Inama y’abarwanya Leta y’u Rwanda muri RDC yajemo kidobya

Inama abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo hirya no hino ku Isi bagombaga guhuriramo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gusubikwa. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa. Muri Gicurasi uyu mwaka abarwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira mu nama igomba kubera […]

Iby’urubanza rwa Prince Kid bikomeje kuba agatereranzamba

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kamena 2023, hasubitswe isomwa ry’urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid ahubwo hanzurwa ko hazaburanwa ku kimenyetso gishya kitari cyararegewe. Urukiko Rukuru rwagombaga gusoma icyemezo ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid. Kuri uyu wa Gatanu abanyarwanda n’itangazamakuru bari babukereye bageze […]

Tshisekedi yiyemeje guhangana na M23 ‘kugeza ku ntsinzi ya nyuma’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyemeje guhangana n’umutwe wa M23 kugeza ageze ku ntsinzi ya nyuma. Tshisekedi yabitangarije mu ijambo rijyanye n’isabukuru y’iminsi 63 RDC imaze ibonye ubwigenge yagejeje ku banye-Congo. RDC imaze igihe ihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23; igashinja u Rwanda kuba ari rwo ruwufasha. Tshisekedi mu ijambo […]

Ese bibaho ko umugore yacikwa n’inkari aho kurekura amavangingo mu gihe cy’imibonano?

Abantu benshi bibaza niba bishoboka ko umugore yarekura inkari ziva mu ruhago mu mwanya w’amavangingo cyangwa se bakibaza niba mu gihe hakorwa imibonano bijya bibaho ko ashaka kwihagarika akaba yahagarika icyo gikorwa. Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore ashobora gucikwa akarekura inkari mu gihe cy’imibonano ariko bikaba ari ikibazo cy’uburwayi aba akwiye kujya kwa muganga.Bitewe n’uko umugore […]

Intambara y’urudaca hagati ya Koffi Olomide na Koffi wa Brazzaville

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa intambara y’urudaca hagati y’umuhanzi Koffi Olomide n’undi munyarwenya uzwi nka Koffe de Brazzaville ashinjwa kwiyitirira uyu muhanzi. Amakuru akomeje kugera ku binyamakuru bitandukanye aravuga ko Olomide n’abavugizi be batanze ikirego kuri uyu wa Kane bashinza uyu munyarwenya kumwiyitirira akaba anamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’uyu muhanzi. Uyu munyarwenya umaze […]

N’Golo Kanté yamaze kugura ikipe y’umupira w’amaguru

N’Golo Kanté wari umukinnyi wo hagati muri Chelsea muri sezo(season) ishize y’Abongereza, byamaze kwemezwa ko yaba yamaze kugura ikipe yo mu kiciro cya gatatu mu Bubiligi.Uyu mukinnyi waguze ikipe yitwa Royal Excelsior Virton, kuri uyu wa Gatandatu nibwo aza guhererekanya ububasha na Flavio Becca wari usanzwe ari nyirayo nk’uko yabyemeje binyuze ku rubuga rw’iyi kipe. […]

Simon Tamale yahishuye uwamugiriye inama yo gusinyira Rayon Sports

Umunyezamu mushya wa Rayon Sports, Tamale Simon, yatangaje ko rutahizamu Joackiam Ojera ari we wamugiriye inama yo gusinyira Rayon Sports mbere y’uko ayerekezamo kuri uyu wa Kane. Tamale w’imyaka 28 aheruka gusinya amasezerano yo gukinira Rayon Sports umwaka umwe, nyuma yo gutandukana na Maroons FC y’iwabo muri Uganda yahoze akinira. Tamale uvuga ko afite impamyabumenyi […]

Abasirikare barenga 3,000 ba RDF basoje imyitozo idasanzwe yo kurwanira ku butaka

Abasirikare barenga 3,000 bo mu ngabo z’u Rwanda, ku wa Kane tariki ya 29 Kamena basoje imyitozo igenewe Ingabo zirwanira ku butaka. Ni imyitozo bari bamaze amezi atandatu bakorera mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Yitabiriye n’abasirikare b’ibyiciro bitandukanye barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga witabiriye […]

