Samson Babuwa yerekeje muri Kiyovu Sports

Umunya Nigeria Samson Babuwa wakiniraga ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yamaze gutandukana na yo burundu yerekeza muri Kiyovu Sports. Uyu mugabo ukina asatira izamu yari yaramaze gusezera abayobozi n’abakunzi ba Sunrise yari amaze imyaka ine akinira, icyari gisigaye kikaba cyari kumenya ikipe nshya agomba kwerekezamo. Amakuru avuga Babuwa yasinyanye na Kiyovu Sports […]

Nyaruguru: Mu byumweru 2 gusa hafashwe abagoronome batatu bakekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire

Kuri uyu wa 19 Gicurasi mu ijoro, hafashwe Nyandwi Joseph, agoronome w’umurenge wa Kivu, mu karere ka Nyaruguru, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Abaye agoronome w’umurenge wa 3 ukurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uwa Nyabimata wafashwe kuwa 16 n’uwa Ruheru wafashwe kuwa 6 Gicurasi. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yemeye ibyaya makuru y’itabwa muri […]

Amakipe y’i Kigali yatangiye kugura abakinnyi ba Mukura VS yugarijwe n’ubukene

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ikomeje kuvugwamo ibibazo by’ubukene, yatangiye gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba berekeza mu makipe yo mu mujyi wa Kigali. Amakuru avuga ko iyi kipe yo mu karere ka Huye imaze amezi arindwi idahemba abakinnyi bayo kubera ubukene, bwanatumye Nizeyimana Olivier wari perezida wayo yegura ku mirimo […]

L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje impungenge z’uko icyorezo cya Covid-19 gishobora gutuma ubusumbane n’ubukene ku mugabane wa Afurika byiyongera. Ni mu itangazo rigenewe itangazamakuru Guterres yasohoye kuri uyu wa gatatu. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye yagaragaje ko n’ubwo umugabane wa Afurika wakoze byose mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, bidakuyeho ko amamiliyoni y’Abanyafurika bashobora kuzasigara mu […]

Tanzania yongeye kwanga kwitabira inama ya EAC ivuga kuri Covid-19

Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa kabiri, cyongeye kwanga kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yiga kuri Covid-19, nyuma yo kutagaragara no mu yindi nka yo iheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Mu cyumweru gishize ni bwo abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa […]

Kabuga yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha acungiwe umutekano udasanzwe

img-20200519-wa0012.jpg

Kuri uyu wa kabiri umunyemari Kabuga Felicien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa nyuma y’iminsi itatu afatiwe muri iki gihugu. Amwe mu mafoto yafashwe yerekana imodoka yari itwaye Kabuga ubwo yerekezaga ku rukiko, icungiwe umutekano udasanzwe na Polisi y’Ubufaransa. Ni na ko byagenze akigezwa ku rukiko, kuko hose hari hazengurutswe […]

Lesotho: Minisitiri w’Intebe ushinjwa kwica umugore we yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Thomas Thabane ushinjwa kwica uwari umugore we, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’igihe yari amaze ku gitutu cy’abamusabaga kwegura. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Lesotho ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze ko igihe cye cyo gusezera burundu muri Politiki kigeze, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze ari umuyobozi muri kiriya […]

Karekezi Olivier yagarutse gutoza muri shampiyona y’u Rwanda nk’umutoza wa Kiyovu

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Karekezi Olivier, imusinyisha amasezerano yo kuyibera umutoza mukuru mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma y’uko impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize. Amakuru avuga ko amasezerano ya Kiyovu Sports na Karekezi azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Nyakanga. Imwe mu ngingo ikubiye […]

AU yishimiye ifatwa rya Kabuga ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri

Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bwatangaje ko bwishimiye ifatwa ry’umunyemari Kaguba Felesiyani ugezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri, buvuga ko rikwiye kwibutsa ibihugu kongera imbaraga mu guhiga n’abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu itangazo uyu muryango wasohoye binyuze muri Perezida wa Komisiyo yayo, Moussa Faki Mahamat. Uyu muyobozi yavuze […]

Kwibuka26: Abana bato bifashishijwe mu kwica bagenzi babo b’Abatutsi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi tariki ya 18 gicurasi 1994, Jenoside yari yaramaze guhitana Abatutsi benshi hose mu gihugu, hasigaye ahantu hake aho bari bakirwanaho cyangwa se batarabica bose kubera impamvu zitandukanye. Komisiyo y’igihugu yo […]

