U Rwanda na RDC birashimirwa uko biri kwitwara mu kibazo cy’impunzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rirashimira u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo ku buryo byakiriye impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda no kuba byariyemeje gufasha izifuje gutaha. Ni nyuma y’aho ibihugu byombi bihuriye mu biganiro byiga ku kibazo cy’izi mpunzi, byabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2023, ku butumire […]

Gaza: Agahenge kagomba kurangira kuri uyu wa Mbere gashobora kongerwa

Hamas iravuga ko ishaka kongera agahenge k’iminsi ine kariho muri iki gihe mu mirwano na Israel no kongera umubare w’imbohe zirekurwa. Minisitiri w’intebe wa Israel yavuze ko amasezerano y’umwimerere ashobora kongerwa, ariko ibikorwa bya Israel muri Gaza bizakomeza n’ingufu zose nyuma y’igihe cy’agahenge. Hagati aho, Abandi Banya-Israel benshi bafashwe bugwate n’imfungwa z’Abanyapalestine bagomba kurekurwa kuri […]

Abavandimwe ba Twahirwa babwiye urukiko ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside

Abavandimwe ba Twahirwa SĂ©raphin, Nyirasafari EspĂ©rance, Nkuyinzira Jean Baptiste na mwene se Ruzindana Tharcisse babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin rwakomeje tariki ya 24 Ugushyingo 2023, aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Humviswe ubuhamya bw’abarimo aba bavandimwe be babiri […]

Israel iravugwaho gukora ubwicanyi muri Gaza bushobora gukoma mu nkokora agahenge

Umuhinzi w’Umunyapalestine yapfuye undi arakomereka nyuma yo kwibasirwa n’ingabo za Issrael mu nkambi y’impunzi ya Maghazi yo mu karere ka Gaza, nkuko byatangajwe na Croix Rouge y’Abanyapalestine, ikintu gisa nk’igishobora guhungabanya agahenge hagati ya Israel na Hamas. Nta bisobanuro byatanzwe na Israel kuri aya makuru ariko hari impungenge ko bishobora guhungabanya icyiciro cya gatatu cy’umugambi […]

U Burusiya burigamba kuburizamo igitero cya drones za Ukraine zisaga 20

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya kuri iki Cyumweru yavuze ko u Burusiya bwahagaritse igitero cya Ukraine ku turere tw’igihugu kirimo byibura drone 24 na misile ebyiri. Minisiteri yavuze ko indege zitagira abadereva za Ukraine zarasiwe hejuru ya Moscou, Tula, Kaluga, Smolensk na Bryansk. Yavuze kandi ko ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zarashe misile ebyiri za […]

Ishyaka rya Perezida George Weah rirashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwiba amajwi

Ishyaka riri ku butegetsi muri Liberia ryavuze ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu cyumweru gishize. Ishyaka rya Perezida George Weah, Coalition for Democratic Change (CDC), ryatangaje ko rifite ibimenyetso ko uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yibwe amajwi mu matora yari arimo guhangana cyane ku itariki ya 14 Ugushyingo. […]

Somalia igiye gukurirwaho embargo y’intwaro yari imazemo imyaka 30

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mahamud, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Akanama k’Umutekano ka Loni kazakuraho embargo ku kugura intwaro iki gihugu cyari cyarafatiwe mu kwezi gutaha. Mahamud yabwiye abadepite ko guverinoma ye yiyemeje kugera ku ntego eshanu z’igihugu. Mahamud yabwiye abadepite ati: “Muri uyu mwaka twari dufite intego eshanu z’igihugu zirimo kuvana igihugu […]

FARDC irigamba kubuza M23 kwerekeza muri Sake

FARDC irigamba kuba kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 25 Ugushyingo, yabujije inyeshyamba za M23 gutera imbere zerekeza mu mujyi wa Sake, muri Teritwari ya Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikurikira imirwano yakomeje hagati y’impande zombi muri Kilolirwe ku muhanda wa Sake-Kitshanga. Bivugwa ko ibisasu bya M23 byibasiye ibirindiro by’ingabo z’igihugu. Iyi mirwano […]

