Dufite abahashyi cyane kurusha uko twakagize abahanzi- Samusure
Umukinnyi wa filimi,umusizi,umusangiza magambo,umucuranzi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zakinyarwanda Kalisa Ereneste wamamaye hano mu Rwanda nka Rurinda,Samusure nandi menshi bitewe n’amafilimi menshi yagiye agaragaramo aravugako mu Rwanda nta muhanzi akunda n’umuwe kuko bose ari abahashyi(abigana indirimbo z’abandi bahanzi) kurusha uko ari abahanzi. Mu kiganiraniro yagiranye na XLargeTV Samusure usanzwe uzwiho kutarya iminwa kubyo abazwa, yabajijwe abahanzi […]
Vatican: Haribazwa umwanzuro inama y'abepisikopi izafata ku kibazo cyo gufata ku ngufu
Abayobozi b’inama z’abepiskopi gatulika bo ku isi yose barenga ijana batangiye kugera i Vatikani. Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Faransisiko, yabahamagaje mu nama idasanzwe ku bibazo byo gufata abantu ku ngufu bimaze guhungabanya kiliziya. Inama izatangira ejobundi kuwa kane izamara iminsi ine, ibaye nyuma y’icyemezo Papa Faransisiko yafashe mu cyumweru gishize cyo kwirukana muri kiliziya […]
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zimbabwe yasuye polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa mbere taraiki 18 Gashyantare, umyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zimbabwe DCGP Ngirandi Mind Elliot n’itsinda ry’abantu (5) yari ayoboye. Aba bayobozi bageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare mu ruzinduko rugamije gutsura umubano n’ubufatanye ndetse no gusangira ubunararibonye murwego rw’imikorere […]
Temarigwe yiteguye kurya Dendo zirindwi akandikwa muri ‘Guinness de records’
Icyamamare mu mukino wo Kurya, Temerigwe Abdallah avuga ko yiteguye gutsinda umunyamerika urya Dendo ebyiri, we akazarya zirindwi agahita yandikwa mu gitabo cy’amateka (Guinness de Records). Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv, Temerigwe yavuze ko ubu arimo gukora imyitozo amanywa n’ijoro kugira ngo azatsinde umunyamerika, ubu uri ku mwanya wa mbere ku Isi muri uyu […]
Prince Boateng yibwe iby’agaciro igihe yari ku mukino wahuzaga Barcelona na Real Valladolid
Kuri uyu wa gatandatu, ubwo FC Barcelona yakinaga na Real Valladolid, abajura bateye urugo rwa Kevin Prince Boateng bamwiba ibikomo, amasaha n’amafaranga bifite agaciro gasaga amayero 300,000 (£300,000). Ku mukino Barcelona yatsinzemo iyi kipe igitego 1-0, uyu munya Ghana yari yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa rutahizamu Luis Suarez. Iki gitego cyavuye kuri penaliti yatsinzwe […]
U Rwanda ntirwigeze rukumira ibicuruzwa biva muri Uganda — Anne Katusiime
Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, kuri iki Cyumweru, itariki 17 Gashyantare yanyomoje impuha zavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yakumiriye ibicuruzwa bikorerwa muri Uganda. Ibi yabihakanye nyuma y’inkuru zavuze ko u Rwanda rwakumiriye isima n’ibindi bicuruzwa biva muri Uganda rukabuza ko byinjira mu gihugu. Katusiime yavuze ko muri ambasade nta cyemezo cy’uko u […]
Venezuela : Perezida Nicolas Maduro yasubijeyo indege ya USA yari izanye imfashanyo
