Dr Habineza yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’abaturage baturiye CIMERWA
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yiyemeje gutanga umusanzu w’uko ikibazo cy’abaturiye uruganda rwa CIMERWA bamaze igihe kirekire babangamiwe na cyo cyakemuka. Dr Habineza yabitangarije mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena, ahabereye kongere y’urubyiruko rwo muri ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba. […]
Dore impamvu umugore utwite akwiye kwitwararika mu gihe agiye kurya ifi
Kurya amafi ni ingenzi mu mibereho ya muntu bitewe n’uko aba akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye,gusa ku mugore utwite ni akarusho ariko bimusaba kwitenda mu gihe agiye kuyirya. Impamvu umugore utwite agomba kwitonda mu gihe agiye kuyirya, agomba kuzirikana ko amafi amwe abamo mercury nyinshi bityo mbere yo kuyakoresha agomba kubanza kumenya irimo uko ingana. Impamvu […]
M23 yiyemeje kuburizamo umugambi wa Leta ya RDC iteganya kwigarurira Bunagana
Umutwe wa M23 watangaje ko inzego z’umutekano zawo ziteguye guhagarika Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko itangaje gahunda isa nk’igamije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ku itariki ya 05 Nyakanga Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mujyi uherereyemo yandikiye inzego zirimo urw’iperereza (ANR) ndetse n’urw’abinjira n’abasohoka (DGM) zahoze zikorera muri uriya mujyi, azisaba […]
Tshisekedi akomeje kwinginga Mnangangwa ngo amufatire Gen Numbi akekaho gushaka kumuhirika
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kwinginga mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe amusaba ko yamwoherereza Gen John Numbi akekaho gucura umugambi wo kumukorera Coup d’à‰tat. Gen Numbi yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC). Ni […]
Leta ihangayikishijwe n’ubusinzi busigaye bwariraye no mu bagore

Muri iyi minsi hari hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubusinzi bukabije bwasabitse urubyiruko aho usanga abasore n’inkumi bigabije utubari dutandukanye, ariko kuri ubu n’abagore nabo batungwa agatoki ko basigaye basinda bakandika umunani. Ibi byagarutsweho na Prof.Bayisenge Jeannette Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho yagarukaga ku ngeso zimwe na zimwe zisigaye zisenya umuryango muri ino minsi.Muri izo harimo n’uko […]
Akari ku mutima wa Taddeo Lwanga waguzwe na APR FC
Ikipe ya APR FC nyuma y’Umurundi Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’, yerekanye Umugande Taddeo Lwanga nk’umukinnyi wayo mushya. Lwanga wamenyekanye mu makipe atandukanye y’iwabo na Simba Sports Club yo muri Tanzania, yasinyiye APR FC amasezerano yo kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere. APR FC yamutangaje nk’umukinnyi wayo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Uyu mukinnyi w’imyaka 29 […]
RDC yaba igiye kwisubiza Bunagana nyuma y’umwaka igenzurwa na M23?
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Guverinoma y’iki gihugu yaba igiye kongera kugenzura Umujyi wa Bunagana, nyuma y’umwaka urenga warigaruriwe na M23. Ni nyuma y’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mujyi uherereyemo yandikiye inzego zirimo urw’iperereza n’urw’abinjira n’abasohoka zahoze zikorera muri uriya mujyi, azisaba kwitegura kugaruka mu mirimo. Lt Gen […]
Kenya:Ibintu bikomeje guhindura isura hagati ya Polisi n’abigaragambya
Kuri uyu wa gatanu, abapolisi ba Kenya barashe ibyuka bya gaze biryani mu maso nyuma y’uko abayoboke ba Raila Odiga bigaragambije binubira izamuka ry’imisoro ryikubye kabiri muri iki gihugu.Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi biraye mu mijyi minini yo hirya no hino mu gihugu bigaragambya ariko Polisi iba maso. Abagera kuri 17 bahise batabwa muri yombi mu […]
Amerika yemereye Ukraine ibisasu byaciwe mu bihugu birenga 100
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemeye ubusabe zagejejweho na Ukraine bwo kuyiha ibisasu bizwi nka cluster munitions [cyangwa armes à sous-munitions] byaciwe mu bihugu birenga 100. Cluster munitions ni ubwoko bw’ibisasu bya Rocket biturika maze ibishashi byabyo bikabyara utundi dusasu dukwirakwira tukiri mu kirere, ku buryo twonona ahantu hanini cyane ku butaka. Utwo […]
Umunyamahanga wa mbere yambaye umwambaro wa APR FC nyuma y’imyaka 11 (Amafoto)

Umurundi Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’ wahoze akinira Kiyovu Sports, yerekanwe nk’umunyamahanga wa mbere APR FC yasinyishije nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa. APR FC yemeje isinyisha ry’uyu musore ukina hagati mu kibuga ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Pitchou yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda ikizamini cy’ubuzima. Nyuma yo kumwerekana byitezwe ko APR FC igomba […]
Ese umukobwa/gore wihanaguje umwenda uriho amasohoro yasama?
