Ingabo z’u Burundi zahakanye guta ibirindiro bya Kitshanga na Mweso

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri teritwari ya Masisi muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zirahakana guta ibirindiro byazo muri Kitshanga na Mweso. Tariki ya 8 Ugushyingo 2023, Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi ingabo z’u Burundi zavuye muri Kitshanga, […]

Mukuralinda aremeza ko Prince Kid atitabye ubutabera, hakwitabazwa Interpol

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aravuga ko Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid atitabye ubutabera ngo bumufunge, hakwitabazwa inzego mpuzamahanga zirimo Polisi mpuzamahanga izwi nka ‘Interpol’. Ishimwe yitabye urubanza rwe mu rukiko rukuru tariki ya 15 Nzeri 2023, araburana, ku ya 13 Ukwakira rumukatira igifungo cy’imyaka itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo gukoresha […]

Twahirwa yigambye ko yarashe umugore mu gitsina: Ubuhamya

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre bakurikiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara. Mu masaha y’ikigoroba, humviswe ubuhamya bw’umutangabuhamya w’imyaka 67 y’amavuko waturutse mu Rwanda. Ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe zamurashe isasu ku itako. Uyu mutangabuhamya yasobanuye […]

Imiryango y’abasirikare b’u Burundi bishwe na M23 mu gihirahiro

Imiryango y’abasirikare b’u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu gihirahiro, nyuma y’uko abayo baguye mu mirwano n’umutwe wa M23. Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari abasirikare b’u Burundi bishwe na M23, abandi uyu mutwe ubafatana mpiri na bagenzi babo bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Ibitaro bya Nyarugenge byasabye imbabazi ku bwa serivisi mbi nyuma y’aho umurinzi wabyo arwanye

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge bwasabye imbabazi ku bwa serivisi mbi bimaze igihe bivugwaho nyuma y’aho umurinzi wabyo agaragaye arwana n’umugabo byavuzwe ko yari agemuriye umugore we wari wabyaye. Aya makuru yatangajwe na RadioTV10 yavugaga ko uyu mugabo yagiye muri ibi bitaro amasaha yarenze nyuma y’aho umugore we abyaye abazwe, akamara amasaha menshi ntacyo ashyira mu […]

One dead and one injured in an exchange of fire between two armed fighters in Munigi

One person died and another was seriously injured in an exchange of fire between two fighters called “Wazalendo”, Sunday November 12 evening in Munigi, about ten kilometers north of Goma (North Kivu). According to local society, this incident created psychosis in the villages of Rukoko, Kihisi and their surroundings in the Munigi group, in Nyiragongo […]

DĂ©but du procĂšs du “Boucher de Tumba” en France

Un tribunal de Paris ouvrira le 14 novembre les procĂ©dures dans une affaire impliquant le septiĂšme Rwandais jugĂ© en France pour son rĂŽle dans le gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi. A la Cour d’assises de Paris, le docteur SosthĂšne Munyemana sera jugĂ© pour avoir Ă©tĂ© à  l’avant-garde des massacres de Tumba – une localitĂ© […]

Brussels: Abaganga basobanuye raporo y’ubuzima bwa Basabose

Abaganga batatu basuzumye uko ubuzima bwo mu mutwe bw’Umunyarwanda Basabose Pierre buhagaze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023 basobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi raporo y’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu mufungwa buhagaze. Basabose yagombaga gutangira kuburana hamwe na Twahirwa SĂ©raphin tariki ya 9 Ukwakira 2023, gusa we ntiyabonetse, aho umunyamategeko we, Me […]

Manirakiza Theogene yateye utwatsi ‘imbabazi’ z’uwo ahamya ko ashaka kumwikiza

Manirakiza amaze ukwezi kurenga afunzwe

Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group yateye utwatsi imbabazi umushoramari witwa Nzizera Aimable avuga ko yamuhaye, nyuma y’aho uyu munyamakuru afunzwe by’agateganyo akurikiranweho icyaha cyo gukangisha kumusebya. Uyu munyamakuru watawe muri yombi tariki ya 11 Ukwakira 2023 mbere y’uko ajyanwa mu igororero rya Nyarugenge ku ya 26 Ukwakira, yanditse ibaruwa akoresheje ikaramu, asobanura ko hari […]

