga na Niger, aho kujya gukinira i Kinshasa umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bari bafitanye. Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena ni bwo Les Diables Rouges yagombaga kwakira le onze national, mu mukino wo mu itsinda E. Ku ikubitiro uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Alphonse […]
RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutse mu Rwanda, aho kugeza ubu litiro imwe ya lisansi yageze ku 1,663Frw naho iya mazutu igera ku 1,652Frw. Ni ibiciro byagenwe n’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA). RURA yatangaje ibi biciro binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara rikavuga ko ibi biciro bishya bitangira […]
RDC: Icyoba ni cyose ku batuye i Mulenge nyuma y’uko ingabo z’u Burundi ziri kuhisukiranya
Muri Kivu y’Amajyepfo mu gace k’i Murenge haravugwa ko Abasirikare benshi b’i Burundi barimo kwisukiranya mu duce dutandukanye two muri bice bityo bikaba bibateye ubwoba. Aba basirikare bavugwa, ni abibumbiye mu itsinda rya TOFOC bivugwa bava i Bujumbura bakajya Uvira bakahavanwa bajyanwa mu bice by’i Mulenge. Bamwe mu baturiye aka gace k’i Mulenge na Ndondo […]
Abo muri Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi kubera inzara
Abatuye mu ntara ya Gaza batangiye kurya ibisimba n’ibyatsi bakarenzaho amazi mabi nyuma y’uko Intambara ikomeje gufata indi ntera. Hanan Balkhy uyobora ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS , mu karere intara ya Gaza iherereyemo yavuze ko abanyagihugu b’iyo ntara nta buvuzi babona bamwe bakaba bapfa amarabira kubera inzara. Imfashanyo z’abenegihugu bo muri Gaza […]
DRC:Imirwano y’i Kanyabayonga yatumye abahatuye bahagarikirwa imfashanyo
Mu gihe Intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo mu bice bitandukanye, kuri ubu Umuryango utabara imbabare kw’isi, CICR, warahagaritse igikorwa cyo gutanga imfashanyo y’ibiribwa by’umwihariko ku bantu bateshejwe ibyabo babarizwa mu gace ka Kanyabayonga, Burangiza na Bulindi. Icyo gikorwa cyari cyatangiye tariki 30 z’ukwezi gushize, bikaba byari byitezwe ko kizarangira mu byumweru bibiri. Itangazo rya […]
RGB yasabye amadini kubahiriza amategeko n’amahwiriza mu gihe cy’amatora
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora. Dr Usta Kayitesi uyobora uru rwego, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo imiterere y’iki gikorwa cyane ko bahawe ubumenyi buhagije ku migendekere yayo. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi nayo irakangurira abayobozi b’amadini n’amatorero, […]
Buri mwaka u Rwanda rutakaza ubutaka bufite agaciro ka Miliyari zirenga 800 FRW
Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo 1 350 000 y’ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810Frw.” Byagarutsweho na Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kuri uyu wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024 mu kiganiro waramutse Rwanda. Avuga ko hatagize […]
Perezida Museveni yongeye kwikoma abatinganyi
Perezida Museveni wagarutse muri Namugongo nyuma y’imyaka ine hibukwa umunsi w’abamaritiri(Abihaye Imana) ba Uganda , yihanangirije kwirinda kujya impaka ku bujiji n’imyifatire y’abaryamana bahuje igitsina. Mu ijambo rye yagejeje ku bari bateraniye muri ako gace ku gicamunsi cy’ejo hashize kuwa mbere ku rusengero rw’Abagatolika, perezida Museveni , yavuze ko Uganda ari igihugu cy’abamaritiri, aburira abantu […]
Uganda: Abanyarwanda 2 bafunzwe bakekwaho kwica umusaza bakoreraga
Polisi ya Uganda yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ikekaho kwica umukambwe w’imyaka 83 y’amavuko bakoreraga nk’ababumbyi. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko abatawe muri yombi ari Kwizera Desiré n’umugore we witwa Uwingabire. Bakekwaho kwica Geoffrey Twinomujuni Ntegyire wari utuye mu kagari ka Karujabura, umurenge wa Kitumba ho mu […]
RDC yashyize Amerika mu gihirahiro
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iri mu gihirahiro nyuma yo kwimwa amakuru na Leta ya RDC yerekeye abanyamerika bashinjwa kugira uruhare mu cyiswe coup d’état iheruka kugeragezwa muri iki gihugu. Mu kwezi gushize ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko muri iki gihugu hageragejwe coup […]
