KNC yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rw’amafaranga
Kakooza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo, yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rwinshi ahamya ko igirira amafaranga, igaharanira gutanga ibyishimo by’umupira w’amaguru. KNC yatangaje aya magambo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzahuza Gasogi United na Rayon […]
AU ntishyigikiye icyemezo cya ECOWAS cyo gutera Niger
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) wanze gushyigikira icyemezo cy’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS) cyo kugaba igitero ku basirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum. Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje, intumwa za AU zagaragaje ko zidashyigikiye iki cyemezo mu nama y’amasaha 10 yahuje iyi miryango yombi tariki ya 14 Kanama 2023. Abadipolomate batandukanye […]
Abongereza 6 bakwirakwije ubutumwa bw’ivangura ku Rwanda batawe muri yombi
Polisi y’u Bwongereza yataye muri yombi batandatu babaye abapolisi nyuma y’aho iperereza rigaragaje ko bakwirakwije mu itsinda rya WhatsApp ubutumwa bw’ivangura buvuga ku Rwanda na Pakistan. Aba ni Peter Booth w’imyaka 66 y’amavuko, akaba yaravuye muri Polisi muri Mata 2001, Robert Lewis w’imyaka 62, wasezerewe mu 2015, Anthony Elsom w’imyaka 67, wasezerewe mu 2012, Alan […]
UN yasohoye raporo nshya idahuza u Rwanda na M23
Umuryango w’Abibumbye (UN) wasohoye raporo nshya ivuga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, idahuza Leta y’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Muri iyi raporo y’impapuro 15 Umunyamabanga Mukuru wa UN yashyikirije akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano mu cyumweru gishize, hagaragara uburyo umutwe wa M23 wakoze amakosa atandukanye mu bice […]
Maneko wafashije ingabo z’u Bwongereza muri Afghanistan arasaba kutoherezwa mu Rwanda
Intasi yafashije ingabo z’u Bwongereza n’izindi zo mu muryango NATO zari mu bikorwa byo kurwanya Abatalibani muri Afghanistan mbere y’uko bafata ubutegetsi, irasaba gukurwa ku rutonde rw’abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda. Uyu mugabo ikinyamakuru The Independent kitatangarije amazina avuga ko yakusanyirizaga amakuru y’ingenzi ingabo za Afghanistan zari zifatanyije n’iz’u Bwongereza na NATO mu kurwanya Abatalibani, […]
Oda Paccy yavuze make ku ifungwa rya Bamporiki
Umuhanzi Oda Paccy yavuze amagambo make ku ifungwa rya Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu. Bamporiki afungiwe muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’urukiko rukuru muri Mutarama 2023. Paccy nta kintu yigeze avuga kuri uyu munyapolitiki bigeze kugirana ikibazo tariki […]
Gitifu uvugwaho kwita abasezerana ‘ibicucu’ yeguye ku bushake
Ingabire Claire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yeguye kuri iyi nshingano ku bushake nyuma y’aho avuzweho kwita abasezerana ibicucu, abahora ubukererwe. Amakuru aherutswe gutangazwa avuga ko ubwo Kwahamisi Donath n’umugore we Irakiza Marie Josée bari bageze ku mwanya wo gusezerana, uyu muyobozi yabahamagaye ati “Bya bigoryi by’ibicucu byanyirije hano ni […]
Umupfumu yazinze Habumugisha James na Habumugisha Robert bari banze kwirega
Umupfumu utuye mu gace ka Nyakabande, akarere ka Kisoro muri Uganda, arigamba kuzinga Habumugisha James na Habumugisha Robert bakekwagaho kwiba ibiribwa mu bubiko bw’ishuri rikuru rya tekiniki. Nk’uko radiyo Voice of Mubahura yabitangaje, iri shuri ryibwe tariki ya 10 Kanama 2023, abarinzi batatu bose basanzwe baririnda; ba Habumugisha n’undi witwa Tukamushaba Edson, batabwa muri yombi […]
Ndayishimiye arabaza abacamanza icyo azasobanurira UN, nibakomeza kurenganya abaturage
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye arabaza abacamanza icyo azasobanurira Umuryango w’Abibumbye mu gihe baba bakomeje umuco wo kudahana, barenganya aba turage. Iki kibazo yakibajije tariki ya 11 Kanama 2023 ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza bashya bo ku rwego rw’urukiko rw’ikirenga. Yagize ati: “Ko umuryango mpuzamahanga, ONU, usabwa kugenzura mu bihugu niba birwanya kudahana, mu Burundi nkaba […]
