Goma: FDLR iravugwa mu bwicanyi bwakorewe abasivili

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR uravuga mu bwicanyi bwakorewe abasivili mu duce twa Ndosho na Keshero, umujyi wa Goma mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Kanama 2023. Abakirisitu bari bayobowe na Pasiteri witwa Bisimwa Ephraim biyita Wazalendo bazindutse mu masaa cyenda y’urukerera, berekeza ku kigo cya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), basaba ko ibavira […]

Ambasaderi w’u Bufaransa akomeje gusuzugura abasirikare bayoboye Niger

Ambasaderi w’u Bufaransa, Sylvain Itté, akomeje gusuzugura abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Niger baherutse kumuha amasaha 48 ngo abe yavuye muri iki gihugu. Tariki ya 25 Kanama 2023 ni bwo aba basirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani birukanye uyu ambasaderi, nyuma y’aho yanze kwitabira inama yateguwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Niger. Ambasaderi Itte kandi […]

Makolo ‘yasetse’ umuryango HRF wababajwe n’amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasetse umuryango HRF (Human Rights Foundation) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wanenze amasezerano y’ubufatanye bw’iki gihugu n’ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi bikomeye mu Budage no ku mugabane w’Uburayi. Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya […]

Ndayishimiye yabwiye RDC ko EAC itazafata iya mbere mu kurwanya inyeshyamba

Perezida Ndayishimiye yibukije ubutegetsi bwa RDC inshingano bufite

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yamenyesheje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ari bwo bukwiye gufata iya mbere mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano w’igihugu, akarere kakabuherekeza. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga abanyamakuru b’i Kinshasa ku ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga […]

Nyamagabe: Barindwi bafunzwe bakekwaho kwimana amakuru ku mibiri yabonetse mu mwobo

Abagabo barindwi bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bafunzwe bakekwaho kwimana amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu mwobo uri munsi y’inzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ndagijimana Valens yasobanuriye Kigali Today ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi ba nyir’iyi nzu witwa Mbonyumukiza Félicien tariki ya 26 Kanama 2023, baragiye basanga […]

Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha

Ni kenshi amatangazo ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko umuyobozi yahagaritswe, yakuwe mu kazi, impamvu zibitera ntizigaragazwe cyangwa se bigasobanurwa ko yazize imyitwarire idahwitse, kutuzuza inshingano ndetse n’amakosa aremereye, bya bindi bidatanga igisubizo gitomoye ku babyibazaho. Ha mbere aha humvikanaga umuyobozi w’akarere runaka, umwungirije cyangwa se undi mukozi yandika ibaruwa y’ubwegure, agasobanura ko […]

Rulindo: Pasiteri arashakishwa nyuma yo ‘gukubitira’ umukecuru mu rusengero

Ubuyobozi bw’umurengwa wa Kisaro mu karere ka Rulindo buravuga ko Pasiteri Habamungu Jérôme uyobora urusengero rwa Muranzi mu itorero AEBR ari gushakishwa, nyuma yo gukubitira umukecuru mu rusengero, akamukomeretsa mu mutwe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwamahoro Telesphore yagize ati: “Pasiteri aracyashakishwa ntabwo araboneka ariko umukiristo we yarakubiswe aranakomeretswa. Icyateye gukubitwa na n’iyi saha ntabwo turakimenya […]

Uganda: Uwa mbere ari kuburanishwa ku cyaha cy’ubutinganyi cyatuma akatirwa urwo gupfa

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo muri Uganda afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umugabo w’imyaka 41, gihanwa n’itegeko rishya rirwanya ubutinganyi. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu musore yatangiye kuburanishwa tariki ya 18 Kanama 2023, ashinjwa icyaha cy’ubutinganyi bukabije gihanishwa igihano cy’urupfu. Ubusanzwe icyaha cyitwa ubutinganyi bukabije iyo ukurikiranwe ashinjwa kugisubira, kugikorera umwana, kugikora […]

