Icyatumye umunyamakuru wo mu Rwanda afungirwa mu Burundi

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ukurikirana by’umwihariko inkuru z’ubutabera, avuga ko aherutse gufungirwa mu Burundi hamwe n’umufotozi we n’undi witwa Niyongabo Eric, azira gufotora itangazo riteguza ibazwa rya Alain-Guillaume Bunyoni. Nkundineza asobanura ko ubwo yari akiri mu Rwanda, yabanje kwandikira Perezida w’urukiko rw’ikirenga w’u Burundi, Emmanuel Gateretse kuri Email tariki ya 5 Gicurasi 2023, amusaba uburenganzira […]

U Rwanda rwaba ruteganya kugura indege y’igisirikare muri Brazil

U Rwanda rugaragara ku rutonde rw’ibihugu biteganya kugura indege z’ubwikorezi z’igisirikare y’ubwoko bwa KC-390 Millenium zikorwa n’uruganda Embraer rwo muri Brazil. Aya makuru yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za Brazil zirwanira ku butaka, Lt Brig. Marcelo Kanitz Damasceno, ubwo yaganiraga na komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga. Lt Brig. Damasceno, muri iki kiganiro cyabaye mu ntangiriro z’uku […]

Rubavu: Umuturage aratakamba nyuma y’aho abagiraneza bamusaniraga bahagaritswe

Rurangwa watangije igikorwa cyo gufasha Ndayambaje

Muhoza Ndayambaje utuye mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu aratakamba nyuma y’aho tariki ya 17 Gicurasi 2023 ubuyobozi buhagaritse abagiraneza bo mu muryango we bamusaniraga inzu ye iherutse gusenyuka. Ndayambaje asobanura ko mbere y’uko imvura isenya igisenge cy’iyi nzu, yari ifite ibiti bishaje, byavungagurikiraga hasi ku buryo […]

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye Televiziyo y’u Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru y’uko Ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro; gishinja Televiziyo y’u Rwanda kugira uruhare mu kuyakwirakwiza. U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya […]

General Kazura abona inenge mu butumwa bw’amahoro bwa UN

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, arasaba ko mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye habamo impinduka, hakajya hibandwa cyane ku kugarura amahoro n’umutekano. Mu nama y’umutekano yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, Gen. Kazura yasobanuye ko ubutumwa bw’amahoro bwa UN buba bufite intego yo kubungabunga amahoro […]

Ubusesenguzi bw’abanyamategeko ku rubanza rwa Tity Brown rusubitswe gatanu

Urubanza rwa Tity Brown usaba gufungurwa by'agateganyo rusubitswe gatanu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 rwasubitse urubanza rw’ubujurire rw’umubyinnyi w’imbyino zigezweho, Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyemezo ajuririra cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Kuboza 2021, ubujurire busubikwa n’urukiko rwisumbuye tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ku ya 8 Gashyantare 2023, ku ya 22 Gashyantare, ku […]

Kalehe: Abanyarwanda barashinjwa guteza ibiza byishe abarenga 400

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo irashinja impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu guteza ibiza biherutse kwica abantu barenga 400 muri teritwari ya Kalehe, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi biza (inkangu n’imyuzure) byakomotse ku mvura nyinshi yaguye muri Kalehe mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Iyi mvura yanaguye no […]

Rubavu: Umwarimu watanze amakuru ku kiraro cyacitse ntiyorohewe

Aka kayira kamanuka mu mugezi karazitiwe mu rwego rwo gukumira abanyeshuri bakanyuragamo

Umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Karambo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, Turikubwimana Daniel, ntabwo yorohewe nyuma yo guha umunyamakuru amakuru ku kiraro cyacitse abanyeshuri banyuragaho bakambakamba. Nyuma y’aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, atangarije ko abanyamakuru babaye ba Rusahuriramunduru n’abakomisiyoneri, akabishingira ku nkuru y’iki kiraro yahamyaga ko cyakozwe mu buryo […]

FARDC yarahiriye kwikubita agashyi, ikigaranzura umwanzi

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyarahiriye kwikubita agashyi, kikigaranzura umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uw’iterabwoba wa ADF. Kuri uyu wa 17 Gicurasi ubwo FARDC yizihirizaga umunsi mukuru wayo mu mujyi wa Goma, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, yatangaje ko […]