Abakobwa cyangwa abagore batandukanye usanga bajya bibaza niba yihanaguje igitenge cyangwa undi mwenda uriho amasohoro yasama mu gihe yaba ari mu gihe cy’uburumbuke, ariko ugasanga nta gisubizo kibonetse ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko byagenda. Twifashishije urubuga rwa icliniq.com ruvuga ko kugira ngo umukobwa asame, ubusanzwe bisaba ko haba habayeho gukora imibonano idakingiye, akaba […]
U Burayi bwamaganiye kure RDC, busaba u Rwanda kotsa igitutu M23
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihanangirije Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, usaba ibihugu byombi “kureka gukorana no guhagarika ubufasha” ku mitwe ya M23 na FDLR. Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2023. Mu kwezi gushize impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]
Se wa Dr Jose Chameleone yikomye abakomeje kugera intorezo umuhungu we
Amakuru akomeje kugera mu bitangazamakuru bitandukanye, akomeje kuvuga ku burwaye bwugarije umuhanzi Jose Chameleone na murumuna we barwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru y’uburwayi bw’aba bombi yatangiye guhwihwiswa mu ntangiro z’iki cyumweru ariko bikaba byari byarabanje kugirwa ibanga.Uyu muhanzi na murumuna we bivugwa ko bagiye kwa muganga kwibagisha igifu cyari cyabibasiye. Gusa nyuma […]
Abanyamahanga 7 bose bazakinira APR FC muri ‘Season’ itaha bamenyekanye
Ikipe ya APR FC bimaze kumenyekana ko yamaze kumvikana n’abakinnyi barindwi b’abanyamahanga izitabaza mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yisubiriye kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa yari yarafashe mu myaka 11 ishize. Kuva isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunguye imiryango APR FC yavuzwemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, gusa barindwi muri bo ni […]
Kuki umugore utwite agomba kurya i Papayi? Abasabitswe n’impatwe nabo birabareba
Abantu batandukanye bategetswe kurya imbuto mu rwego rwo kurushahaho kwinjiza intungamubiri by’umwihariko iyo bigeze ku mugore utwite biba akarusho kuko we biba bimufasha ariko bikanafasha umwana uri munda. Ku mugore utwite ,ipapayi ifite akamaro kanini cyane karimo ko ikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera ,aha twavuga nka A,B na C ukongeraho umunyungugu wa potasiyumu na […]
Bruce Melodie mu gihirahiro ku buhanuzi aherutse guhanurirwa
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’uko umuhanuzi amuhanuriye ko agiye kwiyegurira imiziki yaririmbiwe Imana ndetse akongera kuba umukozi w’Imana mu buryo bugaragara nk’uko yabihozemo na mbere. Mu minsi ishize nibwo umuhanuzi witwa Mechack wamenyekanye mu myaka yashize ubwo yahanuraga ibintu bitandukanye yavuze ko igihe kigiye kugera uyu […]
Intambara niba ari yo Guverinoma ya RDC ishaka tuzayirwana: Gen Makenga
Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cy’umutwe wa M23, yatangaje ko bazi “icyo gukora” mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba yongeye kubashozaho intambara. Kuri ubu amezi amaze kugera muri ane nta mirwano isakiranya Ingabo za Congo (FARDC) na M23. Ni nyuma y’uko uyu mutwe wubahirije ibyemezo by’inama ya Luanda yo mu Ugushyingo […]
Gen Sultani Makenga ntakozwa ibyo kujyana M23 i Rumangabo
Umugaba Mukuru w’inyeshyamba za M23, Gen Sultani Makenga, yatangaje ko uriya mutwe utarebwa na gahunda yo guhuriza abarwanyi bayo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, bijyanye n’uko Guverinoma ya Congo itigeze yubahiriza ibyo yasabwe. Gen Makenga yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru w’umunye-Congo witwa Kakule George. Ni ikiganiro cyabereye mu birindiro by’umutwe wa M23 […]
Abakristu barahiriye kudasubira mu rusengero nyuma yo gusanga umugabo n’umugore barusambaniramo