U Bwongereza: Umunyamategeko wa Guverinoma yatangaje igihe ntarengwa abimukira bazazira mu Rwanda
Ubwongereza bwatangaje ko bitarenze taliki 24 Nyakanga 2024 abimukira n’abasaba ubuhungiro baba muri iki gihugu aribwo bazoherezwa mu Rwanda. Byatangajwe na Edward Brown usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak atangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amatora ateganyijwe tariki 04 z’ukwezi gutaha […]
Koreya ya Ruguru yageneye iy’Epfo ‘impano’ y’amabyi
Koreya ya Ruguru mu cyumweru gishize yohereje muri Koreya y’Epfo za ’emballage’ zuzuye amazirantoki n’indi myanda, nk’impano kuri uyu muturanyi wayo basanzwe batajya imbizi. Aya mashashi abarirwa mu magana yari apakiyemo umwanda yoherejwe muri Koreya y’Epfo hakoreshejwe ibipurizo binini (air balloon). Amashusho yashyizwe hanze n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo yerekana ibyo bipurizo bihambiriyeho amashashi manini y’umweru […]
Nigeria: Amamiliyoni y’abaturage akomeje kwigaragambya kubera ikiguzi cy’ubuzima kizamuka umusubirizo
Miliyoni z’Abanya Nijeriya bari mu myigaragambyo y’ubugira kane mu gihugu kuva Bola Tinubu abaye perezida umwaka ushize. Amamiliyoni y’Abanyanijeriya nta mashanyarazi afite nyuma yuko umuyoboro w’igihugu uhagaritswe mu rwego rwo guhagarika imyigaragambyo rusange bitewe n’izamuka ry’ubuzima. Igihugu cyari mu icuraburindi nyuma gato ya saa mbiri za mugitondo ku isaha yaho (01:00 GMT) kuva ku Cyumweru.Indege […]
Biden yubuye ingingo yo guhagarika abimukira banyura ku mupaka wa Mexique agamije guhangana na Trump
Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashyiraho ingingo zikarishye zikumira abimukira binjira ku butaka bwa Amerika banyuze muri Mexique. Ingingo Biden ashobora gutangaza, zirimwo itegeko ritanga uburenganzira bwo gusubiza inyuma abimukira bose binjiye muri Amerika baciye ku ruhande rwa Mexike mbere y’uko banasobanura igituma bahungiye muri Amerika. Bitegekanijwe […]
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwongeye gufungura nyuma y’amezi atatu rufunze imiryango
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu rutangaje ko rwabaye ruhagaritse ibikorwa byarwo. Ubwo rwahagarikaga ibikorwa byarwo, ubuyobozi bw’uru ruganda bwari bwatangaje ko intandaro yaturutse ku biza byatewe n’imvura yaguye mu minsi ishize bikibasira ibishanga bihingwamo ibisheke. Kuri uyu wa Mbere rero nibwo hirya no hino abahinzi b’ibisheke […]
Perezida Kagame yirukanye Minisitiri Jeanine Munyeshuli
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena, yirukanye ku mirimo Jeanine Munyeshuli wari umaze igihe gito ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Itangazo rimwirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Girente warisohoye mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu. Minisitiri w’Intebe icyakora ntiyigeze atangaza […]
U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi bugirwa ubwa 2

Ikinyamakuru Global Finance cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari, cyashyize u Rwanda mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi. Ni urutonde Global Finance yakoze igendeye ku musaruro abaturage bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi babona ku […]
Kenya: Hatangijwe icyiciro cya Gatanu cyo gushaka abandi bakirisitu bapfuye bategetswe kwiyiriza ubusa
Muri Kenya hongeye kubura igikorwa cyo gushakisha indi mibiri bicyekwa ko ikiri mu ishyamba rya Shakahola nyuma y’uko Pasiteri ategetse abakirisitu kwiyiriza ubusa iminsi 40. Ni nyuma y’uko havumbuwe imibiri bikemezwa ko ari iy’abayoboke b’idini ryitwa Good News International Church, ryashinzwe n’uwitwa Pastor Paul Mackenzie kugeza ubu watawe muri yombi. Iki ni icyiciro cya Gatanu […]
Padiri Twinamatsiko yavuze ku mashusho ‘amugaragaza asambana’
