RIB yataye muri yombi umuyobozi w’Ikigo cya Gitagata

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyobora Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Rubinyujije kuri X, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “RIB yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri […]
Fizi: FARDC na Wazalendo bagabye ibitero kuri M23, ibakubita iz’akabwana

Amakuru ava muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero kuri AFC/M23, birangira rikubiswe n’inyeshyamba rirahunga. Amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo baramutse bagaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 biherereye mu midugudu ya […]
U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1900

Abapolisi 1903 bagize icyiciro cya 21 cya Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza basoje amahugurwa bari bamaze igihe bakorera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG […]
RDC: Amasasu ari kuvuza ubuhuha mu misozi yitegeye Uvira

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Uvira, humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwaturukaga mu bice bya Kalundu, Mulongwe kugera Kasenga. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zirimo kugerageza kuburizamo imyigaragambyo y’abaturage bashyigikiye AFC/M23, mu gihe andi avuga ko bateye ibirindirobya M23 bikiri mu bice byegereye Uvira. […]
The Ben yahigitse Bruce Melody

Abahanzi n’abafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda bahuriye mu birori bya Isango na Muzika Awards 2025 (IMA) byabaye ku nshuro ya gatandatu, byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura […]
Uganda: Umunyapolitiki Kiiza Besigye na mugenzi we Lutale basubiye mu rukiko

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Kizza Besigye na mugenzi we bareganwa, umunyapolitiki Obed (Obeid) Lutale, biteganijwe ko bongera kwitaba urukiko. Ni ku nshuro ya kane baba bitaba urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ibyongera impaka zerekeye ifungwa ry’igihe kirekire n’uburenganzira bw’abafunzwe bageze mu zabukuru muri gahunda […]
Abandi barimu b’abanya-Zimbabwe baje kuzahura iremere ry’uburezi mu Rwanda

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 143, baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere. Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yerekeye guhana abakozi b’inzobere mu nzego […]
Bwa mbere Masamba Intore yahawe Igihembo nyuma y’imyaka 40 amaze mu muzika

Umuhanzi Massamba Intore, umaze imyaka irenga 40 atanga umusanzu ukomeye mu muziki n’umuco nyarwanda, yishimiye kwegukana igihembo cy’icyubahiro cya Lifetime Achievement Award, ari na cyo gihembo cya mbere ahawe mu Rwanda kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuhanzi. Iki gihembo yagishyikirijwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu birori bya Isango na Muzika […]
Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo

Abaturage bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo. Ni imyigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile n’urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ikaba igamije kwamagana kuba ingabo z’uriya mutwe ziheruka kuva mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. […]
Moscow: U Burusiya burashinja ubutasi bwa Ukraine kwica undi mujenerali wabwo

Kuri uyu wa Mbere, Komite ishinzwe Ubugenzacyaha mu Burusiya yatangaje ko yatangiye iperereza ku “iyicwa” rya Lt. General Fanil Sarvarov, wari ukuriye ishami rishinzwe amahugurwa mu bakozi bakuru. Abashinzwe iperereza baravuga ko igisasu cyari giteze mu modoka cyahitanye umujenerali mukuru w’u Burusiya mu majyepfo ya Moscow. Abashinzwe iperereza bashinzwe gusuzuma ibyaha bikomeye, bavuze ko uyu […]
Nigeria: Abandi bana 130 mu baherutse gushimutwa babohojwe

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 21 Ukuboza, abategetsi ba Nigeria batangaje irekurwa ry’abanyeshuri 130 mu bari barashimuswe ku itariki ya 21 Ugushyingo. Ni bamwe mu bana n’abakozi 315 bo mu ishuri ry’Abagatolika rya St Mary bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda muri Leta ya Niger, hagati mu majyaruguru y’igihugu. Mu ntangiriro z’Ukuboza, abandi banyeshuri bagera ku 100 […]
U Budage bumaze kwinjirirwa na drones zisaga 1000

Umuyobozi w’ikigo cya polisi gishinzwe ubugizi bwa nabi (BKA) mu Budage yatangarije ku Cyumweru ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2025 bamaze kubarura drones zisaga 1000 zinjiye mu kirere cy’igihugu mu buryo butemewe. Umuyobozi wa BKA, Holger Münch, yavuze ko kugaragara kw’indege zitagira abapilote byerekana ko uko ibintu bimeze […]
Tshisekedi aravuga ko FARDC na FDNB bemereye M23 gufata Uvira nk’amayeri
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryemereye inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 kwigarurira umujyi wa Uvira, nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri y’intambara. Tshisekedi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama […]
Sudani: Igitero cya drone mu isoko cyahitanye nibura abantu 10

