Ingabo zimwe z’u Burundi zatangiye gutinya koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru

Imirambo y’abasirikare b’u Burundi barenga 15, biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ushize yagejejwe mu buruhukiro bwa gisirikare buri mu Kigo cya DCA Passive bakunda kwita ‘Rwantanamo’ mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura, mu gihe bivugwa ko bagenzi ba bo bagomba kujya kubafasha basa nk’abarimo gukwepa kubera kudashaka kujya muri iyi ntambara. Ayo makuru […]

U Budage bugiye gusuzuma amasezerano nk’ay’u Bwongereza n’u Rwanda ku bimukira

Igihugu cy’u Budage na cyo kigiye gusuzuma amasezerano nk’ayo u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza hagati yabwo n’ikindi gihugu kitari mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, aho abasaba ubuhungiro dosiye zabo zigomba kubanza gukurikiranirwa mbere yo kwinjira mu Budage, igisa nko kwitandukanya na politiki yo gufungurira imiryango abimukira yasizwe na Angela Markel hagashyirwaho amategeko akaze. Guverinoma […]

Israel yatangiye guhigira abarwanyi ba Hamas mu myobo nyuma yo kugota Gaza

Ingabo za Israel zirwanira ku butaka mu karere ka Gaza kuri uyu wa Gatatu ziyemeje gushakisha no gukura mu myobo iri muri aka karere abarwanyi ba Hamas nk’icyiciro gikurikiraho mu gitero cya Israel kimaze guhitana ibihumbi by’Abanyapalestine. Kuva abarwanyi ba Hamas bica abantu 1400 bagafata bugwate abagera kuri 240 mu gitero cyambukiranya imipaka cyagabwe kuri […]

Israel yaryamiye amajanja ku mupaka na Liban nyuma y’ijambo ry’umuyobozi wa Hezbollah

Igisirikare cya Israel cyavuze ko gikomeje kuryamira amajanja cyane cyane ku mupaka wabo na Libani mu gihe umuyobozi w’umutwe wa kisilamu wa Hezbollah yagize icyo atangaza bwa mbere ku ntambara yatangiye ku itariki 7 Ukwakira. Mu ijambo ryarebwe n’ibihumbi mu giterane cyabereye i Beirut, Hassan Nasrallah yashimye ibitero bya Hamas byibasiye Israel ku itariki ya […]

MONUSCO na FARDC wazindua Operesheni “Springbok” kuilinda Goma dhidi ya tishio la M23

Kikosi cha MONUSCO na Vikosi vya Wanajeshi vya DRC (FARDC) vilitangaza Ijumaa hii, Novemba 3, huko Goma (Kivu Kaskazini) uzinduzi wa operesheni ya pamoja inayoitwa “Springbok”. Tangazo hili lilitolewa wakati wa mkutano na waandishi wa habari ulioandaliwa kwa pamoja na kamanda wa kikosi cha MONUSCO na msemaji wa gavana wa kijeshi. Operesheni hiyo inalenga kulinda […]

Rwanda ratifies the ILO Convention on Violence and Harassment

On 1 November 2023, the Republic of Rwanda deposited the instrument of ratification of the Violence and Harassment Convention, 2019 (No. 190) with the Director-General of the ILO. By submitting the instrument of ratification, the Republic of Rwanda becomes the 36th country in the world, and the 9th country in Africa, to ratify Convention No. […]

Kampala: Umunyemari Katanga yiciwe iwe mu rugo arashwe, harakekwa umugore we

Igipolisi mu Mujyi wa Kampala kiri gukora iperereza ku kuntu umunyemari wo muri uyu mujyi witwa Henry Katanga yarashwe akicirwa iwe mu rugo. Ubu bwicanyi bivugwa ko bwakorewe Mbuya Hill, mu nkengero za Kampala muri Division ya Nakawa, bwakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera kuri Daily […]

