Burera: Umugabo aravugwaho gukubitwa azira ‘gusaba’ umugore w’umuturanyi

Umugabo witwa Gafaranga Donatien utuye mu mudugudu wa Ntwana, akagari ka Gafuka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aravugwaho gukubitwa bikomeye azira gusaba umugore w’umuturanyi ko baryamana. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2023, Gafaranga yagiye ku rugo rw’umuturanyi urwaje umuntu mu bitaro bya […]

Kabaka Mutebi II arasaba guhabwa ububasha bwose nk’ubw’Umwami

Umwami wa Buganda, Kabaka Muwenda Mutebi II, arasaba Leta ya Uganda kumwemerera kugira ububasha nk’ubw’umwami kuko ngo ariho ku izina gusa. Kabaka yasobanuye ko Leta ya Uganda, nyuma yo gusubizaho ubu bwami, yari yarabwemereye ko izabuha ububasha bwari busanganwe mbere y’umwaka w’1966, aho umwami yari yemerewe gutegeka aka gace nk’igihugu cyigenga. Uyu mwami yagize ati: […]

Musanze: Arashinja abaturanyi gukorera umugabo we ivanguramoko

Umugore witwa Ayinkamiye Ruth utuye mu mudugudu wa Murambi watujwemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, akagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze arashinja abaturage be gukorera umugabo we ivanguramoko, bagerageza kumwirukana. Ayinkamiye, nk’uko yumvikana mu nkuru ya Flash TV, yasobanuye ko yubakiwe inzu nk’uwarokotse jenoside, hanyuma azanamo uyu mugabo, abaturanyi be batabyishimiye ngo […]

Hari ahateganyijwe umuyaga mwinshi n’imvura isanzwe: METEO

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bwo mu kirere, METEO Rwanda, cyateguje ko uku kwezi kwa Kanama kuzarangwa n’umuyaga mwinshi mu bice bimwe na bimwe ndetse n’imvura isanzwe. Cyasobanuye ko mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Rusizi ndetse n’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kirehe hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya […]

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yagiye kuganira na Afurika y’Epfo kuri Kayishema Fulgence

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Brammertz, ubu ari muri Afurika y'Epfo

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT), Serge Brammertz, yagiye muri Afurika y’Epfo kuganira n’abayobozi baho kuri Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Brammertz yageze muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, akaba ateganya kuhaba kugeza ku wa 4 Kanama 2023 nk’uko IRMCT yabitangaje ku rubuga rwayo. Uru […]

Umunyarwandakazi yagizwe Visi Perezida w’ikigega gikomeye ku Isi

Umunyarwandakazi Dr Mukeshimana Gérardine wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Visi Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kizwi nka IFAD. Inkuru yo guhabwa uyu mwanya kwa Mukeshimana yatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023. Agnes Kalibata uyobora umuryango AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ni umwe mu ba mbere bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, bamwifuriza kuzahirwa, […]

Apôtre Gitwaza aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi

Umushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira. Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni. […]

HRW irifuza ko abasirikare benshi b’u Rwanda n’aba RDC bafatirwa ibihano

Umuryango Human Rights Watch (HRW) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wagaragaje ko wifuza ko ubumwe bw’Uburayi (EU) bufatira ibihano abasirikare bakuru benshi b’u Rwanda n’aba Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC. Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo uyu muryango wasohoye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, ugaragaza ko wishimira kuba Captain Niregire Jean-Pierre alias Gasasira w’u Rwanda na […]

Guterres abona ko ibinyampeke Putin yemereye Afurika ari ‘ibihendabana’

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) abona ko ibinyampeke Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aherutse kwemerera bimwe mu bihugu bya Afurika ari nk’ibihendabana. Mu nama yahuje u Burusiya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, Putin yabasezeranyije ko igihugu cye kizaba ibyo bayoboye impano y’amatoni ibihumbi y’ibinyampeke. Ni impano yemeye […]

Senateri arasaba Leta ya RDC kugaragaza impamvu nyakuri yatumye idatumira Mushikiwabo

