U Bubiligi bwahagaritse gusaba u Rwanda kwemera ambasaderi wabwo mushya
U Bubiligi bwafashe icyemezo cyo kureka ubusabe bwabwo bwo kwemererwa n’u Rwanda Ambasaderi mushya wabwo i Kigali, kubera ko abayobozi b’u Rwanda batabahaye igisubizo . Umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Kigali na Bruxelles ukomeje kwangirika nyuma y’aho Ambasaderi w’u Bubiligi ucyuye igihe, Bert Vermessen, atagisimbuwe kuri ubu, kubera ko igihugu cye cyaretse ubusabe bwo kwemera […]
Nigeria: Ibihumbi by’abaturage byigabije imihanda bamagana imibereho ihenze
Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye imbaga y’abigaragambya mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kanama 2024, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi byahagurukiye kwamagana ibiciro bihanitse n’imiyoborere mu gihugu gituwe kurusha ibindi bya Afurika, nk’uko bivugwa n’ababyiboneye . Abigaragambyaga bigaragambirije i Abuja, umurwa mukuru w’ubucuruzi, Lagos, no […]
Liverpool: Uheruka kwica abana bivugwa ko akomoka mu Rwanda yagejejwe mu rukiko
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umuhungu w’imyaka 17 yashinjwe mu rukiko na polisi ya Merseyside ibyaha bitatu by’ubwicanyi, ibyaha icumi byo gushaka kwica no gutunga ibikoresho bityaye . Kuri uyu wa Kane, uyu musore udashobora gutangazwa amazina ye kubera impamvu zemewe n’amategeko, yitabye urukiko rw’ibanze rwo mu Mujyi wa Liverpool ruzwi nka Liverpool […]
U Rwanda rugiye kwakira indi Nama Mpuzamahanga ikomeye
Kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024, u Rwanda ruzakira ihuriro ngarukamwaka ryita ku biribwa muri Afurika (AFSF), rihuza abayobozi b’Isi, ba rwiyemezamirimu, abashakashatsi, ibigo by’iterambere, n’imiryango y’abahinzi . Aba bose bazahurira mu Rwanda bagamije guharura inzira iganisha ku guhindura gahunda y’ibiribwa muri Afurika. Inama y’uyu mwaka, ifite insanganyamatsiko igira iti: […]
Umuryango w’Abibumbye urashima agahenge kemeranyijwe mu biganiro bya Luanda
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 31 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye, wishimiye itangazo rya Angola ryo ku wa Kabiri ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byemeye agahenge kagomba gukurikizwa kuva ku itariki ya 4 Kanama. Intambara ihuza ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, Loni ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, mu ntara ya […]
Korea ya Ruguru yiteguye kongera kuganira na USA iby’intwaro kirimbuzi Trump natsinda
Koreya ya Ruguru irashaka gufungura ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Amerika mu gihe Donald Trump yakongera gutorerwa kuba perezida kandi akaba arimo gukora ku ngamba nshya zo kuganira, nk’uko umudipolomate mukuru wa Koreya ya Ruguru uherutse guhungira muri Koreya y’Epfo yabitangarije Reuters. Guhunga kwa Ri Il Gyu aturutse muri Cuba byatangajwe mu makuru ku […]
Maroc: Umwami yahaye imbabazi abasaga 2400 barimo abanyamakuru bamwibasiraga
Umwami Mohammed VI wa Maroc yababariye abarimo abanyamakuru Taoufik Bouachrine, Omar Radi and Soulaimane Raisouni, muri gahunda yo gutanga imbabazi ku mfungwa 2,476 zari zarakatiwe nkuko byemezwa n’ubutegetsi. Ibi byabaye mu gihe umwami Muhammed VI wa Maroc yizihizaga imyaka 25 amaze ku ngoma. Itegeko nshinga rya Maroc riha umwami uburenganzira bwo kubabarira cyangwa kuvanaho ibihano. […]
Twagirayezu wari wagizwe umwere ku byaha bya Jenoside yakatiwe imyaka 20 mu bujurire
Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwatangaje ko Wenceslas Twagirayezu wari wagizwe umwere ahamwa n’ibyaha bya jenoside rumukatira imyaka 20 y’igifungo. Twagirayezu w’imyaka 56, yari yagizwe umwere muri Mutarama uyu mwaka ku byaha yaregwaga, mu mwanzuro w’urubanza rwamaze imyaka rucibwa n’Urukiko Rukuru. Uyu munsi ku rukiko hagaragaye abahagarariye igihugu cya Denamark cyohereje Twagirayezu […]
RDC: Abaregwa mu rubanza rwitiriwe Corneille Nangaa basabye kugirwa abere
Nyuma yo gusaba ibihano by’urupfu kuri 25 byasabwe ejobundi n’ubushinjacyaha, ubwunganizi bw’abashinjwa batanu bari bitabiriye urubanza i Kinshasa rwitiriwe Corneille Nangaa, Perezida wa AFC (ihuriro rya politiki na gisirikare ririmo M23), bwasabye ko bagirwa abere kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga 2024. Urukiko rwa gisirikare rwavuze ko ruzafata icyemezo mu gihe cy’iminsi umunani . […]
UK: Umunyarwanda w’imyaka 17 niwe ushinjwa kwica abana abateye icyuma
Umwana w’ingimbi wafashwe akurikiranweho kugaba igitero cy’icyuma ku bana mu gace ka Southport wabaga mu mudugudu uri hafi aho n’umuryango we mwiza, biravugwa ko ari umwimukira wimukiye mu Bwongereza avuye mu Rwanda. Uyu mwana w’imyaka 17 yavukiye i Cardiff nyuma y’uko umuryango we uvuye muri Afurika, nyuma ukimukira mu majyaruguru i Merseyside mu myaka icumi […]
Algeria yahamagaje ambasaderi wayo mu Bufaransa nyuma yo gushyigikira Maroc
Nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gushimangira ko bushyigikiye gahunda ya Maroc kuri Sahara y’Uburengerazuba, Algeria yahisemo guhita ihamagaza ambasaderi wayo i Paris . Iki gihugu kiranenga u Bufaransa kuba bwarateye intambwe itigeze ibaho mu gushyigikira Maroc butitaye ku muhate wa Loni wo gushaka igisubizo kirambye. Ubu Paris igomba kwirengera uruhare rwayo mu buryo bwose nk’uko […]
Libya: Abimukira basaga 350 bakomoka muri Nigeria na Mali basubijwe iwabo
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga, Libya yasubije mu bihugu byabo abimukira 369, baturuka muri Nigeria no muri Mali barimo abagore barenga ijana n’abana . Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhagarika abimukira badakurikije amategeko, muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Libya, Mohammed Baredaa, yavuze ko indege ebyiri zatahanye Abanyanijeriya 204 n’Abanyamali 165. Mohammed Bareeda yavuze ko impinja […]
Polisi y’Igihugu nayo yamurikiye abitabiriye Expo 2024 zimwe muri serivisi zayo

Polisi y’u Rwanda yegereje zimwe muri serivisi zayo abitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo 2024) ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, zitangwa n’amashami abiri ariyo; Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (T&L) n’Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) . Iri murikagurisha ririmo kuba ku nshuro ya 27, kuva ku wa Kane tariki 25 Nyakanga […]
Israel iravuga ko yivuganye Komanda wa Hezbollah i Beirut
Israel iravuga ko yishe Komanda mukuru muri Hezbollah nyuma yo kugaba igitero ku nkengero z’amajyepfo y’umurwa mukuru wa Liban. Nibura umuntu umwe yapfuye abandi benshi barakomereka mu iturika ry’igisasu ryabereye i Dahiyeh, ahari indiri ikomeye y’uyu mutwe witwaje intwaro wo muri Liban ugendera ku matwara akakaye ya kisilamu. Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr […]
Tanzania: Impunzi y’Umurundi yasanzwe mu murima w’ibijumba yishwe
Kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, impunzi y’Umurundi witwa Joseph Minani w’imyaka 38 basanze yapfuye mu murima w’ibijumba n’imyumbati. Polisi ivuga ko imiterere y’urupfu rwe ikomeje kutamenyekana. Ariko umugore we avuga ko yishwe n’Abanyatanzaniya. Umurambo wa Joseph Minani wavumbuwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro hanze y’inkambi y’impunzi y’Abarundi ya Nduta muri Tanzaniya. Abenegihugu […]
