Ibibazo,ibitekerezo n'ibyifuzo nyuma y'aho indirimbo 'Rwagitima' igiriye hanze-amashusho

Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane abafana ba Nsengiyumva Franà§ois (Igisupusupu) bari bategereje indirimbo yise ‘Rwagitima’. Inkuru ibyukiye ku mbuga nkoranyambaga ni iyo kujya hanze kw’iyi ndirimbo, mu majwi no mu mashusho. Mu gihe gito cyane igeze ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abantu hafi 7000, ibtekerezo, ibyifuzo n’ibibazo byayiherekeje na byo biba uruhuri. Intego abakunzi ba […]

Minisiteri y’ubuzima yahakanye ifungwa ry’umupaka uhuza Goma na Gisenyi yongera kugira inama Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ufunze nk’uko byakomeje guhwihwiswa kuri uyu wa Kane, ivuga ko urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi rukomeje nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hagaragaye kutihuta ku mirongo bitewe no gukaza ingamba zo kwigisha, gupima abantu […]

Uganda: Dr Stella Nyanzi yavuze n'akarimurori amaze guhamwa n'icyaha cyo gutuka Museveni

Umwarimu wa kaminuza Dr Stella Nyanzi yahamwe n’icyaha cyo gutuka akoresheje murandasi Perezida Yoweri Museveni, urukiko ntabwo rwahise rutangaza ibihano. Madamu Nyanzi aregwa ibyaha bibiri; gutukanira kuri murandasi no kwibasira umuntu mu itumanaho, iki cya nyuma ntabwo kimuhama. Umunyamakuru wa BBC i Kampala avuga ko nyuma yo gusoma uyu mwanzuro, Stella Nyanzi wari kumwe n’abantu […]

RDC: FARDC iravuga ko yigaruriye uduce icumi igahitana inyeshyamba 24 izindi zigafatwa

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Kane, itariki 01 Kanama, cyatangaje ko kigaruriye uduce tugera mu 10 twari mu maboko y’imitwe yitwaje ibirwanisho mu mirenge ya Walendu Pitsi na Tatsi, muri Teritwari ya Djugu. Ngo ni mu bikorwa bya gisirikare biheruka byiswe ‘Zaruba ya Ituri’ (Igihuhusi muri Ituri ) muri […]

Nyamasheke: Ubuyobozi bwemeza ko hari abafatanyabikorwa b'Akarere bakora nka banyamwigendaho

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba kano karere kagaragaramo abafatanyabikorwa benshi nyamara kakarenga kakaba ari ko gakennye cyane mu gihugu,hakaba n’imihigo imwe idindira, biterwa no kuba hari ugutatanya imbaraga kwabo, ugasanga ibikorwa byabo bisa n’ibyirunda ahantu hamwe ahandi ntabyo, cyangwa hari abakora bimwe  batanaziranye buri wese akora byiza ariko bidakwira hose kubera kubura uguhuza […]

Umuhungu wa Osama Bin Laden yishwe na Amerika

Abakozi b’ubutasi bwa Amerika bavuga ko Hamza Bin Laden,  umuhungu wa Osama Bin Laden washinze umutwe wa al-Qaeda atakiriho. Amakuru arambuye ku rupfu n’igihe yapfiriye ntabwo byatangajwe kugeza ubu. Ibitanyamakuru NBC, CNN na New York Times byo muri Amerika bivuga ko hari abayobozi babyemereye ko ‘Hamza yiciwe mu gitero cy’indege’. Mu kwezi kwa kabiri, ubutegetsi […]

Muhanga: Abantu 4 bashinjwaga kwica umuntu bari biriwe basangira bakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwa Muhanga rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane, barimo umugore bari bakurikiranweho kwica umuntu bari biriwe basangira byagera ninjoro bakamwivugana. Ku wa 26 Nyakanga 2019, nibwo Urukiko  Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye dosiye Ubushinjacyaha  bwarezemo Dusabe Marcel, Hategekimana  Zacharie, Muhire Evase na Mukakizima  Elina, icyaha cy’ubwicanyi  bakoreye   Eliab Ndayisaba bamuteye icyuma mu ijosi . Urukiko […]