Senateri Muyumba arasaba Leta ya RDC kuvuga ukuri ku mpamvu itatumiye Mushikiwabo

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba Nkanga, arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu kuvuga impamvu nyakuri yatumye budatumira Louise Mushikiwabo mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Kinshasa kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023. Ubwo haburaga iminsi itatu ngo iyi […]

Hari umudayimoni uri gusambanya abantu: KNC

Umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko hari umudayimoni wateye uri gusambanya abagore n’abagabo mu ijoro, bakaryoherwa ku buryo bashobora no kuzinukwa abo bashakanya, ingo zigasenyuka zityo. Ni amakuru yatanze avuga ko atarimo ibikabyo, ashingiye ku nkuru y’umunyamakuru Davina McCall w’Umwongereza na Marza Tovo wo muri Brazil, baherutse gutangaza ko baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina bakorana n’abantu […]

Me Uwizeyimana arahamya ko iyo Perezida Kagame adasenya udutsiko, Inkotanyi zitari gutsinda

Senateri Me Uwizeyimana Evode arahamya ko iyo Perezida Paul Kagame adasenya udutsiko, abasirikare ba RPA Inkotanyi batari gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munyamategeko, mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, yagaragaje uburyo udutsiko twagiye dusenya umuryango nyarwanda kuva mu gihe cy’ubwami kugeza ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ndetse […]

Bruce Melodie yahishuye ko umugore we batangiye gukundana ataraba umuhanzi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahishuye ko umugore we bakundanye kuva mu mpera z’umwaka w’2009 mbere y’uko yinjira mu muziki nk’umuhanzi. Melodie yabitangarije umunyamakuru Landry The Promoter wo mu Burundi, ubwo yamusobanuriraga iby’itariki yashyize ku kuboko kwe kw’iburyo. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023. Yabanje kwerekana ukuboko kw’ibumoso, asobanura ati: […]

Centrafrica: Batangiye gutora kamarampaka yinjiza Touadéra muri manda ya gatatu

Abatuye muri Repubulika ya Centrafrica bazindukiye mu matora ya kamarampaka agamije kongera umubare wa manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora, no kuvana uburebure bwa manda ku myaka itanu bukagera kuri irindwi. Abemerewe gutora iyi kamarampaka igamije guhindura itegekonshinga rya Repubulika ni miliyoni 1.9, kandi biteganyijwe ko amatora arangira saa kumi z’umugoroba, ku masaha yo muri iki […]

Musenyeri Nzakamwita yatangaje ibyo yaganiriye na Muvara nyuma yo kugambanirwa

Musenyeri Muvara wari wagizwe Musenyeri wa Gikongoro, akegura agambaniwe

Musenyeri Servilien Nzakamwita wahoze ari Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba yasobanuye uko Musenyeri Muvara Félicien yagiriwe akagambane gakomeye, akagerekwaho icyaha cyo gutera umukobwa inda, azira ko ari Umututsi. Nzakamwita mu kiganiro yagiriye kuri Igicaniro TV, yasobanuye ko Muvara yari yatorewe kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Gikongoro yari nk’ishami rya diyosezi nkuru ya Butare yari […]

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yituye hasi

Kajugujugu y’igisirikire cya Uganda kirwanira mu kirere yituye hasi ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kurinda umutekano mu karere ka Karamoja. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 30 Nyakanga, yasobanuye ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Mi-24 yituye […]

Umunyeshuri yareze undi kuri Polisi kubera ubutumwa bw’urukundo yamwandikiye

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza ya Makerere witwa Lawrence Karungi, yareze mugenzi we kuri Polisi, amuhora ko yamwandikiye ubutumwa bw’urukundo kuri WhatsApp. Uyu munyeshuri yasobanuriye Polisi ko yagiye mu icumbi ry’abanyeshuri, ahahurira na mugenzi we, bahana nimero za telefone. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangaje ko Karungi yavuze […]