Rayon Sports yasinyishije uwari umunyamakuru wa Radio/TV1

Ngaboyicondo (Ngabo) Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV1, yerekeje muri Rayon Sports aho yatangiye inshingano nshya nk’umukozi ushinzwe itumanaho. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yamuhaye ikaze ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ngabo uzaba ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports [zirimo na YouTube yayo] yinjiranye muri Murera na Umurerwa Delphin uzaba ufite inshingano za gafotozi wayo. […]

Ibitaramo Innossb yagombaga gukorera i Goma byahagaritswe

fzy09m6akam-wfqeee.jpg

Umujyi wa Goma watangaje ko ibitaramo by’umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innossb byahagaritswe nyuma y’uko ngo umutekano w’aho yagombaga kubikorera utabungabunzwe. Ni ibitaramo byagombaga kuba taliki 30 Kamena ndetse na 1 Nyakanga 2023,ariko ubuyobozi bwa Goma bwaje kuvuga bitakibaye ahubwo ko bizasubukurwa mu minsi iri imbere ariko ntihatangazwa italiki bizakorerwaho. Innossb yamenye iby’aya makuru nyuma […]

Ese kwiyakana mu gihe cyo gutera akabariro bikorwa gute?

Kwiyakana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina , ni igikorwa usanga gikoreshwa mu rwego rwo kuboneza urubyaro gusa abahanga bavuga ko ubu buryo butizewe ugereranyije na bumwe mu bundi buryo bukoreshwa. Ku muntu wumvise ubu buryo ari bwo bwa mbere, Kwiyakana ni ukuvuga ngo umugabo iyo ari gutera akabariro akaba agiye kugera ku byishimo bye byanyuma(gusohora), ahita […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku mwanzuro w’urukiko uvuga ko rudatekanye byo kwakira abimukira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangaje ko yagize ikibazo ku mwanzuro w’urukiko rwo mu Bwongereza rwagaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abimukira. Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena ni bwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwaburijemo gahunda ya kiriya gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, nyuma yo kwanzura […]

Sunrise yatereye amaso muri Mukura izana umwe mu bakinnyi ngenderwaho

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Sunrise ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba bwamaze gusinyisha umukinnyi w’ Umugande Robert Mukoghotya wakiniraga Mukura VS yo mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho wakiniraga iyi kipe mbere y’uko abengukwa n’iyi n’umutoza Muhire Hassan uherutse gutangira imirimo ye muri Sunrise mu minsi micye ishize. Gusinyisha uyu mukinnyi […]

Niba wari wagize imibonano akamenyero ukaza kubihagarika izi itegure izi ngaruka

Biba byiza ko buri muntu wese agira umuntu akunda akanifuza ko barambana.Muri urwo rukundo umugabo n’umugore baba bemerewe gutera akabariro byeruye ariko kandi hari n’abagira amahitamo yo gukora imibonano mpuzabitsina batararushinga. Waba ukora imibonano warashinze urugo cyangwa ukayikora utararushinga ukaza kubihagarika hari ingaruka bigira arizo tugiye kurebera hamwe. Kugabanuka k’Ubushake bw’imibonano mpuzabitsina Birashoboka ko umugabo […]

Gen Sergei Suroviki yatawe muri yombi azira Wagner

General Sergei Suroviki wari Umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, yatawe muri yombi azira ukwigumura k’umutwe w’abacancuro wa Wagner. Surovikin uzwi ku kabyiniriro ka “General Armageddon”, ni umwe mu barwanye mu ntambara mu myaka yashize u Burusiya bwarwanye muri Chechnya na Syria. Perezida Vladimir Putin ni we wagiye amuzamura mu ntera. […]

Musenyeri Fulgence Muteba yasabye RDC kujya mu biganiro na M23

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Rubumbashi, Mgr Fulgence Muteba, asanga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane impande zombi zimaze igihe zifitanye. Uyu mushumba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Yagize ati: “Nemera ko nta bunararibonye mfite mu gukemura amakimbirane, […]

Umukobwa wasambanye na Davido yamuregeye umugore we

Umukobwa witwa Anita Brown yashyize ahagaragara ukuri kwavugwaga ko yatewe inda n’umuhanzi Davido nyuma yo guhurira i Dubai baza kuryamana nta gakingirizo. Mu rusobe rw’amafoto n’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga,Anita usanzwe ari rwiyemezamirimo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Davido kumutera inda ku munsi wa mbere bahuriyemo nyuma yo gusangira bakagirana ibihe byiza. […]