Polisi yatangaje ko hari abo ifata biyogosha ubwanwa banatwaye imodoka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abagabo ifata biyogosha ubwanwa banatwaye imodoka ndetse n’abagore bafatwa bisiga ibirungo (makeup). Mu kiganiro yatangiye mahugurwa ku mutekano wo mu muhanda yabereye ku Kacyiru kuri uwa 18 Gicurasi 2023, Polisi yasobanuye kandi ko aba babikora banirebera mu ndorerwamo z’imbere mu modoka, ku buryo haba hari ibyago byinshi byo gukora […]

Floriane Irangabiye yaba ari gutoterezwa muri gereza

Umunyamakuru w’Umurundikazi wigeze kuba mu Rwanda nk’impunzi, Floriane Irangabiye, yaba ari gukorerwa itotezwa muri gereza afungiwemo ya Muyinga. Radio Inzamba ivuga ko abatangabuhamya bayibwiye ko umuyobozi wa gereza tariki ya 16 Gicurasi 2023 yajyanye n’abantu babiri bambaye gisivili n’abapolisikazi bane, bajya mu cyumba Irangabiye araramo kugira ngo bamusake. Marie Louise Baricako uyobora umuryango Inamahoro uharanira […]

Sadate avuga ko yagaburiraga abana 40 buri munsi, agaharikwa n’ababikangamo abajura

Umushoramari wabaye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasobanuye uburyo yari yariyemeje kugaburira abana 40 bo mu muhanda buri manywa, agahagarikwa n’ubuyobozi bwabikanzemo abajura. Sadate utuye Kibagabaga mu karere ka Gasabo, yatangaje ko igikorwa cyo kugaburira abana bo ku muhanda cyatangiriye kuri babiri bamusabye amafaranga. Ati: “Aho ntuye Kibagabaga nigeze guhura n’abana babiri basabiriza mu […]

Mu Rwanda hazamuwe amabendera menshi ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Iri ryazamuwe kuri ambasade y'u Bubilligi

Kuri ambasade z’ibihugu bitandukanye bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda hazamuwe amabendera menshi ashyigikira umuryango uhuza abarimo abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduza ibitsina uzwi nka LGBTIQ+. Ambasade zazamuye aya mabendera zirimo: iy’u Bubiligi, u Bwongereza, Sweden, u Buholandi. Byakozwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023. Ambasade ya EU mu Rwanda yasobanuye ko byakozwe mu […]

Ingabo zari ziyobowe na James Kabarebe zafashe Kinshasa mu myaka 26 ishize

Abarwanyi ba AFDL bari kumwe n'Abanyarwanda n'abanya-Uganda, ubwo binjiraga i Kinshasa

Hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 1997, abarwanyi barimo abo mu mutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent DesirĂ© Kabila, Abanyarwanda n’abanya-Uganda bari bayobowe na James Kabarebe binjira mu murwa mukuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo yitwaga ZaĂ ÂŻre, Kinshasa. Icyagejeje aba barwanyi bari urubyiruko i Kinshasa ni ugukuraho ubutegetsi […]

Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko Sarkozy wayoboye u Bufaransa afungwa

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwashimangiye igifungo cy’imyaka itatu kuri Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, kirimo umwaka agomba kumara afunzwe n’indi ibiri isubitse. Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze muri Werurwe 2021 ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cya ruswa yakoze mu mwaka w’2014. Gusa ariko, urukiko rwashyizeho umwihariko w’uko Sarkozy atazafungirwa muri gereza, ahubwo azafungirwa […]

Inyeshyamba z’Abanyarwanda zateze igico Imbonerakure

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafite ibirindiro muri ishyamba rya Kibira, bateze igico urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi bw’u Burundi ruzwi nk’Imbonerakure. Ikinyamakuru SOS Medias kivuga ko Imbonerakure zaguye muri iki gico mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2023, ahagana ku musozi wa Rutorero, komini Mabayi, intara […]

Minisitiri Musabyimana yise abanyamukuru ba ‘Rusahuriramunduru’

Ibi biti byamaze gukurwaho ariko umunyamakuru yagaragaje ko abanyeshuri bakihambuka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yise abanyamakuru barimo aba Mama Urwagasabo ba Rusahuriramunduru ashingiye ku nkuru bakoze, bo bahamya ko bayifitiye ibimenyetso bifatika. Umunyamakuru w’iki kinyamakuru tariki ya 11 Gicurasi 2023 atangaje inkuru y’impuruza yerekana abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Karambo riherereye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bambuka umugezi bakambakamba […]

