Abapolisi birukiye mu bihuru bakibona amabandi aje kwiba imodoka itwara amabuye y’agaciro bari barinze
Abapolisi mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Ondo, bahawe urw’amenyo nyuma yo kubona ko amabandi aje kwiba imodoka ya banki bari barinze, bakiruka kibuno mpa amaguru, bajya kwihisha mu bihuru biri hafi y’umuhanda. Iyi modoka ya banki muri ako gace, isanzwe itwara amabuye y’agaciro gusa ngo nta kintu cyari kirimo. N’ubwo amabandi ntacyo yakuyemo, […]
Ibyawe ni ibyawe ntaho bijya-Ijambo rya nyuma rya Amb. Joe
Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfuye gusa hari inama yasize atanze kuri Twitter mu butumwa bwe bwa nyuma kuwa 17 Kanama 2021. Ubutumwa bwa Joe nk’uko urubyiruko rwakunze kumwita, buratanga inama ku bantu bamwe batakaza icyizere, bakumva bararambiwe ku byo baba bategereje. Ubutumwa bwe buragira buti […]
Umuhanzi Fille Mutoni yarwanye na bosi we rubura gica
Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka. Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ” Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.” […]
Abatalibani batangiye kwica abo mu bwoko nyamuke
Aba Taliban baherutse “kwica” no gukorera iyicarubozo rikomeye abantu benshi bo mu bwoko bwa ba nyamucye bwa Hazara muri Afghanistan, nkuko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International. Ababibonye bavuze mu buryo buteye ubwoba uko ubwo bwicanyi bwakozwe. Bwabereye mu Ntara ya Ghazni mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi. Kuva aba Taliban bafata umurwa mukuru […]
Umupadiri yasomye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi
Umupadiri wo mu gihugu cya Ghana, Balthazar Obeng Labri, ari mu mazi abira nyuma yo gusoma abakobwa batatu biga ku ishuri ryitwa St. Monica College of Education, ari kuri alitari, umwe muri bo agahita ahahamuka. Ibi bikimara kuba byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko uko gusomana kwa Padiri Labri ari ugutagatifu (Holy Kiss) […]
Ijambo ku rindi ku byavuzwe na Min. Bunyoni wavuze impamvu ‘ibibera mu Rwanda byose baba babizi’
Minisitiri w’Intebe w’ u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko umubano n’ u Rwanda utaraba mwiza kuva wazamo agatotsi mu 2015 kandi ngo u Rwanda rudakwiriye kwibeshya ko hari ibihabera igihugu cye kitazi. Bunyoni yatangaje ibi ubwo yasubizaga abanyamakuru mu muhango wo gusuzuma aho abaminisitiri bageze bashyira mu bikorwa ibyo Leta yiyemeje gukora. Alain Guillaume […]
Weasel uhigwa bukware arazira Teta Sandra
Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire, avuga ko babonye amakuru ko Douglas Mayanja (Weasel Manizo) yakubise umukozi we wo mu rugo amuziza ibibazo yari afitaanye n’umugore we w’ Umunyarwandakazi, Teta Sandra. Afande Owoyesigire avuga ko ” Weasel Manizo yakubise umukozi we, Kaweesi Cyrus kuko amusuzugurira umugore, Teta Sandra.” Kaweesi wakubiswe aracyari […]
Urukiko rwemeje gusubika urubanza rwa Karasira we abitera utwatsi
Abunganizi ba Aimable Karasira ushinjwa gupfobya Jenoside; Gatera Gashabana na Evode Kayitana babwiye urukiko ko umukiliya wabo atameze neza bityo ko ataburana, mu gihe urukiko rwari rwemeje ko urubanza rusubikwa, Karasira arabyanga avuga ko ibibi birutanwa. Abunganira Aimable Karasira uyu munsi babwiye uruko rwisumbuye ko umukiliya wabo agifite uburwayi bwo mu mutwe kandi urukiko rw’ibanze […]