Mu mikino ya OIF, Tshisekedi yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatunze urutoki ibihugu by’abaturanyi atavuze amazina cyangwa umubare, abishinja guteza umutekano muke mu gihugu ayoboye. Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino y’umuryango OIF ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, iri kubera i Kinshasa kuva kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023. Tshisekedi yavuze […]

Mu Burusiya: Hari abakuru b’ibihugu bya Afurika banze kwifotozanya na bagenzi babo

Bamwe mu bakuru b'ibihugu banze kujya muri iyi foto

Bamwe mu bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bagiye mu nama y’uyu mugabane n’u Burusiya mu mujyi wa Saint Petersburg banze kwifotozanya na bagenzi babo. Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, abanze kujya mu ifoto rusange ni: Perezida Macky Sall wa Sénégal, Umaro Sissoco Embalà³ wa Guinée Bissau, Denis Sassou-Nguessou wa Congo na Azali Assoumani w’ibirwa […]

RDF irashinja FARDC gutangaza ibinyoma

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kirashinja icya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 mu buryo bugambiriwe. Kuri uyu wa 27 Nyakanga, Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa RDC birukankana Abanyekongo, basubizwa inyuma n’ab’iki […]

Senateri Uwizeyimana aremeza ko ikizamini cya ‘démarrage’ gitesha abantu umwanya

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode aremeza ko ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kizwi nka ‘démarrage’ gitesha umwanya abakoresha imodoka za ‘automatique’. Ni igitekerezo yagejeje Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no […]

U Bufaransa buremeza ko Bazoum wakuwe ku butegetsi muri Niger arabusubiraho

Guverinoma y’u Bufaransa iremeza ko uko byagenda kose Mohamed Bazoum uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Niger bamurinda arabusubiraho bidatinze, bitewe n’igitutu cy’amahanga. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023. Minisitiri Colonna we avuga ko mu myumvire ye, abona ibyabereye muri Niger […]

Major Ngoma byahwihwiswaga ko afunzwe yibasiye Leta ya RDC

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kuvugira mu ruhame nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko yaba yaratawe muri yombi. Maj. Ngoma yari amaze iminsi acecetse. Byatumye hari abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagendera ku kubura kwe bakwirakwiza amakuru y’uko afunzwe cyangwa akaba yaranapfiriye ku rugamba. Ku makuru yamuzweho, Major Ngoma kuri uyu wa 28 Nyakanga […]

FARDC irigamba gusubiza RDF inyuma

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kirigamba gusubiza inyuma ingabo z’u Rwanda gihamya ko zari zarenze imbago z’igihugu, zikinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 yasohoye itangazo rivuga ko mu masaa tatu y’igitondo, ingabo z’u Rwanda zavogereye ubutaka bwa RDC hagati […]

Junior Multisystem wamamaye mu gutunganya umuziki yapfuye

Uko Junior yanganaga n'uko yari asigaye angana mu burwayi bwe

Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multisystem mu kazi ko gutunganya umuziki (audio production) yapfuye, azize uburwayi yari amaranye imyaka ine. Amakuru aturuka mu muryango wa Junior aravuga ko yaguye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023. Uburwayi bwahitanye uyu musore bukomoka ku mpanuka yakoze tariki ya 30 Werurwe […]

Senateri Mureshyankwano arabaza niba Leta itarapfunyikiwe amazi ku kiraro cya Kicukiro

Igishushanyo mbonera cy'uyu muhanda ni uku cyagaragaraga

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mureshyankwano Marie Rose, arabaza niba Leta itarapfunyikiwe amazi mu myubakire y’umuhanda wo mu kirere bamwe bita “ikiraro” uherereye mu karere ka Kicukiro. Ni “ikibazo cy’amatsiko” uyu senateri yabajije Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku […]

Dr Habineza yagizwe umujyanama w’umuryango G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yinjiye mu nama njyanama y’umuryango mpuzamahanga G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye, mu ishami ryawo ry’umutekano n’igisirikare. Dr Habineza yinjiye muri iyi nama kubera icyizere yagiriwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango, bushingiye ku ruhare yagize mu guharanira […]

Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bacanye inyuma

Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bari baherutse gufata ingamba zo guca agasuzuguro bagirirwa n’ibihugu bikomeye ku Isi, babeshye ku manywa y’ihangu. Tariki ya 29 Mata 2023, Perezida William Ruto uyobora Kenya ubwo yari mu kiganiro ‘Mo Ibrahim Governance Conversation’ cy’imiyoborere i Nairobi, yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane basuzugurwa, atanga urugero […]

RDC yasobanuye impamvu itatumiye Mushikiwabo mu mikino ya OIF

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo yasobanuye impamvu itatumiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, mu mikino y’uyu muryango izabera i Kinshasa. Nyuma y’amasaha make guverinoma ya RDC itangaje ko Mushikiwabo azitabira iyi mikino, Umuvugizi we, Oria Vande Weghe, kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023 yatangaje ko atazajya i Kinshasa […]

Perezida Samia abona Afurika itazakira, nitita ku rubyiruko

Samia imbere y'abitabiriye iyi nama, yasabye ko urubyiruko rwitabwaho

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yavuze ko ibihugu biri ku mugabane wa Afurika bitazigobotora ingoyi y’ubukene mu gihe bitashora imbaraga zihagije mu babituye, by’umwihariko urubyiruko. Ibi yabitangarije mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yiga ku buryo abatuye kuri uyu mugabane bawuteza imbere, yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 26 Nyakanga […]

Leta y’u Rwanda irashinja abayirwanya na RDC kugambanira Ambasaderi Karega

Guverinoma y’u Rwanda irashinja abayirwanya n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) kugambanira Vincent Karega ngo atemerwa ku mwanya wa Ambasaderi warwo mu bwami bw’u Bubiligi. Kwangwa kwa Karega nka Ambasaderi w’u Bubiligi guherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo radiyo na televiziyo RTBF, gusa guverinoma y’u Bubiligi yo ntacyo yigeze ibivugaho. Umuvugizi wa guverinoma y’u […]

M23 yarezwe mu butabera

Abavuga ko bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagejeje mu bugenzuzi bw’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo ikirego gisaba ko abarwanyi bawo batabwa muri yombi. Aba Banyekongo bahagarariwe n’umunyamategeko Me Jean-Claude Mwamba bajyanye iki kirego mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023, nk’uko byemezwa n’abanyamakuru […]

Kigali: Ishyaka riyoboye u Bushinwa ryasize ubutumwa buremereye ku rwibutso rwa jenoside

Intumwa za Communist Party zayobowe na Minisitiri w'urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah

Intumwa z’ishyaka Communist riri ku butegetsi mu Bushinwa zasize ubutumwa buremereye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Izi ntumwa ziyobowe na Liu Jianchao, Minisitiri ushinzwe ishami ry’iterambere mpuzamahanga muri iri shyaka, zasuye uru rwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023. Nk’uko bisanzwe bigenda, Jianchao mu izina rya […]

Ingabo za UN zigiye kuva muri Mali nyuma yo kunengwa

Inama nkuru y'ingabo yafatiwemo ibyemezo by'uburyo ingabo ziri muri MINUSMA zizataha

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali buzwi nka MINUSMA zigiye gutaha kubera ko zitatanze umusaruro zari zitezweho mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama nkuru y’igisirikare yayobowe na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goà¯ta, tariki ya 24 Nyakanga 2023. Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, Colonel Sadio Camara, […]

USA yafatiye abasirikare bakuru ba Mali ibihano

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023 bwatangaje ko bwafatiye ibihano abasirikare bakuru ba Mali batatu bubaziza imikoranire n’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner PMC. Aba basirikare, nk’uko Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken yabitangaje, ni: Colonel Saido Camara usanzwe ari Minisitiri w’ingabo, Colonel Alou Boi Diarra uri mu buyobozi […]

