Victoire Ingabire yahishuye ko yari yaraburiye CSP Kayumba ‘wahondaguraga’ abagororwa
Umunyapolitiki Victoire Ingabire yahishuye ko mu gihe yari afunzwe, yaburiye CSP Kayumba Innocent bitewe n’uko uyu wahoze ari umukozi w’urwego rw’ihugu rushinzwe igorora (RCS) ‘yahondaguraga’ imfungwa n’abagororwa. CSP Kayumba wasezerewe muri RCS kubera ibyaha yahamijwe n’ubutabera, aherutse gutabwa muri yombi hamwe n’abandi bofisiye b’uru rwego, aho bakurikiranweho ibirimo kudatanga amakuru ku cyaha cy’ubugome, bifitanye isano […]
U Bufaransa bwatangaje ko Bazoum wahiritswe ari we wenyine wakwirukana ingabo zabwo
Leta y’u Bufaransa yatangaje ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na General Abdoulamane Tchiani ari we wenyine wategeka ko ingabo zabwo ziva muri Niger, zikabyubahiriza. Ibi byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa 10 Nzeri 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’ihuriro rya G20 rigizwe n’ibihugu byateye imbere. […]
Naragambaniwe: CSP Kayumba wayoboye amagororero menshi
CSP Kayumba Innocent wayoboye igororero rya Rubavu, iya Huye n’irya Nyarugenge arahakana gutanga amabwiriza yo kwica umugororwa wibye ikiringiti no gukorera iyicarubozo abagororwa, akemeza ko yagambaniwe n’abakomeye. Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu, CSP Kayumba yagize ati: “Ibi byose igituma mvuga yuko ari ubugambanyi, mwagiye mubona ba bandi bise abatangabuhamya ariko njye nabita […]
Umutwe uhanganye na M23 washenguwe n’iyimurwa rya Général Cirimwami wawufashaga
Habyarimana Jean-Claude alias Jules Mulumba uri mu barwanyi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC ugizwe n’Abahutu b’Abanyekongo bahanganye na M23, yagaragaje ko yashenguwe bikomeye no kuba Général Major Peter Cirimwami wabafashaga yarimuriwe muri Ituri. Gen Maj. Cirimwami yari ashinzwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yimuriwe muri Ituri muri Nyakanga 2022, asimburwa […]
Mu gihe abiyahura ku mwaka bageze ku bihumbi 700, abatuye Isi barasabwa kugira icyo bakora
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, urasaba abatuye Isi kugira uruhare runini mu gukumira igikorwa cyo kwiyahura, ushingiye ku kuba umubare wabo ku mwaka warageze ku bihumbi 700. WHO yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 10 Nzeri 2023, mu gihe abatuye Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ubwiyahuzi, World Suicide Prevention Day. Uyu muryango ushingiye […]
Ni ibiki bikubiye mu gitabo Dr Bizimana yise ‘Kunyaza’ ?
Dr Bizimana Nsekuye ufite ubwenegihugu bwa Uganda, akagira inkomoko mu Rwanda, tariki ya 10 Ugushyingo 2017 yasohoye igitabo kivuga ku gikorwa kibera mu mibonano mpuzabitsina cyitwa ‘Kunyaza’. Muri iki gitabo kiri ku rubuga ‘Amazon’, Dr Bizimana agaragaza uburyo ‘Kunyaza’ bikomoka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya kandi byakwiye […]
Jeannette Kagame yandikiye ‘abasinzi’
Umufasha wa Perezida Paul Kagame akaba ari na we muyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yandikiye abasinzi ibaruwa ibasaba kugabanya inzoga banywa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zigira ku buzima. Muri iyi baruwa yatambukijwe ku rubuga rwa Imbuto Foundation, Jeannette yagaragaje uburyo kunywa inzoga bitangira ari ukwishimisha, bikarangira igize umuntu imbata, ikangiza ubuzima bwe. […]
Umunyekongo yarahiye ko naba Perezida, azagira u Rwanda intara ya RDC