Gakenke: Umusaza wari warabuze yasanzwe mu mugezi wa Mukungwa yarapfuye
Umusaza witwa Mujayambere Gaspard wo mu Mudugudu wa Buharabuye, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, wari umaze icyumweru aburiwe irengero, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2021, yabonetse mu mugezi wa Mukungwa, yarapfuye. Umuturage wari aho umurambo wabonetse witwa Felicien Bunani yatangarije BWIZA ko uyu musaza yari amaze […]
Umuturage avuga ko Ibitaro bya Ruhengeri byagize imfungwa umukobwa we ufite umwana muri Neo

Umuturage witwa Felicien Uzabakiriho, utuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, atangaza ko Ibitaro bya Ruhengeri kuva kuwa 13 Kanama 2021, byagize imfungwa umukobwa we witwa Clementine Iragena, ufite umwana uri ahafashirizwa impinja zavukanye ibibazo (Newo), ku bwo kubura ubwishyu. Uzabakiriho, yatangarije BWIZA yari imusanze iwe […]
Polisi irahiga hasi hejuru umugabo wa Teta Sandra
Polisi ya Uganda irahiga bukware umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra, witwa Douglas Mayanja uzwi ku mazina ya Weasel Manizo muri Goodlyfe ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, ngo imufunge. BWIZA kuwa 18 Kanama yabagejejeho inkuru ko Weasel uzwi ku mazina nka Giz, Pompo n’andi yakubise umukozi we wo mu rugo, Kaweesi Cyrus, akamugira intere. Aba bakozi […]
Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo baritana bamwana n’amabanki
Nyuma y’umwaka urenga Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cyo kugoboka abikorera bahuye n’ingaruka za Coronavirus, abafashijwe na cyo baravuga ko umusaruro cyari gitegerejweho utagezweho. Bavuga ko banki zakomeje kubabarira inyungu zititaye k’uko icyorezo kigikomeje. Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwakira abantu mu mazu acumbikwamo n’afungurirwamo ryemeza ko abagera kuri 90 ku ijana bakorera muri uru rwego […]
Umurundi avuga ko ibyo yakorewe na polisi bitumye amara imyaka 20 ataranywa amazi
Umugabo wo mu Burundi uzwi ku kazina ka Karitoni avuga ko kuva yafungwa mubyo we yitwa akarengane, ntaranywa amazi kandi yumva ameze neza. Uyu mugabo kuri ubu wahindutse umurasita nyuma yo gufungurwa, avuga ko yarenganyijwe ndetse n’igihe bigaragariye ko yarenganye, yatswe ruswa ngo afungurwe, we arabyanga. Mu mashusho kuri imwe muri Shene ya You Tube, […]
Hamenyekanye impamvu Abatalibani bafashe Afghanistan nk’aho nta ngabo zari zihari
Nyuma y’aho mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b’aba-Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, bafashe Afghanistan nk’aho nta basirikare yari ifite, ubu haravugwa impamvu yaba yarateye iki gikorwa cyatumye abantu benshi bibaza ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu. Mu kiganiro gica kuri BBC cyitwa Newsnight, byatangajwe ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari […]
Abiyita abuzukuru ba Shitani bazengereje ab’ i Rubavu
Abana bagizwe n’abataye ishuri n’abo mu muhanda biyita abuzukuru ba Shitani babangamiye abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko babambura ndetse bakaba bitwaza intwaro gakondo bakoresha mu gukomeretsa bamwe. Umwe mu bahatuye, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko ” Abo bana babangamiye abatuye uyu mujyi kuko bariba, barambura n’andi mabi yose kuko na we […]
