Ndayishimiye yatunguwe n’umukozi wahembwe amafaranga hafi miliyari 2 mu mezi 5

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hakwiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu kugenzura ifaranga ry'igihugu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yatunguwe no kubona ko hari umukozi wa Leta wahembwe amafaranga y’iki gihugu miliyari imwe na miliyoni 800 (1.800.000.000 Fbu) mu mezi atanu gusa. Ni amakuru yatanze tariki ya 9 Kamena 2023, umunsi wahariwe gukunda igihugu wibandaga ku ntego z’iterambere Abarundi biyemeje kugeraho mu mwaka w’2040 n’uw’2060. Ndayishimiye yabwiye […]

RCS yasabwe kohereza Karasira i Ndera

Raporo yakozwe na Dr Muremangingo iremeza ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe

Umunyamategeko wunganira Karasira Uzaramba Aimable, Me Kayitana Evode, yasabye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuvana umukiriya we mu igororero (gereza) rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere, rukamujyana mu bitaro bivura uburwayi bwo mu mutwe bya CARAES/Ndera. Ni nyuma y’aho abaganga basuye Karasira aho afungiwe muri gereza, bagateranirayo amagambo, hanyuma bagakora raporo uyu munyamategeko n’umukiriya […]

Musana ukunze kwibasira Leta y’u Rwanda yatakambye

Musana Jean Luc ukunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga yibasira inzego zitandukanye z’igihugu yasabye imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose muri rusange. Musana ubusanzwe avuga ko ari umunyapolitiki kuva mu mwaka w’2021 kandi ko yashinze ishyaka ryitwa CMD riharanira iterambere, ryo ngo azahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Uyu musore akoresha urubuga rwa Twitter ahanini yibasira inzego z’umutekano, avuga […]

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC yatangaje ko huzuyemo abagambanyi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yatangaje ko uru rwego rwuzuyemo abagambanyi benshi batuma rudahagarara neza imbere y’umwanzi. Ubwo yaganirizaga abasirikare mu kigo cya Kokolo i Kinshasa kuri uyu wa 16 Kamena 2023, Gen. Tshiwewe bigaragara ko yari arakaye cyane, bitewe n’amakuru y’ibanga ry’igisirikare akomeje gushyirwa hanze, by’umwihariko […]

Kivu y’Amajyaruguru: Komiseri Mukuru aremeza ko abapolisi benshi bahembwa badafite ibyangombwa

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yemeje ko hari abapolisi benshi bahembwa na Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo kandi nta byangombwa by’akazi bibaranga bafite. Uyu mukomiseri yabivugiye mu buhamya yatanze ubwo yitabazwaga mu rubanza rw’umunyemari Edouard Mwangachuchu ushinjwa gukoresha abapolisi 80 badafite nimero zibaranga mu burinzi bw’ibirombe bya […]

Brig. Gen. Rwivanga yasubije abanenga RDF ko ihana yihanukiriye

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga, yasubije abanenga uru rwego rw’umutekano ko rufatira abasirikare ibihano byihanukiriye mu gihe bakoze amakosa. Mu nama nyunguranabitekerezo y’umutekano, amahoro n’ubutabera iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze kuri uyu wa 16 Kamena 2023, Rwivanga yagize ati: “Nasomye ku mbuga nkoranyambaga ukunenga kwinshi ku buryo […]

Mu Rwanda hari kubera inama y’abofisiye bo mu ngabo zo muri EAC

Maj. Gen. Kagame Andrew yijeje abari mu nama ko iyi myitozo izagenda neza

Abofisiye bo mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bari kuganira mbere y’uko hatangira imyitozo ihuriweho yahawe izina rya ‘Command Post Exercise Ushirikiano Imara’. Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu ishuri rukuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, guhera kuri uyu wa 15 Kamena 2023. Yahuje abahagarariye u Rwanda, […]

Kamerhe arahamya ko Tshisekedi atigeze yemeza ko u Rwanda rufite ingabo muri RDC

Minisitiri w’ubukungu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, aremeza ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi cyangwa undi Munyekongo wese, batigeze bemeza ko u Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni igisubizo yahaye uwari uhagarariye u Rwanda mu nama y’ubukungu y’u Buhinde na Afurika yateguwe na Exim Bank, yabaye […]