Nyobozi yose y’akarere ka Rutsiro yasheshwe

Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente, yasheshe Komite Nyobozi yose y’akarere ka Rutsiro hashyirwaho umuyobozi wako w’agateganyo. Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena, rivuga ko “hasheshwe inama njyanama y’akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.” Iri tangazo rikomeza rivuga ko Mulindwa Prospert […]

Perezida Ramkalawan abona P. Kagame mu Banyafurika b’ibihangange ku Isi

Perezida Wavel Ramkalawan wa Madagascar, yavuze imyato mugenzi Paul Kagame w’u Rwanda amugaragaza nk’urugero rw’isi yose rwerekana ko umugabane wa Afurika ufite ba Perezida b’ibihangange. Perezida Kagame ari i Victoria mu birwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi w’icyo gihugu. Imwe muri gahunda Umukuru w’Igihugu agomba kwitabira muri Seychelles ni ukwitabira […]

Manchester City yahariye Arsenal umukinnyi zari zihanganiye

Manchester City yamaze kuva mu rugamba rwo gusinyisha Declan Rice, iharira Arsenal bari bari bamuhanganiye. Man City yavuye mu rugamba rwo gusinyisha Rice usanzwe ari Kapiteni wa West Ham United, nyuma y’uko Arsenal yemeye kumutangaho miliyoni 100 z’ama-Pounds zigomba kwiyongeraho £ miliyoni 5 z’ama adds-on. Daily Mail yanditse ko Man City nta bushake ifite bwo […]

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 i Victoria (Amafoto)

20230628_104301_copy_1000x758.jpg

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Victoria mu murwa mukuru w’ibirwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki gihugu. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu waherekejwe na Madamu Jeannette Kagame yatumiwemo na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan. Perezida Ramkalawan wari kumwe na Madamu we, Linda Ramkalawan ni bo babakiriye bakigera i Victoria. Seychelles ni […]

Canada yanze kohereza abakinnyi bayo mu mikino ya La Francophonie i Kinshasa

Guverinoma ya Canada yafashe icyemezo cyo kutohereza i Kinshasa abakinnyi bagombaga guhagararira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa igomba kuhabera. Biteganyijwe ko iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 08 Kanama 2023. Canada yafashe icyemezo cyo kwanga kohereza muri Congo abakinnyi n’abahanzi bagombaga kuyihagararira muri iriya mikino ya La Francophonie, ku mpamvu z’umutekano. […]

Luanda: Kagame na Tshisekedi bashimwe, FDLR na M23 bongera kwihanangirizwa

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimwe kubera “umuhate wabo mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane” ari hagati y’u Rwanda na RDC. Abakuru b’ibihugu byombi bashimiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena, ubwo i Luanda muri Angola haberaga inama y’inyabune yigaga ku bibazo bya Congo. Ni […]

Ikiganiro kirambuye Lukashenko yagiranye n’umukuru wa Wagner mbere yo kumucubya

Perezida Aleksandr Lukashenko wa Belarus, yashyize hanze ibikubiye mu kiganiro yagiranye na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner mbere yo kumucubya. Lukashenko yabitangarije mu ijambo yavugiye mu muhango yari yahuriyemo na ba Jenerali bo mu ngabo za Belarus wabereye mu mujyi wa Minsk. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Prigozhin yari yarahiriye gusenya ubuyobozi bukuru […]

Gen James Kabarebe yaganiriye n’abagaba b’Ingabo za Mozambique

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, bagirana ibiganiro. Gen Kabarebe ari mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Ibiganiro bye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique byabereye mu mujyi wa Pemba. Ni ibiganiro byanitabiriwe […]

Cardi B yifatiye ku gahanga Offset uherutse kumushinja kumuca inyuma

Umuhanzikazi Cardi B yatangaje ko abantu bakwiye kwima amatwi Offset nyuma y’uko amashinje kumuca inyuma n’undi mugabo w’inshuti ye anamusaba guhagarika ibyo akomeje kumuvugaho. Kuri uyu wa Mbere nibwo Offset yasibye inyandiko yari yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, aho yagarukaga ku kuntu umuraperikazi Cardi B wari umugore we yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo.Icyo gihe […]