Sudani y’Amajyepfo: Abategetsi barindwi biganjemo abasirikare bakomeye bapfuye mu munsi umwe

Mu cyumweru gishize abategetsi barindwi bo muri Sudani y’Amajyepfo biganjemo abasirikare bakomeye, bitabye Imana mu gihe cy’amasaha 24 bazize icyo Leta ya kiriya gihugu yise “uburwayi bw’igihe gito”. Ikinyamakuru South Sudan News Now cyanditse ko bariya bantu uko ari barindwi bapfuye hagati ya saa kumi z’igicamunsi cy’itariki 13 Gicurasi na saa yine z’igitondo cy’itariki ya […]

Nyaruguru: Agoronome akurikiranweho kunyereza imbuto n’ifumbire by’abaturage

Agoronome w’umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, Gilbert Bikorimana, kuva kuwa 16 Gicurasi ari mu maboko ya RIB aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imifuka 15 y’ibirayi by’imbuto, ihwanye na toni imwe n’igice n’indi mifuka y’ifumbire mvaruganda 12, ihwanye n’ibilo 600, byose byagenewe abaturage. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko nyuma yo guhabwa […]

Tanzania yihoreye kuri Kenya na yo ifunga imipaka ibahuza

Leta ya Tanzania kuri iki cyumweru yafunze imipaka iyihuza na Kenya ku makamyo yose atwara ibicuruzwa, nyuma y’amasaha make Kenya ifunze imipaka yayo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19. Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, Dr Ummy Mwalimu, yavuze ko ibicuruzwa by’Abanya Tanzania biturutse muri Kenya ari byo bizajya byemererwa kwinjira muri Tanzania nyuma yo gupakirirwa ku mupaka. […]

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoreye Jenoside muri Kigali

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa na bamwe mu baganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Nyuma ya Jenoside, benshi muri abo baganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera. Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zisaba kubashakisha bagashyikirizwa ubutabera, […]

Umuti Perezida wa Madagascar yemeje ko uvura Covid-19 wageze muri Nigeria

Igihugu cya Nigeria binyuze muri Perezida wacyo, Muhammadu Buhari, cyakiriye ku muti wa Covid-Organics wakozwe na Madagascar yemeza ko uvura icyorezo cya Covid-19. Perezida Buhari yakiriye uyu muti awushyikirijwe na mugenzi we wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló. Iyi Guinée Bissau na yo iri mu bihugu byasabye Madagascar Covid-Organics ngo biyifashishe kuvura abaturage babyo Coronavirus. […]

Uganda: Umukozi wa ISO akurikiranweho guhimba ibinyoma byerekeye u Rwanda

Simon Odongo wahoze ashinzwe ikoranabuhanga mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere muri Uganda (ISO), ari gukorwaho iperereza ku ruhare yagize mu gucura ibinyoma bishinja abacuruzi bakomeye n’Abaminisitiri ba Uganda gukorana n’u Rwanda bagamije guhirika Museveni. Odongo afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye, nyuma yo gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda mu cyumweru gishize. Akurikiranweho ibyaha […]

Uruhare rw’abakoraga mu nzego z’ubuzima mu ntara y’amajyaruguru, Iburasirazuba n’Uburengerazuba muri Jenoside

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Ibyo byerekana ko abari bashinzwe kuvura abantu batatiye igihango cy’umwuga wabo, n’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye icyaha ndengakamere aho abaganga n’abaforomo bareka umwuga wabo wo kurengera ubuzima bagahitamo […]

Eritrea yabaye igihugu cya gatatu cya Afurika gisezereye abarwayi bose ba Covid-19 mu bitaro

Igihugu cya Eritrea cyamaze kwibohora icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko abari bakirwaye bose mu gihugu bamaze gukira 100%. Itangazo Minisiteri y’ubuzima muri Eritrea yasohoye ejo ku wa 15 Gicurasi, rivuga ko abarwayi ba Coronaviruscan 39 bari bagaragaye muri iki gihugu bose bamaze gukira. Iyi Minisiteri yagize iti” Umurwayi umwe wari usigaye yakize neza nyuma yo […]

U Rwanda na Tanzania byakuyeho icyemezo cyo guhinduranya abashoferi b’amakamyo

Inama yahuje abayobozi ku ruhande rwa Tanzania n’u Rwanda, yanzuye ikurwaho ry’icyemezo cyari cyarafashwe na Leta y’u Rwanda cy’uko umushoferi uvanye ibicuruzwa muri Tanzania abizanye mu Rwanda ataba ari we ubihageza, nyuma yo kutishimirwa n’abashoferi bo muri Tanzania. Ni inama yabaye ku wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari igamije gushakira […]

