UN yishimiye igifungo Hategekimana Philippe yakatiwe

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gukumira jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yatangaje ko yishimiye ikatirwa rya Hategekimana Philippe wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tariki ya 28 Kamena 2023 ni bwo urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa rwaburanishaga Hategekimana wamenyekanye nka ‘Biguma’ igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gihe yari umuyobozi wungirije […]

General Kayihura n’abandi ba ‘Generals’ 10 bagiye gusezererwa

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, Yoweri Museveni, agiye gusezerera abasirikare 10 bafite amapeti ari mu cyiciro cya General barimo Edward Kalekezi (Kale) Kayihura wari ugikurikiranwa n’ubutabera. Itangazo ryo kuri uyu wa 3 Nyakanga ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, risobanura ko aba basirikare bazasezererwa ku mugaragaro tariki ya 31 Kanama 2023. […]

Rwanda-UK: Abambutsa abimukira bari kwifashisha icyemezo cy’urukiko biyamamaza

Abambutsa abimukira mu buryo butemewe n’amategeko bari kwifashisha icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’u Bwongereza kibuza iki gihugu kohereza abimukira mu Rwanda, bamamaza ibikorwa byabo. Icyemezo cy’uru rukiko cyafashwe tariki ya 29 Kamena 2023. Cyavuguruje icyo urukiko rukuru rwari rwarafashe, rwo rwasobanuraga ko gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza ko kuzana abimukira yemewe n’amategeko. Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje […]

Rusesabagina yivuguruje ku butumwa bwe bushyigikira ibitero bya FLN

Rusesabagina Paul uherutse gufungurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame Paul, yavuguruje ubutumwa yigeze gutanga mu mpera z’umwaka w’2018, ashyigikira ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN/NLF mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ubwo FLN yatangiraga kugaba ibitero muri ibi bice byegereye Nyungwe, Rusesabagina wari umuyobozi w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD, yasohoye videwo ngufi, ashimira aba barwanyi, […]

Ndayishimiye yahembye ba Minisitiri 2 amafaranga miliyoni 10 mu yo agenerwa

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahembye Minisitiri w’umutekano w’imbere n’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’inyubako rusange n’imihanda kubera imirimo myiza bakoze mu nshingano zabo. Kuri Minisitiri w’inyubako n’imihanda, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Uvuga rimwe, akumva gatanu. Ngira ngo abakoraga urugendo rwa Bujumbura-Gitega, ubu igitoro musigaye munywa cyaragabanyutse, n’imodoka zagendaga zita ibyuma mu nzira, bu ntizikibita.” Kuri Minisitiri w’umutekano […]

Abanyekongo binjiriye urubuga rwa FERWAFA

Umutwe w’Abanyekongo binjira mu makuru y’ikoranabuhanga y’abandi mu buryo butemewe n’amategeko (hackers) witwa DRC-Hacktiviste winjiriye urubuga (website) rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uwageragezaga gusura urubuga rwa FERWAFA mu gitondo cy’uyu wa 3 Nyakanga 2023 kugeza nka saa moya n’igice, ntabwo yabonaga amakuru yose yari ahasanzwe, ahubwo yari yasimbuwe n’ubutumwa rukumbi buvuga ku ntambara iri kubera […]

RDC-Rwanda: Fayulu abona Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafunze imipaka

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, abona Perezida FĂ©lix Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafatiye u Rwanda ingamba zirimo gufunga imipaka ibihugu byombi bihuriyeho. Fayulu yavuze ko n’ubwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasohoye raporo ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23, nta gihugu cyo muri Afurika cyigeze kirwamagana, kandi nta […]

Rusesabagina avuga ko yanze impano yo kugirwa umuyobozi ukomeye mu Rwanda

Rusesabagina Paul uri muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo gusohoka muri gereza yari afungiwemo kugeza muri Werurwe 2023, yatangaje ko yanze impano yo kugirwa umuyobozi ukomeye mu Rwanda. Yatangarije The New York Times ko ubwo yatabwaga muri yombi muri Kanama 2020, abayobozi babiri bakuru muri guverinoma atavuze amazina, baramwegereye, bamusaba kubafasha bakabona amakuru […]