Kaminuza yo mu Rwanda yamaganye abanyeshuri barimo uwahennye ku karubanda

Uyu we yahisemo gukandagira ibitabo

Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yamaganye abanyeshuri bayo bayisebeje ku munsi wabereyeho umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo uzwi nka ‘Graduation Ceremony’. Muri iyi kaminuza habaye uyu muhango tariki ya 9 Kamena 2023, kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto yateje impaka, agaragaza abakobwa bambaye, banifotoje mu buryo budasanzwe. Ifoto yavuzweho cyane ni igaragaza umukobwa […]

Rusesabagina yagaragaje ko kurekurwa kwe ari igitego yatsinze

Rusesabagina hamwe n'umuryango n'inshuti muri USA, nyuma yo kurekurwa

Paul Rusesabagina wamaze imyaka ibiri n’amezi afungiwe i Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba yashinjwaga, yagaragaje ko kurekurwa kwe ari igitego yatsinze Leta y’u Rwanda. Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubw’u Bubiligi akagira n’uruhushya rumwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero MRCD-FLN […]

Ruto arasaba Afurika kwigobotora idolari

Ruto, imbere y'abagize Inteko ya Djibouti

Perezida wa Kenya, William Ruto, ntabwo yumva ukuntu ibihugu byo muri Afurika bicuruza mu madolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika (US), aho gukoresha amafaranga yabyo. Ruto tariki ya 11 Kamena 2023 ubwo yaganirizaga abagize inteko ishinga amategeko ya Djibouti kuri politiki y’ubukungu, yavuze ko atumva uburyo ubucuruzi bukorwa hagati y’iki gihugu na Kenya bukoresha […]

Malawi ‘iri kubura’ abo u Rwanda rwayisabye ngo rubaburanishe

Umuvugizi wa Minisiteri w'umutekano w'imbere, Patrick Botha

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko itari kubona bamwe mu Banyarwanda bagera kuri 55 u Rwanda rwayisabye ngo rubaburanishe ku byaha bya jenoside bakekwaho gukora mu mwaka w’1994 mbere yo guhunga. Leta y’u Rwanda yahaye Malawi urutonde rw’aba bose yifuza ko boherezwa, nyuma y’umukwabu inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zikora mu mpunzi n’abimukira badafite ibyangombwa, kugira […]

Muganga yazirikanye umubyeyi wamufashije akiri umunyeshuri, atamuzi

Nzayisenga arashimira cyane Gwiza wamugobotse

Dr Nzayisenga Amiel uri kwinjira mu mwuga w’ikiganga, yazirikanye umubyeyi umaze igihe kinini akorera ku cyicaro gikuru cya banki ya I&M kiri i Kigali witwa Gwiza Rushayidi Diane wamufashije mu mwaka w’2014 ubwo yari agiye gutangira amasomo muri kaminuza ya Gitwe. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2023, Dr Nzayisenga, akoresheje Twitter, yasabye […]

U Burundi bwohereje abasirikare mu Rwanda

Leta y’u Burundi yohereje abasirikare mu Rwanda kugira ngo bifatanye n’abandi bo mu bihugu bimwe bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu myitozo ihuriweho yitwa ‘Ushirikiano Imara’. Nk’uko ikinyamakuru RegionWeek cyo mu Burundi cyabitangaje, Umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda, Colonel Floribert Biyereke, hoherejwe abasirikare 38. Uyu musirikare kandi kuri uyu wa […]

RDF yahishuye amakosa yirukanishije ba ‘Generals’ babiri

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yahishuye amakosa yatumye Major General Muganga Aloys na Brigadier General Mutiganda Francis birukanwa burundu muri uru rwego. Icyemezo cyo kwirukana mu ngabo aba basirikare cyafashwe n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame, tariki ya 7 Kamena 2023. Icyo gihe hanirukanwe abandi 114. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 […]