Hari abavuga ko batishoboye bafatiwe bugwate mu bitaro bya Gisenyi

Abaturage bavuga ko batishoboye bivuriza mu bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu bafashwe bugwate kuko ngo batishyuye amafaranga serivisi bahawe. Aba baturage bavuga ko batishyuye ubwisungane mu kwivuza kuko batabifitiye ubushobozi, kandi ngo ntibagombaga kurwarira no kurwariza iwabo mu ngo. Ibyo bituma basabwa kwishyura serivisi zose bahabwa ku kigero cy’100%, ku buryo harimo […]

Minisitiri Braverman yijunditse urukiko rw’i Burayi rwahagaritse indege yari kuzana abimukira

Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, yijunditse urukiko rw’i Burayi ruharanira uburenganzira rw’ikiremwamuntu (ECHR), rwahagaritse indege yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda mu mwaka ushize. Mu kiganiro uyu muyobozi yagiriye kuri BBC, yasobanuye ko uru rukiko ruherereye mu mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa rukorera mu nyungu za politiki. Ati: “Uko mbyumva kurasobanutse. […]

Kinshasa: Nkunda, Ntaganda na Mwangachuchu biswe Abanyarwanda

Mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo ruherereye i Kinshasa, umusirikare General Laurent Nkundabatware, Bosco Ntaganda ufungiwe muri gereza mu Buholandi na Edouard Mwangachuchu usanzwe ari umudepite muri Repubulika ya demukarasi ya Congo biswe Abanyarwanda. Uwabise Abanyarwanda ni umwunganizi w’Abanyekongo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bishinjwa Mwangachuchu, baregera indishyi. Uyu ni Me Yodi Mpungu. Uyu […]

Mukuralinda yashyize amakosa kuri ba rwiyemezamirimo ku idindira mu gutwara abantu

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yagaragaje ko amakosa yakozwe na ba rwiyemezamirimo ari yo yatumye gutwara abantu mu mujyi wa Kigali bidindira. Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ubwo we hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo batanga ibisobanuro ku idindira ry’iyi serivisi. Mukuralinda yavuze ko mu rwego […]

Uwiba igihugu akwiye kunyagwa ku buryo ananirwa kwitegera igare: Apôtre Mutabazi

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice arabona ko abantu bose biba umutungo w’igihugu badakwiye gufungwa gusa, ahubwo ko bakwiye no kunyagwa ku buryo batazajya bashobora kwitegera igare. Uyu muvugabutumwa ukunze kumvikana mu busesenguzi muri politiki, mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Megapex, yavuze ko yakoze ubushakashatsi, asanga abantu nk’aba biba igihugu baba bakwiye guhabwa ibihano biteye ubwoba […]

Abateganya gushyingirwa barasabwa kwirinda amadeni yo gukoresha ubukwe

Umukobwa n’umuhungu bateganya gushyingirwa, haba imbere y’amategeko no mu rusengero, barasabwa kwirinda gufata amadeni yo gukoresha ubukwe bwabo mu gihe babona bazagorwa no kuyishyura. Iyi mpanuro ikubiye mu mfashanyigisho ifasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu bana nk’umugabo n’umugore yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri tariki ya 25 Kanama 2023. Igira iti: “Mu gukora ubukwe, hagomba kwirindwa gusesagura […]

Bayern Munich yijeje kuzana impinduka ifatika mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

Ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi mu Budage no ku mugabane w’Uburayi yatanze icyizere ko izabasha kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda mu buryo bufatika. Iki cyizere yagitanze ubwo yari imaze gusinyana na RDB amasezerano y’ubufatanye buzageza mu mpeshyi y’umwaka w’2028, bukubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda […]

Hari abofisiye b’abacungagereza baba bafungiwe iyicarubozo

SP Uwayezu Augustin wabaye umuyobozi wungirije w'igororero rya Rubavu

Hari abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, baba bamaze iminsi batawe muri yombi, bakurikiranweho ibyaha birimo gukorera iyicarubozo uwitwa Ndagijimana Emmanuel wafungiwe mu igororero rya Rubavu mu mwaka w’2020. Tariki ya 13 Kanama 2023 hasohotse videwo ikubiyemo ubuhamya bwa Ndagijimana wafungiwe by’agateganyo muri iri gororero akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, aho […]

Kenya igiye gukemura ikibazo cy’abize mu Rwanda batemererwa gukorerayo umwuga w’ubwavoka