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019, USA yohereje indege ya gisirikare yayo yuzuye amasabune, imiti isukura amenyo ndetse n’ibiribwa; byose bigenewe abaturage ba Venezuela ariko iyi ndege ntiyarenze ku rubibi rwa Colombia n’iki gihugu kubera ko Perezida Nicolas Maduro yabyanze. Amakuru dukesha ikinyamakuru, The Journal aravuga impamvu Maduro atakwemera ko izi ntwaro zinjira mu gihugu […]
Kenya yatangaje Somalia nk’umwanzi nayo yirukana Abanyakenya bose n’abari muri AMISOM
Igihugu cya Kenya cyahamagaje ambasaderi wacyo muri Somalia ndetse gihita gitegeka ambasaderi wa Somalia muri Kenya, Mohamud Ahmed Nur, watangiye izi nshingano mu Ukuboza umwaka ushize kuva muri iki gihugu. Somalia yihimuye yirukana abadipolomate n’abaturage bose ba Kenya itibagiwe n’ingabo za Kenya ziri muri AMISOM. Amakuru aravuga ko igihugu cya Kenya cyatangaje ko umuturanyi wacyo, […]
Kampala: Umuhanzi Navio yemera abana bane yabyaye ku bagore batandukanye
Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku izina rya Navio ari mu byishimo nyuma y’aho umukunzi we Mathilda Nassimbwa amubyariye umwana wa kabiri, akaba ari uwa Kane mu bana uyu muhanzi afite. Uyu muhanzi uzwi ku ndirimbo nka ‘Njogereza’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019, nibwo yatangaje ko bungutse umwana, ashyira […]
Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite?- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko ibibazo u Burundi bufite byigaragaza n’ubwo bwose Leta ibuyoboye ivuga ko bubiterwa n’u Rwanda. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), avuga ko imwe mu mishinga yawo igenda biguruntege bitewe no kutumvikana kwa bimwe mu bihugu biwugize. Agendeye ku mubano […]
RDC: Ubukwe bwa Vital Kamerhe n’ikizungerezi Amida cyabyaranye na JB Mpiana bwavugishije benshi
Ubukwe bwa Vital Kamerhe, Umuyobozi wa cabinet ya Perezida mushya wa Congo, n’ikizungerezi Amida Shatur kigeze kubana n’icyamamare mu muziki, JB Mpiana, bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe umwe mu begereye uyu munyapolitiki bavuga ko ari ugukabya. Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko iminsi mikuru y’ubukwe bwa Vital Kamerhe na Amida Shatur yatangiye […]
Mushiki wa Diamond yamusabye kubabarira se
Umugore uvuga ko ari mushiki wa Diamond Platnumz witwa Zubeda avuga ko yavuye mu Bwongereza aje kubonana n’uyu muhanzi kugira ngo bavugane ku kibazo cy’umubano we na se. Uyu mugore waje mu gihugu cya Tanzaniya akakirwa na se wa Diamond, Abdul Juma avuga ko yiteguye kuvugana na Diamond impamvu ituma yanga se umubyara kugeza ubwo […]
Gen Kayihura yaguriye rwihishwa imodoka ihenze umupolisi mukuru ushinjwa gushimuta Lt. Joel Mutabazi
Iperereza ryamaze guhishura amazina y’abantu ba hafi ba Gen Kale Kayihura yaguriye imodoka binyuranye n’amategeko. Aba barimo SSP Nixon Agasirwe ushinjwa gushimuta uwari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt. Joel Mutabazi. Bwiza.com yari iherutse kubagezaho inkuru ivuga ko iperereza ryerekanye ko Gen Kayihura yasohoye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akayabo ka miliyoni 500 z’amashilingi akagurira imodoka zihenze […]
Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali guca umuco w’itekinika