Perezida wa Israel aremeza ko basanze igitabo ‘Mein Kampf’ cya Hitler ku murwanyi wa Hamas

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yatangaje ko umurwanyi wa Hamas yasanganwe igitabo cyanditswe na Hitler, ahakana ko Israel yibasiye ibitaro binini bya Gaza byitwa Al-Shifa amakuru yerekana ko ibi bicumbikiye Abanyapalestine ibihumbi babihungiyeho byabuze amashanyarazi. Aganira n’umunyamakuru wa BBC, Gaira Kuenssberg, Perezida wa Israel yavuze kandi ko kopi y’igitabo Mein Kampf cya Adolf Hitler yabonetse […]

USA: Umwirabura wa mbere wari wizeye kuba umukandida w’Abarepubulikani yivanye mu ihiganwa

Senateri w’Umunyamerika wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Tim Scott, ukomoka muri Caroline y’Amajyepfo yavuye mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Yari yizeye kuzaba Umunyamerika wa mbere wirabura wemejwe n’ishyaka ry’Abarepubulikani ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu. Yatangarije Fox News ati “Ntekereza ko abatora, ari bo bantu b’ingenzi […]

U Bwongereza mu wundi mugambi, urukiko rutabwemereye kohereza abimukira mu Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza iri kunoza undi mugambi ishobora gushyira mu bikorwa mu gihe urukiko rw’ikirenga tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rutayemerera kohereza abimukira mu Rwanda. Ikinyamakuru The Telegraph kiravuga ko ba Minisitiri muri iyi guverinoma bari gutekereza ku buryo abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakurwa mu itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Mu gihe iri […]

‘Umubazi wa Tumba’ agiye kuburanishwa mu gihe abamwunganira bashidikanya ku buhamya

Urukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ruratangira kuburanisha Umunyarwanda Dr Munyemana SosthĂšne wamenyekanye nk’ ‘Umubazi wa Tumba’, aho akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Byateganyijwe ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo harabaho igikorwa cyo gutoranya inteko y’abacamanza bazaburanisha Dr Munyemana, hanyuma urubanza nyirizina […]

Haravugwa uruhare rwa Wazalendo mu rupfu rwa Major w’u Burundi

Maj. Gashirahamwe azashyingurwa ku wa Kane

Major Ernest Gashirahamwe, umusirikare w’u Burundi woherejwe guhangana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Masisi, Repubulika ya demukarasi ya Congo aherutse kwicirwa mu gace ka Kitshanga. Inkuru y’urupfu rw’uyu ofisiye yamenyekanye tariki ya 5 Ugushyingo 2023, ukaba ari na wo M23 yamwiciyeho. Icyo gihe hishwe n’abandi basirikare benshi b’Abarundi, hafatwa abandi barimo […]

Indorerezi z’amatora za EU ziragera muri RDC kuri uyu wa Mbere mu gihe hatizewe niba azaba

Itsinda ry’indorerezi z’amatora z’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi rizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukurikirana amatora rusange ateganijwe ku itariki ya 20 Ukuboza, guhera kuri uyu wa Mbere, mu gihe hakibazwa niba koko amatora azaba. Iri tsinda rigizwe n’indorerezi 42 z’igihe kirekire kugeza muri Mutarama 2024. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na […]

Byiringiro na Mukunzi Yannick bazamuye Sandvikens IF

Ibyishimo ni byinshi kuri Yannick na bagenzi be

Abanyarwanda Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bazamuye Sandvikens IF muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru muri Sweden, Superettan. Iyi kipe ipfundikiye shampiyona y’icyiciro cya gatatu, Ettan, yari igizwe n’imikino 30, igize amanota 65, ikaba ikurikiwe na United Nordic yagize amanota 62. Kuri uyu munsi wa nyuma wa shampiyona, Sandvikens IF yatsinze Umea ibitego 3-2, […]