RCA yasohoye abanyamakuru mu nama n’abayijemo basohoka urusorongo

Ibibazo bimaze imyaka irenga itanu muri cooperative Caplaki ikorera mu Rugunga, byatumye hatumizwa inteko rusange yagombaga kuba tariki 30 Nyakanga 2019, ariko iza guhagarikwa na RCA habura iminsi ine ngo ibe. RCA yahise itumiza indi iba kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019, ku biro byayo, iyoborwa n’umuyobozi mukuru wungirije, Mugwaneza Pacifique. Nyuma yo […]

Kanyombya ukina filimi ntazi amazina ya Minisitiri w'Umuco na Siporo

Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya n’ubwo azwi cyane mu ruhando rwa Cinema Nyarwanda, rugengwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo, avuga ko Minisitiri uyiyobora atamuzi. Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Net Video, Kanyombwa benshi bazi nk’umunyarwenya yavuze ko icyo yibuka ari uko uwari Minisitiri w’umuco na Siporo ari umugore, agakeka ko n’ubu yaba ari we. Umunyamakuru […]

RDC: Umuntu wa gatatu yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma

Nyuma y’umuntu wa kabiri wavugwaga ko yasanzwemo Ebola mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko kuri uyu wa Gatatu, hari undi murwayi wa gatatu basanze yaranduye Ebola bituma abaturage barushaho gutahwa n’ubwoba kubera iyi ndwara imaze umwaka ihitana abantu muri iki gihugu. ” Uyu murwayi […]

Ibintu 10 bizakwereka inkumi idashobora kugumirwa uko byagenda kose

Abantu benshi bakunze kwibeshya ku bwiza, ku miryango bavukamo cyangwa se konti bujuje muri za banki cyangwa se akazi keza, ariko kugira ngo umukobwa abone umugabo, ahanini biterwa n’uburyo yigaragaza mu bandi, umutima mwiza abandi bamubonaho n’iyindi mico myiza ituma yibonwamo. Dore ibintu 10 waheraho uvuga ko uyu mukobwa atagumirwa: 1.Kwigaragaza uko ari Kuvuga kwigaragaza […]

Ronald Reagan wayoboye Amerika yigeze kwita inkende abahagarariye Afurika muri Loni

Amajwi yafashwe kera yatangajwe ubu, yumvikanisha Ronald Reagan wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yita ‘inkende’ abari bahagarariye Afurika mu muryango w’abibumbye (UN). Yavuze ibi mu 1971 mu kiganiro kuri telephone na Perezida Richard Nixon wari ku butegetsi. Bwana Reagan, icyo gihe wari Guverineri w’Intara ya California, yari arakajwe n’uko abahagarariye Afurika muri UN […]

Dukwiye kwishakamo igisubizo cyihuse kugira ngo turandure Virusi itera Hepatite C- Mme. Jeannette Kagame

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019, ubwo Madamu Jeannette Kagame yifatanyaga na Minisiteri y’ubuzima, Urugaga rw’abikorera n’izindi nzego muri gahunda y’igihugu yo kurandura indwara y’umwijima (Hepatite C), yavuze ko hakwiye kwishakamo ibisubizo ikarandurwa burundu. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, Madamu Jeannette Kagame akaba yashimiye abateguye iki  gikorwa, ko […]

Amerika yafatiye ibihano minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran ariko abica amazi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Jayad, nawe ahita avuga ko ibyo ntacyo bizamuhungabanyaho na gato. Minisitiri Mohammad Jayad Zarif ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu bikorwa imigambi mibisha y’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukungu, Steven Mnuchin […]

Omar al-Bashir wahoze ayobora Sudani azaburanishwa bwa mbere muri uku kwezi

Urubanza rwa Omar al-Bashir wahoze ari perezida wa Sudani ku byaha bya ruswa ruzatangira ku itariki 17 kanama nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko nyuma y’aho umukiriya we ananiriwe kugera mu rukiko kuri uyu wa Gatatu aho icyiciro cya mbere cy’urubanza cyagombaga gutangira. “Uyu munsi wari icyiciro cya mbere cy’urubanza rwe, ariko abayobozi ntibabashije kumuzana […]

Uganda: Umudepite  avuga ko ashobora kwicwa na Gen. Tumwine wigeze kumutunga imbunda

Umudepite w’Akarere ka Dokolo, Cecilia Ogwal atangaza ko aramutse apfuye bitunguranye nta wundi waba umwishe atari Minisitiri w’Umutekano, Gen. Elly Tumwine. Depite  Cecilia Barbara Atim ogwal yabwiye Komisiyo Ishinzwe Amategeko n’Imyitwarire mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Gen. Tumwine yamusagariye n’umujinya mwinshi, hafi kumukuramo ijisho. Ogwal yababwiye abadepite ko Gen Tumwine yigeze kumutunga imbunda […]