Rusizi: Meya ahangayikishijwe n’abakozi b’akarere bagera ku kazi bakerewe

Nteziyaremye avuga ko kugera ku kazi mu masaa yine atari ingeso gusa ahubwo ari n'uburwayi

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko mu bakozi ayoboye hari abokamwe n’ingeso yo gukerererwa mu kazi, bakageraho mu masaa tatu n’igice ndetse na saa yine z’igitondo kandi amasaha mashya yagenwe ari saa tatu z’igitondo, akavuga ko bahagurukiwe, uzagirwa inama agakomeza iyo ngeso azafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko. Uku ni ukwezi kwa 5 amasaha […]

Abagaba b’Ingabo za SADC bacuze umugambi wo gutsinsura M23

Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC baheruka guhurira mu nama yari igamije gucuriramo umugambi w’uko bafasha RDC kwigobotora imitwe yitwaje irimo n’uwa M23. SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo. […]

Les Etats-Unis saluent “la voix cruciale” de SM le Roi dans la promotion de la paix rĂ©gionale et d’un avenir “sà»r et prospĂšre” pour les IsraĂ©liens et les Palestiniens

15 mai 2023 Washington – Le secrĂ©taire d’Etat amĂ©ricain, Antony Blinken, a saluĂ© “la voix cruciale” de SM le Roi Mohammed VI dans la promotion de la paix au Proche-Orient et d’un avenir “sà»r et prospĂšre” pour les IsraĂ©liens et les Palestiniens. “Le secrĂ©taire a saluĂ© la voix cruciale de SM le Roi Mohamed VI […]

Sahara Issue: U.S. Reiterates Support for Autonomy Plan, Deeming it ‘Serious, Credible and Realistic’ 16 mai 2023

Washington – The United States on Monday reiterated its support for Morocco’s autonomy plan, deeming it “serious, credible and realistic” with a view to settling the regional conflict over the Moroccan Sahara. “We continue to view Morocco’s autonomy plan as serious, as credible, as realistic”, said the U.S. State Department Principal Deputy Spokesperson, Vedant Patel, […]

Musanze: Bafashwe bamaze gusenya moto, ibyuma byayo babibitse mu mufuka

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufungiye muri sitasiyo yarwo ya Muhoza mu karere ka Musanze abagabo batatu bafashwe bamaze gusenya moto bakekwaho kwiba, ibyuma byayo bakabibika mu mufuka. SP Ndayisenga Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko aba bagabo batawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe umutekano, ku wa 14 Gicurasi 2023 […]

MINAFFET itewe ipfunwe n’imodoka ba Ambasaderi 6 b’u Rwanda bakoresha

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) yatangaje ko itewe ipfunwe n’imodoka ba Ambasaderi b’u Rwanda mu bihugu 6 bakoresha bitewe n’uko zishaje cyane. Izi modoka zirimo ikoreshwa n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, uri mu Misiri, uri mu Burusiya, uri mu Bufaransa n’uri muri Ethiopia. Minisitiri Dr Vincent Biruta ubwo yari […]

Abagaba bakuru b’Ingabo za SADC bikomye RDF

Abagaba b’Ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), baheruka kwikoma Ingabo z’u Rwanda (RDF) bazishinja guha ubufasha umutwe wa M23. SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo. Ni umwanzuro wafatiwe […]

Turahirwa Moses ajyanwe muri gereza, ahafungiwe abo yasabiye imbabazi

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamideli Turahirwa Moses afungirwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza mu gihe ategereje kuburana mu mizi. Turahirwa akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha inyandiko mpimbano, byose bishingira ku byo yitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze. Mu iburanisha ryabaye, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa akekwaho kuba […]

Umugore wa Lebron James yavuze ko yahisemo kwita ku kuba umubyeyi mwiza kuruta kuba icyamamare

Savannah James, umugore w’umukinnyi ukomeye cyane mu mukino wa Basketball, Lebron James, babanye guhera mu mwaka w’2013, ntakunze kugaragara mu ruhame. Savannah mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Cut, yavuze ku mpamvu zatumye ahitamo kutigaragaza cyane nk’uko abandi bagore b’abakinnyi bakomeye babigenza, bakajya mu biganiro bya televiziyo cyangwa bakaba abavuga rikumvikana. Yavuze ko yashakaga gukomeza kwishimira […]