Abakristo bo mu itorero Church of Uganda barahiriye kutazongera kujya gusengera mu rusengero rwaryo ruherereye mu gace ka Bugonya ho mu karere ka Kayunga, nyuma yo gusanga hari umugabo n’umugore barusambaniragamo. Aba bakristo ku wa Gatatu babwiye Daily Monitor ko batazigera basubira muri ruriya rusengero, kugeza igihe ubuyobozi bwa ririya torero buzategurira amasengesho yihariye “kurweza […]
RDC: Perezida wa Komisiyo y’amatora mu mazi abira azira ibaruwa yandikiye Joseph Kabila
Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), Denis Kadima, yokejwe igitutu nyuma yo gutumira Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu mu biganiro ateganya kugirana n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Kadima yatumiye Kabila muri biriya biganiro byiswe ibyo “gushaka igisubizo cya gahunda y’amatora” ateganyijwe muri RDC mu Ukuboza uyu mwaka, mu […]
Ese iminwa y’iminwa y’umugore yashushanya ingano y’igitsina afite?
Mu itsinda ry’abagabo runanaka baba bateraniye mu tubari, ahakorerwa ibirori, ku bibuga by’imupira usanga bakunda ku gira byinshi baganira ku byerekeye imibonano mpuzabitsina.Mu byo bakunda kuvugaho harimo kwibaza niba uko iminwa y’umugore ingana ari nako igitsina cye kingana. Ubusanzwe igitsina cy’umugore kigenda cyaguka ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye, aha twavuga nko kuba yagira ubushake bw’imibonano cyangwa […]
Abagabo batangiye kurabya indimi kubera umubiri w’umugabo wa Zari
Abagabo batandukanye batangiye kurabya indimi nyuma yo kubona umubiri w’umugabo wa Zari, aho batangiye kumwoherereza ubutumwa bugufi bamushimagiza bavuga ko ngo afite umubiri ukururana. Mu mashusho uyu mugabo aherutse gushyira hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuwa gatatu w’icyi cyumweru, uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ,yasobanuye ko amaze kwakira ubutumwa butagira ingano bw’abagabo bagenzi […]
Twagiramungu, Rusesabagina na Ingabire Victoire batumiwe kwa Tshisekedi
Abanyapolitiki barimo Faustin Twagiramungu Faustin, Paul Rusesabagina na Ingabire Victoire Umuhoza bari mu batumiwe mu nama yagombaga guhuza Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa bagira ubwoba bwo kuyijyamo. Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa. Abanyapolitiki babarirwa muri 60 ni bo byamenyekanye bagombaga kuyitabira, […]
Izingiro ryo kurambana kw’abashakanye mu mboni z’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamenyekanye mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye, yagaragaje uburyo abashakanye bakwiye kwitwaramo ku girango barusheho kurambana. Uyu muhanzikazi umaze imyaka 40 ku mugabane w’uburayi ni umwe mu bahanzikazi bagiye bashyira itafari mu kubaka u Rwanda binyuze mu muziki gakondo, aho ubutumwa bwe bwagiye bufasha benshi haba ku gukuza inganzo y’abandi bahanzi ndetse n’imyitwarire haba […]
RDC yatangiye kwishyuza ibihugu byayijeje gufatira ibihano u Rwanda
Minisitiri w’itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC, yatangaje ko hari ibihugu byinshi byabijeje ko bizafatira u Rwanda ibihano; akavuga ko igihe kigeze ngo ibyo bihano bishyirwe mu ngiro. Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’uko mu kwezi gushize impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Dore uburyo butatu waryamo ibihwagari ukongerera ubudahangarwa umubiri wawe
Ibihwagari ni igihingwa gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zifitiye umubiri w’umuntu.Muri izo ntungamubiri harimo vitamini B9, B6,B1, magnesium, umuringa (copper/cuivre), phosphore, Manganese na sélénium. Si ibyo gusa kuko tunasangamo vitamini E na K. Ibihwagari biribwa mu buryo butatu bunyuranye. Gusa uburyo bwose wabiryamo, intungamubiri zirimo ziba zihagije kandi ni zimwe. Ushobora gusekura cyangwa gusya imbuto zabyo […]
RDF yaba igiye guhiga abagizi ba nabi bayogoje Haà¯ti