FDLR yari iherutse gutangaza ko yitegura gutera u Rwanda yahinduye imvugo

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR wari uherutse gutangaza ko witegura gutera u Rwanda wahinduye imvugo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, uhindukira wibasira Leta urwanya. Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col. Ryarasa William, tariki ya 14 Nyakanga yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Iyamuremye Gaston bashinze amahema […]

Mwangachuchu yihakanye CNDP ya Gen. Nkunda, yita M23 umutwe w’amabandi

Mwangachuchu yihakanye CNDP nk'umutwe witwaje intwaro na M23

Edouard Mwangachuchu ukomeje urubanza rwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa yihakanye CNDP nk’umutwe witwaje intwaro wari uyobowe na General Laurent Nkunda, yita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 amabandi. Ibi yabivugiye mu rubanza ruheruka tariki ya 21 Nyakanga 2023, agaragaza ko nta ho ahurira n’imitwe yitwaje intwaro yiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi; CNDP […]

Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi yahinduwe

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, umutwe wa Sena, imaze kwemeza ihindurwa ry’Umushinjacyaha Mukuru w’iki gihugu, Nyandwi Sylvestre wari usanzwe kuri iyi nshingano asimbuzwa Manirakiza Léonard. Iki cyemezo gifatiwe mu nama ya sena idasanzwe, yayobowe na Perezida wayo, Sinzohagera Emmanuel, yitabirwa na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste mu gitondo cy’uyu wa 25 Nyakanga 2023. Hanemejwe kandi […]

Musanze: Uwari Visi Meya yasobanuye impamvu iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryamweguje wenyine

Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Visi Meya w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasobanuye impamvu, mu bayobozi bose bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono tariki ya 9 Nyakanga 2023, ari we weguye wenyine. Ubwegure bwa Rucyahana bwagejejwe ku inama njyanama y’akarere, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023 itangaza ko yabwakiriye kandi yabwemeye. Yatangarije radiyo y’igihugu ko nyuma […]

Dosiye y’ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne yafungishije uwabaye Gitifu

Dosiye ya Nsabimana Ildephonse alias Ntabarifasha ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne (Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, yafungishije Nzitukuze Pascasie wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Micinyiro, umurenge wa Nyakiriba mu karere Rubavu. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023 yatangarije Primo Media ko Nzitukuze […]

Buryohe TV yasabye imbabazi nyuma yo kuburirwa na RIB

Umugore n’umugabo bigishiriza imibonano mpuzabitsina ku muyoboro wa YouTube witwa Buryohe TV basabye imbabazi nyuma yo kuburirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabamenyesheje ko bamaze kurenga umurongo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, aherutse gutangaza ko hari abakoresha imiyoboro z’uru rubuga nkoranyambaga, bigisha imibonano ariko bakabikora mu buryo buhabanye n’amategeko. Yagize ati: “Hari n’abandi bantu biharaje […]

Ishyaka Green Party ryamaze kurega moteli y’i Kayonza

Umuyobozi mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko ryamaze kurega moteli yo mu mujyi wa Kayonza yashatse kwanga kwakira inama yaryo yo ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba kandi yari yaramaze kwakira amafaranga yaryo. Tariki ya 17 Kamena 2023 ni bwo ubuyobozi bw’iyi moteli yitwa Midland bwanze ko iyi nama ibera […]

Uwari wimitswe nk’Umutware w’Abakono yeguye

Kazoza wimitswe nk'Umutware w'Abakono

Kazoza Rushago Justin wari uherutse kwimikwa nk’Umutware w’Abakono yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame, anahita yegura kuri iyi nshingano. Kazoza yimikiwe mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023, mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye bo mu bwoko bw’Abakono ndetse n’abashyitsi. Ni ibirori byatumye bamwe mu babyitabiriye batabwa muri yombi, ariko nyuma […]

