RDC: Abadepite bamaganye abakomeje gusebya Wazalendo

Abadepite ku rwego rw’igihugu n’intara bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo baramagana icyo bita “ubukangurambaga bwo gusebanya” bugamije gutesha agaciro Wazalendo, imitwe yitwaje intwaro ishyigikira FARDC mu kurwanya M23. Batunga urutoki cyane cyane raporo ya Institut Ebuteli, bashinja guteza inkeke abo barwanyi, bo babona ko ari “abarinzi” bâubusugire bwâigihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu […]
Kenya: Umusirikare w’Umwongereza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano

Umusirikare wâUmwongereza wari mu Ishami ryâImyitozo yâIngabo zâu Bwongereza muri Kenya (BATUK) i Nanyuki yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu cyakorewe hafi yâikigo cya gisirikare. Bivugwa ko ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo itsinda ryâabasirikare bâAbongereza basuraga akabari gaherereye ahitwa Nanyuki. Umwe mu basirikare arashinjwa gusambanya umugore wo muri Kenya nyuma yo […]
Abanyamahanga bitabiriye ku bwinshi Kigali Peace Marathon 2025

Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru âKigali International Peace Marathonâ riri gukinwa ku nshuro ya 20 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Abakinnyi 11 ni bo baserukiye u Rwanda muri “Kigali International Peace Marathon 2025”. Barimo batanu bahatanye muri “Half Marathon” mu Bagore, babiri bo muri “Full Marathon” y’Abagabo na bane bakina “Half Marathon” y’Abagabo. […]
Walikale: FARDC yigambye kwirukana M23 ku Gasozi ka Nkobe

Agasozi ka Nkobe, bivugwa ko ari ingenzi gaherereye muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, kaje kwigarurirwa na FARDC na Wazalendo, ku wa Gatanu, itariki ya 6 Kamena ngo nyuma yâimirwano ikaze nâinyeshyamba za AFC / M23. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC na Wazalendo baragenzura imisozi ireba imidugudu ya […]
Colombia: Umukandida ku mwanya wa Perezida yarasiwe muri mitingi

Umukandida ku mwanya wa perezida muri Colombia mu ijoro ryakeye yarashwe inshuro eshatu harimo inshuro ebyiri mu mutwe, ubwo yari mu birori byo kwiyamamaza byabereye mu murwa mukuru, Bogota. Kuwa Gatandatu, itariki ya 7 Kamena 2025, nibwo Miguel Uribe Turbay, w’imyaka 39, yagabweho igitero ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu bari bateraniye muri mitingi. Ibitangazamakuru […]
Trump yijeje Musk ingaruka mu gihe yakwiha ibyo gufasha Abademokarate
Gutandukana kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umuherwe Elon Musk, wahoze ayobora Urwego rushinzwe imikorere myiza ya Guverinoma, kwafashe indi ntera kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 7 Kamena 2025. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanangirije umuherwe wavukiye muri Afurika y’Epfo ufite gahunda yo gushyigikira abakandida b’Abademokarate mu matora […]
Amerika yafatiye ibihano abacamanza 4 ba ICC barimo Umugandekazi

Umuryango wâUbumwe bwâibihugu byâu Burayi wamaganye wivuye inyuma icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano abacamanza bane bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), barimo umuturage umwe wo muri uyu muryango, Beti Hohler, wo muri Slovenia. Ibihano byafatiwe kandi abacamanza bakomoka muri BĂ©nin, Uganda na Peru, byatangajwe ku wa Kane, itariki 95 Kamena, nâUmunyamabanga wa Leta Zunze […]
Israel yiyemeje gukomeza kurasa Liban kugeza yambuye intwaro Hezbollah