FARDC iraregwa umugambi wo gushaka kumara Abanyamulenge binyuze mu kubacamo ibice

Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Minembwe, mu Karere ka Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo, iravuga ko hari ibikorwa bikomeje kugirwamo uruhare na FARDC bitegura umugambi wo kumaraho Abanyamulenge binyuze mu kubanza kurandura umutwe wa Twirwaneho usanzwe ubarinda. Mu intabaza yasinyweho na visi perezida wayo, Mufashi Santos kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023, yahaye umutwe […]

RDC: Kandida depite Kalinda w’i Masisi yiciwe mu Mujyi wa Goma

Uwitwa Dogo Kalinda, wahoze ari umuyobozi w’agace ka Lac-Vert akaba yari na kandida depite wo muri Masisi (Kivu y’Amajyaruguru) yishwe n’amabandi yitwaje intwaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu ushyira ku wa Kane, itariki ya 2 Ugushyingo 2023. Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Ndosho muri Komini ya Karisimbi mu Mujyi wa Goma. Aya makuru […]

Abantu hafi 10,000 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva intambara yatangira

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza iravuga ko abantu 9.061 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva imirwano yatangira kuva ku itariki ya 7 Ukwakira ubwo Hamas yagaba ibitero simusiga kuri Israel. Abaganga batagira umupaka bavuga ko abantu barenga 20.000 bakomeretse bakigotewe mu karere ka Gaza nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Kugeza ubu ku wa Kane, bivugwa ko […]

Kayumba, ancien professeur de l’UR, condamnĂ© avec sursis dans une affaire de viol

La Haute Cour a condamnĂ© l’ancien professeur de l’UniversitĂ© du Rwanda (UR), Christopher Kayumba, à  deux ans de prison avec sursis, aprĂšs l’avoir reconnu coupable de complicitĂ© dans le crime de viol. Selon le verdict du tribunal rendu le 2 novembre, il a commis le crime contre son ancienne servante. L’ancien universitaire a Ă©galement Ă©tĂ© […]

Abashumba b’itorero rya ADEPR basaga 75% barangije amashuri abanza gusa – RGB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) cyabwiye abagize inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Ugushyingo 2023, ko abarenga 75 ku ijana mu bashumba b’Itorero ry’Abapentekote mu Rwanda (ADEPR) bafite urwego rw’amashuri abanza gusa. Umuyobozi mukuru wa RGB, Usta Kaitesi, yahishuye urwego rw’ubumenyi bw’abapasiteri ba ADEPR ubwo yamurikaga raporo y’ibikorwa bya […]

Burundi: Ndayishimiye yashinje ikigo cy’igihugu cy’imisoro kwifatanya n’abanzi b’igihugu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko ababazwa no kumva ashinjwa kurya ruswa kandi azi ko bikorwa n’abantu bo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro nyuma yaho Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bishinje ubutegetsi bwe kumungwa ruswa. Mu nama yagiranye kuri uyu wa Kabiri ushize n’inzego zitandukanye zirimo iza gisivili ndetse n’iz’umutekano yabereye mu Ntara ya […]

UPDF irigamba kwica benshi mu baherutse kwicira ba mukerarugendo muri pariki

Abaterabwoba bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ba mukerarugendo b’abanyamahanga babiri n’umushoferi wabo w’Umugande ubwo bari muri Pariki yitiriwe Elisabeth muri Uganda bishwe. Ibi byabaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize, ubwo ba mukerarugendo babiri, ukomoka mu Bwongereza n’undi ukomoka muri Afurika y’Epfo, hamwe n’uwari ubayoboye w’Umugande, bicwaga n’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka bari barimo […]