Nkore iki?Umusore wanteye inda inshuro eshanu yantegetse kuzikuramo anyitura kunta

Umukobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa yanditse agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko umugabo bakundanye amuteye inda ubugira gatanu ariko ngo akamwitura kumusiga. Yagize ati”Sindi butangaze amazina yanjye , gusa sindi umunyarwanda n’ubwo mpatuye kuko nkomoka muri kimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.” Ndi umukobwa w’imyaka 33 y’amavuko .Nakundanye n’umusore tukiga mu […]

Kunywa Divayi itukura bishobora kurwanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije

Divayi itukura ni kimwe mu binyobwa bikunda gukoreshwa haba mu misango y’ubukwe, mu birori ndetse no mu rugo.Umuntu ufata ikirahure cya Divayi itukura ngo aba afite amahirwe yo kugabanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije. Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine […]

Yevgeny Prigozhin washyuhije Putin umutwe ni muntu ki?

Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ishyamba si ryeru mu Burusiya, nyuma y’uko umwuka mubi wadutse hagati y’Igisirikare cy’iki gihugu na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner. Umwuka mubi ndetse n’ubwoba bwa Coup d’à‰tat byadutse mu Burusiya, nyuma y’uko Prigozhin yari amaze kurahirira gusenya inzego zose z’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burusiya. Ni nyuma yo kugishinja […]

Petrović wahoze atoza APR FC ayitegerejwemo

Umunya-Serbia, Ljubomir “Ljupko” Petrović wahoze atoza APR FC, ategerejwe i Kigali aho bivugwa ko agomba kongera gutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mukambwe w’imyaka 76 y’amavuko, azwiho cyane kuba yaratwaranye UEFA Champions league na Crvena zvezda/Red Star Belgrade y’iwabo. APR FC yayitoje muri 2015, ayigarukamo muri 2018 mbere y’uko batandukana nyuma y’igihe gito kubera uburwayi. […]

Juno Kizigenza yabuze ayo acira n’ayo amira ku byo Ariel Wayz yamushinje

juno_kizigen034f-aefe6-1-667x445.jpg

Nyuma y’uko hashize iminsi micye hagiye hagaragara amashusho Juno Kizigenza arikumwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bikaza kuvugwa ko aba bombi bashobora kuba basubiranye, uyu musore yatangaje ko kugaragara barikumwe ari nk’uko yamenyana n’undi muntu uwari wese. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabazwaga niba yarakundaga Ariel Wayz by’ukuri ariko akabyemera atazuyaje avuga ko byari bimeze neza […]

ANR yaba yitegura guta muri yombi inkoramutima za Kabila zirimo Ruberwa

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Urwego rushinzwe ubutasi muri iki gihugu rwaba hari abanyapolitiki ruteganya guta muri yombi. Abashobora gutabwa muri yombi harimo Azarias Ruberwa wahoze ari Minisitiri ushinzwe kwegereza ubutegetsi rubanda. Abandi barimo Lamazani Shadary watsinzwe na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018 cyo kimwe na Marie-Ange-Mushobekwa. […]

Akandi kamaro ko kurya Inanasi bitari ugukomeza amagufa gusa

Abantu benshi bazi ukuntu inanasi ari urubuto rwiza ruryoha kandi rukungahaye ku ntungamubiri z’ingenzi zifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu .Ku muntu wariye inanasi cyangwa akanywa umutobe wayo bishobora kumumara inyota ariko tutibagiwe ko hari n’undi mumaro mwinshi uboneka mu mubiri . Inanasi ishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye ,aho yakorwamo umutobe cyangwa ikaribwa yatunganyijwe […]

Musanze: RDF, UPDF, FDNB, KDF na TPDF basoje imyitozo bahuriyeho

Ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zasoje imyitozo ihuriweho zari zimaze iminsi bakorera mu karere ka Musanze. Iyi myitozo izwi nka Command Post Exercise (CPX) “USHIRIKIANO IMARA”, yari yanitabiriwe n’abapolisi ndetse n’abasivile. Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ubwo yasozaga iriya myitozo, yavuze ko iriya myitozo yashimangiye ko binyuze mu bufatanye no gushyigikirana, ibihugu […]