Umubyeyi utwite akwiye kwitwararika mu gihe akoresha telefone

Umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo guhungabanywa bikomeye n’ibyibasira ubuzima, kandi ntibigarukira aho kuko abahanga bagaragaza ko bifata n’umwana atwite. Ni muri urwo rwego mu gihe akoresha telefone ngendanwa, aba akwiye kwitwararika cyane. Umuhanga mu bumenyi bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, yatanze inama abinyujije mu gitabo aherutse gushyira hanze cyitwa “Proper Utilization of Technology […]

Umutekano w’ibizamini bya Leta urinzwe kuva muri Gicurasi: NESA

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard, aravuga ko umutekano w’ibizamini bya Leta biratangira muri uku kwezi kwa Nyakanga urinzwe mu buryo buhambaye kuva muri Gicurasi 2023. Dr Bahati yasobanuye ko ibi bizamini byamaze gutegurwa, ikiri gukorwa ubu kikaba ari ugutubura kopi zabyo, ibyo bigakorwa hari abantu bashinzwe kubirinda, […]

Perezida Ndayishimiye yageneye umugore we ishimwe, asobanura impamvu

Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko n'amahanga yamenye ibikorwa byiza bya Angeline

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageneye umugore we Angeline Ndayubaha ishimwe kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023, mu gihe bizihizaga imyaka 61 ishize igihugu cyabo kibonye ubwigenge. Iri shimwe yarihawe nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’Abarundi n’uwaranzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza, nyuma yo gutorwa na komite yihariye yashyizweho ngo itoranye abakwiye amashimwe kuri uyu munsi. Perezida Ndayishimiye yagize […]

Rusesabagina arahamya ko ikirahuri cyamukozeho

Rusesabagina Paul uherutse gusohoka muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yatangaje ko ikirahuri yahawe ari cyo cyatumye yisanga mu maboko ya Polisi y’iki gihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha. Uyu mugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba yatawe muri yombi muri Kanama 2020 ubwo yururukaga indege yihariye y’ikigo GainJet Aviation, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya […]

Katumbi yasabye M23 n’urubyiruko rwa Wazalendo kurambika intwaro

Umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo yahamagariye abarwanyi ba M23 n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta rwibumbiye mu mutwe wa Wazalendo kurambika intwaro, hagakurikiraho imishyikirano. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kamena 2023 bujyanye n’umunsi mukuru wo kwizihiza ubwigenge bwa RDC ku nshuro ya 63. Bwibandaga ku mutekano muke […]

Guverinoma iri gukosora ibikorwaremezo bibangamira ibindi: Dr Ngirente

Dr Ngirente imbere y'abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatanu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda iri gukosora ibikorwaremezo bibangamira cyangwa bisenya ibindi, by’umwihariko imihanda n’ibigo by’amashuri. Ni igisubizo yahaye umudepite Dr Frank Habineza kuri uyu wa 30 Kamena 2023, ubwo yasobanuriraga abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, gahunda za guverinoma zo gucunga no guhangana n’ibiza. Dr Habineza, mu mwanya wo […]

MINEMA yashimiye umusore wakusanyije amafaranga yo gufasha abibasiwe n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yashimiye by’umwihariko umusore witwa Harerimana Tito watangije ku rubuga rwa Twitter igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha bagizweho ingaruka n’ibiza. Ibiza byibasiye uburengerazuba, amajyaruguru n’amajyepfo mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023. Byishe abantu 135, bikomeretsa 110, byimura 20,326. Harerimana tariki ya 4 Gicurasi yatangije igikorwa […]

Tshisekedi aremeza ko imbaraga za FARDC ziyongereye

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, aremeza ko imbaraga z’igisirikare cyabo, FARDC, n’izindi nzego z’umutekano ziri kwiyongera ku buryo mu gihe kiri imbere abazagerageza gutera igihugu cyabo bazaba bameze nk’abiyahura. Mu butumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kamena 2023 mu gihe RDC yizihiza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 63, Tshisekedi yabwiye Abanyekongo […]

Ibyaha byose General Kayihura yashinjwaga birakurwaho vuba

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Uganda burateganya gukuraho ibyaha byose bwashinjaga General Edward Kalekezi (Kale) Kayihura wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi kugeza mu mwaka w’2018. Ibi bizakorwa mu rwego rwo gutegura uburyo yazajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare muri Kanama 2023. Ubusanzwe ntibishoboka ko umusirikare ajya mu kiruhuko mu gihe ubutabera burimo kumukurikirana. Kumukuraho ibi byaha birashingira ku […]