Karasira ‘ufite uburwayi bwo mu mutwe’ yasohotse urubanza rutarangiye

Karasira Uzaramba Aimable byemejwe n’umuganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe yasohotse mu rukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwa Nyanza, urubanza rutarangiye. Muri uru rukiko, habaye impaka hagati y’uruhande rwa Karasira n’ubushinjacyaha, niba yakomeza kuburana ku byaha birimo: gupfobya jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Zashingiye kuri raporo yakozwe na muganga […]

U Rwanda na RDC byahuriye mu nama yo gucyura impunzi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) zahuriye mu nama yo gucyura ku bushake impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo zikiri mu bihugu byombi. Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama iri kubera i Geneva mu Busuwisi. Ni ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryateguye iyi nama. […]

Urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri E.S Musanze rwateje impagarara

Bivugwa ko Umuhire yasabye uruhushya rwo kujya kwivuriza iwabo, ntiyaruhabwa

Mu ishuri ryisumbuye ryigisha siyansi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze) haravugwa inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 y’amavuko witwa Umuhire Ange Cecile, bikekwa ko yabanje kwimwa uruhushya ngo ajye kwivuriza iwabo, agasabwa kwivuriza mu ivuriro ry’ikigo. Bivugwa ko Umuhire wigaga mu mwaka wa mbere yari amaze ibyumweru bibiri arwariye muri iki kigo, akaba yarapfuye […]

Ruto yagaragaje icyatumye azamura mu ntera General wagerageje kuburizamo intsinzi ye

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yagaragaje impamvu zikomeye zatumye azamura General Francis Omondi Ogolla ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo kandi ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku biro bye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 cyibandaga kuri gahunda afitiye igihugu, Perezida Ruto yagize ati: “General Ogolla ari mu bantu […]

Iradukunda Bertrand yatangaje icyatumye adakina umukino APR FC yasezereyemo Kiyovu Sports

Ubutumwa bwa Iradukunda Bertrand

Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yatangaje icyatumye adakina mu mukino w’igikombe cy’amahoro APR FC yasezereyemo Kiyovu Sports kandi nta kibazo cy’ubuzima afite. Kuri sitade ya Kigali Pele habereye umukino wo kwishyura wa Ă‚Âœ cy’irangiza. APR FC yasezereye Kiyovu Sports ku bitego 3-2 birimo 2-1 yayitsinze kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023. Icyakoze, Iradukunda ntabwo yigeze agaragara […]

Impamvu abasirikare ba Uganda bari Rutshuru bagaragaye batambaye ikirango cya EACRF yamenyekanye

Uyu musirikare wa Uganda wambaye ikirango cya EACRF ni we Brig. Gen. Kulayigye yerekanye

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyasobanuye impamvu abasirikare bacyo bari mu butumwa bw’amahoro muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bagaragaye batambaye ikirango cy’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF. Tariki ya 3 Gicurasi 2023, umunyamakuru Justin Kabumba wari waherekeje ingabo za RDC zari zagiye gusura Rutshuru, yafotoye ingabo za Uganda, yerekana ko […]

Gatabazi JMV yasabiye Jeannette Kagame umugisha

Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabiye umufasha wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, umugisha ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagore. Uyu munyapolitiki, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023, yagaragaje ko Jeannette yakoze ibintu byinshi bituma amushimira uyu munsi, birimo gufasha abaciye bugufi. Yagize ati: “Happy Mother’s Day Your […]

M23 yatangaje ko ingabo z’u Burundi zatengushye EAC byeruye

Ingabo z'u Burundi ubwo M23 yazishyikirizaga Mushaki n'ibindi bice muri Werurwe

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wagaragaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC zatandukiriye inshingano zahawe muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 yatangaje ko agace ka Mushaki uyu mutwe witwaje intwaro wari warasigiye […]

Nyaruguru: Ngendahayo yegukanye irushanwa rya Duathlon Nyaruguru ‘Race To Remember’

Mbere yo gutangira irushanwa, bashyize indabo ku rwibutso rw'abazize jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku biro by'akarere

Ngendahayo Jeremy yegukanye irushanwa rya “Duathlon” ryo kwibuka abakoraga siporo (sport) bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akoze ibilometero 20 Km n’igare na 7,5 Km n’amaguru mu isaha imwe, iminota 12 n’amadakika 20 (1h12’20). Irushanwa ryabaye kuri uyu wa 13 mu karere ka Nyaruguru. Ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda rifatanyije n’akarere ka […]