Umuyaga Grace wasubije ibintu irudubi muri Haiti
Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye HaĂŻti ku wa gatandatu byari bikomeje, inkubi y’umuyaga Grace n’imvura nyinshi byakomwe mu nkokora ibi bikorwa muri bimwe mu bice bigize icyo gihugu. Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, umuyaga Grace wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje wari […]
Namasaka yajyanye umukobwa iwe bageze mu buriri ahinduka ihene we arasara
Umusore witwa Namasaka, wo mu cyaro cyitwa Mayuge, mu gace ka Navakholo i Kakamega muri Kenya yatangaje ko yumvise ashaka umukobwa barayamana, akanyura ku isoko, akamutahana gusa yagera mu buriri, umukobwa agahinduka ihene. Namasaka usanzwe akora akazi ko mu busitani, yatangarije K24TV ngo ” Nahuye n’umukobwa mwiza ku isoko rya Soi ubwo nari ndimo gusbira […]
Agakiriro ka Gisozi kahiye
Agakiriro ko ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2021. Amakuru avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi mu gihe BTN TV yo yatangaje ko kahiye kagakongoka. Abasanzwe bahakorera, bagaragara mu mashusho baterura bimwe mu byo bakoresha birimo imbaho ngo bidashya. Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe […]
Umugore yataye umugabo we ajya kubana n’uwamufashe ku ngufu baburanaga
Umugore wubatse yasize umugabo we, ajya kubana n’umugabo baburanaga mu rukiko ko yamusambanyije ku ngufu ubwo yari yaje kumubera umukiliya muri hoteli imwe yo muri Nigeria. Umunyamategeko wo muri Nigeria, Malachy Odo, ni we watangaje aya makuru, avuga ko uyu mugore yibwiriye umugabo we ko hari umukiliya yakiriye, nyuma akamufata ku ngufu. Umugabo we yanze […]
Imvugo ” Nta myaka 100″ ishobora gukora akantu mu rubyiruko- impuguke
Mu gihe imvugo nta myaka 100 ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora. Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiraho. Ku ruhande rw’abakuze nabo […]
Umugabo ufite igitsina cya Cm 34 avuga ko afitiye ishyari bagenzi be bafite ibito

Umugabo witwa Jonah Adam (Cardeli) Falcon kuri ubu bivugwako ari we ufite igitsina kinini ku Isi, atangaza ko afitiye ishyari abafite ibitsina bito ndetse agira inama abagira. Uyu mugabo amaze imyaka isaga 20 ari we uhabwa uyu mwanya ku Isi kuva yagaragara muri filimi mbarankuru yitwa HBO Documentary Private Dicks: Men Exposed mu 1999. Jonah […]
Gare nshya ebyiri zigiye kubakwa i Kigali
Mu rwego rwo kunoza Umujyi wa kigali no kugabanya urujya n’uruza mu mujyi rwa gati, hagiye kubakwa gare ebyiri nshya: i Gahanga n’i Rusororo, zizajya zikoreshwa cyane n’abagenzi n’imodoka bivuye mu ntara mu gihe Gare ya Nyabugogo nayo izongera kubakwa. Mu kiganiro na RBA, Dr. Mpabwanamaguru Merard ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, […]
Umudepite yashyize amafoto y’inshoreke ye yambaye ubusa mu itsinda rya Whatsapp ry’abadepite ba Uganda
Umudepite mu itsinda rya Whatsapp Nteko ya Uganda uhagarariye agace ka Toroma mu Karere ka Katakwi, Andrew Joseph Koluo, yashyize amafoto y’ubwambure bw’umugore w’inshoreke ye mu itsinda rya Whatsapp rihuriwemo n’abagize inteko ya Uganda. Ibintu byafashwe nk’ibitunguranye nk’uko ikinyamakuru Panther kibivuga, abadepite bagenzi be bumiwe, bibaza ibibaye gusa Koluo we akavuga ko atari we wakoze […]
Perezida Edgar Lungu yatsinzwe amatora
Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize uwayatsinze ari umukandida w’abatavugarumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema. Hichilema yatsinze mukeba we ukomeye, perezida ucyuye igihe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka. Mbere, Perezida […]
Abataliban bageze i Kabul, Perezida Ghani ayabangira ingata
Hari amakuru avuga ko Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi. Umuvugizi w’Abataliban, Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by’umwihariko abo mu mujyi wa […]
Tanzania: Umuyobozi yageze mu nama ananirwa kuvuga nyuma yo gukingirwa Covid-19
Komiseri w’Ubuzima n’Ibidukikije mu Kigo cy’Uburezi muri Tanzania (TAHLISO), Sospeter Mosewe Bulugu, yageze mu nama mu ntangiriro z’iki cyumweru ananirwa kuvuga nyuma yo guterwa urukiko rwa Covid-19. Kuwa 12 Kanama, Bulugu yari yabay iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza uko yageze mu nama kuvuga bikanga nyuma yo gukingirwa. Mu mpamvu zakekwaga zaba zarateye iki […]
Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda ku mvugo ya IS yibasira u Rwanda
Umujyanama wa Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sureyimana, avuga ko umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye imvugo za IS (Islamic State) z’uko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu. Muri ubwo butumwa, IS yatunze agatoki u Rwanda mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu by’Afurika. Yavuze ko u Rwanda […]
Perezida Lungu yahiye ubwoba aterana amagambo na mukeba
Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa kane “atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo”. Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mukeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye. Perezida […]
Umugabo wa Teta Sandra ‘yakubise umukozi we wo mu rugo ajya mu bitaro’
Umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra, witwa Douglas Mayanja (Weasel Manizo) yakubise umukozi we wo mu rugo witwa Kaweesi Cyrus, amugira intere, ajyanwa mu bitaro. Muri iki cyumweru, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko Weasel yakubise uyu mukozi we wo mu rugo muri Uganda bakunze kwita Shamba Boy. Mu kiganiro kuri NBS Uncut, nyina wa Kaweesi yavuze […]
Icyo umutoza wa Arsenal yavuze ku mukino watengushye Perezida Kagame
Umutoza wa Arsenal, Arteta avuga ko adashaka kugira urwitwazo na rumwe atanga ku kuba yatakaje umukino wamuhuje na Brentford muri Shampiyona y’Abongereza. Perezida Kagame nk’umufana ukomeye wa Arsenal yagaragaje ko atishimiye ko uyu mukino Arsenal yawutsinzwemo ibitego bibiri. Ku byo yatangaje, wasoma: https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yashenguwe-no-kuba-Arsenal-yatsinzwe-na-Brentford-avuga-ko ( Perezida Kagame yashenguwe no kuba Arsenal yatsinzwe na Brentford, avuga ko […]
Pasiteri Mugisha yavumbuwe yihishe muri USA nyuma yo kwiba Frw asaga miliyari na miliyoni 400
Umupasiteri mu Mujyi wa Kampala witwa Mugisha Mondo byamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutwara Amashilingi ya Uganda miliyari eshanu (Frw 1,423,948,774). Byamenyekanye ko Mugisha yihishe muri Atlanta muri Georgia muri Amerika ndetse akaba ari kwaka ubuhungiro. Mondo mu ntangiriro za 2021, yarashakishwaga kuko yashinjwaga kuriganya abakirisitu amafaranga yavuzwe haruguru, […]