Amafoto: IGP Munyuza yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Umuyobobizi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Yabasuye aho bakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu […]

AHUPA yorohereje abifuza gukurikira amasomo yo gukora ibiganiro kuri televiziyo

Ikigo AHUPA Digital Services Ltd cyatangije ku ncuro ya kane amasomo y’igihe gito ku bifuza gukora kuri televiziyo Iki gikorwa AHUPA yagitangije bwa mbere mu 2014, aho bigishije abantu batandukanye ibijyanye no gutegura no gutangaza ibiganiro, video editing, photography na graphic design. Kugeza ubu iki kigo kikaba kimaze kugeza ku isoko ry’umurimo benshi bakorera televiziyo […]

The Chainsmokers, Marshmello na C. Harris mu ba-DJs barumbukiwe mu 2019

Abavanga umuziki (DJs) ni bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki cyane ko bari mu bawukina kenshi bagashyiramo n’ubuhanga bwabo. Aka ni ko kazi kabatunze kuva ubwo Jimmy Savile yakoraga igitaramo cya mbere avanga umuziki wa jazz mu 1943. UmuDJ ashobora gukora igitaramo wenyine kandi akakiryoshya bitewe n’uburyo avanga umuziki buryoheye amatwi. Abahanzi bamaze kubona […]

Willy Paul, umubwirizabutumwa washyize hanze indirimbo, abafana basaba ko ihagarikwa igitaraganya

Willy Paul ni umuhanzi w’Umunyakenya ujya anyuzamo agakora n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ariko ubu akaba ari kwibanda mu muziki usanzwe (secular music). Yashyize hanze indirimbo yise Lamba Nyonyo, bituma Abanyakenya basaba leta kuyihagarika byihutirwa. Impamvu ngo indirimbo igomba guhagarikwa ni izina ryayo ndetse n’ubutumwa buyirimo butesha agaciro umugore. Nk’umuhanzi, birashoboka ko Willy Paul hari ikindi […]

Abaholandi batatu n'abakinira Liverpool batatu mu bakinnyi 10 b'umwaka-FIFA

Umunya-Senegal, Sadio Mane, Umunyamisiri, Mohamed Salah  na Virgil Van Dijk w’Umuholandi bari mu bakinnyi 10 b’umwaka w’imikino wa 2018/2019 batoranyijwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA. Aba uko ari batatu bakinira Liverpool FC mu Bwongereza. Uru rutonde ni rwo ruzashyingirwaho mu gutoranya umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino, hashingiwe ku ruhare bagize mu myitwarire myiza ya ‘club’ […]

Burundi: Ingoro ya CNL muri Rumonge yatwitswe n’abakekwa kuba Imbonerakure

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakomeje kwibasirwa mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha, aho kuri ubu havugwa itwikwa ry’ingoro y’ishyaka CNL, rya Agathon Rwasa, muri Rumonge. Amakuru aturuka mu binyamakuru by’I Burundi aravuga ko ubu ikigezweho kuri iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari ugusenya ingoro zaryo hirya no hino ndetse no […]

Rubavu: Umusore na nyina barashinjwa gufatanya kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu  bukurikiranye umugore witwa Uzabakiriho Theodosie ndetse n’umuhungu we Ngirimana Vedaste, bakekwaho icyaha cy’Ubwicanyi, bakoreye umugabo w’uwo mugore ndetse akaba na se w’uwo muhungu. Ibi byabaye mu Mudugudu wa Butenga, Akagali ka Nyabipfura, Umurenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba,  aho uyu nyakwigendera  yabwiraga  umugore we ngo bajye gushaka […]

Perezida Museveni yagize ibanga ibyo yaganiriye na mugenzi we Kagame muri Angola

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo by’umupaka biri hagati y’u Rwanda na Uganda bizakemuka bitewe n’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame  muri Angola gusa avuga ko ibyaganiriweho ntacyo yabivugaho. Mu ruzinduko yagiriraga mu Karere ka Kabare, Museveni yabwiye abaturage ko afite icyizere bitewe n’uko iki kibazo cyaganiriweho n’impande zombi muri […]