FIFA yafashe ingamba zatuma ruswa ihwihwiswa muri ruhago y’u Rwanda iba amateka

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryafashe ingamba zishobora gutuma ruswa ihwihwiswa muri iyi siporo mu Rwanda, by’umwihariko mu cyiciro cya mbere iba amateka. Ni kenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru muri iki gihugu humvikana amakuru y’uko hari penaliti zitangwa bitari bikwiye, ibitego byemezwa habayemo kurarira, ibidatangwa kandi nta kurarira kwabayemo, kugurisha imikino, kwitwara nabi […]

Général Ndima yagaragaje ko inshingano zamunaniye kubera u Rwanda

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant-GĂ©nĂ©ral Constant Ndima Kongba, yagaragaje ko u Rwanda ari rwo rwatumye inshingano yo kugarura umutekano n’amahoro imunanira. Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yashyize Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, aziha abayobozi bo ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen Ndima na Lt […]

Musanze: Gitifu yahannye umuturage akoresheje umusuderi

Gitifu yahamagaye umusuderi, afatanya uru rugi

Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, by’umwihariko abo mu kagari ka Bikara barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, ba mudugudu, bamwe mu bagize urwego rw’umutekano ruzwi nka DASSO ndetse n’umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge kubahohotera. Bavuga ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bigera aho bihagurutsa izindi nzego zo hejuru ndetse n’iz’umutekano […]

Abantu 13 bibasiwe n’ibiza baracyari mu bitaro

Amakuru mashya kuri ibi biza mu mibare

Minisiteri y’ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko abantu 13 mu bibasiwe n’ibiza mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023 bakiri mu bitaro. Muri raporo nshya yasohotse kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, iyi Minisiteri ivuga ko abishwe n’ibi biza ari 135, abakomeretse ni 110, abamaze kuva ku bitaro bo bakaba bageze kuri 97. […]

Umufaransakazi washinjwaga guhakana jenoside yakorewe Abatutsi yatsinze urubanza rw’ubujurire

Umunyamakuru w’Umufaransakazi, Natacha Polony, washinjwaga guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatsinze urubanza rw’ubujurire. Mu mwaka ushize, urukiko rwo mu Bufaransa rwagize Natacha umwere kuri iki cyaha gifitanye isano n’amagambo yavugiye ku France Inter mu mwaka w’2018 kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yashinjwe n’umuryango IBUKA urengera abarokotse na MRAP urwanya ivangura. Uyu mwanzuro washimangiwe […]

Umuturage yasabye Perezida Kagame akazi nyuma yo kumufasha kwiga ‘Masters’

Nshizirungu mu 2019 ubwo yibutsaga Perezida Kagame ko ataratangira kwiga 'Masters'

Umuturage wo mu kagari ka Nyundo, umu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu witwa Nshizirungu Aimable, yasabye Perezida Paul Kagame kumuha ubutumwa (akazi) nyuma yo kumufasha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizwi nka ‘Masters’. Ubwo Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Rubavu muri Gicurasi 2019, Nshizirungu yamwibukije ko ubwo yasuraga abanyeshuri bigaga muri […]

Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije: P. Kagame ahumuriza ab’i Rubavu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje ubufasha bwihuse abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, abasezeranya ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose ikabasubiza mu buzima busanzwe. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Rubavu kari mu twibasiwe n’ibiza biheruka guhitana abantu […]

Perezida Kagame agiye gusura abibasiwe n’ibiza i Rubavu

Perezida Paul Kagame arasura abaturage baherutse kwibasirwa n’ibiza mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023. Umukuru w’Igihugu arasura ibice bitandukanye byibasiriwe n’inkangu n’imyuzure muri Rubavu, aganagire n’abimuriwe by’agateganyo mu kigo cy’Inyemeramihigo. Muri iki kigo hamaze gutegurwa. Abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano ndetse n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bamaze kuhagera. […]

Ubutaka Perezida Kagame yahawe n’umuturage bugiye kubakwaho ishuri rya Frw miliyari 7

