Ese ishyaka CNDD-FDD ryaba rigiye kuba irishingiye ku idini kurusha kuba irya Politiki?

Mu gihe ishyaka CNDD FDD rikunze gutegura ibikorwa by’amasengesho amara iminsi, utangaza ko ari ayo gushima Imana ibyiza warikoreye n’igihugu muri rusange, kuri ubu iri shyaka ryatoye abagiye kuzajya bahagararira amasengesho. Umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Ndayishimiye Evariste mu itangazo yasohoye ku wa 3 Kanama 2018, avuga ko Imana ifite uruhare rudasanzwe mu ishyaka ryabo, […]

Tanzaniya: Umuraperi uherutse gufungwa yatangaje icyo apfa na Diamond Platnumz

Umuraperi  ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Nay Wa  Mitego yatangaje ko Diamond Platnumz yamuhamagaye kuri telefoni bakaganira gusa ngo nta kindi batumvikanaho uretse ibibazo by’ubucuruzi. Ibi uyu muraperi yabitangarije Bongo5 maze avuga ko  we nta kindi kintu yaba apfa na Dimond nk’uko abandi bantu bagiye babitangaza. Yagize ati” Njye nkunda kubaho ubuzima bwanjye ntawe ndeberaho. […]

Itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 8 Kanama 2018

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, yemeje ibi bikurikira. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Nyakanga 2018. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere amakoperative. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gufasha inganda zagize ibibazo kuzahuka. Inama y’Abaminisitiri yemeje […]

Angelina Jolie aragaya indezo ahabwa na Brad Pitt wahoze ari umugabo we

Umukinnyi wa Filimi Angelina Jolie akomeje gusaba  gatanya avuga ko uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt nta bufasha bw’amafaranga afatika ajya amuha mu kurera abana babyaranye. Abakurikiranira hafi iby’iyi rwaserera, bavuga ko Angelina Jolie n’ubwo mu nyandiko yashyikirije urukiko ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2018, avuga ko ngo bagiranye amasezerano y’ubufasha  atanditse , […]

Rusizi: Umugabo wari umaze iminsi itatu yaraguye mu musarani yakuwemo yapfuye

Umugabo witwaga  Hategekimana Vincent w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Bitaba, akagari ka Gasayo mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, yagiye mu musarani wa metero  25 akurikiranyeyo ibyagombwa byari byaguyemo yakuwemo nyuma y’iminsi itatu yapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabakobwa, Mukankuranga Odette, avuga ko Hategekimana Vincent wari usanzwe atunzwe n’uturaka agenda […]

Perezida Kabila yemeye kurekura ubutegetsi, atangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari utegerejwe n’imbaga ngo humvwe gahunda ye, niba agamije kwiyamamaza cyangwa kurekura ubutegetsi, kuri ubu yemeye kubuvaho anatangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo. Perezida Kabila yatangaje ko Emmanuel Ramazani Shadari, ari we wagenwe n’ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka. […]

Uganda: Abajura bibye bibiliya 200 mu rusengero

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 7 Knama 2018 mu gihugu cya Uganda hatawe muriyombi abajura bibye bibiliya zisaga 200 mu rusengero ruri hafi na sitasiyo ya polisi. Ibi byabereye mugace kitwa Lurambi ho mu gihugu cya Uganda abajura bateye urusengero rwitwa Emakuche church of God, bibamo  ibikoresho by’indangurura majwi,bibiliya zigera kuri 200,nibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa […]

Umugabo yakubiswe n’umukobwa yari anywereye inzoga abura 200 yo kumwishyura

Video yakomeje gukwirakwizwa   ku mbuga nkoranyambaga, umugabo ugaragaza imyitwarire y’ubusinzi, yakubiswe n’umukobwa wamwishyuzaga amashinlingi ya Kenya 200 yanywereye inzoga, ashaka kugenda atayishyuye. Uyu mukobwa w’umunyakenyakazi, agaragara akubita inshyi nyinshi mu mutwe w’uyu mugabo, amugaragura hasi, ndetse akanamukubita imigeri yo mu maso. Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya gitangaza ko ubwo uyu mugabo yakubitwaga, uyu mukobwa […]