Nyiragongo: FARDC yarasanye na Wazalendo

Abasirikare ba Repubulika ya demukarasi ya Congo barasanye n’umutwe w’urubyiruko rwa Wazalendo muri gurupoma ya Nyiragongo, mu ntera iri mu bilometero 15 ugana mu mujyi wa Goma. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uko kurasana kwabereye mu gace ka Mugererwa mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, gusa ngo icyateye aya makimbirane […]

Paris: Abashyigikiraga Abayahudi bisubiyeho ababarwanyaga bajya kubashyigikira

Ikintu kitigeze kibaho kirimo kuba muri iyi weekend i Paris, cyazanywe n’intambara hagati ya Israel na Hamas ndetse no kwisuka kwayo mu Burayi, aho uruhande rwahoze rushyigikira Abayahudi rwanze kuyitabira ahubwo bitunguranye urwabarwanyaga rukemera kujya kubashyigikira. Ku nshuro ya mbere, imyigaragambyo ikomeye yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ya politiki akomeye arimo ayashyigikiye ko abantu baba ba nyamwigendaho […]

Sudani y’Epfo yitegura kuyobora EAC yabanje kwishyura ibirarane yari iyibereyemo

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyateye intambwe igaragara mu kongera ingufu mu bikorwa byayo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ikemura ibibazo byayo bisanzwe, kandi ikemura ikibazo cy’ibirarane by’umusanzu cyabangamiraga uruhare rwayo mu bikorwa by’uyu muryango. Ibi byabaye nyuma y’ubusabe bwa Perezida Salva Kiir mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu […]

FARDC iravuga ko yafashe intwaro n’impuzankano nyinshi za RDF

Izi ni intwaro n'impuzankano FARDC ivuga ko yafashe

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo kizwi nka FARDC kiravuga ko cyafashe intwaro n’impuzankano nyinshi z’icy’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col. Ndjike Kaiko yabitangaje ubwo yerekanaga imbunda enye (Machine Gun, RPG na Mortiers ebyiri) n’impuzankano avuga ko ari iza RDF, asobanura […]

Imiterere y’icyambu cya mbere kinini mu Rwanda kizatahwa mu Kuboza

33833.webp

Imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu ubu igeze kuri 96 ku ijana kandi iki cyambu kizaba ari icya mbere kinini kandi kigezweho mu gihugu kigiye gufungura mu Kuboza. Icyambu cya Rubavu, kinini mu Rwanda, biteganijwe ko kizazamura ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati yu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nikirangira. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo […]

U Butaliyani bugiye kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Guverinoma y’u Butaliyani irateganya kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda ijyanye n’ubufatanye mu kwimuka (migration) n’iterambere. Nk’uko The Telegraph yabitangaje, uyu mugambi watangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na mugenzi we wo muri Albania, Edi Rama muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko inzego z’u Butaliyani zishinzwe umutekano ku Nyanja ya Mediterane zizajya zifata abimukira […]

Abofisiye bayoboraga ingabo za Uganda zagabweho igitero gikomeye muri Somalia bahanwe

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwafatiye ibihano Major Steven Oluka na Major Zadock Abor bari bayoboye ingabo za Uganda mu birindiro byo muri Somalia zagabiwemo igitero gikomeye muri Gicurasi 2023. Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ATMIS, zagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab igitero gitunguranye mu birindiro byazo bya Buulo […]

Ibihugu bya EAC byiyemeje kohereza mu kirere satellite bihuriyeho

Ibihugu byo muri EAC byemeranyije gukusanya ubushobozi bigafatanya kohereza mu kirere satellite bihuriyeho izafasha mu gutanga serivisi za internet mu karere. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yiga ku iterambere ry’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho mu mishinga yo kwihuriza hamwe mu ikoreshwa ry’Umuhora wa Ruguru yabereye i Nairobi kuwa Kane ushize. Itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara rigira riti […]

