Goma: Imiryango y’abishwe n’impanuka y’ubwato yemerewe kwishyingurira abayo
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Ukwakira 2024, habonetse ubwumvikane hagati y’abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo n’imiryango y’abazize irohama ry’ubwato bwa MV Merdi, yabaye ku itariki ya 3 Ukwakira hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu. Iyi miryango, yasabaga Guverinoma uruhushya rwo guhabwa imirambo y’ababo bakitegurira imihango yo gushyingura mu cyubahiro aho bavuka, yari yateguye imyigaragambyo yo […]
Amerika yafatiye ibihano umuvandimwe wa Gen Dagalo uyobora RSF

Muri Sudani, Algoney Hamdane Daglo, murumuna wa Gen. Mohamed Hamdane Dagalo, Umuyobozi wa Rapid Support Forces, yafatiwe ibihano n’Abanyamerika. Ishami rishinzwe imari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku itariki ya 8 Ukwakira 2024, ryasobanuye uruhare rwe mu kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bigenewe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), […]
Abaturanye na Stade Amahoro basabye kwihanganirwa umwaka mu gihe bahawe amezi 2
Abafite imitungo hafi ya Stade Amahoro basabye kwihanganirwa igihe cy’umwaka umwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali (COK) ubategetse gutanga ibishushanyo mbonera by’uko bazavurura inzu zabomu gihe cy’amezi abiri hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi. Amabwiriza y’Umujyi, yatanzwe mu ibaruwa yemewe, arasaba ba abafite ubutaka hariya hantu gutangira ibikorwa by’ubwubatsi bitarenze ukwezi babonye ibyangombwa. Kutubahiriza ibi, ibaruwa iburira […]
RDC: Hatangiye urubanza rw’abapolisi barashe ku banyeshuri bari mu myigaragambyo
Ku mabwiriza ya Guverineri w’Intara ya Kongo Central, Grace Nkuanga Masuangi Bilolo, ku wa Kabiri, itariki ya 8 Ukwakira 2024, mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Matadi hafunguwe urubanza rw’abapolisi babiri barashe amasasu ya nyayo ku banyeshuri bari mu myigaragambyo gusubukura amasomo mu Mujyi wa Matadi Ku wa Mbere, itariki 7 Ukwakira . Kuri ubu aba […]
Sudani: Igisirikare cya Misiri kirashinjwa kurasa ku Ngabo za RSF
Umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Ukwakira, yashinje igihugu cya Misiri kuba cyaragize uruhare mu bitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe uhanganye n’igisirikare cya Sudani. Gen. Dagalo yanashinje Misiri gutanga imyitozo ya gisirikare no guha indege za drone abasilikare ba Sudani mu gihe […]
Perezida Macron arahura n’Abasirikare ba Ukraine bari gutorezwa mu Bufaransa
U Bufaransa bwatangaje bwa mbere ko buzafasha gutoza Abasirikare ba Ukraine mu Kwakira 2022, kandi gahunda yo gushyira batayo yose ku rundi rwego ubu iragenda neza. Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aza gusura inkambi ya gisirikare mu burasirazuba bw’u Bufaransa aho aza guhura n’abasirikare ba Ukraine barimo gutozwa n’Ingabo […]
Perezida Kagame yagaragaje impamvu zo gushyigikira inganda nto n’iziciriritse

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika ashimangira ko hakwiye gushyigikirwa inganda nto n’iziciriritse. Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abantu basaga 1200 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika iteraniye muri Kigali Convention Centre. Mu […]
Abatwara ibinyabiziga bishora mu cyaha cya ruswa bongeye kuburirwa
Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya icyaha cya ruswa cyane cyane mu bashoferi n’abamotari bagaragara mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bakagerageza gutanga ruswa bashaka kutayahanirwa. Kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu 9; barimo abashoferi n’abamotari, bose bafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye […]
USA: Hafashwe umuntu wateguraga igitero ku munsi w’amatora
Minisiteri y’ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukwakira 2024, yatangaje ko umunyagihugu wa Afghanistan yafatiwe muri Leta ya Oklahoma akekwaho gutegura igitero ku munsi w’amatora. Nk’uko bivugwa mu nyandiko y’ibirego, uyu musore w’imyaka 27 yateguye gutanga “inkunga y’ibikoresho” ku mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) maze abona imbunda […]