Kigali: Amakipe yose y’u Burundi na Tanzania yasezerewe azira uburiganya

Mu mukino wahinduwe uwa gicuti, Abarundikazi batsinze abo muri Tanzania

Amakipe abiri ahagarariye u Burundi na Tanzania mu irushanwa ry’akarere ka Zone muri Basketball ry’abatarengeje imyaka 16 riri kubera i Kigali, yasezerewe nyuma y’aho bigagaragaye ko afite abakinnyi barengeje uru rugero. Muri iri rushanwa ryo gushaka itike y’igikombe nyafurika rizabera muri Tunisia muri Nyakanga 2023, byari byateganyijwe ko amakipe yombi (iy’abahungu n’iy’abakobwa) akina n’amakipe ahagararariye […]

Walikale: Umugore w’umusirikare yambitse ubusa, akubitirwa mu kigo cya gisirikare

Umugore w’umusirikare ukorera mu kigo cya gisirikare cya Biruwe muri Walikale, Isabel Ukunabo, yakakubiswe bikomeye nyuma yo kwambikwa ubusa, ubwo yari yagiye kuvuganira umugabo we witwa Kanimba Mutamba. Ukunabo yasobanuriye Radio Okapi ko yagiye muri iki kigo kuri uyu wa 28 Kamena 2023 kubaza agahimbazamusyi k’urugamba umugabo we atishyuwe, komanda waho ategeka abasirikare babiri kumukuramo […]

Paris: Hategekimana yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 28 Kamena 2023 rwakatiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe wamenyekanye nka ‘Biguma’ nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Hategekimana wari umuyobozi wungirije muri jandarumori muri Nyanza mu 1994 yashinjwe gutegeka ko Abatutsi bicirwa kuri za bariyeri, bamwe akabiyicira ubwe. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga […]

Rutsiro: Murekatete aravuga ko atagizwe Meya na Gatabazi

Meya ucyuye igihe w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, arahakana amakuru avuga ko yari yarashyizwe muri iyi nshingano na Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Mbere y’uko kuri uyu wa 28 Kamena 2023 ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohora itangazo risesa inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, mu biro by’aka karere habanje guhwihwiswa amakuru y’imikorere n’imikoranire […]

Aho gutahana ibihahanwa, Pasiteri ThĂ©ogĂšne yatahanaga abana b’umuhanda: Ubuhamya

Ubwo Pasiteri Niyonshuti yasezerwaga bwa nyuma mu rusengero

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ku irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Niyonshuti ThĂ©ogĂšne wiyitaga Inzahuke, uherutse kwicwa n’impanuka y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 22 ubwo yari ageze i Kabale muri Uganda ataha mu Rwanda, hafi y’umupaka wa Gatuna. Mbere y’uko ashyingurwa, mu rusengero rwa ADEPR/Nyarugenge […]

M23 yasubiyemo ko itazaba mu kigo cya Rumangabo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubiriyemo amahanga ko utazemera kohereza abarwanyi bawo kuba by’agateganyo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo butarubahiriza ibyo wabusabye. Tariki ya 20 Kamena 2023, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo, avuga ko uyu mutwe wubahirije ibyo wasabwaga […]

Ntibantunganya yamennye ibanga kuri ‘coup’ yakorewe na Buyoya

Ntibantunganya Sylvestre wayoboye u Burundi kuva mu mwaka w’1993 kugeza tariki ya 25 Nyakanga 1996 yamennye ibanga ahamya ko abakiri bato batazi kuri ‘coup d’état’ yakorewe na Pierre Buyoya wamusimbuye. Uyu munyapolitiki, mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yisobanuye nk’umuntu ukunda gusabana n’abaturage. Ati: “Njyewe nakundaga kwitemberera za Kamenge, ngahura n’abandi bantu. Erega Umukuru […]

Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali

Kuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muri iki gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo guhera mu mwaka ushize, ubwo bwatangiraga kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuva icyo gihe ni bwo urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiraga gukora umukwabu muri […]

Impinduka kwa Pasiteri ThéogÚne kugeza ku nzu ya Frw miliyoni 100 yubakiwe

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti ThĂ©ogĂšne, Uwanyana Asiya, akomeje gushimira ababafashije kubaka ubuzima n’abakomeje kumufasha nyuma y’aho umugabo we apfuye azize impanuka. Uwanyana, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 ubwo yari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Niyonshuti, yavuze ko babanje kubana mu buzima bugoye, aho babaga mu bukode bw’icyumba kimwe n’uruganiriro (salon), kubona amafaranga […]