Burera: Umupolisi yakubise umugabo abaturage barahurura
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabali, Akagari ka Rukandabyuma, Umudugudu wa Nyansyo hari umugabo witwa Nyaminani Jean Bosco, wakubiswe n’umupolisi witwa Hakizimana, amuziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, byatumye abaturage bahurura ngo barebe ibibaye. Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba ku wa Kane tariki ya 12 kanama 2021 ubwo Nyaminani usanzwe ari […]
Abadipolomate bari guhunga i Kabul
Ingabo za mbere z’Amerika zirimo kugera muri Afghanistan ngo zifashe mu guhungisha abadipolomate n’abandi, mu gihe ibihugu byinshi birimo kwihutira guhungisha abakozi n’abaturage babyo, muri iki gihe aba Taliban bari gutera intambwe yihuse. Ku wa gatanu, intagondwa zigaruriye umujyi wa Pul-e-Alam, umurwa mukuru w’intara ya Logar, uri kuri kilometero 80 uvuye mu murwa mukuru Kabul […]
Ikiyaga cya Karago kiri gukama ku buryo buteye inkeke
Ikiyaga cya Karago kiri gukama ku muvuduko uteye impungenge n’igihombo ku bagituriye nk’uko babivuga. Iki kiyaga kiri hagati y’imisozi ihanamye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, ukigezeho ubona igice kinini biboneka ko ari aho cyageraga ariko ubu hakamye. Agnes Karamuka ati: “Aha hose twicaye cyari [ikiyaga] gihari”. Ariko bubu aha bahatera ubwatsi bw’inka, nk’uko abivuga. […]
Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo gushyira mu biryo ibyo bitiranyije n’umunyu
Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarozwe mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Nigeria. Byabaye mu gace k’icyaro kitwa Danzanke muri leta ya Sokoto. Ali Inname ushinzwe ubuzima muri iyi leta, yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wibeshya ugakoresha ifumbire isa n’umunyu mu kurunga ibiryo byabo kuwa mbere. Inname avuga […]
Min. w’Ingabo wa Afurika y’Epfo yavuze ko ‘ingabo za RDF ziri muri Mozambique nta kintu zakoze’
Minisitiri w’Ingabo n’ibikorwa by’abahoze ari abasirikare muri Afurika y’Epfo, Thandi Modise, avuga ko Ingabo z’ u Rwanda ziri muri Mozambique nta kazi zakoze kugeza ubu ngo ahubwo nibwo urugamba rwajya rwarema. Ikinyamakuru gitungwa agatoki ko gikorera mu kwaha kwa Leta ya Uganda, nayo itabanye neza n’ u Rwanda, Chimpreports, nicyo cyatangaje ko Minisitiri Modise yavugiye […]
Umwami wa Buganda yaba yajyanwe i Burayi
Hari amakuru ko Umwami wa Buganda, Kababa Ronald Muwenda Mutebi II yajyanwe kuvurirwa mu Budage indwara ya allergie. The Pearl ivuga ko Kabaka Mutebi yari amaze igihe arwaye n’ubwo bitari bikanganye ndetse akaba yaragiye yitabira bimwe mu birori nk’isabukuru ye muri Mata n’isabukuru ry’iyimikwa ku nshuro ya 28. Hari amakuru yahwihwishijwe ko Kabaka arwaye kanseri […]
Nutemera ko turyamana nzakwiyicira- Umukozi wo mu rugo avuga uko bosi we yamubwiye
Mu gihe Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, rusaba abakoresha kuba inyangamugayo no kugira ubupfura, haracyagaragara abakozi bo mu rugo bakorerwa ihohoterwa, aho umwe muri bo yasabwe na bosi we ko baryamana, yabyanga akamwica. Akazi ko mu rugo ni imwe mu mirimo itanditse, ikorwa ahanini n’abiganjemo urubyiruko. Uwitwa Ndayishimiye Anita umwe muri bo, yatangarije RBA […]
RBC ivuga ko abantu bemerewe kuvanga inkingo za Covid-19 bahabwa
Umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko abantu batahawe urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca ubu bashobora guterwa urukingo rwa kabiri ariko rwo mu bwoko bwa Pfizer. Dr Nsanzimana yavuze ko harimo gutangwa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer ariko ko n’abahawe urukingo rumwe gusa rwo mu bwoko bwa AstraZeneca nabo […]
Byinshi kuri Abayisenga wishe umupadiri mu Bufaransa
Umwaka umwe nyuma yo kwemera ko yatwitse Katederali, nyuma y’uko kandi tariki 29 z’ukwezi gushize avuye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe, ku wa mbere yishyikirije polisi yemera ko amaze kwica Padiri Olivier Maire. Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko abazi Emmanuel Abayisenga bavuga ko ari umugabo ufite ibibazo mu buzima bwe, kandi […]
Masaka: Hadutse umutwe uvuga ko ushaka guhirika ubutegetsi, ugira ibyo usaba
Mu gace ka Masaka muri Uganda, hadutse umutwe utavuga izina ryawo ariko ukemeza ko ugiye guhirika ubutegetsi bwa Museveni Yoweli, ari nako usaba bamwe mu bifite kuwuha agashilingi ko kwifashisha. Ubutumwa bw’uyu mutwe utazwi, umaze ibyumweru bitatu warazengereje abaturage, bwakwirakwijwe muri Masaka. Aba bicanyi bazengereje Uturere twa: Lwengo, Masaka, Sembabule na Bukomansimbi. Bishe abantu batanu, […]
Perezida Macron ku rupfu rwa padiri ‘wishwe’ n’Umunyarwanda
Umunyarwanda w’impunzi, Emmanuel Abayisenga, ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, akekwaho kwica Padiri, Olivier Maire, ingingo yahagurukije abategetsi b’Abafaransa barimo na Perezida Emmanuel Macron. Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere. Kuri Twitter, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze […]
Umunyarwanda ushinjwa gutwika Kiliziya ya Nantes ‘yishe’ umupadiri
Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa. Aya makuru yavuzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, n’undi muntu uri gukurikiranira hafi iperereza. Kuri Twitter, Minisitiri GĂ©rald Darmanin yanditse ati:”Nifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu gihugu […]
Ntimuzahirahire murwanya Leta-Gen Takirwa
Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri ya UPDF, Maj Gen Francis Takirwa yasabye abasrikare basaga 600; barimo ba jenerali 14 baherutse gusezererwa kudahirahira ngo barwanye Leta. Ubwo yasezereraga 58 babarizwaga aho ayoboye, Gen Takirwa mu Kigo cya Makenke i Mbarara, yasabye abasirikare ahubwo kwiyubaka, bagafatanya n’abandi baturage mu bikorwa by’iterambere. Yavu ko ” Bagomba kwirinda kujya […]
Umugore w’ i Huye yagaragaye ahondagura umugabo we yamwicaje mu ivumbi (Video)
Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Kabutare mu Karere ka Huye yagaragaye mu mashusho ari kuri Twitter ahondagura inshyi umugabo we utamenyekanye amazina, ari nako yamwicaje hasi mu ivumbi, undi ari kumusaba imbabazi. Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ukoresha amazina ya Annonciata Byukusenge, harimo umugore ukiri muto, ari gukubita umugabo we yamwicaje ahasa no mu nzira, […]
Gashumba aravumira ku gahera Micho
Ikimenyabose agakora no kuri TV, Sheila Carol Gashumba, ari kuvumira ku gahera umutoza Micho wigeze gutoza Amavubi nyuma yo kwanga ubusabe bwe. Gashumba mu buryo butazwi ko yahuye na Micho, yari yamusabye ko yahamagara umukunzi we, Rickman Manrick muri Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Hari amakuru ko Gashumba yagiye kureba Micho yigize nk’umu-agent, […]
Umusesenguzi avuga ko hari icyo kwitonderwa ngo aho RDF iri kurwana muri Mozambique hataba nka Somalia na Sahel
Mu isesengura rya Mary Harper, umwanditsi mukuru kuri Afurika mu ishami ry’Isi rya BBC, avuga ko mu gihe ibihugu bitandukanye bimaze kohereza ingabo muri Mozambique, hakwiriye kwitonderwa ibijyanye no guhuza ibikorwa byazo, bitaba ibyo Cabo Delgado ikaba nka Somalia na Sahel. Harper mu isesengura rye, yavuze ko guhuza ibikorwa nabi kw’ingabo byagaragaje ko bivamo ibibazo, […]
Hari ikipe ishobora kuba igiye kwegukana Messi
Paris St-Germain iri mu biganiro n’abahagarariye Lionel Messi kugira barebe uko yamugura akerekeza muri Ligue 1 nyuma y’aho aviriye muri Barcelona. BBC Sport yamenye amakuru ko abahagarariye Messi bari kuganira na PSG kuva kuwa Kane aho bibaye kimomo ko Messi yavuye muri Barcelona. Ibiganiro birakomeje kugeza kuri uyu wa Gatandatu kandi ngo hari icyizere ko […]
Tanzania/Geita: Abanyeshuri babonye imodoka bakizwa n’amaguru
Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Geitha muri Tanzania, Edith Mpinzile, yatangaje ko yatewe isoni n’uburyo hari abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari kubona imodoka, bagakizwa n’amaguru bakeka ko izanye inkingo za Coronavirus. Mpinzile avuga ko ababyeyi ari bo bakwiye gutungwa agatoki kuri iyi ngingo nk’uko The Eastafrican Radio ibitangaza, kuba abana babona imodoka, bagasohoka mu […]
Asiimwe yajugunye umuhungu we w’imyaka itatu mu mugezi arapfa kuko uwamuteye inda yamwanze
Umukobwa witwa Macklin Asiimwe utuye Nyakatojo, muri Kabale yajugunye umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu mu mugezi, arapfa kuko uwo bamubyaranye, yamutereranye, atamufasha kurera. Asiimwe w’imyaka 20 yabyaranye na Bosco umwana witwa Arinda Milton gusa nk’uko Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate abivuga, kuwa Gatatu habonetse umurambo w’uwo mwana mu mugezi wa Kiruruma. Uyu mugore […]
Seninga wirukanwe na Musanze FC agiye kuyobora bamwe mu barimu bazakosora ibizimini bya Leta
Nyuma yo gusezererwa na Musanze FC yatozaga, umutoza w’umupira w’amaguru, Seninga Innocent, kuri ubu yahawe inshingano zo kuyobora abarimu bazakosora ibizimini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ishami ry’umupira w’amaguru ribarizwa muri EAV KABUTARE ( Team Leader). Amakuru ava muri 10 Media avuga ko Seninga adafite gahunda yo kugaruka mu gutoza umupira w’amaguru ahubwo ko yumva […]
Huye: Bamwise Nangurubyiruko nyuma yo kuvugwaho kuroga abasore batanu no kwica imfura ye
Umugore (amazina yagizwe ibanga) utuye muri imwe mu Midugudu igize Akagari ka Gisakura witwa Agasharu mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yiswe Nangurubyiruko nyuma y’ibyo abaturage bavuga ko yaroze, akica umwana we w’umuhungu w’imfura, nyuma akaroga abasore batanu, bakarusimbuka. Umwe mu baturage bahaye amakuru BWIZA avuga ko uyu mugore mu minsi ishize byabaye […]
Umugabo yarobye ifi ifite inyinya n’amenyo nk’ay’abantu
Ifi y’imbonekarimwe ifite amenyo nk’ay’abantu arimo n’inyinya ahagana hasi bayirobye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ifoto y’iyi fi yashyizwe kuri Facebook muri iki cyumweru na Jennette’Pier, ikigo abantu bajya kurobamo muri leta ya North Carolina. Yatangajwe nk’iyo mu bwoko bwa ‘sheepshead’, amafi azwiho kugira imirongo myinshi y’ibijigo mu kanwa biyafasha guhekenya umuhigo (ibiribwa). Iyi […]
Kigali: Umugore yabonye umugabo we asinziriye akamukata igitsina
Umugore yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) akekwaho guhengera umugabo we asinziriye, akamukata igitsina cye amuziza kumuca inyuma. Nk’ uko BTN TV dukesha aya makuru kibivuga, aya mahano yabereye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi wo mu Karere ka Gasabo , biba mu ijoro ryo ku wa 31 rishyira […]
Inyeshyamba zo muri Tigray zafashe undi mujyi ukomeye muri Ethiopia
Inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia, TPLF, zafashe Umujyi wa Lalibela, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO mu Ntara ihana imbibi na Amhara. Lalibela, ni umujyi nanone ufatwa nka mutagatifu ku Idini ya Orthodoxe, ukabamo insengero zo mu kinyejana cya 13. Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko abaturage bamaze igihe bahunga imirwano. Umuyobozi […]
Umusore yishyurwa Frw asaga miliyoni eshanu ku munsi ku bwo kwirirwa afashe umutaka utwikiriye umuhanzi
Umuhanzi wo mu itsinda rya Migos muri Amerika, Quavo, yatangaje ko umusore utwara umutaka umutwikira, Joshua Washington, ahabwa $5,000 (503934,50) ku munsi umwe. Ibi yabitangarije kuri Instagram, ati ” Ibihumbi bitanu ku mukozi wanjye. Yabaye miliyoneri.” Joshua Washington afasha umutaka Quavo ariko anafite akazi ko kwita ku bibera muri Quavo Huncho Records. Biramutse ari impamo, […]
Abaganga bakuye abana b’impanga mu nda y’umwana w’umukobwa wavutse (Amafoto)

Abaganga mu bitaro byitwa Assuta Medical Center biri ahitwa Ashod muri Israel bakuye insoro (embryos) ebyiri zari zirimo gukurira mu mwana w’umukobwa wari umaze kuvuka. Ibi byabaye mu ntangiriro za Nyakanga bizwi mu buvuzi nka fetus-in-fetu, nk’uko Times of Israel yabigarutseho. Uyobora agace kita ku bana mu Bitaro bya Assuta, Omer Globus, avuga ko mu […]
RDF na FADM bashobora gutangiza ibitero ku Mujyi wa MocĂmboa da Praia
Nyuma y’igitero cy’ingabo za Mozambique (FADM) n’iz’u Rwanda (RDF) cyavanye inyeshyamba mu birindiro byari bisigaye byazo mu gace ka Awasse, ahafatwaga “nk’icyicaro cyazo”, ubu ibitero bishobora kugana ku Mujyi wa MocĂmboa da Praia. Umunyamakuru wa BBC muri Mozambique, Jose Tembe, yagize ati ” Umujyi wa MocĂmboa da Praia uri ku nyanja ukiri mu maboko y’izi […]
Abantu 17 bari mu bukwe bishwe n’inkuba
Abantu batari munsi ya 17 mu bari mu birori by’ubukwe bapfuye muri Bangladesh nyuma yuko bakubiswe n’inkuba, nkuko abategetsi babivuze. Abandi 14, barimo n’umugabo wakoze ubukwe, bakomeretse. Umugeni ntabwo yari ari muri ibyo birori. Abari muri uwo munsi mukuru bari barimo basohoka mu bwato mu mujyi wa Shibganj ukora ku mugezi, bajya mu nzu y’abageni, […]
Kwesiga yatwikiye umugore we mu nzu kuko yanze ko batera akabariro
Umugabo wo mu Karere ka Rubanda muri Ugand, Kwesiga Denis, yagambiriye gutwikira mu nzu umugore we, Ahimbisibwe Rachel w’imyaka 35, kuko yanze baryamana ndetse akamwima ibiryo. Kwesiga w’imyaka 34 asanzwe atuye ku cyaro cya Bigyegye ahitwa Muko yatwitse inzu ye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, akeka ko ari mu nzu. Ku bw’amahirwe, ubwo inzu […]