Padiri Luciano Twinamatsiko wo muri Uganda, yigaramye amashusho yashyizwe hanze amugaragaza asambana. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo guhererekanywa cyane ku mbuga ziganjemo urwa X. Muri ayo mashusho uwo bikekwa ko ari Padiri Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere […]
Mu minsi itarenze ijana Minisitiri mushya w’Umutekano ngo araba ashyize iherezo ku ntambara ya FARDC na M23
Minisitiri w’Umutekano mushya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko mu gihe kitarenze amezi atatu gusa aribube arangije Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Uyu Minisitiri Hon Guy Kabombo yavuze ko bijyanye n’icyizere yagiriwe cyizatuma ashyira ibintu ku murongo abanyekongo bakongera kugira amahoro. Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa ubwo yari […]
SAMIDRC irigamba kwica no gukomeretsa inyeshyamba nyinshi za M23
Ubutumwa bwa SADC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), bwigambye kwicira inyeshyamba 65 za M23 mu bitero Ingabo zabwo ziheruka kugaba ku birindiro by’uriya mutwe. Ni ibitero ngo byagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu misozi ikikije Umujyi wa Sake, ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuvugizi wa […]
Ikibazo cy’amashanyarazi cyateje impagarara mu batuye mu ntara y’Uburasirazuba
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba barataka ibihombo baterwa n’umuriro w’Amashanyarazi udafite ingufu. Uyu muriro bavuga ko uza ufite intege nke kuburyo ubangiriza ibikoresho birimo n’ibyikoranabuhanga. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana baganiriye n’itangazamakuru,bo bavuga ko iki kibazo cy’amashanyarazi adafite imbaraga usibye gutuma hari imirimo badakora neza, ngo binatuma ibikoresho […]
Mexique yabonye perezida w’umugore usanzwe ari kabuhariwe muri siyansi
Umunya Megizikekazi w’umugore Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, yatorwe kuyibora iki gihugu nyuma y’amajwi yatangajwe by’agateganyo. Uyu mugore Yagize amajwi 57.8% y’agateganyo akaba ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico ari umudamu . Ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Sheinbaum asanzwe ari umuhanga muri Siyansi bikaba akarusho ubwo yazirikananwaga cyane […]
Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya
Perezida Paul Kagame uri i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa kiriya gihugu bagirana ibiganiro. Umukuru w’Igihugu ari muri Koreya y’Epfo kuva ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena, akaba yahitabiriye inama ya mbere igomba guhuza Koreya n’umugabane wa […]
M23 yaburiye MONUSCO ikomeje kwifatanya n’umwanzi wayo
Umutwe wa M23 wahaye gasopo ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu kuwugabaho ibitero. MONUSCO iheruka kwifatanya n’abarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abarundi, iza SADC n’abacanshuro b’Abarundi mu kugaba ibitero kuri M23. Ubu butumwa bwa Loni kuva ku wa Gatandatu […]
Amashusho ya Padiri Twinamatsiko ari kwiha akabyizi akomeje kurikoroza
Umupadiri wo muri Diyosezi Gatulika ya Kabale, Luciano Twinamatsiko, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, kuri ubu akaba akomeje guhererekanywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X biganjemo abo mu bihugu bya Kenya na Uganda. Muri aya mashusho Padiri Twinamatsiko agaragara […]
Ishyaka rya Ramaphosa ryananiwe kugira ubwiganze mu matora
Imibare y’ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo irerekana ko ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite amajwi 40%, ibisobanura ko bwa mbere mu myaka 30 ishize ryananiwe kugira ubwiganze bw’amajwi. Amakuru aturuka muri iki gihugu arerekana ko ANC iri imbere n’amajwi 40%, mu gihe andi mashyaka ahanganye na yo afite amajwi 60%. […]
Sudan: Abagera kuri Miliyoni 18 barembejwe n’inzara
Abaturage bagera kuri miliyoni 18 muri Sudan, barembejwe n’inzara yaturutse ku ntambara ikomeje gushyamiranya igisirikare cya Reta ndetse n’abarwanyi ba Rapid Suport Force( RSF) batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni intambara yatangiye mu mwaka ushize, ikaba ikomeje guhanganisha impande zombi.PAM itangaza ko hakenewe ubutabazi muri iki Gihugu, bitabaye ibyo inzara ikaba yateza akaga gakomeye ku Banya-Sudan kuko […]
Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Ubutasi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe umuyobozi mushya nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu haburijwemo Coup d’Etat. Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa X rw’umuvugizi wa Perezidansi ya Congo , Tina Salama, aho yavuze ko iki kigo cy’iperereza cyabonye undi muyoboizi mukuru wasimbuye uwari ukiyoboye. Yavuze ko […]
Ubwato busimbukiraho indege za Amerika bwarashweho n’aba Houthis
Abarwanyi b’inyeshyamba z’Abahuth zatangaje ko zarashe ku bwato bwasimbukiragaho indege za Amerika. Izi nyeshyamba zo muri Yemeni zavuze ko zarashe iisasu kuri ubu bwato nyuma y’ibitero by’indege bagabweho n’abasirikare b’Amerika n’Ubwongereza bigahitana abantu 16 abandi 40 bagakomereka. Aba barwanyi bvuze ko bagiye gukaza ibitero mu nyanja itukura mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ ibitero by’indege […]
P. Kagame yamaganiye kure ibyo kugira Bernard Quintin intumwa ya EU mu karere k’ibiyaga bigari
Perezida Paul Kagame biravugwa ko aheruka kwamaganira kure gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo kugira Umubiligi, Bernard Quintin intumwa yawo mu karere k’ibiyaga bigari. Africa Intelligence ivuga ko Umukuru w’Igihugu mbere yo kwanga Quintin EU yifuza ko ayibera intumwa yari yabanje gusabwa umusanzu mu kumuhitamo. Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ari […]
Imiryango mpuzamahanga 19 yanenze Tanzania nyuma yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi
Igihugu cya Tanzania gikomeje kugawa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo kwirukana impunzi z’Abarundi ku ngufu. Amashyirahamwe yigenga 19 akorera mu Burundi no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba yaneguye umugambi wa Tanzania wo kwirukana impunzi z’Abarundi. Impunzi zigera ku 1000 ziherutse kwirukanwa muri iki gihugu zizira ko nta byangombwa zifite. Ni mu gihe, iki gihugu […]
Ubushyuhe mu Buhinde burimo kwica abantu umusubirizo
Abantu benshi bapfuye bazize indwara ziterwa n’ubushyuhe mu masaha 24 ashize ubwo ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu majyaruguru no mu Buhinde. Ku wa kane, habaruwe abapfuye icumi mu bitaro bya leta byo mu karere ka Rourk abandi 5 bapfa kuwa gatanu nk’uko abayobozi babitangarije ibiro ntaramakuru Reuters. Impfu ziterwa n’ubushyuhe nanone zavuzwe mu ntara za Bihar, […]
M23 yatwitse ikindi gifaru cy’ingabo za Afurika y’Epfo
Umutwe wa M23 watangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi watwitse ikindi gifaru cy’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, kiba icya gatanu utwitse. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko icyo gifaru cyatwikiwe mu gace ka Mubambiro ko muri […]
SANDF yemeje ko abasirikare 13 bayo bakomerekejwe na M23
Igisirikare cya Afurika (SANDF), cyatangaje ko hari abasirikare 13 bacyo bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi. SANDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije na M23 mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi. Aba […]
‘Sisitemu Imibereho’ yasimbuye ibyiciro by’ubudehe
Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaje ko ikuyeho ibyiciro by’ubudehe byifashishwaga muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, yamaze gutangiza gahunda nshya yitwa “Sisitemu Imibereho” kuko ari yo igiye kujya ikoreshwa. U Rwanda rwari rumaze igihe rukoresha ibyiciro by’ubudehe muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, bikaza […]
Umwanzi twamwirukanye Kanyabayonga tumugeza kure hashoboka: Lt Col Willy Ngoma
Umutwe wa M23 biciye mu muvugizi w’Igisirikare cyawo, Willy Ngoma, wemeje ko wirukanye Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Rutshuru. Lt Col Willy Ngoma mu butumwa yahaye umunyamakuru wa BWIZA nyuma yo kumubaza niba M23 ari yo igenzura Kanyabayonga, yamubwiye ko “twirukanye umwanzi […]
Ingo zirenga Miliyoni 48 ku isi zifite ikibazo cyo kutabyara-Ubushakashatsi