Ubutaka Perezida Paul Kagame yahawe na Nyirangoragoza Marianne wari utuye kagari ka Nyarusange, umurange wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bugiye kubakwaho ishuri rizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 7. Ubu butaka burimo isambu ifite ubuso bwa metero kare 586, ifite ubwa metero kare 168, ubufite metero kare 776 n’ubundi bwa metero kare 1,259. Minisitiri mu […]

Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi n’ubuyobozi bw’uruganda ntibavuga rumwe

Abasoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata mu karere ka Nyaruguru ntibahuza imvugo n’abayobozi babo ku bijyanye n’amasezerano y’akazi bose bemera ko bashyizeho imikono. Abasoromyi bavuga ko buri mwaka bashyira umukono ku masezerano y’akazi ariko ngo nta musoromyi n’umwe uhabwa kopi (copie) yayo. Na ho ubuyobozi bukavuga ko umusoromyi wese washyize umukono ku masezerano yahawe kopi yayo […]

Bemba yagaragaye mu mahanga arashisha imbunda igezweho

Ubufatanye mu bya gisirikare ku ruhembe rw'impamvu zajyanye Bemba muri Indonesia

Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yagaragaye mu mahanga arashisha imbunda iri mu zigezweho. Ibiro bye bisobanura ko yabikoreye mu ruzinduko ari kugirira muri Indonesia, rwatangijwe no gusura inganda z’iki gihugu zicura intwaro z’ubwoko butandukanye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023. Nk’uko bigaragara mu mafoto, Minisitiri Bemba […]

Afurika y’Epfo mu iperereza ryo kumenya niba hari umuyobozi wohereje intwaro mu Burusiya

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko guverinoma igiye gushyiraho itsinda ryigenga riyobowe n’uwahoze ari umucamanza, rizakora iperereza rimenye niba koko hari uwo mu butegetsi bw’iki gihugu uherutse kohereza intwaro mu Burusiya. Ni nyuma y’aho Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zigaragarije Afurika y’Epfo impungenge z’uko ubwato bunini bwitwa Lady R bwo mu Burusiya […]

Burundi: Bunyoni yaba yarahaswe ikiboko kugeza yemeye ko yashakaga guhirika ubutegetsi

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze afungiwe muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’ubutasi mu Burundi (SNR), ngo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Guillaume Bunyoni, yaba yarakorewe iycarubozo kugirango yemere kuvuga abo bari bafatanyije umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Ndayishimiye . Ni amakuru aturuka muri bamwe mu bakada ba CNDD-FDD agera ku rubuga UBMNews rwo mu Burundi […]

U Bwongereza bwahaye Ukraine misile ziraswa mu bilometero 250

Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, yatangaje ko boherereje Ukraine misile ziraswa mu ntera y’ibilometero 250 zitwa Storm Shadow, kugira ngo ziyifashe kwirwanaho mu ntambara yashojweho n’u Burusiya. Wallace mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, yasobanuye ko izi misile zizaha Ukraine amahirwe yo “gusubiza imyuma ingabo z’u Burusiya ziri ku […]

Zimbabwe iri gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza mu Rwanda

Guverinoma ya Zimbabwe iri gukusanya inkunga yo gufasha abo ibiza biherutse kugiraho ingaruka mu Rwanda, Repubulika ya demukarasi ya Congo na Malawi. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imirimo rusange, July Moyo, yabimenyesheje abaminisitiri bagenzi be ubwo bari mu nama, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma, Monica Mutsvangwa, mu kiganiro n’abanyamakuru. Minisitiri Mutsvangwa yagize ati: […]

Ingabo za Armenia n’iza Azerbaijan zongeye kurasanaho hafi y’umupaka

Kuri uyu wa Kane, Ingabo za Armenia na Azerbaijan zarasanyeho ku birindiro byazo mu gace ko ku mupaka, aho impande zombi zivuga ko abasirikare bazo bakomeretse . Armenia yavuze ko igisirikare cya Azerbaijan cyagabye igitero cy’intwaro ziremereye ku basirikare bayo hafi y’umudugudu wa Sotk ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha […]

Umunyakenya ntazigera agambanira Umunyarwanda — Mukoko ku mpamvu RDC ikwiye kuva muri EAC

Umunyekongo Fils Mukoko wiyita “Umurinzi w’urusengero rwa demokarasi”, avuga ku bibazo bya politiki na diplomasi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye guverinoma kwitandkanya n’umunryano wa EAC ikagumana na SADC gusa kuko abona ari yo yabafasha . Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Gicurasi, Fils Mukoko usanzwe ri umuyoboke ukomeye […]