U Rwanda rushobora kohereza Ingabo zarwo mu gihugu cya Haà¯ti, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe wugarije iki gihugu. Ni nyuma y’ibiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Ariel Henry. Abayobozi bombi baheruka guhurira i Port of Spain muri Trinidad & Tobago, aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama […]
Bidasubirwaho Simba yemeje Leandre Essomba Onana nk’umukinnyi wayo
Ikipe ya Simba Sport Club yo muri Tanzania yemeje ko Leandre Essomba Willy Onana bidasubirwaho ari umukinnyi w’iyi kipe nyuma yo gusinya imyaka amasezerano y’imyaka ibiri.Mu butumwa bugaragara ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, buha ikaze uyu mukinnyi bwemeza ko yamaze kuba umwe muri bo.Mu byo yitezweho n’ugutsinda ibitego bizahesha iyi kipe igikombe cya shampiyona […]
Urutonde rw’abanyamahanga 6 bamaze kumenyekana nk’abakinnyi bashya ba APR FC
Ikipe ya APR FC bimaze kumenyekana ko yamaze kumvikana n’abakinnyi batandatu b’abanyamahanga bari mu bo izitabaza mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yisubiye kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa yari yarafashe mu myaka 11 ishize. Kuva isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunguye imiryango APR FC yavuzwemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, gusa barindwi […]
Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu kaga
Umuhahanzi Dr Jose Chameleone ubuzima bwe ntibwifashe neza nyuma y’uko igifu cyimwibasiye akajya kukibagisha mu bitaro bimwe bibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni uburwayi bivugwa ko amaranye igihe, ariko kuri iyi nshuro ngo yahisemo kujya kwibagisha bitewe n’uburibwe bwari bumaze iminsi bumwibasiye ,kugeza ubu akaba nta makuru arambuye y’aho bigeze yitabwaho n’abaganga. Uburwayi […]
Nkore iki?Nasariye umunyamakuru wo kuri YouTube kandi afite umugore
Umukobwa wo ku gisozi yanditse agisha inama y’icyo yakora nyuma yo kubenguka umunyamakuru wo kuri YouTube akamusarira nyamara abizi neza ko afite umugore. Yagize ati”Nitwa ….., nkunda gukurikira inkuru zica kuri YouTube by’umwihariko mu gisata cy’imyidagaduro.Kuva natangira kureba ibiganiro bitandukanye rero hari umunyamakuru nakunzeho bitewe n’uburyo akoramo ibiganiro bye. Ubusanzwe nikundira kwisengera kuko nibubusanzwe ndirimba […]
Umunyamakuru Fatakumavuta ngo yari yaraburiwe irengero kubera amarozi
Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatangaje byinshi ku byatumye abura mu itangazamakuru aho yasobanuye ko ngo yari yararozwe ariko ku bw’amahirwe umupfumu bamurogeshejeho aramuhamagara aramuvura. Hari hashize iminsi isaga 60 uyu Fatakumavuta yarabuze mu ruhame aho atari agikora ibiganiro ku mashene atandukanye ya You Tube, abantu bakibaza uko byamugendekeye bikabayobera.Kuri iyi nshuro rero […]
Brig Gen Andrew Nyamvumba muri RDC
Brig Gen Andrew Nyamvumba ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda, ku wa Kabiri yari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yitabiriye inama yahuje abayobozi b’Ingabo za EAC ziri muri Congo (EACRF). Ni inama yasuzumirwagamo umusaruro Ingabo za EAC zimaze gutanga, kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo zoherezwaga mu butumwa bwo […]
Nyaruguru: Baracyatwika amakara mu buryo bwangiza ikirere

Nubwo habayeho amahugurwa menshi ku buryo bwo gutwika amakara butangiza ikirere kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bwitwa ubwa “Casamance”, ku misozi myinshi y’akarere ka Nyaruguru, haracyagaragara inzina z’amakara atwikwa ku buryo bwa gakondo. Uburyo busaba ibiti byinshi kandi butumura imyotsi yangiza ikirere bikagira ingarumbi mbi ku kwangirika kw’akayunguruzo k’ikirere kitwa “ozone”, aribyo bitera ibiza tubona muri […]
P. Kagame yagendereye Sénégal mbere yo kwerekeza mu birwa bya Carraà¯bes
Perezida Paul Kagame ari i Port of Spain mu gihugu cya Trinidad & Tobago, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu bihuriye mu muryango w’ibirwa bya Carraà¯bes. Ni inama yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 uriya muryango wa CARICOM umaze ushinzwe. Mbere y’uko Umukuru w’Igihugu agera i Port of Spain ku wa Kabiri yari […]