Abantu byibuze icumi baguye mu gitero cy’indege itagira umupilote, kuwa Gatandatu, ku isoko riherereye mu gace ka Malha muri Darfur y’Amajyaruguru nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi baho. Malha, iherereye nko mu birometero 210 mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa leta, El Fasher, hafi y’umupaka na Libya, kuva muri Werurwe, iyobowe n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF). Uyu […]
Museveni yakiriye intumwa z’u Rwanda na Congo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye intumwa z’u Rwanda na Congo mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Izi ntumwa z’ u Rwanda, ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta, ndetse n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ziyobowe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni, zakiriwe i […]
FARDC ntabwo yemera ko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri Uvira

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kirashinja umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 kubeshya ko wavuye mu mujyi wa Uvira, nyuma yo gutangaza ko bitarenze kuwa Kane abarwanyi ba wo bazaba bamaze kuva muri uyu mujyi bari bamaze icyumweru kirenga bafashe. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Ukuboza, kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC), Umuvugizi wa FARDC, […]
Kalemie: Abasirikare n’abapolisi 124 bakurikiranweho guhunga umwanzi mu ifatwa rya Uvira

Abasirikare n’abapolisi 124 baburanishijwe i Kalemie kubera guta akazi igihe cy’ifatwa rya Uvira. Abo abantu 124 bo mu gisirikare n’igipolisi, barimo abasirikare 68 n’abapolisi 56, kuwa gatanu, itariki 19 Ukuboza, bitabye urukiko rwa gisirikare bashinjwa guhunga umwanzi. Iburanisha rya mbere, ryahariwe kumenya abaregwa, aho byafashije kumenya imyirondoro y’abantu 66 mu baregwa, inzira izakomeza mu iburanisha […]
DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku […]
Ambasade ya Pologne i Buruseli yagabweho igitero n’abagizi ba nabi

Mu gihugu cy’u Bubiligi muri iki Cyumweru dusoza haherutse kuba igikorwa cyo kwangiza cyabereye ku gice gishinzwe abaturage n’abanyamahanga bashaka viza cya Ambasade ya Pologne i Buruseli. Inyubako ya Ambasade ya yasizwe irangi ritukura, kandi handikwa amagambo ya politiki ateye isoni. Ibi byabaye ku wa Kane ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo, aho […]
Gutunga nimero ya telephone ya Kabarebe bishobora kuzicisha Gen. Philemon Yav

Gutunga nimero ya telephone ya Gen. (Rtd) James Kabarebe, kwa Lt. Gen. Yav Philemon wa FARDC, bishobora kuzamucisha umutwe cyangwa bikamufungisha ubuzima bwe bwose nyuma y’uko urubanza rwe rutangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ushize nyuma y’imyaka isaga 3 muri gereza. Ku wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye […]
Abantu 9 bishwe barashwe n’abantu bitwaje imbunda hafi ya Johannesburg

Kuri iki Cyumweru, byibuze abantu icyenda biciwe mu irasa ryabereye mu mujyi uri hafi ya Johannesburg, muri Afurika y’Epfo ubwo abantu bitwaje imbunda barasaga nk’uko byatangajwe na polisi. Polisi yagize iti: “Bamwe mu bahohotewe barasiwe bitunguranye mu muhanda n’abantu bitwaje imbunda.” Abayobozi babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko icyateye kurasa kugeza ubu kitaramenyekana. Polisi yabanje […]
Bénin: Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo afunzwe akekwaho kugira uruhare muri Coup d’État yapfubye

Mu gihugu cya Bénin, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo ndetse n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Candide Azannai, yashyizwe muri gereza by’agateganyo mu rwego rw’iperereza ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza. Nk’uko byatangajwe na AFP, Azannai akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhungabanya Leta no gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, nyuma […]
Bruce Melody yakwennye The Ben wihaye ibyo kurapa

Bruce Melodie yemeje ko yumvise ubutumwa The Ben yamugeneye binyuze mu ndirimbo ye nshya ‘Indabo zanjye’, ariko ntiyazuyaje kumusubiza amunnyega, amwibutsa ko “abaraperi bari aba cyera.” Ibi yabivuze agaragaza ko yumvise neza ubutumwa The Ben yamwoherereje, ariko akabigira mu mvugo irimo kunenga uburyo yaririmbye. Aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo mu ndirimbo no mu magambo […]
Maj. Gen Gatama yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM i Mocimboa da Praia