Paris: Gen Lafourcarde na Joseph Matata bumviswe mu bashinjura Onana

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Ukwakira 2024, mu rubanza rw’umwanditsi w’ibitabo, Charles Onana, ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, humviswe abatangabuhamya ba mbere barimo Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari umusirikare w’u Bufaransa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Johan Swinnen, wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, na Joseph Matata wahoze ayobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda […]
Cameroun: Guverinoma irizeza ko Perezida Biya ameze neza mu gihe akomeje kutagaragara
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukwakira 2024, Guverinoma yatangaje ko Perezida wa Cameroun, umukambwe Paul Biya, w’imyaka 91, afite ubuzima bwiza, bitandukanye n’ibikomeje guhwihwiswa . Biya ntiyigeze agaragara mu ruhame kuva yitabira inama yahuje u Bushinwa na Afurika i Beijing mu ntangiriro za Nzeri. Kuba ataragaragaye nk’uko byari biteganijwe mu nama yabereye mu Bufaransa […]
Sudani: Inyeshyamba za RSF zatangiye kuvanwa mu bice bimwe bya Khartoum zafashe
Ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zatangiye kuva mu Karere ka Nile y’Iburasirazuba (East Nile) ko muri Leta ya Khartoum mu gihe Igisirikare cya Sudani cyagabye igitero cya mbere gikomeye ku butaka kugira ngo kigarurire umurwa mukuru, Khartoum. Bivugwa ko impande zombi zirimo gukusanya ingabo muri Khartoum y’Amajyaruguru, zitegereje intambara ikomeye yo kugenzura ako […]
Lubero: Abavanwe mu byabo mu bice bigenzurwa na M23 bakomeje gutaha ku bwinshi
Ku Cyumweru, itariki ya 6 Ukwakira, Perezida w’imiryango itegamiye kuri leta i Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko abavanwe mu byabo benshi bari barahunze imijyi imwe n’imwe yo mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero nyuma yo gutera imbere kwa M23 no gufata ibice byinshi. Nk’uko uyu abitangaza, ngo imibereho mibi y’ahantu bacumbikiwe yatumye […]
Amerika igiye gutanga undi muburo ku bakora ingendo mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2024, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) kizatanga icyiciro cya kabiri cy’umuburo wo gukora ingendo mu Rwanda, gisaba abantu kwirinda ingendo zidakenewe kubera icyorezo cya Marburg gikomeje kuhagaragara. Ishami rishinzwe serivisi z’umubuvi ryatangaje ko CDC izatangira gupima abagenzi […]
Paris: Hatangiye urubanza rwa Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2024 rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umwanditsi w’Umunyakameruni ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Charles Onana areganwa Umufaransa, Damien Sirieix, uyobora inzu y’ibitabo ya Artilleur yamufashije gusohora ibitabo. Uyu mwanditsi ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba […]
Komite ya Nobel yahembye abavumbuye uturemangingo duto cyane twitwa microRNA
Igihembwe cy’ibihembo Nobel 2024 cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 07 Ukwakira 2024, gihereye ku gihembo cy’ubuvuzi. Cyahawe Abanyamerika babiri Victor Ambros na Gary Ruvkun. Victor Ambros (w’imyaka hafi 71 y’amavuko) ni mwarimu n’umushakashatsi mu ishuri rikuru ry’ubuganga rya Kaminuza ya Massachusetts, mu mujyi wa Worcester muri Leta ya Massaschusetts. Naho Gary Ruvkun (w’imyaka […]
Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe gucururizwa mu Rwanda kimwe n’ibindi byaha byambukiranya umupaka . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, bashaka no kurwanya abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano. Yagize […]
RDC: Umuyobozi wa Congo Airways n’umwungirije bahagaritswe ku mirimo yabo
Umuyobozi mukuru n’Umuyobozi wungirije wa Congo Airways, kompanyi y’igihugu y’indege ya DRC, ku wa Gatanu, itariki 05 Ukwakira 2024, bahagaritswe ku mirimo yabo, mu gihe iyi sosiyete imaze amezi menshi ihura n’ibibazo bikomeye. Hagaragajwe ibirego byo gucunga nabi imari no kutubahiriza imyanzuro y’inama . Congo Airways yashinzwe mu 2014, ubu iri mu bihe bikomeye. Mu […]