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, Israel yagabye ibitero byinshi mu nkengero zâamajyepfo ya Beirut. Israel yagize ko yibasiye ibirindiro bya Hezbollah nyuma y’umuburo ku baturage wo kuva muri ibyo bice. Nkâuko umunyamakuru wa RFI uri i Beirut, Paul Khalifeh, abitangaza, ibitero byabaye mu gihe Abasilamu biteguraga kwizihiza Eid al-Adha […]
Ibikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro Qatar yashyikirije RDC na M23

Muri iki cyumweru, Qatar yashyikirije umushinga wâamasezerano yâamahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) nâumutwe wâinyeshyamba wa M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane amena amaraso asenya igice cyâiburasirazuba bwâigihugu. Impande zombi zahamagariwe kugisha inama abayobozi babo mbere yo gusubira kumeza y’ibiganiro. Umushinga ukomeye wubakiye ku ngingo nyinshi Nkâuko bigaragara mu nkuru y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yasohotse […]
Nyarugenge: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ryâurumogi rupima ibiro 36

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cyâurumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere yâuko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye byâUmujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bagabo […]
Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego Me JP Ibambe yaregagamo Leta y’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko Jean-Paul Ibambe ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Ikirego cya Ibambe cyarwanyaga ingingo ya 39 y’itegeko rigenga ibyaha byâikoranabuhanga ry’u Rwanda. Urukiko rwemeje ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo budasobanura gukwirakwiza amakuru yangiza cyangwa y’ibinyoma. Umunyamategeko wamenyekanye cyane mu manza ziregwamo abanyamakuru mu Rwanda, Me Ibambe Jean Paul, yareze […]
Burundi: Imbonerakure ziravugwaho iterabwoba mu matora yatangiye

Amasaha make mbere yâamatora yâabadepite na komine yo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, mu midugudu myinshi yâIntara ya Cibitoke, mu majyaruguru yâu Burundi, abatuye mu bice bitandukanye, cyane cyane muri Komini ya Buganda, Mugina, Rugombo, baramagana ibitero bya nijoro byakozwe n’Imbonerakure, Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD. Ibikorwa by’iterabwoba hamwe nâihohoterwa byateguwe […]
RDC: Kabila yashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Sikatenda waguye muri gereza

Itangazo ryâurupfu rwa Lt Gen. (Rtd) Sikatenda Shabani ntabwo ryasize uwahoze ari umukuru wâigihugu Joseph Kabila Kabange ntacyo arivuzeho. Mu butumwa bwohererejwe ACTUALITE.CD, umusenateri wa mbere, ubuzima bwe bwose, mu mateka ya politiki ya DRC yunamiye umusangirangendo wa Mzee Laurent DĂ©sirĂ© Kabila, abona ko ari igitambo cyâ “kutoroherana” nâigitugu cyâubutegetsi bwâumukuru wâigihugu, FĂ©lix-Antoine Tshisek. “Nakiranye […]
Putin yijeje igisubizo gikakaye ku gitero cya Ukraine cyasenye indege ze z’intambara

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we wâu Burusiya Vladimir Putin yamubwiye “akomeje” kuri telefone ko azasubiza yihanukiriye igitero cyâindege zitagira abadereva cya Ukraine, cyo mu mpera zâicyumweru gishize, ku bibuga byâindege byâu Burusiya. Mu butumwa yanditse kuri True Social, Trump yagize ati: “Twaganiriye […]
Sudani: Nibura abantu 14 biciwe mu gitero ku nkambi y’impunzi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Kamena, byibuze abantu 14 biciwe mu gitero cya bombe ku nkambi yâabavanwe mu byabo i Darfur mu burengerazuba bwa Sudani. RFI ivuga ko itsinda ryâabatabazi muri iki gihugu cya Sudani ryahise ritunga urutoki Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uyuborwa na Gen. Hamdan Dagalo. “Ingabo za Rapid […]
RDC: Undi mujenerali wa FARDC uvuga Igiswahili wari ufunzwe yapfuye