Inteko ishinga amategeko ya Kenya yubuye umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga umwuga w’ubwavoka mu rwego rwo korohereza abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi batemererwaga kuwukorerayo. Ubusanzwe, itegeko ry’uyu mwuga ryemerera abize muri Kenya, Uganda na Tanzania kuwukorerayo. Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaza ko kuba abize mu Rwanda na Tanzania batemererwa, bihabanye n’intego […]

Umushingamategeko wo mu Bwongereza yeguye, avumira Minisitiri w’Intebe ku gahera

Umushingamategeko wo mu Bwongereza, Nadine Dorries, yeguye nyuma y’igitutu amaze iminsi ashyirwaho kubera kudakora inshingano ye uko bikwiye, asiga avumiye ku gahera Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative riri ku butegetsi, Rishi Sunak. Dorries wari uhagarariye ishyaka Conservative mu gace ka Mid Bedfordshire, yari yaratangaje ko azegura muri Kamena 2023 ubwo Boris Johnson wabaye […]

Rwanda: Imiryango irabuzwa gushakira indonke mu nkwano

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, irasaba ababyeyi b’abateganya gushyingirwa kwirinda gushakira indonke mu gusaba inkwano. Ubu butumwa bukubiye mu mfashanyigisho ifasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu bana nk’umugabo n’umugore yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri tariki ya 25 Kanama 2023. Yabanje gusobanura inkwano, iti: “Inkwano ni ikimenyetso cy’ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’imiryango yombi mu guhuza no kubanisha abana […]

Perezida Ndayishimiye arajya i Kinshasa kuvugurura amasezerano y’igisirikare

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arajya muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 27 Kanama 2023, ajyanwe no kuvugurura amasezerano ibisirikare by’ibihugu byombi bifitanye. Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, nk’uko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje, Perezida Ndayishimiye na Félix Tshisekedi uyobora RDC baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zirebana n’akarere, cyane cyane […]

Airtel yaciwe amafaranga izira indirimbo z’umuhanzi

Ikigo cy’itumanaho Airtel, ishami rya Uganda, cyaciwe amashilingi arenga miliyoni 700 kizira gukoresha indirimbo 8 z’umuhanzi wo muri Jamaica wamamaye nka Konshens nta burenganzira kimusabye. Izi ndirimbo, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, ni: Simple Song, Gyal a Bubble, So Mitan, Stop Sign, Jamaican Dance, Konshens Jazz Version, No Retreat na Jah Love Me. Uyu muhanzi […]

U Rwanda rwatumiye ibihugu byitabiriye inama ya BRICS

Prof. Nshuti wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama

Guverinoma y’u Rwanda yatumiye ibihugu byitabiriye inama y’umuryango BRICS muri Afurika y’Epfo mu yo ruzakira muri Kamena k’umwaka utaha. Ubu butumire bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama y’ibihugu by’ibihangange. Yagize ati: “Ba Nyakubahwa, ndagira ngo mwese mbatumire kugira ngo muzatwiyungeho muri […]

Abenshi mu bagaburiwe muri Youth Connekt iheruka bararwaye

Perezida Kagame yasabye himakazwa isuku mu gutunganya amafunguro

Perezida Paul Kagame yanenze uburyo urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ihuriro rya Youth Connekt tariki ya 23 Kanama 2023 rwagaburiwe, kuko ngo abenshi muri rwo barwaye mu nda. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo gusoza itorero Indangamirwa, icyiciro cya 13, uri kubera i Nkumba mu karere ka Burera kuri uyu wa 25 Kanama […]

Tshisekedi agiye gusenya RDC: Nangaa uri mu buhungiro

Mu buhungiro, umunyapolitiki Corneille Nangaa wabaye Perezida wa komisiyo y’amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibikorwa bya Félix Tshisekedi bigiye gusenya iki gihugu. Uyu munyapolitiki yasabye Abanyekongo kutongera kugirira Tshisekedi icyizere ngo bamutore, kuko ngo kuva yajya ku butegetsi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarakandagiwe, demukarasi ihinduka inzozi, umutungo w’igihugu uranyerezwa. Mu kiganiro aherutse […]