Sierra Leone: Abaturage basabwe kuguma mu ngo nyuma y’igitero ku bubiko bw’intwaro

Guverinoma ya Sierra Leone kuri iki Cyumweru yatangaje isaha ntarengwa yo gutaha mu gihugu hose nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bagabye igitero mu kigo cya gisirikare bagerageza kwinjira mu bubiko bw’intwaro mu murwa mukuru Freetown. Guverinoma mu itangazo ryayo yavuze ko abashinzwe umutekano ari bo bagenzura iki kibazo nk’uko bitangazwa na Reuters. Minisitiri w’itangazamakuru […]

Abarundi 77 babaga muri Malawi bacyuwe

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, yacyuye Abarundi 77 babaga mu nkambi ya Dzaleka. Iyi guverinoma yasobanuye ko izi mpunzi zacyuwe ku bushake, zavuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kamuzu mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, zerekeza i Bujumbura. Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri […]

Hamas yarekuye icyiciro cya kabiri cy’imbohe z’Abanya-Israel n’Abanya-Thailand bane

Kuri iki Cyumweru, Abanya-Israel 13 n’abenegihugu bane bo muri Thailand bageze muri Israel mu irekurwa rya kabiri ry’abafashwe bugwate bava mu bunyage bwa Hamas kugira ngo baguranwe imfungwa z’Abanyapalestine, mu masezerano yahungabanyijwe by’akanya gato n’amakimbirane yerekeranye no gutanga imfashanyo muri Gaza. N’ubwo Misiri na Qatar byahagobotse, amakimbirane yabangamiye amasezerano yo kurekura imbohe yerekanye intege nke […]

Nyina w’umwana uherutse kuri Perezidansi yafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruremeza ko rwataye muri yombi nyina w’umwana witwa Ishimwe Innocent uvuga ko yarenganyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ntirimujyane mu ishuri rya FC Bayern Munich kandi yaratsinze ikizamini. Ishimwe wo mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, aho yari aherekejwe na se, Izabitegeka Innocent, bagiye kuri […]

Munyemana yemeje ko ubucuti bwe na Kambanda bwatumaga abicanyi bamwubaha

Urubanza rw’Umunyarwanda Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bya jenoside rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, humvwa ubuhamya. Umutangabuhamya wabanje muri iri buranisha, yabutangiye muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba ari umwe mu batanzwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside witwa SURVIE, kandi ni umwe mu biciwe ababo mu […]

Perezida wa Sudani y’Epfo yatangiye kuyobora EAC

Ndayishimiye ubwo yashyikirizaga Salva Kiir ububasha

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amaze gushyikiriza mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, inshingano y’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Ni igikorwa kibereye mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri EAC, yabereye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023. Perezida Ndayishimiye yari afite […]

I am the only candidate designated by God to lead the DRC – Pastor Ngalasi

“We don’t need to go to the Stadium to beat our campaign. God will speak to each Congolese. For my part, he told me clearly, election or not, I will put you on power,” declared Pastor Aggrey Ngalasi to the followers of his Church “La Louange” extension of Mont-Ngafula in Kinshasa. Candidate number 16 in […]

Kabale: Rukururana yari izanye ifumbire mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye

Umushoferi w’Umunyakenya w’imyaka 49 wari utwaye ikamyo yari yikoreye ifumbire iyizanye mu Rwanda yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Uyu mushoferi witwa Hussein Ramadhan yari mu nzira yerekeza mu Rwanda ubwo rukururana yo mu bwoko bwa Benz ifite pulake KDM 588E/ZE3600, yari ipakiye […]

Umukozi w’u Rwanda washakishije umugore wa Twahirwa yatanze ubuhamya

Umukozi wa Leta y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga umutekano w’abatangabuhamya no kwita ku bahohotewe, Mukavuninka Agathe, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 umugore wa Twahirwa avuze ko uyu mukozi yamusabye kujya gutanga ubuhamya ku mugabo we […]

La banque centrale met en garde contreles mauvaises pratiques généralisées du commerce des changes