Umwami Charles III yemeye amarorerwa abakoloni b’Abongereza bakoreye Abanyakenya

Umwami w’u Bwongereza, Charles III yemeye ibikorwa by’urugomo bibabaje kandi bidafite ishingiro byahitanye abantu ibihumbi by’inzirakarengane mu gihe Kenya yari iyobowe n’abakoloni b’Abongereza. Kuri uyu wa Kabiri ushize, mu birori byabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Nairobi, umwami yagaragaje ko yicujije cyane ku bikorwa byahise kandi ashimangira akamaro ko guhangana n’amateka nta buryarya n’imitima ifunguye. […]

Kenya: Igipolisi cyanze ko ibirego bishinjwa ingabo z’u Bwongereza bitangazwa mbere y’uruzinduko rwa Charles III

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi ba Kenya bahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga gutambuka ku maradiyo kigamije kwerekana ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije ryakozwe n’ingabo z’Abongereza muri iki gihugu, amasaha make mbere y’uko Umwami Charles ahagera mu ruzinduko rw’iminsi ine guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Ukwakira. Ingoro ya Buckingham yavuze ko uruzinduko rwa Charles […]

At least 3 dead in Mozambique election protests

Violence broke out in Mozambique’s capital Maputo on Saturday between Mozambican security forces and demonstrators protesting the results of the local elections. Confrontations were also reported in the cities of Nampula and Nacala. Security forces are said to have been using disproportionate force, including tear gas and live bullets, to disperse the protesters. At least […]

Kenya: Abapolisi kabuhariwe bitambitse Guverineri wa Kisii bamubuza kwinjira mu biro

gsu_officers_outside_kisii_governor_simba_arati_office_at_gusii_stadium_0.jpg

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi ba Kenya bo mu ishami rishinzwe serivisi rusange (GSU) bagose ibiro bya guverineri wa Kisii, Simba Arati biri muri Stade ya Gusii bamubuza kwinjira. Amakuru aturuka aha avuga ko Guverineri yabujijwe kwinjira kuri sitade aho afite ibiro bya kabiri. Aba bapolisi bajyanywe muri iyi stade mu gikamyo cya polisi […]

Masaka: Abana bitiranwa bahitanwe n’inkongi yibasiye aho abanyeshuri barara

f9qtd8txwaagtyw.jpg

Byibuze abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka nyuma y’aho inkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu barara mu ishuri rya Kasana Junior School mu Mujyi wa Masaka saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Abayobozi bavuga ko abana bapfuye ari Aloysius Katende na Malik Katende. Dortoir yibasiwe n’inkongi yararagamo abana bagera kuri 15 […]

Le général Muganga discute de la coopération avec son homologue chinois

f9nwsddxyaay_pb.jpg

Le chef d’Ă©tat-major des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), le lieutenant gĂ©nĂ©ral Mubarakh Muganga, est en visite en Chine oĂ Âč il s’entretient avec son homologue le gĂ©nĂ©ral Liu Zhenli, chef d’Ă©tat-major interarmĂ©es de la Commission militaire centrale (CMC) du Parti communiste chinois. Un communiquĂ© partagĂ© par le ministĂšre de la DĂ©fense via Twitter dimanche 29 […]

Musanze: Bahangayikishijwe n’abiswe Ibihazi bongeye kwigarurira ibirombe byari byarafunzwe

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze i Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatari bake baba mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bivugwa ko ari ubwa zahabu mu gihe bo bahagera bagakubitwa, ndetse umudaso akaba aherutse kuvunwa ukuboko n’abo bise Ibihazi bongeye kwigarurira ibyo birombe byari bimaze iminsi bifunzwe. Abatuye mu Karere ka Musanze, mu kibaya cya Gatare gihuriweho […]

Uwari uherutse kugirwa ambasaderi wa RDC mu Buhinde yapfuye adatangiye inshingano ze

Uwari uherutse kugirwa Ambasaderi mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Buhinde, Bertin Kanunu, yapfuye adatangiye inshingano ze aguye i Kinshasa. Umuryango we uvuga ko yapfuye azize indwara ikomeye. Ambasaderi ntiyagize n’amahirwe yo kubasha kugera aho yari yoherejwe gukora. Dukurikije amakuru yatanzwe na bene wabo nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, Bertin Kanunu yamaze mu bitaro […]