Perezida Kagame yiyemeje guhangana n’amarozi ari mu mupira w’u Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze amarozi amaze igihe avugwa mu mupira w’amaguru, yiyemeza kuzashaka umwanya agahangana na yo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Hashize igihe Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere Siporo zitandukanye, gusa umusaruro by’umwihariko mu mupira w’amaguru ukomeje kuba ikibazo. Kuri ubu […]
Umugabo yishe umugore we bapfa ibishyimbo ahita yishyikiriza polisi
Umugabo ubarizwa mu gace ka Kirinyaga ahashyira amajyepfo ya Mount Kenya, yishe umugore we bapfa ku kutumvikana ku musaruro w’ibishyimbo basaruye mu cyumweru gishize. Uyu mugabo yahise yishyikiriza Polisi nyuma yo gukora ayo mahano mu ijoro ryo ku cyumweru gishize taliki 2 Kamena 2023.Ibitangazamakuru byo muri Kenya n’abaturanyi bavuga ko uyu mugabo mbere yo kwishyikiriza […]
Kwisiga no kurya amavuta y’inka ni ingenzi ku buzima bwa muntu
Kurya no kwisiga amavuta y’inka bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu, aho usanga bifite intungamubiri zikomeye ku buzima bwa muntu.Kuyisiga byo ni ingenzi ku ruhu kuko bituma rusa neza cyane. Ubusanzwe amavuta y’inka ava mu mata akenshi y’amacunda.Ayo mavuta aba akungahaye ku myunyu ngugu aho usanga ababyeyi bakunda kuyakoresha bayasiga abana b’impinja.Uretse n’impinja usanga […]
Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL
Umunyapolitiki Agathon Rwasa, yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi. Rwaka yirukanwe n’abadepite 10 bagize Politiki ya ririya shyaka, nyuma y’igihe gito abahagaritse mu ishyaka. Aba badepite bamwihindutse bamuhagarika bamushinja “amakosa akomeye”, arimo gucurira “umugambi mubisha inzego z’ishyaka ndetse no kunyereza umutungo w’ishyaka.” Ishyaka CNL biciye mu munyamabanga waryo mukuru, ryasabye abayoboke […]
Umukobwa yirukanywe kukazi azira ibyo yatangaje kuri Davido
Umukobwa witwa Chisom Flower yirukanywe ku kazi yakoraga nyuma yo gushinja umuhanzi Davido kumutera inda akamutererana. Hashize iminsi uruhuri rw’abagore batandukanye bashinja Davido Adeleke ko yabateye inda mu bihe bitandukanye ariko kuri iyi inshuro umwe muri bo yagaragaje ko yirukanywe mu kazi azira ko yatangaje ibye n’uyu muhanzi. Chisom yari yavuze ko yaryamanye na Davido […]
Umunyamahanga wa mbere waje gukinira APR FC ari i Kigali
Umunya-Uganda Taddeo Lwanga wahoze akinira Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yabaye umunyamahanga wa mbere wageze i Kigali aje gukinira APR FC. Ni nyuma y’imyaka 11 iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yarafashe gahunda yo kuba ishyize ku ruhande gahunda yo gukinisha abakinnyi bakomoka mu mahanga. Radio Fine FM yatangaje ko uyu mukaseri uri mu […]
Ibintu 3 umugore yakora akongerera umugabo ubushake bwo gutera akabariro
Mu busanzwe haba mu mico itandukanye , abantu bamaze kwishyiramo ko umugabo ariwe ufata iya mbere mu kuyobora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, ariko biba byiza niyo umugore abigizemo uruhare mu rwego rwo kongerera ubushake uwo bagiye kwishimana. Ni muri ubwo buryo tugiye kurebera hamwe uburyo umugore ashobora gutuma umugabo ahita agira ubushake bikarushaho kubaryohera. Kwirinda guhita […]
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yapfuye
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari umaze imyaka 64 ahawe ubusaserdoti, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023. Nayigiziki ni we wari ufite imyaka 94 y’amavuko, ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali. Urupfu rwe rwemejwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu itangazo rimubika yasohoye […]
Bobi Wine yahaye umugore we isezerano