Umuyobozi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo riharanira impinduramatwara ryitwa DYPRO, Constant Mutamba Tungunga, yasezeranyije Abanyekongo ko naba Perezida, azagira u Rwanda intara yabo. Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 9 Nzeri 2023, nyuma y’aho tariki ya 30 Kanama DYPRO itangaje ko ari we mukandida wayo mu matora […]
Mu gitabo kidasanzwe, Bigirimana yasabye abatera akabariro kutabikora bunyamaswa
Umunyamabanga Uhoraho mu rwego rw’ubucamanza rwa Uganda, Bigirimana Pius, yasohoye igitabo kidasanzwe kigenewe abakora imibonano mpuzabitsina, abagira inama y’uko bakwirinda kuyikora nk’inyamaswa. Muri iki gitabo cyitwa ‘NAKED TRUTH, A Conversation About African Sex Magic Treasures’, Bigirimana yasobanuye ko ubusanzwe igikorwa cyo gutera akabariro gifite intego nyamukuru, ari yo ‘kugera ku byishimo’ kuri babiri bakirimo. Gusa […]
Wazalendo baremeza ko basubiranyemo kubera u Rwanda
Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) iremeza ko yasubiranyemo kubera ko ishinjanya gukorana na Leta y’u Rwanda. Sendugu Museveni washinze umutwe wa PARECO-FF, nyuma yo kwiyomora kuri M23, aravuga ko APCLS ya Jules Mulumba, bahuriye muri Wazalendo, iherutse kubatera muri Masisi igamije kwagura ibirindiro. Sendugu wabaye […]
Perezida Kagame yihanganishije Maroc yatakarije abarenga 2000 mu mutingito
Perezida Paul Kagame yihanganishije abatuye muri Maroc nyuma yo kwibasirwa n’umutingito ukomeye wishe abantu babarirwa mu 2000. Uyu mutingito wari ufite ingufu ziri ku gipimo cya 6.8 wibasiriye ibice bitandukanye bya Maroc tariki ya 8 Nzeri 2023. Ku ikubitiro, inzego z’ubutabazi zatangaje ko hahise hapfa ababarirwa muri 200, abari mu bihumbi barakomereka. Minisiteri ishinzwe umutekano […]
Inzu za Frw ibihumbi 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga 100 zashyize RAB mu ihurizo
Inzu z’amafaranga y’u Rwanda 120 zakodeshejwe miliyoni zirenga mu mushinga wo gutunganya ibishanga bitandukanye zashyize ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu ihurizo. Iki kibazo cy’izi nzu cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, ashingiye kuri raporo y’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu ya RAB mu mwaka ushize. Kamuhire wari imbere ya […]
RBA yasabwe kujya iha abakozi bayo ikiruhuko
Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, cyasabwe kujya cyubahiriza amasezerano gifitanye n’abakozi bacyo, kikubahiriza uburenganzira bw’ikiruhuko, bahabwa n’itegeko rigenga umurimo n’abakozi. Ibi byasabwe abayobozi bo muri iki kigo kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 ubwo bari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana y’imari n’umutungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC. Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati: “Buriya […]
USA iremeza ko u Bushinwa buri kugerageza gukoresha ingabo zayo
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ziremeza ko u Bushinwa buri kugerageza gukoresha ingabo zayo ndetse n’abandi basezerewe mu gisirikare cyayo kugira ngo babufashe ku ziba icyuho bufite mu rwego rw’umutekano nk’uru. Nk’uko byatangajwe na Washington Post, iyi mpuruza yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za USA zirwanira mu kirere, General Charles Q. Brown Jr, akaba ari na […]
Bayern Munich yarwaniriye u Rwanda mu nteko rusange y’i Burayi
Umuyobozi wa Bayern Munich yarwaniriye Leta y’u Rwanda ubwo yitabiraga inteko rusange y’amakipe yo ku mugabane w’Uburayi yabereye i Berlin kuri uyu wa 7 Nzeri 2023. Iyi kipe ikomeje kunengwa, izira aya masezerano yatangajwe mu kwezi gushize, aho imiryango nka Human Rights Watch na bamwe mu bafana bayo bavuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa mu Rwanda, […]
Umugenzuzi Mukuru w’imari ‘yimwe amakuru’ kuri Frw miliyoni 987 yakoreshejwe na RAB
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yatangaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyamwimye ku bushake amakuru ku mafaranga y’u Rwanda 987.242.054 cyakoresheje mu gutunganya igishanga cya Gashora, Bwera na Rwabiharamba. Ni ikibazo Kamuhire yagejeje kuri komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC, kuri uyu wa 8 […]
RTDA yasabwe kugaruza Frw arenga miliyari 1 yahombeye ku muhanda wa 66 KM
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyasabwe kugaruza amadolari ya Amerika 1.280.203,68 (Frw 1.311.546.146) yagendeye ku muhanda wa Huye-Kibeho-Munini mu ntara y’Amajyepfo. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakozwe mu mwaka ushize igaragaza ko aya mafaranga yakoreshejwe muri uyu muhanda w’ibilometero 66 arimo ay’imirimo itarakozwe ndetse n’ay’imirimo yisubiramo. Nk’uko bigaragara muri iyi raporo, hari amadolari […]
RBA itewe ipfunwe n’uko idakorera abaturage uko bikwiye
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, bwagaragaje ko butewe ipfunwe n’uko cyibanda mu bucuruzi, aho kwiyegurira inshingano gihabwa n’amategeko, yo gukorera abaturage. Ibi byagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Arthur Asiimwe, kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, ubwo we, hamwe n’abandi bayobozi bari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari by’igihugu mu mutwe w’abadepite, PAC. Kurikira ikiganiro […]
Ubwato bw’abo ku Nkombo bukomeje kubera RTDA umutwaro