Perezida Kagame aremeza ko Afurika izagera aho yifuza mu gihe buri Munyafurika azumva ko ari nka mugenzi we
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aremeza ko Afurika izagera ku cyerekezo yifuza mu gihe buri Munyafurika azumva ko ari nka mugenzi we. Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 13 Kanama 2023, mu birori bya Giants of Africa biri kubera muri B.K Arena kuva tariki ya 12 Kanama. Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Abanyafurika ari […]
Sherrie Silver yahuye na Perezida Kagame na Jeannette, ari kumwe n’abana b’impanga arera

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame hamwe na Jeannette Kagame, ari kumwe n’abana b’impanga arera kuva bapfusha umubyeyi wabo ubwo bari bakiri impinja. Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko uba mu Bwongereza yahuye n’Umukuru w’Igihugu hamwe n’umufasha we kuri uyu wa 13 Kanama 2023 ubwo bari mu iserukiramuco ryitwa Giants […]
Abakekwaho gukorana n’umutwe wa FLN bari guhigwa bukware
Inzego z’u Burundi zishinzwe iperereza ziri guhiga bukware Abarundi bakekwaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ikinyamakuru SOS Burundi kiravuga ko amakuru cyakuye mu nzego z’umutekano avuga ko byamaze gutahurwa ko hari imikoranire iri hagati y’abayobozi bo mu ntara ya Cibitoke, by’umwihariko muri komini Mabayi bakorana n’abarwanyi ba FLN bafite ibirindiro […]
Burundi: Abanyamakuru b’Abanyarwanda byavugwaga ko basatswe n’iperereza babihakanye

Abanyamakuru b’Abanyarwanda bakora inkuru za siporo bahakanye amakuru yahwihwiswaga avuga ko basatswe n’abakozi b’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza, SNR. Iyi kipe igizwe n’abantu 24 barimo abakinnyi 17 bavuye mu Rwanda tariki ya 11 Kanama 2023, yerekeza i Bujumbura gukina n’indi y’abanyamakuru ba siporo kuri uyu wa 12 Kanama. Amakuru yaturutse mu Burundi yavuze ko muri […]
Minisitiri muri Perezidansi yajombye urushinge mu gikomere cy’abakunzi ba APR FC
Minisitiri mu biro bya Perezida w’u Rwanda, Uwizeye Judith, yajombye urushinge mu gikomere cy’abakunzi ba APR FC bari bamaze kubabazwa na Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu gihugu, Super Cup. Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 12 Kanama 2023, Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, […]
Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa kwitabwaho byihariye
Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba Leta y’u Rwanda kubitaho mu buryo bwihariye, kuko ngo kubaha amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda bigaragara ko bitabasha kubageza ku rwego rumwe rw’iterambere. Ubu busabe bwagaragajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe COPORWA ry’ababumbyi, Bavakure Innocent, usanzwe ari Umuvugizi w’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda. Bavakure, mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuza, yagize ati: “Twakoze […]
Paruwasi Gatolika yari imaze imyaka 14 itabyara Padiri, yungutse undi
Paruwasi gatolika ya Kigoma muri diyosezi ya Kabgayi yari iherutse kubyara umupadiri mu mwaka w’2009, yungutse undi kuri uyu wa 12 Kanama 2023. Nk’uko Journal Kinyamateka yabitangaje, Padiri mushya wa Paruwasi ya Kigoma witwa Karinganire Innocent yaherewe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku gasozi k’amizero ka Gatagara. Uyu mupadiri, mu byishimo byinshi, yagize ati: “Ndasingiza Imana n’umutima wanjye […]
Tanzania: Hatahuwe umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Camillius Wambura, yatangaje ko uru rwego rwatahuye umugambi w’abantu bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan mbere y’uko umwaka w’2025 ugera. Ibi IGP Wambura yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batumiwe na Polisi kugira ngo bamenyeshwe iby’uyu mugambi “mubisha ugamije guteza akaduruvayo muri Tanzania”. Yagize ati: “Bavandimwe nabatumiye kugira […]
Kubera iki Angola itakiriye Maj. Gen. Karamba nka Ambasaderi w’u Rwanda?