John Rwangombwa, le gouverneur de la Banque nationale du Rwanda, a lancĂ© un avertissement concernant les mauvaises pratiques gĂ©nĂ©ralisĂ©es du commerce des changes qui affectent l’Ă©conomie du pays, entraĂ Âźnant une pĂ©nurie de devises. L’appel a Ă©tĂ© lancĂ© lors d’une confĂ©rence de presse conjointe du ComitĂ© de politique monĂ©taire et du ComitĂ© de stabilitĂ© financiĂšre le […]

Amafoto: Abasirikare basaga 500 ba CAR bari bamaze igihe batozwa na RDF basoje amasomo

34795.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Ugushyingo, abasirikare barenga 500 ba Centrafrica (FACA) bari bamaze igihe batozwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) barasoza amasomo ku mugaragaro. Iki ni icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Centrafrica batojwe na RDF mu rwego rw’amasezerano hagati y’ibihugu byombi nk’uko tubikesha The New Times. Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrica […]

Hatowe itegeko rizafasha kurushaho kumenya amakuru y’abinjira n’abasohoka mu gihugu

f_oeek1weaeynww.jpg

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 23 Ugushyingo 2023, yatoye itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo. Itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo rizafasha mu gusaba no guhabwa amakuru n’ibihugu cyangwa imiryango byita cyane ku kurinda amakuru bwite y’abantu […]

Inteko ishinga Amategeko ya ECOWAS yasabye ko Niger yakurirwaho ibihano yafatiwe

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yahamagariye abakuru b’uyu muryango gukuraho ibihano byafatiwe Niger nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ku itariki ya 26 Nyakanga. Yavuze ko abaturage ba Niger bifuza kuva mu bibazo by’ubukungu n’imbogamizi mu bikorwa by’ubutabazi byatewe no guhagarika umubano w’ubucuruzi no guhagarika konti z’igihugu muri banki nkuru zo mu […]

Abunganira Karasira barabaza uko bazahembwa mu gihe imitungo ye yafatiriwe

Abanyamategeko babiri bunganira Karasira Aimable, Me Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana, barabaza urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga uko bazahembwa mu gihe imitungo y’umukiriya wabo yafatiriwe. Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’imitungo. Urubanza rwe rwatinze […]

Umugore wa Twahirwa yabwiye urukiko ko yashyizweho iterabwoba

Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels ko mu mwaka w’2020 yamutanzeho ubuhamya bumushinja bitewe n’iterabwoba yari yarashyizweho n’uwo yita maneko. Uyu mugore yagombaga gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ariko si ko byagenze bitewe n’impaka ndende zaturutse ku kuba yifuzaga kubutangira mu muhezo, abunganira […]

Gaza: Agahenge hagati ya Israel na Hamas karatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatari iravuga ko agahenge gatangira saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu naho abantu bashimuswe ba mbere babohorwe saa kumi z’umugoroba. Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko ihagarika guhuza ibikorwa byo kwimura abantu mu bitaro ifatanyije na OMS nyuma y’uko Israel ifashe umuyobozi w’ibitaro bya al-Shifa nk’uko tubikesha Al […]

Kusitisha mapigano kati ya Israel na Hamas kuanza saa moja asubuhi siku ya Ijumaa

Usitishaji vita utaanza saa moja asubuhi siku ya Ijumaa na mateka wa kwanza wataachiliwa saa kumi jioni, wizara ya mambo ya nje ya Qatar inasema. Wizara ya Afya ya Gaza inasema itaacha kuratibu uhamishaji wa hospitali na WHO baada ya Israel kumkamata mkurugenzi wa hospitali ya al-Shifa. Familia za mateka wa Israel zinaeleza kufadhaika na […]

Mali: Izamurwa ry’ibendera rya Wagner muri Kidal ryateje urunturuntu

shaka-importancia-jpg.jpg

Nyuma y’icyumweru kirenga Kidal yigaruriwe n’ingabo za Mali bafatanyije n’abacanshuro b’Abarusiya, aba bacanshuro bazamuye ibendera ryabo ku munara w’umujyi. Ikimenyetso bigaragara ko kitashimishije abategetsi ba Mali, bavuga ko ayo makuru atari yo. Bitandukanye nyamara n’ibyo bamwe mu bakoresha interineti bavuga ku mbuga nkoranyambaga, ibendera rya Wagner koko ryazamuwe rwose muri Kidal nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Rwanda, Burundi, DRC, and South Sudan considering their oil business dealings with Kenya