Somalia: Abarwanyi 100 ba al-Shabaab bishwe abandi barakomereka
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 05 Ukwakira 2024, Minisitiri w’ingabo wa Somalia yavuze ko abaterabwoba barenga 100 ba al-Shabaab bishwe abandi benshi barakomereka ubwo Ingabo za Leta ya Somalia (SNA) zishyigikiwe n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashinzwe umutekano zagabaga ibitero kuri uyu mutwe mu Ntara ya Galgadud rwagati. Umutwe w’iterabwoba wibasiwe mu bice bya Bida Isse […]
Ingabo za RDF muri Bria zahawe imidari y’Umuryango w’Abibumbye kubw’ibikorwa byazo muri CAR

Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa muri RwaBG VI ( Rwanda Battle Group VI) hamwe n’abaganga bo muri RWAMED IX Level 2+ Hospital muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) bahawe imidari y’Umuryango w’Abibumbye kubera ubwitange bagize mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Uyu muhango wabereye mu mpera ziki Cyumweru mu kigo cya Bria Base, muri […]
Nduhungirehe aravuga ko Congo yanze gusinya amasezerano yo koroshya amakimbirane na M23
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ku wa Gatandatu ko mugenzi we wa Congo yanze gushyira umukono ku masezerano yemeranijweho yo gufasha gukemura amakimbirane n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakuye mu byabo abaturage barenga miliyoni 1.7 . Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Congo mu burasirazuba bw’igihugu […]
Macron yasabye guhagarika guha Israel intwaro zo gukoresha muri Gaza
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko guhagarika guha intwaro Israel zo gukoresha muri Gaza . Yanenze kandi icyemezo cya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu cyo kugaba igitero ku butaka muri Libani, avuga ko kwirinda ko ibintu bifata intera byari “ibya mbere.” Yongeyeho ati: “Libani ntishobora guhinduka Gaza nshya.” Perezida w’u Bufaransa yongeye gushimangira […]
Wagner iravuga ko umurwanyi wayo wafashwe n’Abatouareg muri Mali yishwe
Abagize umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya, Wagner, bemeje ko umwe mu barwanyi bawo wafatiwe muri Mali atakiriho. Ibi byagaragariye ku wa Gatanu mu butumwa bagejeje ku muryango w’uwo murwanyi, nk’uko ubutumwa bugufi bwabonywe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bubigaragaza. Ibi biravuguruza amakuru yatanzwe n’umutwe w’inyeshyamba z’AbaTuareg wari umufite. Alexander Efremov, yari umwe mu mfungwa ebyiri z’Abarusiya zafashwe ari […]
Burundi: Iperereza ryashimuse uwahoze ari impunzi watashye avuye mu Rwanda
Uwitwa Karangwa, uri mu myaka 40, akomeje kubura kuva ku itariki ya 20 Nzeri 2024 nyuma yo gushimutirwa iwe mu gace ka Kijumbura muri Komini Giteranyi mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi . Bivugwa ko Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) zamushimuse, zamushyikirije uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (SNR) muri iyo ntara. Uyu muntu […]
Kim Jong Un arakangisha Koreya y’Epfo intwaro za kirimbuzi
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong un, yavuze ko Korea y’Epfo nigerageza kubangamira ubusugire bwayo izatanga igisubizo cya kirimbuzi. Mbere yaho, Seoul yari yaburiye ko gukoresha intwaro za kirimbuzi ari “iherezo ry’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru .” Kuri uyu wa Gatanu, itari, 04 Ukwakira 2024, igitangazamakuru cya leta, KCNA, cyatangaje ko umuyobozi wa Koreya […]
U Bwongereza bwahaye Mauritius Ibirwa bya Chagos ariko buhagumisha ibirindiro
Ku wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, u Bwongereza bwavuze ko buzaha Igihugu cya Mauritius Ibirwa bya Chagos mu masezerano bwavuze ko atanga ejo hazaza h’u Bwongereza na Amerika. Ni ibirindiro bya gisirikare bya Diego Garcia, kandi ashobora no kubera inzira yo gutaha abantu bavanwe mu byabo mu myaka yashize nk’uko tubikesha Reuters . Perezida […]