Umuhanzi Robert Sentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaye isezerano umugore we amwizeza ko nta wundi mugore azamusimbuza ikindi kandi ntabwo azigera amusiga bakazarambana no kugeza ngo abaye Perezida wa Uganda. Abitangaje nyuma y’uko umugore we Barbie Itungo amushimagije avuga ko uyu muhanzi w’umunyapolitiki amwubaha akambwitaho.Yongeyeho ko kugeza ubu mu myaka 21 bamaranye ataramukoza n’urwara […]
M23 yiteguye kurwana na FDLR ‘iri hafi’ kuyitera
M23 yatangaje ko abarwanyi bawo baryamiye amajanja, mu rwego rwo kwitegura ibitero by’umutwe wa FDLR witegura kuyigabaho ibitero. Ni ibyatangajwe na Lt Col Alfred Musubao Muriro uri mu basirikare bakuru uyu mutwe ufite, mu mashusho agaragaramo aha amabwiriza abarwanyi b’uriya mutwe. Muri aya mashusho yafashwe n’ikinyamakuru Kivu Press, Lt Col Muriro yumvikana avuga ko nka […]
Umunye-Congo utunzwe no kurya amatafari n’umucanga yatangaje benshi
Umunye Congo yatangaje benshi nyuma y’uko agaragaye arya amatafari, umucanga ndetse n’amakara aho ashimangira ko adashobora kwicwa n’inzara nk’uko bijya bigendekera abandi cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’inzara. Uyu mugabo witwa Jean marie ariko uzwi nka Jama , yatangaje ko ubusanzwe usibye kuba bitakiryoha,atajya agira imbibi ku mirire kuko hafi yabyose abirya ku buryo inzara […]
Uwahoze ari Minisitiri wa RDC abona Museveni na Ruto badashobora ‘kwitambika RDF’
Justin Bitakwira wahoze ari Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri Congo Kinshasa, yashyize Kenya na Uganda mu gatebo kamwe n’u Rwanda, ashimangira ko Ingabo z’ibi bihugu byombi nta gisubizo bizigera biha RDC ku bibazo ifite. Uyu mugabo usigaye ahagarariye ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC) mu nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite, yabitangarije mu kiganiro cyitwa Bosolo […]
Wari uziko imirire mibi ishobora kuba intandaro yo kurwara Ise?
Hari abantu babona abandi barwaye Ise ariko ugasanga badafite amakuru ku gitera ubwo burwayi ntibamenye ko buterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo no kugira imirire mibi ariko ikiza ku isonga mu kuyitera ni agakoko kitwa Malassezia furfur. Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha […]
U Rwanda rwanyomoje amakuru yavugaga ko hari abasirikare ba RDF ibyihebe byiciye muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru y’uko hari abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ibyihebe byaba biheruka kwicira mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Ni nyuma y’uko umutwe wa Leta ya Kiislam wigambye kuba ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wariciye mu karere ka Macomia abasirikare 10 bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’iz’u […]
Ally Soudy yavuze uko yiziritse kuri Emma Claudine ngo amwinjize mu itangazamakuru
Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori Uwizeye Soudy uzwi nka Ally Soudy yavuze urugendo rwe rw’uko yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru abifashijwemo na mugenzi we Emma Claudine wari umwe mu bayobozi ba Radio Salus icyo gihe. Soudy kuri ubu uri mu Rwanda nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanzwe atuye, yabwiye umunyamakuru uburyo kwinjira mu mwuga […]
Cabo Delgado: IS irigamba kwica abasirikare barimo aba RDF
Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State, wigambye ko ibyihebe byawo biheruka kwicira mu ntara ya Cabo Delgado abasirikare 10 bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’iza Mozambique. Mu ntara ya Cabo Delgado u Rwanda ruhafite Ingabo n’abapolisi boherejwe mu butumwa bwo guhiga ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah. Uyu mutwe unazwi nka Al Shabaab […]
Umubano wa Prince Harry na Meghan Markle urasumbirijwe