Muhanga: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha umugore we ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga  kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 6 Kanama 2018 bwashyikirije Urukiko dosiye y’umugabo   witwa Habiyaremye  Elie  ukekwaho kwica umugore we witwaga Uwimana Epiphania amutemesheje ishoka. Habimana utuye mu Mudugudu wa Buterane, Akagali ka Tambwe,Umurenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango akaba akurikiranweho n’Ubushinjacyaha  kuba tariki ya 29 Nakanga […]

Burundi: Abitwaje ibirwanisho bishe abasirikare batatu abandi batanu barakomereka

Abasirikare batatu b’u Burundi baherutse kwicwa abandi batanu barakomereka nyuma yo kugwa mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho bahise bacikira mu ishyamba rya Rukoko. Amakuru aturuka ahabereye ibi bintu akaba avuga ko imodoka ya pick-up y’Igisirikare cy’u Burundi yatezwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru. Byabereye ku muhanda wa 5, Bujumbura-Cibitoke muri Komini Gihanga mu […]

Rwamagana: Abaturage banze gukuraho icyizere mudugudu ushinjwa guhohotera umugore

Mu nteko y’abaturage yateranye ku wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, abaturage bo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire, umurenge wa Mwurire,  mu karere ka Rwamagana, bahakanye gukuraho icyizere umuyobozi w’umudugudu wabo wahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi kubera ikibazo afitanye n’umuturage. Amakimbirane umuyobozi w’umudugudu, Rubayiza Etienne, yagiranye n’umugore witwa Solange Mushikiwabo, niyo ntandaro yatumye ubuyobozi bumuhagarika […]

USA: Umusaza w’imyaka 65 yishe umukunzi we batera akabariro kubera ubunini bw’igitsina cye

Umugabo watawe muri yombi agashinjwa icyaha cyo gusambanya umukunzi we akamwica kubera ubunini bw’igitsina cye yarekuwe nyuma yo gusanga icyaha kitamuhana. Richard Henry Patterson w’imyaka 65 wo muri Florida, yashinjijwe icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa kabiri nyuma y’aho umukunzi we apfuye barimo gutera akabariro. Ubushinjacyaha bukaba bwaratangaje ko Francisca marquinez w’imyaka 60 yasanzwe iwe […]

Ikigo cy’umuraperi Lil Wayne kirarega umukinnyi wa NBA ubwambuzi

Ikigo cya Lil Wayne cy’ibijyanye na siporo (YAA) kirarega umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) witwa Frank Mason kuba yarishe amasezerano bagiranye ndetse agatwara n’umudari uhenze wa Diyama. Inyandiko z’ikirego nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ikigo cya Lil Wayne ngo cyagiranye amasezerano na Frank Mason  maze kimuha ibihumbi 40 by’amadolari ndetse kimwongera n’umukufi […]

Zaza: Kutitabira inzira y’ihanagurabusembwa bibavutsa amahirwe yo gutora

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma basizwe ubusembwa n’inkiko bavuga ko kutamenya inzira y’ihanagurabusembwa bituma babugumana maze bagakomeza kubura uburenganzira bwo gutora. Kutamenya niba uwasizwe ubusembwa n’inkiko ashobora kubuhanagurwaho, inzira binyuramo n’akamaro bifitiye umunyarwanda bituma bamwe mu bafunguwe badashobora gutora no gutorwa kandi abaturanyi bababonagamo ubunyangamugayo. Ibyo bihamywa na […]

Muhanga: Polisi iravuga ko yasenye agatsiko k’amabandi

Igipolisi mu Karere ka Muhanga cyataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kuba mu gatsiko k’amabandi apfumura amazu ashaka kwiba ibikoresho bya Elegitoroniki. Abo bantu batatu ni; Valentin Iyamuremye w’imyaka 31, Alex Hategekimana w’imyaka 23 na Eugene Nsanzumukiza w’imyaka 29, bakaba baratawe muri yombi mu mukwabu wabaye kuwa 05 Kanama. Aba bavugwaho kuba inyuma y’ubujura buherutse […]

Zimbabwe: Leta irashinjwa  guhohotera abatavuga rumwe nayo nyuma y'amatora

Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Zimbabwe n’abandi bantu bitwaje intwaro bataramenyekana barashinjwa gukubita no kwibasira abantu benshi mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora aherutse kuwa 30 Nyakanga yaranzwemo impaka. Ibi ni ibyatangajwe n’ishyirahamwe mpuzamhanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kuri uyu wa kabiri. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe […]

Reba amafoto 10 y’ibyamamare ku Isi utakwifuza kureba bitisize mukorogo

Bamwe mu byamamare bakunze kugaragara imbere ya camera basa neza n’ubabonye akanezezwa n’ubwo bwiza bafite bushamaje, ariko nyuma bikaza kugaragara ko ubwo bwiza baba babukesha mukorogo (makeup). Amafoto Bwiza.com ikesha ikinyamakuru Thelist.com aragaragaza ibyamamare bitisize iyi mukorogo, aho ubareba ukibaza niba ari babandi wari usanzwe uzi cyangwa niba ari indi sura batijwe.