Ntibantunganya abona Bunyoni na Nyamwasa bahuje ikibazo

Ntibantunganya Sylvestre wayoboye u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996 abona ifungwa rya GĂ©nĂ©ral [de Police] Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi mukuru wa Polisi risanzwe, cyane ko ari umunyapolitiki. Uyu munyapolitiki, mu kiganiro na Primo Media Rwanda, yabajijwe uko byagenze ngo Bunyoni wavugaga rikumvikana mu Burundi atabwe muri yombi, asubiza ko no […]

Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya yasuye u Rwanda

Lt Gen. Muganga ubwo yakiraga Gen. Ogolla

Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, General Francis Ogolla, yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda guhera kuri uyu wa 26 Kamena 2023. Uyu musirikare yaje muri iki gihugu mu muhango wo gusoza ku mugaragaro imyitozo ihuriweho y’abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ‘Ushirikiano Imara’ yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Musanze. Nyuma […]

USA yateguje RDC akaga mu gihe MONUSCO yagenda

Ambaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Robert Wood, yateguje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibihe by’umutekano bigoye kurushaho mu gihe ingabo za misiyo y’amahoro izwi nka ‘MONUSCO’ zagenda. Uyu mudipolomate ubwo yari imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yagaragaje ko bihangayikishije kuba Leta ya RDC ikomeje guhatiriza MONUSCO ngo […]

Buri mwimukira u Bwongereza buzohereza azatangwaho Frw arenga miliyoni 250

Ubusesenguzi bwakozwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza (Home Secretary) bwagaragaje ko buri mwimukira ‘utemewe n’amategeko’ iki gihugu kizohereza mu Rwanda cyangwa ibindi bizagirana amasezerano, azagitwara ibihumbi 169 by’Amapawundi (Frw miliyoni 255). Bugira buti: “Ikiguzi giteganyijwe cyagaragaye ku kwimura umuntu umwe ni £169,000. Iki kiguzi kireba gusa abantu binjira muri UK mu buryo butemewe n’amategeko.” […]

Paris: Hategekimana Philippe yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa buburana na Hategekimana Philippe alias Biguma ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwamusabiye igifungo cya burundu. Urubanza rwa Hategekimana wari komanda wungirije wa jandarumori muri Nyanza mu 1994 ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris. Kuri uyu wa 26 Kamena 2023, ubushinjacyaha bwahariwe umwanya, bagaragaza ibimenyetso bishinja Hategekimana […]

Amb. Gatete yateguje UN icyo u Rwanda ruzakora, RDC na FDLR nibikomeza gukorana

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Gatete Claver, yawuteguje icyo iki gihugu kizakora mu gihe inzego z’umutekano za Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) zakomeza gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe Afurika, Martha Pobee, yari amaze kugeza ku kanama gashinzwe umutekano raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku kibazo […]

Kinshasa: Senateri Muyumba yijunditse Moussa Faki kubera u Rwanda

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Francine Muyumba, yijunditse Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze (AU), Moussa Faki Mahamat, kubera amagambo yavuze ku gihugu cyabo n’u Rwanda. Faki mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko umubano wa RDC n’u Rwanda wazambye kubera ko buri gihugu gishinja ikindi […]

Umukuru wa Komisiyo ya AU yanenze Leta ya RDC yanze kuganira na M23

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yanenze mu buryo buziguye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo kuba bwaranze kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasabwe kuvuga aho iyi komisiyo ihagaze kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Leta y’u Rwanda […]

Ibihugu bitatu bya EAC birasabirwa ibihano

Abagize inteko ishinga amategeko b’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, barasabira Sudani y’Epfo, u Burundi na Repubulika ya demukarasi ya Congo kubera ko bitatanze umusanzu bisabwa. Aba badepite ubwo bagezwagaho raporo ku bugenzuzi bw’ingengo y’imari y’umwaka w’2023/2024, banenze uburyo nta gikorwa ku bihugu bitubahiriza inshingano yo gutanga imisanzu. Kennedy Ayason Mukulia yagize ati: “Mu myaka ishize, […]

