Umunyamerikakazi ukunda Perezida Kagame arifuza guhura na we akamushimira

Rwiyemezamirimo w’Umunyamerikakazi witwa Sonia Zuniga ngo arifuza kubonana na Perezida Kagame kubera ukuntu amukunda bakaganira ku cyo bafatanya mu rwego rwo gushyigikira iterambere amaze kurugezaho. Sonia Zuniga ni Umunyamerikakazi wikorera nka rwiyemezamirimo. Avuga ko akunda Perezida Kagame n’igihugu abereye umuyobozi ndetse akaba yifuza guhura na we akamushimira intambwe yagejeje ku Rwanda Nyuma y’imyaka 25 hahagaritswe […]

Nyamasheke/Karambi: Iterambere ry’abagore riracyakomwa mu nkokora no gutinya gukorana n’ibigo by’imari

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karambi buvuga ko  40% by’abagore bawo ari bo bonyine bagana ibigo by’imari, muri bo abatinyuka inguzanyo bakaba bake kuri aba, ibi ngo bikaba bibazitira mu iterambere. Byagaragajwe ubwo abagore bagera ku 140 b’uyu murenge wa Karambi bahugurwaga ku gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari muri gahunda yiswe’’ Tinyuka wigire munyarwandakazi’’ yatekerejwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari […]

Ubuzima bw'umusore wasambanye n'abagore 19 mu masaha 22 buri mu kaga

Lorenzo Patrizio w’imyaka 28 y’amavuko wo mu mujyi wa Puglia, mu gihugu cy’u Butaliyani, arembeye mu bitaro byo muri uyu mujyi nyuma yo gusambana n’abakobwa 19 mu gihe cy’amasaha 22. Lorenzo ngo asanzwe afite akazi ku mato muri uyu mujyi wa Puglia wiswe mwiza ukora ku mazi, akazi ke ngo akaba agakora amasaha umunani, ayandi […]

Gasabo: Umugore w’imyaka 28 yafatanywe amadolari ibihumbi 20 y’amahimbano

Inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali, kuwa Gatandatu ushize zataye muri yombi umugore witwa Florence Uvutseneza, nyuma yo kumufatana amadolari y’amahimbano 20,100 akabakaba miliyoni 19 z’Amanyarwanda. CIP Marie-Gorette Umutesi, Umuvugizi w’Igipolisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Uvutseneza, w’imyaka 28, ukomoka muri Gicumbi, yafatiwe mu kabari kari mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo. CIP […]

Umupasiteri akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 15 wiga ku ishuri ayobora

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri mukuru w’itorero Hope of Glory Church ryo mu Karere ka Budaka, ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15. Igipolisi kivuga ko uwo mupasiteri ari n’umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Hope of Glory, aho uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa karindwi. Moses Vabekuno, wungirije ukuriye CID muri Station ya polisi […]

Kayonza: Hakiriwe indahiro ya Mirembe Esther wahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Mirembe Esther wahawe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yamushimiye kuba yarahisemo neza, agasaba ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ndetse akagira umuhate wo kuzuza ibisabwa byose, none akaba yabigezeho. Yagize ati:“Burya kuba umunyarwanda ni iby’agaciro, kuko u Rwanda rumaze kwiyubaka. Mu […]

Umugabo wanjye namufashe yikinisha ahanze amaso amabuno ya murumuna wanjye- Nkore iki?

Ibyambayeho ni agahomamunwa ariko byatumye nibaza cyane impamvu byabaye, nkanibaza ko atari ubwa mbere ahubwo ko naba ndi mu byago ntari mbizi. Ubwo ninjiraga mu cyumba cyacu, nasanze umugabo wanjye yashyize telefoni imbere ye yahanjagaye yikinisha, uko nabibonye rwose yari ari mu yindi si kuko ninjiye mugera imbere atarambona ahubwo mbona yashinyirije bikomeye cyane. Ndi […]