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 24 Werurwe 2023 yashyize Major General Charles Karamba ku mwanya wa ambasaderi w’iki gihugu muri Angola. Yagombaga gusimbura Gasamagera Wellars. Ambasaderi Karamba yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Yasimbuwe na Harerimana Fatou, na we bigaragara ko ashobora kuba ataratangira iyi nshingano. […]
Ten young Burundians disappear during the U19 World Cup in Croatia
Ten young Burundian handball players who participated in the Under-19 World Championship in Croatia disappeared in the middle of the tournament, Croatian police said on Thursday. “These are ten young men, born in 2006, who left yesterday (Wednesday) around 3:30 p.m. the premises of a university residence in Rijeka (west) and who left in an […]
Wendy Waeni yibutse ibihe byiza yagiranye na Perezida Kagame mu myaka 7 ishize

Umukobwa w’Umunyakenyakazi wamamaye mu mukino wo kugorora umubiri (acrobatics), Wendy Waeni, yibutse ibihe byiza yagize ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame mu myaka 7 ishize. Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Nzeri 2016. Ni nyuma y’isezerano ry’ubutumire Umukuru w’Igihugu yamuhaye mu Kuboza 2014, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi […]
Iyo Museveni atabishaka, umugore wa Besigye ntiyari kubona akazi mpuzamahanga: Opondo
Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko abavuga ko Perezida Yoweri Museveni arwanya umunyapolitiki Dr Kizza Besigye bibeshya, kuko ngo iyo biba ari ko biri, atari gufasha umugore we kubona akazi ku rwego mpuzamahanga. Umugore wa Besigye, Winnie Byanyima, ni umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS. Ni inshingano yahawe n’Umunyamabanga […]
Perezida Ndayishimiye yasabye abahiritse ubutegetsi bwa Niger kurekura Bazoum
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Niger kurekura nta mananiza Mohamed Bazoum wayoboraga iki gihugu kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2023. Ni ubusabe yatanze ashingiye ku byemezo byafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, yateraniye muri Nigeria kuri uyu wa 10 Kanama 2023. Aba bakuru b’ibihugu […]
Abanyeshuri baturutse muri Sudani basabwe kwiga Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda
Abanyeshuri barenga 160 baje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi, baturutse muri Sudani, bahawe umukoro wo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda kugira ngo bashobore guhuza neza n’Abanyarwanda babakiriye. Aba banyeshuri bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize, bakirwa muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi riherereye mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo. Umuyobozi wungirije muri […]
Kabuga ashobora koherezwa mu kindi gihugu
Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko hari igihugu cy’amahanga gishobora kwakira Kabuga Félicien, akagituramo. Ni nyuma y’aho yarekurwa by’agateganyo hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Umuryango w’Abimbye (ruherereye mu Buholandi) ku rwego rw’ubujurire tariki ya 7 Kanama 2023. Kabuga ubu afungiwe by’agateganyo muri kasho y’yu muryango mpuzamahanga iherereye i La Haye […]
RDB yateguje umuyobozi wa SDU ingaruka mbi mu gihe atasubizamo abanyamigabane birukanwe

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rwaburiye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo SDU gitanga serivisi z’ubwikorezi ko nadasubiza ku rutonde rw’abanyamigabane abanyamigabane birukanwe, we na bagenzi be bazirengera ingaruka mbi zizakurikiraho. Uyu muburo ugaragara mu ibaruwa Umwanditsi Mukuru wa RDB, Kayibanda Richard, yandikiye uyu muyobozi witwa Sibomana Jovithe tariki ya 5 Kanama 2023. Tariki ya 5 Kanama […]
Gasabo: Barasaba ko amategeko yirengagizwa ku mugabo uvugwaho kwicisha umwana ishoka
Abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo, akagari ka Gasanze, umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo barasaba ko umugabo witwa Bunani Pascal wireze kwicisha ishoka umukobwa w’imyaka 13 wabyawe n’umugore we ko na we yarasirwa mu ruhame. Uyu mukobwa witwa Agasaro Mwizerwa Promesse yapfuye mu rukerera rwo ku wa 9 Kanama 2023. Bivugwa ko Bunani ukekwa […]