Agasuzuguro abarinzi bagirirwa kagera n’aho babonwa nk’imbwa

Inkuru y’umusirikare Private Wilson Sabiiti wishe arashe Minisitiri muri Leta wari ushinzwe umurimo, Colonel (Rtd) Charles Okello Engola, tariki ya 2 Gicurasi 2023, yaciye igikuba muri Uganda, itera benshi gutekereza cyane kuvanze no kwibaza. Ibibazo byinshi byakurikiye amagambo Pte Sabiiti yavuze mbere yo kwirasa, ubwo yagendaga mu nzira, ava mu rugo kwa Engola, arasa mu […]

Telefone ikoreshejwe nabi ishobora kwangiza intanga

Umuhanga mu bumenyi bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cye ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’ kivuga ku ikoreshwa neza rya telefone ngendanwa, agaragaza ko mu gihe umuntu ayikoresheje nabi, ishobora kwangiza intanga, bikaba byagera ku rwego bivamo ubugumba. Yifashishije urugero rw’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bumenyi bw’imyororokere, Dr Ashok Agrawal ukorera mu kigo […]

Malawi igiye kohereza abandi Banyarwanda

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko yifatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, igiye gutangira koherereza u Rwanda Abanyarwanda 44 bifuje gutaha ku bushake. Nk’uko ikinyamakuru Nyasa Times cyabitangaje, Minisitiri w’umutekano w’imbere w’iki gihugu, Ken Zikhale Ng’oma kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yamenyesheje abanyamakuru ko igikorwa kiratangira kuri uyu wa Gatatu. Minisitiri Zikhale yasobanuye ko […]

Umukuru wa M23 arashinja HRW gutangaza raporo itagaragaza ibimenyetso

Umuyobozi mukuru w’umutwe wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa arashinja umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu gutangaza raporo itagaragaza ibimenyetso, keretse amagambo gusa. Muri iyi raporo yasohotse kuri uyu wa 13 Kamena 2023, HRW yatangaje ko kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi yaganirije imbonankubone cyangwa ikoresheje telefone Abanyekongo 81 bavuga ko bahohotewe, […]

HRW irasabira abofisiye b’u Rwanda na M23 ibihano

Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba amahanga gufatira ibihano abofisiye bamwe mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa M23. HRM, muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2023, watangaje ko u Rwanda rufasha M23 kandi ngo ikorera ku butaka bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibyaha bitandukanye birimo […]

Abarimo umugore w’imyaka 60 barashinja FDLR kubasambanya

Abagore batandatu batuye mu bice byagenzurwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR na Nyatura Abazungu kubasambanya ku ngufu. Nk’uko bigaragara muri raporo yo kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yakozwe n’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byaha byakozwe kuva mu mpera z’umwaka […]

Abasenateri batangiye gusura imidugudu y’icyitegerezo yugarijwe n’ibibazo

Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batangiye urugendo mu midugudu y’icyitegerezo n’isanzwe yose hamwe 60 yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu, aho baraba bagenzura ibibazo bibugarije birimo imibereho mibi. Sena imaze igihe kirekire igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibibazo bivugwa muri iyi midugudu, ndetse mu ntangiriro z’umwaka ushize byari byarateganyijwe ko abagize komisiyo yayo idasanzwe […]

Guverinoma ya RDC yose irasabirwa guseswa izira Bunagana

Guverinoma yose ya Repubulika ya demukarasi ya Congo iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde, irasabirwa guseswa izira Bunagana yafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 tariki ya 13 Kamena 2022. Sosiyete sivile yo mu mujyi wa Goma iyobowe na Marrion Ngavho isobanura ko kuva M23 yafata Bunagana icyo gihe, gufata n’ibindi bice byo mu ntara […]

Ubushinjacyaha bwa UN bwijeje ko kuri ‘Dosiye Kabuga’ ritararenga

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT) rumaze igihe ruburanisha Kabuga FĂ©licien, Serge Brammertz, bwijeje ko izuba ritararenga ku rubanza rw’uyu Munyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Brammertz yabimenyesheje akanama ka UN gashinzwe umutekano, i New York ubwo yabagezaga raporo y’ibikorwa by’ubushinjacyaha bwa IRMCT kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Mu buryo […]