Icyo Gen. Tumukunde avuga ku rwangano hagati ye  na Gen. Kayihura

Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Rtd Lt. Gen. Henry Tumukunde yagize icyo avuga ku byagiye bivugwa ko ari umwanzi gica wa Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi y’igihugu. Benshi mu basesenguzi ba politiki ya Uganda bavugaga ko Gen. Tumukunde yaba yanga Gen Kayihura bitewe n’uburyo yazamutse wenyine mu bantu bavuga mu Karere ka Kisoro […]

Amajyepfo: Min. Shyaka yasabye abayobozi gucyemura ibibazo by’abaturage badafite aho kuba n’ubwiherero

Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi  mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof.Shyaka Anastase  yabasabye gucyemura ibibazo by’abaturage batagira amacumbi, abatagira ubwiherero  ndetse no gucyemura ikibazo cy’ubutaka busharira kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro. Minisitiri Shyaka  avuga ko muri iyi   ntara hagaragara amahirwe  menshi yatuma imibereho y’abahatuye n’abahakorera yaba myiza ,biturutse  ku mijyi ibiri yunganira Kigali […]

Impamvu Sheebah atitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali

Umuhanzikazi Sheebah Karungi atangaza ko atabashije kuza mu gitaramo cyiswe ‘ Kigali Summer Fest 2019’ bitewe n’imbaraga atagira icyo akoraho. Byari biteganyijwe ko Sheebah ari mu bahanzi bazitabira iki gitaramo cyabaye kuwa 27 Nyakanga uyu mwaka nk’umwe mu bahanzi bazwi mu Karere. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah yavuze ko kuba atarabashije kwitabira iki […]

Abana b’abanyeshuri bateye station ya polisi mu Budage bashaka kubohoza mugenzi wabo

Abana b’abanyeshuri bagera mu 100 bagabye igitero kuri station ya polisi mu gihugu cy’u Budage bagiye kubohoza mugenzi wabo wari watawe muri yombi ubwo bari mu kirori cyo ku ishuri. Biravugwa ko abana b’ingimbi nk’ijana bagose station ya polisi yo mu Mujyi wa Starnberg, bamwe batera amacupa, abandi bamena amadirishya, ndetse bagerageza no kumena umuryango […]

Uganda yataye muri yombi abandi barobyi 15 b’Abanyekongo

Abarobyi bagera kuri 15 b’Abanyekongo kuri uyu wa Gatandatu ushize batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano wo mu mazi muri Uganda mu majyaruguru y’Ikiyaga cya Edouard, muri Teritwari ya Beni. Abafashwe barashinjwa gukora uburobyi butemewe mu mazi ya Uganda nk’uko abarobyi bakorera ahitwa Kyavinyonge bavuga. Abakuriye aba bakaba banenga imyitwarire ya guverinoma ya Congo ku itabwa […]

Twiteguye guhangana n'umwanzi-Putin mu karasisi k'amato n'indege za gisirikare (amafoto)

Uyu wa 28 Nyakanga, ni umunsi w’ingabo zirwanira mu mazi mu Burusiya. Habaye akarasi k’amato arwanira mu mazi, atewe ingabo mu bitugu n’indege za gisirikare. Ni umunsi washyiriweho guha agaciro ingabo zo mu mazi zakoze inshingano zazo neza harimo n’izatabarutse ariko kandi hakanagaragazwa ubushobozi igihugu gifite mu gisirikare kirwanira mu mazi. Nk’uko bisanzwe no mu […]

RDC: Abaturage bo muri FIZI barashinja FARDC kubanyaga inka zabo no kubica

Aborozi n’abacuruzi b’inka muri Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barashinja igisirikare cya leta kubanyaga inka zabo no kwica bamwe muri abo borozi. Abo borozi bavuga ko abantu bakekwa kuba abasirikare ba leta babambuye inka 104 bari bajyanye mu isoko ryahitwa Isalamabila mu ntara ya Maniema Bavuze ko ubwo bari bagiye gutanga […]

Abaturage barashimira Polisi kuba yabagarurije ibikoresho byabo byari byibwe

Abaturage bashimiye Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Gasabo  mu murenge wa Bumbogo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 28 Nyakanga igaruje ibitenge 11 n’imashini z’idoda 4 byari byibwe n’abasore batatu aribo Twizerimana Janvier w’imyaka 32 y’amavuko, Mugisha Issa w’imyaka 19 na Kuradusenge Jean w’imyaka 31 y’amavuko. Ibi bikoresho byari byibwe […]

Lt. Gen. (Rtd) Henry Tumukunde ugiye kuzahatana na Museveni mu matora ni muntu ki?