Abasirikare ba Niger banze kwakira intumwa za UN, AU na ECOWAS
Abasirikare bo muri Niger baherutse gukura Mohamed Bazoum ku butegetsi banze kwakira intumwa z’Umuryango w’Abibumbye (UN), umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) n’uw’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’uburengerazuba, ECOWAS. Izi ntumwa zagombaga kugera i Niamey muri Niger kuri uyu wa 8 Kanama 2023, gusa abasirikare bahiritse ubutegetsi bayobowe na General Abdoulamane Tchiani banze kubakira “ku […]
Banki y’Isi yahagaritse inkunga kuri Uganda kubera itegeko rihana abatinganyi
Banki y’Isi yatangaje ko yahagaritse inkunga igenera Uganda kubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Iyi banki mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 8 Kanama 2023, yagize iti: “Itegeko rya Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rinyuranya n’indangagaciro za Banki y’Isi. Twizera ko icyerekezo cyacu cyo kurandura ubukene ku […]
Moto ‘yagonze’ imodoka ya Visi Meya wa Huye, motari ahita apfa

Umumotari witwa Bizimana Théonetse yagonze imodoka y’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, uyu mumotari ahita ahasiga ubuzima. Polisi ikorera mu karere ka Nyanza kabereyemo iyi mpanuka yasobanuye yatewe n’umuvuduko mwinshi umumotari yatwariragaho, ava ahitwa ku Bigega yerekeza muri gare ya Nyanza. Visi Meya Kamana we ngo wavaga muri gare ya Nyanza […]
IBUKA irateganya gucana umubano n’urukiko rwa UN nyuma y’umwanzuro rwafashe kuri Kabuga
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urateganya gucana umubano n’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, nyuma y’aho rwanzuye bidasubirwaho ko Kabuga Félicien atazaburanishwa. Umwanzuro w’uko Kabuga ataburanishwa “kubera ko adafite ubushobozi bwo kuburana” wafashwe muri Kamena 2023, ubushinjacyaha bwa UN burawujuririra, ariko tariki ya 7 Kanama ubu bujurire buterwa utwatsi. Icyemezo uru rukiko rwafashe […]
Amajyaruguru: Abayobozi barimo ab’uturere 3 n’uwo ku rwego rw’intara begujwe
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko umuyobozi w’akarere ka Musanze, uwa Gakenke n’uwa Burera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru hamwe n’abandi batandukanye bakuwe ku nshingano. Nk’uko itangazo rimaze gusohorwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ribisobanura, aba bayobozi bazize kutuzuza inshingano zabo, zirimo no kunanirwa gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi ntara yasimbujwe Nzabonimpa […]
Ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yaburanishijwe
Umugabo ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu kwezi gushize, Ndababonye Jean Pierre, yaburanishijwe. Aba bana barohamiye ahaherera mu mudugudu wa Cyarubambire, akagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, tariki ya 17 Nyakanga 2023. Nk’uko Umuseke wabitangaje, ubushinjacyaha buvuga ko Ndababonye yagiye gukoresha aba bana atabasabye […]
Dosiye Kabuga: Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yihanganishije abarokotse jenoside
Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruzwi nka IRMCT, Serge Brammertz, yihanganishije abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho rutesheje agaciro ubujurire bwe. Muri Kamena 2023, uru rukiko rwafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga Félicien, rushingiye kuri raporo z’abaganga zagaragaje ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi afite. Uru rukiko rwasobanuye ko hazashakwa ubundi buryo urubanza […]
Intumwa ya USA yagiye gusaba ko Bazoum arekurwa yahuye n’akazi katoroshye
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) wungirije, Victoria Nuland, yahuye n’akazi katoroshye ubwo yajyaga gusaba abahiritse ubutegetsi bwa Niger ko Perezida Mohamed Bazoum arekurwa. Abasirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani bakuye Bazoum ku butegetsi tariki ya 26 Nyakanga 2023. USA iri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwamagana iri hirika, bisaba ko uyu […]