RDC: Umutungo wa Corneille Nangaa na Jean-Jacques Muamba wamaze gufatirwa
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), urubanza rwa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo(AFC), umutwe witwaje intwaro wa politiki urimo na M23, ruri hafi kurangira mu gihe umutungo we utimukanwa n’uw’umugore we wamaze gufatirwa. Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga, iburanisha ryibanze ku kwiregura no kuregwa. Umushinjacyaha yasabiye ibihano biremereye cyane abaregwa […]
RDC: Inkongi y’umuriro yibasiye station ya lisansi hafi y’Ibitaro Bikuru bya Bukavu

Indi nkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga 2024 yibasiye station ya lisansi mu Mujyi wa Bukavu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Iyi Station ya Spasco iherereye muri metero nkeya uvuye ku Bitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Bukavu yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. […]
Uganda: Umunyarwanda akurikiranweho gufata ku ngufu umwana we
Polisi mu Karere ka Rukiga, mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umunyagihugu w’u Rwanda, Fosta Twizerimana, akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 6 y’amavuko . Twizerimana, bivugwa ko ari umushumba wo mu Kagari ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara mu Murenge wa Kamwezi, arashinjwa kuba yarakoze iki cyaha ku wa Gatanu ushize agikorera mu isambu yari […]
UK: Abana 2 bishwe batewe icyuma abandi barakomereka
Abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka, batandatu bikabije, mu gihugu cy’u Bwongereza, mu gitero cy’icyuma “gikaze” ku ishuri ryigisha kubyina ahaberaga amahugurwa yitiriwe Taylor Swift . Polisi ya Merseyside yavuze ko abantu bakuru babiri na bo bamerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ubwo bageragezaga kurinda abana mu birori byitiriwe Taylor Swift ku muhanda wa Hart […]
Huye: Baratabaza nyuma yo guhabwa imirasire y’izuba nyuma bakayamburwa
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’aho ubuyobozi bubahereye imirasire y’izuba, nyuma bakaza kuyamburwa babwirwa ko bibeshyweho. Bivugwa ko icyateye urujijo abaturage bari bahawe imirasire y’izuba n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze, ari uburyo bayihawe babasoma kuri lisiti y’abagombaga kuyifata, bo bumva ko ayo malisiti […]
Umunsi w’Umuganura uzizihirizwa mu Karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu
Umunsi w’umuganura w’uyu mwaka biteganyijwe ko uzizihizwa ku itariki 02 Kanama 2024, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Kayonza, uzabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura ahantu ndangamurage hafitanye amateka n’umuganura mu Karere ka Rwamagana hagamijwe gusigasira ubukerarugendo bushingiye ku muco . Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’umuco, Amb Robert Masozera mu kiganiro yagiranye na RTV cyagarukaga […]
Afurika y’Epfo: Jacob Zuma wabaye perezida yirukanwe mu ishyaka ANC
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yirukanwe mu ishyaka African National Congress (ANC), ishyaka yigeze kuyobora, nyuma yo kwiyamaza ku iturufu y’ishyaka byari bihanganye mu matora rusange yo ku ya 29 Gicurasi. Komite ishinzwe imyitwarire ya ANC yasanze ahamwa n’icyaha cyo “kubangamira ubusugire” bw’ishyaka yinjira muri uMkhonto we Sizwe (MK), kandi imuha ibyumweru […]
Louise Mushikiwabo yapfushije musaza we, Kayiranga Wellars
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Mbere, yapfushije musaza we, witwa Kayiranga Wellars. Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko musaza we Kayiranga bakundaga kwita “Karateka” yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga. Yagize ati: “Mur’iki gitondo twabuze musaza wacu […]