Uganda: Babiri bashinjwa gukorana na RNC/Kayumba baba batawe muri yombi

Itsinda ry’abaturage mu mujyi muto wa Igayaza mu Karere ka Kakumiro mu gihugu cya Ugada ryagabye igitero ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bamusaba kumenya aho abantu babiri batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abo bantu babiri ni Abdul Karim Niwamanya na Abdul Safari, bose batuye muri […]

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amukubise agafuni mu mutwe

Umugabo witwa  Ntakirutimana Aloys  w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu  mudugudu wa Kacyiru,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kwica umugore we, Icyimpaye Jeanne d’Arc wari ufite imyaka 32, amukubise agafuni mu mutwe  amuziza ko ngo yamucaga inyuma. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigenge, Munezero Rita, ngo iyi nkuru […]

Amatora y’abadepite : Ku ikubitiro, abafite ubumuga ni bo bonyine batanze amadosiye yujuje ubuziranenge

Mu gihe abiyamamariza kuba abadepite mu byiciro byose habonetsemo abatujuje ibyangombwa, mu bafite ubumuga byose byatanzwe byuzuye 100%. Ibi ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, nyuma yo gutangazaga by’agateganyo urutonde rw’abakandida baziyamamariza kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Abatanze ibyangombwa byabo bose hamwe ni 539  bakomoka mu mitwe ya politiki 5, […]

Amafoto y’abantu batangaje Drake yakoresheje mu ndirimbo God’s Plan imaze kurebwa n’abasaga miliyari

Umuraperi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe, ariko noneho akaba afite umwihariko wo gukora amashusho y’indirimbo ze uri gutuma zirebwa cyane kurusha izindi ndirimbo. Amashusho y’indirimbo God’s Plan imaze amezi atanu amaze kurebwa n’abantu basaga miliyari yatwaye akayabo k’amadolari hafi miliyoni (996,631.90$) Reba amafoto y’abantu […]

Dr Habineza avuga ko adatewe impungenge cyane n’abo bagiye guhangana mu matora y’Abadepite

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR ), Dr Frank Habineza, avuga ko adatewe ubwoba n’abo bazaba bahanganye mu matora y’Abadepite, ahubwo ko abaturage aribo bafite amahitamo. Ibi Dr Habineza yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ubwo Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe amatora (NEC) […]

Uganda: Abagore barashinja abagabo gucura abana babo amashereka

Abagore bo Mu gihugu cya Uganda bakomeje kugaragaza ko ibyo abagabo babo bakora bakwiye kubihagarika mu maguru mashya dore ko bafite ingeso yo konka amabere y’abagore babo  bikarangira abana  babuze icyo bonka. Mu cyumweru gishize ubwo mu gihugu cya Uganda bari mu cyumweru cyahariwe konsa abana hagaragajwe ko abana benshi batonswa na babyeyi babo kuburyo […]

NEC irasaba abazahatanira imyanya mu nteko kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, arasaba abakandida bemerewe kuzahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko ateganyijwe muri Nzeri, kuziyamamaza gipfura kandi bakirinda kunengana hagati yabo, ndetse ahamagarira abaturage kuzakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza ngo bazatore abantu bazi birinda kubogama no kugendera ku macakubiri. Ibi Prof Kalisa Mbanda yabitangaje kuri uyu wa […]

Wema Sepetu yasubije Zari uherutse kumwikoma mu isabukuru y’umwana we

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz, Wema Sepetu yasubije Zari uherutse gutangaza ko adashaka ko uyu mukobwa yazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwana we Princess Tiffah. Wema Sepetu abinyujije ku rukuta rwa Instagram yeruye avuga ko we rwose Atari mu bantu bari bwerekeze mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu rwego rwo kwifatanya n’uyu muryango wizihiza […]

Nyamagabe: Abagabo babiri bakatiwe igifungo n’ihazabu bazira gutema ibiti muri Pariki ya Nyungwe

Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) kuri buri wese, abagabo babiri bitwa Habiyaremye Célestin na Kageruka Venuste kubera icyaha bahamwe nacyo cyo gutema ibiti muri Pariki ya Nyungwe. Urubanza rukaba rwasomewe mu ruhame ahabereye icyaha, mu Mudugudu wa Busuruke, Akagari ka Kagano , Umurenge wa Kitabi, Akarere […]

Perezida Kabila yaba yafashe icyemezo cyo kutazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo dukesha urubuga politikico.cd, aravuga ko Perezida Joseph Kabila atazitabira amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza ndetse kuri uyu wa Kabiri ashobora gutangaza umukandida uzamusimbura . Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, umukandida w’ishyaka PPRD riri ku butegetsi ngo mu ibanga rikomeye yagiye kwishyura kosiyo […]

U Burundi ngo bwiteguye kwivuna umwanzi nyuma yo gushinja u Rwanda kuvogera ikirere cyabwo

Igihugu cy’u Burundi kiratangaza ko kiteguye gusubiza inyuma ikintu cyose cyagerageza guhungabanya umutekano wacyo, nyuma y’aho hatangarijwe amakuru y’uko indege y’igisirikare cy’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi ikagera mu birometero bine. Leta y’u Burundi ikaba ishinja igihugu cy’u Rwanda ivuga ko indege y’Igisirikare cy’u Rwanda yaba yaravogereye ikirere cy’u Burundi mu Ntara ya Kayanza. Minisitiri […]

Serena Williams yavuze impamvu aherutse gutsindwa yandagajwe

Umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis, Serena Williams yatangaje ko impamvu aherutse gutsindwa nk’udahari mu mukino yari ahanganyemo na mugenzi we Johanna Konta byatewe n’amarangamutima ya kibyeyi. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Serena Williams yatsinzwe uyu mukino muri ‘Silicon Valley classic’ abitewe n’uko mu mutwe we yiyumvishaga ko Atari umubyeyi mwiza ukorera buri kimwe umwana […]

Cote d’Ivoire: Simone Gbagbo mu bantu 800 bafunze bagiriwe imbabazi na Perezida Ouattara

Perezida Allassane Ouattara wa Cote d’Ivoire kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yagiriye imbabazi abantu bagera kuri 800 barimo Simone Gbagbo, umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ayoboye iki gihugu bose bakaba bafunze. Perezida Allassane Ouattara akaba yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo kongera kunywanisha abavandimwe nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga. Mu ijambo […]

Muhanga: Abagabo batatu bafashwe bashinjwa kwiba abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu nyuma yo kubafatatira mu cyuho biba abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu nzu. Abafashwe  ni  Iyamuremye Valentin  w’imyaka 32, Nsanzumukiza Eugene  w’imyaka 36 na  Hagenimana Alex w’imyaka 23. Mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyo gushakisha abajura bari bamaze iminsi biba abaturage mu mujyi wa […]

Abakandida 521 nibo basigaye ku rutonde ntakuka rw’abiyamamariza kujya mu nteko

Abakandida 521 nibo bari ku rutonde ntakunda rw’abashaka guhatanira imyanya mu nteko Nshingamategeko, mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha. Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 6 Kanama 2018, Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko bari bakiriye kandidatire z’abantu 539, ubu 18 bakaba bakuweho kubera kutuzuza ibisabwa. Abakandida batanu bari batanze kandidatire zabo […]

Ni Perezida Kabila uri kubyivangamo kugira ngo ntiyamamaza- Moise Katumbi

Moà¯se Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko atarava ku izima ryo kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka. Akaba atunga agatoki Perezida Kabila kumubera imbogamizi. Bwana Katumbi yari yizeye gusubira muri Kongo nyuma yo kumara imyaka ibiri mu buhungiro, ariko abategetsi […]

Menya akamaro ka Rugongo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Hagati y’abashakanye imibonano mpuzabitsina ni ngenzi kandi ni izingiro rya byinshi haba mu kwishimisha hagati yabo ndetse no kwagura umuryango, bityo mu gushimishanya bisaba ubunararibonye n’urukundo hagati yabo ruhoraho, ari nayo mpamvu buri couple iba ifite ibanga ryayo ryo kunezezanya. Muri uko kunezezanya hari ibice by’ingenzi byibandwaho, bikorakorwa kugira ngo ibishimo biboneke neza, rugongo ikaza […]