Munyenyezi uregwa uruhare muri jenoside yashinjuwe

Munyenyezi Beatrice ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yashinjuwe na Habyarabatuma Cyriaque wayoboraga jandarumori yaho muri icyo gihe. Uyu mufungwa yoherejwe i Kigali na Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi 2021 kugira ngo aburanishwe ibyaha bya jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Munyenyezi, umukobwa wa Nyiramasuhuko Pauline […]

Minisitiri Bemba umaze iminsi yikoma u Rwanda yageze i Goma

Bemba yari ashagawe ku kibuga cy'indege cya Goma

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, yasesekaye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko Minisiteri ayobora yabitangaje, Bemba yageze i Goma kuri uyu wa 12 Kamena 2023, yakirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare n’abandi […]

Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi yashimiye Abanyarwanda bikomeye

Umwiherero wa AU wamaze iminsi ine

Ambasaderi w’u Burundi mu bihugu 6, mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) no muri komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika ishinzwe ubukungu, Willy Nyamitwe, yashimiye Abanyarwanda mu buryo bukomeye. Nyamitwe amaze iminsi i Kigali, aho yari yaje mu mwiherero w’abagize komite ya AU iharanira impinduka mu nzego n’intego uyu muryango wiyemeje kugeraho mu mwaka w’2063, […]

Kabuga mu biganiro n’abacamanza bamwemereye kutaburana

Abacamanza b’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, tariki ya 6 Kamena 2023 bafashe icyemezo cy’uko Kabuga FĂ©licien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atagishoboye kuburana, kandi ko nta cyizere cy’uko azatora agatege mu gihe kiri imbere. Banzuye ko urubanza rwe rugomba gukomeza ariko mu bundi buryo, aho ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz buzakomeza gutanga ibimenyetso, […]

Byahinduye isura ku mujyanama wa Katumbi ushinjwa gukorana n’u Rwanda

Ibintu byahinduye isura ku mujyanama wihariye w’umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi, Salomon Idi Kalonda, ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo gukorana n’inzego za Leta y’u Rwanda. Kalonda yatawe muri yombi tariki ya 30 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitabira imyigaragambyo yateguwe n’imitwe ya politiki irimo Ensemble ya Katumbi. Yafatiwe ku kibuga cy’indege. Urwego rushinzwe iperereza […]

Ishyaka rya Kabila ryamaganye iterabwoba rivuga ko ari gushyirwaho

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demukarasi ya Congo ryamaganye iterabwoba ryemeza ko akomeze gushyirwaho n’ubutegetsi bwa FĂ©lix Tshisekedi. Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere, mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yavuze ko Leta iteganya gusaka urugo rwa Kabila ruri Kingakati, mu nkengero za Kinshasa, kandi ngo si ubwa mbere byaba […]

Ambasaderi wise abadipolomate ba Afurika inkende yegujwe

Guverinoma ya Romania yeguje uwari Ambasaderi wayo muri Kenya, Dragos Viorel Tigau, wise inkende intumwa y’Abanyafurika. Mu nama yaberaga mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye i Nairobi tariki ya 26 Mata 2023, Ambasaderi Tigau yabonye inkende mu idirishya ryaho maze agira ati: “Itsinda ry’Abanyafurika ritwiyunzeho.” Aya magambo yateje umwuka mubi mu cyumba cy’inama, Ambasaderi wa Sudani y’Epfo […]

MONUSCO yitandukanyije n’inkuru ivuga ko Colonel w’u Rwanda yafashwe

Ibiro bya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (MONUSCO) byitandukanyije n’igihuha kivuga ko hari Colonel w’u Rwanda witwa Ngendahimana uheruka gufatwa. Bamwe mu Banyekongo bakoresha imbuga nkorananyambaga bamaze iminsi batangaza ko uyu musirikare yafatiwe n’itsinda ryirwanaho kuri hoteli yitwa Mont Songa muri Rutshuru. Ni amakuru atarigeze avugwaho n’urwego urwo ari rwo […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntiyizeraga ko Man City yaca agahigo ka United