Umuyobozi mushya wa NATO, Mark Rutte, yasuye Ukraine
Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Ukwakira 2024, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, nyuma y’iminsi ibiri atangiye imirimo ye nk’Umunyamabanga Mukuru wa NATO . Rutte yahuye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ubwo impanda integuza ibitero by’indege yumvikanaga muri uyu mujyi, asezeranya “gusobanurira neza” indorerezi […]
Goma: Ubwato bwavaga i Minova bwerekezaga i Kituku bwarohamye mu Kivu
Ubwato bwa MV Merdi, butwaye abantu benshi, bwarohamye kuri uyu wa Kane, Itariki ya 3 Ukwakira 2024 mu mazi y’ikiyaga cya Kivu. Amakuru atandukanye aravuga ko ubwato bwavaga i Minova bwerekezaga i Kituku (Goma) ubwo bwarohamaga i Nzulo, nyuma ya Bulengo. RDC, Goma: A ferry capsizes with so many people on board Mana tabara hagire […]
Abagaba b’ingabo ba SADC bwa mbere bahuriye i Goma
Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango w’iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye, kuwa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira 2024, ku nshuro yabo ya mbere i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru aho ingabo zabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Basuzumye imikorere y’ubutumwa bwabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma […]
U Rwanda rugiye gutangira kugerageza urukingo rwa Marburg
Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutangira kugerageza urukingo n’ubuvuzi bwo kuvura icyorezo cya Marburg. Iki cyorezo cyemejwe bwa mbere mu gihugu mu mpera za Nzeri 2024, kimaze guhitana abantu 11 kugeza ubu, mu gihe 36 ari bo […]
Umunyeshuri waturutse mu Rwanda yaba yagejeje Marburg mu Budage
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Ukwakira 2024, ikinyamakuru Bild cyatangaje ko abayobozi b’u Budage barimo gukora iperereza ku bimenyetso by’abagenzi babiri bari muri gari ya moshi, umwe muri bo akaba ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi wari wahageze mu ndege avuye mu Rwanda aho yahuriye n’umurwayi waje gusangwamo virusi ya Marburg . Bivugwa ko uyu mugabo […]
Djibouti: Abimukira 45 bapfuye nyuma yo guhatirwa kuva mu bwato butaragera ku nkombe
Abimukira byibuze bagera kuri 45 bapfuye abandi basaga 100 baburirwa irengero kuri uyu wa Kabiri ushize itariki 01 Ukwakira 2024 mu Nyanja Itukura . Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira, OIM, ryatangaje ko abatabazi barimo gushakisha abimukira barenga 100 ku nkombe za Djibouti, nyuma y’uko abatwara abantu mu buryo bwa magendu, babategetse gusimbukira mu nyanja. OIM […]
Rwamagana: Batanu bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage hafashwe abagabo batatu n’abagore babiri, bari batekeye kanyanga mu gishanga cya Rugende . Bafatiwe mu mudugudu wa Gituza, akagari ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu, bafite litiro 40 z’iyo Kanyanga bari bamaze kwarura n’amajerekani 10 ya melase bifashishaga bayikora, Mu rucyerera rwo […]
U Burusiya bwigaruriye Umujyi wa Vuhledar mu burasirazuba bwa Ukraine
Igisirikare cy’u Burusiya cyigaruriye Umujyi wose wa Vuhledar w’imisozi miremire mu burasirazuba bwa Ukraine. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 2 Ukwakira 2024, Igisirikare cya Ukraine cyemeje ko kirimo kuvana ingabo mu mujyi ufite umwanya w’ingenzi mu Karere ka Donetsk, mu rwego rwo kurinda “abasirikare n’ibikoresho”. Bitewe n’ibikorwa by’umwanzi, havutse impungenge z’uko uyu mujyi wagotwa nk’uko […]
Nigeria: Byibuze abantu 150 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Ukwakira 2024, abayobozi bavuze ko byibuze abantu 150 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato burohamye mu burengerazuba bwa Nigeria. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Leta ya Nigeria, Abdullahi Baba, yatangaje ko ibi byabereye ku wa Kabiri mu Karere ka Mokwa mu gihugu cya Nigeria nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya […]
Kenya: Visi Perezida arashinjwa ivanguramoko no gushyigikira imyigaragambyo irwanya leta