Perezida Kagame aribaza niba Afurika yaravumwe
Perezida Paul Kagame aribaza niba umugabane wa Afurika waravumwe ku buryo uhora mu bibazo udashobora kwikemurira kandi ubibona. Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Kanama 2023 ubwo yafataga ifunguro hamwe na mugenzi we uyobora Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko burya gukemura ibibazo bihari ari cyo gikenewe. Yagize ati: “Kugira imbogamizi si ikibazo, […]
Uhuru Kenyatta ugenzwa n’ikibazo cya M23 yaganiriye na General Kainerugaba uyishyigikiye
Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko muri Uganda ashaka igisubizo cy’ikibazo cya M23 nk’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’akarere, yahuye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ashyigikira uyu mutwe witwaje intwaro. Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5 Kanama 2023. Kuri uyu […]
Umunyamakuru Ngoboka aracyafungiwe mu nzererezi
Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wakoreye ibinyamakuru bitandukanye aracyafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati Transit Center giherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba. Ngoboka yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 14 Nyakanga 2023. Byabanje kuvugwa ko yafatiwe mu kabari, ariko andi makuru avuga ko yafashwe ubwo yabazaga impamvu abantu bari gupakirwa muri Pandagari, abazwa ikarita […]
Dr Gitwaza ntiyumva icyo Abanyaburayi baba bakora mu nama ya AU
Apôtre Dr Gitwaza Paul uyobora itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntabwo yumva icyo abo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) baba bakora mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU. Uyu muvugabutumwa ubwo yabwirizaga abayoboke b’itorero ayoboye kuri uyu wa 6 Kanama 2023, yagaragaje uburyo abakoloni basenye umugabane wa Afurika, baca abawutuye mo ibice […]
ADEPR ikwiye kugira urwego rw’iperereza, ubushinjacyaha n’urukiko: Apôtre Mutabazi
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aravuga ko itorero ADEPR rikeneye inzego z’ubutabera zirimo urushinzwe iperereza, ubushinjacyaha n’urw’ubucamanza kugira ngo zikemure ibibazo biryugarije. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10, ubwo yavugaga ku ibaruwa yo ku wa 1 Kanama 2023 Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ati “Ndaguciye, uzakomeza kuyobora […]
U Bwongereza bwamaze guhitamo ahandi bwakohereza abimukira, mu gihe mu Rwanda byakwanga
Guverinoma y’u Bwongereza yamaze guhitamo ahandi hantu yakohereza abimukira batemewe n’amategeko, mu gihe gahunda yo kubohereza mu Rwanda itakunda. Iyi guverinoma n’iy’u Rwanda muri Mata 2022 zagiranye amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere. Yari gutuma i Kigali hazanwa ababarirwa mu bihugu nk’uko byasobanuwe. Gusa iyi gahunda yagiye ikomwa mu nkokora n’inkiko zirimo urw’i Burayi rushinzwe uburenganzira […]
Perezida Kagame yagaragaje amarangamutima ye kubera intsinzi ya Arsenal

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal FC kuri Manchester City, yayihesheje igikombe cya 17 cy’irushanwa rya FA Community Shield. Muri uyu mukino wihariwe ku kigero kinini na City, Arsenal yatsinzwe igitego cya mbere na Cole Palmer ku munota wa 77. Ku munota wa 11 w’inyongera, Leandro Trossard yatsinze igitego cyo kwishyura, umusifuzi […]
Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse
Umuhanzi Nemeye Platini yahaye rugari abavuga ko urugo rwe rwasenyutse, ngo bitewe n’uko yaje gusanga umwana yari azi ko ari uwe atari uwe. Inkuru y’uko “Platini yasanze umwana atari uwe nyuma y’ibyavuye mu bipimo bya DNA” yakwirakwiye muri Mata 2023, ndetse ngo nyuma y’aho ukuri kugaragaye, yahise atandukana n’umugore we. Icyakoze, nta na kimwe uyu […]
Muhire wumvikanye abwira Gitifu ko adasubiramo indahiro, yasobanuye icyabimuteye
Muhire Pierre wumvikanye asubiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ko atari busubiremo indahiro y’isezerano rye n’umugore we, yasobanuye impamvu yabimuteye. Ku munsi wo gusezerana imbere y’amategeko (tariki ya 13 Nyakanga 2023), Gitifu w’umurenge yumvikanye asezeranya Muhire na Mukamana Marie José, uyu mugabo asoma nabi indahiro, umuyobozi aramubwira ati […]