Urunturuntu hagati ya Chameleone na Eddy Kenzo

Umuhanzi Jose Chameleone ntarimo kuvuga rumwe na Eddy Kenzo bapfa ko atitabira inama y’ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda bigafatwa nk’aho aba ari agasuzuguro no kutiyumvamo bagenzi be. Ni ihuriro rya UNMF ribarizwamo abahanzi hafi ya bose bo muri Uganda aho ryatoye umuhanzi Eddy Kenzo nk’ukwiye kurihagararira mu buryo bwo kurengera inyungu zabo. Gusa ngo n’ubwo […]

Bidasubirwaho FC Barcelona yasinyishije Kapiteni wa Manchester City

Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko Umudage Ilkay Gà¼ndogan wari Kapiteni wa Manchester City nk’umukinnyi wayo mushya. Iyi kipe y’i Catalunya yemeje ko Ilkay Gà¼ndogan ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere. Uyu mugabo uzuzuza imyaka 33 y’amavuko, yerekeje muri FC Barcelona ku buntu. Release Clause ye ni miliyoni 400 z’ama-Euro. Gà¼ndogan asanzwe ari […]

Inshuti ya cyera ya Rihanna yagaragaye imukorakora

Umuhanzikazi Rihanna uri mu bitabiriye imurikamideli i Paris mu Bufaransa, yakoze ibisa n’agashya ubwo icyamamare Lebron James wahoze ari inshuti ye ya cyera yagaragaye amukorakora kunda nyuma y’igihe kinini batabonana. Uyu mugabo uri mu bafatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu mukino w’intioki wa Basket agikubita amaso uyu muhanzikazi niko kumuhobera n’ibinezaneza ari nako amukorakora […]

RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya umubyeyi yari agiye kubyaza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuforomo wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Mahama mu karere ka Kirehe, rukamukekaho gusambanya umubyeyi yari agiye kubyaza. RIB ivuga ko ku wa 24 Kamena uwahohotewe ubwo yari agiye kubyarira kuri kiriya kigo nderabuzima yagiye mu isuzumiro, gusa umuforomo w’imyaka 46 y’amavuko yahasanze bikarangira amusambanyije aho kumusuzuma. Icyo gihe ngo yahise […]

Nyampinga w’u Burundi wa 2023 yamenyekanye (Amafoto)

20230625_062124.jpg

Lellie Carelle Ndayizeye ni we waraye wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2023, asimbuye Kelly Ngaruko wari urimaranye umwaka. Ndayizeye wari uhagarariye intara ya Bubanza, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi ahigitse abakobwa 11 bari bahuriye mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi 2023. Ibirori byo kumushyikiriza ikamba byabereye mu mujyi wa Bujumbura, byitabirwa […]

Umutobe wavuye mu gisheke ushobora guhangana n,ubushyuhe buterwa n,imitezi

Igisheke cg igikaju bitewe n,uko ukita nta watinya kuvuga ko yaba umwana cyangwa umuntu mukuru iyo anyweye umutobe wacyo y,umva aryohewe. Uyu mutobe cyangwa amazi yacyo afite umumaro haba mu kurinda indwara cyangwa kumara inyota .Umutobe wavuye mu gisheke kimwe no kugihekenya bifasha mu guhangana n’ubushye uba wumva iyo urwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina […]

Bidatunguranye, Munyantwali Alphonse yatorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Munyantwali Alphonse wari umaze igihe gito ari Perezida wa Police FC, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Munyantwali wanabaye Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba, yatorewe mu nteko rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena. Uyu mugabo wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yatowe ku majwi […]

Nkore iki? Umukobwa twahuriye i Nairobi agiye kunsenyera

Umukunzi wa bwiza yanditse asaba abakunzi b,uru rubuga kumugira inama nyuma y,uko ahuriye n,umukobwa muri Kenya agashaka kumwigarurira kd asanzwe afite urugo. Yagize ati”Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku mpamvu z,umutekano wanjye.Ubusanzwe nibera i Nairobi ariko u undi uw,i Kigali. Nagiye muri Kenya 2012 ngiye gushaka ubuzima nk,abandi bose ariko ntibyakunda neza gusa ibyo nkayo birantunze […]