Ubwenegihugu bw’u Bubiligi bwa Gen. Ndaywell ukuriye ubutasi bwa FARDC bwateje urunturuntu

“Inzirakarengane y’umugambi wateguwe n’abanzi, Gen. Ndaywel ntabwo ari Umubiligi”, ibi ni ibitangazwa n’umuryango w’uyu musirikare mukuru wa FARDC ukuriye ubutasi bwa gisirikare nyuma yo kuregwa mu butabera bw’u Bubiligi. Gen. Maj. Christian Ndaywel warezwe nk’Umubiligi n’umunyamategeko w’umuryango w’umudepite w’igihugu Cherubin Okende, wishwe muri Nyakanga, umuryango we uvuga ko bigaragara ko ari inzirakarengane y’umugambi ugamije guhindanya […]

U Burundi bwatangaje intambara, tuzirwanaho: Major Willy Ngoma

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko u Burundi bwabashojeho intambara mu buryo buziguye, bityo ko biteguye kwirwanaho. Ibi yabitangarije TĂ©lĂ© Renaissance nyuma y’aho igisirikare cy’u Burundi gisohoye itangazo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 riteguza abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba […]

Kivu zombi biyemeje gutangira imyigaragambyo ihoraho nyuma y’aho Leta ya RDC inaniwe M23

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyo muri Kivu y’Amajyepfo zatangaje ko guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 ziratangira imyigaragambyo ihoreho nyuma y’aho nyiratarengwa zari zahaye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ngo bube bwamaze gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 ntacyo itanze. Iyi miryango mu itangazo rihuriweho yashyize hanze kuri […]

Somalia could be admitted to the East African community this month

East African Community (EAC) Secretary-General Peter Mathuki says Somalia could be admitted to the bloc this month, The East African reports. An Ordinary Heads of State Summit is scheduled for November 23-24 in Arusha, and the region’s presidents are expected to endorse Somalia’s accession. Dr Mathuki told a panel at the Africa Investment Forum in […]

Darfur: RSF iravugwaho kwica abantu hafi 1500 mu gisa nka jenoside

Ku itariki ya 2 Ugushyingo, ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zagose inkambi y’abavanywe mu byabo nyuma yo gutera ikigo cy’ingabo za leta cyari hafi yaho mu burengerazuba bwa Darfur. Mu minsi itatu yakurikiyeho, uyu mutwe witwara gisirikare wakoze ibishobora kuba ubwicanyi bwakorewe abantu benshi mu gihe gito kuva intambara y’abenegihugu yatangira muri Mata. […]

CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BYAFATIWE MURI MAGENDU

Itangazo ry'ubuyobozi bwa gasutamu kuri iyi cyamunara

Ubuyobozi bwa gasutamu buratangaza ko tariki ya 7 Ukuboza 2023 i Huye na MAGERWA hazaba cyamunara y’ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu, biherereye i Rusizi, Huye na MAGERWA. Urutonde rw’ibucuruzwa byose birebwa n’iri tangazo

Tity Brown wari umaze imyaka 2 afunzwe yagizwe umwere

Icyemezo cy'urukiko kigira Ishimwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown wari umaze iyaka ibiri afunzwe. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 mbere y’igihe kuko byari byateganyijwe ko usomwa saa saba. Utesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha bwashinjaga Ishimwe gusambanya umwana w’umukobwa. Uru rukiko kandi rwategetse ko Ishimwe ahita afungurwa uyu mwanzuro […]

Birababaje kuba umuntu amara imyaka 20 ari umuyede, umunyonzi: Umuyobozi muri RIB

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Herbert, yatangaje ko bibabaje kuba umuntu amara imyaka 20 cyangwa irenga ari umuyede ufasha abafundi, cyangwa ari umunyonzi w’igare. Ibi yabibwiye urubyiruko mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’urubyiruko cyari gikubiyemo impanuro z’uko rwakwitwara ku isoko ry’umurimo, amahirwe ahari n’ukuntu rwayabyaza umusaruro. Rutaro yagize ati: “Ngiye kubaha urugero rumwe […]