Umuyobozi mukuru w’Inzego z’ Umutekano z’ u Rwanda (RSF) mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj. Gen. Vincent Gatama, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Brig Gen Tomás Francisco João Mponha, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), i Mocimboa da Praia. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzumira hamwe uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado, no […]
AFC/M23 yamaganye u Burundi bwafashe bugwate impunzi z’Abanye-Congo

Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta y’u Burundi gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, ku mpamvu uvuga ko zishingiye kuri Politiki. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimangiye ko amasezerano mpuzamahanga yemerera impunzi gutahuka mu gihugu cyazo nta komyi, ndetse u Burundi bukomeje kwizirikaho iz’abanye-Congo bukaba buri mu bihugu […]
U Rwanda n’u Burusiya byaganiriye ku kwagura ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov. Abakuru ba dipolomasi y’ibihugu byombi bahuriye i Cairo mu Misiri, aho bari bitabiriye inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yigaga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya. Minisitiri Olivier […]
Bamporiki yijeje Perezida Kagame ko atazongera kwakira indonke

Bamporiki Edouard wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye Perezida Paul Kagame ko yamubabaje ubwo yakiraga indonke, ariko amwizeza ko ibyo yakoze bitazongera. Ni mu butumwa uyu mugabo wigeze kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yageneye Umukuru w’Igihugu akanaba Chairman wa FPR Inkotanyi, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 19 uyu muryango […]
The Ben yasubije Bruce Melodie

Mu ndirimbo ye nshya yitwa Indabo zanjye, The Ben yashubije Bruce Melodie wari umaze iminsi umwibasira binyuze mu ndirimbo Munyakazi. Iyi ndirimbo nshya igaragaramo amagambo yuzuyemo kwirata, kwigamba no kwishongora byeruye bigenewe uwo bahanganye mu muziki. The Ben atangira yerekana ko yifata nk’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, akibutsa Bruce Melodie amagambo ajya avuga mu […]
Ndayishimiye yongeye kuvuga amagambo gashozantambara ku Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda yashinje kuba rutabaniye neza igihugu cye. Uyu mugabo yavuze ayo magambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, nyuma y’ibirori yari amaze kwakirwamo n’abagize inzego z’umutekano z’u Burundi byari bigamije kumwifuriza we n’umuryango we umwaka mushya wa 2026. Ni ibirori byabereye mu kigo gikoreramo […]
Amerika yavuze ibilometero yifuza ko M23 yerekezamo uvuye i Uvira

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifuza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zerekeza byibura mu bilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira. Amerika yabisabye biciye muri Ambasaderi wayo wungirije muri Loni ushinzwe ibibazo bya Politiki byihariye, Jennifer Locetta. Uyu mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yavuze […]
Ba ‘Pumbafu’ bahunze igihugu babanje gushaka gutandukanya Abanyarwanda birabananira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi abona gifite abaturage beza nk’ab’u Rwanda, bijyanye no kuba muri iki gihe Abanyarwanda bashyize hamwe nyuma y’ibibazo bikomeye bishingiye ku mateka banyuzemo mu myaka irenga 30 ishize. Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yari ayoboye inama […]
RDC: U Bubiligi bwamaganye itabwa muri yombi rya Shadary

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yamaganye itabwa muri yombi, kuwa Kabiri, rya Emmanuel Ramazani Shadary, Umunyamabanga uhoraho w’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila. Minisitiri Prevot yizera ko iki gikorwa cya Kinshasa kidashyigikira umuhate w’imbere mu gihugu w’amahoro ikeneye kurusha ibindi. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yagaragaje […]
Hon. Bazivamo Christophe mu bayobozi bashya ba FPR-Inkotanyi

Ishyaka FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza ryemeje abayobozi baryo bashya, barimo Hon. Bazivamo Christophe wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma nka Minisitiri ndetse na Ambasaderi. Bazivamo na bagenzi be bemerejwe mu nama nkuru ya 17 ya FPR yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka i Rusororo. Ni inama yayobowe na Perezida Paul Kagame, […]
Prophet Joshua arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko rwafunze abantu batanu barimo na Prophet Joshua bacyekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu. Abafashwe uko ari batanu bafashwe ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025 nk’uko byemejwe na RIB. Abafunzwe barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua. […]
RDC: Hatangijwe urubanza rwa Gen. Yav Philemon ushinjwa ibyaha birimo ubugambanyi

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Congo rwatangaje ko hafunguwe, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, urubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav wahoze ayobora akarere ka gatatu ka gisirikare afite icyicaro muri Haut-Katanga, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Lt. Gen. Yav akurikiranweho ibyaha muri […]
Beni: Abasirikare hafi 200 ba FARDC basoje imyitozo yo kurwanira mu ishyamba