Umuhungu wa General Irategeka arasaba Perezida Kagame ubufasha

Umuhungu wa Ndagijimana Laurent wamenyekanye nka ‘General Irategeka Wilson’ mu buyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa CNRD-FLN, arasaba Perezida Paul Kagame kumufasha gukomeza amashuri. Uyu muhungu witwa Ndagijimana Jean-Chrétien yabisabye Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho asezerewe mu kigo cyagenewe guhugura abari abasirikare bitegura mu buzima busanzwe cya Mutobo. Ndagijimana wari ufite ipeti rya Second Lieutenant muri CNRD-FLN […]

Abagenzi 300 baheze hagati mu kiyaga cya Kivu

Abagenzi bagera kuri 300 bari mu bwato bwitwa ‘Emmanuel 3’ baheze rwagati mu kiyaga cya Kivu, ku ruhande ruherera muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bitewe na moteri yabwo itari gukora. Umwe muri aba bagenzi yatangaje ko ubu bwato bwavaga mu mujyi wa Bukavu bwerekeza i Goma bwagize iki kibazo ku gicamunsi cyo kuri uyu […]

Rutangarwamaboko aribaza niba Gatabazi ari bwo yamenya icyerekezo cy’u Rwanda

Umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco, umupfumu cyangwa Muganga Rutangarwamaboko, aribaza niba Gatabazi Jean Marie Vianney ari bwo yamenya icyerekezo cy’u Rwanda n’igihe amaze mu myanya itandukanye muri Leta. Ibi yabivuze mu busesenguzi yakoze aganisha ku birori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye i Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023 n’ubutumwa bwa Gatabazi bushimira Perezida Paul Kagame […]

EU yageneye abakomando ba RDC inkunga ingana na Frw miliyari 26

Akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 kemeye guha ingabo zo mu mutwe kabuhariwe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo inkunga ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero (zibarirwa muri Frw miliyari 26). Aka kanama kasobanuye ko iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa n’u Bubiligi. Kati: “Uyu munsi Akanama kemeje ubufasha bwa miliyoni […]

RIB iraburira umuntu umaze igihe yigishiriza imibonano mpuzabitsina mu ruhame

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yaburiye umuntu umaze igihe yigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsinda ku rubuga rwa YouTube ko ashobora gutabwa muri yombi. Dr Murangira yasobanuye uko hari abakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ibikorwa bigize ibyaha. Ati: “Hari bamwe bagenda bazikoresha ibikorwa bigize ibyaha, hari n’abagenda bigana iby’ahandi, bakabizana mu Rwanda, kuko amategeko agenda igihugu […]

Rutshuru: Mzalendo yiturikije, apfana n’abaturage 8

Umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo uvuga ko urwanira abaturage muri teritwari ya Masisi na Rutshuru mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, yiturikije ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, yica abandi 8 bari bamuri hafi, abandi benshi barakomereka. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe na Guverineri […]

U Bwongereza bwafatiye ibihano abantu 13 bushinja gukorana na Wagner muri Afurika

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yafatiye ibihano abantu 13 ishinja gukorana n’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Afurika, kubera ibyaha bitandukanye ushinjwa gukorera kuri uyu mugabane. Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Andrew Mitchell, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 ryasobanuye ko ibihano byashyizweho birimo gufatira imitungo yabo iri muri iki gihugu no kutabemerera […]

Abadepite bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibinyabutabire byasaziye mu mashuri

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibinyabutabire byasaziye muri laboratwari z’ibigo by’amashuri, bityo ko inzego bireba zirimo Minisiteri y’uburezi zikwiye gukemura iki kibazo byihuse. Iki kibazo cyagaragajwe na komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko igaragara muri raporo yakoze ishingiye ku bibazo bitandukanye basanze mu bigo by’amashuri ubwo babisuraga mu mwaka […]

Kayonza: Abadepite basanze ADEPR yarubatse ku butaka bw’abaturage mu buryo butemewe