Rwamagana: Abaturage barasaba gufashwa gusobanukirwa amategeko

Abaturage barasaba gufashwa kubona ubumenyi bw’ibanze ku mategeko bashingiye ku bahuye n’akarengane biturutse ku mategeko badasobanukiwe bagasanga byabafasha ntibazahure n’akarengane Mu nteko y’abaturage yateraniye ku kibuga cya Polisi giherereye mu Murenge wa Kigabiro kuwa kabiri hahuriye abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro,Muhazi,Gishari na Rubona . Abayobozi n’abakozi b’akarere bafatanyije n’abakozi b’imirenge bagejweho ibibazo by’abaturage bafatanya […]

Goma: Umuntu wa Kabiri wasanzwemo Ebola yamuhitanye

Umugabo basanzemo indwara ya Ebola, mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019. Uyu yari uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga miliyoni. Uwa mbere, nawe yamuhitanye hatarashira amasaha 24 bamusanzemo iyi ndwara. Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo […]

Nyamasheke: Baremeza ko hari abaturage bakibona mu ndorerwamo z'amoko

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge isaba abarebwa na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bose mu karere ka Nyamasheke, cyane cyane abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abandi, kongera imbaraga mu kuganiriza abaturage kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, kwita ku bumwe bwabo no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose mu gihe hari abacyirebera mu ndorerwamo z’amako. Mu biganiro biherutse guhuza […]

Koreya ya Ruguru yagerageje izindi missiles ebyiri ziraswa mu ntera ngufi

Koreya ya Ruguru yongeye kurasa mu nyanja izindi missiles ebyiri ziraswa mu ntera ngufi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akaba ari inshuro ya kabiri mu cyumweru nk’uko byemezwa n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo. Izi missiles ziraswa mu ntera ngufi zarashwe mu rukerera saa 5:06 na 5:27 zirasiwe ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu […]

Umugore yikoze mu nda atabizi yigongera umwana  wari inyuma y’ imodoka

Umwana w’ umukobwa w’imyaka itanu yapfuye bitunguranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2019, ubwo nyina yasubizaga imodoka inyuma akamugonga. Ni impanuka yabereye muri Komini Saint-Jean-de-Monts, mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mwana w’imyaka itanu akaba yari ari mu modoka hamwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be, umwe w’imyaka 11 n’undi wa 14. Uyu […]

Igipolisi cya Uganda kiravugwaho gushyingura huti huti Umunyarwanda wari umaze kwicwa

Umusore w’imyaka 21 w’Umunyarwanda witwa Janvier Nsanzimana yiciwe muri Uganda, umuvandimwe we, Jean d’Amour Rwabayeho, abasha kurokoka, none Igipolisi cya Uganda cyahise kimushyingura huti huti umuryango utagihaye uburenganzira. Biravugwa ko nyakwigendera na mukuru we bagabweho igitero n’abantu bitwaje imihoro mu Karere ka Kyenjojo, mu burengerazuba bwa Uganda. Nsanzimana na Rwabayeho bari bamaze amezi atandatu bakoreraga […]

Rusizi: Abagore 74 baremewe na bagenzi babo bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR/ Inkotanyi

Mu gihe bigaragara ko bamwe mu bagore,cyane cyane abo mu cyaro muri aka karere bakirangwa n’ubushobozi buke bw’ifaranga aho bavuga ko kubona icyo barikuraho bigoye, abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR  Inkotanyi muri aka karere bavuga ko ibi bibazo bya bagenzi babo babizi kandi bahagurukiye kubafasha kubikemura,aho bahereye ku bagore 74 baremeye. Nk’uko […]

Abarundi barimo Jules Ulimwengu basabiwe kugenzurwa ku bijyanye n’indangamuntu

Umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka gusuzuma  ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’Abarundi barimo Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports, bafite indangamuntu z’u Rwanda, we yemeza ko bamwe bazibonye binyuze mu buriganya kugira ngo bakine nk’abenegihugu. Ku rutonde rw’abakinnyi 16 yashyikirije uru  rwego, harimo rutahizamu wa Rayon Sports ukunzwe cyane, Jules […]

RDC: Jean-Pierre Bemba yasimbuye Moise Katumbi ku buyobozi bwa Lamuka

Urugamba rw’ukuri ku matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’umwaka ushize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ntirarangira mu ihuriro Lamuka, aho mu nama yaryo yo kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga I Lubumashi, ryongeye kwemeza ko ari ryo ryatsinze amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018 kandi rikaba rikomeje kwamagana ihimbwa ry’ibyavuye matora […]

Umusore namubwije ukuri ko mfite VIH/SIDA ariko ntabikozwa ngo tugomba kubana- NKORE IKI?

Nk’uko mbona hano ubutumwa buba bumeze, abandi babanza amazina n’aho batuye ariko mbiseguyeho mbere rwose, ntabwo mbitangaza, gusa ndi umunyarwandakazi w’imyaka 24, iyi myaka yose nkaba nyimaze mfite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Mu buzuma  habaho gukunda no gukundwa, nanjye rero umusore yarankunze, tukajya tuganira ariko nkakunda kumubwira ko nta gahunda mfite yo kuzashaka umugabo. Kubera agahinda […]

Burundi: Abasirikare barataka gukatwa amafaranga batabimenyeshejwe

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bavuga ko bakaswe amafaranga bahabwaga y’agahimbazamusyi k’uku kwezi kwa Karindwi, bityo bakababazwa n’uko byakozwe batabimenyeshejwe. Abasirikare bari bagenewe aka gahimbazamusyi ni abari mu myitozo ya gisirikare yo kubongerera ubumenyi mu birebana n’umwuga wabo. Agahimbazamusyi bagombaga guhabwa kangana na 10 % by’umushahara buri musirikare ahembwa, ariko bagakatwa batabwiwe impamvu. Nk’uko bitangazwa […]

Londres: Umugore w’umwami wa Dubai wafashe iy’ubuhungiro yishinganye mu butabera

Umwe mu bagore b’umwami wa Dubai, Igikomangomakazi Haya, wahunze Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga agahungira I Londres, kuri uyu wa Kabiri yishinganishije mu butabera bw’u Bwongereza. Uyu mukobwa w’Umwami Hussein wayoboraga Jordania witabye Imana, yanegereye abacamanza bashinzwe ibibazo byo mu miryango mu Rukiko Rukuru rwa Londres asaba uburenganzira bwo […]

Gen. Tumukunde  ku bavuga ko iyirukanwa rya Gen. Kayihura hari aho rihuriye n’u Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde yagize icyo avuga ku byagiye bivugwa ko iyirukanwa rya Gen. Kayihura ryaba rifitanye isano n’u Rwanda. Gen. Kayihura  yirukanwe ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda (IGP) muri Mata 2018. Muri Kamena, yatawe muri yombi agezwa imbere y’inkiko ashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda akazohereza mu […]

Ababyeyi ba wa musore wakoze umuhanda wa 3km, bahishuye byinshi kuri we

Uyu muhungu Niringiyimana Emmanuel ni imfura yacu, nyina amutwise yaje kumera nk’ugize imibereho mibi ariko nyuma yo kuvuka aza kugira imibereho myiza. Ni umwana wakuranye igikuriro cyiza, yari afite urubavu ruto, ntabwo yakuze kurwaragurika, ntabwo ajya adusuzugura, mbese Imana yaramurinze natwe twese nk’ababyeyi be na barumuna be. Ibi ni ibyatangajwe n’ababyeyi ba Niringirimana Emmanuel, umusore […]

Sudani y’Epfo: IGP Dan Munyuza kandi yitabiriye n’umuhango wo kwizihiza umunsi w'intwari

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rw’akazi agirira muri Sudan y’epfo, kuri uyu wa 30 Nyakanga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriwe na Mugenzi we wa Sudan y’Epfo General Majak Acek. Bagirana ibiganiro byibanze ku kurwanya no gukumira ibyaha, gusangira ubunarararibonye, kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru. Ibi biganiro byagarutsweho n’aba bayobozi bombi […]

USA: Nibura abana 38 ni bo bapfira mu modoka zifite ubushyuhe bukabije buri mwaka

Bamwe mu bakozi bakora imirimo itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakunda gusiga abana babo mu modoka mu gihe kigeze no mu masaha umunani bitewe n’akazi bakora cyangwa se babibagiriwemo. Bitewe n’igipimo ubushyuhe buba buriho muri iki gihugu, imodoka nazo zirashyuha cyane bikagera ku gipimo cy’108, bikagira ingaruka ku bantu bazirimo, bikaba byanabaviramo urupfu ariko […]

Goma: Hemejwe undi murwayi wa Ebola

Ku mugoroba w’uyu wa 30 Nyakanga, itsinda ry’abashinzwe kurinda no kurwanya Ebola ryemeje rinamenyesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ko habonetse undi murwayi wa Ebola mu mugi wa Goma. Ubuyobozi buvuga ko uyu murwayi ntaho ahuriye n’uherutse gupfira muri uyu mugi, nabwo azize Ebola. Yageze i Goma ku wa 13 Nyakanga […]

Rusizi: Ayinkamiye warokotse jenoside avuga ko aba mu nzu yenda kumugwaho

Ayinkamiye Thérésie  w’imyaka 59,utuye mu mudugudu wa Ndabereye,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi  ugaragaza ibibazo byinshi by’ubukene akura ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ,arashimira itorero ADEPR,paruwasi ya Nzahaha  n’abafatanyabikorwa baryo bakomoka muri uyu murenge batuye ahandi bamuremeye, bakamworoza yari asigaye mu bwigunge yibaza uko azasaza, agasaba  ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’iri […]

Ubucuti bwa Kabila na Tshisekedi buribazwaho, ngo baba bagiye gusangira ubutegetsi

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na Joseph Kabil ucyuye igihe biyemeje gushyiraho Guverinoma nshya. Iyi nkuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, inyujijwe  kuri tereviziyo y’igihugu. Abahagarariye ishyaka FCC rya Joseph Kabila, n’irya perezida Tshisekezi -CASH, nibo babitangaje nyuma y’ukumvikana kwabaye ku wa […]

Ese kureba cyane Filimi z'urukozasoni byakubakira cyangwa byagusenyera?

Abubatse ingo hari igihe batanyurwa n’ibyishimo bakura ku bo bashakanye ugasanga bahora kuri interineti bareba filimi z’urukozasoni baba bitezeho inyigisho ariko mu by’ukuri aho kububaka zikaba zabasenyera. Kureba filimi z’urukozasoni (Filme Pronographique) ntabwo ari byiza kubera zibafasha kuba bagira ubushake, nyamara burya ngo zishobora kwangiza umubano w’abarushinze bigatuma umwe atishimira undi nk’uko inzobere mu mibanire […]

Amwe mu mateka ya Hussein Radjabu wagereranyije Perezida Nkurunziza n'icupa ririmo ubusa (Empty bottle)

Iyo uvuze izina Hussein Radjabu mu Burundi ryumvikana vuka kuko yabaye mu bantu b’ibikomerezwa kuri Leta iriho, ubu iyobowe n’ishyaka CNDD-FDD, yabereye umuyobozi ndetse anaba inshuti na Perezida Nkurunziza nyuma yaje gutuka. Uyu munyapolitiki  benshi bamwibuka ari umuyobozi w’ishyaka rya CNDD FDD, nyuma aza kwitandukanya naryo ndetse anagana inzira yo kurwanya Leta. Hussein yari kumwe […]

Ambasaderi washinjwe kuvuga nabi Perezida Kagame yasimbujwe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje Dr. Thomas Kurz kuba Ambasaderi mushya w’Ubudage mu Rwanda, asimbuye Dr Peter Woeste wirukanwe ashinjwa kuvuga nabi Perezida Kagame ndetse n’igihugu. Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abadage (DPA) yavuze ko Woeste yavuze […]

Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, yemeje ibi bikurikira. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe: Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza; Gahunda y’imihigo […]

Ababarizwa mu kiciro cya Mbere cy'Ubudehe bitwaza ubukene bakigomeka baburiwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iramaganira kure bamwe mu baturage bo mu kiciro cya mbere babangamira bagenzi babo bitwaje ko nta mitungo bagira yo kuriha ibyo bangirije. Ibi iyi minisiteri ibitangaje nyuma y’uko hari abaturage beruye, bakavuga ko hari abo mu kiciro cya mbere babambura utwabo, bitwaje ko ari abakene, bakigaba bagokora ibikorwa by’urugomo bigamije kwibonera amaronko. […]

Jenerali wigeze guhunga ubutegetsi bwa Museveni yangiwe kuva mu gisirikare

Uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa yangiwe gusezererwa mu Gisirikare cya Uganda(UPDF) kandi yari yabisabye. Gen. Sejussa uzwi nka ‘Tinyefunza’ yigeze guhunga igihugu muri Mata 2013 ashinjwa gushyira ku karubanda amabanga yerekeye uzasimbura Museveni ( Muhozi project). Muri ibi bihe kandi yashinjwaga gukora ibikorwa binyuranye birwanya ubutegetsi bwa Uganda. Yavugaga ko […]

Maze Kabiri ndara hasi, uburiri umugore wanjye yabujyanye mu rusengero- Nkore iki?