Uganda: Museveni yateye utwatsi icyifuzo cyo kubaka ikigo cy’urwibutso rwa Idi Amin

Perezida Museveni yateye utwatsi icyifuzo cyo kubaka Ikigo cy’urwibutso rwa Idi Amin dada (Idi Amin Memorial Institute) wahoze ari Perezida wa Uganda, asobanura ko uyu adakwiye gushyirirwaho urwibutso. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyamenye ko itsinda ry’Abagande ryandikiye Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru (NCHE), risaba gufasha kubonera icyangombwa iki kigo cyakwitirwa Amin. “Ubu ni ubusabe bubi […]

USA: Uwari umusirikare uherutse kwica arashe abantu 18 muri Maine yasanzwe yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 28 Ukwakira, abapolisi bavuze ko uwari umu-reservist mu ngabo za Amerika uherutse kurasa akica abantu 18 abasanze mu kabari n’aho bakinira Bowling, yasanzwe yapfuye muri rumoroki y’imizigo iparitse ku ruganda rutunganya imyanda yigeze gukorera , aho bikekwa ko yiyahuye. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, Robert R. Card, w’imyaka 40, nibwo […]

Kayishema trial postponed as investigation is still ongoing

A Rwandan national wanted for genocide crimes made another brief appearance in the Cape Town Magistrates Court on Friday. Fulgence Kayishema was tracked down to a farm in Paarl in May where he has allegedly been living under an alias for years. He’s believed to have evaded arrest for more than two decades since being […]

Cape: Kayishema ushinjwa uruhare muri jenoside yitabye urukiko na bibiliya mu ntoki

Kuri uyu wa Gatanu, Umunyarwanda ushakishwa kubera ibyaha bya jenoside yongeye kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Cape Town. Muri Gicurasi, Fulgence Kayishema yarakurikiranwe asangwa mu isambu iherereye ahitwa Paarl aho bivugwa ko yari amaze imyaka atuye munsi y’izina. Uyu yari amaze myaka irenga makumyabiri ahunga ubutabera kuva yatangira gushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda akurikiranweho […]

U Burusiya bwaburijemo igitero cya drone ku ruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri

Abayobozi ba gisivili n’abasirikare baravuga ko igitero cya Ukraine kirimo indege zitagira abaderevu nyinshi cyahagaritswe mu mujyi wa Kurchatov mu Burusiya, ahari urugomero rw’ingufu za nikeleyeri rwa Kursk. Amakuru ataremezwa yavuze ko imwe mu ndege yangije ububiko bw’imyanda ya nikeleyeri. Ibi byabereye kuri uyu wa Kane ushize nimugoroba mu karere ka Kursk gahana imbibi na […]

Iburasirazuba: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni zisaga 1000 z’imbuto n’ifumbire

Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaburijemo ibikorwa bikomeye by’ubujura bwa toni zirenga 1.000 z’imbuto n’inyongeramusaruro. Ibicuruzwa bya magendu byafashwe byagurishwaga mu ntara cyangwa bikajyanwa ahantu hatandukanye. Bimwe muri ibi byari bimaze koherezwa mu bihugu by’ibituranyi, bitera impungenge ku bijyanye n’urwego ubu bucuruzi butemewe bugezeho. Umuyobozi w’igipolisi mu karere ACP Innocent Rutagarama Kanyamihigo aganira n’abaturage bo mu […]

Indege z’intambara za Amerika zasenye ububiko 2 bw’intwaro muri Syria

Kuri uyu wa Gatanu, indege ebyiri z’intambara za Amerika zagabye ibitero ku bubiko bw’intwaro n’amasasu muri Syria mu rwego rwo kwihorera ku bitero byagabwe ku ngabo za Amerika n’inyeshyamba zishyigikiwe na Irani mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ko amakimbirane ya Israel na Hamas ashobora gukwirakwira mu Burasirazuba bwo Hagati. Pentagon yavuze ko Perezida wa Leta […]