Tshisekedi yiyemeje kurwanya abashumba bo muri Kiliziya badafasha Leta

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi Tshilombo, yiyemeje kurwanya abashumba bakuru bo muri Kiliziya Gatolika bari mu gihugu ayoboye, badafasha ubutegetsi. Iri jambo yarivuze kuri uyu wa 25 Kamena 2023 ubwo yari muri misa yo kwizihiza isabukuru ya Musenyeri Bernard Kasanda yabereye mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasai-Oriental. Uyu […]

Ruto ahamya ko iyo hataba ingabo za Kenya, M23 iba yarafashe Goma

Perezida wa Kenya, William Ruto, arahamya ko iyo hatabaho ingabo z’iki gihugu zagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), umutwe witwaje wa M23 uba warafashe umujyi wa Goma. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, ubwo yamwibutsaga ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, avuga ko ingabo ziri mu butumwa bwa […]

N’abakozi bo mu rugo bari gufasha umuryango wa Pasiteri ThĂ©ogĂšne

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti ThĂ©ogĂšne uzwi nka ’Pasiteri Inzahuke’, Uwanyana Asiya yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Abanyarwanda benshi bakomeje kumwoherereza ubufasha, ahishura ko muri bo hari n’abakozi bo mu rugo, hamwe n’abanyeshuri. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, cyibandaga ku gusobanura byinshi ku mpanuka umugabo we yagiriye i Kabale muri Uganda mu […]

Urutonde rw’inyandiko ubushinjacyaha bwifashisha buhuza Mwangachuchu n’u Rwanda

Ubushinjacyaha bwo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje gukora ibishoboka mu kwereka urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa ko umunyemari Edouard Mwangachuchu afite ibikorwa bifite aho ahurira na Leta y’u Rwanda. Ibi burabishingiraho buhamya ko Mwangachuchu usanzwe ari umudepite uhagarariye teritwari ya Masisi mu nteko ishinga amategeko, yakoze ibyaha birimo ubugambanyi bukomeye no gutunga […]

Perezida wa Kenya yahakanye gucumbikira General Dagalo uhanganye na Leta ya Sudani

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye kidacumbikiye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uhanganye n’ubutegetsi bwa Sudani (RSF), General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’. Amakuru y’uko Kenya yaba icumbikiye uyu murwanyi yahwihwishijwe nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa IGAD bahaye Ruto inshingano yo guhuza ba General babiri bahanganye muri Sudani; Dagalo […]

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’amahoro

Rucagu na we yambitswe umudali

Umuyobozi w’umuryango Conacce Chaplains uharanira amahoro ku Isi, General Carlos Arroba Gaibor, yahaye Perezida Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) y’icyubahiro kubera uruhare yagize mu gushakira amahoro u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye. Ni igikorwa cyabereye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa yo kubungabunga amahoro binyuze mu kurwanya ibiyobyabwenge no guca imanza mu buryo bwunga yatangwaga […]

Abanyeshuri 320 basoje amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

dsc_1100.jpg

Abanyeshuri 320 barimo 284 bigiye mu mujyi wa Kigali na 36 bo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Kamena 2023 basoje amahugurwa yo kunganira abacuruzi bambukiranya imipaka yateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ihuriro RWAFFA rigizwe n’abafasha abacuruzi kwinjiza ibicuruzwa kuri za gasutamo n’ihuriro ry’ibigo byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bishinzwe imisoro. Komiseri […]

Itsinda ryiganjemo abasirikare ryatangiye gusura ikigo cya Rumangabo cyatijwe M23

Maj. Gen. Kiugu aganira na Maj. Gen. Chavanat wo muri MONUSCO

Itsinda rigari ry’abantu baturutse mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF), abo muri misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo n’izindi nzego z’akarere zihuriweho, ryatangiye gusura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cyatijwe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iri tsinda ryakiriwe n’ingabo za Kenya zigenzura iki kigo, ziyobowe na Colonel […]

Kenya: Umubyeyi wa Ruto yatwikiriye Gafotozi wari wambaye impenure

Umubyeyi wa Perezida Ruto na Guverineri Bii iburyo bwe

Umubyeyi wa Perezida William Ruto uyobora Kenya, Sarah Samoei Cherono, yatangaje ko yatwikirije umwenda we Gafotozi w’umukobwa wari wambaye impenure (akenda kagufi bikabije). Ibi byabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo Sarah yasuraga Guverineri w’intara ya Uasin Gishu, Jonathan Bii, nk’uko bigaragazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya. Muri uku guhura na Guverineri, Sarah yafashe […]

