Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda izahagera muri Gashyantare 2024

Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza izahagera muri Gashyantare umwaka utaha guverinoma nibona intsinzi mu rubanza irimo mu Rukiko rw’ikirenga. Abakozi ba Leta basabwe gutegura indege ya mbere izazana abasaba ubuhungiro ku itike imwe yerekeza mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba ku itariki ya 24 Gashyantare 2024. Itariki yatangajwe na Daily Mail, […]

RDC: Batangiye gusaba ko kandidatire ya Moise Katumbi iteshwa agaciro

Ubwanditsi bw’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakiriye mu mpera z’icyumweru gishize icyifuzo cyo gutesha agaciro kandidatire ya MoĂ ÂŻse Katumbi, perezida w’ishyaka rya politiki, Ensemble pour la RĂ©publique. Umwanditsi w’iki cyifuzo, Junior Tshivuadi, yagaragaje byinshi agendera mu gusobanura impamvu y’icyifuzo cye, cyane cyane ikibazo cy’ubwenegihugu bw’umukandida mu matora ya perezida, […]

Museveni yasabye abaturage gufasha guhiga abaherutse kwica ba mukerarugendo

Perezida Yoweri Museveni yasabye Igisirikare cya Uganda gufatanya n’abapolisi n’abaturage mu guhiga abaterabwoba ba ADF bishe ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umushoferi wabo w’Umugande mbere yo gutwika imodoka bari barimo ku mugoroba wo kuwa Kabiri ushize. Perezida wa Uganda yavuze ko guhiga agatsiko k’abaterabwoba batanu katwitse ikamyo muri Kasese kakanica ba mukerarugendo muri Pariki yitiriwe Umwamikazi […]

Ubwato bwa gisirikare bw’u Bushinwa bwagonze ku bwende ubwa Filipine

Abanyafilipine bashinje abashinzwe umutekano ku nkombe z’U Bushinwa kugonga ubwato bw’Abanyafilipine mu Nyanja y’u Bushinwa. Ubwato bw’Abanyafilipine bwari bwerekeje kuri iki Cyumweru ku birindiro bya Filipine biri ahitwa Second Thomas Shoal, aho amakimbirane yiyongereye mu byumweru bishize. Manila yavuze ko “ibikorwa biteye akaga byo kubitambika” bya Beijing bihungabanya umutekano w’abakozi b’Abanyafilipine. Icyakora, u Bushinwa bwavuze […]

Abarundi basaga 50 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Nibura Abarundi 52 barikanwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane ushize. Aba bari binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, aho abayobozi b’u Rwanda bavuga ko aba bahabaga nta byangombwa bafite. Abenshi muri bo ni abahoze ari impunzi bari batashye bava mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego […]

M23 yabyukiye mu mirwano na FARDC muri Kinyandonyi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba bafatanyije mu gitondo cyo ku Cyumweru, itariki 22 Ukwakira zagabye igitero ku nyeshyamba za M23 muri Kinyandonyi nyuma y’aho izi zigaruriye Umujyi wa Kitshanga kuri uyu wa Gatandatu ushize. Nk’uko umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka yabitangaje abinyujije kuri twitter, ngo Ingabo za Guverinoma, FARDC, FDLR, abacanshuro n’inyeshyamba […]

Umusore yiciye umukunzi we hafi ya station ya polisi

Umunyeshuri w’imyaka 22 mu ishuri ry’imyuga rya Kanjuku, mu Ntara ya Kiambu, mu gihugu cya Kenya, yatakaje ubuzima nyuma yo guterwa icyuma n’umukunzi we wamusanze amusanganira yitwaza ko amushyiriye telefoni ye yari yatakaye. Kuri uyu wa Gatandatu avugana n’itangazamakuru, Mary Wanjiku, nyina wa nyakwigendera, yatangaje ko umukunzi uvugwa yahamagaye umukobwa we avuga ko yabonye terefone […]

Kenya: Hakozwe imyigaragambyo yo kwamagana ibitero bya Israel kuri Gaza

Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 21 Ukwakira, Abanyakenya babarirwa mu magana i Mombasa bakoze imyigaragambyo berekana ko bifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gaza bashyizwe mu kato na Israel ndetse bakomeje kwibasirwa n’ibitero bidahagarara. Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa butandukanye ndetse bazunguza ibendera rya Palesitine. Ibyapa byanditseho amagambo nka “Hagarika ihohoterwa”, “Reka kwica abana n’abasivili” […]

Maroc: Igipolisi cyafashe cocaine ifite agaciro k’asaga miliyari 80 Frw

Kuri uyu wa Gatanu, abapolisi ba Maroc bavuze ko bafashe toni 1.37 za cocaine mu murwa mukuru Casablanca nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza. Igipolisi cya Maroc mu itangazo cyashyize ahagaragara cyavuze ko iki kiyobyabwenge cyari gihishe mu muzigo y’amafi yatumijwe mu mahanga cyafatiwe muri sosiyete iranguza ayo mafi mu mujyi munini wa Maroc. Igipolisi kandi […]

Le Rwanda a envoyĂ© un avion cargo d’aide humanitaire pour la population de Gaza

f835tduw4aad2uk.jpg

Le Rwanda a envoyĂ© un avion cargo d’aide humanitaire à  la population de Gaza, contenant des fournitures mĂ©dicales, de la nourriture et du lait. L’organisation caritative jordanienne hachĂ©mite a confirmĂ© cela en dĂ©clarant : «  Nous avons reà§u aujourd’hui un avion cargo d’aide humanitaire du pays du Rwanda pour la population de Gaza, contenant des […]

Benshi baguye mu gitero cya Israel ku rusengero rw’Aba-Orthodox b’Abagereki muri Gaza

Abaturage ba Gaza bongeye guhura n’irindi joro ry’imvura y’amabombe ya Israel ubudatuza mu gihe hatarizerwa niba umupaka wa Rafah uza gukingurwa kugira ngo ibikoresho bikenewe bigere muri ako gace. Abayobozi muri Gaza bavuga ko abantu benshi baguye mu gitero cy’indege cya cyibasiye urusengero rw’itorero ry’Aba-Orthodox b’Abagereki rwa Saint Porphyrius nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera […]

Ingabo za EAC zahawe iminsi 7 yo kwisubiraho bitaba ibyo zigahatirwa kuva muri RDC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Ukwakira 2023, urubyiruko rwo muri Goma, rwo mu ihuriro rya muvoma z’abenegihugu, akanama k’urubyiruko rwo mu mujyi n’indi miryango y’abaturage rwari mu mihanda mu myigaragambyo yamagana Ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho aba bazihaye iminsi 7 yo guhindura imikorere bitaba ibyo […]

Ibibazo by’akarengane bishyikirizwa Umuvunyi birikuba kabiri buri mwaka

Ibibazo by’akarengane Abanyarwanda bahura nabyo biragenda byiyongera uko umwaka utambutse, aho raporo ngarukamwaka y’Umuvunyi Mukuru ya 2022-2023 igaragaza ko ibibazo by’abaturage byakiriwe mu myaka itatu ishize byagiye byikuba hafi kabiri buri mwaka. Ibi byatangajwe kuwa Gatatu, itariki 18 Ukwakira ubwo Ibiro by’Umuvunyi Mukuru byamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko raporo ngarukamwaka ya 2022-2023 ndetse na gahunda y’ibikorwa […]

Israel: Umukuru wa polisi yabwiye abamagana intambara ko azabohereza muri Gaza

Umuyobozi w’Igipolisi cya Israel, Kobi Shabtai, yatangaje ko hatazaba “kwihanganira na gato” imyigaragambyo yo gushyigikira Gaza muri Israel, akangisha kohereza abigaragambya barwanya intambara mu gace ka Palesitine Israel imaze ibyumweru hafi bibiri iteramo ibisasu buri munsi. Ibyatangajwe na Shabtai byaje muri videwo yashyizwe ku muyoboro wa TikTok wa Polisi ya Israel ku wa Kabiri. Ibitangazamakuru […]

Tshisekedi attacks Kagame to justify the failure of his government – Daniel Shekomba

In the context of tensions between the DRC and Rwanda, Daniel Shekomba, former candidate for the 2018 Congolese presidential election, believes that President FĂ©lix Tshisekedi’s “attacks” against his Rwandan counterpart Paul Kagame “are just a business political, to justify the failure of the government. This physicist and business leader, who is not involved in the […]

Paris: Ubujurire ku ruhare rw’Ingabo z’u Bufaransa muri jenoside bwongeye guterwa utwatsi

Abacamanza b’iperereza bari bashinzwe iperereza ku Ngabo z’u Bufaransa zishinjwa kuba ntacyo zakoze mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bongeye gutesha agaciro ubujurire bw’abatanze ikirego. Icyemezo gishya cyari gitegerejwe nyuma y’icyemezo cya mbere cyo kureka gukurikirana Ingabo z’u Bufaransa cyo mu 2022. Icyo gihe habaye kujurira maze kuwa 28 […]

Plusieurs maisons sont endommagées par le vent à  Nyagatare

Plusieurs maisons sont endommagĂ©es par le vent à  Nyagatare suite à  100 autres dĂ©truites dans le district de Nyanza. Des vents violents ont dĂ©truit 61 maisons le 18 octobre 2023 dans le district de Nyagatare, a dĂ©clarĂ© la vice-maire chargĂ©e des affaires sociales, Juliet Murekatete. La catastrophe s’est produite dans les cellules Gacundezi et Nyarupfubire […]

Nangaa yabwiye Tshisekedi ko amasezerano yagiranye na Kabila natayubahiriza azahura n’ingaruka zikomeye

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kugaba igitero kuri Perezida Tshisekedi yemeza ko nta matora azaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2023, inzira y’amatora ishingiye ku binyoma ndetse yongera kugaragaza ko amasezerano yamugejeje ku butegetsi natayubahiriza bizamugiraho ingaruka. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa […]

Amafoto: Mushikiwabo yasuye irimbi ry’ingabo za Armenia zaguye mu ntambara zitandukanye

223552.jpg

Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira, yasuye igihugu cya Armenia, aho mu ruzinduko rwe yasuye irimbi rya gisirikare rya Yerablur Pantheon mu rwego rwo kwibuka no kunamira ingabo zaguye ku rugamba. Umunyamabanga Mukuru wa OIF yashyize indabyo ku irimbi aha icyubahiro abasirikare ba Armenia baguye mu […]

Hezbollah yaburiye Biden na Netanyahu ivuga ko ubu ingufu za yo zikubye inshuro 1000

Kuri uyu wa Gatatu ushize, umutwe wa Hezbollah wo muri Libani wihanangirije abanzi bawo uvuga ko ubu “imbaraga zikubye inshuro ibihumbi” mu gihe abarwanyi bawo bakomeje guhererekanya amasasu n’ingabo za Israel ku mupaka mu makimbirane yatangijwe n’imirwano hagati ya Hamas na Israel. Amerika yihanangirije Iran ishyigikiye Hezbollah n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitine iyisaba kwirinda […]

Sebastian Kurz wahoze ayobora Autrichia yitabye urukiko

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira, Sebastian Kurz wahoze ari Umuyobozi wa Autrichia, yatangaje ko ari umwere ubwo yajyaga mu rubanza aregwamo kuba yaratanze ubuhamya bw’ikinyoma, mu kibazo cya ruswa giherutse kunyeganyeza iki gihugu cyo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Kurz niwe muntu uzwi cyane watunzwe urutoki mu ruhererekane rw’amahano, kandi uru rubanza […]

Kagame na bosi wa Afrika CDC wajadili afya ya kidijitali

Rais Paul Kagame mnamo Jumanne, Oktoba 17, alikutana na Dk Jean Kaseya, Mkurugenzi Mkuu wa Afrika CDC, wakala wa afya wa bara ambalo hujenga uwezo wa kuhakikisha mwitikio mzuri kwa magonjwa. Viongozi hao wawili walijadili juhudi za kuimarisha afya ya umma barani Afrika, hususan ufadhili wa afya ya ndani, utengenezaji wa chanjo, na afya ya […]

Goma: Igipolisi cyaburijemo imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC bashinja meya kudakunda igihugu

f8uvd6rwmaaguok.jpg

Abitabiriye imyigaragambyo yo gusaba Ingabo za EAC kuva ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari yabujijwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira 2023, batatanyijwe n’abashinzwe umutekano. Aba bavuga ko ari inzirakarengane z’intambara yashojwe n’u Rwanda kuri Congo bavuga ko barambiwe ingabo z’umuryango wa EAC, bashinja gukorana na M23, […]

Nairobi: Umunyemari yashinjwe kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda asaga miliyari 3

Umucuruzi wo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira, yashinjwe umugambi wo kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda miliyoni 400 z’Amashilingi. Icyatangiye ari gahunda yo kwagura ikigo cy’ikoranabuhanga cy’imari cy’Umunyarwanda muri Kenya cyarangiye umwe mu bayobozi bacyo ashinjwa umugambi wo kunyereza miliyoni 400 z’amashilingi (asaga miliyari 3 na miliyoni 200 z’Amanyarwanda). Kirimi Koome yitabye urukiko nyuma […]

Gabon plans to open a diplomatic representation in Rwanda

With the aim of strengthening its cooperation with the country, and taking into account the large number of its nationals living there, Gabon is considering opening a diplomatic representation in Rwanda. Instructions relating to this were given by the President of the Transition to the Minister of Foreign Affairs according to the online newspaper Gabonreview.com. […]

Un homme d’affaires kenyan accusĂ© d’avoir fraudĂ© 400 millions de shillings à  un Rwandais

Ce qui a commencĂ© comme un projet visant à  dĂ©velopper une entreprise de technologie financière basĂ©e au Rwanda au Kenya a conduit à  l’accusation d’un homme d’affaires pour complot en vue de frauder l’entreprise de 400 millions de shillings. Les dĂ©tectives de la Direction des enquĂ ÂŞtes criminelles (DCI) sont à  la recherche de Kirimi Koome […]

Afurika y’Epfo yashinjwe gutera inkunga Hamas ivuga ko yavuganye gusa n’umuyobozi wa yo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Afurika y’Epfo yavuze ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahamagaye umuyobozi wa Hamas ku bijyanye no kugeza imfashanyo muri Gaza no mu tundi turere twa Palesitine maze ahakana amakuru yo guha inkunga uyu mutwe w’abarwanyi mu ntambara urwana na Israel. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo, Naledi Pandor, yakiriye […]

Huye: Umukobwa w’imyaka 23 yashinjwe gusambanya umwana yareraga

Umukobwa w’imyaka 23 akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko yareraga. Ku itariki ya 29/09/2023 nyuma ya saa sita, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, mu cyumba umwana yararagamo, nibwo ukekwa ngo yaba yarakoze icyo cyaha ubwo umwana yari avuye ku […]

U Buhinde: Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi gushyingiranwa kw’abahuje igitsina

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhinde rwanze kwemeza gushyingiranwa kw’abaryamana bajuhe igitsina rukuraho ibyiringiro by’abantu babarirwa muri za miriyoni bashaka uburinganire mu bijyanye no gushyingiranwa. Urukiko ahubwo rwemeye icyifuzo cya guverinoma cyo gushyiraho akanama ko gusuzuma kurushaho guha ubundi burenganzira abaryamana bahuje ibitsina. Impirimbanyi n’abaryamana bahuje ibitsina bavuze ko batengushywe n’urwo rubanza kandi bavuga ko bazakomeza […]

Muri Tanzania hatangiye guteranyirizwa indege

Mu cyumweru gishize, isosiyete y’indege ikorera mu mujyi wa Morogoro, Airplanes Africa Limited (AAL), yerekanye indege yateranyirijwe bwa mbere muri Tanzaniya. Imurikwa rya Skyleader 600 (nkuko indege yiswe) ryabereye muri salle izwi nka Diamond Jubilee Hall ya Tanzaniya International Manufacturers Expo 2023 (TIMEXPO), mu murwa mukuru w’iki gihugu, Dar es Salaam. Indege yagenewe gutwara abantu […]

Waziri wa Biashara aitwa na bunge kwa kukosekana kwa ufanisi katika Hifadhi za Viwanda

Bunge, mnamo Jumatatu, liliazimia kumwita Waziri wa Biashara na Viwanda Jean Chrysostome Ngabitsinze kutoa maelezo kuhusu masuala yaliyoangaziwa katika ripoti ya ukaguzi wa utendaji ya Mkaguzi Mkuu wa Hesabu za Serikali kuhusu maendeleo ya bustani za viwanda nchini. Azimio hilo lilitolewa kufuatia Bunge la Chini kupitisha ripoti ya Kamati ya Uchumi na Biashara iliyofanya tathmini […]

EACRF yatangiye iperereza ryo kumenya umutwe wateze igico Ingabo za Uganda

f8nwlmyxgaexk5x.jpg

Ubuyobozi bw’Ingabo z’Umuryango wa EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo (EACRF), bwemeje amakuru y’uko Ingabo za Uganda zibarizwa muri uyu mutwe zagabweho igitero n’umutwe witwaje intwaro utazwi, butangaza ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwo mutwe ndetse bushimangira ko ingabo zabo zifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe zaterwa ziri mu kazi kazo. Mu itangazo EACRF yasohoye mu […]

Akanama ka Loni kasabye u Rwanda na RDC kongera ibiganiro kubw’amahoro mu karere

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kasabye ituze no kongera ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kubw’amahoro arambye mu karere kanashimangira akamaro ko gukemura ibibazo bya politiki muri iki gihe, ndetse gasaba guhagarika gutera inkunga imitwe ya M23 na FDLR. Aka kanama kavuga ko gashyigikiye ingufu z’akarere mu gushakisha amahoro kandi gasaba […]

Kagame s’entretient avec le nouvel homme fort du Gabon

f8lg0rewyaafkqy.jpg

Le prĂ©sident Paul Kagame a rencontrĂ© lundi 16 octobre le prĂ©sident de transition du Gabon et prĂ©sident du ComitĂ© pour la transition et la restauration des institutions, le gĂ©nĂ©ral Brice Clotaire Oligui Nguema, et sa dĂ©lĂ©gation, au village d’Urugwiro. Selon le bureau du prĂ©sident Kagame, les deux dirigeants ont discutĂ© du processus de transition en […]

Perezida Joe Biden agiye gusura Israel mu gihe byifashe nabi mu karere

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arasura Israel mu gihe yitegura gukaza umurego mu gitero ku barwanyi ba Hamas muri Gaza kandi hakaba hari impungenge ko bishobora kuvamo amakimbirane yagutse n’igihugu cya Iran nk’uko tubikesha Reuters. Uruzinduko rwa Biden rugamije kwerekana ko Amerika ishyigikiye […]

CĂ´te d’Ivoire: Uwari Guverineri wa Abidjan yagizwe Minisitiri w’Intebe

Kuri uyu wa Mbere, Guverineri w’umurwa mukuru w’ubukungu, Abidjan, wahoze ayobora komisiyo yigenga y’amatora (CEI), Robert BeugrĂ© MambĂ©, yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa CĂ´te d’Ivoire kandi biteganijwe ko azashyiraho guverinoma nshya mu cyumweru, mu gihe habura imyaka ibiri ngo habe amatora ataha ya perezida. Perezida Alassane Ouattara yasabye Minisitiri w’intebe mushya “gusshyiraho guverinoma nshya vuba […]

U Burusiya bwemeye gusubiza abana 4 b’Abanya-Ukraine imiryango yabo

U Burusiya bwemeye gusubiza abana bane bo muri Ukraine mu miryango yabo, mu rwego rw’amasezerano yagizwemo uruhare na Qatar. Kubacyura biri muri gahunda y’ibanze yo gusubiza abana ibihumbi n’ibihumbi bashimuswe n’u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu mwaka ushize. Umwana muto muri bane afite imyaka ibiri, naho umukuru afite imyaka 17. Ukraine yavuze ko yabaruye […]

Les députés kenyans veulent un audit universitaire sur le campus de Kigali

Le parlement du Kenya a ordonnĂ© un audit mĂ©dico-lĂ©gal sur les 618 millions de Ksh (4,14 millions de dollars) dĂ©pensĂ©s par l’UniversitĂ© Kenyatta pour acquĂ©rir son campus à  Kigali, l’ancien secrĂ©taire du cabinet de l’à‰ducation, Fred Matiang’i, se distanciant d’une directive visant à  le fermer. La Commission des investissements publics dans l’Ă©ducation de l’AssemblĂ©e nationale, […]

Abadepite bahagurikiye igihombo cyatewe na campus za Kenyatta University i Kigali

Inteko ishinga amategeko ya Kenya yategetse ubugenzuzi bw’imari kuri miliyoni 618 Ksh (miliyoni 4.14 $) Kaminuza ya Kenyatta yakoresheje kugira ngo igure campus zayo i Kigali, mu gihe Fred Matiang’i wahoze ari umunyamabanga wa cabinet ushinzwe uburezi, yitandukanije n’amabwiriza yo kuyihagarika. Komite y’igihugu ishinzwe ishoramari rya leta mu burezi, iyobowe n’umudepite uhagarariye Bumula, Jack Wamboka, […]

USA: Umwana w’Umunyapalestine yishwe atewe icyuma nyina asigwa ari intere

268bcf987a4eba600542312ddbfcd2bb.jpg

Igipolisi cyo muri Amerika cyashinje umugabo w’imyaka 71 icyaha cy’ubwicanyi n’urwango nyuma yo kwica umwana w’imyaka itandatu ndetse anakomeretsa bikabije nyina w’imyaka 32, avuga ko yatoranije abahohotewe kubera imyemerere yabo ndetse nk’igisubizo ku ntambara iri hagati ya Israel na Hamas. Polisi yo mu gace ka Will County mu mujyi wa Chicago, mu itangazo ryayo ku […]

RDC na Uganda byakuyeho viza ku baturage bajya mu gihugu kimwe cyangwa ikindi

1bc9e548-b5f3-4764-bc23-b5cb1470bd21.jpg

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda byafashe umwanzuro, ku wa Gatandatu mu nama ya 8 isanzwe ya komisiyo nini ihuriweho yabereye i Kinshasa, w’ikurwaho rya viza zo kwinjira mu gihugu kimwe cyangwa ikindi, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Mu itangazo rihuriweho ryasinywe na minisitiri wa Uganda ushinzwe ibibazo by’akarere, Rebecca […]

Arabia Saoudite yavuye mu biganiro byari bigamije gusubiza mu buryo umubano na Israel

Arabia Saoudite, igihangange mu Burasirazuba bwo Hagati, yafashe icyemezo cyo guhagarika imishyikirano yatewe inkunga na Amerika ku gusubiza umubano mu buryo gushoboka na Israel, nyuma y’icyumweru kimwe intambara itangiye hagati ya Israel na Hamas yo muri Palestine. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatandatu n’umuntu mu begereye guverinoma, mu gihe Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Antony […]

Kenya: Visi Perezida yahatiye umudepite gutanga inkunga ikubye 2 iyo yari yatanze

Kuri iki Cyumweru, Umudepite watorewe muri Kilgoris, Julius Sunkuli, yahatiwe gutanga inkunga ya miliyoni 5 z’Amashilingi ya Kenya (Ksh) nyuma y’uko Visi Perezida, Rigathi Gachagua yanze iyo yari yatanze ya miliyoni 2. Gachagua yari yitabiriye amasengesho y’itorero muri Kilgoris, mu Ntara ya Narok, aho yagenzuraga inkunga yo kubaka ishuri ribanza rya Ol Motonyi n’ishuri ryisumbuye […]

Israel yarunze ibifaru ku mupaka na Gaza mu gihe hitegurwa ibitero byo ku butaka

Ibifaru bya Israel byatangiye kurundwa ku ruzitiro rw’umupaka na Gaza mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kandi ibisasu bikomeje gusukwa kuri Palesitine. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalestine bavanwe mu byabo nyuma y’uko Israel isabye abaturage miliyoni 1.1 batuye mu majyaruguru ya Gaza kwimukira mu majyepfo mu gihe igitero cyo ku butaka gikomeje gutegurwa. Nibura Abanyapalestina 2,329, barimo […]

Buruseli: Ibya Pierre Basabose bishobora kuba nk’ibya Kabuga Felicien

Mu Bubiligi, urubanza rw’abahoze ari abayobozi b’u Rwanda ku byaha bya jenoside mu 1994 rwahagaze kubera ibibazo by’ubuzima bw’umwe mu baregwa. Kimwe no ku wundi muntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside, FĂ©licien Kabuga, ibibazo byo mu mutwe bya Pierre Basabose w’imyaka 76, ngo bigoye inzira z’ubucamanza. Byongeye kugibwaho impaka mu rukiko rw’i Buruseli kuri uyu wa […]

Amerika yohereje ubwato bwa 2 bw’intambara gushyigikira Israel

Ubwato butwara indege z’intambara bwa Amerika, USS Dwight D Eisenhower Carrier Strike Group bwasanze ubundi, USS Gerald R Ford, bwageze mbere mu Nyanja ya Mediterane, mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas kuva kuwa Gatandatu ushize. Igisirikare cya Israel cyagaragaje ko cyiteguye kwagura intambara kuri Gaza n ‘“ibitero bihuriweho […]

RDC: Abantu hafi 50 bishwe n’impanuka y’ubwato abasaga 100 baburirwa irengero

Nibura abantu 49 bapfuye abandi 120 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwarohamye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku ruzi ruherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi. Nk’uko byatangajwe na guverineri wungirije w’intara, Taylor Nganzi, ngo iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Mbandaka ku mugezi wa Congo mu Ntara ya […]

Wanyarwanda nchini Israel wako salama – Balozi

Raia wa Rwanda ambao kwa sasa wako nchini Israel wako salama, na hakuna hata mmoja wao aliyejeruhiwa wakati wa mapigano yanayoendelea kati ya Israel na magaidi wa Hamas, balozi wa nchi hiyo nchini Rwanda, Einat Weiss, amesema. Mzozo huo mkali ulizuka Jumamosi, Oktoba 7 wakati kundi la kigaidi la Hamas liliposhambulia Israel, na kurusha maelfu […]

Umusirikare wa FARDC yishe umwana we akomeretsa umugore yashakaga kwica

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe yica umwana ufite nk’umwaka akomeretsa nyina. Ibi byabereye i Mwenda, umudugudu uherereye mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu Kane ushize. Nk’uko byatangajwe na Meleki Mulala, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile nshya […]

Kenya: Uwiyitaga umwavoka kandi watsinze imanza zose yaburanye yafashwe

Kuri uyu wa Kane ushize, uwo bivugwa ko yiyitaga umunyamategeko atari we w’i Nairobi yafunzwe n’ubuyobozi buvuga ko yibeshyeye ko ari umwunganizi mu by’amategeko w’Urukiko Rukuru rwa Kenya. Amakuru avuga ko uyu munyamategeko yaburanye imanza 26 imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rukuru, n’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire mbere y’ifatwa rye, kandi zose yazitsinze. Yatawe muri yombi n’ishyirahamwe […]

The crisis in eastern DRC requires a political and not a military solution – USA

In eastern DRC, fighting is intensifying between a coalition of armed groups (Wazalendo) and the M23 rebels, while the Congolese army says it is observing the ceasefire in accordance with regional resolutions. These clashes which caused deaths and a movement of population displacement worry the USA. In a statement released Thursday, the US Embassy in […]

UK: Bizafata andi mezi ngo hatangwe umwanzuro ku kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku wa Gatatu rwavuze ko bizafata amezi mbere y’uko rutanga umwanzuro niba guverinoma ishobora gukomeza gahunda yayo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda. Abunganira guverinoma bagiye impaka mu minsi itatu muri iki cyumweru bavuga ko urukiko rugomba gukuraho icyemezo cyo muri Kamena cyemeje ko gahunda yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu […]

Amafoto: Abapolisi bo muri Centrafrica mu masomo ya special forces mu Rwanda

31447.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Ukwakira, yafunguye ku nshuro ya 12 amasomo y’ibanze ya special Forces mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye Mayange mu Karere ka Bugesera. Abapolisi bagera kuri 293, barimo abanyeshuri 44 bo mu nzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), […]

Kenya yikanze ibitero bya Al Shabaab byo gushyigikira Hamas

Kuri uyu wa Kane, abapolisi ba Kenya bashinzwe kurwanya iterabwoba baburiye ko hashobora kuba ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, nka Al-Shabaab, mu rwego rwo kugaragaza “kwifatanya na Hamas”. Kenya, ishyigikiye igihugu cya Israel mu rugamba kirimo kurwana n’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine, yibasiwe inshuro nyinshi n’ibitero by’umutwe wa Al Shabaab , ufitanye imikoranire n’umutwe […]

Inyeshyamba za Wazalendo ziremeza ko ubu zigenzura Masisi yose

Kuva mu ntangiriro z’Ukwakira, imirwano ikaze yagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati y’inyeshyamba zishyigikiye leta zibumbiye mu kiswe Wazalendo zifatanyije na FARDC ndetse n’inyeshyamba za M23. Kuva iyi mirwano yatangira, izi nyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zimaze kwigarura imijyi n’imidugudu myinshi byagenzurwaga na M23, nk’umujyi wa Kitshanga, imidugudu ya Kausa hafi […]

Le Rwanda atteint un accès à  l’électricité de 70 % et s’appràªte à  accueillir une conférence sur l’énergie

Le Rwanda a fait des progrès remarquables dans sa quĂ ÂŞte d’un accès universel à  l’Ă©lectricitĂ©, atteignant un taux d’accès de 70 pour cent, dont 20 pour cent sont attribuĂ©s à  des solutions hors rĂ©seau telles que les systèmes solaires domestiques et les mini-rĂ©seaux, a dĂ©clarĂ© Cesar, le conseiller technique en chef chargĂ© de l’Ă©nergie au […]

Gabon: Umugore wa Ali Bongo wahoze ari perezida yafunzwe

Umugore wa Perezida Ali Bongo, uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Gabon, yatawe muri yombi nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije AFP kuri uyu wa Kane. Abasirikare ba Gabon bahiritse ubutegetsi ku itariki ya 30 kanama, basesa ibyavuye mu matora nyuma gato yo gutangaza ko Perezida Bongo yatsinze, bavuga ko amatora atari yizewe. Ali Bongo wari […]

Ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside bwageze mu maboko y’ubutabera

Ku nshuro ya mbere, ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda buri mu maboko y’ubutabera. Urubuga rwa Afrique XXI rwabihishuye kuri uyu wa gatatu, itariki ya 11 Ukwakira ruvuga ko: muri Mata 2023, abahohotewe n’amashyirahamwe abiri batanze ubujurire mu rukiko rw’ubuyobozi rwa Paris. Kugeza ubu, abahohotewe bari bitabaje ubutabera mpanabyaha […]