Abasirikare ijana na mirongo inani (180) mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 18 Ukuboza, basoje ku mugaragaro imyitozo y’intambara yo mu mashyamba yaberaga mu Ntara ya Ituri. Abasirikare bo mu mutwe wa ‘Tigre’ na Batayo ya ‘Reconaissance’ bakoze aya mahugurwa kuva ku itariki ya 24 […]
FDLR yaciye amarenga yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze imyaka n’imyaka ukorera mu burasirazuba bwa epubulika ya Demokarasi ya Congo, waba urimo kwitegura kugaba ibitero bisa nk’iby’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma yo kubona ko iyi migambi yavumbuwe yatangiye kubyikuraho ahubwo ibigereka ku Rwanda kimwe n’ubwicanyi imaze iminsi ikora muri Walikale. Amakuru yizewe agera kuri […]
Ingabo za Kinshasa zubuye ibitero kuri AFC/M23 yemeye gutanga agahenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu gihe wemeye gutanga agahenge mu rwego rwo guha amahirwe igarurwa ry’amahoro, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zahisemo kubura ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi. AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibyo bitero, biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya […]
U Burayi bwemereye Ukraine inkunga ya miliyari 90 z’Amayero agenewe igisirikare

Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bahuye kugira ngo baganire ku bibazo by’ingutu by’umuryango. Inkunga y’inyongera kuri Ukraine niyo yari imbere ku murongo w’ibyigwa mu gihe ubuyobozi bwa Trump bwasubije inyuma inkunga Amerika. Ibibazo bikomeye by’abayobozi byakemuwe: Kwemeranya inguzanyo ya miliyari 90 z’amayero ($ 105.5 $) kuri Ukraine Gutera inkunga inguzanyo hadakoreshejwe umutungo […]
Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025. Bombi batangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026. Uyu muhango wabaye nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira hari habaye igikorwa cyo kwambika […]
U Burundi bwateguye imyigaragambyo yo kwibasira u Rwanda

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura imyigaragambyo igamije kwibasira u Rwanda izabera kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye. Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo imaze itegurwa n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza. Ni imyigaragambyo biteganyijwe ko izabera imbere ya Ambasade z’ibihugu birimo Leta […]
Trump yahagaritse itangwa rya Green Card

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse by’agateganyo porogaramu izwi nka Green Card Lottery (Diversity Visa Program) nyuma y’amasasu yavugiye muri Brown University n’iyicwa ry’umwarimu wa MIT. Iyi gahunda ni yo yafashije ukekwaho ibyo byaha, Claudio Neves Valente, ukomoka muri Portugal, kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko. Minisitiri w’umutekano imbere mu […]
Nababajwe no kumva ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira zirimo kugabwaho ibitero: Senateri Graham

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishimiye kumenya amakuru y’uko umutwe wa AFC/M23 wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, gusa avuga ko yababajwe no kumva ko ingabo z’uwo mutwe ubwo zarimo ziva muri uwo mujyi zagabweho ibitero. Senateri Graham yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. […]
Amb. Mbabazi yasuye umuryango wa Maj. Gen (Rtd) Joseph Adinkrah

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza yasuye umuryango wa Maj. Gen. [Rtd] Joseph Narh Adinkrah, wabaye umwe mu basirikare bo muri Ghana bari muri MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kuri uyu wa Kane, Amb. Mbabazi yavuze […]
Bugesera: Lt. Col. Simon Kabera yaganirije abakora mu buvuzi bari mu mwiherero

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, kuri uyu wa Kane yatanze ikiganiro ku bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho bagera ku ijana na makumyabiri bari mu mwiherero, ashimangira isano rikomeye riri hagati y’umutekano w’igihugu, ubuzima rusange bw’abaturage n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwiyubaka. Uyu mwiherero w’iminsi itanu w’abakozi bari mu nzego z’ubuzima, uri kubera […]
Masisi: Rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na FARDC zongeye gucakirana mu mirwano i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka ahabareye imirwano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo inyeshyamba zimaze ukwezi zitakaje ibirindiro i Kinyumba, ku birometero 10 uvuye i Nyabiondo ku muhanda wa Pinga, […]
Walikale: Icyoba ni cyose nyuma y’uko FDLR ibonye ubufasha

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, rishyira kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, ahitwa i Busurungi, Gurupoma ya Waloa Loanda, Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, havuzwe umubare munini w’abaturage bahunze ingo za bo. Ibi ngo byaturutse ku gihuha gitangaza ko abarwanyi ba FDLR babonye ubufasha bwaturutse i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, bwerekeza […]
Uganda igiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri AFC/M23