Henry Tumukunde ni umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF) wagiye mu zabukuru, akaba yarabaye na minisitiri w’umutekano muri Guverinoma ya Uganda. Ni umwanya yashyizweho kuwa 06 Kamena 2016 awuvaho kuwa 04 Werurwe 2018, kuri ubu akaba yagarutse yiyemeje kuzahangana na Museveni mu matora yo mu 2021. Tumukunde wize ibijyanye n’amategeko, yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi […]

Ese umuryango 'EAC' uhagaze ute mu myaka 19 ishize?

Mu kwezi kwa karindwi 2000 nibwo amasezerano asubizaho umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yatangiye gushyirwa mu ngiro, imyaka 19 irashize abategetsi b’ibyo bihugu biyemeje: guhuza imipaka, guhuza isoko rusange, guhuza ifaranga no guhuza politiki. Ibi bigeze he? U Rwanda n’u Burundi byinjiye muri uyu muryango uzwi cyane nka EAC biniyemeza gukurikiza ayo masezerano kuva mu 2007. […]

Igihugu cya Qatar kirashinjwa kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba muri Somalia

Ibihugu by’ibihangange by’Abarabu byo mu Kigobe koko byab bikoresha imitwe y’iterabwoba kubera inyungu zabyo z’ubucuruzi? Ni ikibazo cyibajijwe nyuma y’inkuru ya New York Times yo muri iki cyumweru dusoza yashyize ahagaragara ikiganiro hagati y’umunyemari wo muri Qatar na Ambasaderi w’iki gihugu muri Somalia, aho ikiganiro cyabo kivuga ko igitero cy’iterabwoba cyakozwe mu cyumweru gishize cyari […]

Burera: Ababyeyi bahangayikishijwe n'uburwayi bw'amaso bwibasiye abana

Uburwayi bw’amaso buri kwibasira abana bari hagati y’amezi  3 kugeza kumyaka 18 bo mu mirenge ya Ruhunde na Rwerere, mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, bityo ababyeyi bakavuga ko bubahangayikishije cyane. Bamwe muri aba babyeyi bavuga umwana wafashwe n’ubu burwayi, amaso ye ahinduka umukara cyangwa umuhondo, ndetse ko iyo bagiye kwa muganga, babwira ko iki […]

Uganda: Uwafunzwe ashinjwa gutuka Museveni avuga ko adateze kubireka

Uwahoze ari umunyamakuru w’imikino , Joseph Kabuleta avuga ko adateze gutezuka gukomeza ibikorwa bye byo kunenga ubutegetsi n’ubwo yabiryojwe agafungwa iminsi ine ari nako akorerwa iyicarubozo. Kabuleta kuri ubu wabaye umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kwibasira umuryango wa Perezida Museveni Kaguta awuvuga nabi. Avuga ko ubwo yafungwaga yamaze igihe kirekire ahagaze yikoreye amaboko nyuma yo […]

Umusore tugiye kubana yifuje kumenya abasore 11 twaryamanye kandi harimo na mukuru we- Nkore iki?