Umukuru w’Ingabo za Burkina Faso mu Rwanda gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

f-g3latxeaamccd.jpg

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig. Gen CĂ©lestin SIMPORE n’intumwa ze bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023. Ku gicamunsi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kandi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside ku nyubako […]

Abanyamakuru ntibemerewe kwinjirana ibifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa Gasana

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwabujije abantu bose kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Mbere y’uko uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rutangira kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, Komeza Anastase yamanitse itangazo rigira riti: “Nta muntu […]

Corneille Nangaa yashinje Perezida Tshisekedi guteranya amoko amusaba kwegura

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, itariki ya 9 Ugushyingo 2023, uwahoze ari perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Congo (CENI) wahindutse utavuga rumwe n’ubutegetsi, Corneille Nangaa, arasaba kwegura Perezida FĂ©lix Tshisekedi ashinja gutwika intara ya Tshopo binyuze mu“guteranya abavandimwe babiri, Aba-Mbole n’Aba-Lengola ”. Aho ari mu buhungiro, Perezida w’ishyaka Action pour […]

Urukiko rw’Ikirenga rugiye gutanga umwanzuro kuri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwa London mu Bwongereza rwatangaje ko rugiye gutangaza umwanzuro kuri gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uru rukiko ruzatangaza uyu mwanzuro nyuma ya saa sita (ku masaha yo mu Rwanda) tariki ya 15 Ugushyingo 2023. Ni umwanzuro wa nyuma ushobora gutesha agaciro uw’urukiko rw’ubujurire wakumiraga […]

Amajyaruguru: Ubuyobozi bwiyemeje gushyira iherezo ku mwanda, Banque Lambert n’amacakubiri

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gushyira iherezo ku bikorwa bibi bimaze igihe biyihesha isura mbi, birimo umwanda, ubusinzi ndetse n’amacakubiri amaze igihe ayirangwamo. Ni gahunda ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu karere ka Musanze. Intara y’Amajyaruguru imaze igihe ivugwamo uruhuri rw’ibibazo birimo umwanda, ubusinzi bukabije […]

ApĂŽtre Mutabazi yahishuye uko yahawe miliyoni 100 frw ngo areke kuvuga kuri politiki y’u Rwanda

dsc_3436.jpg

Umuvugabutimwa bwiza akaba n’intumwa (ApĂŽtre) Mutabazi Kabarira Maurice yahishuye uburyo yahawe amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda harimo na miliyoni 100 frw ngo aceceke ntiyongere kuvuga kuri Politiki y’u Rwanda. Mu kiganiro uyu Muvugabutumwa yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze kuri bimwe mu bikubiye mu gitabo ari bushyire hanze kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ugushyingo […]

Brussels: Umutangabuhamya yabajijwe kuri Fred Rwigema, kwihangana biramunanira

Umutangabuhamya uri mu baregera indishyi baturutse mu Rwanda yananiwe kwihangana, asuka amarira ubwo Perezidante w’urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwamubazaga kuri Major General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu. Ni mu gihe uyu mutangabuhamya w’imyaka 51 y’amavuko yatangaga ubuhamya kuri Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara ashinjwa gukora mbere ya […]

Isasu riri kuvuza ubuhuha hagati y’ingabo za Israel na Hamas muri Gaza

Imirwano hagati ya Israel na Hamas yegereye ibitaro bya Al Quds mu mujyi wa Gaza, aho umunyamakuru wa BBC uri kubikurikirana avuga ko hari kubera urugamba rwa nyarwo rw’imbunda. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahungiye mu bitaro kandi haracyari abarwayi 100 mu bitaro ubwabyo. Hagati aho, inzira yonyine yifashishwa mu guhunga, yemerera abantu kuva mu majyaruguru ya […]