Umwe muri ba jenerali ba FARDC, bakoresha Igiswahili, batawe muri yombi, witwa Sikatenda, umusangirangendo wa M’Zee LD Kabila, yapfuye uyu munsi apfiriye muri gereza. Yari umwe muri ba ofisiye bavuga Igiswahili bivugwa ko bari bamaze kuba 29 batawe muri yombi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi. Ni umusirikare mukuru wa karindwi uvuga Igiswahili bivugwa ko apfuye […]
FARDC yasobanuye ikihishe inyuma yo kuyishinja kwibasira ba ofisiye bavuga Igiswahili

Nyuma ya guverinoma, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ubu nacyo cyahakanye ibirego bivuga ko hatangiye guhiga ba ofisiye bakomoka mu gice bavuga Igiswahiri nyuma yo kwigarurira igice kinini cyâuburasirazuba bwâigihugu kwâIngabo za M23 / AFC. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Kamena, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa FARDC yamaganye impaka z ‘”ibinyoma” […]
Bwa mbere Minisitiri w’Ingabo wa Amerika ntiyitabira inama ya NATO yiga ku gufasha Ukraine

Ku nshuro ya mbere kuri Amerika, Umuyobozi wa Pentagon ntazitabira inama yâitsinda ritegura inkunga ya gisirikare kuri Ukraine, nk’uko umuyobozi i Washington yabitangarije Euronews. Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wâIngabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, ntabwo yitabira inama iyobowe na NATO yâabaminisitiri bâingabo barenga 50 ibera i Buruseli, yâitsinda ritegura inkunga ya […]
Byinshi ku mbunda ya Galil ACE ikorerwa mu Rwanda kandi ikoreshwa na RDF

Imbunda ya IWI Galil ACE, igurishwa na none nka IWI ACE (cyangwa ACE gusa), ni imbunda ndende z’intambara z’ubwoko butandukanye tugiye kugarukaho zabanje gutunganywa kandi zakorwa na Israel Weapon Industries (IWI)Â ubu zisigaye zinakorerwa mu Rwanda mu kigo cya REMICO gifitanye imikoranire na IWI. Igishushanyo mbonera Imbunda zo mu bwoko bwa IWI Galil ACE zishingiye […]
U Busuwisi bugiye kongera gufungura ambasade mu Rwanda bwari bwarafunze mu 1985

Igihugu cy’u Busuwisi kirateganya gufungura ambasade i Kigali mu rwego rwo kuzamura umubano ushingiye kuri dipolomasi nâu Rwanda, aho Intumwa ziturutse muri minisiteri yâububanyi nâamahanga y’iki gihugu cyo mu Burayi zari mu Rwanda mu ruzinduko rwo gusuzuma aho ibihugu byombi byafatanya. Amakuru yizewe agera kuri The New Times avuga ko biteganyijwe ko ambasade izatangira gukora […]
Itangazamakuru rya Congo ryabujijwe kuvuga kuri Kabila n’ishyaka rye cyangwa kumuha ijambo

Ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubu bibujijwe gutanga amakuru ku wahoze ari Perezida Joseph Kabila, cyangwa gutangaza cyangwa gutanga ibisobanuro ku bikorwa by’ishyaka rye rya politiki, Ishyaka Riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD). Ku wa Kabiri, itariki ya 3 Kamena, Christian Bosembe, Perezida wâInama Nkuru ishinzwe Itumanaho (CSAC), yabitangaje ubwo yagaragaraga ku muyoboro […]
Sudani: Igitero ku modoka za PAM cyiciwemo abantu batanu

Igitero cyagabwe ku modoka zâibiribwa zâUmuryango wâAbibumbye muri Sudani cyahitanye abantu batanu kandi kibuza kugeza ibiryo ku bana nâimiryango bugarijwe nâinzara muri al-Fashir ya Darfur y’Amajyaruguru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje kuri uyu wa Kabiri. Ishami ryâUmuryango wâAbibumbye rishinzwe Abana ( UNICEF ) n’Ishami rishinzwe Ibiribwa (PAM) byagize biti: “Abantu batanu bari bari muri izo […]
RDC: Leta irahakana ibirego byo kwibasira ba ofisiye bavuga Igiswahili muri FARDC