Maghan Markle na Prince Harry bakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru aho bivugwa ko bakomeje guhura n’ibizazane nyuma y’uko umwami Charles III yimikiwe kuba umwami w’ubwongereza. Ibinyamakuru birimo Dailymail bivuga ko aba bombi bakomeje ghuhura n’ibizazane nyuma yo gushyingiranwa i Bwami batabishaka bagahitamo kwikura mu mwanya w’icyubahiro bagahita bigira muri Amerika. Ibintu byaje guhumira ku mirari, ubwo […]
Tshisekedi yaba arimo kugera amajanja Kabila na Katumbi
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko bwamaze kunoza umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu cyo kimwe na Moà¯se Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi. Ikinyamakuru Congo Intelligence cyanditse ko umugambi wo guta muri yombi aba banyapolitiki bombi wacuzwe n’Urwego rwahoze rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri RDC (DEMIAP) kuri […]
UPDF yatangiye kuvana abasirikare bayo muri Somalia
Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyatangiye gucyura abasirikare gifite mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS.) Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda ziri muri Somalia, Major Peter Mugisa. Ni icyemezo yavuze ko cyafashwe nyuma y’umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye usaba ko Ingabo ziri muri ATMIS zivanwa muri […]
Kenya:Abantu barenga 50 bitabye Imana bazize impanuka
Muri Kenya bari mu marira nyuma y’uko abantu bagera kuri 52 bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka. Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga mu gace ka Nakuru yerekeza Kericho igeze mu ikoroso umushoferi ananirwa gukata ihita igonga iy’abagenzi birangira benshi bahasize ubuzima abandi bajyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko mbere y,uko iyo kamyo igonga […]
Petrović wari utegerejwe muri APR FC yakoze impanuka y’imodoka
Ljupko Petrovic wari utegerejwe muri APR FC nka directeur technique wayo, biravugwa ko arembye nyuma yo gukora impanuka y’imodoka. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo uyu munya-Serbia wigeze gutwarana UEFA Champions league na Red Star Belgrade y’iwabo yagombaga kugera i Kigali. Ni nyuma yo kurangira APR FC yatoje mu 2015 no mu 2018 abatoza […]
Bugesera: Igitero cy’abitwaje intwaro gakondo cyakomerekeyemo abaturage
Abaturage batandatu bo mu karere ka Bugesera baheruka gukomereka, nyuma y’uko abo bikekwa ko ari abajura babagabyeho igitero cyasize banabibye ibikoresho birimo terefoni zigezweho. Byabereye mu midugudu ya Nyagatovu, Kayenzi, Rugarama I na Rwanza yo mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena. Abakekwaho kugira […]
Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
Umunyapolitiki Paul Rusesabagina yibasiye Perezida Paul Kagame ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma y’igihe gito afunguwe ku mbabazi ze. Ni mu butumwa bw’amashusho uyu mugabo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Rusesabagina wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba yarekuwe ku mbabazi […]
Paris: Abashinzwe umutekano 45,000 bari guhangana n’abigaragambya
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bufaransa yatangaje ko yitabajaje abashinzwe umutekano 45,000; mu rwego rwo guhangana n’abaturage b’i Paris bakajije imyigaragambyo. Ni imyigaragambyo ikomeye yadutse mu Bufaransa nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 17 y’amavuko warasiwe na Polisi mu gace ka Nanterre ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Gutwika amazu n’imodoka ndetse no gusahura inzu z’ubucuruzi biri mu bikomeje […]
Tshisekedi n’undi muperezida bagombaga kwitabira inama y’abarwanya Leta y’u Rwanda i Kinshasa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’undi mukuru w’Igihugu utaramenyekana, bari mu bashyitsi b’imena bagombaga kwitabira inama abarwanya Leta y’u Rwanda bagombaga guhuriramo i Kinshasa. Ni inama byari byitezwe ko iba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023, mbere yo gusubikwa ikimurirwa ku yindi tariki itaramenyekana. Abagombaga kuyitabira ni […]