Kenya is likely to lose billions of shillings in oil trade after landlocked East African countries started showing reluctance to import their fuel through Kenya. Uganda has already resolved to stop importing fuel through Kenya due to the controversial government-to-government deal between the Kenyan government and Gulf countries that has seen fuel prices increase significantly. […]

Envoyer les demandeurs d’asile vers les Ă Âźles Orcades et non vers le Rwanda, dĂ©clare Lee Anderson

Les demandeurs d’asile devraient Ă ÂȘtre envoyĂ©s vers les Ă Âźles Orcades plutĂŽt que vers le Rwanda, a dĂ©clarĂ© Lee Anderson. Le vice-prĂ©sident du parti conservateur et dĂ©putĂ© de Red Wall a dĂ©clarĂ© que les Ă Âźles Ă©cossaises offraient une alternative viable pour le traitement des demandes car, bien que Ă©loignĂ©es, elles se trouvent sur le sol britannique. […]

Bangui: General wo muri Zambia yanyuzwe n’uko RDF yitwaye mu gace kari kagoye

Umunyazambiya uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica, Lieutenant General Humphrey Nyone, yagaragaje ko yanyuzwe n’uko abasirikare b’u Rwanda bitwaye mu gace kari karafashwe bugwate n’inyeshyamba. Uyu musirikare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Centrafrica, Bangui, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bagaragaje […]

Uganda: Umuherwe Molly Katanga n’abakobwa be mu mazi abira nyuma y’urupfu rw’umugabo we

psx_20231103_151510.jpg

Mu gihugu cya Uganda, Umuyobozi w’ubushinjacyaha (DPP), Jane Frances Abodo, yatanze uburenganzira bwo gushinja icyaha cyo kwica umushoramari ukomeye ukorana n’igisirikare akaba n’umucuruzikazi w’umukire witwa Molly Katanga “ku byerekeye urupfu rw’umugabo we Henry Katanga. Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ushize. Katanga, wari umunyemari ukomeye ukora ibijyanye no kuguriza […]

Brussels: Twahirwa yambuwe telefone kugira ngo isakwe

Urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwategetse ko Twahirwa SĂ©raphin yamburwa telefone kugira ngo isakwe, harebwa niba nta biganiro agirana n’umugore we wanze gutangira mu ruhame ubuhamya bwe. Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, umugore wa Twahirwa ni bwo yagombaga gutanga ubuhamya ku byo azi ku mugabo we uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara, bifitanye […]

U Bwongereza: Yasabye ko abimukira boherezwa mu birwa aho koherezwa mu Rwanda

Umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’Aba-Conservateurs riri ku butegetsi mu Bwongereza, Lee Anderson yavuze ko abasaba ubuhungiro binjiye binyuranyije n’amategeko bagomba koherezwa mu birwa bya Orkney aho koherezwa mu Rwanda. Lee Anderson usanzwe ari n’umudepite yavuze ko ibi birwa bya Ecosse byatanze ubundi buryo bwiza bwo kuhasuzumira ubusabe bw’abasaba ubuhungiro kuko nubwo biri kure, ngo biri ku […]

Inshinge zaturutse kwa Dr Munyemana zatewe mu bitsina by’abagore: Ubuhamya

Urubanza rwa Dr Munyemana SosthĂšne uburana ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya batandukanye. Muri iri hubaranisha, urukiko rwumvise bwa mbere ubuhamya bw’umubyeyi wiciwe abarimo umugabo we, nyirabukwe, sebukwe n’abandi bo mu muryango we muri segiteri Tumba, mu […]

Koreya ya Ruguru yivanye mu masezerano ya gisirikare yari ifitanye na Koreya y’Epfo