PM Ngirente akutana na bosi wa shirika la World Vision USA

fvydg1twabqcr4p.jpg

Waziri Mkuu Edouard Ngirente alifanya mkutano ‘wenye matunda’ na Edgar Sandoval, Rais na Mkurugenzi Mtendaji wa World Vision USA, ofisini kwake Jumatano. Majadiliano hayo yalilenga katika maeneo mbalimbali ya ushirikiano . Wakati wa mkutano huo, viongozi hao wawili walichunguza miradi inayohusiana na maji na usafi wa mazingira, elimu, na huduma za afya. Msisitizo mkubwa uliwekwa […]

RDC: Nyuma y’ibiza byibasiye Kalehe abasaga 5000 baburiwe irengero baracyashakishwa

Mu midugudu ya Nyamukubi na Bushsh muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC, hakomeje gushakishwa imirambo y’abantu baburiwe irengero. Ku wa gatatu mu masaha ya mbere, abakorerabushake bakomeje gushakisha nk’uko umunyamakuru wa Ouragan.cd woherejwe aho avuga. Umubare w’abahitanwe n’ibiza byibasiye iki gice uragenda urushaho kwiyongera mu gihe imirambo 423 ari yo […]

Umuntu utazwi yatwitse indege ya gisirikare y’u Burusiya abayobozi babimenyera ku mbuga nkoranyambaga

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byigenga byo mu Burusiya aravuga ko umuntu utazwi yinjiye mu kibuga cy’indege za gisirikare z’u Burusiya maze atwika indege yo mu bwoko bwa supersonic (igendera ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro runaka), kandi abayobozi babimenya babibonye ku mbuga nkoranyambaga . Amashusho y’indege igurumana yagaragaye ku wa Mbere ku muyoboro wa Telegram wa […]

Museveni yatangaje ko ahembwa umushahara muke

Museveni ashyira indabo ku isanduku irimo umurambo wa Engola

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, General (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guhemba abasirikare umushahara munini bitashoboka, atanga urugero ko na we ahembwa make. Yabivuze kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, ubwo yari ku kibuga cya Kololo mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Minisitiri w’umurimo, Colonel (Rtd) Charles Engola, uherutse […]

Umusenateri w’Umunyamerika arashinjwa uburiganya no kunyereza umutungo

Umusenateri w’Umurepubulikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Santos, wanze kwegura kubera kubeshya ku mwirondoro we, yashinjwe uburiganya, iyezandonke no kwiba amafaranga ya Leta, nk’uko Minisiteri y’Ubutabera yabitangaje kuri uyu wa Gatatu . Byari byitezwe ko yitaba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gataatu mu Rukiko rwa New York. Ku wa Kabiri, uwunganira Santos […]

RDC: Barasaba leta kubanza gusobanura neza ikizaba kizanye ingabo za SADC mbere y’uko zihagera

Mu kiganiro yagiranye na Actu30.cd, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi 2023, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya ya Congo (NSCC), Jonas Tshiombela, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza inshingano z’ingabo za SADC byemejwe kuwa Mbere ko zigiye koherezwa mu burasirazuba bw’igihugu . “Ubu kuva Umukuru w’igihugu ahindukiriye SADC, turizera […]

Ibihugu bifite amategeko yemerera abahuje igitsina gushyingiranwa n’igihe yatorewe

Kuva mu 2001, ibihugu bitandukanye byiganjemo ibo mu Burayi na Amerika byamaze kwemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa mu mategeko, ho u Buholandi bwabimburiye ibindi mu gihe muri Afurika igihugu kigaragara kuri uru rutonde dukesha World of Statistics ari Afurik y’Epfo gusa. 2001: U Buholandi 2003: U Bubiligi 2005: Canada, Espagne 2006: Afurika y’Epfo 2009: Norvege, Sweden […]

France: Hatangiye urubanza rwa Hategekimana ukurikiranweho uruhare muri jenoside

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Gicurasi 2023, uwahoze ari umujandarume mu Rwanda yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa, akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu byaha byibasiye inyokomuntu mu 1994 . Philippe Hategekimana w’imyaka 66 yahungiye mu Bufaransa nyuma ya jenoside, ahabwa ubuhungiro nyuma yo gukoresha amazina y’impimbano. Ni ku nshuro ya gatanu mu Bufaransa […]