Perezida Kagame yashimiye Mozambique yubahirije amasezerano yayo n’inyeshyamba

Perezida Paul Kagame yashimiye Leta ya Mozambique ku bwo kuba yamaze kubahiriza byuzuye amasezerano y’amahoro yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa RENAMO wayirwanyaga. Uyu mutwe wavutse ku ishyaka RENAMO mu mwaka w2013 kubera amakimbirane wagiranye n’ubutegetsi buriho bw’ishyaka FRELIMO, kuva ubwo haduka imirwano. Bigizwemo uruhare n’ubutegetsi, mu mwaka w’2014 habaye imishyikirano, impande zombi zisinya ko zihagaritse […]

Kinshasa: Mu mikino ya OIF hazifashishwa ba GP n’abapolisi 4500

Komite ya Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko abazitabira amarushanwa y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) bazarindirwa umutekano n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru (GP/GR) n’abapolisi 4500. Umuyobozi w”iyi komite uherutse kwitabira inama ya OIF itegura aya marushanwa yabereye mu Bufaransa tariki ya 21 Kamena 2023, Isidore Kwandja Ngembo, yasobanuye ko aba […]

Abacuruzi bo muri Uganda banezererewe u Rwanda nyuma yo gukura inzitizi ku mipaka

Abacuruzi bo muri Uganda bagaragaje ko bishimiye Leta y’u Rwanda nyuma y’aho ikuyeho inzitizi zatumaga abaruturukamo batoroherwa no kwambuka imipaka, bajya i Kabale, Kisoro n’ahandi. Imipaka y’u Rwanda na Uganda yafunguwe muri Werurwe 2022 gusa abacuruzi bo muri iki gihugu cy’abaturanyi bari bakigaragaza ko ibikorwa byabo bitagenda neza kubera ko abaturuka i Kigali bari basanzwe […]

Tshisekedi yateganyije kwifashisha abacancuro ibihumbi mu kwikiza M23: Raporo

Raporo y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano igaragaza ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwari bwarateganyije kwifashisha abacancuro 2500 kugira ngo babufashe kwikiza abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi raporo ishingira ku makuru yakusanyijwe n’impuguke z’uyu muryango zahawe inshingano yo gukurikirana ibibazo by’umutekano muke muri RDC ivuga ko imikoranire ya Leta y’iki […]

Nairobi: Urubanza rwa DJ warasiwe mu kabyiniro k’Umunyarwanda rwahinduye isura

DJ Evolve yatanze ubuhamya hifashishijwe uburyo bw'amashusho

Urubanza rw’Umunyakenya Felix Olinda uzwi nka DJ Evolve warasiwe mu kabyiniro B-Club kUmunyarwanda Billy Ndengeyingoma mu myaka itatu ishize rwakomeje mu yindi sura. DJ Evolve yarashwe mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2020, ntiyahasiga ubuzima. Umudepite Paul Ongili uzwi nka Babu Owino ni we ukekwaho gushaka kwivugana Evolve icyo gihe, ariko ntafunzwe kuko yatanze […]

Ese impuzankano isa n’iya RDF ni ikimenyetso simusiga cy’uko u Rwanda rufasha M23?

Impuzankano ya batatu ntisa n'igaragara mu ifoto yo hejuru

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) n’amahanga akomeye bikomeje gushinja u Rwanda kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano kuva mu mpera zumwaka w2021. Ni ibirego byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, ariko rwo rubitera utwatsi kenshi. Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohowe n’akanama gashinzwe […]

Cabo Delgado: Perezida Kagame aremeza ko ibibazo by’umutekano byakemutse kuri 80%

Perezida Kagame mu kiganiro nabanyamakuru, hamwe na Hichilema

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique bimaze gukemuka byibuze ku kigero cya 80%. Iyi mibare yayitanze kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema wasuye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kubera uruhare […]