Umuntu ntaba igihangange gutyo gusa abigiramo uruhare — Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina umukino wa basketball. Perezida Kagame akaba yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko umuntu ataba igihangange gutyo gusa ahubwo abigiramo uruhare. Ni umuhango wabereye […]

Umupasiteri ntiyemeranya n'abashinja Diamond ubutinganyi

Abanyatanzaniya bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye bashyigikira cyangwa bahakana ko Diamond Platnumz yaba aryamana nabo bahuje igitsina. Pasiteri akaba n’Umunyarwenya ukomeye muri iki gihugu, Masanja Mkandamizaji  yatangaje ko we asanga kuba  Diamond yaragaragaye yambaye umukufi ku kuguru atari ikimenyetso cy’uko yaba ari umutinganyi. Masanja avuga ko ibi ari ibisanzwe mu myemerere ya gikirisito ko ahubwo ari […]

Rusizi: Abana barasabwa kudasamarira imico y’ahandi

Ababyeyi barerera mu mashuri anyuranye y’akarere ka Rusizi kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere barasaba abana kudasamarira ibyo babonye byose ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ababyeyi babisabye ubwo mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe muri aka karere, ababyeyi, abanyeshuri, abarezi babo n’abayobozi banyuranye  bahizihirizaga umunsi w’Umuganura, aho abana bibumbiye mu itorero Imbanzabigwi  bagaragazaga bimwe mu byarangaga uyu munsi birimo […]

Umugore wa Jay Polly ntakozwa ingingo yo kumusabira imbabazi

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 4 Kanama 2018 nibwo umuraperi Joshua Tuyishimire wamamaye nka Jay Polly, yatawe muri yombi  akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa gusa iminsi 2 irirenze umugore we ntagitekerezo cyo kumusabira imbabazi. Ni nyuma yaho itsinda ry’ abantu bishyize hamwe bari gusabira imbabazi umuraperi Jay Polly binyuze ku mugore […]

Lubumbashi: Habyukiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage basaba igaruka rya Moise Katumbi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga zahinduye imirishyo, aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce tumwe twabyukiyemo imyigaragambyo y’abashyigikiye Moise Katumbi wangiwe n’ubutegetsi kugaruka mu gihugu guhera kuwa Gatanu   ushize ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abaturage babyukiye […]

Umuririmbyi Miley Cyrus yatunguwe n’abavuga ko agiye gutandukana n’umukunzi we

Umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miley Cyrus yatangaje ko yatunguwe n’amakuru yasakaye ko agiye gutandukana n’umukunzi we Liam Hemsworth bitewe no kuba ngo batarakora ubukwe. Uyu mukobwa w’imyaka 35 yatangaje ko ibyavuzwe atari ukuri kandi ko gushinga urugo atari byo byihutirwa kandi ko gutandukana kwabo kudateze kubaho. Inshuti za hafi za Miley […]

RIB yerekanye abantu bakurikiranweho ibyaha bakoze bifashishije ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama 2018 rwagaragaje abantu babiri batawe muri yombi bazira gukora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga, iboneraho kugira inama abaturage ko nibazajya babona ibimenyetso by’ibi byaha bajya bahita bayibimenyesha. Abantu berekanwe kuri uyu wa Mbere ni umuhungu w’imyaka 19 ndetse n’umugabo umurera bo mu Karere ka Ngoma mu […]

Arabia Saoudite yahambirije Ambasaderi wa Canada inahamagaza uwayo

Guverinoma ya Arabia Saoudite kuri iki Cyumweru yahaye amasaha 24 Ambasaderi wa Canada ngo abe avuye muri iki gihugu, ndetse ihita inahamagaza ambasaderi wayo muri Ottawa. Imibanire ishingiye ku bucuruzi hagati y’ibi bihugu nayo yahagaze. Iki ni icyemezo cyije nyuma y’iminsi mikeya igihugu cya Canada kinenze itabwa muri yombi ry’impirimbanyikazi nyinshi ziharanira uburenganzira bw’abagore muri […]

Reba amafoto y’umuhanda ushyirwa ku rutonde rw’imibi ku Isi

Tian Men Shan Road, ni umwe mu mihanda ishyirwa ku rwego rw’ ishamaje kuyireba ariko na none iteye inkeke bitewe n’aho wubatse. Ni umuhanda uca muri Pariki y’igihugu y’imisozi miremire ya Tianmen. Umuhanda wa Tian Men Shan uherereye mu ntara ya Hunan mu Bushinwa, ukaba ufite uburebure bwa kilometer 10 uvuye mu ku isonga ry’umusozi […]