Muri Kenya, icyifuzo cyo kweguza Visi-Perezida Rigathi Gachagua hemejwe ko cyakiriwe ku munsi w’ejo, ku wa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Iki cyifuzo cyashyizweho umukono n’abadepite 291, hejuru ya bibiri bya gatatu bisabwa, kirerekana ibirego cumi na kimwe. Abadepite bashinja visi-perezida kuba yararenze ku Itegeko Nshinga, amategeko ya Kenya ndetse […]
RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe arishyuza Leta asanga miliyari 2 Frw

Mu ibaruwa yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira, Depite Augustin Matata Ponyo Mapon yasabye ko Minisitiri w’intebe, Judith Suminwa yamusabira minisiteri y’imari kumwishyura miliyoni 1.9 z’amadolari yamuhezemo . Matata Ponyo avuga ko yakoreye ubushakashatsi ibiro bye (bya Minisitiri w’Intebe), ariko amafaranga yahagaritswe na minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi. Abinyujije kuri X […]
Mozambique: Maj. Gen. Ruvusha yijeje ko bagiye gukomeza kotsa igitutu abaterabwoba

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 01 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda muri Mozambique (RSF) Maj Gen Emmy K Ruvusha yitabiriye inama ya 11 yo guhuza ibikorwa yabereye mu mujyi wa Pemba, yitabiriwe n’intumwa z’Ingabo za Mozambique ndetse n’intumwa z’Ingabo za Tanzaniya. Maj. Gen. Ruvusha yijeje abitabiriye iyi nama ko Ingabo z’u Rwanda […]
Amerika: Abazavamo visi perezida nabo bahuriye mu kiganirompaka
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida b’amashyaka abiri ya mbere akomeye, Umurepubulikani JD Vance n’Umudemokarate Tim Walz, bashoje ikiganiro-mpaka cyamaze isaha n’igice kuri televiziyo CBS kuri uyu wa Kabiri, itariki 1 Ukwakira . Abanyamakuru bayoboye ikiganiro babajije abakandida bombi niba bashyigikiye ko Israel irasa Irani nyuma gato y’uko irashe muri […]
U Budage: Hafashwe ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa wakoraga ku kibuga cy’indege
Umuturage w’u Bushinwa yafatiwe i Leipzig, mu Budage, aho yakoraga ku kibuga cy’indege ashinjwa guha amakuru ajyanye no gutwara ibikoresho bya gisirikare undi ukekwaho kuba umukozi w’ubutasi. Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Ukwakira 2024, umugore w’Umushinwakazi yatawe muri yombi akekwaho kuba intasi y’inzego z’ubutasi z’u Bushinwa. Ubushinjacyaha bwatangaje ko […]
Thailand: Byibuze abana 22 bapfiriye mu mpanuka ya bus y’abanyeshuri
Bus yari itwaye abana benshi bo mu ishuri ribanza yakoze impanuka ifatwa n’inkongi y’umuriro hanze y’umurwa mukuru wa Thailand, Bangkok, kuri uyu wa Kabiri, itariki 1 Ukwakira 2024. Minisitiri w’ubwikorezi mu gihugu avuga ko abana 16 n’abarimu batatu barokotse, ariko abanyeshuri 22 n’abarimu batatu kugeza ubu birakekwa ko bapfuye. Minisitiri w’Intebe wa Thailand yavuze ko […]
Paris: Hatangiye urubanza rwa Rwamucyo byitezwe ko rutazoroha na gato
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Ukwakira 2024, uwahoze ari umuganga, Eugene Rwamucyo, ufite imyaka 65, yitabye urukiko mu Bufaransa aho akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni urubanza biteganyijwe ko rutazoroha na gato kubera abanyamategeko bunganira uyu mugabo, barimo uwunganiye Kabuga Felicien ndetse n’umunyamategeko wunganira Agatha Kanziga, mu gihe mu […]
Brigade idasanzwe ya MONUSCO (FIB) ubu ifite komanda mushya

Mu gihe hasigaye amezi make ngo Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) buhagarike ibikorwa, Brigade idasanzwe ishinzwe gutabara (FIB) yabonye umuyobozi mushya, Gen. Richard Chagonapanja wo muri Malawi. Ubutumwa bwa MONUSCO bumaze igihe kirekire kugeza ubu bwamaze kuva mu birindiro bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu rwego rw’ibyiciro […]
Kenya: Ishyamba si ryeru hagati ya perezida na visi perezida we ushobora kweguzwa