Manchester City yaraye yegukanye igikombe cya Champions League bwa mbere

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko atizeraga ko hari ikipe yaca agahigo ko gutwara ibikombe bitatu bikomeye nk’uko Manchester United yabigenje mu mwaka w’imikino w’1998/1999 ubwo yatozwaga na Alex Ferguson. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena 2023, Manchester City yegukanye igikombe cya mbere cya UEFA Champions League, itsinze Internazionale de Milano […]

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kwica abarwanyi ba M23

Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ziravugwaho kwica abarwanyi batatu b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Amakuru umunyamakuru Justin Kabumba w’Umunyekongo ahamya ko yemejwe n’umuvugizi w’ingabo za EAC zikorera muri RDC, Lieutenant Reagan Mbuyi, aravuga ko undi murwanyi mwe […]

Lutundula yagereranyije ingabo zikorera muri RDC n’abatetsi benshi babishya isosi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko ingabo zikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo zabaye nyinshi nk’abatetsi benshi babishya isosi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lutundula yarondoye ingabo zikorera muri iki gice cya RDC, yongeraho n’imiryango ihakorera, agaragaza ko ubwinshi bwazo butuma zidatanga umusaruro mwiza. Yagize ati: “Mufite ingabo za Kenya, iz’u […]

Uwacu Julienne yatangaje ko abo kwa Sekuru bicishije ababyeyi be

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yatangaje ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu muryango we bicishije ababyeyi be bombi. Uwacu, mu buhamya yahaye urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwateraniye mu karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside, yasobanuye ko nyina […]

U Burundi bugiye gutesha agaciro inoti z’ibihumbi 10 na 5

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB), DieudonnĂ© Murengerantwari, yatangaje ko mu minsi icumi, inoti z’10,000 n’5000 zakozwe mu mwaka w’2018 zizatakaza agaciro. Muregerantwari yasobanuye ko Abarundi basabwa kujyana izi noti ku mabanki bakazisimburirwa inshya zakozwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bitarenze tariki ya 17 Kamena 2023. Ariko hari Abarundi bavuga ko aya makuru hari […]

U Budage burashaka kwigana gahunda y’u Rwanda ku bimukira

Guverinoma y’u Budage irashaka kwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ijyanye no gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abimukira bambuka imbibi mu buryo butemewe n’amategeko. Nk’uko ikinyamakuru Die Welt kibivuga, u Budage buri gukora ibishoboka kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wemere ko igihugu kinyamuryango cyajya cyohereza abimukira mu kitawubarizwamo, hashingiwe ku masezerano nk’ay’u Rwanda n’u […]

Dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu: Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwiyumvamo ko afite uruhare mu mushinga wo kubaka igihugu, kikagera ku iterambere rirambye. Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahurije hamwe mu karere ka Gisagara urubyiruko rurenga 1000 rwitabiriye ihuriro Igihango cy’Urungano kuri uyu […]

Angilikani ku Isi iringingira iyo muri Uganda ko kurwanya itegeko rihana abatinganyi

Itorero Angilikani ku Isi (Church of England) riri kwingingira iryo muri Uganda ko ridakwiye gushyigikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni. Umukuru wa Angilikani ku Isi, Justin Welby, kuri uyu wa 9 Kamena 2023 yatangaje ko yandikiye “umuvandimwe we muri Kirisitu” uyobora Angilikani muri Uganda, Arikiyepisikopi Stephen Kaziimba, amugaragariza […]

Rwanda-RDC: Innoss’B aricuza ku bw’amagambo yavuze

Umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yagaragaje ukwicuza kubera amagambo yavuze ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Mu kwezi gushize ubwo Innoss yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bari i Goma, cyari cyerekeye ku bitaramo bibiri ateganya kuhakorera, yabajije niba atakwamagana Perezida w’u Rwanda, we Abanyekongo benshi bashinja guhungabanya […]

Rwanda: Human Rights Watch blames UN court

The Director of Human Rights Watch in Central African region, Lewis Mudge, blames International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) of denying justice for genocide against the Tutsi’s victims, by suspending the trial of FĂ©licien Kabuga for crimes committed in 1994. Mudge laments that “Victims and their families have long waited to see Kabuga held […]

IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6

Umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba ko imitungo ya Kabuga FĂ©licien iri mu Rwanda yafatirwa, ikazakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi mirongo itanu na magana atandatu na mirongo itanu n’umunani na miliyoni magana inani (50,658,800,000,000). Kuri iyi ndishyi hariyongeraho ubusabe bw’igihembo cya avoka cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 na Frw […]

Museveni yasobanuye uko Covid-19 yamuciye mu rihumye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe n’uko atari acyambara agapfukamunwa mu rwego rwo kucyirinda. Inkuru y’uko Museveni yanduye iki cyorezo yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma yo gufatwa ibipimo bitatu. Yasobanuye ko yahise ajya mu kato muri Nakasero kandi ko uyu munsi n’ejo akazi […]

Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro

Umusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini Mutukura, intara ya Cankuzo ubwo yari aryamanye n’umugore w’imyaka 31 y’amavuko. Nk’uko urubuga SOS Burundi rubivuga, iyi mpanuka y’uyu musirikare w’imyaka 40 y’amavuko wari umushoferi w’ikigo cya gisirikare cya Mutukura yabaye mu gitondo cy’uyu wa 7 Kamena 2023. Nyiri hoteli yamenye inkuru y’urupfu […]

Dr Frank Habineza yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rya Uganda rihana abatinganyi

Dr Habineza yasabye abitabiriye inama gutora umwanzuro wamagana iri tegeko

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, by’umwihariko ingingo yaryo iteganya igihano cy’urupfu. Dr Habineza ubwo yatangaga ubutumwa bufungura inama mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije iri kubera muri Koreya […]

Dutegereje ibihano by’u Bufaransa ku Rwanda: Muyaya

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kubona u Bufaransa bufatira u Rwanda ibihano, kuko ngo rukomeje ubushotoranyi, rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Muyaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Le Point, yavuze ko n’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi zigaragaza ko […]

Lutundula yasabye ingabo za EAC gufasha RDC

Lutundula abona nta busugire buri mu bice ingabo za EAC zigenzura

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yasabye ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zigenzura bimwe mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gufasha igihugu cye gusubirana ubusugire. Lutundula mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kamena 2023, yatangaje ko yumva amakuru y’uko umutwe witwaje intwaro wa M23 wavuye muri […]

Ibyago ku muntu ukunze kugira ikibazo cya rezo na interineti igenda gake

Igereranya rya rezo na interneti bike hamwe n'ibindi byinshi n'uburyo ingufu z'imirasire zinjira mu mubiri

Rezo na interineti bigenda gake ni ikibazo abenshi bakoresha telefone ngendanwa binubira kubera ko cyangiriza itumanaho hagati y’uyu n’undi, by’umwihariko mu gihe bahamagarana. Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cy’ubushakashatsi aherutse gukora cyitwa ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yagaragaje ko ukoresha telefone ifite ‘rezo’ na interineti bigenda gake, aba […]

Byemejwe ko Kabuga atazongera kuburana

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwanzuye ko Kabuga FĂ©licien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri. Uru rukiko ku rubuga rwarwo rwagize ruti: “Urukiko rwasanze Bwana Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe.” Kandi ngo nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza. Abacamanza b’uru rukiko basobanura ko batavuga […]

Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Maj. Karangwa atazoherezwa mu Rwanda

Urukiko rw’ikirenga rwo mu Buholandi rwashimangiye icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Major Karangwa Pierre-Claver. Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Gushyingo 2022. Rwasobanuye ko bitewe n’uko Karangwa ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abaye yoherejwe i Kigali, ashobora kutabona ubutabera. Leta y’u Buholandi […]

Kenya: Ibiro bya Perezida bigiye kugurisha imodoka 13 kuri make

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko tariki ya 16 Kamenaa 2023 bizagurisha ku mafaranga make imodoka 13 mu zo byari bisanzwe bikoresha. Nk’uko itangazo ikinyamakuru The Kenyans kivuga ko cyabonye ribivuga, izi modoka zirimo: Toyota van imwe, Ranger Rover eshatu, Toyota Prado TX eshatu, Toyota Landcruiser V8, Mercedes Benz E200, Mitsubishi Pajero na Nissan […]

Dosiye ya Biselele ushinjwa gukorana n’u Rwanda yabuze

Urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa rwabuze dosiye ya Fortunat Biselele ushinjwa n’ubutegetsi bwa Repubulila ya demukarasi ya Congo gukorana n’u Rwanda. Radio Okapi yatangaje ko dosiye ya Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi yabuze mu bubiko bw’urukiko kuri uyu wa 6 Kamena 2023. Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ari uko iyi […]

Iby’ingenzi ku Mugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Rwanda

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yaraye azamuye mu ntera Lieutenant General Mubarakh Muganga wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, amugira Umugaba Mukuru. Lt Gen. Muganga yaraye asimbuye General Jean Bosco Kazura wari kuri uyu mwanya kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2019, ubwo na we yasimburaga Gen. Patrick Nyamvumba. Muganga afite amateka akomeye mu […]

UPDF yatangaje ko itabogamira kuri M23

Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye bazigera babogamiraho. Uyu musirikare, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yabwiye Abanya-Rutshuru bahuriye mu nama kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ko ahubwo icyo ingabo zabo zizakomeza gushyigikira ni […]

Muhanga: Meya yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage

Meya Kayitare yafashe umwanzuro w'uko Mujawamariya atanyagwa iki kimasa

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage utishoboye kandi ufite ubumuga witwa Mujawamariya Franà§oise ikimasa yaherukaga kugabirwa muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’. Ni nyuma y’aho Umukuru w’Umudugudu wa Kagitaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Kiyumba bananiwe kumvikana ku inyagwa ry’uyu muturage wari warahawe inka mu buryo butubahirije […]

U Rwanda rwasabye Malawi benshi rukekaho gukora jenoside

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko iy’u Rwanda yayisabye Abanyarwanda 55 ikekaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagezwe mu butabera. Nk’uko ikinyamakuru Barrons kibitangaza, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere muri Malawi, Ken Zikhale Ng’oma yahishuye aya makuru kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Lilongwe. Minisitiri Ng’oma […]

Urubanza rwa Dr Kayumba rwongeye gusubikwa

Urukiko Rukuru rwongeye gusubika urubanza rw’ubujurire rw’ubushinjacyaha kuri Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri kaminuza, umunyapolitiki, akanayobora ikinyamakuru The Chronicles. Dr Kayumba tariki ya 22 Gashyantare 2023 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya undi ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri cyo, ubushinjacyaha bujurira busobanura ko hari ibimenyetso byirengagijwe. Tariki ya 4 Gicurasi 2023, […]

Urwego rwahagaritse indege yari kuzana abimukira rurakemangwa

Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera ikiremwamuntu rurakemangwa nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika indege yagombaga gukura abikumira mu Bwongereza, ibazana mu Rwanda. Muri Kamena 2022, ubwo umupilote wa kampani y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Plivilege Style yari agiye kuzamura mu kirere indege yarimo abimukira, yagejejweho icyemezo cy’uru rukiko kimuhagarika, kinatesha agaciro icyari cyarafashwe n’inkiko z’u […]

Mwangachuchu yahawe intwaro z’intambara: Umunyamategeko we

Umunyamategeko w’umushoramari Edouard Mwangachuchu ufite ibirombe muri teritwari ya Masisi, Me Thomas Gamakolo Mputu, yamenyesheje urukiko rukuru rwa gisirikare ko Leta yakoze ikosa, imuha intwaro z’intambara, aho kuba iz’ubwirinzi. Me Gamakolo yasobanuye ko Mwangachuchu yahawe izi ntwaro, hashingiwe ku ruhushya yahawe na Richard Muyej Mangez wahoze ari Minisitiri w’umutekano w’imbere. Ariko abashinjacyaha n’abacamanza bo bagaragaje […]