Uganda: Abantu bambaye imyambaro ya FARDC barashe abantu 3 bashimuta undi

Igipolisi cya Uganda ahitwa Kanungu kiri guhiga bukware abantu bitwaje intwaro barashe bagakomeretsa abantu batatu mbere yo kubiba amafaranga hataramenyekana umubare ndetse bagashimuta undi muntu bashaka ingurane. Igipolisi kiravuga ko abo bantu bitwaje intwaro bari bane bambaye imyambaro isa nk’impuzankano y’igisirikare cya Congo. Ibi bikaba byarabaye mu gitondo cyo kuwa Gatanu, aho bivugwa ko aba […]

Intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump n’icyamamare LeBron James yafashe indi ntera

Mu gihe Perezida Trump akomeje guterana amagambo n’icyamamare mu mukino wa basketball, LeBron James, byatumye n’umugore we [Melania Trump] yinjira mu bibazo byabo ashyigikiye ibitekerezo by’uyu mukinnyi. Melania Trump yashyigikiye LeBron James nyuma y’amasaha macye Perezida Donald Trump atutse James abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Mu kiganiro n’itangazamakuru, James yavuze ko […]

Kicukiro:Polisi yafashije umumotari gufata abajura bari bamwambuye moto

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukaza umurego mu kurwanya abanyabyaha  hirya no hino mu gihugu,ni muri  urwo rwego mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Kanama  yafashije Niyitegeka Dieudonne usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto(Umumotari) gufata abajura bari bamwambuye Moto ye ubwo yari  atwaye uwigize umugenzi. Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda mu Mujyi wa […]

Twese dufite inshingano zo kurinda ibyo twubatse dufatanyije – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abasoje Itorero Indangamirwa Icyicaro cya 11 ko buri wese afite inshingano zo kurinda ibyo bubatse bafatinyije ndetse abashishikariza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda kuko kitakiri cya kindi abantu bumvaga ko kijyamo abantu babi muri sosiyete. Kuri uyu wa 05 Kanama 2018 nibwo perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiye I […]

Gilbert Mwenedata ,wifuje kuba perezida ntibimuhire, yashinze umutwe wa politiki yise IPAD-Rwanda

Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, kuri ubu yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique). Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa IPAD-Rwanda, Gilbert Mwenedata, Bwiza.com yabashije kubona, riravuga ko iri shyaka riharanira Ubumwe, Ubufatanye n’Ubutabera. Iri […]

Abaganga b’Abanyamulenge bavuye mu Rwanda bagiye kujya bajya kuvura ku buntu i Minembwe

Itsinda ry’abaganga b’impuguke mu kuvura indwara zitandukanye bakomoka I Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo baba mu Rwanda, batangije igikorwa ngarukamwaka cyo kujya bajya ku ivuko bakahamara icyumweru bavura abantu batandukanye bakeneye ubuvuzi. Ku itariki 30 Nyakanga nibwo itsinda ry’aba baganga baturutse mu Rwanda bageze ku ivuko I Minembwe mu gikorwa cyo kuvura abarwayi indwara zitandukanye kizamara […]

Perezida Salva Kiir yashyize umugore we ku ipeti rya Major General

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yazamuye mu ntera umugore we, Mary Ayen amugira Major General nk’uko bitangazwa n’gisirikare cy’igihugu. Iteka rya perezida Salva Kiir, ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo za SPLA, ntirisobanura inshingano umugore wa mbere muri Sudani y’Epfo azaba afite nk’umujenerali. Urubuga Daily Monitor dukesha iyi nkuru ruravuga ko hari abandi bagore babiri, […]

Muhanga: Batatu batawe muri yombi bashinjwa gutunga ibyibano

Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gutunga ibikoresho bya elegitoroniki byibwe, batawe muri yombi mu mukwabu wabereye mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe kuwa 03 Kanama. Umuvugizi wa polisi mu majyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko abaturage bari bakomeje gushyira mu majwi agatsiko k’abantu bijandika […]

Korali Shalom igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kgali Convention Center