Le Soudan du Sud s’apprĂ ÂȘte à  assumer la prĂ©sidence de la CAE

Le prĂ©sident du Soudan du Sud, Salva Kiir Mayardit, devrait prendre la prĂ©sidence du sommet des chefs d’à‰tat de la CommunautĂ© d’Afrique de l’Est (EAC) lors du prochain sommet ordinaire des chefs d’à‰tat de l’EAC, rapporte The East African. Le prĂ©sident Kiir est sur le point de remplacer le prĂ©sident burundais Evariste Ndayishimiye dont le […]

Perezida Ndayishimiye agiye gusimburwa ku buyobozi bwa EAC

Muri uku kwezi nibwo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikazabera muri Tanzania i Arusha aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya. Ni nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye manda ye yarangiye muri Nyakanga uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya. Biteganijwe ko inama y’aba […]

Brussels: Basabose wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe yaziye ku mbago

Basabose Pierre wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe na Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yitabiriye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 agendera ku mbago imwe. Uru rubanza ruburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara rwagombaga gutangira tariki ya 9 Ukwakira 2023 gusa ntabwo Basabose yarwitabiriye. Me Jean Flamme umwunganira yasobanuye […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw’amayobera

Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye […]

Inyeshyamba zahanuye drone y’Abanyamerika ifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw

Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Ugushyingo, ko zarashe indege itagira abapilote y’Abanyamerika, ifite agaciro ka miliyari zisaga 32 z’Amanyarwanda, yagurukaga hejuru y’amazi ya Yemeni. Mu itangazo ryabo, Aba-Houti bavuze ko ingabo zabo zahanuye indege ya drone yo muri Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 mu gihe yakoraga ibikorwa […]

Kilolirwe ibyukiye mu muriro w’amakompora nyuma yo gufatwa na M23

Agace ka Kilolirwe gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kabyukiye mu muriro w’amasasu nyuma y’amasaha make kose gafashwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kilolirwe iri mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu mujyi wa Sake yafashwe na M23 kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 nyuma y’imirwano yahebereye, ihanganyemo n’uruhande rw’ingabo za […]

Umutangabuhamya yasabye Me Lurquin wunganira Twahirwa kugabanya ubugome

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin yasabye umunyamategeko w’uyu mufungwa, Me Vincent Lurquin, kugabanya ubugome mu gihe abaza ibibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yatangiye ubu busabe mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho kuko […]

MoĂ ÂŻse Katumbi gives himself 6 months to put an end to insecurity

With more than 260 local and foreign armed groups present and active in five provinces for more than two decades, the eastern region of the DRC is in a situation of growing insecurity leading to the deterioration of the humanitarian situation with more of 6 million internally displaced people. Faced with this situation, MoĂ ÂŻse Katumbi, […]

Colonel Uwamahoro yabwiye urukiko ko ingabo ze zitari zifite ubushobozi bwo gukora ‘coup d’Ă©tat’

Colonel DĂ©sirĂ© Uwamahoro wayoboye ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo, BAE (Brigade Anti-Emeute), yabwiye urukiko ko ingabo yayoboraga zitari zifite ubushobozi bwo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi kuko zari nke. Yabivuze ku wa 6 Ugushyingo 2023 ubwo yashinjwaga kwifatanya na GĂ©nĂ©ral Alain Guillaume Bunyoni mu mugambi wo gushaka gukura Ndayishimiye ku butegetsi, aho Ubushinjacyaha […]

Moise Katumbi aremeza ko natorwa azagarura umutekano mu mezi 6

N’imitwe yitwaje intwaro irenga 260 y’abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga iri kandi ikorera mu ntara eshanu mu myaka irenga makumyabiri, akarere k’iburasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Congo gafite ibibazo by’umutekano muke ugenda wiyongera biri kugira ingaruka ku bantu barenga miliyoni 6 bavanywe mu byabo. Mu guhangana n’iki kibazo, MoĂ ÂŻse Katumbi, umukandida ku mwanya wa perezida mu […]

L’ancien gouverneur Gasana comparaĂ Âźtra devant le tribunal vendredi

L’accusation devrait traduire en justice Emmanuel Gasana devant le tribunal de premiĂšre instance de Nyagatare, le vendredi 10 novembre, pour rĂ©pondre aux accusations liĂ©es à  la sollicitation et à  l’acceptation d’avantages illĂ©gaux et à  l’abus de ses fonctions. Gasana, qui a Ă©tĂ© suspendu de ses fonctions de gouverneur de la province orientale par le Premier […]