Perezida Putin yarahiriye guha isomo umukuru wa Wagner wigumuye

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye kuri uyu wa Gatandatu, yarahiriye ‘guhana’ umukuru w’abacanshuro ba Wagner nyuma yo kwigumura. Perezida Putin mu ijambo rye yagaragaje ko ibyakozwe na Yevgeny Prigozhin ari nko “gutera inkota igihugu mu mugongo.” Yavuze kandi ko ibyakozwe n’uriya muyobozi w’abacanshuro ba Wagner ari “ubugambanyi bwo […]

Haracyari ihurizo ku mushinga w,urugomero ku ruzi rwa Nile

Gusubukurwa ku mushinga w,urugomero ku ruzi rwa Nile wongeye kuburwa nyuma y,uko Igihugu cya Ethiopia kiwushyizemo imbaraga. Guvernoma ya Ethiopia yongeye kuzamura ingingo yo kubaka urugomero ku ruzi rwa Nile, yakunze guteza impaka hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudani Minisitiri w,intebe wa Ethiopia yatangaje ko muri uyu mushinga hazakenerwa nibura miliyali 4 na miliyoni 200 […]

Umukuru wa Wagner yarahiriye gutsinsura abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yatangaje ko azakora ibishoboka byose agasenya ubuyobozi bukuru by’igisirikare cy’u Burusiya. Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Klemlin [Perezidansi y’u Burusiya] imushinje “kwigumura akoresheje intwaro.” Umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n’amezi atandatu zihanganyemo n’iza Ukraine. Kuri ubu umwuka […]

Musonere ukekwaho kwica umugore we n’abana 3 yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Musonere Théogène wo mu karere ka Kayonza rwari rumaze igihe rushakisha kubera uruhare akekwaho kugira mu iyicwa ry’umugore we ndetse n’abana batatu. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko uriya mugabo yatawe muri yombi ejo ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023. Musonere yatawe muri yombi […]

Mangwende yafashije FAR Rabat kwegukana igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 15

Ikipe ya AS FAR ikinamo Umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yaraye yegukanye Igikombe cya shampiyona ya Maroc nyuma yo gutsinda bigoranye Ittihad Tanger ibitego 3-2. Hari mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona ya Maroc (Botola Pro 1) Mangwende na bagenzi be bari basuye iriya kipe kuri Grand Stade de Tanger. FAR Rabat yaherukaga Igikombe cya […]

Gen James Kabarebe yasuye ingabo za RDF i Cabo Delgado (Amafoto)

csm_1_8e99d544db.jpg

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. U Rwanda rufite muri iyi ntara abasirikare n’abapolisi barenga 2,000 bayoherejwemo mu butumwa bwo kugarura amahoro, nyuma y’igihe yarigaruriwe n’ibyihebe bya Al Shabaab. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje […]

Yakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira gukora ku kibuno cy’umugore utari uwe

Umugabo witwa Mathotho w’imyaka 55 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka 15 azira gukorakora umugore utari uwe nyuma yo guhengera ko umugabo we adahari. Amakuru avuga ko uyu mugabo yahengereye igicuku kinishye ajya mu rugo rw’umuturanyi we ariko akaba yari yacunze ko umugabo we adahari maze aboneza mucyumba aramukorakora. Bitewe n’uko ngo itara ryakaga mu cyumba , […]

APR FC yahawe abayobozi bashya barimo uwahoze ari SG wa FERWAFA

Ikipe ya APR FC yabonye abayobozi bashya, barimo Umuyobozi Mukuru ndetse n’Umuyobozi Mukuru wungirije. Uwagizwe Chairman w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni Lt Col Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC. Uyu musirikare yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko ari we ugomba gusimbura Lt Gen Mubarakh Muganga umaze igihe gito […]

Neymar ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1$ azira imyubakire

Umunya Bresil Neymar Junior De Santos ashobora gucibwa amande angana na miliyoni 1$ nyuma y’uko avuguruye urugo rwe nta burenganzira abiherewe n’ubuyobozi bwo muri ako gace. Ni amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Neymar yafatiwe ibyemejzo n’ubuyobozi bw’akarere afitemo inyubako aho ngo ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1 z’amadolari azira kubaka nta burenganzira no […]