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shyaka Anastase, arasaba abayobozi b’uturere n’umujyi wa Kigali guca umuco w’itekinika no kurandura ruswa ahubwo bakibanda ku gukemura ibibazo by’abaturage. Ibi minisitiri Shyaka Anastase yabitangaje kuri iki Cyumweru itariki 17 Gashyantare ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi b’Uturere (Mayors) n’Umujyi wa Kigali wari ugamije kwisuzuma no gusangira ubunararibonye waberaga mu Karere ka […]
RDC: Inyeshyamba za FOREBU ziyobowe na Gen. Niyombare zatsimbuwe mu birindiro
Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyatsimbuye mu birindiro inyeshyamba za FOREBU zikomoka mu Burundi, zikaba ziyobowe na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza. Izi nyeshyamba zari zifite ibirindiro i Mangwa, gurupoma ya Muhungu muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo zikaba zaragabweho igitero zirahava, bimwe mu […]
Uganda: Indirimbo y’Umunyarwandakazi Fille yashegeshe uwo bahoze bakundana
Uwahoze akundana na Fille Mutoni,Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda ari we Edward Katamba uzwi nka MC Kats yagaragaje ko amagambo agize indirimbo y’uyu mugore yamukomerekeje umutima. Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma. Mu magambo agize indirimbo ya Fille yitwa ‘ Bye Bye Ex’ […]
Impunzi z’Abarundi zitaba i Kigali zihangayishijwe n’ingendo zikora zishaka ibyemezo by’uko ari ingaragu
Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ziravuga ko zikomerewe no kubona ibyemezo bikenerwa mu gihe zishatse gushyingiranwa, aho izituruka ahandi hatari muri Kigali baba bagomba gukora ingendo baza mu mujyi gushaka ibyo byemezo bitangwa n’ubuyobozi bwabo. Umwe mu mpunzi wavuganye n’itangazamakuru avuga ko hari ibyemezo baba bagomba kuvana I Kigali, ariko ngo ntabwo ari buri wese […]
Perezida Tshisekedi yabonanye na Kabila mu nama yabereye mu muhezo
Perezida mushya wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yagiranye inama ye ya mbere n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila, kuva yatangira inshingano ze kuwa 25 Mutarama 2019. Iyi nama bivugwa ko yatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yamaze amasaha agera kuri ane. Aba bagabo bombi bahoberanye banagaragarizanya ibyishimo mbere yo gukorana inama […]
Abasirikare babiri ba FARDC bakaswe imitwe na FDLR
Abasirikare babiri ba Leta ya Congo (FARDC) bishwe bakaswe imitwe n’inyeshyamba za FDLR ubwo zabagabagaho igitero mu gace ka Itabi, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ingabo, bagira bati “Ku itariki ya 8 Gashyantare 2019, mu gitero cyatunguranye cya FDLR (FOCA) ku birindiro byacu i Itabi, mu Burasirazuba bwa Kabalakasha, […]
Ubwonko bw'abaryama batinze n'ababyuka kare ntibukora kimwe – Ubushakashatsi
Abashakashatsi bo mu Bwongereza bavuga ko ubwonko bw’abantu babyuka batinze cyangwa baryamira n’ubw’ababyuka bazindutse, bukora mu buryo butandukanye mu gihe cy’amasaha y’akazi y’umunsi. Abashakashatsi bavuga ko bagenzuye ubwonko bw’abaryama batinze baryama ku isaha ya saa munani n’iminota 30 z’ijoro hanyuma bakabyuka saa yine n’iminota 15 z’amanywa, babagereranya n’ababyuka bazindutse. Ibipimo byabo – byafashwe hagati ya […]
Kwibuka 25: U Rwanda n’Ubufaransa bibanye gute, ubumwe n’ubwiyunge nyuma y'imyaka 25?
Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25, ni umuhango ushobora kuzitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, igihugu cyakunze gutungwa agatoki n’u Rwanda mu kuba cyarashyigikiye ubutegetsi bwakoze jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aha kandi umuntu ashobora kwibaza k’ubumwe n’ubwiyuge , uko buhagaze nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda? Ibyo kuza kwa perezida w’Ubufaransa byagiye bihwihwiswa […]
Umunyamakuru Mike Karangwa yasabiwe umugeni na Bamporiki Edouard – Amafoto
Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019, Umunyamakuru Mike Karangwa wakoze mu ibitangazamakuru bitandukanye ndetse akabyubakiramo izina yasabye aranakwa umukobwa bamaze igihe bakundana . Uyu muhango wo gusaba no gutanga inkwano mu muryango ubaye nyuma yaho Tariki ya 14 Gashyantare 2019, mu murenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro , Mike Karangwa na […]
Gasabo: Umwarimukazi amaze imyaka itatu mu nzu idakinze
Mu murenge wa Rutunga, akarere ka Gasabo, abarimu bubakiwe inzu ebyiri zo gucumbikamo ariko nta n’imwe irangiye, ku buryo abarimu bake bazibamo uko ziri: zidakinze, nta mazi, nta mashanyarazi, nta bwiherero, nta pulafo, nta gikoni n’ibindi biburaho. Ni ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu, tariki ya 9 Gashyantare 2019, abaturage babukereye bagana iya sitade Rutunga kwakira […]
Yvan Buravan yakomereje ibitaramo bye muri Mali nyuma yo kuva mu iserukiramuco muri RDC
Umuhanzi w’umunyarwanda, Yvan Buravan yerekeje i Bamako muri Mali muri kimwe mu bitaramo 12 yateguriwe na radio y’abafaransa, RFI. Ni nyuma yo kwegukana irushanwa rya “Le Prix Decouvertes”. Yafashe uru rugendo avuye mu iserukiramuco (Amani Festival) ryabereye i Goma kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019. Mu rukerera rw’uyu wa 17, Buravan n’itsinda rye rimufasha mu […]
Leta ya Tanzania yanze ubusabe bwa Diamond bwo kwitirirwa kamwe mu duce tugize Dar es Salam
Icyamamare mu muziki muri Tanzania, Afurika y’i Burasirazuba ndetse n’igice kinini cya Afurika; Diamond Platinumz yasabye ubuyobozi ko bwakwita izina rye agace atuyemo ariko ntibyahabwa agaciro. Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers gikorera muri iki gihugu, aravuga ko Diamond yari amaze igihe kirekire asaba leta ko yakwitirirwa agace ka Mivumoni gaherereye mu murwa mukuru, Dar es […]
Sir Alex Ferguson azongera atozeho Manchester United ku mukino wa gishuti na Bayern Munich
Alex Ferguson yahawe amahirwe yo gutoza Manchester United ku mukino w’abakanyujijeho uzayihuza na Bayern Munich yo mu Budage, muri Gicurasi. Ni nyuma y’imyaka 20 iyi kipe itwaye ibikombe bitatu bikomeye mu mwaka w’imikino w’ 1998/1999. Mu mwaka w’1999, igihe iyi kipe yo mu Bwongereza yatozwaga n’uyu musaza, yatwaye igikombe cya shampiyona, igihuza amakipe yitwaye neza […]
Ikibazo cya MTN Uganda ngo cyaba cyashyize Perezida Museveni mu gihirahiro
Umwuka mubi hagati y’abayobozi ba Uganda n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho kinini mu bikorera muri iki gihugu warushijeho gukara kuwa Kane ushize nyuma y’iyirukanwa ry’uwari umuyobozi mukuru w’iki kigo, Umubiligi, Wim Vanhelleputte, ngo waba washyize perezida Museveni mu gihirahiro, aho ngo agomba guhitamo kwizera inzego ze z’iperereza cyangwa kwiregura kw’iki kigo mpuzamahanga gishyigikiwe n’ibihugu bitatu by’ibihangange. Kuva […]
Babiri bafatanwe imifuka y’urumogi bakwirakwizaga mu baturage
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda yagaragaje uwitwa Uwingeneye Jeanette w’imyaka 32 wari utuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo na Mugabe Alex w’imyaka 40 wari utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro. Bagaragarijwe itangazamakuru nyuma yo gufatanwa imifuka ibiri yuzuye urumogi rwapimaga […]
RDC: Umugabo yakase imitwe umugore n’umuhungu be abitegetswe n’umupfumu
Ku wa Gatanu ushize, itariki 15 Gashyantare mu giturage cya Patole , cyo muri Teritwari ya Mahangi muri Ituri ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umugabo yaciye umugore we n’umuhungu we w’imyaka 18, aho amakuru aturuka aha avuga ko uyu yaba yarabikoreshejwe n’umupfumu wamubwiye ko agomba kwica umuryango kugirango abone ubukire. Nk’uko byatangajwe na […]
Rusizi: Abagore n’urubyiruko bashimangira ko bakomwa mu nkokora no kutagira isoko ryagutse ry’ibyo bakora
Abagore n’urubyiruko bakora imirimo y’ubuhinzi n’ibikorwa by’ubukorikori mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, bavuga ko bakomeje gushakisha uburyo bwose bakwiteza imbere ariko ko bagikomwa mu nkokora no kubura isoko ry’umusaruro wabo,bagasaba ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umuryango AEE kubafasha. Ibi byifuzo babigaragaje ubwo ibikorwa byabo byasurwaga n’abafatanyabikorwa babo b’Abaholandi basanzwe batera inkunga umushinga Help […]
Nigeria yasubitse amatora ya Perezida umunsi yagombaga kuberaho ugeze
Akanama gashinzwe amatora muri Nigeria katangaje ko aya Perezida n’ay’abagize inteko Nshingamategeko yari ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2019, yasubitsweho icyumweru. Aka kanama katangaje ibi habura amasaha atanu gusa ngo aya matora atangire. Ukuriye aka kanama Mahmood Yakubu, yagize ati”Gukora amatora nkuko byari biteganyijwe ntabwo bigikunze”. Bwana Yakubu yavuze ko […]
Huye: Abagizwe incike na Jenoside “Intwaza” bishimanye n’urubyiruko banashimira perezida Kagame-AMAFOTO
Mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya Kwibuka25 Jonoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uyu munsi urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda rwasuye Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside “Intwaza” batujwe mu nzu z’amasaziro meza zizwi nka “Impinganzima” ziherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu abo muri Huye bashimiye umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame na Madamu […]
MTN iravuga ko itazi impamvu abakozi bayo bakomeje kwirukanwa muri Uganda
Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho cya MTN cyo muri Afurika y’Epfo kiratangaza ko kitazi impamvu umuyobozi wacyo muri Uganda yirukanwe. Ni nyuma y’aho kuri wa kane ushize amakuru yavaga muri Uganda yavugaga ko Umubiligi, Wim Vanhelleputte, yajyanywe ku ngufu ku kibuuga cy’indege agategekwa kurira indege imusubiza iwabo. Abayobozi batangaje ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’iperereza ku makuru […]
Ngire icyo nibwirira Valante na Valantina
Ibi n’ibiki ra? nabera ngiye gushishura ngerageza kurahura ubwenge ku musaza Frank Ndamage ( ntagica iryera) nakundaga inkuru ze zitahindukaga inyito cyangwa umutwe ngo ” ibi ni ibiki” zandikanagwa ubuhanga n’ubwenge bwinshi ariko cyane urwenya rwaryoshyaga inkuru nk’ibirungo mu isosi ugotomera ukenda guca ururimi. Abamusomye, aha ndavuga gusoma izo nkuru ntibarambirwaga, ntibaruhaga, ntibahwemaga gukomeza kugira […]
Kigali: RSSB irishimira umusaruro wabonetse mu mezi 6 ashize, igiye kunoza ikoranabuhanga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019, cyabereye ku kicaro gikuru cya RSSB , umuyobozi mukuru wa RSSB Richard Tusabe , yavuze ko bishimira umusaruro wabonetse mu gihembwe gishize ku bijyanye na serivise batanga ndetse ko ubu hari kunozwa ikoranabuhanga rizabafasha kunoza serivise . Mu kiganiro cyari gifite intego […]
Burundi: Ibinyamakuru bifite abayobozi bataba mu gihugu byaburiwe
Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi, CNC, yaburiye ibinyamakuru bifite abayobozi baba hanze y’igihugu itegeka ko bagaruka bitaba ibyo bagasimburwa. Ibi ni ibyatangajwe na Nestor Bankumukunzi, Umuyobozi Mukuru wa CNC wavuze ko abayobozi b’ibinyamakuru bamara amezi atatu hanze y’igihugu bagomba kugaruka cyangwa bagasimburwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga itangazamakuru ryo mu Burundi. Ibi akaba yarabitangarije mu nama […]
Umunyarwandakazi Tabura na bagenzi be birukanwe ku butaka bwa Uganda baracyakora akazi muri MTN
Byamaze kwemezwa ko Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa,Olivier Prentout n’Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini bagikora imiririmo bari bashinzwe muri MTN Uganda kandi barirukanwe ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kubangamira umutekano wacyo. Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru yavugaga ko Umuyobozi wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte yirukanwe.Ni nyuma y’amakuru ikinyamakuru Chimperports kitemezaga neza ariko kikavuga ko uyu […]
RRP+ ikomeje ubukangurambaga bugamije kurushaho kwita ku bana babana n’indwara zidakira
Kujya impaka ku bikenewe n’imbogamizi abana babana n’indwara zidakira nka sida hagamijwe kurushaho kubitaho no kubona ubuvuzi, kuganira ku kuntu aba bana barindwa ndetse no kujya impaka ku iteka rya minisitiri rigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara idakira, ni byo abari bateraniye mu nama y’Urugaga Nyarwanda rw’abafite virus itera Sida, (RRP+) bagarutseho […]
Uganda: Umunyarwandakazi Fille yihimuye k’uwo bahoze bakundana
Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yakoze igikorwa cyafatwa nko kwihimura k’uwo bahoze bakundana, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats ku rubyiniro. Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma. Uyu muhanzikazi ubwo yari ku rubyiniro hitwa Kololo, yatunguwe na Katamba wavuye […]
Abana 272 bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rubavu bafite ibibazo by’imirire mibi
Abana 272 bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rubavu bafite ibibazo by’imirire mibi, imibare Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ibahangayikishije ndetse ngo iteye ikimwaro ari nayo mpamvu ngo bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kuyirwanya. Kuba Akarere ka Rubavu kari mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba dufite ubutaka bwera no kuba kegereye ikiyaga cya Kivu […]
Musenyeri Luigi wa Vatican i Paris arashinjwa gufata ku ngufu
Ubucamanza bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Ambasaderi wa Vatikani i Paris, Musenyeri Luigi Ventura w’imyaka 74 y’amavuko ukekwaho ibyaha bifitanye isano no “gufata ku ngufu” umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 y’ubukure ukora mu biro by’akarere k’umujyi wa Paris nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Ni iperereza ryatangiye ku italiki ya 24 y’ukwa mbere gushize. […]
Perezida Museveni yahishuye icyo agiye gukorera kaminuza yitiriwe se wa Gen Kayihura
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko ubutegetsi abereye ku isonga hari icyo buteganya gukorera Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitiriwe se wa Gen Kale Kayihura ari we John Kalekezi. Perezida Museveni yavuze ko imirimo yo gutangira kubaka iyi Kaminuza yitiriwe uyu mugabo mu rwego rwo kumwibuka izatangira mu mezi atanu ari imbere. Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo […]
Nyanza: Urukiko rwumvise ubujurire bw'uzwi nka Nyiramakoma ushinjwa ibyaha bya Jenoside
Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwumvise ubujurire bwa Sebagabo Julienne ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yaho yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rw’isumbuye rwa Huye. Sebagabo Julienne uzwi ku izina rya Nyiramakoma yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe avuye mu bukwe bw’umuvandimwe we ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuyikora, ubufatanyacyaha, gushishikariza abantu […]
Batandatu mu nyeshyamba za FDLR bishyize mu maboko ya FARDC
Sosiyeti Sivile mu gace ka Buzi, itangaza ko inyeshyamba esheshatu za FDLR zishyikirije ingabo za Leta muri Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi wa sosiyeti Sivile, James Musanganya yatangaje ku wa 10 Gashyantare, ko inyeshyamba enye za FDLR zishyize mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) i Numbi, ku bwe […]
Muhanga: Babiri bari bakurikiranweho gushinyagurira umurambo bakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igihano cy’igifungo cya burundu abantu babiri bari bakurikiranweho gushinyagurira umurambo n’ubujura bwitwaje intwaro nyuma yo kubahamya iki cyaha. Ku wa 11 Mutarama 2019, nibwo Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie icyaha cyo gushinyagurira umurambo n’ icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje […]
Zimbabwe ngo ishobora kwisanga mu kaga nk’akagwiririye u Rwanda mu 1994
Chairman Wungirije w’ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Tendai Biti, yatanze umuburo avuga ko muri Zimbabwe ishobora kwisanga mu kaga nk’akagwiririye u Rwanda mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi yabitangarije kuwa gatatu ushize mu kiganiro mpaka mu nama ya 6 y’abayobozi b’ibigo muri Afurika izwi nka ‘CEO Africa […]
RDC: Abapolisi bivumburiye kumara amezi abiri badahembwa bamisha urufaya rw’amasasu mu kirere
Abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivumburiye kumara amezi abiri badahabwa umushahara, bamisha urufaya rw’amasasu mu kirere. Uku kurasa mu kirere kwabaye ku wa 14 Gashyantare 2019, aho abapolisi bo mu mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamishije urufaya rw’amasasu ku biro bikuru bya polisi, bagaragaza agahinda baterwa no kudahembwa. Nk’uko […]
Video : Depite Dr.Habineza Frank yabwiwe na bagenzi ko azabura umugati nakomeza kuvuga anenga
Mu Burundi hafashwe uwagize uruhare muri video ya BBC ishinja igipolisi iyicarubozo n'ubwicanyi
Ubushinjacyaha bw’u Burundi buravuga ko bwafashe umwe mu bantu bagize uruhare muri video ya BBC yashinje Igipolisi cy’u Burundi iyicarubozo n’ubwicanyi. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi, yavuze ko bafashe umwe mu bagize uruhare muri video ya BBC kuri iki gihugu kivuga ko irimo ibinyoma. Yagize ati: “Patrick Mugwaneza aravuga ibiri muri […]
Slovenia: Umudepite yeguye nyuma yo kwiba umugati
Kuri uyu wa 15 ni bwo humvikanye inkuru y’umudepite wo muri Slovenia, weguye nyuma yo kwiba umugati wo mu bwoko bwa “Sandwich” muri imwe mu nzu y’ubucuruzi iherereye mu gace ka Ljubljana, muri Slovenia. BBC iravuga ko Depite Darij Krajdic yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko abakozi biganiriraga aho kumwakira, arambirwa gutegereza , ahitamo […]
Gitega: Imbonerakure yatewe icyuma n’uwo zari zigabyeho igitero
Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi, yatewe icyuma arakomereka bikomeye ubwo hamwe na bagenzi be bari bagabye igitero ku rugo rw’umuturage. Imbonerakure yitwa Ido Munezero, yatewe icyuma mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019, mu gace ka Nyamugari, mu Mujyi wa Gitega, […]
Abarimu bategetswe guheha amazirantoki abanyeshuri barebera
Abarimu bo ku Ishuri Ribanza rya Boke riri mu Karere ka Lira muri Uganda bategetswe n’Uhagarariye Akarere (RDC), Milton Odongo guheha amazirantoki (amabyi) abanyeshuri bigisha babarebera. Uyu muyoyobozi yasuye bitunguranye iri shuri rifashwa na Leta, asanga umwanda ni wose mu bwiherero ahitamo gutegeka abarimu bari aho kuhasukura. Uyu muyobozi yabwiye abarimu ko niyongera gusanga umwanda […]
Abakiriya ba Equity Bank batewe impungenge n’imyirondoro basabwe gutanga
Abakiriya ba Banki yo muri Kenya ikorera mu Rwanda (Equity Bank) batangaza ko bafite impungenge n’imyirondoro bwite basabwa n’iyi banki bo bavuga ko ikabije kwinjira cyane mu buzima bwabo bwite. Ku bagitangira gukorana n’iyi banki bavuga ko bahabwa urupapuro rubasaba kwinjiza amakuru ari rwo ‘‘Customer Updating Information Form’. Abasanzwe bakorana nayo barimo kohererezwa ubutumwa bugufi […]
Impinja byibuze 100,000 zipfa buri mwaka zizize intambara n’ingaruka zazo
Byibuze impinja 100,000 buri mwaka zipfa ziguye mu ntambara n’ingaruka zazo, uhereye ku nzara no kudahabwa ubufasha nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu n’Umuryango Mpuzamahanga wo gutabara abana, Save the Children. Mu bihugu 10 byahuye cyane n’amakimbirane, biravugwa ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 hapfuye impinja zigera 550,000. Bicwa n’intambara n’ingaruka zazo zirimo inzara, […]
Burundi: Amafaranga yagiye ku ngoro nshya ya perezida yagizwe ibanga
Kuri uyu wa kane, itariki 14 Gashyantare 2019 Guverinoma y’u Burundi n’iy’u Bushinwa byashyize umukono ku gikorwa cyo gutanga no kwakira Ingoro Nshya y’umukuru w’igihugu yubatswe ahitwa Gasenyi, muri Komini Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura mu birori byitabiriwe na visi perezida wa kabiri Dr Joseph Butore. Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako ariko yagizwe ibanga. Iyi […]
Ruhango: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura nyinshi yatwaye ubutaka bwabo n’imyaka
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri aka gace ikabatwarira ubutaka n’imyaka itandukanye bari barahinze, ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara kuko nta kintu baramuyemo. Elisabeth Nyirabakwiye utuye mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Gitinda, mu Murenge wa Kinihira avuga ko biteguye kuzicwa n’inzara […]
Zari yateze iminsi Tanasha ku ngeso za Diamond Platnumz
Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yabwiye umukobwa ukundanye n’uyu mugabo, Tanasha Donna ko amuteze amaso niba azabasha guhindura Diamond. Zari yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 2018. Yamushinje kumuca inyuma inshuro zitabarika. Ku munsi w’abakundanye muri uyu mwaka wa 2019, Zari yaburiye Tanasha ko azamukorera […]
Umubiligi wari umuyobozi (CEO) wa MTN-Uganda nawe yirukanwe mu gihugu
Uwari Umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gashyantare yatawe muri yombi afungirwa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe mu gihe yari ategereje gusubizwa iwabo mu Bubiligi. Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane akaba ari bwo yatangaje ko yirukanwe muri Uganda ku birego bifitanye […]
Nyamasheke/ Ruharambuga: Bishatsemo ubushobozi bakora umuhanda wabatwaye asaga miliyoni 24
Abaturage bo mu Murenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko biyujurije umuhanda wabatwaye 24.324.500 bishatsemo ubwabo mu bikorwa by’umuganda, bikaba ngo ari ubwa mbere igikorwa nk’iki cy’indashyikirwa gihuza umurenge wose kigezweho muri uyu murenge. Uyu muhanda ureshya na km 1,7 uva ku muhanda munini wa Kaburimbo Rusizi- Huye ukagera ku kigo nderabuzima cya […]
DRC: Ese Perezida Tshisekedi arabanza acyure umurambo wa Mobutu mbere y’uwa se?
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki ya Congo-Kinshasa bibaza impamvu Leta zagiye zisimburana zitigeze zishyingura mu cyubahiro abayobozi bayo. Ubu benshi bakaba bahanze amaso Perezida Tshisekedi, nka Perezida w’amateka w’iki gihugu ufashe ubutegetsi mu mahoro, biciye mu matora, ko azashyingura mu cyubahiro abamubanjirije. Amateka ya Congo-Kinshasa agaragaza ko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kitigeze gishyingura mu […]