Abadepite bo muri Kenya barateganya gutangiza inzira zo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, bamushinja ko yangije guverinoma, nk’uko abayobozi benshi mu nteko ishinga amategeko babitangaje, ibyo bikaba bigaragaza umwuka ushobora kuba utari mwiza hagati ya Perezida William Ruto n’umwungirije. Iki cyemezo gishobora kongera ibibazo bya guverinoma nyuma y’amezi menshi y’imyigaragambyo yatewe n’umushinga w’itegeko ry’imari n’imisoro […]
Imvura ikabije yahitanye abantu 37 mu majyaruguru ya Ethiopia
Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 37 bapfuye bazize imvura nyinshi ikomeje kugwa mu majyaruguru ya Ethiopia, aho inkangu n’umwuzure byibasiye ako karere. Nk’uko byatangajwe na Mihiret Melaku ukuriye ibiro bishinzwe gukumira ibiza n’umutekano ibiribwa waganiriye na radio yo muri ako gace, amatungo agera kuri 731 yatwawe n’umwuzure muri zone ya Wagkhmra […]
Israel irashaka gutera Liban byeruye, Hezbollah nayo ‘yiteguye’ gutera ku butaka
Umuyobozi wungirije wa Hezbollah avuga ko biteguye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel, mu gihe Israel ikomeje ibitero by’indege muri Libani initegura intambara yeruye kuri iki gihugu . Mu ijambo rya mbere ry’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kuva Israel yica umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, Naim Qassem avuga ko intambara “ishobora kuba ndende”. Muri […]
Korea: Umwe mu bagize itsinda BTS yaciwe asanga miliyoni 14 Frw kubera ubusinzi
Kuri uyu wa Mbere, urukiko rw’akarere ka Seoul y’iburengerazuba rwaciye umuhanzi w’injyana ya K-pop ubarizwa mu itsinda rya BTS uzwi ku izina rya Suga miliyoni 15 z’Ama-Won ($ 11,000, € 10,200) kubera gutwara ikinyabiziga cy’amashanyarazi yasinze . Polisi yasanze uyu musore w’imyaka 31 aryamye hasi iruhande rwa scooter ye yasinze mu ijoro ryo ku itariki […]
Tunisia: Abimukira 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato abandi baburirwa irengero
Nibura abantu 12 bapfuye, barimo impinja eshatu, abandi 10 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwabo burohamye kuri uyu wa Mbere . Ibi byabereye ku nkombe z’amazi ya Tunisia i Djerba ubwo bashakaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza i Burayi, nk’uko umuyobozi n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu babitangarije Reuters. Uyu muyobozi yavuze ko abashinzwe umutekano ku […]
Uganda: Umugore yishwe ubwo yari muri siporo yo mu gitondo
Polisi ya Uganda yamenye neza umugore wish we mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo yari ari muri siporo yo kwiruka cyangwa jogging . Ku mugoroba wo ku Cyumweru, umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangarije ChimpReports ati: “Nyakwigendera ni Agnes Nantongo, wari manager wa African Oil Petrol Station.” Onyango yavuze ko ibi […]
Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero no muri Yemen
Igisirikare cya Israel kivuga ko cyagabye ibitero byinshi byo mu kirere ku birindiro by’inyeshyamba z’Aba-Houthi muri Yemen, ibikomeje kongera amakimbirane yagutse mu karere nyuma y’ibitero bya Israel byibasiye Gaza na Liban . Kuri iki Cyumweru, igisirikare cyatangaje ko indege nyinshi zirimo indege z’indwanyi, zagabye igitero ku rugomero rw’amashanyarazi n’inyubako zo ku byambu bya Ras Isa […]
Umugabo wo muri Kenya arasaba ubutabera kwemerera Abakirisitu gushaka umugore urenze umwe
Muri Kenya, umugabo yatanze ubusabe mu rukiko ku itariki ya 26 Nzeri asaba ko abakristu bemererwa gushaka abagore benshi. Bonface Koimburi Ndura w’imyaka 78 y’amavuko arasaba ko hahindurwa amategeko agenga ishyingirwa. Itegeko ryemera gushaka abagore barenze umwe ryemejwe mu 2014 muri Kenya. Ibi byemerewe ariko abagishyingiranwa mu buryo bwa gakondo n’Abayisilamu ariko ntibireba Abalayiki, Abahindu […]
Umugore yicishije umugabo we umuhini amuziza igitoki
Umugabo witwa Vincent Ntirampeba wo mu gihugu cy’u Burundi yapfuye nyuma yo gukubitwa n’umugore we umuhini amuziza igitoki. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Nzeri, mu Mudugudu wa Gahise wo muri Komini Butanganzwa, mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’igihugu. Umuyobozi w’ibanze wemeje aya amakuru yasabye abaturage kubana neza no kutihanira mu gihe habaye […]