Ubwato buri kubakirwa abatuye ku kirwa cya Nkombo mu burengerazuba bw’igihugu bukomeje kubera umuzigo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda, RTDA. Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, tariki ya 8 Nzeri 2022 ubwo yari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yavuze ko ubu bwato bw’abantu […]
Dusanze perimi yawe ari impimbano, twakubikira ibanga: Iyahoze ari Laboratwari y’u Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFI (Rwanda Forensic Institute), cyahoze ari Laboratwari y’igihugu (RFL), kiravuga ko kitaha Polisi amakuru ku mukiriya wakigannye bikagaragara ko afite perimi mpimbano. Ibi byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Colonel Dr Karangwa Charles, mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Nzeri 2023. […]
Bemba, Nyamwisi, Gen Ndima na Chaligonza babaye inyeshyamba, ntibakwiye akazi muri Leta: Dr Mukwege

Umuganga uzwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, abona kuba ababaye mu mitwe y’inyeshyamba nka Jean Pierre Bemba, Mbusa Nyamwisi, Lt Gen. Constant Ndima na Gen. Nduru Chaligonza barahawe akazi muri Leta ari amahitamo mabi yakozwe n’ubutegetsi. Bemba ni Minisitiri w’Ingabo, yamenyekanye cyane ubwo yari yarashinze umutwe witwaje intwaro […]
General (Rtd) Kabarebe ni we wisabiye gusezererwa muri RDF

General (Rtd) James Kabarebe wakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) yavuze ko ari we wisabiye Umugaba Mukuru (CDS), Lieutenant General Mubarakh Muganga, kumushyira ku rutonde rw’abasezererwa, bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Tariki ya 30 Kanama 2023, Gen. Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga n’abandi 9 bari ku rwego rwa ‘General’, abofisiye bakuru (Major-Colonel) 83, abofisiye […]
Umusore ‘wambuwe’ hoteli na Colonel yayisubijwe
Umusore witwa Musinguzi Frank uherutse kubwira Perezida Paul Kagame ko yambuwe na Colonel (Rtd) Mabano Joseph hoteli ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 210, yatangaje ko yamaze kuyisubizwa. Tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 hatangijwe ihuriro ‘Youth Connekt’, ni bwo Musinguzi yafashe ijambo, abwira Perezida Kagame ko yaguze hoteli ya Col. […]
Intebe za VVIP muri Stade ya Huye zatoye uruhumbu

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, ihangayikishijwe n’intebe zagenewe abanyacyubahiro muri Stade ya Huye ziri ahantu hadasakaye kandi zidafite ubudahangarwa bwo kutangizwa n’imvura. Izi mpungenge yazigejeje ku kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, kuri uyu wa 6 Nzeri 2023 ubwo yabazaga abayobozi bacyo ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya […]
Abanyamategeko ba Kabuga barwanyije bivuye inyuma kuba yazanwa mu Rwanda
Abanyamategeko ba Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi akurikiranweho ibyaha bya jenoside, Me Emmanuel Altit na Me Dov Jacobs, barwanyije bivuye inyuma kuba yazanwa mu Rwanda amaze gufungurwa by’agateganyo. Ni icyifuzo gihabanye n’icy’ubushinjacyaha bw’urukiko IRMCT rw’Umuryango w’Abibumbye bwasabaga ko mu gihe Kabuga yafungurwa by’agateganyo kubera uburwayi, akabura igihugu kimwakira, yakoherezwa mu Rwanda. Me […]
Ubushinjacyaha bwa UN burasaba uburenganzira bwo kumenya uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze

Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, burasaba uburenganzira kuri raporo z’abaganga zigaragaza uko ubuzima bwa Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi buhagaze. Bwatangiye ubu busabe mu “Rubanza Porokireri aburana na Kabuga mu cyumba cy’iburanisha cya IRMCT i La Haye”, kuri uyu wa 6 Nzeri 2023. Uru rubanza rw’ubushinjacyaha bwa […]
Kazungu watawe muri yombi ‘yiyemerera’ ko yasambanyije benshi akanabica

Kuri uyu wa 5 Nzeri 2023, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Kazungu Denis wari ucumbitse mu murenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro, akaba akekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga. Uru rwego rwagize ruti: “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu […]
Burundi: Minisitiri w’Intebe yasohoye mu nama umuyobozi wamuburiye igisubizo

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yasohoye mu nama Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora ifumbire (FOMI), Ntigacika Adrien, nyuma y’aho amuburiye igisubizo ku gihe ishwagara izatangira kugezwa mu bahinzi. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2023, Ndirakobuca yahagurukije uyu muyobozi, aramubaza igihe ishwagara izatangirwa, maze na we amusubiza ati: “Dufite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.” […]
Bayern Munich yasubije abanenga amasezerano yayo n’u Rwanda
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasubije abamaze iminsi banenga amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda mu kwezi gushize, agamije kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru. Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 avuga ko Bayern Munich izashinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ihugure abakinnyi n’abatoza bakiri bato, kandi yamamaze ibyiza […]
Ubushinjacyaha bwatsinze imanza 91% mu mwaka ushize
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yatangaje ko mu mwaka ushize (2022-2023) w’ubucamanza, ubushinjacyaha bwatsinze imanza 91% mu zo bwaburanye mu nkiko zitandukanye. Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo gutangiza umwaka mushya w’ubucamanza (2023-2024) witabiriwe n’inzego zose zihuriye mu runana rw’ubutabera kuri uyu wa 4 Nzeri 2023. Havugiyaremye yavuze ko mu mwaka w’2021-2022, ubushinjacyaha bwari bwarihaye […]
Perezida Kagame yasabye Afurika gutanga umusanzu munini mu gukemura ikibazo cy’ihinduka ry’ibihe
Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gutanga umusanzu munini mu rwego rw’ubushakashatsi, hagamijwe gushakira ibisubizo ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ku Isi. Ubu busabe yabutangiye mu nama nyafurika yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iri guhuriza abakuru b’ibihugu by’uyu mugabane n’abafatanyabikorwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 5 Nzeri 2023. Umukuru w’Igihugu, ashingiye ku […]
Bite by’amafaranga u Rwanda rwari kwifashisha mu kubakira Abanyekongo bimuwe na Nyiragongo?