Inama nshaka ni ukumenya uko ndabwira umusore tugiye kurushingana, twemeranyije kubwizanya ukuri, ambwira amahano yakoze nanjye ndatura ndamubwira, imbabazi turazisabana turazihana, kandi twiyemeza ko tugiye gushinga urugo ibindi byose byashize tukabireka. Mu by’ukuri ndi umukobwa w’imyaka 26, mu rugo ni i Kabuga. Abasore twaryamanye ni 11 ariko abenshi twabikoze nkifite ubwana bw’imyaka kuva kuri 16 […]

Amashuri yigenga aratungwa agatoki ku kutigisha  amasomo mu Kinyarwanda

Hari amashuri atandukanye mu gihugu by’umwihariko ayigenga nk’uko Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) ibivuga, ataratangira kwigisha amasomo mu Kinyarwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza. Mu 2013,  Minisiteri y’Uburezi yatanze amabwiriza ko amasomo yose yo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza agomba kwigishwa mu Kinyarwanda, igifaransa, Icyongereza zikigishwa nk’andi masomo. Yavuze ko aya mabwiriza areba amashuri abanza n’ayisumbuye. […]

FARDC iravuga ko yivuganye inyeshyamba zirindwi muri Djugu

Inyeshyamba zirindwi zishwe imbunda n’amasasu bifatwa n’Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nyakanga, mu mirwano yabereye ahitwa Jiba, mu Murenge wa Walendu Pitsi, muri Teritwari ya Djugu. Umuvugizi wa FARDc muri Ituri, Lt. Jules Ngongo (uri ku ifoto) niwe watanze iyi mibare, yongeraho ko igikorwa cya gisirikare gikomeje muri iyi teritwari […]

Ntibikwiye ko twaba tugifite abana bagwingira kandi batabuze ibiribwa- Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Busingye Johnston avuga ko bidakwiye ko u Rwanda ruba rufite abana bagwingiye mu gihe ibiryo bihari. Agashimangira ko ahanini biba biterwa n’imyumvire y’ababyeyi. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ubwo bari basoje u muganda rusange wo ku wa 27 Nyakanga 2019, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Nyarugano,  Umudugudu w’Uruyange,  […]

Rwamagana: Ababyeyi barashinjwa uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana babo

Ababyeyi bashinjwa n’abana ndetse n’abaturanyi  babo kugira uruhare mu bitera ihohoterwa rikorerwa abana babo kubera amakimbirane n’uburangare butuma batita ku bana babo  . Kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu Murenge wa Kigabiro  habereye umuhango wo gusoza  icyumweru cy’ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu bikorwa by’ukwezi kw’ibikorwa bya polisi y’igihugu. Ababyeyi  […]

Abayoboke ba Agathon Rwasa bakubiswe bagirwa inoge

Abarwanashyaka b’ishyaka CNL rya Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, bakomeje kugaragaza akarengane bakorerwa Leta irebera, banabuzwa ibikorwa byabo bya politiki mu gihe batavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, nibwo babiri mu bayoboke b’iri shyaka CNL […]

Amafoto: Kacyiru: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso

Nk’uko bisanzwe, buri mpera z’ukwezi abapolisi hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni muri urwo rwego nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bakorera muri icyo kigo barenga 500 bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bari […]

Guverinoma nshya ya Congo izaba igizwe n’abaminisitiri 65 biganjemo abo ku ruhande rwa Kabila

Guverinoma nshya ya Congo ishobora gutangazwa muri iki Cyumweru gitaha izaba igizwe n’abaminisitiri 65, barimo 42 b’ihuriro FCC rya Joseph Kabila na 23 bazaturuka mu ihuriro CACH rya Perezida Tshisekedi, nk’uko byemejwe n’umwe mu bari mu biganiro bya nyuma byari bigamije kumvikana ku ishyirwaho ry’iyi guverinoma. Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, amahuriro abiri y’imitwe […]

U Rwanda rwageze hasi kure ku buryo icyari gisigaye ari ukwirwanaho-Perezida Kagame

Perezida wa repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko nta kindi gisubizo Abanyarwanda bari bafite usibye kwirwanaho kuko usubije amaso inyuma ukareba aho u Rwanda rwari rugeze rugana hasi hari harangiye nta handi hasigaye, andi mahitamo yari asigaye ari ukubyuka rukazamuka kandi rwabigerageje. Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu gihugu cya Nigeria, aho yitabiriye inama ya rwiyemezamirimo, Tony […]