Koreya ya Ruguru yikuye mu masezerano yari amaze imyaka itanu yagiranye na Seoul agamije kugabanya amakimbirane ya gisirikare, mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’impande zombi. Byose byatangiye ubwo Pyongyang yavugaga ko yarangije kohereza icyogajuru cy’ubutasi mu kirere ku wa Kabiri. Ibyo byatumye Koreya y’Epfo ihagarika igice ayo masezerano, ivuga ko igiye gusubukura ingendo […]

Umukinnyi w’ikinamico w’Umurusiyakazi yishwe ari gutaramira abasirikare muri Ukraine

Umukinnyi w’amakinamico w’Umurusiyakazi yiciwe mu gitero cya Ukraine ubwo yari ari gutaramira abasirikare nk’uko byatangajwe n’inzu abarizwamo. Inzu mberabyombi iri mu gace ko muri Ukraine kigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya, aho Polina Menshikh yari arimo gutaramira yibasiwe n’ibisasu bya Ukraine ku itariki ya 19 Ugushyingo. Bivugwa ko uyu mukinnyi w’amakinamico yari arimo gukina mu gitaramo cyo […]

Uwashinjaga Dr Munyemana kwicisha Abatutsi yamushinjuye

Uwigeze gufungwa azira uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuguruje ubuhamya yigeze guha abakoraga iperereza, ashinja Dr Munyemana SosthĂšne guha Abahutu amabwiriza yo kwica Abatutsi muri Segiteri Tumba, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 yifashishijwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris […]

Umugore wa Twahirwa yateje umwiryane mu rukiko

Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yateje umwiryane kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023. Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko yahawe umwanya ngo atange ubuhamya. Yabanje gusobanurira imbere y’abacamanza isano afitanye na Twahirwa, ati: “Twahirwa SĂ©raphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe n’amategeko, dufitanye n’abana.” Yasobanuye […]

Kirehe: Imyaka igiye kuba ine bategereje ingurane z’imitungo yabo

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Mubuga, mu Karere ka Kirehe, baravuga ko mu masambu yabo hubatswemo ibigega bemererwa ingurane ariko ngo bamaze imyaka isaga itatu batarazihabwa, bakaba basaba ko bazihabwa kuko igihe gishize bazitegereje ari kinini. Aba baturage bo mu Murenge wa Musaza bavuga ko imyaka igiye kuba ine mu mirima yabo bahingagamo hubatswe […]

Burundi: Udafite kuva ku mafaranga 50,000 kugeza ku 300,000 ntabona aho arara muri Gereza ya Rutana

Imfungwa nshya muri Gereza Nkuru ya Rutana (mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Burundi) zitegekwa kwishyura amafaranga ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 300.000 y’Amarundi kuri buri muntu kugira ngo zibone aho kurara. Abayobozi b’imfungwa ni bo basaba bagenzi babo bafunganwe kwishyura aya mafaranga. Amakuru aturuka muri Gereza ya Rutana avuga ko abayobozi ba gereza basaba ko […]

The DRC signs the disengagement plan which should lead to the withdrawal of MONUSCO

The government of the DRC and MONUSCO signed this Tuesday, November 21 in Kinshasa, the disengagement plan which should lead to the withdrawal of the UN Mission on Congolese soil. This plan will be implemented jointly with the support of national technical partners and UN Agencies, Funds and Programs. The MONUSCO disengagement agreements were signed […]

U Bushinwa burashinjwa gufunga no gusenya imisigiti y’Abayisilamu

Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW)iravuga ko u Bushinwa burimo gufunga no gusenya imisigiti cyangwa gushyiramo ibindi bikorwa bidafite aho bihuriye no gusenga. HRW yavuze ko ibi biri mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo gukumira idini rya Islamu mu Bushinwa. Mu Bushinwa, igihugu ubundi kitemera Imana ariko kivuga ko cyemera ubwisanzure bw’amadini, […]

La directrice du renseignement amĂ©ricain s’est entretenue avec Kagame sur la crise sĂ©curitaire en RDC