Ibyo Minisitiri witabiriye urugendo Perezida Kagame yise ‘urwo kuramya ubukene’ yabonye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye “urugendo rwera” yise “urwo kuramya ubukene’. Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo aza kumenya iby’uru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, […]

Cabo Delgado: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe ibyihebe bikuru

Ingabo za Mozambique ku bufatanye n’iz’u Rwanda zishe ibyihebe bikuru by’umutwe w’iterabwoba wa ASWJ (Ahlu-Sunnah wal Jama’a) bihungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado. Ibiro bikuru by’igisirikare cya Mozambique byasobanuye ko Abu Kital wari umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uyu mutwe na Ibin Omar uzwi nka Abu Suraka, bishwe mu bikorwa bihuriweho by’ingabo kuri uyu wa 23 […]

Abimukira bagombaga kuzanwa mbere babaye ‘mpagama’ ku Bwongereza

Raporo nshya ku myitwarire y’abimukira 11 ba mbere bagombaga kuvanwa mu Bwongereza baza mu Rwanda igaragaza ko bagoye bikomeye inzego zibashinzwe muri iki gihugu kiri ku mugabane w’u Burayi. Hashingiwe ku masezerano guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022, aba bimukira bagombaga kuza i Kigali muri Kamena k’uwo mwaka, gusa indege yiteguraga kubazana […]

Perezida Biden arakeka ko Putin yishe umuyobozi wa Wagner

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragaje ko akeka ko mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, yaba yihishe inyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner. Uyu murwanyi, Yevgeny Prigozhin yari mu ndege ya Embraer yaraye ihanutse, ubwo yavaga mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, yerekeza muri St Petersburg. Urwego rushinzwe […]

Muhanga: Umuforomo aravuga ko yirukanishijwe n’abamubwiraga ko atari ‘mwene wabo’

Umuforomo wakoreye mu ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy riherereye mu karere ka Muhanga, aravuga ko yirukanwe n’umuyobozi waryo, Niyitanga Jean Claude, ashingiye ku banyeshuri bamubwiraga ko atari “mwene wabo”. Uyu muforomo utifuje ko amazina ye amenyekana, ariko akemera ko amashusho ye ajya hanze, mu kiganiro yagiranye na 3D Plus, yasobanuye ko yatangiye akazi ko […]

Umukuru wa Wagner yapfiriye mu ‘mpanuka’

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner akaba ari na we wawushinze, Yegveny Prigozhin, yaguye mu ‘mpanuka’ y’indege bwite mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow. Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ingendo z’indege, Rosaviatsia, rwatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba, kandi ko hatangiye iperereza. Ruti: “Iperereza ryatangiye ku ndege ya Embraer yahanutse ku mugoroba mu […]

Nta waremye undi, sindi itungo ryawe, tugomba kubahana: Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ubwubahane hagati y’abatuye Isi kuko nta waremye undi, kandi ko bose bakwiye kumva ko bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ubu butumwa yabugejeje ku rubyiruko rwateraniye muri Intare Arena mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 23 Kanama 2023, rwizihiza imyaka 10 ihuriro ry’urubyiruko mu Rwanda […]

Nyuma y’umwaka, Ambasaderi wa USA mu Rwanda agiye gutangira imirimo

Ambasaderi Kneedler yari amaze umwaka urenga ataratangira imirimo

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, vuba aratangira imirimo ye i Kigali nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida Joe Biden amushyize kuri uyu mwanya. Perezida Biden yatangaje ko ahaye Kneedler uyu mwanya tariki ya 3 Kanama 2023. Uyu mudipolomate wari usanzwe ahagarariye USA muri Kenya nk’ushinzwe ibikorwa bya Ambasade, yagombaga […]

Burundi: Guverineri yarishye imifuka 290 ya sima

Perezida Ndayishimiye yasanze iyi sima yarangiritse

Guverineri w’intara ya Muramvya mu Burundi yarishye imifuka 290 ya sima nyuma yo kubitegekwa na Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubimutegeka. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, tariki ya 19 Kanama 2023 Perezida Ndayishimiye yagiriye urugendo rutunguranye kuri sitade ya Muramvya iri kuvugururwa. Ubwo yahageraga, yasanze imifuka 290 ya sima yatanzwe na Twiga Cement EXTRA muri Nzeri […]