Marizamunda yahagarariye P. Kagame mu gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za RENAMO

Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ari i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa RENAMO. Mbere yo kwitabira kiriya gikorwa, Minisitiri Marizamunda n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Minisiteri y’Ingabo za Mozambique. Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yashimiye […]

Aya makosa umukobwa akwiye kuyirinda iyo ari gukoresha SMS aganira n’umukunzi we

Mu rukundo cyo kimwe no mu buzima busanzwe hari igihe abantu bahitamo uburyo bwo gukoresha ubutumwa bugufi nk’itumanaho ariko iyo bigeze mu bakundanana hari ibyo umukobwa asabwa kwitondera. 1.Kwandikira umusore amagambo menshi Mu gihe mukobwa/gore urimo wohererezanya ubutumwa bugufi n’uwo mukundana irende kwandika amagambo menshi cyane kuburyo uwo uyoherereje ashobora kubwinubira ahubwo ikiza n’ukugabanya ukagendera […]

Rayon Sports yasinyishije myugariro wasezerewe na Kiyovu Sports

Myugariro Serumogo Ally Omar wari umaze imyaka itanu muri Kiyovu Sports, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na yo. Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yasinye amasezerano yo gukinira Murera mu myaka ibiri iri imbere. Ku mugoroba wo ku wa Kane Kiyovu Sports yari yatangaje ko yatandukanye na Serumogo wari usanzwe ari […]

Clever J aravumira ku gahera abo mu muryango wa Chameleon wamutereranye

Umuhanzi Clever J yifatiye ku gahanga abo mu muryango wa Jose Chameleon abashinja kumutererana mu buzima akomeje kubamo avuga ko batigeze bamushaka nk’umuryango ngo bamube hafi.Uyu mugabo ubusanzwe witwa Gerald Muwonge yabivuze asa n’usubiza abo mu muryango wa Mayanja bavuga ko atakabaye yitabira ibitaramo by’abandi bahanzi asize iby’abo mu muryango. Ni nyuma y’uko Clever J […]

Pasiteri Niyonshuti Théogène yapfuye

Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye cyane nka ‘Inzahuke’, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Inkuru y’urupfu rw’uyu muvugabutumwa wari ukunzwe n’abatari bake yatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye. Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda nyakwigendera yasengeragamo, Rev. Past Ndayizeye Isaà¯e, ari mu bemeje urupfu rwe. Yabwiye Imvaho Nshya ko “N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye […]

U Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri raporo ishinja ba Jenerali ba RDF gufasha M23

Guverinoma y’u Rwanda yanenze raporo impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gusohora zishinja Ingabo zarwo guha ubufasha inyeshyamba za M23, igaragaza ko ibogamye. Ku wa 13 Kamena ni bwo iyi raporo yasohotse. Ni raporo igaruka ku ngingo zitandukanye zerekeye umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Aha muri Congo Kinshasa by’umwihariko […]

Abajejetafaranga Elon Musk na Zuckerberg mu myiteguro yo guhondagurana

Ku mbuga nkoranyambaga nta kindi gikomeje kuvugwa uretse amakuru yakomeje gucaracara ko abaherwe babiri aribo Elon Musk na Mark Zuckerberg ngo baba biteguye kwesurana imbere ya Camera. Umwanditsi kuri Yahoo.com yanditse ko aba bombi bamaze kwemeranywa ko baziyereka abakunzi babo mu mirwanire nyuma y’uko banakomeje kwigarurira isi mu byerekeye ikoranabuhanga. Ku babonye umukinnyi w’iteramakofe Pacquiao […]

Impanuro za Messi kuri Mbappé mbere y’uko ava muri PSG

Umunya-Argentine Lionel Messi yahaye impanuro Kylian Mbappé, mbere y’uko atandukana na Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami. Muri uku kwezi ni bwo Messi yatandukanye na PSG yari amaze imyaka ibiri akinira, mbere yo kwerekeza muri iriya kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Messi mbere yo kuva muri iriya kipe y’i Paris, amakuru avuga […]