Uganda irateganya kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere, ikazaba yiga ku mutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba kubera imirwano ikomeje gusakiranya ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko imyiteguro y’iyo nama yamaze gutangira. Ati: “Ni byo, […]
Icyo Yampano avuga ku ifungwa ry’abasakaje amashusho y’urukozasoni ye

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yatangaje ko nubwo yakiriye neza icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, atishimira kuba hari abantu bafunzwe by’agateganyo kubera ikibazo kimureba. Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, urwo rukiko rutegetse ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe […]
Kenya yacyuye abaturage bayo bari bamaze igihe barwana intambara y’u Burusiya na Ukraine

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yacyuye abaturage bayo babarirwa muri 18 bari bamaze igihe bifashishwa n’u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibibazo by’Abanyakenya baba mu mahanga mu itangazo yasohoye, yavuze ko mu bakiriwe bamwe bari bafite ibikomere, nyuma yo kwisanga mu kigo cya gisirikare mu Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, […]
RDC: Umuhungu wa Emmanuel Shadary yasanze se mu gihome

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ukuboza 2025, Me Paul Ramazani, umuhungu w’umunyapolitiki Emmanuel Shadary, na we yafatiwe i Kinshasa mu buryo busa nko gushimuta. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko yatawe muri yombi ahagana mu ma saa yine z’ijoro akuwe muri resitora ya Le Palais, iherereye mu gace ka GB muri Komini […]
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zaganiriye ku gucubya ubushyamirane

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize zarahuye ziganira uko zacubya umwuka mubi n’ubushyamirane bwarimo bututumba hagati y’ibihugu byombi. Amakuru y’iyo nama yarimo n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi, yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24. Yagize ati: “Ku bijyanye n’u Burundi, muri […]
Umugore yashyingiranywe n’ifoto yakozwe na AI (AMAFOTO)

Yurina Noguchi w’imyaka 32 yashyingiranywe n’umugabo we wa AI witwa Lune Klaus Verdure, yaremye ashingiye ku mukinnyi wo mu mukino wa video (video game) abifashijwemo na ChatGPT. Mu muhango wabereye i Okayama, Noguchi yarebaga umugabo we kuri telefoni binyuze mu madarubindi ya augmented reality, maze bagahana impeta nk’abandi bashakanye basanzwe. Indahiro z’umugabo wa AI zasomwe […]
Uwakiniye Man City yiswe amazirantoki n’uwo babyaranye

Scott Sinclair wahoze akinira Manchester City yiswe “amazirantoki” n’uwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, umukinnyi wa filime ya nyuma yo kutabira igitaramo cy’ishuri cy’umuhungu wabo kuko yari yagiye kureba Grand Prix ya Abu Dhabi. Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester City, Scott Sinclair, yatewe amagambo akomeye n’uwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, wamwise “igice cy’umwanda w’umuntu”, […]
Ngoma: Umwarimu akurikiranweho gusambanya umunyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzaçyaha rwataye muri yombi umwarimu ku ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu rindi shuri. Nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa 15 Ukuboza 2025, kuri ubu mwarimu afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kibungo. Amakuru atangazwa avuga ko akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa […]
Tshisekedi yimwe ijambo mu nama ya SADC

Mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yakozwe mu buryo bwa videwo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ukuboza 2025, kandi yeguriwe ikibazo cya politiki muri Madagascar, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yimwe uburenganzira bwo gufata ijambo. Iki gihano cyashyizwe mu bikorwa nk’uko amakuru aturuka muri uyu […]
Ingabo za AFC/M23 zatangiye kuva muri Uvira

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza watangiye kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt. Willy Ngoma, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ku bw’impambu z’amahoro, kuva kuri iki gicamunsi ingabo zacu, zatangiye […]
Masisi: AFC/M23 yafashe imidugudu 3 nyuma y’imirwano ikaze

Nibura imidugudu itatu yongeye gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa ACNDH. Ni mu gihe nyuma y’amasaha 48 bemeye kuva muri Uvira, abarwanyi b’uyu mutwe bakihagaragara. Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku […]
Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya yivovota avuga ubusa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yaguraga kopi 100 z’igitabo “More Than A Crown” cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020. Ibyo byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nk’igikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano n’ubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nk’igikorwa batumva neza intego […]
Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Djihad afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John alias Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta. Umucamanza wari ufite dosiye y’aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, noneho isaha yari yarashyizweho […]