U Bubiligi: Waasland Beveren ya Djihad Bizimana yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Waasland Beveren ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad, yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bubiligi yasojwe iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma. Ni shampiyona yasojwe habura umukino umwe ngo umwaka usanzwe urangire. Ikipe ya Club Brugge yari iyoboye urutonde rwa shampiyona ni yo yahise ihabwa igikombe cya shampiyona, […]

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakoreye Jenoside mu turere tw’Intara y’Amajyepfo

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Nyuma ya Jenoside, abaganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera. Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zibafata, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Interpol. Gusa bose bageze […]

U Burundi na Tanzania ni bo basabye kutitabira inama ya EAC-Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko abayobozi b’u Burundi na Tanzania batitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kubisaba kubera impamvu zitandukanye. Minisitiri Biruta yabitangaje kuri uyu wa gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Inama y’abayobozi ba EAC yabaye ku wa 12 Gicurasi, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama […]

Musanze: Abayobozi na ba DASSO baherutse gukubita abaturage bahagaritswe ku mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo abayobozi bo mu murenge wa Cyuve baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage. Abahagaritswe ni abaheruka gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, barimo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Léonidas, DASSO Nsabimana Anaclet na DASSO Abiyingoma Sylvain. […]

Faiq Bolkiah, umukinnyi wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi

Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubabajije umukinnyi w’umupira wa ruhago ukize kurusha abandi ku Isi, bahuriza ku mazina abiri ariyo Cristiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi. Uwavuga aba bombi yabishingira kuba bamaze imyaka ibarirwa mu icumi bayoboye Isi muri ruhago, ndetse bakaba bari no ku isonga mu bakinnyi bahembwa agatubutse. Ikiriho ni uko muri aba babiri […]

Kwibuka 26: Urutonde rw’abaganga n’abaforomo 59 bijanditse muri Jenoside

Mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ni uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro. Ikiremereye kurushaho ni uko na bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, aribo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu […]

Kirahwata wari umuvunjayi ukomeye i Bujumbura yishwe

Simbananiye Jackson uzwi ku izina rya Kirahwata” wari Umuvunjayi ukomeye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, yasanzwe yapfuye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020. Umurambo wa Kirahwata wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu muferege wo ku muhanda w’ahitwa Nyakabiga II i Bujumbura. Amakuru avuga ko mu ijosi rya Kirahwata hari haziritse umugozi, […]

Umuhungu wa Museveni Gen. Muhoozi yavuze ko nta wahungabanya umubano w’u Rwanda na Uganda

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’imfura ye, yavuze ko nta wahungabanya umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabitangaje kuri uyu wa kane mu butumwa yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame, bicaranye na […]

Amerika irashinja Ubushinwa kugerageza kuyiba amakuru y’ubushakashatsi bwayo ku muti wa Covid-19

Leta zunze ubumwe za Amerika ziravuga ko aba hackers bo mu Bushinwa bari kugerageza kwiba amakuru yerekeye ubushakashatsi ziri gukora ku rukingo n’umuti wa Covid-19. Byatangajwe n’ibiro by’Abanyamerika bishinzwe iperereza (FBI), bivuga ko byabonye ibimenyetso by’uko hari abari kugerageza kwiba amakuru mu bigo by’Abanyamerika biri gukora ubushakashatsi ku rukingo n’umuti bya Covid-19. Itangazo ryasohowe na […]

U Burundi bwirukanye ku butaka bwabwo abakozi ba OMS

Leta y’u Burundi kuri uyu wa gatatu yirukankanye ku butaka bw’iki gihugu abakozi bane b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ishami rya Afurika, nyuma y’igitutu abategetsi b’iki gihugu bakomeje gushyirwaho bashinjwa guha urwaho icyorezo cya Covid-19. Nk’uko bigaragara mu rwandiko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yandikiye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ishami rya […]

Kwibuka 26: Imbaga y’Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n’ubwinshi bw’abicanyi

Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y’Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n’ibitero by’abicanyi. Bisesero iherereye mu Karere ka Karongi y’ubu, ikora ku Mirenge ine y’aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari […]