Tariki 12 Kanama 2018, muri Kigali Convetion Center , Korali Shalom n’abahanzi batandukanye  bazataramira abakunzi babo mu igitaramo cyo gushyira k’umugaragaro Album y’amashusho (DVD) ya Korali Shalom,mu gitaramo  cyiswe imbere ni heza. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro , Umutoza w’indirimbo muri Korali Shalom ,Samuel yabwiye itangazamakuru ko bari gutegura igitaramo […]

Umuraperi Jay Polly afuzwe azira gukubita umugore we akamukura amenyo

Umuhanzi Nyarwanda wubatse izina mu njyana ya Hip Hop, Joshua Tuyishimire uzwi nka Jay Polly, kuri ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we RIB ivuga ko nyuma yo gutabazwa kuri uyu wa Gatandatu yasanze amaze kumukura amenyo abiri. Amakuru agera kuri Bwiza.com dukesha abantu bari kuri Brigade ya Remera […]

Rwamagana:Urubyiruko rwishimiye kwizihiza umuganura ku rwego rw’umudugudu

Mu Karere ka Rwamagana urubyiruko rwishimiye uburyo abatuarage bizihije  bizihije  umunsi mukuru w’umuganura ku rwego rw’umudugudu  ndetse bagasobanurirwa akamaro k’umuganura bagaragaza ko basobanukiwe n’uburyo hakorwaga umuganura kera Urubyiruko rwishimiye kubona uburyo umuganura ukorwa ndetse banagaragaza ko basobanukiwe akamaro ko kwizihiza umuganura. Uwineza Diane ni umwe mu rubyiruko wavuze ko yumvaga bavuga umuganura ntasobanukirwe akamaro kawo ariko ubwo yitabiraga […]

Ibya Angelina Jolie n'umunyamategeko we byajemo kidobya

Mu gihe umukinnyi wa Filimi Angelina Jolie  ahanganye n’umugabo we  Brad Pitt yaka gatanya, umuhagarariye mu mategeko ari we Laura Wasser agiye kuva muri iki kirego bitewe n’uburyo  Angelina Jolie akomeje kwinangira ku ngingo zimwe na zimwe. Inkuru dukesha TMZ ivuga ko inshuti za hafi za Angelina Jolie zivuga ko iyi gatanya  yayihaye indi sura […]

Gambia: Yahya Jammeh wapfushije umubyeyi ntazabasha kumushyingura

Guverinoma ya Gambia yemeje umurambo wa nyina w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh, uzagarurwa mu gihugu akaba ari ho ushyingurwa, ariko Jammeh akaba atazaherekeza uyu murambo ngo ajye kuwushyingura. Hajia Asombi Bojang, nyina wa Yahya Jammeh, yitabye Imana kuwa Gatandatu, itariki 28 Nyakanga apfiriye muri Guinea Equatorial mu buhungiro aho umuhungu we yahungiye kuva […]

Ruhango: Hafatiwe inzoga z’inkorano zitemewe abaturage basabwa kuzirinda

Mu ntangiriro z’uku kwezi, mu murenge wa Mwendo wo mu karere ka Ruhango, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda ihakorera, habereye igikorwa cyo gufata inzoga zitemewe n’amategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge. Muri iki gikorwa  hafatiwemo litiro 200 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Muriture na litiro 2,5 za kanyanga. Hafashwe uwakoraga  izo nzoga witwa Mukasangwa […]

Uganda: Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu mu mazi abira kubera Gen Kayihura

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse ko hakorwa irindi perereza ku kuba haba harimo guhimbwa ibimenyetso byo gucisha igihanga uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura. Ibi bikaba bije nyuma y’iperereza rihuriweho ryagaragaje ko amagambo yavugiwe kuri telephone Urwego rushinzwe Umutekano Imbere mu Gihugu (ISO) rushaka kwifashisha kugirango Gen Kayihura ashinjwe uruhare mu rupfu rwa […]

Zari yakiriwe bikomeye ubwo yageraga Arua muri Uganda -Amafoto

Zari Hassan wiyise The BossLady, akaba n’umushoramari w’umugande wibera mu gihugu cy’afuria yepfo ndetse ukunzwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga ahanini bitewe n’amafoto asangiza abamukurikira kumunsi wejo tariki 03 Kanama 2018 nibwo yageze Arua muri Uganda yakirwa n’isinzi ryabafana be ndetse na Bryan white. Ni nyuma yuko aba yaraje mu minsi ishize indege ikaza kumusiga […]