Umushinjacyaha wa ICC yatangaje ko iherezo rya Putin rizaba nk’iry’Umunyarwanda
Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruzwi nka ICC, Karim Asad Khan, yatangaje ko iherezo rya Vladimir Putin uyobora u Burusiya rizaba nk’iry’abarimo Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Khan uri mu ruzinduko muri Kenya yabibwiye umunyamakuru wa televiziyo TV47 ubwo yasobanuraga iby’impapuro ICC yashyize hanze zisaba ko Putin yatabwa muri yombi. Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko […]
Sena ya Nigeria yanze ko ingabo zoherezwa muri Niger
Sena yo muri Nigeria yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Bola Tinubu bwo kohereza muri Niger ingabo nyinshi kugira ngo zifashe Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi yahiritsweho tariki ya 26 Nyakanga 2023. Kohereza ingabo muri Niger byari mu murongo w’icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, uyobowe na Perezida Tinubu. Ni na byo […]
Maj. Gen. Alex Kagame yamaze gusimbura Nkubito muri Cabo Delgado
Major General Alex Kagame uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda z’iza Mozambique zihuriye mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, yamaze gusimbura Maj. Gen. Nkubito Eugène. Nk’uko Minisiteri y’ingabo yabisobanuye, Maj. Gen. Kagame wajyanye n’abasirikare bagiye gusimbura abari bamazeyo igihe, yasobanuriwe na Nkubito ibikorwa bitandukanye by’izi ngabo, amugeza mu […]
Burundi: Inyeshyamba 6 z’Abanyarwanda zishwe
Ingabo z’u Burundi zishe inyeshyamba 6 z’Abanyarwanda ziba mu mutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, izindi zikomereka bikomeye. Imirwano yabereye mu gace ka Kivogero, komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke, ahagana mu ishyamba cyimeza rya Kibira mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 rishyira uwa 4 Kanama 2023. Umuturage wo muri Mabayi, […]
Ama G yasobanuye impamvu atagiye gusezera ku nshuti ye Junior Multisystem
Umuhanzi Ama G The Black yasobanuye impamvu atagiye mu mugoroba wo kuzirikana inshuti ye iherutse gupfa, yari isanzwe ari umuhanga mu gutunganya umuziki, Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem. Junior yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wa tariki ya 27 Nyakanga 2023, azize uburwayi yari amaranye igihe, bwakomoka ku mpanuka yakoze mu mwaka […]
Ntidusinde ngo twibagirwe ubumwe bw’Abanyarwanda: Minisitiri Musafiri
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yabwiye Abanyarwanda ko mu gihe bizihiza umunsi w’umuganura, badakwiye gusinda ngo bibagirwe ubumwe bwabo. Uyu muyobozi wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu karere ka Rutsiro ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 4 Kanama 2023, yamenyesheje Abanyarwanda ko kwizihiza umuganura bigamije kugira ngo barusheho kunga […]
AfroBasket: Ku Rwanda, gutsinda Nigeria byasaga no kwikorera umusozi

Mu irushanwa rya FIFA Women’s AfroBasket riri kubera i Kigali guhera tariki ya 28 Nyakanga 2023, ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinzwe n’iya Nigeria amanita 79 kuri 48, ibura amahirwe yo gukina umukino wa nyuma (final), isigarana ayo guhatanira umwanya wa gatatu. Ikipe ya Nigeria yarushije iy’u Rwanda kuva umukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba […]
Niger: Bazoum wakuwe ku butegetsi yatakambiye USA ngo imusubizeho
Mohamed Bazoum uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Niger yatakambiye Leta zunze ubumwe za Amerika n’andi mahanga ngo bimusubize ku nshingano yatorewe. Bazoum, mu nyandiko ye yatangajwe n’ikinyamakuru Washington Post kuri uyu wa 3 Kanama 2023, yavuze ko abasirikare bamukuye ku butegetsi bagabye igitero kuri demukarasi, kandi ko bari kumuhohotera kimwe nk’abandi baturage babarirwa mu […]
Perezida Ndayishimiye yateguje ko agiye gushaka abavoka bamufasha kuburana