Musanze: Major General Kagame yasuye ingabo z’u Burundi

Uyoboye ingabo zu Burundi yasobanuraga uko bari kwitwara muri iyi myitozo

Umugaba wungirije w’Inkeragutabara akaba na komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yiburasirazuba (EAC) ziri gukorera imyitozo ihuriweho mu karere ka Musanze, Major General Andrew Kagame, yasuye izu Burundi aho ziri gukorera. Nk’uko ibiro byingabo zu Burundi bibyemeza, Maj. Gen. Kagame yasuye aba basirikare kuri uyu wa 21 Kamena 2023, aho yagiye gukurikirana imikorere yabo […]

Nkundimana warokotse igitero cyo mu 2011 yinjiye muri Marine ya USA

Nkundimana Binene Claude ukomoka muri Minembwe/i Mulenge muri Repubulika ya demukarasi ya Congo yinjiye ku mugaragaro mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kirwanira mu mazi, US Marines, tariki ya 17 Kamena 2023. US Marine, ibinyujije kuri Twitter, yasobanuye ko Nkundimana yageze muri USA nk’impunzi mu 2011 nyuma yo gutabarwa n’ingabo ziri mu butumwa […]

Perezida wa Zambia ari i Kigali

Perezida Hichilema mbere y'uko ava muri Zambia

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ari mu Rwanda kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh. Perezida Hichilema yakomereje ku biro by’Umukuru w’u Rwanda, Village Urugwiro, aho yakirwa na mugenzi […]

RIB irashidikanya ku cyemezo kigira umwere ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurashidikanya ku cyemezo cy’urukiko Gacaca kigira umwere Nsabimana Ildephonse uzwi nka ‘Ntabarifasha’ ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne (Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’aho Ntabarifasha atawe muri yombi muri Mutarama 2023, abari bagize inteko iburanisha mu rukiko Gacaca rwa Mugongo C mu […]

Abarundi bashakishwa baringingira u Rwanda kutabohereza

Abarundi baba mu buhungiro bashakishwa na Leta y’u Burundi kubera uruhare ibashinja muri ‘coup d’état’ yageragerejwe kuri Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2023 baringingira u Rwanda kutohereza abo rucumbikiye. Umunyapolitiki Minani JĂ©rĂ©mie uri muri aba 34 bashakishwa kuri uyu wa 19 Kamena 2023 yatangaje ko tariki ya 7 Werurwe, mu izina rya bagenzi be, […]

Kisangani: General Tshiwewe yasanze imiti yose yohererejwe abasirikare itarabagezeho

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yateguje abasirikare bibye amafaranga y’imiti ya bagenzi babo ko bazafungwa. Tshiwewe ubwo yasuraga abasirikare bari mu kigo cya Kisangani mu cyumweru gishize, yababwiye ko buri kwezi asinya ko hoherejwe amafaranga yifashishwa mu kugura ibintu bitandukanye birimo n’imiti. Uyu musirikare wavugaga mu ijwi […]

Uwunganira Mwangachuchu ntiyumva uko yabazwa iby’abarinzi bitwa Abanyarwanda

Umunyamategeko wunganira umunyemari Edouard Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, ntiyumva ukuntu ubushinjacyaha bubaza umukiriya we iby’ubwenegihugu n’ubwoko bw’abarindaga ibirombe bya kampani ya SMB. Me Gamakolo, mu iburanisha ryabaye tariki ya 16 Kamena 2023, yavuze ko kuva mu mwaka w’2014 Mwangachuchu atayobora SMB, akibaza uburyo ari we wabazwa iby’aba barinzi ubushinjacyaha buvugwa ko barimo Abanyarwanda n’Abatutsi b’Abanyekongo. […]

Dr Habineza yamaganye amahoteli agaraguza agati abayagana

Midland yanze kwakira inama ya DGPR kugeza Meya w'akarere yinjiye muri iki kibazo

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yamaganye amahoteli agaraguza agati abakiriya bayagana. Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Kamena 2023 DGPR yangiwe gukorera Inteko Rusange ku rwego rw’intara y’iburasirazuba muri Midland Motel iherereye mu mujyi wa Kayonza […]

RDC na Sudani y’Epfo ntibyitabiriye imyitozo ya gisirikare ibera i Musanze

Ibihugu bitanu muri 7 bigize EAC birahagarariwe

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’icya Sudani y’Epfo ntabwo byitabiriye imyitozo ihuriweho y’ingabo zo mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iri kubera mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu karere ka Musanze. Ingabo z’ibihugu byose uko ari 7 bigize uyu muryango zahawe ikaze muri iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara’ […]