M23 yafashe Kilolirwe mu gihe i Goma hari imyigaragambyo yamagana ubufatanye na MONUSCO

f-afjwma0aejysg.jpg

Amakuru atandukanye aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aremeza ko inyeshyamba za M23 zaba zamaze kwigarurira Kilolirwe, agace k’ingenzi muri Masisi kari mu birometero nka 30 uvuye mu Mujyi wa Sake. Inyeshyamba za M23 zikomeje gutera imbere muri Masisi nyuma y’iminsi micye hatangijwe Operation Spring Bok hagati ya MONUSCO na FARDC yo kurwanya inyeshyamba z’uyu mutwe. Hagati […]

Ingabo zimwe z’u Burundi zatangiye gutinya koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru

Imirambo y’abasirikare b’u Burundi barenga 15, biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ushize yagejejwe mu buruhukiro bwa gisirikare buri mu Kigo cya DCA Passive bakunda kwita ‘Rwantanamo’ mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura, mu gihe bivugwa ko bagenzi ba bo bagomba kujya kubafasha basa nk’abarimo gukwepa kubera kudashaka kujya muri iyi ntambara. Ayo makuru […]

Urubanza rwa Twahirwa na Basabose rukomeje kugarukamo Melchior Ndadaye

Mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023 hakomeje kugarukamo amateka y’urupfu rwa Melchior Ndadaye, “Umuhutu wa mbere wayoboye u Burundi” mu mwaka w‘1993. Urukiko ruri kwifashisha abahanga mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari nk’abatangabuhamya, abatangabuhamya bo ku ruhande ruregera indishyi […]

Uwunganira Basabose yifashishije ubuhamya, agerageza kumvisha urukiko ko habaye ‘double gĂ©nocide’

Umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza aregwamo ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara, yagerageje kumvisha urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri (double gĂ©nocide), ashingiye ku buhamya bwatanzwe. Uyu munyamategeko yazanye iyi mvugo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 ashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya ufite imyaka 53 y’amavuko, […]

GĂ©nĂ©ral Bunyoni yise Ndirakobuca ‘ihene’

Ndirakobuca wasimbuye Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi bwabwiye urukiko rw’ikirenga ko GĂ©nĂ©ral Alain-Guillaume Bunyoni yise ihene Lieutenant GĂ©nĂ©ral Gervais Ndirakobuca alias ‘Ndakugarika’, wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022. Mu rubanza rwatangiye mu mizi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bwagize buti: “Uwabaye Minisitiri w’Intebe yambuye ubumuntu Gervais Ndirakobuca wamusimbuye, amwita ihene.” Aya ni amakuru […]

ApĂŽtre Gitwaza yijunditse ibinyamakuru byatangaje amakimbirane ye n’abandi bashumba

Umushumba w’itorero Authentic World Ministries/Zion Temple Celebration Center, ApĂŽtre Dr Paul Gitwaza, yijunditse ibinyamakuru byatangaje ko bagenzi be bamwigumuyeho, bakajya kumurega mu rukiko. Hashize igihe havugwa umwuka mubi muri iri torero, aho hari itsinda ry’abashumba batandatu bavuga ko bafatanyije na Dr Gitwaza kurishinga, banditse ibaruwa imusezerera ku bushumba bukuru kuko ngo ntiyubahiriza amategeko yaryo, kandi […]

FARDC-Wazalendo bari kugaba ibitero byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru

Ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, hamwe n’abo bifatanya barimo imitwe ya Wazalendo, bagabye ibitero bikomeye muri bice bigenzurwa na M23 teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero cya mbere cyabanje mu gace ka Bambo gaherereye muri Rutshuru mu gitondo cy’uyu wa 7 Ugushyingo 2023, aho FARDC n’abarwanyi […]