Ingabo za Zambia zafashe tumwe mu duce twa Congo Kinshasa

Abayobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi Congo barashinja ingabo za Zambia kuba zarafashe uduce turi ku butaka bwayo hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi. Uduce Congo Kinshasa ivuga ko Zambia yafashe turimo aka Moba na Pweto duherereye mu ntara ya Haut- Katanga na Tanganyika zo mu majyepfo y’iki gihugu. Ni amakuru Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahamirijwe n’abayobozi […]

Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni amazina abiri yigaruriye imitima ya benshi mu mupira w’amaguru, ku buryo ubuhanga aba bombi bihariye bwagabanyije Isi mo ibice bibiri ku buryo kwemeza urusha undi ubuhanga byabaye urubanza rutarangira. Ibiganirompaka cy’urusha undi hagati ya Messi na Ronaldo ntibyagarukiye gusa mu bakunzi ba ruhago, ahubwo byanageze no mu batoza ba […]

Ukwegura kwa Cafu, impungenge ikomeye mu bakunda Mukura VS

Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Nizeyimana Olivier uzwi nka Cafu wari Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze kwegura ku mirimo ye. Ayo makuru yemejwe n’ikipe ya Mukura, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye. Mukura VS yagize iti” Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura VS n’ubuyobozi bw’akarere ka […]

Kwibuka26: Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Nyabisindu bishwe urw’agashinyaguro

Ku itariki nk’iyi ya 12 Gicurasi mu 1994, Abatutsi babarirwa mu magana bari barahungiye kuri ADEPR Nyabisindu iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, bagabweho igitero simusiga cyasize abiganjemo abagore n’abakobwa bishwe Urw’agashinyaguro. Inyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko ubwicanyi bugitangira ku wa 23 Mata mu 1994 muri Gitarama, […]

Ibyaha bihimbano byacuzwe na ISO byatumye Museveni ategura kwirukana umuyobozi wayo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abafasha be mu by’umutekano kumurambagiriza uwo agomba gusimbuza Col Frank Bagyenda Kaka uyobora Urwego rwa Uganda rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO). Perezida Museveni ashinja Col Kaka ubunebwe no kuba yarananiwe guha ubuyobozi bushoboye ruriya rwego rw’umutekano, ahubwo akarugira indiri ya bamwe mu banyabyaha bakomeye. Museveni kandi ashinja […]

RD Congo yemereye abaturage bayo yari yarahejeje mu Rwanda gutaha

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemereye Abakongomani bari baraheze ku mupaka w’u Rwanda na Congo kwambuka nyuma y’iminsi itatu bari bahamaze. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo w’i Rubavu bashaka kwambuka ngo bajye iwabo, gusa inzego za Congo zishinzwe […]

Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 11 Gicurasi yashyize abayobozi mu myanya ikurikira. Abahawe imirimo barimo: Amb Jacques Kabale wagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika. Moses Rugema yashyizwe […]

Abakongomani baba mu Rwanda ntibumva impamvu Leta y’igihugu cyabo ibangira gutaha

Abakongomani baba n’abakorera mu Rwanda, baramagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’intara z’iki gihugu zihana imbibi n’u Rwanda cyo kubangira gutaha iwabo kandi bari bahawe uburenganzira na Leta y’u Rwanda cyo kimwe na Ambasade ya Congo i Kigali. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi […]

Kwibuka26: Ibikubiye mu nama Gen. Huchon yagiriye Leta yakoraga jenoside

Inama yahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Éphrem Rwabalinda, yasize u Bufaransa bwemereye Leta ya Sindikubwabo ubufasha, gusa Gen. Huchon agira Leta inama z’uko yari kurengera isura y’u Rwanda mu mahanga . Abo basirikare bombi bari bahuriye mu Bufaransa ku wa 08 Gicurasi 1994. Mu nama Gen. Huchon yatanze icyo gihe, harimo ko Leta […]

Byinshi ku ntambara ya Vietnam iri mu zashegeshe Abanyamerika

Mu minsi ishize hari inkuru yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kimaze kwica Abanyamerika baruta abo iki gihugu cyatakarije mu ntambara ya Vietnam, ibyatumye abenshi bibaza kuri iyo ntambara Abanyamerika bagereranya na Covid-19 ikomeje koreka Isi. Birasa n’aho mbere y’uko icyorezo cyaduka nta kindi kintu cyari cyarakanze umuturage wa Amerika kirenze intambara yo muri Vietnam. Iyi […]