Kigali: Abaturage bazimurwa nta bufasha bazahabwa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buravuga nta bufasha buzaha abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bazimurwa ku ngufu kubera ko ngo bamaze igihe kinini basabwa kwimuka ku bushake mu rwego rwo kwirinda kwibasirwa n’ibiza. Ibi bitandukanye n’ubufasha bwo gukodesherezwa amezi atatu bwahawe abimuwe mu gihe cyashize. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasobanuye ko […]

Biselele wari ufunzwe azira u Rwanda yagizwe umwere

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwagize umwere Fortunat Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mbere y’uko atabwa muri yombi akekwaho kugambanira igihugu binyuze mu “gukorana n’u Rwanda”. Uyu munyapolitiki yari yaratawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2023 nyuma y’aho atangarije umunyamakuru witwa Alain Foka ko u Rwanda […]

U.K ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye kubera Abanyarwanda bahunze

Guverinoma y’u Bwongereza ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye byo kwakira abimukira, bashingira ku kuba hari Abanyarwanda 14 baherutse guhabwa ubuhungiro n’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Mu gihe iyi guverinoma ikomeje urugamba rw’amategeko kugira ngo yohereze abimukira barebwa n’amasezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022, abasesenguzi n’abahagarariye imiryango itandukanye bo bagaragaza ko u Rwanda rudakwiye […]

Abatinganyi ntibahejwe mu gushyigikira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda:BSR

Rev. Kandema uyobora inama y'ubuyobozi ya BSR

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, urasaba buri wese ufite ubushake gutera inkunga umushinga wo gucapa iki gitabo kugira ngo gikomeze kubona mu gihugu, kandi ngo nta n’umwe uhejwe, n’ubwo yaba azwiho kuba umutinganyi. Ibi byasobanuwe na Perezida w’inama y’ubuyobozi ya BSR, Rev. Kandema Julie, kuri uyu wa 21 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro […]

RDC mu nama y’ibihugu by’ibihangange

Repubulika ya demukarasi ya Congo yitabiriye inama y’ibihugu by’ibihangange bihuriye mu muryango BRICS ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Iyi nama irabera muri Afurika y’Epfo guhera kuri uyu wa 22 Kanama 2023, yitabirwe n’abakuru b’ibihugu bigize BRICS, keretse gusa Vladimir Putin w’u Burusiya wahagarariwe na Minisitiri w’ubunanyi n’amahanga, Sergey […]

Rwanda: Abagore benshi bafite ubumuga bahohoterwa n’ababashakaho amahirwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko 50% by’abagore cyangwa abakobwa babufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abizera ko batanga amahirwe y’ubuzima arimo ubukire. Ibi byatangajwe na Dusenge Ariane, umuhuzabikorwa w’umushinga Make Way ukorera muri iri huriro, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph. Iki kiganiro gishingiye ku nkuru y’umugore ufite ubumuga witwa Hope, […]

Uganda: Colonel afunzwe azira umupolisi muto

Colonel Peter Oscar Ajoket ukorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda agiye kumara iminsi itatu muri kasho azira guhohotera umupolisi muto, PC Stanley Masembe ukorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2023, Colonel Ajokek wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux yagonganye […]

Abayobozi bose bo muri Gambia bahagarikiwe ingendo zo mu mahanga

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yafashe umwanzuro wo guhagarika inzinduko ze n’iz’abandi bayobozi bose mu mahanga kugeza mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga y’igihugu. Itangazo ry’iki cyemezo ryabonywe na Jeune Afrique rigira riti: “Perezida Barrow yashyize umukono ku iteka rihagarika ingendo zo mu mahanga za Perezida, Visi Perezida, ba Minisitiri, abakozi […]

Lt Gen. Dallaire yavuze ko atari afite uburenganzira bwo gukoresha ingabo yari ayoboye mu Rwanda