La directrice du renseignement national de la Maison Blanche, Avril Haines, s’est entretenue avec les prĂ©sidents Paul Kagame et FĂ©lix Tshisekedi sur la crise sĂ©curitaire dans l’est de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo, les 19 et 20 novembre. Haines a rencontrĂ© le prĂ©sident rwandais Kagame et le prĂ©sident congolais Tshisekedi «  pour obtenir des engagements […]

Ingabo za RDC zongeye guta ‘intwaro nyinshi’ ku rugamba

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC n’indi mitwe, zataye muri Karenga na Kilolirwe izindi ntwaro nyinshi mu gitondo cy’uyu wa 22 Ugushyingo 2023. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu masaa kumi n’ebyiri y’iki gitondo iri huriro ry’ingabo ryagabye igitero muri utu duce […]

Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga muri Sudani igiye kwimukira mu Rwanda

Kaminuza y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga (UMST) i Khartoum, muri Sudani, irateganya kwimukira mu Rwanda kugira ngo ihe abanyeshuri bayo ibyiringiro n’amahirwe ya kabiri yo kurangiza amasomo yabo. Ubuyobozi bwa UMST bwatangaje ko abanyeshuri barenga 7000 bari barahejejwe mu ngo kubera ikibazo cy’umutekano muri Sudani bazimurirwa buhoro buhoro mu Rwanda kugira ngo barangize amasomo yabo. Mu kiganiro cyihariye […]

Ni bwo ntangiye inkuru zivuga amakosa y’abakomeye: Manirakiza

Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogĂšne wa Ukwezi Media Group yatangaje ko nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, ari bwo agiye gutangira gukora inkuru z’ubuvugizi, zirimo izigaragaza amakosa y’abakomeye. Ibi yabivuze asubiza abibazaga niba arahagarika umwuga w’itangazamakuru bitewe n’uko yakurikiranwe n’inzego z’ubutabera, ashinjwa icyaha cya ruswa cyaje guhindurwa icyo gukangisha gusebanya, bifite aho bihurira na wo. Uyu munyamakuru, tariki ya […]

Raporo inenga Leta y’u Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana

Raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) inenga ubutegetsi bw’u Rwanda ntiyavuzweho rumwe mu rubanza rwa Dr Munyemana SosthĂšne uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 14 Ugushyingo 2023. Uru rubanza rwari rukomeje kuri uyu wa 21 Ugushyingo, humvwa abatangabuhamya batandukanye, humvwa raporo y’uyu muryango yigeze kunyura kuri Flash Africa. […]

Umuyobozi wa Hamas aravuga ko benda kugera ku masezerano yo guhagarika intambara

Umuyobozi wa Hamas aravuga ko uyu mutwe uri hafi kugirana amasezerano y’amahoro na Israel , bigatuma haba ibyiringiro by’ihagarara ry’imirwano ibera muri Gaza ndetse kurekura imbohe zashimuswe n’uyu mutwe. Ku ruhande rwayo, Israel ntacyo yatangaje, mu gihe Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yavuze ko igihugu cye kitazahagarika imirwano kugeza igihe imbohe zisubijwe mu rugo. Igihugu cya […]

USA yatangaje ko u Rwanda na RDC byemeye guhosha umwuka mubi

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo, byiyemeje guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yabyo. Ibi byabitangaje kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 nyuma y’uruzinduko ushinzwe ubutasi ku rwego rw’igihugu, Avril Haines, yagiriye muri ibi bihugu byombi guhera tariki ya 19 […]

Brussels: Me Lurquin yanze umutangabuhamya ushinjura Twahirwa

Umutangabuhamya witwa Bwanakweli Jean Bosco Ubushinjacyaha bwari bugiye kwifashisha mu buhamya bushinjura Twahirwa SĂ©raphin yateje impaka zikomeye mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Mu masaa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, ku masaha y’i Kigali, ni bwo urukiko rwari ruhaye umwanya uyu mutangabuhamya wabaye i Karambo (ubu ni Gatenga) kugira […]