Nta gukurikirana kwihariye kwatangijwe kuri ba ofisiye ba FARDC bakomoka mu gice gikoresha Igiswahiri, bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ku bijyanye n’ibi birego mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere. Patrick Muyaya ahubwo yamaganye icyo yise “gushaka kubiba nkana amacakubiri” mu baturage ba Congo. Icyakora, yashimangiye ko kuba uri ofisiye uvuga […]
Igisirikare cya FARDC kugeza uyu munsi ntikizi neza umubare w’ingabo gifite

Mu ntambwe itarigeze ibaho, Ubugenzuzi Bukuru bwâIngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (IG FARDC) bwatangije igikorwa gikomeye cyâubugenzuzi bugamije kumenya abasirikare badakora ndetse nâabagenerwabikorwa babo biyandikishije mu buryo butemewe. Intego yâiki gikorwa, Ubugenzuzi Bukuru busobanura ko ari ugusukura imicungire yâimishahara no kurwanya uburiganya buri mu ngabo zâigihugu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku itariki […]
Umwana w’imyaka 17 wari ukunzwe kuri TikTok muri Pakistan yiciwe iwabo arashwe

Igipolisi cya Islamabad cyatangije iperereza ku bwicanyi nyuma yâuko umwangavu wari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga arasiwe iwabo. Aya makuru yongeye gutera impungenge zâumutekano wâabagore, cyane cyane ab’ibyamamare. Kuri uyu wa Kabiri, Igipolisi i Islamabad nibwo cyatangaje ko barimo gukora iperereza ku iyicwa rya Sana Yousaf wâimyaka 17 nyuma yo gusanga yarasiwe iwabo. Iyicwa ry’uyu mwangavu […]
Raporo zikomeje kwisukiranya zishinja M23 ibyaha by’intambara zihatse iki?

Raporo y’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko inyeshyamba za M23 zishe nibura abaturage 21 mu minsi ibiri muri Gashyantare mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Raporo ikubiyemo ibyabaye ku itariki ya 22-23 Gashyantare mu gace ka Goma, ngo iratanga […]
Huye: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranweho kwica umwana we w’imyaka 2

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kwica umwana we wâumukobwa ufite imyaka 2 y’amavuko amutaye mu musarani. Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku itariki ya 09 Gicurasi 2025 ahagana sa cyenda zâamanywa mu kagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba, mu karere ka Huye. Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru […]
RDC: Ubushinjacyaha bugiye gutangira guhata ibibazo Minisitiri w’Ubutabera

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Kamena 2025, Minisitiri wâUbutabera, Constant Mutamba, biteganijwe ko azitaba Ubushinjacyaha Bukuru ku Rukiko rusesa imanza, nkâuko ubutumire yohererejwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Kamena bubigaragaza. Ihamagazwa rije nyuma yâuko Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeye ko ubucamanza bukora iperereza kuri Minisitiri w’Ubutabera. Minisitiri Constant Mutamba aregwa […]
Fayulu yageneye ubutumwa Corneille Nangaa, Kabila na Tshisekedi

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umuyobozi utavuga rumwe nâubutegetsi Martin Fayulu yagize icyo avuga. Mu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Kamena 2025, yatangije icyo yiswe âguhamagarira inshingano.â Ni mu butumwa bugufi, iminota itatu gusa, nk’igisubizo ku butumwa uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, yatanze mu minsi nk’icumi […]
USA: Abadepite babajije Trump uruhare rw’amabuye y’agaciro mu biganiro by’amahoro muri DRC
Abadepite batanu b’Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, boherereje ibaruwa Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, basaba ibisobanuro birambuye ku masezerano yâubuyobozi ku bucukuzi bwâamabuye y’agaciro aherekeza gushaka amahoro hagati ya Congo-Kinshasa n’u Rwanda. Ibaruwa ivuga ku ‘itangazo rihuriweho’ ryo ku itariki ya 25 Mata […]
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ziravugwaho kwiba amabanga y’ubucuzi bw’intwaro ya Afurika y’Epfo

Ikigo gikora ibikoresho by’ubwirinzi cya Paramount Group cyahaye amakuru ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe kurwanya ruswa, kirimo gukora iperereza ku bivugwa ko amasosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byabonye umutungo wâubwenge mu buryo butemewe wâinganda zicura intwaro muri Afurika y’Epfo. Iperereza ryibanda ku bakozi bâibigo byibuze bibiri bikora intwaro bakekwaho guha imitungo yâubwenge […]
Taliki 2/6/1994: Umunsi FPR yarokoyeho abantu benshi (ibihumbi) icyarimwe

Ku itariki nk’iyi ya 02 Kamena mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, nibwo izari Ingabo za FPR zarokoye abantu benshi icyarimwe bari bagiye kwicwa. Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, abinyujije kuri X mu gihe Abanyarwanda bakomeje iminsiy 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. […]
Umushahara w’ubugambanyi ni urupfu – Gen EphraĂŻm Kabi abwira ingabo zishinzwe kurinda Tshisekedi

Mu rwego rwo guhangana nâumutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bw’igihugu ndetse nâakaga ko gukoreshwa na politiki, mu cyumweru gishize General Major EphraĂŻm Kabi Kiriza yatangije umuhamagaro wo gukunda igihugu ku basirikare ayobora. I Kinshasa muri Camp Tshatshi, yahamagariye imitwe idasanzwe yo muri Batayo ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (GR) kubaha ubuyobozi bidacagase no kuba maso […]
Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Qatar ku bufatanye bwâibihugu byombi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Kamena, Minisitiri wâububanyi nâamahanga nâubutwererane mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wâIntebe akaba na Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâigihugu cya Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, ubwo yari mu ruzinduko rwâakazi muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Nkâuko byatangajwe na Minisiteri yâububanyi nâamahanga ya Qatar mu […]
Ukraine irigamba gusenya indege z’intambara zisaga 40 z’u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimye igitero gitunguranye ku bibuga by’indege byinshi by’u Burusiya byateguwe n’urwego rw’ubutasi, SBU. Zelenskyy yatangaje mu butumwa ku rubuga rwa X ati: “Abantu bacu bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa bakuwe ku butaka bw’u Burusiya mu gihe gikwiye.” Umuyobozi wa Ukraine yasoje ubutumwa bwe agira ati: “U Burusiya bwatangiye iyi […]
Kinshasa: Abahinde 5 bafunzwe nyuma yo gusanganwa stock y’imyenda ya gisirikare

Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa bwataye muri yombi abacuruzi batanu (5) bâAbahinde bafunga ububiko bwabo i LimetĂ© rwagati mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yâivumburwa rishya ry’ububiko bunini bwâimyambaro ya gisirikare yâimpimbano, nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Gicurasi 2025. Muri Kinshasa by’umwihariko no muri DRC muri rusange, iyi […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi aragenzwa n’iki muri Qatar?

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime PrĂ©vot araba ari i Doha kuri iki Cyumweru no kuwa Mbere mu ruzinduko rugamije “gushimangira umubano wa politiki, gushimangira ubunararibonye bw’u Bubiligi mu byâubukungu no kuganira ku bibazo bikomeye byâubutabazi nâimibereho.” Biteganyijwe ko PrĂ©vot azabonana na Minisitiri wâIntebe na Minisitiri wâububanyi nâamahanga wa […]
Hambourg: Inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro yahitanye abantu 3