Mu cyumweru gishize nari Ku isafari, ku Cyumweru ntashye nsanga nta buriri buri mu cyumba cyacu, kubera ko madamu yari yagiye gusenga byabaye ngombwa ko nkoresha imbaraga zishoboka ngo tuvugane. Ku bw’amahirwe nabonye umuntu umpa nimero y’abo bari bajyanye gusanga dore ko tefefoni ye itari iriho, namubwiye ko batwibye, na we ahita aza vuba asanga […]

Leta y'u Burundi yemeje ko abasirikare babwo batandatu biciwe muri Somalia

Leta y’u Burundi yemeje amakuru amaze iminsi avugwa ko abasirikare bayo batandatu biciwe muri Somali, aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni abasirikare batandatu b’u Burundi, biciwe mu gitero bagabweho muri Somalia, mu Murwa Mukuru wa Magadishu, aho bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro (AMISOM). Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, […]

Nyamasheke: Ab'ukuboko kurekure banyereza amafaranga ya Koperative baburiwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo hari amakoperative amaze kugira aho ageza abanyamuryango bayo kubera imicungire myiza y’umutungo wayo, hari n’andi afite imikorere ikemangwa cyane kubera uburyo acunzwe nabi, hari n’ubwoba bw’uko amafaranga y’abanyamuryango yaba anyerezwa cyangwa yarananyerejwe, harimo n’ayo bakurikirana ubu ngo barebe irengero ry’amafaranga y’abanyamuryango,hakaba n’andi ameze nka baringa, n’abyiyitirira atari yo,muri […]

Biravugwa ko Harmonize agiye gutandukana na Diamond Platnumz

Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko umuhanzi Harmonize yaba agiye gutandukana n’inzu ya Diamond Platnumz itunganya umuziki yitwa WCB. Abavuga ibi babishingira ku kuba uyu muhanzi ngo muri iki gihe agaragara nk’uwiranze bagenzi be ndetse adasize na bosi we, Diamond. Mu kiganiro na Wasafi FM, Manaja wa Diamond, Babu Tale yavuze ko ibi nta gitangaza […]

RDC: Col. Kasongo yagaragaje amabandi agera kuri 40 arimo n’ayacukuraga imva

Abantu bagera kuri 40 bagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, ku biro bikuru bya Polisi biri mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, bashinjwa guhungabanya umutekano n’ubujura. Nk’uko bitangazwa na Colonel Van Kasongo, ngo aya mabandi yatawe muri yombi kuva ku wa 23 kugera ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka. Itsinda rya mbere […]

Batatu bakora muri serivise z’ubuzima bafunzwe bashinjwa ibyaha birimo ibishingiye ku itonesha

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakora muri serivise z’ubuzima batatu bakurikinyweho ibyaha birimo ibishingiye ku itonesha, no gutanga impano ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Urwego rw’Umuvunyi rwemeje rwafunze Bwana Ndahiriwe Jean Baptiste, Umuyobozi Ushinzwe Kwandika Abantu mu Rugaga rw’Abakora Imirimo Ishamikiye ku Buvuzi (RAHPC), Bwana Bigirimana Jean Damascéne uzwi […]

Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bahakanye bivuye inyuma ibyaha bashinjwa

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruherereye i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwasubukuye urubanza ruregwamo abayoboke b’ishyaka ritaremerwa muri icyo gihugu rya FDU Inkingi. Mu iburanisha rya none abaregwa bagaragaje ko ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi byafatiwe ku matelefone yabo nta shingiro bifite kandi ko bitagize icyaha. Uko ari 11 bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no […]

Burundi: Ibiro by'ishyaka CNL rya Agathon Rwasa byasizwe amazirantoki

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, riravuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi bikorerwa abarwanashayaka baryo ndetse no ku biro byaryo. Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL, avuga ko ibiro bitandukanye by’ishyaka bimaze igihe bisigwa amazirantoki, ahandi byarabomowe. CNL kandi ivuga ko bamwe mu barwanashyaka bayo bakomeje guterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana mu cyo risobanura nk’impamvu […]