Wagner yemeye ko abarwanyi bayo baherutse kwicirwa muri Mali
Ikigo cy’abacanshuro b’Abarusiya, Wagner, kuri uyu wa Mbere cyemeje ko bamwe mu barwanyi bacyo biciwe hamwe n’abasirikare bo mu Ngabo za Mali ubwo barwanaga n’inyeshyamba mu minsi ishize. Uyu mutwe w’inyeshyamba z’Aba-Tuareg, Permanent Strategic Framework for Peace, Security and Development (CSP-PSD), mu itangazo washyize ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, wavuze ko […]
Umuherwe Elon Musk aravuga ko Abakirisitu nibadahaguruka idini ryabo riri mu nzira yo kuzima

Elon Musk bigaragara ko agikomeje kubabazwa n’ibyakorewe mu birori byo gutangiza Imikino Olempike y’i Paris bakina ikinamico rya Da Vinci rikomoza ku ifunguro rya nyuma Yesu yasangiye n’abigishwa be, wakinnwe n’abarimo abagabo biyambitse nk’abagore, ubu aravuga ko Abakirisitu nibadahaguruka idini ryabo riri mu nzira yo kuzima . Uyu muherwe Musk, uri mu icumi bakize cyane […]
RBC iremeza ko indwara ya Hepatite mu Rwanda yagabanutse cyane mu myaka 7 ishize
Ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Hepatite wizihizwa buri tariki 28 Nyakanga, Ikigo cy’igihugi gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko abasaga miliyoni 5 basuzumwe virusi ya Hepatite B mu myaka 10 ishize, mu gihe abasaga 8.000 bashyizwe ku buvuzi buhoraho nyuma yo kuyisanganwa. RBC yahamije ko u Rwanda rwashyize imbaraga zikomeye mu guhashya indwara ya Hepatite B […]
Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed
Perezida Paul Kagame, yahamagawe kuri telefoni na Perezida wa UAE Sheikh Mohamed Bin Zayed wamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo kwegukana intsinzi yo kuyobora u Rwanda . Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuvugana n’inshuti akaba n’umuvandimwe we, Sheikh Mohamed Bin Zayed. Yagize ati: “Namushimiye ko yanyifurije ibyiza. U Rwanda […]
Mali: Inyeshyamba z’Aba-Tuareg zirigamba kwica abasirikare ba leta n’Abacanshuro ba Wagner
Inyeshyamba z’Aba-Tuareg mu majyaruguru ya Mali zavuze ko ku wa Gatandatu zishe kandi zikomeretsa abasirikare benshi bakorana n’igisirikare cy’igihugu . Inyeshyamba zivuga ko zishe kandi abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner, mu mirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka wa Algeria nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Itsinda rya Wagner ryagiye muri Mali nyuma […]
RDC: Umunyamakuru Magloire Paluku uherutse kwinjira muri AFC yagaragaye yambariye urugamba

Mu gihe Perezida Tshisekedi atekereza ko yateye ubwoba Abanyekongo binyuze mu manza zishingiye kuri politiki, gufatira imitungo yabo no kugarura igihano cy’urupfu, benshi bakomeje kwifatanya n’Ihuriro rirwanya ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo (AFC), barimo Umunyamakuru n’umwanditsi, Magloire Paluku Kavunga, kuri iyi nshuro wagaragaye mu bice bagenzura yambariye urugamba afite n’imbunda . Uyu munyamakuru unakurikiranira hafi politiki […]
Paris: Korea y’Epfo ntiyishimiye kwitiranywa n’iya ruguru ubwo yakirwaga mu mikino olempike

Abategura imikino Olempike basabye “imbabazi zimbitse” nyuma y’uko abakinnyi ba Koreya y’Epfo ku bwo kwibeshya bakiriwe nk’aba Koreya ya Ruguru mu birori byo gutangiza Imikino Olempike ibera i Paris ku wa Gatanu ushize. Igihe itsinda rihagarariye iki gihugu ryari ryishimye, ryazamuye ibendera ryambukiranya uruzi rwa Seine, abatangazaga ibihugu byaserutse haba mu Gifaransa n’Icyongereza bose babamenyesheje […]
Hashyizweho sisitemu ibuza gusaba code yo gukora ikizamini cyo gutwara inshuro ebyiri
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yakuyeho uburyo bwo gufata imyanya irenze umwe, ku biyandikisha bashaka ‘code’ yo kuzakoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu . Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagize ati: “Buriya hari igihe […]
Darfur: Igitero cya RSF mu Mujyi wa al-Fashir cyaguyemo abantu 22
Abantu 22 bishwe ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zagabaga igitero ku Mujyi wa al-Fashir mu Karere ka Darfur rwagati muri Sudani, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’impirimbanyi ziharanira demokarasi zivuga ko ari bo bantu benshi bapfuye ku munsi umwe nyuma y’ibyumweru byinshi by’agahenge ku rugamba […]
Gaza: Igitero ku ishuri cyahitanye 30 gikomeretsa abasaga 100
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko igisirikare cya Israel cyagabye igitero ku ishuri hafi ya Deir al-Balah, umujyi uri muri Gaza rwagati, gihitana byibuze Abanyapalestine 30 abandi 100 barakomereka . Igisirikare cya Israel (IDF) mu butumwa cyatambukije kuri Telegramu, cyavuze ko ikigo gishinzwe kuyobora no kugenzura cya Hamas cyahishwe mu ishuri rya Khadija. IDF […]
Kinshasa: Igitaramo cya Pasiteri Kalambay cyaguyemo abantu abandi bata ubwenge
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga, kuri Stade de Martyrs de la Pentecôte i Kinshasa hapfiriye bamwe mu bantu bitabiriye igitaramo cy’umunyamuziki n’umuhanzi wa gospel, Pasiteri Mike Kalambay . “Hapfuye abantu. Tumaze gushyira imirambo ibiri mu bitaro bya Vijana ariko hari abantu benshi bapfuye, ” uyu n’umwe mu bashinzwe ubutabazi wari kuri Stade […]
Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwirinda inkongi y’umuriro muri iki gihe cy’izuba
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yasabye abaturage muri rusange gukomeza kuba maso muri iki gihe cy’izuba kugira ngo hatabaho akaga ko kwibasirwa n’inkongi y’umuriro. Nk’uko byatangajwe na Christine Niyotwambaza Hitimana, ushinzwe gukurikirana no kwitegura muri minisiteri, ngo inkongi y’umuriro ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo amashanyarazi, amakosa y’abantu, n’ibiza. Nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times […]
Afurika y’Epfo: Inteko Ishinga Amategeko yabwiwe ko SANDF iri muri RDC kurinda inyungu z’igihugu
Ishami rishinzwe imibanire n’ubutwererane mpuzamahanga (DIRCO) ryatangaje ko kurengera no guteza imbere inyungu z’igihugu cya Afurika yepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ari zimwe mu mpamvu Igisirikare cya Afurika y’Epfo kiri muri iki gihugu. Muri iki cyumweru, Ambasaderi Tebogo Seokolo, Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo wa DIRCO ushinzwe Afurika, mu kiganiro yagejeje kuri komite […]
Muri Ambasade ya Dubai i Kampala haravugwa gukinirwamo imikino y’urusimbi hagati y’abadipolomate
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, barangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo (The shadow Minister), Haruna Nkunyingi Muwada, barasaba ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko abadipolomate bakorera muri iki gihugu bafite casino bakiniramo urusimbi muri Ambasade ya Dubai. Mu itangazo ryo ku wa 24 Nyakanga 2024, Muwanda yagaragaje impungenge z’imyitwarire mibi y’abadipolomate, ngo inyuranyije […]
Amasezerano y’isoko rusange rya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa
Amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe nuyu Muryango. Iyi miryango itatu isanzwe ihuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikubiyemo ibihugu 26 n’abaturage bose hamwe basaga miliyoni 800, ariko ibihugu bimwe ntibiremeza ariya […]
Ibigo 700 byitabiriye Expo Rwanda 2024 ibaye ku nshuro ya 27
Imurikagurisha Mpuzamahanga mu Rwanda, ku nshuro ya 27 ryatangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 25 Nyakanga 2024, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground ryitabiriwe n’ibigo 700 byo mu bihugu 19. Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu, rizasozwa ku itariki ya 15 Kanama 2024. Muri icyo gihe, abamurika ibyo bakora baturuka mu Rwanda no […]
Intego ya AFC ntabwo ari ukuguma muri Kivu y’Amajyaruguru, ni ugufata igihugu – Eric Nkuba

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa / Gombe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo rwasubukuye urubanza ruregwamo uwahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora (CENI), akaba Umuhuzabikorwa w’ihuriro rirwanya ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, hamwe n’abandi 24 bareganwa bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku buyobozi no kugambanira […]
RDC: Abanyarwandakazi mu bafashwe nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa SANDF
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje urupfu rw’umusirikare wacyo warashwe akicirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu cyumweru gishize, bigatuma umubare w’abasirikare bamaze gupfira muri iki gihugu ugera ku icumi muri uyu mwaka. Biravugwa ko hari abakekwa barimo Abanyarwandakazi batatu bamaze gufatwa. Mu gusubiza ikibazo cy’urubuga defenceWeb, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho, Colonel Selinah […]
Twiyemeje kuzana amahoro ku kiguzi icyo ari cyo cyose – Tshisekedi
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko icyemezo cye ndetse n’icyemezo cya guverinoma ari ukuzana amahoro ku “kiguzi icyo ari cyo cyose” mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’itumanaho rya perezidansi. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi cyigenga cy’Abanyamerika gifite icyicaro i Washington kitwa […]
Nepal: Umupilote yarokotse impanuka yishe 18 nyuma y’uko ikizuru kitandukanyije n’ahasigaye

Umupilote warokotse impanuka y’indege yahitanye abantu muri Nepal yarokotse nyuma y’uko ikizuru cy’indege (cockpit) kitandukanyije n’igice gisigaye cy’indege amasegonda macye mbere y’uko indege isigaye ifatwa n’inkongi y’umuriro . Captain Manish Ratna Shakya, wenyine warokotse iyi mpanuka yahitanye abantu 18 ku kibuga cy’indege cya Kathmandu, ari kuvurirwa mu bitaro ariko ishami rya BBC muri Nepal ryemeje […]
Impamvu ushobora gutakaza ubutaka bwawe n’icyo iteka rishya rya minisitiri riteganya
Ubutaka bugenewe ubuhinzi, ubworozi, n’amashyamba, bungana na hegitari eshanu kandi bukaba budakoreshwa, bushobora gufatirwa na leta by’agateganyo, nk’uko biteganywa mu iteka rya minisitiri n° 002/moe/24 ryo ku wa 10/07/2024 ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka. Iri teka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ibidukikije, Valentine Uwamariya, rigamije kubahiriza itegeko rya 2021 ryerekeye ubutaka. […]
U Burusiya buravuga ko indege z’intambara z’ u Bwongereza zabujijwe kuvogera ikirere cyabwo
Moscow yavuze ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Nyakanga, babujije indege eshatu za gisirikare z’Abongereza kurenga imipaka y’u Burusiya hejuru y’Inyanja Yirabura. Minisiteri y’Ingabo mu itangazo ryayo yavuze ko sisitemu zo kugenzura ikirere zabonye indege nyinshi hejuru y’Inyanja Yirabura zisatora imipaka. Indege y’indwanyi ya Su-27 yoherejwe kugira ngo ibuze indege kurenga imipaka y’u Burusiya […]
Urubyiruko rwo muri Diaspora rwasuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 43 baba hanze y’u Rwanda (Diaspora), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga, basuye Polisi y’u Rwanda, muri gahunda bagira buri mwaka yo gusura u Rwanda kugira ngo bige umuco n’amateka y’igihugu. Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police […]
Isuzuma rya NATO ryasanze ubwirinzi bw’u Burayi bujegajega
Muri uku kwezi, intambara yo muri Ukraine ndetse n’amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika ni byo byihariye inama ya NATO yabereye i Washington, muri uku kwezi ariko inyuma y’amarido, abapanga mu bijyanye n’igisirikare cy’uyu muryango bibanze ku gusuzuma ikiguzi kinini cyo gukemura ibibazo by’ubwirinzi bw’u Burayi bujegajega. Abayobozi ba NATO bemeje gahunda mu mwaka ushize yo […]
Ibigo bito by’imari ubu byemerewe kuguriza abantu batakira amafaranga abitswa
Kuri ubu mu Rwanda ibigo by’imari byatangiye guhabwa uburenganzira bwo gutanga inguzanyo ku baturage batakira amafaranga abitswa nk’uko byemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR. Kuva muri Mata umwaka ushize, BNR yashyizeho amabwiriza agenga abatanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa. aho abantu ku giti cyabo n’ibigo bashobora kuguriza amafaranga abaturage ariko bahawe uburenganzira na BNR ndetse […]
Ethiopia: Abishwe n’inkangu bamaze kuba 229
Umukozi wa leta yavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu ebyiri mu majyepfo ya Ethiopia wazamutse ugera ku bantu 229 kandi ushobora kwiyongera kurushaho mu gihe gushakisha abarokotse ndetse n’abapfuye byakomeje ku munsi wa gatatu. Ku Cyumweru nijoro, inkangu yashyinguye abantu muri zone ya Gofa yo mu majyepfo ya Ethiopia, hanyuma iya kabiri ifata abandi bari bateraniye […]
Umunsi rukumbi umurwa mukuru wa Amerika ufatwa n’ingabo z’amahanga Capitol igatwikwa
Intambara yo mu 1812 yarwanwe na Amerika hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barwanya u Bwongereza n’abafatanyabikorwa babwo muri Amerika ya Ruguru. Yatangiye igihe Amerika yatangizaga intambara ku Bwongereza ku itariki ya 18 Kamena 1812. Nubwo amasezerano y’amahoro yemeranijweho mu Kuboza 1814, intambara ntiyarangiye ku mugaragaro kugeza igihe amasezerano y’amahoro yemezwaga na Kongere ya Amerika ku itariki ya […]
Abasirikare ba Afurika y’Epfo birukanwe muri RDC kubera ubusambanyi n’ihohotera bagizwe abere
Abasirikare icyenda bo muri Afurika y’Epfo birukanywe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Kwakira umwaka ushize bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no guhohotera (SEA) bahanaguweho icyaha ariko bahamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yagengaga ibirindiro (BSOs). Ibi ni ibyavuye mu cyo ubuyobozi bushinzwe itumanaho (DCC) mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) bwavuze ko ari […]
USA: Polisi yataye muri yombi abagera kuri 200 bamagana uruzinduko rwa Netanyahu

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi abantu bagera kuri 200 kubera imyigaragambyo yo kwamagana Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uri mu ruzinduko muri iki gihugu. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Nyakanga, abantu batari bake bafatiwe ku nyubako ya Kongere ya Amerika bazira imyigaragambyo yo kwamagana ijambo Minisitiri w’intebe […]
Uganda: Abagera muri 60 ni bo batawe muri yombi bagerageza kwigaragambya
Igipolisi cya Uganda kuri uyu wa Kabiri cyataye muri yombi abantu barenga 60 biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa mu nteko ishinga amategeko na leta, basaba ko perezidante wayo, Anita Among yegura. Ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekanye abapolisi bakoresha imbagara mu guta muri yombi abigaragambya bagerageje kwegera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko mu […]