Diyosezi ya Butare izimika Umwepiskopi wayo mushya mu kwezi gutaha
Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko ku itariki ya 05 Ukwakira 2024, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watorewe kumusimbura azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi. Musenyeri Rukamba yabitangaje kuwa Gatatu mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yiga ku komora ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye, yateguwe […]
Israel iravuga ko yishe undi muyobozi wa Hezbollah mu nkengero za Beirut
Israel iravuga ko yishe undi muyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah, ufatwa nk’uw’iterabwoba n’ibihugu bitandukanye, mu gitero cy’indege mu nkengero za Beirut. Igisirikare cyavuze ko Nabil Kaouk, umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya Hezbollah, yiciwe mu gitero cy’indege ku wa Gatandatu. Nta bisobanuro byatanzwe na Hezbollah nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Muri ibi byumweru bishize, […]
Mushikiwabo arasaba abo bireba gukemura ikibazo cya Liban kitarafata akarere
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, ahangayikishijwe cyane n’ibikomeje kubera mu gihugu cya Liban kandi ababajwe n’impfu z’inzirakarengane zikomeje gupfa muri iki gihugu. Nk’uko umuhagarariye yabyibukije mu nama iheruka y’Akanama gahoraho ka La Francophonie, Libani ni inkingi ya La Francophonie muri kano karere k’Isi (Mu Burasirazuba bwo Hagati). Ni muri urwo rwego, […]
Afurika y’Epfo: Abantu 17 biciwe mu bwicanyi bwakozwe mu ngo ebyiri
Abantu 17 bishwe barasiwe mu ngo ebyiri mu mudugudu wo mu Ntara ya Cape y’Iburasirazuba mu gihugu cya Afurika y’Epfo abapolisi bakaba bavuga ko ku wa Gatandatu batangiye guhiga abakekwaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi. Afurika y’Epfo ifite imwe mu mibare iri hejuru cyane y’ubwicanyi ku Isi, aho buri mwaka ubwicanyi bugera ku 20.000 bwandikwa ku […]
RDC: Col Mikombe ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwo kuwa 30/08/2023 i Goma arasabirwa urwo gupfa
Umushinjacyaha wa Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Gatanu yasabiye igihano cy’urupfu Colonel Kalamba Mikombe Mike, umuyobozi wa brigade y’ingabo zishinzwe kuri perezida, ndetse n’igifungo cy’imyaka icumi ku bandi batatu bareganwa, Mbaya-Mbaya, Muati Musembwa na Amita Daniel , bose bakurikiranyweho ubwicanyi, gushaka kwica no kwangiza intwaro zagenewe ingabo. Muri uru rubanza rwibanze ku […]
Mali yashinje Algeria gucumbikira ibyihebe biyizengereje
I New York, ahabereye inama ya 79 isanzwe y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Colonel Abdoulaye MaĂŻga, umunyamabanga wa Leta, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza ubuyobozi abaturage, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, yikomye Algeria. Uhagarariye Mali yashinje abadipolomate ba Algeria gucumbikira abaterabwoba. Ati: “Turabona kwivanga gukomeye mu bibazo by’imbere muri Mali. Kuva Amasezerano ya Algeria yarangira […]
Ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bwarohamye bukiri kubakwa
Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Amerika kuri uyu wa Kane batangarije Associated Press na Reuters ko ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bushya bukoresha ingufu za nikereyeli bwarohamye bukiri kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka . Amashusho ya satelite yerekana ko ubu bwato bugendera munsi y’amazi buzwi nka submarine bushobora kuba bwararohamye hagati ya Gicurasi na Kamena nk’abayobozi […]
Arusha: U Rwanda rwasabye urukiko (EACJ) gutera utwatsi ibirego bya RDC

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ubutabera ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatangiye kumva ibyifuzo biva mu rubanza rwatanzwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irega Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru. DRC irashinja u Rwanda ibikorwa by’ubushotoranyi bivogera ubusugire bwayo , ubusugire bw’intara zayo Kandi ngo bigahungabanya umudendezo muri […]