Uganda: Gen. Henry Tumukunde yafunguwe

Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, Wilson Kwesiga, yemeye ko Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde ukurikiranweho ibyaha bitandukanye arekurwa by’agateganyo atanze ingwate. Gen. Henry Tumukunde wari yaratawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, yari afunzwe akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubugambanyi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. NTV yavuze ko Tumukunde yarekuwe atanze ingwate itari mu mafaranga […]

AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala

whatsapp_image_2020-05-10_at_20.12.31.jpg

Amashusho yafatiwe muri Pariki y’igihugu ya Kruger muri Afurika y’Epfo, yerekana akana k’impala gakina n’ingwe ku buryo byatunguye benshi. Mu busanzwe izo nyamaswa zombi ntizicana uwaka kubera ko impala ziri mu ifunguro ingwe zihora zifuza. Ababonye amashusho bayagereranyije na ya nkuru yo muri Bibiliya, ivuga ko ku munsi w’imperuka muri paradizo ikirura n’intama bizicara ku […]

Kwibuka 26: Col Rwabalinda ubutumwa yaherewe i Paris bwo guhisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi

Nyuma y’ibiganiro byo ku wa 09 Gicurasi 1994 byahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Ephrem Rwabalinda byari bigamije gushakira igisirikare cy’u Rwanda (FAR) ubufasha bwo guhangana na FPR Inkotanyi yari igisumbirije, Col. Rwabalinda yashohoje ubutumwa bugenewe Guverinoma ya Sindikubwabo yari yaherewe mu Bufaransa. Ni ubutumwa bukubiye muri raporo ya Rwabalinda, ifitanye isano n’ingingo zari […]

U Burundi bwavuze ko uwifuza kuba indorerezi mu matora agomba kubanza gushyirwa mu kato

Leta y’u Burundi yahaye ikaze abifuza kuba indorerezi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere muri iki gihugu, gusa bagomba kubahiriza ibwiriza ry’uko izo ndorerezi zigomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14 nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Amatora y’ugomba gusimbura Perezida Pierre Nkurunziza umaze imyaka 15 ayobora u Burundi ateganyijwe […]

Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru gukora ubutananirwa

Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda gukora ubutananirwa mu rwego rwo gusigasira ikinyabupfura n’indangagaciro bisanzwe biranga igisirikare cy’u Rwanda. Umukuru w’igihugu yabibasabye ku munsi w’ejo, mu nama ngarukamwaka yamuhuje na bo mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-ari-kuganira-n-abasirikare-bakuru-i-Gako-Amafoto Mu mpanuro […]

Perezida wa Rayon Sports n’umuvugizi wayo bahagaritswe mu bikorwa bya ruhago

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul, bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa bazira amagambo batangaje ubwo Rayon Sports yafatirwaga ibihano izira kutitabira irushanwa ry’intwari rya 2020. Perezida Sadate yahanishijwe kuba hanze y’ibikorwa bya ruhago mu gihe cy’amezi atandatu, mu gihe Jean Paul yabihagaritswemo mu […]

Kwibuka26: Ibiganiro bya Gen. Huchon na Col. Rwabalinda byasize Ubufaransa buhaye leta yakoraga jenoside ubufasha

Ku wa 09 Gicurasi mu 1994, Gen. Jean Pierre Huchon wari umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Bufaransa, yakiriye Col. Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (Ex FAR), mu biganiro byari bigamije gushakira ubufasha Leta yariho ikora jenoside icyo gihe ngo ibashe kwigaranzura FPR Inkotanyi yari yaramaze kwigarurira ibice byinshi by’igihugu. Mu gihe cya […]

Uganda: Abasirikare barashe ushinzwe umutekano wari umaze kurasa abantu babiri

Umukozi w’urwego LDU(Local Defense Unit) ruri mu zishinzwe umutekano muri Uganda, yarashwe n’abasirikare ba kiriya gihugu ubwo bahanganaga yanze ko bamuta muri yombi nyuma y’uko yari amaze kurasa umugabo n’umugore. Uwarashwe n’abasirikare nk’uko NTV dukesha iyi nkuru yabitangaje ni uwitwa Robert Muyaga. Amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano yiriwe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwarashwe […]

Inkuru y’ubuzima bubabaje bwa se wa Cristiano Ronaldo

Izina Cristiano Ronaldo rizwi cyane mu mupira w’amaguru, ku buryo abenshi badatinya kumugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bawukinnye, nyuma y’urugendo rukomeye yatangiriye muri Sporting club de Lisbonne, akarukomereza muri Manchester United, Real Madrid na Juventus kuri ubu akinira. Ukwamamara kwa Cristiano Ronaldo ni kimwe, gusa iyo bigeze ku buzima bubi yabayemo akiri muto bitewe […]