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yateguje ko agiye gushaka abavoka bamufasha kuburana n’abacamanza banze kuburanisha imanza n’abaziciye ntibagenzure niba zarashyizwe mu bikorwa. Ibi yabitangarije abanyamakuru i Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Kanama 2023 ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriye mu Burusiya, u Bushinwa na Ethiopia. Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yari […]
Busingye yagaragaje impamvu Ange Kagame yahawe akazi muri Perezidansi
Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yagaragaje impamvu byari ngombwa ko Ange Kagame ahabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame. Ange yagizwe umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na politiki muri ibi biro. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame, yateranye tariki ya 1 Kanama 2023. Ikinyamakuru BBC, […]
Master Fire yasobanuye uko kuvogera amacumbi y’abakobwa byamugejeje IWAWA

Hakizimana Innocent wamenyekanye nka Master Fire mu gihe yigaga muri kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe yajyanwaga mu kigo ngororamuco cya IWAWA mu burengerazuba bw’igihugu, yaziraga kuvogera amacumbi y’abakobwa n’ubusinzi. Master Fire amaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko nyuma y’imyaka 17 yiga muri kaminuza, agiye gusoreza amasomo i Byumba, aho yigaga […]
Gufasha abaturage hashingiwe ku byiciro by’ubudehe byakuweho
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, yasabye inzego zitandukanye kutongera gutanga serivisi n’ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by’ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho. Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, kuri uyu wa 2 Kanama 2023 yibukije ko inama y’abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k’umwaka ushize yemeje ko […]
Ku myambarire igayitse, abagore n’abakobwa batungwa agatoki cyane: Ubushakashatsi

Inteko y’Umuco y’u Rwanda yagaragaje ko mu ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko ijanisha rito ari iry’abagaragaje ko imyambarire y’Abanyarwanda muri iki gihe igayitse. Muri ubu bushakashatsi Inteko y’Umuco yakoze ku myambarire y’Abanyarwanda mu mwaka w’2022-2023, yagaragaje uko yagiye ihinduka mbere y’imyambaro myamvamanga, ahanini hibandwa ku isano iri hagati y’imyambarire, umuco n’iterambere. Ibyavuyemo bigira […]
Nyamasheke: Babwiwe ko umusozi uvamo umuriro w’amayobera urimo ikiyoka

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke baturiye umusozi wa Nyakaningura wakamo umuriro uturuka imbere muri wo, uherereye mu murenge wa Shangi, akagari ka Burimba mu mudugudu wa Nyakagano baravuga ko babwiwe ko urimo ikiyoka kinini cyane kandi kirekire. Abatuye hafi y’uyu musozi batangarije BWIZA ko ubwo bawuhingagaho tariki ya 3 Gicurasi 2023, ari bwo babonye […]
Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
Sgt Maj. Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu Rwanda kubera kuvanga akazi ke n’umuziki, yatangaje indi mpamvu yatumye atoroka igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020. Uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze muri Nyagatare. Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa. Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor ubwo yari […]
Ibura mu ruhame rya Gatabazi JMV riribazwaho
Ibura mu ruhame rya Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru rikomeje kwibazwaho. Bigaragara ko ibintu bidasanzwe kuri Gatabazi kuko atagikoresha urubuga nkoranyambaga buri munsi nk’uko yari asanzwe abigenza, ahanini asubiramo amagambo Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga (quotes). Gatabazi yabanje kumara igihe adakoresha uru rubuga mu gihe byahwihwiswaga ko yaba […]
Abanyeshuri 200 bo muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri UR
Abanyeshuri bakabakaba 200 biga iby’ubuvuzi bw’amenyo n’ubuvuzi rusange biga muri kaminuza ya UMST (University of Medical Sciences and Technology) iba i Khartoum muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda (UR) kubera intambara iri kuba muri iki gihugu. Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didace, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Abanyeshuri bagiye […]