Perezida Paul Kagame tariki ya 26 Kamena 2021 yemereye Abanyekongo batuye muri teritwari ya Nyiragongo kububakira umudugudu w’icyitegererezo, nyuma y’aho bimuwe n’ikirunga cya Nyiragongo cyari giherutse kuruka. Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, isenya imitungo y’abari batuye mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu duce turimo Kibati n’ahandi…Byatumye Abanyekongo babarirwa mu 3000 bahungira mu mujyi […]
RDC yatuye ko Abanyekongo barambiwe MONUSCO, kubera u Rwanda na M23
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yandikiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, akamenyesha ko misiyo y’amahoro yawo mu gihugu cyabo yanzwe cyane kubera icyo yise “ubushotoranyi bw’u Rwanda” na M23. Muri iyi baruwa ndende Lutundula yanditse tariki ya 1 Nzeri 2023, yasobanuye ko kuva icyitwaga MONUC (ubu ni MONUSCO) cyatangira […]
RURA, REG na WASAC byahinduriwe abayobozi
Urwego ngenzuramikorere (RURA), ikigo gishinzwe ingufu (REG) n’ikigo gishinzwe amazi kizwi nka WASAC, byahinduriwe abayobozi bakuru kuri uyu wa 4 Nzeri 2023. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA ari Evariste Rugigana, uwa REG akaba Armand Zingiro, uwa WASAC Group akaba Dr Munyaneza Omar. Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, […]
Burundi: Abambara imyambaro isa n’iy’igisirikare baburiwe
Igisirikare cy’u Burundi cyaburiye abasivili bambara cyangwa bacuruza imyambaro isa n’iyacyo cyangwa iya Polisi, kibasaba kuyitanga mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibi bikubiye mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Floribert Biyereke, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, nyuma y’aho bimaze iminsi bigaragara ko abasivili bayambara, bakanayicuruza nta kibazo. Colonel Biyereke yagize ati: “Birabujijwe ko abenegihugu […]
Israel: Netanyahu yirukanye Abanyafurika baherutse guhangana na Polisi
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yirukanye abimukira baturutse muri Eritrea baherutse guhangana na Polisi, mu myigaragambyo yaranzwe n’amabuye, inkoni n’amasasu. Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Tel Aviv tariki ya 2 Nzeri 2023, aho abanya-Eritrea bashakaga kuburizamo ibirori byari byateguwe na ambasade yabo. Abarenga 140 barimo abapolisi 30 na 11 barashwe barakomeretse. Netanyahu kuri […]
RCS yatangaje ko Bamporiki atayitekerereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rwatangaje ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco atarutekerereza ku buryo yagira uruhare mu byemezo rufata. Ni nyuma y’aho Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, uherutse gufungurwa, atangaje ko Bamporiki ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge ari we watumye icyitwaga gereza gihindurirwa izina, kikaba “igororero”. Mutimura mu […]
Ubucamanza burateganya kongera abakozi, na bake bufite bakomeje kubuvamo
Urwego rw’ubucamanza rufite gahunda yo kongera umubare w’abacamanza n’abakozi b’inkiko ariko rukagaragaza ko n’abadahagije rufite bakomeje gusezera bya hato na hato, bikaba bikaba bibangamira intego yo gutanga ubutabera bwifuzwa. Iki kibazo cyagaragajwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza w’2023/2024. Dr Ntezilyayo yagize ati: “Kimwe […]
Gusambanywa, kwangwa no gufungwa: Agahinda k’Abanyarwandakazi bakuyemo inda
Itegeko ryahanaga gukuramo inda ritaravugururwa mu 2018, hataranasohoka iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019, hari abagore benshi bahuye n’ibihe byabakomereye mu buzima, bitasibama mu mitwe yabo. Muri bo hari abakuyemo inda biturutse ku kuba barazitewe n’ababasambanyije ku gahato (ibyo bamwe bita ‘gufata ku ngufu’), hanyuma bagatabwa muri yombi, bagakatirwa imyaka iri hagati y’10 na […]
Kuri Miss Jolly, mu babona isezererwa rya ba jenerali nka ‘byacitse’ harimo ibigwari
Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016, Miss Mutesi Jolly, abona ubugwari ba bamwe ari bwo bwatumye babona ko isezererwa rya ba jenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nka ‘Byacitse’. Tariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasezereye abajenerali barimo James Kabarebe, Fred Ibingira, Charles Kayonga, Frank Mushyo Kamanzi…hamwe n’abandi […]
Ibihugu byitabira inama y’i Nairobi bizatahana ibifurumba by’amafaranga

I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023 harabera inama nyafurika yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka ‘ACS’ (Africa Climate Summit). Iyi nama iraba ku bufatanye bwa guverinoma ya Kenya n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) biteganyijwe ko iritabirwa n’abakuru b’ibihugu 20 n’abandi babahagarariye, biganjemo abaturuka muri uyu mugabane. Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, […]
Uganda: Pasiteri arashima Imana nyuma y’aho igisasu giteguwe ku rusengero ayobora