Slovakia yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga ya gisirikare yateraga Ukraine

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe mushya wa Slovakia, Robert Fico, yatangaje ko guverinoma ye igiye guhagarika imfashanyo za gisirikare yahaga Ukraine, ikaba ibaye guverinoma ya mbere y’iburengerazuba yisubiyeho. Fico yabwiye abadepite ko iki gihugu “kitazongera guha intwaro Ukraine”, asubiramo amasezerano yasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, ariko yavuze ko azakomeza gutanga inkunga z’ubutabazi ku […]

Hari impungenge ko hashobora kuvuga intambara nshya hagati ya Ethiopia na Eritrea

Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukwakira, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko atazatera igihugu icyo ari cyo cyose, mu magambo agamije guhosha impungenge z’ibihugu by’ibituranyi z’uko ashobora gukoresha ingufu kugira ngo agere ku cyambu cyo ku nyanja. Ku itariki ya 13 Ukwakira, Abiy yabwiye itangazamakuru rya Leta ko Ethiopia igomba kwemeza icyo […]

RDC: Uwari minisitiri w’ubutabera aremeza ko ari we wihereye icyemezo cy’ubwenegihugu Katumbi

Mu gihe impaka zerekeranye n’ubwenegihugu bwa MoĂ ÂŻse Katumbi zagarutse mu byumweru bishize, kugeza aho basaba ko kandidatire ye ikurwa mu matora ataha ya perezida, uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yatangaje ko ari we ubwe wamwihereye icyemezo cy’ubwenegihugu kandi kitigeze gihagarikwa”. Mu kiganiro yagiranye na RFI, Alexis Thambwe Mwamba, wahoze wegereye uwari Perezida, Joseph […]

USA: Abapolisi bari guhiga bukware umuntu wishe arashe abantu 16

Nibura abantu 16 birakekwa ko bishwe barashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ahitwa Lewiston, muri Leta ya Maine, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Polisi yavuze ko Robert Card w’imyaka 40 ari we wakoze ubu bwicanyi, ivuga ko “yitwaje imbunda kandi ko ari mubi cyane” nk’uko iyi […]

Body of Kenyan soldier killed in DRC mortar attack returned home

The body of a Kenya Defence Forces soldier who was killed in a mortar attack on the East African Community Regional Force (EACRF) in Kibumba, eastern DRC was Wednesday flown to Nairobi. EACRF protested on Wednesday in a statement that a ceasefire agreement between the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) and […]

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya yirukanye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ukwakira, yasabye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel mu ntambara irimo na Hamas, kuva muri iki gihugu. Ibyo bihugu ni Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani. Israel yakomeje kurasa ibibombe muri Gaza kuva ku itariki ya 7 Ukwakira abarwanyi ba Hamas bagaba igitero gitunguranye […]

Bayern Munich Academy Rwanda saga: Watu wawili wakamatwa

Ofisi ya Upelelezi ya Rwanda (RIB) imethibitisha kuwa inawashikilia watu wawili kwa tuhuma za kuhusishwa na kughushi nyaraka ili kujaribu kuwapata wachezaji wasiostahiki kupata nafasi katika Chuo cha Bayern Munich. Washukiwa wanaotajwa ni kocha wa soka Leon Nisunzumuremyi na Arstide Karorero, Meneja Data wa Sekta ya Kinyinya. Wanazuiliwa katika kituo cha Kimironko RIB na wanachunguzwa […]

Le gouverneur de la province de l’Est, Gasana, arrĂ ÂȘtĂ©

Le gouverneur de la province de l’Est, commissaire gĂ©nĂ©ral de la police (rtd) Emmanuel Gasana a Ă©tĂ© arrĂ ÂȘtĂ© pour abus de l’autoritĂ© que lui confĂšre la loi. L’arrestation a eu lieu quelques heures aprĂšs que l’ancien chef de la police ait Ă©tĂ© suspendu de ses fonctions par le Premier ministre. L’arrestation de Gasana, selon le […]