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije basanze ADEPR Nyamirama mu karere ka Kayonza yarubatse ishuri mu butaka bw’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko. Iyi komisiyo yasobanuriye Inteko Rusange ko iki kibazo cya ADEPR Nyamirama n’abaturage yakiganiriyeho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, ubuyobozi […]

Gatabazi yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono

Perezida Paul Kagame yababariye Gatabazi Jean Marie Vianney witabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023. Nyuma y’aho ibi birori byimikiwemo umushoramari witwa Kazoza Rushago Justin ubaye, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi bamwe mu babyitabiriye, barimo abayobozi mu karere ka Musanze. Gatabazi na we […]

Putin yemeye kutajya muri Afurika y’Epfo kugira ngo atazafungwa

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yemeye gutakamba k’ubutegetsi bwa Afurika ko kutitabira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS izabera i Pretoria muri Kanama 2023. Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bumaze igihe bwinginga Putin, bumusobanurira uburyo nagera i Pretoria, azatabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zimushinja ibyaha by’intambara muri Ukraine. Ishyaka DA (Democratic Alliance) ritavuga […]

Zimbabwe irateganya kohereza mu Rwanda amatoni y’ibigori

Guverinoma ya Zimbabwe kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023 yatangaje ko iteganya kohereza toni ibihumbi 10 z’ibigori mu Rwanda. Nk’uko ikinyamakuru Bulawayo 24 gikorera muri Zimbabwe, guverinoma yasobanuye mu bubiko harimo toni 204.084 z’ibigori, ikaba iteganya kohereza zimwe mu baturage, izindi ikazohereza mu mahanga. Iyi guverinoma yagize iti: “Abahinzi n’inganda bagiye kuzana toni 27.000, SILO […]

Ingabire Immaculée arahamya ko iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ribiba amacakubiri

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye mu karere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023, ryimika amacakubiri. Immaculée yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023 ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ryamaganye uyu muhango rihamya ko usubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize […]

Umunyamakuru wanenze abayobozi ba Karongi afungiwe mu nzererezi

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain ukorera mu ntara y’Uburengarazuba amaze iminsi ine afungiwe mu kigo gifungirwamo by’agateganyo inzererezi cya Tongati Transit Center nyuma y’aho anenze abagize komite nyobozi y’akarere ka Karongi. Umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda News 24 gikorera muri iyi ntara avuga ko tariki ya 9 Nyakanga 2023 yagiranye ikiganiro n’uyu munyamakuru, Ngoboka anenga imyigire y’abayoboye Karongi, kandi […]

Ingabo za Koreya ya Ruguru zataye muri yombi umusirikare w’Umunyamerika

Ingabo za Koreya ya Ruguru zataye muri yombi umusirikare ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo yarengaga urubibi avuye muri Koreya y’Epfo. Inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Munyamerika yatangajwe n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rugenzura igice kitagira nyiracyo kiri hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo, mu itangazo rwageneye abanyamakuru kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023. Uru […]

Ndayishimiye yandagaje abacamanza baburanishije umunyeshuri ukekwaho gukopera ibizamini

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yandagaje abacamanza mu rukiko rukuru rwa Kirundo baherutse kuburanisha umunyeshuri wo mu mashuri yisumbuye, Christelle Ndayishimiye, ukekwaho gukopera ibizamini. Uyu munyeshuri yatawe muri yombi, aburanishwa icyaha cyo “kumena amabanga y’akazi”, urukiko rukuru rumukatira igifungo cy’agateganyo, ajyanwa muri gereza ya Ngozi, ariko nyuma aza gufungurwa nyuma y’aho ikibazo cye giteje impaka […]

FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze

Itangazo rya FPR ryamagana iyimikwa ry'Umwami w'Abakono

FPR Inkotanyi yamaganye umuhango w’iyimikwa ry’uwiswe ‘Umwami w’Abakono’ Kazoza Rushago Justin ryabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023. Uyu muhango bivugwa ko witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini, ndetse kandi ngo harimo n’abanyamuryango b’iri shyaka. FPR yagize iti: “N’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko […]