Papa Francis yasabye ko amahuriro y’abatinganyi bo muri kiliziya Gatolika yaheshwa umugisha

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yakinguye amarembo kugira ngo bamwe mu bapadiri gatolika baheshe umugisha ihuriro ry’abahuje ibitsina bityo bakaba babana bagasezerana imbere y’Imana. Ibi yabigarutseho mu ntangiro z’iki Cyumweru muri kiliziya ya St. Peter’s Square i Vatican, aho yavuze ko ababana bahuje ibitsina bashobora kwitabwaho mu buryo bw’imibanire nk’uko ibyiyumviro byabo bibibasaba. […]

Tshisekedi yemeje ko FARDC igiye kohereza ku rugamba abasirikare 40,000 basoje ikosi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iki gihugu gifite abasirikare bashya babarirwa mu 40,000 cyitegura kohereza ku rugamba, nyuma yo gusoza imyitozo ya gisirikare. Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira, ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu gace ka Kasumbalesa, mu ntara ya Haut-Katanga. Yavuze […]

Nyiragongo: FARDC na FDLR barashinjwa kwiba inka z’umuturage, zimwe bakazirya

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR, barashinjwa kwiba inka zirenga 20 z’umworozi wo muri Teritwari ya Nyiragongo zimwe muri zo bakazirya. Umuyobozi wa Groupement ya Buhumba byabereyemo, Gasekeri Augustin, yavuze ko izo nka zibwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023. Yavuze ko “bari bazijyanye ari […]

Umutoza Thierry Froger wa APR FC ku ntebe ishyushye

Umufaransa Thierry Christian Froger utoza ikipe ya APR FC, ari mu byago by’uko isaha n’isaha ashobora kwerekwa umuryango n’iyi kipe kubera umusaruro mubi. Froger ni umutoza wa Nyamukandagira kuva muri Nyakanga uyu mwaka. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imuzana, yifuzaga ko yayifasha kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Champions league, nyuma yo guhindura Politiki yo […]

Kanye West yahishuye uburyo Illuminati yimitse Cardi B igakubita hasi Nicki Minaj

Kanye West yashimangiye ko umuraperikazi, Cardi B yinjijwe mu ruganda rwa muzika na bamwe mu bayobozi bo muri Illuminati batishimiye umwamikazi wa rap,” Nicki Minaj, ahubwo bakaba barashatse kumumusimbuza. Aya magambo Kanye West YE bivugwa ko yayatangaje mu myaka yashize muri Documentaire yakozwe, ariko aza gusakara kuri iki cyumweru . Uyu Kanye West avuga ko […]

umugore ufite ubwanwa hafi isura yose ababazwa n’uko bamwitiranya n’umugabo

capture123.png

Khosi Nkanyezi Buthelezi, umugore w’imyaka 42 ukomoka i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, yatangaje abatari bacye nyuma y’uko afite umusatsi umubiri wose ndetse harimo n’ubwanwa butamirije hafi isura yose. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Khosi yavuze ko yabanje kubona ubuzima bwe akiri umwangavu busa n’ubwa gisore ariko ntiyabona ko bidasanzwe, kuko abandi bagore bo mu muryango […]

RURA yongeye gutumbagiza igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongeye gutumbagiza igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri byubahirizwa uhereye muri Kanama uyu mwaka. Itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira, rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1,822 ivuye kuri Frw 1639. Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho Frw 183 ugereranyije […]

2023:Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza byo muri Nzeri ndetse n’abo byahitanye

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugwa imvura y’umuhindo ikangiza ibikorwa bimwe na bimwe ,Raporo ya Minisiteri ishinzwe imicungire y’ubutabazi (MINEMA) yerekana ko muri Nzeri uyu mwaka, habaye impanuka 200 z’ibiza, zihitana abantu 20. Ibiza byibasiwe n’imitingito 11, inkongi y’umuriro 11, imyuzure icyenda biviramo guhitana abantu batanu, inzu imwe irasenyuka, inkangu enye zihitana abantu batatu, inkuba […]

Ibihuha byongeye kuvuza ubuhuha hagati ya Diamond na Zuchu

capturell-5.png

Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu mu muziki hashize iminsi avugwa mu rukundo rw’ikibatsi na Diamond Platnumz nyiri Wasafi Record abarizamo nyuma y’uko Diamond avuze ko ubu babaye nka Mushiki na Musaza.Gusa abantu ntibakomeza kubyemera ko nta rukundo aba barimo bashingiye ku myitwarire yabo ica amarenga ko bafitanye umubano wihariye badashaka ko ujya ahabona. Mu […]

Polisi yarashe mu cyico undi ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Bugesera yarashe uwitwa Nsengimana Vincent wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi. Nsengimana w’imyaka 27 y’amavuko yarasiwe mu murenge wa Ntarama, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira. Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu avuga ko Nsengimana yarashwe “ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga [yaherukaga […]

Col. Mikombe na bagenzi be bahamijwe ubwicanyi bw’i Goma, bahabwa ibihano biremereye

Urukiko rwa gisirikare rw’i Goma Ku wa Mbere rwahamije abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye i Goma mu minsi yashize. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa 30 Kanama, ubwo bariya basirikare biraraga mu baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bigaragambirizaga i Goma basaba ko Ingabo […]

Perezida Ndayishimiye yirukanye ba Minisitiri 4

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Mbere yakoze impinduka muri Guverinoma y’igihugu cye zasize avanye mu mirimo ba Minisitiri bane. Abavanwe mu mirimo nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira, barimo Sylivie Nzeyimana wari Minisitiri w’Ubuzima. Uyu yahise asimburwa n’uwitwa Lyduine Baradahana. Undi wakuwe mu mirimo […]

Nyamagabe:Ubuyobozi burahangayitse

Mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyamagabe, Ubuyobozi buvuga ko buhangayitse biturutse kuri bamwe mu baturage usanga bakora ibikorwa bigamije gusubiza inyuma ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda. Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubudaheranwa muri aka karere kuri uyu wa Mbere aho ubuyobozi bwako bwagarutse ku myitwarire ya bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ibikorwa bisubiza inyuma Ubumwe bw’abanyarwanda. Hatanzwe […]

Mukwege yiyongereye mu bazahatanira na Tshisekedi kuyobora RDC

Umunyapolitiki Dénis Mukwege wigeze gutwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yemeje ko aziyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Mukwege yemeje ko aziyamamaza, ubwo kuri uyu wa Mbere yaganiriraga n’itangazamakuru i Kinshasa. Uyu mugabo usanzwe ari n’umuganga w’indwara z’imyanya myibarukiro y’abagore, yavuze ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga, gusa kandidatire ye […]

Nyamasheke: Abantu 10 bagwiriwe n’umukingo

Abantu 10 bo mu karere ka Nyamasheke bagwiriwe n’umukingo babiri bahita bapfa, ubwo barimo barubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabereye mu murenge wa Gihombo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Nzeri 2023. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke, Muhayeyezu Joseph Desiré, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa 10:30. Yavuze ko bariya bantu bagwiriwe […]

Abantu 10 bagwiriwe n’igisenge mu mubatizo barapfa

capturevzz-2.png

Nibura abantu 10, barimo abana batatu bapfiriye mu mubatizo ubwo bagwirwaga n’igisenge cy’itorero babatirizwagamo mu majyaruguru ya Mexico.Isenyuka ryabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita ku isaha yaho, ubwo abantu bagera ku 100 bitabiraga umubatizo ku rusengero rwa Santa Cruz muri Ciudad Madero. Abaturage baho bihutiye kujya mu nyubako bafite amasuka na mapiki kugira ngo […]

Hamisa Mobetto ari ku gitutu cyo kurongorwa

Mobetto aherutse guhabwa impano y'imodoka

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi Hamisa Hassan Mobetto yatangaje ko ari ku gitutu cyo gushakana n’umukunzi we mushya Kevin Sowax, aho abantu bakomeje kumubaza igihe bazarushingira.Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru kimwe , Hamisa yemeye ko akomeje kotswa igitutu n’umuryango we ngo ashake umugabo. Ati: “ Gushaka biri muri gahunda yImana kandi biba mu gihe nyacyo. Nahisemo kwibanda […]

M23 yaba yahaye isomo FARDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biravugwa ko yatakarije abasirikare benshi mu mirwano yahuje Ingabo za Guverinoma yayo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ni imirwano yabereye mu duce twa Teritwari ya Masisi ku Cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2023. M23 ni yo yabanje gutanga impuruza y’iyi mirwano, mu butumwa Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yanditse ku […]

REB yahaye amahirwe ya kabiri abarimu bakoze ibizamini bakabura amanota 70%

Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze amahirwe ya kabiri ku barimu bakoze ibizamini byo kwigisha ariko bakananirwa kugira amanota 70% yasabwaga. REB yatanze amahirwe ya kabiri kuri aba barimu, mu gihe hari abasaga 4,000 bari basabye akazi k’uburezi muri 2022 bari ku rutonde rw’abategeje kugahabwa. Aba bamaze igihe byumvikana babaza impamvu badahabwa akazi, […]

Austin nawe yibiwe telephone i Bujumbura,The Ben asuka amarira!Ibyaranze igitaramo cye

The Ben yashimishije abakunzi b'umuziki we

Mu gitaramo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoreye i Burundi mu mpera z’icyumweru gishize cyaranzwe n’udushya twinshi harimo kwibwa telephone no gusuka amarira. Mu ijoro ryo kuwa gatanu ubwo habaga ibirori byo guhura n’abakunzi be mu cyiswe Meet and Greet, The Ben yibwe telephone ye ubwo yari ayirambitse ku meza agiye ku rubyiniro […]

Burera:Impuruza ku baturage barembejwe n’ Abatalibani batema abashinzwe umutekano

Umwe mu baturage uvuga ko abiyise abatalibani babarembeje

Hakomeje gutanga impuruza ku batuye mu murenge wa Rugengabare mu karere ka Burera,nyuma y’aho abiyita Abatalibani ngo bigabiza abashinzwe umutekano bakabakubita abandi bakanabatema kugirango babone uko birara mu birombe by’amabuye y’agaciro. Ni agatsiko k’insoresore ziba muri aka gace aho zigabiza ibyo birombe zikiba amabuye, gusa ikindi kibabaje n’uko zinasanga abashinzwe umutekano zikabagabaho ibitero zikoresheje intwaro […]

Hongeye gututumba umwuka mubi hagati ya Cindy na Sheebah

Nyuma y’iminsi mike Sheebaha na Cindy bahataniye urugamba rwo gushaka kumenya ninde mwamikazi w’umuziki muri Uganda, kuri ubu ishyamba siryeru hagati y’aba bombi. Sheebah Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhatana, yashimiye Cindy kuba yaritabiriye kandi agashyira ingufu muri icyo gikorwa kuko ngo hari itafari byongeye ku muziki w’abagande. Nyuma rero icyakurikiyeho n’uko benshi […]

RDF yipimye na FADM, iratsindwa

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro i Cabo Delgado, zatsinzwe na bagenzi babo ba Mozambique ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wahuje impande zombi ku wa Gatandatu. Ni umukino wabereye ku kibuga cya BG-3 i Mocimboa da Praia, ukaba wari mu rwego rwo gukomeza kwishimira isabukuru y’imyaka 59 Igisirikare cya Mozambique (FADM) […]

Inzozi za Rayon Sports z’amatsinda ya CAF Confederation Cup zakubise igihwereye

Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup y’uyu mwaka, nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya kuri penaliti 4-2. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yakiriye Al Hilal kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni nyuma y’ubanza nanone amakipe yombi yari […]

Perezida Touadéra yakoranye umuganda na RDF

Perezida Faustin-Archange Tuadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yifatanyije mu muganda n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cye. Ni Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique biciye mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umuganda wa Perezida Touadéra n’Ingabo zarwo wabereye mu mujyi wa Bangui. Ni umuganda wanitabiriwe n’abanya-Centrafrique […]

Fayulu yemeje ko azahatana mu matora na Tshisekedi ‘wamwibye amajwi mu 2018’

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko azongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Fayulu yemeje ko aziyamamaza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ari ryo ryafashe icyemezo cy’uko agomba kwiyamamaza. Fayulu yari […]

Muhanga: Polisi yarashe mu cyico ‘umujura washatse gutema abapolisi’

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Muhanga yaraye irashe mu cyico uwo bikekwa ko ari umujura w’insinga z’amashanyarazi, nyuma yo kurwanya abapolisi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Radiyo Rwanda ko byabereye mu murenge wa Mushishiro, ahagana saa munani z’igicuku. Yavuze ko uwo mugabo yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro. Ati: “Mu […]

Kera kabaye ukekwaho kwica Tupac Shakur yatawe muri yombi

Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi Duane Davis wahoze ayoboye agatsiko k’amabandi ishinja kuba ari we wishe umuraperi Tupac Shakur mu myaka 27 ishize. 2Pac wari ufite imyaka 25 y’amavuko icyo gihe, yarasiwe mu modoka ubwo yari mu mujyi wa Las Vegas. Ku wa Gatanu inama y’abacamanza bo muri […]

Ngoma: Gitifu wari umaze iminsi 2 yeguye yatawe muri yombi

Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma, yatawe muri yombi. Muri iki cyumweru ni bwo uyu muyobozi na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi basezeye akazi. Abenshi mu mabaruwa y’ubwegure bwabo bagaragaje ko batagishoboye “kugendera […]

Polisi y’u Rwanda yasezeye kuri ba Ofisiye bayo bagiye mu za bukuru

Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri, yasezeye ku bapolisi bayo baheruka koherezwa na Perezida Paul Kagame mu kiruhuko cy’izabukuru. Umuhango wo gusezera kuri aba bapolisi wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana cyo kimwe na CG Felix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda. […]

CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC

Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagirwa na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 6-0. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Pyramids mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league wabereye i Cairo. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize amakipe […]

Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger

Abasirikare babarirwa mu icumi ba Niger bishwe n’ibyihebe, nyuma yo kubagabaho igitero. Ni igitero cyagabwe mu gace ka Kandadji, agace gahuza imipaka y’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso. Aka gace gaherereye mu bilometero 190 uvuye i Niamey, kamaze igihe karahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba; by’umwihariko ibitero by’aba-Jihadistes. Amakuru avuga ko kiriya gitero cyo ku wa […]

Muhanga: ‘Abahebyi’ bari guhigwa bukware nyuma yo gutema abarinzi b’ikirombe

Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga ziri guhiga bukware insoresore zo mu gatsiko kazwi nk’Abahebyi, nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro murenge wa Rongi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo aka gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe, abakagize batemagura abakirindaga. Abahebyi bivugwa ko kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku […]

Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ku bwo kurwana ku cyubahiro cy’igihugu cye yiteguye kuba umunyagitugu no kumena amaraso y’abantu. Tshisekedi yabitangarije i Bruxelles, aho aheruka guhurira n’abanye-Congo baba mu Bubiligi. Amagambo yababwiye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe […]

Goma: Igisasu cyarashwe n’umusirikare wa FARDC cyishe kinakomeretsa abari muri Stade

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko igisasu cyaguye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, gihitana umuntu umwe na ho abarenga 10 kirabakomeretsa. Ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri nibwo iki gisasu “by’impanuka” cyavuye ku mbunda y’umusirikare wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo “yari yicetse mu […]

Gen Bunyoni yijujutiye uburyo afunzwemo

Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yasabye ubutabera bwo muri iki gihugu kumwemerera agatanga BIF miliyoni 300 kugira ngo abe afunguwe by’agateganyo. Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitatu, birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu ndetse n’inyungu z’akazi zatadakurikije amategeko. Byari mbere y’uko […]

Karongi: Abasore 2 birakekwa ko bishwe n’imbabura

Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi basanzwe mu nzu babagamo bapfuye, bigakekwa ko bishwe n’imbabura. Byabereye mu mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yatangaje ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu. […]

Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse imbere y’Abarusiya

Abasirikare barenga 10,000 ba Ukraine bayamanitse, bishyikiriza Igisirikare cy’u Burusiya nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS byabitangaje. Ibi biro Ntaramakuru by’Abarusiya byatangaje ko aba basirikare bayamanitse bakoresheje umurongo wa Radiyo washyizweho n’Igisirikare cy’u Burusiya. Ni umurongo uzwi nka Volga washyizweho mu mpeshyi y’uyu mwaka. TASS ivuga ko abasirikare 10,000 ba Ukraine bishyikirije u Burusiya kuri ubu bari […]

Rayon Sports mu ntambara na FERWAFA, Umujyi wa Kigali na Urid Technologies

Ikipe ya Rayon Sports iri mu gisa n’intambara n’abarimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umujyi wa Kigali ndetse n’ikigo Urid Technologies gisanzwe gicuruza amatike yo kwinjira kuri Stade ku mikino itandukanye y’umupira w’amaguru mu gihugu. Umwuka mubi wadutse hagati y’izi mpande uko ari enye zipfa ugomba kugurisha amatike y’umukino wa CAF Confederation Cup Rayon […]

Burkina Faso: Hageragejwe Coup d’état, abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo batabwa muri yombi

Abasirikare bakuru muri Burkina Faso barimo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu ndetse n’ukuriye ubutasi, batawe muri yombi nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Capitaine Ibrahim Traoré uyoboye kiriya gihugu. Guverinoma ya Burkina Faso mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Jean-Emmanuel Ouedraogo, yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri ari bwo muri kiriya gihugu […]

Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe imirimo mishya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zasize ashyizeho abayobozi batandukanye muri Guverinoma, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Kabarebe wari umaze igihe ari umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bya gisirikare n’umutekano, yabisikanye na Prof Nshuti Manasseh basimburanye. Mu zindi mpinduka ni uko Dr Francis Gatare yagizwe Umuyobozi […]

Ibihugu 3 bituranye n’u Rwanda byahawe kwakira CAN 2027

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye ibihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ni bwo bwa mbere CAN igiye kubera mu karere ka CECAF kuva mu 1976, ubwo Ethiopia yakiraga ririya rushanwa. Mbere y’aho Maroc izaba yakiriye Igikombe cya Afurika cya 2025. Ni irushanwa yahawe kwakira ihigitse Guinée-Conakry […]

Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko abapolisi barimo CG Emmanuel Gasana

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bo ku rwego rwa ba Komiseri barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Gasana yayoboye Polisi y’u Rwanda kugeza muri 2018, mbere yo kugirwa Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Amakuru y’uko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yemejwe […]

FARDC yikanze ‘intasi z’u Rwanda’ ku mupaka wayo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatanze impuruza y’abo cyita intasi z’u Rwanda ziri hafi y’umupaka wa kiriya gihugu n’u Rwanda. Ni impuruza yatanzwe nyuma y’inama y’umutekano ku wa Kabiri yahuje ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni intara imaze igihe irangwamo umutekano muke kubera imirwano y’Ingabo za Congo na M23; ndetse […]

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports ku wa Kabiri yafashe umwanzuro wo kwambura ikipe ’Company’ yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, kubera amakosa yakoze yagiye agusha iriya kipe mu gihombo. Kuwa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yigaga ku ngingo ebyiri; zirimo imikoranire hagati y’Umuryango wa Kiyovu […]

Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Raporo yo muri Afurika y’Iburasirazuba ivuga ko Kenya ifite intego yo gutangiza iyubakwa ry’uruganda rukora ingufu za Nucléaire rwa mbere mu 2027. Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ingufu za kirimbuzi (NuPEA) Justus Wabuyabo yatangarije ikinyamakuru Business Daily ko iki kigo cyateguye gahunda yo gutanga amasoko mpuzamahanga yo kubaka ayo masoko haba mu ntara za Kilifi cyangwa […]

Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo n’icyumba cyo kuriramo(Retaurent). Amakuru atangazwa na The Mirror, avuga ko Sancho yabujijwe kwinjira ahantu hose habarizwa ikipe ya Manchester ibanzamo haba ku kibuga cy’imyitozo no gusangira n’abakinnyi bagenzi be bakinana.Ten Hag usanzwe atoza iyi kipe yasobanuye neza ko Sancho agomba gusaba imbabazi […]

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde rw’abo rushakisha, nyuma y’amezi make uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rusohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin. Itangazo ry’uko Hofmanski yamaze gushyirwa mu bahigishwa uruhindu n’u Burusiya ryagaragaye mu bubiko bw’amakuru (database) bwa Minisiteri y’Umutekano muri kiriya gihugu, […]

Bebe Cool na Jose Chameleone biyemeje guhangana inkundura

Inkuru nyinshi mu bitangazamakuru ziravuga ko hagiye kuba urugamba hagati y’abacuranzi bakomeye ba Uganda,aribo Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool na Chameleone. Thomas Tayebwa umwe mu bayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko yifuza kubona ibihanganjye bibiri aribo Chameleone na Bebe Cool bahanganye ku rubyiniro rumwe.Hatarashira umwanya bahise […]

Imodoka zidatwara abagenzi rusange zigiye gukumirwa mu mihanda imwe n’imwe mu masaha yagenwe

Umujyi wa Kigali utangaza ko mu minsi iri imbere imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kujya zishyirirwaho amasaha yihariye yo gutwara abagenzi mu mihanda yagenwe. Ni mu rwego rwokorohereza abagenzi bakoresha imodoka rusange, aho hazajya hashyirwaho amasaha runaka bus zizajya zikoresha imihanda yagenwe izindi modoka zidatwara abagenzi zikaba zikumiriwe kugeza y’amasaha yagenwe. Ku […]

Amerika nayo yemeje ko igiye gukura ingabo zayo muri Niger

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zigiye gukura ingabo zayo muri Niger nyuma y’uko Ubufaransa butangaje ko bugiye kuhakura ingabo zabwo nk’uko byasabwe na Leta n’abaturage muri iki gihugu. Ibi byagarutsweho na Lloyd Austin umunyamabanga wa Leta mu bya Gisirikare, aho yavuze ko harimo gukoreshwa inzira y’ibiganiro ngo impande zombi zumvikane uko iki gikorwa […]

FIFA yahannye Rayon Sports

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yafatiye ibihano Rayon Sports iyihora umunya-Tanzania Ramadhani Kabwili wahoze ari umunyezamu wayo. Kabwili yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, gusa biba ngombwa ko iyi kipe imusezerera adasoje amasezerano ye nyuma yo gusanga atari ku rwego yifuza. Uyu munyezamu wanyuze mu makipe arimo Young Africans byabaye ngombwa ko ahita […]

Umuhanzi Rugar yise abagore bo muri Nigeria uburozi biteza impagarara

Impaka zavutse nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’umuririmbyi ukomoka muri Nigeriya Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane ku izina rya Ruger, aho yanenze abagore b’abaririmbyi bo muri Nijeriya. Mu kiganiro na radiyo Beat 99.9 FM, Ruger yavuze ko Nijeriya idafite abagore beza ku isi.Avuga ku byamubayeho, uyu musore w’imyaka 24 yavuze ko abagore bo muri Nijeriya ari uburozi […]

Perezida Ibrahim Traoré yohereje ku rugamba umuganga wagaragaye amunenga

Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso yohereje ku rugamba umuganga witwa Arouna Louré, nyuma yo kugaragara mu mashusho amunenga. Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu Muganga wagaragaye avuga ko nta cyo Kapiteni Traoré afasha Ingabo za Burkina Faso mu rwego rwo kwigobotora iterabwoba. Burkina Faso ni kimwe mu bihugu biherereye […]

FARDC nta mbaraga ifite zo guhangana na M23: Jean Pierre Bemba

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko Ingabo za RDC nta mbaraga zigaragaza zo guhangana n’umutwe wa M23. Bemba yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abagize Guverinoma ya RDC bahuriraga mu nama ya 114 y’abaminisitiri. Ati: “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta ngufu zigera zishyira mu kurengera […]

Ahashize ha Aline Sano hakomeje gutuma aba igitaramo-AMAFOTO

Ifoto ya Aline Sano akiririmba muri Korali

Umuhanzikazi Aline Sano akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikiranira hafi batangazwa n’uburyo asigaye agaragara mu myambarire. Ibi byaturutse ku buryo yaserutsemo ubwo yari yitabiriye igitaramo cya mtn iwacu na Muzika Festival ,aho yagaragaye mu ipantalo icagaguye iriko ikaba iri mu myambaro igezweho. Nyuma y’iki gitaramo rero abantu batangiye kugereranya Aline Sano wa Cyera […]

Urukundo ruvugwa hagati ya Harmonize na Laika rwatangiye kugaragarizwa mu bimenyetso

Bose bishyizeho tattoo zimwe

Urukundo rukomeje guca amarenga hagati ya ya KondeBoy ‘Harmonize’ hamwe n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Laika Umuhoza nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’imibanire idasanzwe hagati y’aba bombi. Aba bombi babibinyujije ku rukuta rwa Instagram berekana tattoo y’ibarango by’inyuguti z’umuziki.Harmonize niwe wabanje gusangiza videwo agaragaza iyo tattoo aza kwandikaho abaza abakunzi be niba imubereye. Hatarashira umwanya, muminota […]

Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame

Ikipe ya Arsenal yaguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame. The Gunners yari yakiriye Spurs i Emirates Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Premier league wabaye ku Cyumweru. Arsenal yafunguriwe amazamu na myugariro Christian Romero witsinze igitego ku munota wa 26 w’umukino; mbere y’uko […]