Uwahoze ari Perezida wa Mauritania arasabirwa imyaka 20 y’igifungo

Umushinjacyaha yasabiye igifungo cy’imyaka 20 hamwe no gufatira umutungo we uwahoze ari Perezida wa Mauritania. Mohamed Ould Abdel Aziz ukurikiranyweho kwikungahaza mu buryo butemewe n’amategeko, gukoresha nabi ububasha bwe no kunyereza amafaranga ya leta abarirwa muri miliyoni 67 z’amayero. Nyuma yo kwisobanura amasaha agera kuri atatu, umushinjacyaha Ahmed Ould Moustapha yatangaje ko “ibimenyetso byose biri […]

Liberia: Bagiye mu cyiciro cya 2 cy’amatora nyuma yo kubura uwatsinze mu cya mbere

Kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’amatora muri Liberia yatangaje ko hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi gutaha nyuma y’uko Perezida George Weah n’uwo bahanganye ukomeye, Joseph Nyumah Boakai, bombi bananiwe kugira amajwi asabwa mu cyiciro cya mbere. Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) ivuga ko Perezida Weah yabonye amajwi 43.83% mu matora yo ku itariki […]

Burundi: Four judges in detention

Four judges from the high court of Gitega (political capital of Burundi) were arrested on Monday and then taken to the central prison of the province. They are all being prosecuted for corruption. These are Damien Manirakiza, president of the Gitega high court, as well as three other judges of the same court, namely Tharcisse […]

Une identification numérique sera délivrée aux nouveau-nés au Rwanda

DĂšs l’à±ge d’un nouveau-nĂ©, les Rwandais vont bientĂŽt acquĂ©rir des cartes d’identitĂ© numĂ©riques (ID), remplaà§ant les cartes d’identitĂ© physiques actuelles, alors que le Rwanda continue d’explorer des solutions technologiques. Auparavant, les responsables avaient dĂ©clarĂ© que le dĂ©veloppement Ă©tait limitĂ© aux enfants de cinq ans et plus. Le dĂ©veloppement a Ă©tĂ© annoncĂ© par Paula Ingabire, ministre […]

Burundi: Abandi bacamanza bane bo muri Gitega batawe muri yombi

Abacamanza bane bo mu rukiko rukuru rwa Gitega (umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi) batawe muri yombi kuwa Mbere nyuma bajyanwa muri gereza nkuru y’intara. Bose bakurikiranyweho ruswa. Aba ni Damien Manirakiza, perezida w’urukiko rukuru rwa Gitega, ndetse n’abandi bacamanza batatu bo mu rukiko rumwe, aribo; Tharcisse Ndikumasabo, Abel Sindayirwanira na Claude Nshimirimana. Icyemezo cyo […]

Ambasaderi wa Israel muri Loni yahamagariye Antonio Guterres kwegura

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira, Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye, Gilad Erdan, yahamagariye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango, Antonio Guterres, kwegura. Gilad Erdan yashinje Guterres “kwerekana ko yumva” impamvu y’”iterabwoba n’ubwicanyi” ku bitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira byibasiye Israel. Mu magambo yatangarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa […]

Minisitiri Lutundula yatakagije Wazalendo

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 23 Ukwakira, Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo; Christophe Lutundula, yabajijwe ikibazo kuri “Wazalendo”, itsinda ry’inyeshyamba zishyize hamwe mu kurwanya M23; avuga ko batabuza abanyagihugu kurengera igihugu cyabo. Imbere y’inzobere mu itangazamakuru, umuyobozi wa diplomasi ya Kongo yibukije ko kurengera ubusugire bw’igihugu iyo bubangamiwe […]

Nyabihu: Ihenda ry’imbuto z’ibirayi ryatumye bamwe mu babihingaga babihagarika

Mu gihe ubu imbuto z’ibirayi zahoze zigura hagati y’amafaranga 300 na 400 ubu zigeze ku mafaranga 1200, abahoze babihinga bo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, aba bahinzi bavuga ko byatumye babireka kubera kudapfa kwigondera imbuto. Kuba imbuto y’ibirayi yarahenze, hari ababihinganga bahisemo kubireka ndetse n’abashakaga kubihinga bakererwa ihinga, mugihe muri aya mezi […]

Gabon: Abanyeshuri birukanwe bazira indirimbo yubahiriza igihugu

Abanyeshuri hafi 10 ba lycĂ©e yitiriwe Nelson Mandela yo mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville, birukanwe bazira kuririmba nabi indirimbo yubahiriza igihugu aho iki gihano cyateje urunturuntu mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Mu byumweru bibiri bishize, abasirikari bagize komite ishinzwe inzibacyuho no gusubizaho inzego, bayobowe na Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, […]

Gaza: Abandi bantu 700 biciwe mu bitero bya Israel mu masaha 24

Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko Abanyapalestina barenga 700 baguye mu bitero by’indege bya Israel, umubare munini w’abantu bapfuye mu masaha 24 kuva Israel yatangira ibitero by’indege byo gusenya abarwanyi ba Hamas bagabye igitero ku butaka bwa Israel ku itariki ya 7 Ukwakira. Israel yavuze ko yahitanye abarwanyi benshi ba Hamas […]

Beni: Amakamyo ya PAM yari atwaye imfashanyo zigenewe impunzi yatwitswe

Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanwe mu byabo n’imirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatwitswe n’insoresore zariye karungu muri Oicha, Kivu y’Amajyaruguru. Izi nsoresore ngo zari zarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. […]

Nairobi: Uwitwa Gakuru yitwikiye mu nzu yabagamo

Umusore w’imyaka 29 ufite izina ry’Ikinyarwanda niba atari Ikirundi hatatangajwe ubwenegihugu cye , kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira yitwikiye mu nzu yari atuyemo mu gace ka Kasarani muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’igipolisi. Impamvu yateye uyu musore ibitangazamakuru byo muri Kenya biri kwita Denise Gakuru kwiyambura ubuzima akoresheje ubu buryo buteye ubwoba ntiramenyekana. Umurambo […]

Risasi Kutoka DRC Yamjeruhi Raia wa Rwanda Mkoani Rubavu

Raia wa Rwanda alijeruhiwa kwa risasi wakati wa makabiliano na makundi haramu yenye silaha yanayoungwa mkono na Kinshasa mashariki mwa DRC. Serikali ya Rwanda ilitangaza hayo tarehe 23 Oktoba 2023. Mapigano kati ya muungano wa makundi haramu yenye silaha yanayoungwa mkono na Kinshasa mashariki mwa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo (DRC) yalifanyika karibu na mpaka […]

Cibitoke: Imbonerakure zigiye kwifashishwa mu guhiga inyeshyamba z’Abanyarwanda

Byibuze urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure rugera kuri 600 rugiye kwifashishwa mu kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rwo mu Ntara za Cibitoke, Bubanza na Bujumbura no mu murwa mukuru w’ubukungu ngo rwohereje gutanga ubufasha muri Komini ya Mabayi, mu Ntara ya […]

Un civil de Rubavu blessĂ© lors de l’escalade des combats le long de la frontiĂšre

Un citoyen rwandais basĂ© dans la province occidentale du pays a Ă©tĂ© blessĂ© par une balle perdue provenant d’affrontements entre la coalition de groupes armĂ©s illĂ©gaux soutenus par Kinshasa dans l’est de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC), prĂšs de la frontiĂšre rwandaise, a annoncĂ© le bureau du porte-parole du gouvernement lundi soir 23 octobre. […]

RDC: I Kibumba haramukiye imirwano, M23 irashinja leta kugaba igitero ku basivili

Abayobozi b’umutwe wa M23 baravuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira 2023, Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ku bufatanye n’imitwe itandukanye bakorana bagabye igitero ku baturage b’abasivili muri Kibumba no mu nkengero zaho. Ibi byatangajwe n’abavugizi ba M23, Laurence Kanyuka ndetse na Major Willy Ngoma,babinyujije kuri twitter. Laurence Kanyuka yagize ati “Muri aka […]

Umupfakazi w’umunyamakuru wo muri Pakistan yajyanye mu rukiko Igipolisi cya Kenya

Umupfakazi w’umunyamakuru wo muri Pakistan warashwe akicwa n’Igipolisi cya Kenya nyuma yo guhungira muri iki gihugu, kuri uyu wa Mbere yagejeje ikirego mu rukiko arega Igipolisi cya Kenya. Arshad Sharif, wari umuntu unenga cyane ubutegetsi bwa gisirikare muri Pakistan kandi wari ushyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Imran Khan, yarashwe mu mutwe ubwo Igipolisi cya Kenya […]

Rais wa chama cha upinzani Burundi aachiliwa huru

Rais wa chama kidogo cha upinzani nchini Burundi, CODEBU, ambaye alikamatwa Jumanne baada ya chama chake kuishinda serikali, alitangaza kwa AFP Jumapili kwamba ameachiliwa. Rais wa Baraza la Demokrasia na Maendeleo nchini Burundi (CODEBU), Kefa Nibizi, alifungwa katika gereza kuu la Mpimba, mjini Bujumbura, akituhumiwa “kuhatarisha usalama wa ndani wa Serikali”. Bw. Nibizi aliiambia AFP […]

President of Burundian opposition party released

The president of a small opposition party in Burundi, CODEBU, arrested Tuesday after his party criticized the government, announced to AFP on Sunday that he had been released on “bail”. The president of the Council for Democracy and Sustainable Development in Burundi (CODEBU), Kefa Nibizi, was imprisoned in Mpimba central prison, in Bujumbura, accused of […]

Munyankindi, le patron de Ferwacy, fait appel de sa détention provisoire

Le tribunal intermĂ©diaire de Nyarugenge a ouvert lundi 23 octobre l’audience d’appel de BenoĂ Âźt Munyankindi, le secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral de la FĂ©dĂ©ration rwandaise de cyclisme (FERWACY), qui conteste sa dĂ©cision de dĂ©tention provisoire. Munyankindi a fait appel de la dĂ©cision du tribunal primaire de Kicukiro de le placer en dĂ©tention pour usage de faux documents, favoritisme […]

Sudani: Impande zikomeje kurwanira ubutegetsi zigiye gusubukura ibiganiro

Igisirikare cya Sudani (SAF) ndetse n’umutwe wa Rapid Support Forces bamaze amezi 6 bahanganye, bagiye gusubukura ibiganiro muri iki cyumweru mu Mujyi wa Jeddah muri Arabia Saoudite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize Akanama k’Ubusugire bwa Sudani kayoboye igihugu. Ibi bije nyuma y’aho intumwa z’Igisirikare cya Sudani zikuye mu biganiro byari bihagarikiwe na Leta Zunze Ubumwe […]

Imitwe ibiri y’inyeshyamba zigize Wazalendo iri kurwanira mu marembo ya Goma

Amasasu y’imbunda nto n’iziremereye kuri uyu wa Mbere yumvikanye mu marembo y’Umujyi wa Goma aho bivugwa ko ari imitwe ibiri itandukanye mu yigize Wazalendo irimo irahangana. Amakuru aturuka aho aravuga ko imirwano irimo kubera mu gace ka Kanyarucinya muri Teritwari ya Nyiragongo, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho sosiyete sivile irimo kuvuga ko ibiri kubera muri […]