Umushumba wa katedarali ya Miracle Center mu mujyi wa Kampala, Robert Kayanja, arashimira Imana nyuma y’aho abashinzwe umutekano muri Uganda bateguye igisasu cyari cyatezwe hafi y’urusengero ayobora. Amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda aravuga ko iperereza ryagaragaje ko umwiyahuzi yari yashyize iki gisasu aha hantu, ateganya kucyinjirana mu rusengero rwa Miracle Center, agaturikana abasengeragamo kuri […]
Burundi: RED Tabara irigamba gusenya umunara uyobora indege
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi urigamba gusenya umunara uyobora indege uherereye ahitwa Gihungwe, mu ntara ya Bubanza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2023. Mu ijoro ryakeye humvikanye amakuru y’igitero cy’abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Rukoko riherereye muri Bubanza, “bashaka kwinjira mu baturage” nk’uko umunyamakuru wiyita King […]
Abimukira baturutse muri Eritrea na Polisi ya Israel mu ntambara y’amabuye n’amasasu
Amagana y’abimukira baturutse muri Eritrea bari mu myigaragambyo bahanganye na Polisi ya Israel bakoresheje intwaro zirimo amabuye n’ibiti. Nk’uko ikinyamakuru Sky News cyabitangaje, uku guhangana kwabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2023 kwatewe n’uko aba bimukira bashakaga guhagarika ibirori byari bigiye kubera kuri ambasade ya Eritrea muri Tel Aviv. Aba bimukira berekeje kuri ambasade barakaye, […]
Perezida Kagame na Bruce Melodie ku rutonde rw’ab’icyitegererezo muri Afurika

Perezida Paul Kagame n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abantu 100 b’icyitegererezo mu guharanira amahoro ku mugabane wa Afurika, 100 Most Notable Peace Icons, rw’uyu mwaka. Uru rutonde ruyobowe na Perezida Kagame, nk’umuntu wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, akayobora iki gihugu, akakigeza ku […]
Ba Minisitiri 4 baraye i Goma kubera ‘ibara’ ryakorewe mu myigaragambyo
Minisitiri w’ingabo, Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere, ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu na Visi Minisitiri ushinzwe ubutabera bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), baraye i Goma, aho bari gukurikirana ikibazo cy’abiciwe mu myigaragambyo. Iyi myigaragambyo yabaye mu rukerera tariki ya 30 Kanama 2023, yari igamije gusaba ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuva muri […]
Burundi: Inyeshyamba 9 z’Abanyarwanda ‘zapfiriye’ muri kasho
Abarwanyi 9 b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, bari baherutse gutabwa muri yombi n’ingabo z’u Burundi, baba baherutse gupfira muri kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu ntara ya Cibitoke. Aba barwanyi bafatiwe mu mirwano ya FLN n’ingabo z’u Burundi yabereye mu ishyamba rya Kibira muri Kanama 2023, yakurikiye impuruza abatuye muri Cibitoke bari […]
Umunyamakuru wari ufungiwe ‘amashusho y’urukozasoni’ yarekuwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwarekuye umunyamakuru Umuhoza Honoré wa Radio/Flash TV rukurikiranyeho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku muyoboro wa YouTube. Umuhoza yafatiwe mu karere ka Musanze tariki ya 29 Kanama 2023, ajyanwa gufungirwa mu mujyi wa Kigali. Icyakoze, we avuga ko umuryango we utamenyeshejwe ko afunzwe, bituma umushakisha nk’uwaburiwe irengero. Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023, […]
Umunyamakuru Ngoboka wari ufungiwe mu nzererezi yarekuwe
Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari ufungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati mu karere ka Karongi guhera tariki ya 14 Nyakanga 2023 yafunguwe. Ubwo Ngoboka yafatwaga, byavugwaga ko yafatiwe mu kabari muri Rubengera. Andi makuru yavugaga ko yazize kuba yarabajije abashinzwe umutekano impamvu bashyiraga muri ‘Pandagari’ abantu kandi atari afite ikarita y’umunyamakuru. Ubwo yari amaze iminsi atawe […]
Kevin Hart ‘azashakira’ ingagi telefone n’icyemezo cy’amavuko
Umunyamerika wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’urwenya, Kevin Hart, yatangaje ko azashakira ingagi ye telefone, icyemezo cy’amavuko na konte ya imeyili (email). Ibi yabivuze ubwo yitaga ingagi ikomoka mu muryango wa Muhoza izina rya ‘Gakondo’, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uri kubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu […]
Jomba: M23 yahaye abaturage imfashanyo

Umutwe witwaje intwaro wa M23 yashyikirije ivuriro muri gurupoma ya Jomba, teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) imfashanyo yiganjemo ibiryamirwa (matelas) n’amashuka bigenewe abaturage bivurizayo. Ni igikorwa cyayobowe n’abayobozi batandukanye b’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare barimo: Colonel Séraphin Mirindi, Colonel Julien Mahano n’Umuvugizi wawo, Major Willy Ngoma, kuri uyu wa […]
Ifungwa rya Irangabiye rituma Perezida Ndayishimiye atizerwa: Carina Tertsakian
Carina Tertsakian ukorera mu mushinga wa Burundi Human Rights Initiative uteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu aremeza ko ifungwa ry’umunyamakuru Floriane Irangabiye rituma amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye avuga atizerwa. Ibi yabivuze yibutsa ko Irangabiye amaze umwaka afunzwe, azira umwuga yakoraga mu buryo butashimishaga ubutegetsi. Ati: “Perezida Evariste Ndayishimiye agomba kuba azi ifungwa rya Floriane Irangabiye ariko yanze […]
U Bwongereza buzanye indi mishinga mu Rwanda
Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 31 Kanama 2023 yatangaje ko igiye gufungura indi mishinga mu Rwanda irimo uwo gufasha abakobwa kwiga, binyuze muri gahunda yitwa GIRL (Girls In Rwanda Learn). Mu izina ry’u Bwongereza, aya masezerano arashyirwaho umukono na Minisitiri wabwo ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali […]
Uko u Bwongereza bwatengushye amagana y’abasemuriye ingabo zabwo muri Afghanistan
Ikinyamakuru The Times giherutse gutangaza ko amagana y’abasemuzi bafashije ingabo z’u Bwongereza mu gihe bari muri Afghanistan ubu bari mu bwihisho muri iki gihugu kiyobowe n’Abatalibani, bategereje abatabazi. Aba basemuzi basemuriraga ingabo z’u Bwongereza zabarizwaga mu butumwa bw’umuryango NATO mu gihe zari zihanganye n’Abatalibani bamaze imyaka 20 (2001-2021) bashaka gukuraho ubutegetsi batavugaga rumwe. Ibihe byakomereye […]
Bamporiki ni umugororwa ‘utinyitse’
Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, ni umugororwa utinyitse mu igororero rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere. Uyu munyapolitiki afungiwe muri iri gororero kuva muri Mutarama 2023 ubwo urukiko rukuru rwamukatiraga igifungo cy’imyaka itanu, rumaze kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko […]
Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko

Perezida Paul Kagame yaraye ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare 12 bari mu cyiciro cya jenerali; ni ukuvuga kuva kuri Brigadier General kugera kuri General (uwambara ipeti ry’inyenyeri enye). Ni igikorwa kidasanzwe cyabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kuko aba bajenerali bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, bakaba ari bo bari bakuru mu myaka […]
General Kabarebe, Ibingira n’abandi benshi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bari mu cyiciro cya ba Generals 12 barimo James Kabarebe usanzwe ari umujyanama we wihariye mu by’umutekano. Abandi bashyizwe mu kiruhuko ni: Gen. Fred Ibingira wabaye Umugaba w’Inkeragutabara, Lt Gen. Charles Kayonga wabaye Umugaba Mukuru, Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Maj. Gen. Martin Nzaramba. Hari kandi […]
Gabon: Bongo yatakambiye abamukunda ngo bavuze induru cyane
Perezida Ali Bongo Ondimba wakuwe ku butegetsi n’abasirikare ba Gabon yasabye abamukunda, baba ab’imbere mu gihugu no mu mahanga kuvuza induru kugira ngo we n’umuryango we barekurwe. Abasirikare ba Gabon bayobowe na General Oligui Nguema kuri uyu wa 30 Kanama 2023 batangaje ko bakuye Bongo ku butegetsi, basesa ubuyobozi bw’inzego zose. Ni nyuma y’amasaha make […]
General Kayihura wari ukurikiranweho kohereza abashakishwa n’u Rwanda yabohowe
General Kale Kayihura, umusirikare wa Uganda wari ukurikiranweho amakosa n’ibyaha birimo kohereza i Kigali ku ngufu abo ubutabera bw’u Rwanda bushakisha yamaze kubohorwa. Uyu musirikare yatangiye gukurikiranwa mu 2018 nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi. Yashinjwaga gucyura impunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunanirwa kurinda ibikoresho by’umutekano. Yaraburanishijwe ariko urubanza rwe rumara […]
CP Kabera ntakiri Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

CP John Bosco Kabera wari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuva mu Kwakira 2018 ntabwo akiri kuri iyi nshingano guhera kuri uyu wa 30 Kanama 2023. Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko Umuvugizi mushya wayo ari ACP Boniface Rutikanga, akaba ari na we washinzwe ishami ry’itangazamakuru n’inozabubanyi (Media and PR department). Ubusanzwe yari yungirije CP […]