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ,OMS, igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba afite icyo kibazo, ndetse ingo zirenga miliyoni 48 zifite ibibazo byo kubyara. Ubushakashatsi bugaragaza ko intanga ngabo zikomeje kuba iyanga hanze biturutse ku mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga […]
NEC yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kudatandukira muri iki gihe gisatira amatora
Komisiyo y’igihugu y’amatora (National Electoral Commission-NEC), yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kwigengesera muri iki gihe hatangiye ibikorwa bibanziriza umunsi wo gutora perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’iyi komisiyo Oda Gasinzigwa,wasabye abatanze ibisabwa bifuza kuba abakandida mu matora akomatanije kwigengesera no gukurikiza amategeko n’amabwiriza, mu gihe bategereje ko igihe cyo kwiyamamaza kigera. […]
Tanzania yacyuye impunzi z’Abarundi zitagiraga ibyangombwa
Reta ya Tanzaniya kuri uyu wa gatatu yacyuye impunzi z’Abarundi zigera ku 1,078 bari bagishakisha ubuhungiro mu nkambi ya Nyarugusu. Abacyuwe bari biganjemo abari batuye mu nkambi bagishakisha ibyangombwa. Ni Amakuru yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’abimukira mu ntara ya Kigoma, Remigius Pesambili.Abenshi mu bacyuwe bajanywe mu ntara za Rutana, Cibitoke, na Cankuzo. Pesambili yavuze ko […]
M23 yemeje ko hari ibifaru bya FARDC yatwitse, ibindi irabifata
Umutwe wa M23 waraye wemeje ko watwitse imodoka enye z’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zo mu bwoko bw’ibifaru bidatoborwa n’amasasu. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024. Kanyuka yagaragaje ko M23 yatwitse […]
Samia Suluhu yagiye muri Korea gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyali 2.5$ izahabwa Tanzania
Samia Suluhu Hassan yavuye i Dar es Salaam kuwa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Koreya y’Epfo ku butumire bwa Perezida Yoon Suk Yeol. Yusufu Makamba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri iki gihugu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam ku munsi w’ejo, yavuze ko uru ruzinduko ruzatangira kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi, […]
Amerika yahaye umugisha ikoreshwa ry’ibitwaro yahaye Ukraine mu kurasa u Burusiya
Amakuru yagiye hanze aravuga ko Prezida wa Amerika Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro yayihaye mu kugaba ibitero mu bice bimwe na bimwe by’Uburusiya. Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimwo Reuters, AFP na CNN bivuga ko umutegetsi wa Amerika washyize aya makuru hanze yanze ko amazina ye ajya hanze. Yavuze ko uruhushya Joe Biden yatanze rutanga uburenganzira […]
ONU yahaye imidali abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro harimo na babiri b’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane Umuryango w’Abibumbye(ONU), wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi. Mu bibukwa harimo n’abasirikari b’Abanyarwanda nabo amazina […]
RDF yitabiriye imyitozo ya Gisirikare ikomatanyije muri Turukiya-AMAFOTO

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Mubarakh Muganga arikumwe n’intumwa z’ubuyobozi bw’izi ngabo bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Turukiya aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare ikomatanyije n’iy’urugamba rwo mu mazi. Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, hatangajwe amakuru avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, bitabiriye EFES-2024, imyitozo y’Ibihugu bitandukanye iyoborwa […]
Diane Rwigara yatanze kandidatire asaba kuyobora u Rwanda
Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya, nyuma y’abarimo Perezida Paul Kagame uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi. Muri 2017 Shima Diane Rwigara […]
FARDC na M23 bongeye kurwanira hafi y’umujyi wa Sake hakoreshejwe imbunda za rutura
Mu duce twa Ngumba na Madimba hafi y’umujyi wa Sake haramukiye imirwano yahuje ihuriro rya FARDC na M23. Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024 itangijwe na FARDC ubwo yagabaga ibitero kuri M23 nayo itangira kwirwanaho birangira imirwano ifashe indi ntera. Muri iyi mirwano hakoreshejwemo […]
FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka ryo muri Cuba
Ishyaka FPR-Inkotanyi ku wa Gatatu ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka The Cuban Communist Party (PCC) riri ku butegetsi muri Cuba, akaba agamije kwagura no gushimangira ubucuti hagati y’amashyaka yombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Visi-Perezida wa FPR, Uwimana Consolée cyo kimwe na Roberto Morales usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PCC. Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano Morales yagaragaje […]
Gicumbi: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cy’abajura biba ku manywa y’ihangu
Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa ubujura bukabije aho abaturage bavuga ko bibwa kumanywa y’ihango ariko ubuyobozi bukavuga ko icyo kibazo ntagihari. Abaturage bataka ni abo mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi mu kagari ka Gisuna bavuga ko bahangayitse cyane biturutse ku bujura bukabije kuko babiba yaba kumanywa ndetse na nijoro. Umwe […]
Abakandida 8 bifuza intebe yo muri Village Urugwiro mbere y’amatora
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) irasoza kwakira kandidatire z’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’izabifuza guhatanira kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Kuri gahunda ni uko kuri uyu wa Kane NEC iri bwakire kandidatire z’abakandida babiri; Shimwa Diane Rwigara na Mpayimana Philippe. […]
Museveni yasabye Anita Among kumubwiza ukuri ku nzu afite i Londres, undi aramutsembera
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Anita Among, amusaba kumubwiza ukuri ku nzu avuga ko yamenye ko afite mu Bwongereza, mbere y’uko undi atsemba. Anita Among ari mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano na Leta y’u Bwongereza, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kunyereza umutungo […]
Haracyari icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga -BNR
Banki nkuru y’u Rwanda BNR itangaza ko hakigaragara icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, nka kimwe mu bigarukwaho nk’ibigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha. Gusa ku rundi ruhande Komite ishinzwe politi y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo cy’iyi Banki kigezwa kuri 7.0%, kivuye kuri 7.5% cyariho mu bihembwe […]
MONUSCO ikomeje guhambira utwayo iva ku butaka bwa Congo
Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo Umuryango w’Abibumbye, watangaje ko ishami ryayo rishinzwe kubungabunga umutekano ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO yakoreraga muri Kivu y’Amajyeofo Uvira mu birindiro bya Sange yafunze Umuryango. Iki kigo cya gisirikare cya MONUSCO (Sange) cyakoreraga mu gace ka Uvira, mu majyepfo y’intara ya Kivu, cyarafunzwe ku mugaragaro mu […]
Hamas yigambye kwihimura kuri Israel ikoresheje roketi
Umutwe wa Hamas wigambye ko warashe roketi mu mujyi wa Rafah ihitana bamwe mu basirikare ba Israel. Igisirikare cya Israyeri, kuri uyu wa gatatu, nacyo cyahise cyemeza aya makuru gitangaza ko abasirikare bayo batatu biciwe mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo y’intara ya Gaza. Ibyo bitero bibaye mu gihe amashyirahamwe ashinzwe gutabara imbabare nka […]
Nord Kivu: Abasivili bongeye gutabarizwa nyuma y’uko FARDC ishinjwa kubica umusubirizo
Abarwanyi ba M23 bongeye gutabariza Abasivili batuye mu nice bya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’ubwicanyi bukorerwa abasivile bukozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yamagana yivuye inyuma […]
Afurika y’Epfo:Amashyaka 70 n’abakandida bigenga 11 barimo guhatana mu matora
Abanyafurika y’Epfo bazindukiye mu matora ya mbere y’ingenzi cyane abayeho kuva ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu (apartheid) bwarangira mu mwaka wa 1994. Abantu bagera kuri miliyoni 27 ni bo biyandikishije bashaka gutora, muri aya matora agaragaza gukomeza gucikamo ibice muri politiki nyuma y’iyi myaka 30 ishize y’ubutegetsi bwa demokarasi. Mu buryo butari bwarigeze bubaho, […]