RDC: Mu murwa mukuru, Kinshasa, hikanzwe indwara ya Ebola

Minisiteri y’ubuzima mu Ntara ya Kinshasa, mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iranyomoza amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko muri uyu mujyi hageze icyorezo cya Ebola gikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bw’iki gihugu. Minisitiri Bernadette Mpanzu yabihakanye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nyakanga nk’uko tubikesha Radio Okapi. Uyu […]

U Bufaransa bwavuze ku mubano mushya wabwo n’u Burundi wamaganwe na E.U

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u  Bufaransa yagize icyo itangaza ku mubano bivugwa ko wubuwe hagati y’iki gihugu n’u Burundi isobanura ko uyu mubano mushya uvugwa hari abawumvise nabi nta nkunga y’amafaranga bazatera u Burundi azanyuzwa mu kigega cya leta. Ni icyemezo n’Ubumwe bw’u Burayi bwamaganye nk’uko bigaragara mu itangazo ishami ryawo ryita ku bibazo bya Afurika […]

Ngoma: Polisi yafatanye abagabo babiri ibiro 17 by’urumogi

Kuri uyu wa 24 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma, umurenge wa Jarama yafashe abagabo babiri aribo Mvuyekure Vincent ufite imyaka 43 y’amavuko na Sendwi Jean Pierre uzwi ku izina rya Musirikare w’imyaka 44 y’amavuko bombi  bafite ibiro 17 by’urumogi bicyekwa ko barukuye mu gihugu cy’Uburundi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba […]

OMS iremeza ko guhangana na Ebola bikigoye muri Congo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko urukingo rwa Ebola rurimo kugeragezwa rumaze gukiza ubuzima bw’abantu benshi, runagabanya ikwirakwira ry’indwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokrasi ya Kongo. Icyakora mu gihe bazirikana umwaka Ebola yongeye kuboneka muri Kongo OMS ivuga ko bagihura n’ibibazo byinshi mu guhangana n’iyo ndwara. Tariki ya mbere […]

Uganda: Umwe mu bifuzaga kwinjira muri Local Defence yapfiriye mu myitozo

Umusore wari witabiriye imyitozo imwemerera kwinjizwa mu mutwe w’abaturage wo kwicungira umutekano uzwi muri Uganda Local Defence Unit, kuri uyu wa Gatanu, yituye hasi ahita yitaba Imana nyuma yo kwirukanka ikirometero kimwe . Uyu akaba yirukankanaga n’abandi mu rwego rwo kugenzura ko ubuzima bwabo buhagaze neza. Biravugwa ko uyu witwa Ronald Obonyo ngo yituye hasi […]

Gen. Tumukunde yagaragaje ko Museveni atari yakundwa byo gutorwa n'abagera kuri 80%

Lt. Gen Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda avuga ko hari abaturage basaga 30% batajya batora Perezida Museveni mu matora, by’umwihariko ko kuva mu 1986, atari yatorwa n’abaturage ku kigero kiri kuri 80%. Gen Tumukunde waganiriye na NTV mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019, avuga ko ibarurishamibare ribigaragaza ko […]

Min. Nyirasafari arasaba imiryango gukoresha ibihe by’umuganura nk’umwanya wo kwisuzuma

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperence arasaba imiryango gukoresha ibihe by’umuganura mu kwisuzuma aho bavuye n’aho bageze mu iterambere ryabo. Icyumweru cy’umuganura gihuza abayobozi n’abayoborwa, urubyiruko n’abakuru bagasabana bishimira ibyagezweho, bagafata n’ingamba zo kubisigasira hagamijwe kubyubakiraho biteza imbere. Bamwe mu baturage bagaragaza ko kwizihiza umuganura babikomora ku muco nyarwanda. Umuganura bawufata nk’igihe cyo gusangira umusaruro […]

Reba amafoto ya Oliver Nakakande wabaye Miss Uganda 2019

Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko, wari ufite nimero 22 mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga wa Uganda 2019, niwe waryegukanye, aryambikwa na Miss Quiin Abenakyo wari urimaranye umwaka. Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019, i Kampala, byitabiriwe na Nyampinga w’Isi, Vanessa Ponce De Leon uri mu ruzinduko […]

Rwamagana: Arasaba kurenganurwa agahabwa imitungo yasigiwe n’umubyeyi

Uwimana Victorie utuye mu Mudugudu wa Rutonde, Akagari ka Bwiza,  mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana,  aratakamba asaba inzego zibishinzwe kumurenganura agahabwa imitungo avuga ko muramukazi we yanze kuvamo kandi yarayisigiwe na nyina, Nyiradende Ancille witabye Imana . Uwimana Victorie yemeza ko umutungo yasigiwe n’umubyeyi we muramukazi we Cyabaganwa yanze kuwuvamo kandi yarabonye […]

Databuja yansambanyirije mu modoka bucya akora impanuka none ngo ntera umwaku pe!

Bamwe bavuga ko habaho umwaku, abandi bakemeza ko ntawubaho, kimwe n’uko nanjye nemeza ko ntawo. Ibyambayeho byatumye nifuza kumenya byinshi kuri iyi ngingo. Mumbabarire amazina yanjye nyagire ubwiru pe, ariko ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko nkaba mfite akazi k’ubucungamutungo muri kampani ntavuze ikorera hano mu mujyi wa Kigali. Bitewe n’aho ntaha hari mu cyerekezo kimwe […]

Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wamaganye isubukurwa ry'umubano w'u Bufaransa n'u Burundi

Nyuma y’aho bitangarijwe ko umubano u Bufaransa n’u Burundi byari bifitanye ukaza gusubikwa mu mwaka wa 2015, wasubukuwe, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), wabyamaganiye kure mu gihe mu Burundi ngo hakivugwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi, by’umwihariko wita ku bibazo by’ibihugu bya Afurika yo hagati, EurAc (European Network for Central Africa) mu […]

Nyamasheke: 17 bagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi  ku mugaragaro abo bahemukiye

Nyuma y’urugendo rw’amezi Atandatu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi  bamara bigishwa guhinduka no guca bugufi bakemera gusaba imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye, 17 basabye imbabazi imiryango 10 yarokotse jenoside biyemeza no kubikangurira abo bazi bacyinangiye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na padiri mukuru w’iyi paruwasi, Jean Robert Rubayita, ngo uretse kuba iyi gahunda yari isanzwe imenyerewe […]

Abayisilamu bo muri Congo bahawe akato, ntibemerewe gukandagiza ikirenge i Mecca

Arabia Saudite yatangaje ko itazaha impushya zo kwinjira muri iki gihugu ku baturuka muri Republika ya Demokarasi ya Congo bajya mu mutambagiro mutagatifu bitewe n’indwara ya Ebola ihavugwa. Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya  Arabia Saudite, rimenyesha ko umwanzuro wo kutemerera abanya Congo kujya i Mecca, waturutse ku cyemezo giheruka gufatwa n’ishami rya ONU […]

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ba rwiyemezamirimo muri Nigeria

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye inama ihuza ba Rwiyemezamirimo bato basaga ibihumbi bitanu, iyi nama ikaba ibera mu Gihugu cya Nigeria kuva ku wa 26 Nyakanga 2019. Ni inama Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi barimo  Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa uganda, Dr Ruhakana Rugunda […]

Batawe muri yombi bazira kwivugana urusamagwe rwishe mugenzi wabo

Igipolisi cyo mu Buhinde cyataye muri yombi abaturage bakubise urusamagwe rukarinda rupfa. Aba baturage baruhoraga gukomeretsa mugenzi wabo bimuviramo urupfu. Aya mashusho y’urusamagwe rwakubiswe yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Abayobozi bavuze ko uru rusamagwe rwateye abantu icyenda, uyu wapfuye rwari rwamukomerekeje cyane. Umubare w’inyamaswa zo mu ishyamba zigabiza ibiturage ugenda wiyongera muri iki gihugu, abahanga mu […]

Uburanga bw'abakobwa bari muri Miss Uganda 2019/2020-amafoto

Irushanwa  rya Miss Uganda 2019/2020 rirarimbanyije, aho ubu hasigayemo abakobwa 20 bahatanira ikamba. Muri iri joro ryo ku wa 26 Nyakanga ni bwo hamenyekana Nyampinga mushya w’iki gihugu, asimbure Quiin Abenakyo umazeho umwaka. Ibi birori birabera muri hoteli ya Sheraton Kampala,

Uganda: Minisitiri yasabye abagemuraga ibicuruzwa mu Rwanda kurwibagirwa

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Uganda, Amelia Kyambadde yasabye abacuruzi kwirengagiza kugurisha ibicuruzwa byabo mu Rwanda kuko ngo ari isoko rito. Mu nama y’Ikigo cy’Igihugu cy’Igenamigambi  (NPA) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yabereye muri Serena Hoteli i Kampala ku wa 25 Nyakanga 2019, Min. Kyambadde yasabye abacuruzi kuva mu byo yise “ Amarangamutima” […]

Rusizi/ Nkombo: Imiryango 24 yashyikirijwe inzu zo guturamo- AMAFOTO

Imiryango 24 yo mu tugari tunyuranye two mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi yabaga mu buryo buteye agahinda urebye uko inzu yabagamo zari zimeze yashyikirijwe inzu nziza zo guturamo  n’amatorero ya ADEPR Ishywa,EMLR Nkombo na EAR Nkombo ku bufatanye na Compassion international,ikaba yishimiye gutura heza habereye ikiremwamuntu. Muri izi nzu harimo 8 zo […]

Byinshi wamenya ku ndwara ya Ebola imaze guhitana abagera ku 1600 muri Congo

Indwara ya Ebola  ( EVD ) or  Ebola irangwa no kuvira imbere no guhinda umuriro  ( EHF ) ni indwara abantu barware bayitewe n’ Agakoko ka Ebola. Ibimenyetso nyir’izina byayo bitangira kugaragara guhera ku minsi ibiri kugera ku byumweru bitatu umuntu yandujwe n’ako gakoko, akagira umuriro, akababara mu muhogo, akaribwa mu mitsi, no kurwara umutwe. By’umwihariko agira iseseme, akaruka, kandi agahitwa hakurikiraho, […]

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda wa 3km afite ibaruwa yifuza guha Perezida Kagame

Niringiyimana Emmanuel ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko akaba atuye mu Mudugudu wa Gisovu, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi avuga ko yifuza guhura na Perezida Kagame akamuha ibaruwa amushimira ibikorwa by’intashyikirwa yagejeje ku Bnayarwanda. Niringiyimana yamenyekanye ku bw’igikorwa yakoze iwabo, aho uyu musore amaze imyaka itatu akora umuhanda wapimwe bagasanga ufite […]

Kampala/ Kansanga: Hari abandi Banyarwanda batawe muri yombi bavanwe mu rusengero

Hari amakuru avuga ko hari abandi Banyarwanda batazwi umubare batawe muri yombi mu gace ka Kansanga na Ndeeba mu Mujyi wa Kampala. Abandi Banyarwanda basaga 40 baherutse gutabwa muri yombi kuwa Kabiri w’iki cyumweru basanzwe mu rusengero rwa ADEPR. Ikinyamakuru Eyalama dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo cyaganirizaga abaturage bo mu gace ka  Besania ku […]

Umwe mu barwanya Leta arakemanga umubano w’u Bufaransa n’u Burundi wubuwe

Umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Pacific Nininahazwe, yakemanze iby’umubano w’u Burundi n’u Bufaransa wubuwe, mu gihe iyi Leta ya Nkurunziza ishinjwa ibyaha birimo  ibyibasira inyoko muntu. Ubufaransa n’Uburundi ni ibihugu byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ariko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2015 aza kuba imbarutso yo kuba uhagaze. […]

Uwakoranye indirimbo na Urban Boyz arembeye mu bitaro

Umuhanzikazi w’Umunyayuganda, Jackie Chandiru wafatanyije indirimbo na Urban Boyz yitwa arembeye mu bitaro bimwe byo muri Kampala. Amakuru ava mu bantu be ba hafi, bavuga ko uyu mukobwa wakoranye na Urban Boyz (iyari igizwe na batatu) yitwa ‘Take it off’ yakunzwe na benshi yageze mu bitaro umubiri wose wabaye ibisebe kandi yambaye imyenda isa n’inkweto […]

Hamenyekanye igihe guverinoma nshya ya Congo izatangarizwa

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Guverinoma y’igihugu yari itarashyirwaho kuva hajyaho umukuru w’igihugu mushya, hazatangazwa igihe izashyirirwaho kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga nyuma y’ibiganiro byahuje impande zizaba ziganje muri guverinoma. Senateri Francois Mwamba, umwe mu bari muri ibi biganiro ukomoka mu ihuriro CACH (Cap pour le Changement), niwe […]

Byabaye agahomamunwa: Umugabo wanjye yagiye gusaba mama icyumba cyo gusambaniramo- Nkore iki?

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo iminsi y’igisambo iba ibaze, n’umugabo wanjye navuga ko yabaye igisambo afatwa ku munsi wa 40. Kuko ubwo yari yagiye mu mahugurwa mu Karere ka Nyagatare, yagiye gukodesha icyumba (Lodge) cyo kuraramo, uwo yacyakaga ari mama wanjye, ariko yarakimwimye. Ndi umugore, maze imyaka ine mbana n’umugabo wanjye, nta mwana twari twabyara […]

Nyakariro-Kabuga: Bavuga ko iterambere ryabo rikomwa mu nkokora n'umuhanda mubi

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kicukiro na Rwamagana bakoresha umuhanda Masaka-Nyakariro uhuza utu turere, bahangayikishijwe n’iyangirika rikabije ry’uyu muhanda ku gice cy’Akarere ka Kicukiro. Iyangirika ry’umuhanda rigaragara  ku gice cy’Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho usanga warajemo ibinogo, abawukoresha bavuga ko utaborohereza mu buhahirane kuko ibinyabiziga bitwaye imyaka birangirika. Gusa, iki kibazo kiri […]

Ntibizorohera Koreya y’Epfo kwirinda iki gisasu- Kim Jong-Un

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un atangaza ko igisasu igihugu cye giherutse kugereragezwa, kizahitana mukeba, Koreya y’Epfo nta kabuza. Igisasu giherutse kugeragerezwa mu nyanja y’Abayapani byavuzwe ko ngo kigenda ahantu hato ariko kigenda ibirometero 690 nk’uko Umugaba w’Ingabo za Koreya ya Ruguru zibivuga. Perezida Kim avuga ko uku kugerageza ibi bisasu biba ari uguhangana […]

Wigira ubwoba-Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries (NEMI)” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. 2 Amateka 20:17 “Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzihagararire mwiremere inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka […]

RNC irashinjwa kuba inyuma y’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda 40 riherutse muri Uganda

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda bagera kuri 40 baherutse gufatirwa mu rusengero rwa ADEPR muri Uganda ahitwa Kibuye, mu nkengero za Kampala, amakuru yizewe agera kuri The New Times aravuga ko aba bagambaniwe n’abayoboke b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ari bo; Frank Ruhinda na Pasitoro Busigo. Amakuru yavuye muri bamwe mu bayoboke b’iri torero batashatse […]

‘HMS Montrose’ igiye kujya iherekeza amato y’Abongereza anyura mu Kigobe cya Hormuz

Ubwato bw’intambara bw’u bwongereza bugiye kujya buherekeza amato yose y’Abongereza anyura mu Kigobe cya Hormuz, impinduka zatangajwe mu gihe hakomeje gututumba intambara mu kigobe. Ubwato bw’intambara buzwi nka HMS Montrose bw’Abongereza nibwo bwahawe inshingano zo kujya buherekeza andi mato y’ubucuruzi y’Abongereza akoresha inzira yo mu Kigobe cya Hormuz ikunze kunyuramo amato atwaye peteroli. Buzajya buherekeza […]