Rais wa Rwanda amempokea Makamu wa Rais wa Cuba

Rais wa Rwanda Paul Kagame alikutana siku ya Jumatatu na Makamu wa Rais wa Cuba Salvador ValdĂ©s Mesa na ujumbe unaofuatana naye, ambao wako katika ziara rasmi, ambayo ni mapumziko ya mwisho ya kiongozi huyo wa Cuba katika ziara ya nchi kadhaa za Afrika. Katika Kijiji cha Urugwiro, rais wa Kigali aliandika kwenye mtandao wa […]

Cameron threatens to ‘get tough’ on judges who block Rwanda plan

Lord Cameron has threatened to get tough on European human rights judges if they move to thwart the Government’s Rwanda plan. The Foreign Secretary sought on Monday to reassure anxious Tory MPs of his stance on the controversial European Court of Human Rights (ECHR). Sources said he stressed the importance of pushing on with Rishi […]

Ukraine irasaba ko imitungo y’u Burusiya yafatiriwe yishyura ibikorwaremezo bwasenye

Guverinoma ya Ukraine irashaka ko umutungo w’u Burusiya wafatiriwe ku Isi yose wakoreshwa mu kwishyura ibikorwa remezo byayo byangijwe n’ibitero by’Abarusiya. Nk’uko abategetsi ba Ukraine babitangaza ngo ibyangijwe n’u Burusiya bivugwa ko bingana na miliyari 411 z’amadolari kandi aha ni mu turere twahoze twigaruriwe kandi twabohowe gusa. Minisitiri w’Intebe, Denys Shmyhal, yabwiye abanyamakuru baturutse mu […]

Ishyaka rikorera mu buhungiro ryahisemo umukandida uzarihagararira mu matora yo mu 2024

f_zmsfxxoaax6yb.jpg

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemewe mu gihugu kandi rikorera mu buhungiro ryitwa Ishema ry’u Rwanda, riravuga ko ryashyizeho itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza uwitwa Nadine Claire Kasinge uteganya kuzaza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2024. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bwiza yabashije kubona ryashyiriweho umukono I Paris mu Bufaransa n’umuvugizi w’umukandida, Chaste […]

Kaspersky va créer un centre de transparence à  Kigali

34543.jpg

Kaspersky Lab, fournisseur multinational russe de cybersĂ©curitĂ© et d’antivirus, a rĂ©cemment lancĂ© son centre de transparence à  Kigali, ce qui en fait le premier du genre sur le marchĂ© africain. Cette Ă©volution, annoncĂ©e en marge du Forum africain de cyberdĂ©fense (ACDF) à  Kigali, vise, entre autres, à  souligner le lien Ă©troit entre la transparence et […]

Sudan: Ingabo za RSF zigaruriye ikindi kigo cya gisirikare muri Darfur y’Iburasirazuba

Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zatangaje ko zafashe ibirindiro bya gisirikare bya Division ya 20 y’ingabo zirwanira ku butaka za Sudani muri Leta ya Darfur y’Iburasirazuba, icyo kikaba kibaye ikigo cya kane cya gisirikare mu karere ka Darfur ubu kigaruriwe n’uyu mutwe. Brig. Gen. Hassan Saleh Nahar, umuyobozi wa RSF muri Darfur y’Iburasirazuba, avugira […]

Amagambo ya Habyarimana na Mugesera yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose

Imbwirwaruhame Habyarimana JuvĂ©nal wayoboye u Rwanda yavugiye mu nama y’ishyaka MRND yabereye mu yari Perefegitura ya Ruhengeri n’iyo LĂ©on Mugesera yavugiye ku Kabaya mu burengerazuba bw’igihugu yagarutse mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre. Muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 humvikanye ubuhamya bw’umugororwa […]

Umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo yatorotse igororero

Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Marizamunda JuvĂ©nal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo. Umunyamakuru Manirakiza ThĂ©ogene uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge. Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni […]

M23 itangaje ko ikubitiye inshuro FARDC-FDLR-Wazalendo muri Kitshanga

Umutwe witwaje intwaro wa M23 utangaje ko umaze gukubita inshuro ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacancuro ndetse n’ihuriro rya Wazalendo. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, saa moya n’iminota ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 yatangaje ko iri huriro ry’ingabo za Leta ya RDC […]