Kinshasa: Hakomeje urubanza rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi
Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa / Gombe rwumvise ku nshuro ya 11, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nyakanga 2024, muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, mu rubanza rw’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ku itariki ya 19 Gicurasi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abantu batatu baregwa babajijwe muri uru rubanza, barimo Albert Malanda Vangila, […]
Ethiopia: Inkangu yatewe n’imvura ikabije yahitanye byibuze abantu 157

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bo muri Ethiopia bavuze ko byibuze abantu 157 ari bob amaze kumenyekana bapfuye bazize inkangu muri iki gihugu. Kuri uyu wa Mbere, inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Zone ya Gofa mu majyepfo y’igihugu. Abantu bamwe ntibarabarurwa nyuma y’uko itsinda ry’abantu batwikiriwe n’ibyondo mu gihe bageragezaga gutabara abandi. Umuyobozi w’ikigo […]
Uganda: Urunturuntu hagati y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Nakivale
Impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Nakivale y’Abarundi n’u Rwanda muri Uganda zirarebana ay’ingwe. Amakimbirane yiyongereye kubera ifatwa ry’impunzi y’Umurundi bisabwe n’umuyobozi w’impunzi z’Abanyarwanda. Uyu Murundi witwa Étienne Ntakarutimana yatawe muri yombi na polisi. Umuryango we ushinja umuyobozi w’umudugudu w’Abanyarwanda kuba yaramugambaniye. Yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Nyakanga nk’uko tubikesha SOS Media Burundi. […]
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yasuye inshuti magara y’u Burusiya
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, kuri uyu wa Kabiri yatangiye urugendo rwe rwa mbere mu Bushinwa kuva inshuti yabwo, u Burusiya, bwatera igihugu cye mu 2022. Hagati aho, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bamaganye umubano wa Hongria n’u Burusiya. Iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga ko Minisitiri w’ububanyi […]
UK yari yateganyije miliyari 12.9$ ya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Minisitiri mushya ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, aravuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yari yarateguye gukoresha miliyari 10 z’amapound ($12.9bn) muri gahunda yavanyweho ubu yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, kandi yari imaze gutwara abasoreshwa miliyoni 700 z’amapound ($ 830.7m) . Guverinoma nshya y’ishyaka ry’Abakozi ya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yavanyeho gahunda yo gutwara […]
USA: Haribazwa niba n’intumwa zizajya muri Convention y’Abademokarate zizashyigikira Kamala
Perezida Joe Biden yasezeye mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri uyu mwaka. We n’abandi bakomeye mw’ishyaka rye bashyigikiye ko Visi-Perezida Kamala Harris amusimbura nka kandida nimero ya mbere ariko haracyibazwa niba azemezwa burundu n’iri shyaka muri convention yo muri Kanama nk’uko biteganywa. Abanyapolitiki, abanyamategeko, abahanga mu by’amateka bemeza ko icyemezo cya Perezida Biden ari ubwa […]
Afurika y’Epfo: Uwishe Abirabura 39 mu gihe cya Apartheid yavuze ko polisi yamushyigikiraga

Umwicanyi ukomoka muri Afurika y’Epfo wahamwe n’icyaha cyo kwica arashe abirabura benshi mu gihe cya apartheid yabwiye BBC ko abapolisi bamushyigikiraga. Louis van Schoor avuga ko abandi bagomba gusangira amakosa ku bwicanyi yakoze nk’umusekirite. Ariko avugana na BBC Africa Eye mu myaka ine ishize, yemeye kandi guhishura amakuru ateye ubwoba atera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye […]