FARDC yagabye ibitero mu bice bituwe cyane bihitana abantu – M23
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abafatanyabikorwa bacyo, kuri uyu wa Kabiri, cyagabye ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane mu bice bigenzurwa na M23. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter asobanura ko ibi bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane. Yagize ati “Kuri uyu wa Kabiri, itariki […]
Urubyiruko miliyoni rugiye guhugurwa mu gukora porogaramu za mudasobwa
Amakuru aturuka mu nzego za Leta aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo guhugura aba coders bagera kuri miliyoni imwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gahunda ya leta y’imyaka itanu guhera mu 2024 kugeza 2029. Biteganijwe ko intego izagerwaho binyuze muri gahunda ya Million Coders (OMC), ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na […]
Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa hanze waragabanutse
Ubukungu bw’u Rwanda bwagaragayemo igabanuka ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2024 . Imibare y’umusarurombumbe w’igihugu (GDP) iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihe umusaruro w’ibiribwa wiyongereyeho 8 ku ijana bitewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu isizeni ya mbere, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6% mu […]
Elon Musk mu mboni z’ubutasi nyuma yo kwibaza impamvu nta wugerageza kwica Biden na Harris
Serivisi z’Ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nazo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, zatangaje ko “zizi” ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’umuherwe Elon Musk wavuze ati “nta n’umuntu ugerageza” kwica Perezida Joe Biden cyangwa Visi-Perezida Kamala Harris “. Musk yahise asiba ubu butumwa avuga ko yari agamije gutebya. Inyandiko ye kuri X, yahoze ari Twitter, […]
New York: Umuraperi Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi
Umuhanzi ukomeye wa hip-hop Sean “Diddy” Combs yafatiwe mu mujyi wa New York kubera ibyaha akekwaho bitatangajwe, nk’uko abayobozi babwiye umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS. Ifatwa rye mu gace ka Manhattan rikurikira ibitero byagabwe ku nyubako ze ebyiri i Los Angeles na Miami muri Werurwe mu rwego rw’ “iperereza rigikomeje” ku bijyanye no gicuruza […]
Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye nibura 16
Amakuru aturuka muri Palesitine aravuga ko kuri uyu wa Mbere ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 16 barimo abagore batanu n’abana bane . Igitero kimwe cyashenye inzu mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat yubatswe muri Gaza rwagati, gihitana byibuze abantu 10, barimo abagore bane n’abana babiri. Ibitaro bya Awda byakiriye iyo mibiri, byemeje umubare w’abapfuye bivuga […]
Burundi: Umupolisi mukuru yafatiwe mu cyuho ari kwiba lisansi kuri station
Brigadiye wa polisi ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi) yafashwe n’inzego z’ubutasi yiba lisansi kuri sitasiyo yo mu murwa mukuru wa Komini ya Rugombo mu ijoro ryo ku itariki ya 13 rishyira ku itariki ya 14 Nzeri. Abaturage basabye ibihano bikomeye kuri uyu mupolisi na […]
U Burusiya buravuga ko bwambuye Ukraine imidugudu 2 mu karere kayo ka Kursk
Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zongeye kwigarurira imidugudu ibiri yo mu burengerazuba bw’Umujyi wa Kursk iyambuye Ukraine, bukomeza ibyo Moscou ivuga ko ari igitero gikomeye cyo gusubiza inyuma Ingabo za Ukraine aho. Kuva ku itariki ya 6 Kanama, Ingabo z’u Burusiya zihanganye n’Ingabo za Ukraine mu karere ka Kursk, ubwo […]
Hatangiye kumvwa ubujurire bwa Mugimba wahamijwe ibyaha bya jenoside
Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside. Jean-Baptiste Mugimba yakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) n’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi […]
Nigeria: Umwuzure watumye imfungwa hafi 300 zitoroka Gereza ya Maiduguri
Kuri iki Cyumweru, abayobozi ba gereza bavuze ko imyuzure ikabije yasenye inkuta za Gereza ya Maiduguri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bituma imfungwa 281 zitoroka. Umuvugizi w’ishami rishinzwe amagereza muri Nigeria, Umar Abubakar, mu itangazo rye, yavuze ko imfungwa zirindwi mu zatorotse zafashwe mu bikorwa by’inzego zishinzwe umutekano. Abubakar ati: “Umwuzure wamanuye inkuta z’ibigo ngororamuco […]
Kenya: Abana 11 bakomerekeye mu mirwano yadutse hagati y’abanyeshuri
Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi boherejwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Dagoretti i Nairobi nyuma y’intambara hagati y’amatsinda abiri y’abanyeshuri kuri iki kigo. Polisi yavuze ko byibuze abanyeshuri 11 bakomeretse ubwo barwaniraga mu mukino wa basketball bakinaga. Ibi byabaye ku Cyumweru nimugoroba ariko bikomeza nijoro bihinduka intambara y’amadini. Ubwo amatsinda yakoresheje inkoni n’amabuye mu guhangana […]
UK: Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda mu kaga gakomeye mu bigo bafungiwemo
Gufatwa bunyamanswa kw’abimukira bari bakusanyirijwe koherezwa mu Rwanda muri gahunda yashyinguwe na guverinoma nshya y’u Bwongereza, kwashyizwe ahagaragara mu buhamya bwatanzwe n’abakozi bo mu biro by’umutekano w’imbere mu gihugu bugaragaza ko ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku bimukira. Inyandiko z’imbere zagaragarijwe Observer and Liberty Investigates binyuze mu Itegeko ry’ubwisanzure bwo guhabwa amakuru zigaragaza ingero enye zanditswe z’abimukira […]
RDC: Umudepite wo muri Walikale arasabira Abawazalendo kwinjizwa mu nzego z’umutekano
Depite Willy Mishiki ashyigikiye kwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Polisi y’igihugu, ndetse no mu nzego z’ubutasi. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Nzeri i Kinshasa, uyu mudepite ku rwego rw’Igihugu watorewe i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, asobanura ko uku kwishyira hamwe […]
Kenya: Polisi irizeza umutekano mu gihe Abanyamerika bahaba basabwe kuba maso
Igipolisi cya Kenya (NPS) cyijeje abaturage umutuzo n’umutekano, kivuga ko abapolisi hirya no hino mu gihugu bakomeje kuba maso mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari muri Kenya kuba maso no kwigengesera. Ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Nzeri, Igipolisi cyagize kiti: “Urwego rwa Polisi rw’igihugu rurashaka kuboneraho umwanya wo guhumuriza […]
Byibuze abimukira 8 bapfuye bagerageza kwinjira mu Bwongereza
Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bapfuye mu gihe bageragezaga kwambuka umuyoboro uva mu Bufaransa ujya mu Bwongereza uzwi nka English Channel. Abategetsi b’u Bufaransa batangaje ko byibuze abimukira umunani bahasize ubuzima mu gihe bagerageza kujya mu Bwongereza bava mu Bufaransa bari mu bwato buto. Iyi mpanuka yabaye ku wa […]
NATO iremeza ko Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kurasa mu Burusiya
Admiral Rob Bauer, Umujyanama Mukuru w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, yavuze ko Ukraine ifite uburenganzira bwo kurasa mu Burusiya, yongeraho ko ibihugu biha intwaro Kyiv bifite uburenganzira bwo kugabanya imikoreshereze yazo. Kuri uyu wa Gatandatu, Admiral Rob Bauer, usanzwe ari Perezida wa Komite ya Gisirikare ya NATO, yatangaje ko Ukraine ifite uburenganzira mu mategeko asanzwe n’aya […]
Perezida Kagame na madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Perezida Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame, bifatanije n’abayobozi babarirwa mu magana baturutse mu gihugu hose mu masengesho yo gushimira Imana yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship. Kuri iki Cyumweru, itariki 15 Nzeri, i Kigali habereye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana abera muri Kigali Convention Centre. Ni amasengesho yitabiriwe n’abasaga 600 barimo Perezida wa […]
Kenya: Ishuri rya 10 ryibasiwe n’inkongi y’umuriro muri uku kwezi
Inkongi y’umuriro mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yadutse mu Ishuri rya Katoloni Mixed Day and Boarding Secondary School mu Ntara ya Machakos mu gihe bigaragara ko inkongi zikomeje kwibasira ibigo by’amashuri mu gihugu cya Kenya. Bivugwa ko iyi nkongi yadutse nyuma y’iminota mike saa tatu z’ijoro zigeze. Ishuri riherereye mu Mujyi wa Machakos . […]
Afurika y’Epfo: Visi Perezida Mashatile yarabye yitura hasi ari kuvuga disikuru
Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Paul Mashatile, ameze neza nyuma yo guhangana n’ubushyuhe ubwo yavugaga ijambo ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu nk’uko Umuyobozi w’Intara ya Limpopo yabitangarije SABC . Mashatile yaguye ubwo yagezaga ijambo ku giterane cyo kwibuka itangizwa ry’umuyobozi gakondo waho, i Tzaneen, mu Ntara ya Limpopo, mu birometero 412 (mu bilometero 256) mu […]
Ben Affleck yongeye guhura na Lopez bivugwa ko batanye ariko basa nk’abatongana

Umukinnyi wa filime, Ben Affleck n’umuhanzikazi Jennifer Lopez babonanye bwa mbere kuva basaba ubutane, ariko bagaragara basa nk’abari mu biganiro bitoroshye bisa nko gutongana nk’aho buri umwe adashaka kwemera amakosa yaba yarakoreye undi kuri Hotel ya Beverly Hills kuri uyu wa Gatandatu ushize. Umukinnyi wa filime wakinnye Batman w’imyaka 53 y’amavuko agaragara asatira cyane ugutwi […]
RDC:U Bubiligi bwatunguwe n’igihano cy’urupfu umuturage wabwo yahawe
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko “yatunguwe” no guhamwa n’icyaha kwa Jean-Jacques Wondo “bitewe n’ibimenyetso bike byatanzwe mu gihe cy’urubanza” igasanga iki gihano cy’urupfu “giteye impungenge cyane”, nk’uko umuvugizi David Jordens yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu . Ku wa Gatanu, nibwo Umubiligi Jean-Jacques Wondo uri mu baregwa 37 bakatiwe urwo gupfa […]
Burera: Bamaze imyaka 6 bategereje ingurane y’imitungo yabo amasomo yaheze mu kirere
Imyaka imaze kugera kuri 6 bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuye, Akarere ka Burera, bangirijwe imitungo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Nyabizi-Kivuye, ariko na n’ubu bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere. Nko mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Kivuye, bamwe mu baturage bafite ikibazo cyo kutabarirwa imitungo yabo yangijwe ngo ihabwe igenagaciro […]
Venezuela: Hafashwe Abanyamerika, Espagne na Czech bashinjwa gushaka guhirika Maduro
Abategetsi ba Venezuela bavuga ko bataye muri yombi Abanyamerika batatu, Abanya-Espagne babiri n’umuturage umwe wa Czech bakekwaho umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu . Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Diosdado Cabello, yavuze ko n’intwaro amagana nazo zafashwe, kandi ko abafunzwe barimo gutegura umugambi wo kwica perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’abandi bayobozi bakuru. Bibaye nyuma y’iminsi […]
Koreya ya Ruguru bwa mbere yashyize ahagaragara amafoto y’ikigo gitunganya uranium

Koreya ya Ruguru yashyize ahagaragara amafoto ya mbere y’ikigo gitunganya ubutare bwa uranium, aho Umuyobozi wayo, Kim Jong Un, agaragara akizenguruka asaba kongera izindi mashini za centrifuges nyinshi mu rwego rwo kongera intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye. Pyongyang, yafatiwe ibihano byinshi n’Umuryango w’Abibumbye kubera gukomeza gahunda z’intwaro zabujijwe, mbere ntabwo yari yarigeze ishyira ku karubanda […]
Zambia: Perezida Hichilema yakuyeho umugaba w’ingabo amusimbuza uwari umwungirije

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, amusimbuza uwari umwungirije nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ivuga. “Perezida Hakainde Hichilema yashyize mu bikorwa ibiteganywa mu ngingo ya 91 (1) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Zambia ryatowe atongera amasezerano yo gushyiraho Lt. Gen. Sitali Dennis […]
Burundi: Uwahoze ayobora Kira Hospital yasubijwe muri gereza avanwe ku buriri bw’ibitaro
Dr Christophe Sahabo yagejejwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nzeri, ahagana mu ma saa yine z’ijoro avanwe ku buriri bw’ibitaro amasaha make mbere yaho. Dr Christophe Sahabo yasubijwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi mu burasirazuba bw’u Burundi ajyanwe n’abakozi b’ubutasi bw’u Burundi. “Agezeyo, yasubijwe muri kasho ye. Aha niho […]
Guinea Bissau: Perezida Embalo yanze kwiyamamariza manda ya 2 abisabwe n’umugore we
Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo, yatangaje ku wa Kane atazongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu Gushyingo. Embalo w’imyaka 51 yatowe muri Mutarama 2020 kugira ngo asimbure perezida wari ucyuye igihe, Jose Mario Vaz. Yatsinze uwamukurikiye, Domingos Simoes Pereira ku majwi 54% kandi yari yemerewe indi manda. Iri tangazo ritunguranye rishobora […]
Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica Abasivili 20 muri Ituri
Abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda bishe abasivili 20 mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Umuyobozi wa polisi muri ako gace wavuganye na AFP yavuze ko abo bishwe bari babanje gutwarwa bunyago mu gitero ADF yagabye ahitwa Babila Babombi kuwa kabiri. Mu bishwe harimo abagabo 16 […]
Ubushobozi bwa Kajugujugu za Mi-35 RDF iherutse kwerekana bwa mbere

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giherutse kwerekana bwa mbere kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-35M giherutse kwibikaho. muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubushobozi bw’izi kajugujugu nk’uko tubikesha inkuru ya defenceweb Hari ku itariki ya ya 11 Kanama, ubwo kajugujugu ebyiri zo gutwara abantu za Mi-17 na kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-35M z’ingabo z’u […]
RDC: Umuyobozi wa Gereza ya Makala yari yaratanze intabaza bamwima amatwi
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakomeje kwibazwa ibibazo bijyanye n’ibyabereye muri Gereza Nkuru ya Makala. Nk’uko inyandiko RFI yagenzuye zibitangaza, umuyobozi wa gereza yari yaraburiye abayobozi ku byago byashoboraga kuba muri Gereza ya Makala mbere y’uko “bagerageza gutoroka” mu ijoro ryo ku itariki ya 1 rishyira ku ya 2 Nzeri, nk’uko abayobozi babivuze, bituma […]
Kirehe: Babiri bafashwe batwaye mu modoka magendu y’imyenda ya caguwa
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yafashe abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace, amabalo arindwi y’imyenda ya caguwa, bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu . Ni imodoka yari itwawe n’umwe muri bo w’imyaka 36 y’amavuko wari kumwe na mugenzi we w’imyaka 32, bafatiwe mu mudugudu wa Rwanteru, […]
Uwahoze akorera CIA yakatiwe imyaka 10 y’igifungo azira guha amakuru u Bushinwa
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Nzeri 2024, uwahoze ari umukozi wa CIA, Alexander Yuk Ching Ma, yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi. Muri Gicurasi, uyu mugabo w’imyaka 71 yari yahamwe n’icyaha cyo kunekera u Bushinwa. Ishami ry’ubutabera muri Amerika rivuga ko iki gihano cyavuye mu masezerano yo kwirega. Uregwa yirinze igihano kirekire nyuma yo kwemera uruhare […]
USA ishyigikiye ko Afurika ihabwa imyanya 2 ihoraho muri UNSC
Iki cyemezo kije mu gihe Amerika ishaka gusana umubano na Afurika, aho benshi batishimiye ko Washington ishyigikiye intambara ya Israel muri Gaza, ndetse no kurushaho kunoza umubano n’ibihugu byo mu birwa bya pasifika bifite akamaro kanini mu guhangana n’u Bushinwa mu karere. Thomas-Greenfield yatangarije Reuters ati: “Iri tangazo “rizateza imbere iyi gahunda mu buryo dushobora […]
Kenya: Imyigaragambyo y’abakora ku kibuga cy’Indege yahagaze
Umuyobozi w’umuryango w’amashyirahamwe y’abakozi mu gihugu yemeje ko abakozi ku kibuga cy’Indege Jomo Kenyatta muri Kenya bemeye kuri uyu wa Gatatu gusubira ku kazi nyuma yo kumara umunsi mu myigaragambyo. Francis Atwoli, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Amashyirahamwe y’Abakozi (COTU), yavuze ko guverinoma yemeye ko gahunda yo gukodesha ikibuga cy’indege ku kigo cyo mu Buhinde, Adani Group […]
U Rwanda rwemerewe miliyoni 200$ yo kongerera ubumenyi urubyiruko 200,000
Banki y’Isi yemeje inkunga nshya yo kongerera ubushobozi n’ubumenyi urubyiruko rusaga 200.000 mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment (PSGYE)’. Iyi gahunda ya miliyoni 200 z’amadorali, yatewe inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe Iterambere (IDA), igamije kongerera urubyiruko runaka ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo hagamijwe gushimangira ubushobozi bw’inzego mu kunoza […]
USA: Nyuma y’imyaka 10 afunzwe arengana yahawe indishyi y’arenga miliyari 60 Frw
Umugabo wo muri Amerika yahawe indishyi zingana na miliyoni 50 z’amadolari nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora, mu bwishyu bunini cyane bubayeho mu mateka ya Amerika. Marcel Brown w’imyaka 34 yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu iraswa ry’umusore w’imyaka 19 mu burengerazuba bwa Chicago mu 2008. Brown yakatiwe […]
Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo muri Masisi na Rutshuru
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’Abawazalendo bo mu mutwe wa CMC kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Nzeri 2024 ahitwa Kizimba muri Gurupoma ya Bukombo, Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Ni mu gihe indi mirwano ivugwa i Masisi hagati ya M23 na FARDC. Amakuru agera ku rubuga rrwa Kivu Morning Post […]
Urukiko rwateye utwatsi ikirego cy’umunyamakuru Kabendera wishyuza Vodacom miliyoni 10$
Urukiko Rukuru rwa Dar es Salaam rwateye utwatsi ikirego umunyamakuru Erick Kabendera yareze ikigo cy’itumanaho cya Vodacom Tanzania. Icyemezo cyo gutesha agaciro iki kirego cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri 2024 n’Umwanditsi w’urukiko wungirije mu izina ry’Umucamanza Mukuru, Salma Maghimbi, nyuma y’ubujurire bwazamuwe na Vodacom. Mu kirego cye, umunyamakuru Kabendera yasabaga impozamarira ya […]
Muri Kanama 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na 2023 – NISR
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR kiravuga ko ibiciro ku isoko mu mijyi muri Kanama kiyongereyeho 5% ugereranyije no mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, amazu, amashanyarazi n’ibindi byiyongereye. NISR yatangaje ibi, ubwo yashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kanama 2024. Ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu […]
Intumwa z’Igisirikare cya Bangladesh ziyobowe na Gen. Sazadul Islam zasuye RDF

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Nzeri, itsinda ry’abarimu 20 n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Bangladesh riyobowe na Brig. Gen. Sazedul Islam ryasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF). Izi ntumwa zakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh, wabakiranye ubwuzu. Izi ntumwa zanyuriwemo incamake y’urugendo rw’impinduka rwa RDF zagejejweho na Brig […]
Ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi mu Mujyi wa Kigali
Mu Mujyi wa Kigali, abaguzi n’abacuruzi b’ibirayi baravuga ko ibirayi byongeye kurya umugabo bigasiba undi kubera kubura ku isoko n’ibihageze bikaza bikosha, aho basaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zo kongera umusaruro w’iki gihingwa cyahoze kiri mu biryo by’ibanze by’Abanyarwanda, aho bamwe bajya babivugiraho bati ” Ngiye gushaka ay’ibirayi” nk’ikigaragaza ko byari muri bimwe mu biribwa […]
Amerika yamaze gushyikiriza DRC doze 50,000 z’urukingo rw’ubushita bw’inkende
“Nejejwe no kubamenyesha ko impano y’inkingo 50.000 za monkeypox (mpox) zaturutse muri Amerika zageze uyu munsi (ku wa Kabiri, itariki 10 Nzeri) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,” uyu ni Ambasaderi wa Amerika muri DRC, Lucy Tamly, Kuva mu ntangiriro za 2024, umudipolomate yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakusanyije miliyoni z’amadolari y’inyongera y’inkunga […]
Kenya: Uwishe Rebecca Cheptegei nawe yapfuye azize ubushye
Uwahoze ari umukunzi wa w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’Umugandekazi, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro yatangije ubwo yatwikaga uyu Mugandekazi mu cyumweru gishize. Kuri uyu wa Kabiri, ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uwahoze ari umukunzi w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Uganda, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya. […]
Iyicwa ry’umuyoboke wa EcidĂ© i Kinshasa: Umupolisi na komanda we bafashwe
Umupolisi ufite uruhare mu iyicwa ry’umurwanashyaka wa EcidĂ© (Engagement pour la citoyennetĂ© et le dĂ©veloppement) kimwe n’umuyobozi w’umutwe wa polisi ushinzwe gutabara byihuse (Police d’intervention rapide) mu karere, batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 10 Nzeri 2024. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umurambo w’umusore wavumbuwe hafi y’icyicaro gikuru cya EcidĂ© […]
EU yaciye ibihangange Google na Apple ihazabu y’asaga miliyari 15 z’Ama-Euro
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ubutabera rw’u Burayi (ECJ) rwemeje ko Google yarenze ku mategeko abuza kwishyiriraho ibiciro kandi ko Apple igomba kwishyura Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi imisoro itishyuye ingana na miliyari 13 z’Ama-Euro ($ 14.3 billion). Izi manza zombi zifatwa nk’imbaraga z’u Burayi zo kuziba icyuho cy’imisoro cyabyajwe umusaruro n’ibihangange mu ikoranabuhanga muri […]
Cibitoke: Abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi bazira kuza mu Rwanda
Abaturage b’imisozi ihana imbibi n’u Rwanda muri komini Mugina, mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi), ntibagihisha impungenge zabo, nyuma y’uko abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi n’abapolisi mu gihe cy’amezi 8, baregwa barambutse umupaka bakajya mu Rwanda. Abantu 76, barimo Imbonerakure zigera kuri mirongo ine (Urubyiruko rwa CNDD-FDD), bakomoka mu midugudu […]
Seoul: Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Korea y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Nzeri, i Seoul, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yabonanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Iyi nama yibanze ku gusuzuma ubufatanye bukomeje no gushakisha ahandi hashyirwa ubwo bufatanye. Nubwo ahantu hateganywa ubufatanye hatashyizwe ahagaragara, ibiganiro byabo […]
Kamala Harris na Donald Trump bagiye gucakiranira bwa mbere mu kiganirompaka
Kuri uyu wa Mbere ushize, Visi Perezida Kamala Harris, yageze i Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Pennsylvania mbere y’ikiganirompaka kuri televiziyo n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Donald Trump muri uyu mujyi. Impaka, ziteganijwe kuri uyu wa kabiri saa cyenda. ET (0030 UTC ku wa gatatu), imbere y’umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu, ABC News kandi […]
RDC: Imirimo yo kubaka Kinshasa Arena imaze amezi 5 ihagaze
Hakurikijwe ubuhamya bwakusanyirijwe kuri terrain, imirimo yo kubaka iyi nyubako y’imyidagaduro na siporo imaze amezi 5 ihagaze nyuma y’itangira n’umuvuduko sosiyete yo muri Turkiya “Summa” yari yatangiranye. Abatangabuhamya bati: “Akazi karahagaze. Ubwubatsi ntabwo bitera imbere kuva amezi 5 ashize. Ibintu byose birahagaze. ” Andi makuru avuga ko iki kibazo cyo kutishyura umushahara w’abakozi kuri uru […]
Tanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yasanzwe yishwe nyuma yo gushimutirwa muri bus
Umurambo w’umuyobozi mukuru utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, washimutiwe muri bus n’abantu bitwaje imbunda, wabonetse mu nkengero z’umurwa mukuru w’ubucuruzi, Dar es Salaam, ufite ibimenyetso byo gukubitwa ndetse yanasutswe aside mu maso. Iyicwa rya Ally Kibao, umwe mu bagize ubunyamabanga bw’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, rishobora kwanduza isura y’ivugurura rya Perezida Samia Suluhu Hassan, […]
Umuherwe Elon Musk mu nzira yo kuba uwa mbere utunze Miliyari 1000 z’Amadolari
Rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga Elon Musk ari mu nzira yo kuba umuherwe wa mbere utunze Tiliyari y’Amadorari ku Isi mu 2027, nk’uko ikigo cy’uburezi Informa Connect Academy kibitangaza. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu bishingiye ku kigereranyo cy’ukuntu ubukungu bwa Musk bugenda buzamuka cyane buri mwaka, aho buzamuka ku rugero rwa 109.88%. Nk’uko byatangajwe na Bloomberg Billionaires […]
Igitero cya Israel muri Syria rwagati cyahitanye abantu 14
Ibitangazamakuru bya leta byatangaje ko misile zarashwe n’Igisirikare cya Israel zahitanye byibuze abantu 14 muri Syria rwagati. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Syria (SANA) bibitangaza, ngo igitero cyo ku Cyumweru nijoro cyateje inkongi y’umuriro kandi cyangiza ibintu hafi y’umujyi wa Masyaf, mu ntara ya Hama. Ibi biro ntaramakuru byavuze kandi ko 43 bakomeretse, ryongera […]
Seoul: Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama ku ikoreshwa rya AI mu gisirikare

Kuri uyu wa Mbere, intumwa, ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama ku ikoreshwa ry’ubwenge buhimbano mu bya gisirikare (‘Responsible Artificial Intelligence (AI) in the Military Domain Summit’ (REAIM), ibera i Seoul muri Korea y’Epfo, aho ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u […]
RDC: Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo ikomereje muri Muheto
Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu mujyi wa Muheto muri Teritwari ya Masisi, aho urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya rwumvikanye muri kariya gace no mu nkengero zaho nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Uyu ni umunsi wa kabiri w’imirwano hagati y’impande zombi. Abenshi mu baturage bahungiye […]
Ibihugu 2 bibarizwa muri NATO birashinja u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo
Ibihugu bya Latvia na Romania, bibarizwa mu Muryango wa NATO bashyigikiye Ukraine, bavuze ko indege zitagira abadereva z’u Burusiya zavogereye ikirere cyabyo. Romania yavuze ko indege itagira abadereva y’u Burusiya yinjiye mu kirere cyayo mu gihe cy’ibitero bya nijoro yambutse uruzi rwa Danube mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine mu rukerera rwo ku Cyumweru, mu gihe […]
Umujyanama mu by’umutekano w’u Buhinde agiye kuganira na Putin ku kibazo cya Ukraine
Amakuru agera kuri India Today aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, azagirana ibiganiro na Ajit Doval, Umujyanama mu by’Umutekano wa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ku muhate wa New Delhi mu gukemura amakimbirane hagati ya Moscou na Kiev. Biteganijwe ko Doval azasura umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, ku wa Kabiri no ku wa […]
Kimironko: Bus itwara abagenzi yagonze umumotari n’umugenzi yari atwaye bahasiga ubuzima

Impanuka ya bus itwara abagenzi kuri uyu wa Mbere ku Kimironko yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye nyuma yo kugonga moto bari bariho. Amakuru agera kuri BWIZA, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Nzeri 2024 ku Kimironko imodoka ya RFTC yaciye mu mukono utari uwayo (Sens unique) iva munsi y’ahahoze BPR […]
Sudani yateye utwatsi ubusabe bwo kwakira Ingabo za Loni
Igihugu cya Sudani cyateye utwatsi ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces . Impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Sudani zatangaje kuwa Gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa […]
RDC: Abantu 13 barohamye bagerageza kwambuka Uruzi rwa Kibali
Mu Ntara ya Haut-Uele, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 13 bararohamye mu gihe bagerageza kwambuka uruzi rwa Kibali mu bwato butabifitiye ubushobozi. Ubwato bwari buvuye muri Teritwari ya Watsa, Umurwa Mukuru wa Haut-Uele bwerekeza mu mujyi wa Durba ucukurwamo amabuye y’agaciro. Umubare nyawo w’abantu bari mu bwato nturamenyekana kuko ntaho bari […]
M23 irashinja Ingabo za Leta kugaba ibitero ku basivili mu bice igenzura
Umutwe wa M23 watangaje ko kuva mu gitondo kuri iki Cyumweru, Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye igitero ku basivili ba Nyamitaba no mu nkengero zaho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, rigira riti: “Kuva ku isaha ya saa munani z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Kanama 2024, Ihuriro ry’ingabo […]