Kwibuka26 : Abarezi birengagije amahame y’abashinze SOS bica Imfubyi zo muri SOS Gikongoro

Ubugome ndengakamere bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwarenze uruvugiro, bigera aho abitwaga abarezi barenga ku mahame shingiro y’abashinze umuryango SOS bica abana b’impfubyi bo muri SOS Gikongoro. Ubwicanyi bwakorewe izo mfubyi bwabaye ku wa 07 Gicurasi mu 1994, bukozwe n’interahamwe ariko bigizwemo uruhare na Nyombayire Venuste wayoboraga ikigo cya SOS Gikongoro zabagamo na KABARERE Venantie […]

Musanze: Abaturage basizwe iheruheru n’ibiza (Amafoto)

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.13.jpg

Amaganya n’agahinda ni byinshi ku batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Musanze, nyuma y’uko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane ikabasiga iheruheru. Abaganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza bagaragaje impungenge z’uko inzara ishobora kuzabica mu minsi iri imbere, bijyanye n’uko imyaka yabo yangijwe n’inkangu. Nko mu mirenge ya Remera […]

Covid-19 n’ibiza; ihurizo rikomereye Leta y’u Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yakiriye undi muzigo w’ibiza na wo igomba kwikorera ifasha abaturage bayo guhangana n’ingaruka zabyo. Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana ibiza, byaje guhindura isura mu ijoro ry’itariki ya 5 rishyira iya 6 Gicurasi 2020. Imibare ya […]

Nyaruguru: Abakora umuhanda bafite impungenge ko bashobora kudasubira mu kazi

Abakozi basaga 700 bakorera Kampani y’Abashinwa “Sino Hydro”, ikora umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma bavuga ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya niba bazasubira mu kazi n’igihe bazagasubiraho. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isubukuye imirimo imwe n’imwe nk’iy’ubwubatsi yari yarahagaritswe kubera gukumira Covid-19. Kubera ko nta makuru y’impamo bafite, abakozi bavuga ibitandukanye. Bamwe ngo Abashinwa bagiye […]

Uganda: Umudepite arashinja Leta kumwiba amafaranga no kumwica urubozo bamumenaho urusenda

Depite Francis Zaake uhagarariye Agace ka Mityana mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yareze Leta ya kiriya gihugu ayishinja kumukorera iyicarubozo no kumwiba abarirwa muri miliyoni 15 z’amashiringi ya Uganda, harimo no kumukorera ibibi byinshi birimo kumumenaho urusenda. Depite Zaake yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa 09 Mata, azira guha imfashanyo abatishoboye mu buryo […]

Musanze-Remera: Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’inkangu

Abana batatu bo mu muryango utuye mu mudugudu wa Kabashima, mu kagari ka Murwa, mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, bahitanwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane. Imvura nyinshi yaguye muri aka gace yatangiye kugwa saa yine z’ijoro ry’ejo ku wa gatatu, igeza mu […]

Uwari umunyamabanga wa Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye ku mirimo ye

Nsangabandi Ernest wari umunyamabanga wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yasezeye kuri izi nshingano nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe. Nsangabandi yari yarahawe izi nshingano ku wa 14 Nyakanga, ubwo hatorwaga Komite nyobozi nshya kuri ubu iyobowe na Perezida Munyakazi Sadate. Mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa […]

U Rwanda na Tanzania bagiye gukemura amakimbirane avugwa hagati y’abashoferi bo mu bihugu byombi

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iri gukorana n’abayobozi ba Tanzania, mu rwego rwo kuvugutira umuti igisa n’imyigaragambyo iri gukorwa n’abashoferi batwara amakamyo yo muri Tanzania batishimiye ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Amashusho yiriwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri ku wa 05 Gicurasi, yerekana abashoferi bo muri […]

Ku wa 05 Gicurasi 1994: Radiyo Rwanda yunganiye RTLM mu gutanga ubutumwa bwo kwihutisha Jenoside

Ku wa 05 Gicurasi mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje, gusa mu ntangiriro z’uko kwezi ingabo za RPF Inkotanyi zari zaramaze gufata ibice bitandukanye by’igihugu zinabihagarikamo Jenoside, ibyatumye Guverinoma y’abicanyi ishaka buryo ki kwica Abatutsi byakwihutishwa mu bice byari bitarakorwamo. Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko ku wa 05 Gicurasi mu 1994, […]