Lt Gen Dallaire ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru

Lieutenant General Roméo Dallaire wayoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda (MINUAR) hagati y’umwaka w’1993 n’1994 yasobanuye ko atari afite uburenganzira bwo kuzikoresha, mu kwerekana impamvu zitahagaritse jenoside. Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu, yasobanuye ko mu gihe yari ayoboye ingabo za MINUAR, zari zifite manda […]

Bukavu: Umukobwa w’imyaka 17 yatwitswe kugeza apfuye

Abagizi ba nabi batwikiye umukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Panzi kari mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuri uyu wa 19 Kanama 2023. Radio Okapi yatangaje ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we […]

Mukuralinda yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu gusenya ibikorwa byegereye Sebeya

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu kwimura burundu abo mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wa Sebeya ndetse no gusenya ibikorwaremezo bihegereye. Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cya guverinoma cyo gusobanurira abaturiye uyu mugezi ko kwimuka ari ngombwa kandi ko byihutirwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakongera […]

Yongwe uvugwaho kwambura abanyamakuru yisobanuye

Umuyobozi wa Yongwe Media LTD, Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Pasiteri Yongwe’ mu ivugabutumwa, arahakana amakuru avuga ko yambuye abanyamakuru. Mu bavuga ko bambuwe harimo Dushimimana Joselyne (yahagaritse gukorera Yongwe muri Gicurasi 2023) wandikiye umugenzuzi w’umurimo w’akarere ka Gasabo, amugezaho ikibazo cye. Uyu munyamakuru yasobanuriye umugenzuzi w’umurimo, Ingabire Anne Marie, ko afitanye ibibazo na Yongwe birimo […]

Bruce Melodie yagaragaje impamvu yatumye Perezida Kagame amuha ikiganza

Bruce Melodie yakabije inzozi ze

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka ‘Bruce Melodie’ yagaragaje ko akazi keza yakoze mu muziki ari ko katumye Perezida Paul Kagame, amuha ikiganza, akemera kwifotozanya na we kuri uyu wa 19 Kanama 2023. Melodie wari kumwe n’umuyobozi wa Toronto Raptors n’umushinga Giants Africa, Masai Ujiri yagaragaye yifotozanya n’Umukuru w’Igihugu ubwo yiteguraga gutaramira ibihumbi by’abantu bari bamutegereje […]

Ishyaka rya Kamerhe ryasabye Tshisekedi kwemera rikazamutora

Ishyaka UNC riyobowe Minisitiri muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ushinzwe ubukungu, Vital Kamerhe, ryasabye Perezida Felix Tshisekedi kuryemerera rikazamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kuboza 2023. Mu nama y’inteko rusange yahuje abagize UNC kuri uyu wa 19 Kanama 2023, Kamerhe wari uyiyoboye yavuze ko iri shyaka rishyigikiye ihuriro ryera (Union Sacrée) Tshisekedi yashyizeho, […]

Amajyaruguru: Guverineri ucyuye igihe yasabye umusimbuye gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero

Nyirarugero Dancille, Guverineri ucyuye igihe

Guverineri ucyuye igihe w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye Mugabowagahunde Maurice wamusimbuye kuzakemura ibibazo asize bigihari birimo icy’abaturage badafite ubwiherero. Ibi Nyirarugero yabimumenyesheje kuri uyu wa 18 Kanama 2023 ubwo yamushyikirizaga ububasha nka Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru. Yagize ati: “Mu ntara y’Amajyaruguru dufite ikibazo cy’imirire mibi, ntabwo kirakemuka 100%. Harimo ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, bagaterwa inda, turacyafite […]

Nangaa wahishuye ko Tshisekedi arindwa n’abarimo abaturutse muri FDLR ari mu buhungiro

Corneille Nangaa wabaye Perezida wa komisiyo y’amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, nyuma yo guhishura ko Félix Tshisekedi uyoboye iki gihugu arindwa n’abarimo abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko ari mu buhungiro mu gihugu cyo muri Afurika. Nangaa mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye ko amaze amezi ane atari muri RDC. Ati: “Maze amezi […]

RDF ntibereyeho gushoza intambara: Perezida Kagame

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yatangaje ko zitabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko zibereyeho kurinda amahoro, haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ibi yabivuze ubwo yari amaze gukurikirana umusozo w’imyitozo y’urugamba yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo cya Gabiro kuri uyu wa 17 Kanama 2023. Umukuru w’Igihugu yavuze […]

Kubera iki abagufi batakirwa mu gisirikare?

Ibisirikare byinshi ku Isi ntabwo byakira abantu bafite uburebure buri munsi ya metero imwe na santimetero 60. Biba bisobanuye ko babarwa nk’abagufi cyane ku buryo batabasha aka kazi. Mu gisirikare cy’u Rwanda ho, uwasabaga kwinjiramo yagomba kuba afite byibuze uburebure bwa metero imwe na santimetero 62. Gusa ngo ubu burebure ntibukirebwaho, keretse ko “umugufi bikabije” […]

Ababyeyi ba Dr Kayumba bizihije imyaka 63 bamaze bashakanye

Dr Kayumba yaganiraga n'umubyeyi we

Ababyeyi ba Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, bizihije isabukuru y’imyaka 63 bamaze bashakanye. Francis Kayumba w’imyaka 92 na Magdalene Mukankuranga w’imyaka 84 ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 banizihije isabukuru y’amavuko yabo. Dr Kayumba witabiriye ibi birori, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ati: “Ubwo Data yuzuzaga […]

Fayulu aremeza ko mu 2018 muri RDC habaye coup d’état

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC, aremeza ko mu mwaka w’2018 muri iki gihugu habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwari bugiye kujyayo hashingiwe ku Itegekonshinga. Ibi yabitangaje ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare tariki ya 26 Nyakanga 2023 yabusubiraho, mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’Itegekonshinga. […]

Raila Odinga yasabye Ambasaderi wa USA gufungwa umunwa

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yasabye Ambasaderi wa Leta zunze za Amerika (USA), Meg Whitman, gufunga umunwa, amubwira igihugu cyabo kitari mu bukoloni. Aya magambo Odinga yayavuze kuri uyu wa 17 Kanama 2023 asubiza Ambasaderi Whitman wavuze kuri uyu wa 16 ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yagenze neza, kandi ko nta […]

Umucuruzi wo muri Uganda wari umaze igihe afungiwe mu Rwanda aherutse kurekurwa

Valence Kibyeyi, umucuruzi ukomoka muri Uganda wari umaze hafi imyaka 2 n’igice afungiwe mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu arekuwe. Ni nyuma y’aho bagenzi be n’abayobozi bo mu karere ka Kisoro batakambiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni. Kibyeyi wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi muri Mutarama 2021. Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuraga ko […]

Kigali: Imiryango irenga 3000 igomba kwimuka byihuse

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 3131 ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga ku buryo ari ngombwa cyane ko yimuka cyangwa ikimurwa ukwezi kwa Nzeri 2023 guteganyijwemo imvura nyinshi kutaragera. Mu kiganiro kuri Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 17 Kanama 2023, Meya Rubingisa yasobanuye ko iyi miryango ituye ahantu habi […]

Girinka: Guha inka udafite ahahagije ahinga ubwatsi byakuweho

Guverinoma y’u Rwanda yakoze amavugurura mu mitangire y’inka muri gahunda ya Girinka, aho umuntu udafite isambu ihagije yo guhingamo ubwatsi atazongera kuyihabwa, kandi gutanga itishingiwe na byo bitazongera kubaho. Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo y’igihugu. Yagize ati: “Inka ntabwo itunga umuntu udafite na mba! Twagarutseho no […]

Hari abandi bafunzwe, mu ‘bashinjuraga’ ukurikiranweho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne

Gereza ya Gisenyi ifungiwemo abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano kigaragaza ko Nsabimana Ildephonse ukekwaho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ari umwere. Nsabimana uzwi nka Ntabarifasha yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari avuye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Icyo […]

Umukuru wa Kiliziya muri Kampala yabwiye abakene ko batazakandagira mu ijuru

Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi gatolika ya Kampala, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya “ubunebwe”. Aya magambo Ssemogerere yayavuze ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti. Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze […]

Umugabo wagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yakatiwe umwaka

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwakatiye umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’umwaka umwe no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) nyuma y’aho yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo. Aba bana barohamye tariki ya 17 Nyakanga 2023. Mu rubanza rwavate ku […]