Inkongi y’umuriro yibasiye nyuma ya saa sita z’ijoro Ibitaro bya Marien mu Mujyi wa Hamburg, mu gihugu cy’u Budage umwotsi ukwira mu igorofa zose z’inyubako yibasiwe. Nibura abantu batatu bapfuye abandi 50 barakomereka muri iyi nkongi y’umuriro wibasiye ibitaro byo mu majyaruguru ya Hambourg nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Inkongi y’umuriro yatangiye nyuma […]
Abantu 7 bapfuye nyuma y’uko Ikiraro kiridukiye kuri gari ya moshi mu Burusiya

Inzego zâubutabazi ziravuga ko byibuze abantu barindwi bapfuye nyuma yâuko ikiraro cyâumuhanda kiridukiye ku nzira za gari ya moshi mu Burusiya hafi yâumupaka wa Ukraine. Iki kiraro giherereye i Bryansk cyamanukanye amakamyo menshi aremereye byitura kuri gari ya moshi itwara abagenzi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, aho bivugwa ko abandi […]
U Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi ariko rwasigaye inyuma mu burezi – Impuguke

U Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi ariko ngo urwego rw’uburezi rusa n’urwasigaye inyuma, kandi ibi byaba ikibazo gikomeye “mu gihe bitahinduka vuba”. Ibi biherutse gutangazwa n’Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’ubukene bukabije n’uburenganzira bwa muntu, Olivier De Schutter umaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda. Schutter yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu kuvana abaturage […]
Impamvu itangaje EU yumva yagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bya Congo

Perezida FĂ©lix-Antoine Tshisekedi kuwa Gatanu yakiriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zigizwe n’abadepite 11, aho izi ntumwa zongeye gushimangira ko ziri iruhande rwe kandi zumva EU yagira uruhare mu gushakira umuti ibibazo bihari kuko yatoye ntawuvuyemo yamagana u Rwanda. Nkâuko byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo abadepite bo mu Burayi bashyikirije […]
UN yahaye Sergeant Major Fiston Murwanashyaka na Cpl Eliakim Niyitegeka imidari ya Dag Hammarskjöld

Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Gicurasi 2025, u Rwanda rwifatanije nâibihugu bigize Umuryango wâAbibumbye mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingabo za Loni zishinzwe Kubungabunga Amahoro. Kuva u Rwanda rwinjira mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro mu 2004, rwagize uruhare runini mu mahoro nâumutekano ku Isi, kuri ubu akaba ari igihugu cya 2 gitanga Ingabo […]
Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yatoye Umuyobozi mushya)

Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Minisitiri wâImari muri Mauritania, Sidi Ould Tah, yatorewe kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), nyuma yâamatora yakozwe mu nama ngarukamwaka ya banki yabereye muri Cote d’Ivoire. Azasimbura Akinwumi Adesina, umuhanga mu bukungu wo muri Nigeria uzava ku murimo ye ku mugaragaro muri Nzeri nyuma yo kurangiza manda […]
RDC: Tshisekedi yohereje muramu we kuba Ambasaderi muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kenya akaba na muramu wa Perezida Tshisekedi, Nyakeru Kalunga John, yagizwe Ambasaderi wa DRC muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo. Igenwa rya John Nyakeru rije nyuma yo kuvanwa muri Kenya mu Kuboza 2023 nyuma y’umwuka mubi wavutse hagati […]
Drones za Ukraine zangije ibitaro n’inyubako mu Burusiya

Indege zitagira abadereva za Ukraine zagabye igitero nijoro mu karere ka Kursk gaherereye mu Burusiya, zangiza ibitaro n’inzu zo guturamo z’amagorofa ndetse bikomeretsa byibuze umuntu umwe, nk’uko guverineri w’akarere yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Hakurya y’umupaka mu Karere ka Sumy muri Ukraine, Guverineri w’akarere yatangaje ko imirwano mishya yubuye mu midugudu yegereye […]
Mexique: Abahanzi 5 bo muri Grupo Fugitivo bishwe n’abacuruza ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bwa Mexique bwatangaje ko abahanzi batanu baburiwe irengero mu Mujyi wa Reynosa, hafi yâumupaka wa Amerika, bishwe nâabakekwaho kuba abacuruza ibiyobyabwenge. Nkâuko byatangajwe na Irving Barrios Mojica, umushinjacyaha mukuru muri Leta ya Tamaulipas yo muri Mexique, ngo abantu icyenda bivugwa ko byagize agatsiko kazwi cyane ka Gulf Cartel batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi […]
RDC: Inteko Ishinga Amategeko yatanze uburenganzira bwo gukurikirana Minisitiri Mutamba

Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ushinjwa kunyereza miliyoni zisaga 30 z’amadolari y’Abanyamerika yari agenewe kubaka Gereza Nkuru ya Kisangani, ubu ashobora gukurikiranwa nâurukiko rwâiremezo. Inteko ishinga amategeko yatanze uburenganzira kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Gicurasi 2025, mu nama rusange yahariwe gusuzuma ibirego byâumushinjacyaha mukuru. Raporo ya komisiyo idasanzwe […]
RDC: ONG iratabariza abajenerali 29 ba FARDC bafunzwe biganjemo abavuga Igiswahili

Ihuriro ryâImiryango itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ONG-DRC), harimo Human Rescue nâItsinda ryâImpuguke zâImiryango itegamiye kuri Leta, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane nâinkubi nshya yâifatwa ryâabayobozi bakuru mu gisirikare kuva ku wa Kane, itariki ya 22 Gicurasi 2025. Uheruka gutabwa muri yombi ni General de Brigade Pierre Banywesize, […]
Nairobi: Gen. Muganga mu bayobozi b’ingabo bitabiriye inama ya ACHOD 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga, yitabiriye inama yâabayobozi bakuru bâingabo zâAfurika (African Chiefs of Defense Conference) ya 2025, yatangiye ku wa Kabiri, itariki ya 27 Gicurasi 2025 i Nairobi muri Kenya, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira umutekano nyafurika, gukomeza ubumwe bwâingufu”. Iyi nama yahuje abayobozi bakuru bâingabo baturutse ku mugabane wa Afurika kugira […]
U Rwanda na RDC bikomeje ibiganiro i Washington nubwo imirwano ikomeje mu burasirazuba

Nubwo ibintu bimeze nabi mu burasirazuba bw’igihugu, Kigali na Kinshasa bakomeje ibiganiro byabo ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amasosiyete y’Abanyamerika, babifashijwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda, byibuze amasezerano amwe yamaze gusinywa, mu gihe i Kinshasa, imishyikirano irakomeje. Usibye ibiganiro biyobowe na minisiteri yâububanyi nâamahanga ya Amerika, Kinshasa yishingikirije ku bashabitsi […]
Zimbabwe: Umunyarwanda ukekwaho icyaha cya jenoside amaze imyaka 30 akoresha ruswa mu kwihisha ubutabera

Ramadhan Muhire, Umunyarwanda wahunze ubutabera ushakishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abayeho yidegembya muri Zimbabwe, aho bivugwa ko akingiwe ikibaba nâibikomerezwa byo mu butegetsi i Harare. Iperereza riherutse gukorwa nâitangazamakuru rya Zimbabwe ryerekanye ko Muhire, hamwe nâabandi bahunze ubutabera kubera kugira uruhare muri jenoside bagiranye umubano wa hafi nâabantu bakomeye, bivugwa […]
Umwanzi duhanganye na we n’ubu turi mu biganiro i Washington ni u Rwanda – Muyaya

Mu gihe yavuze ko yiteguye kugira uruhare mu gushakira igisubizo cy’ikibazo cyâumutekano, ukuza kwa Joseph Kabila Kabange wahoze ari umukuru wâigihugu, i Goma, umurwa mukuru wâIntara ya Kivu yâamajyaruguru uyobowe nâinyeshyamba za M23 / AFC , bifatwa nâubuyobozi bwa Tshisekedi nk’uburyo bwo gushaka “kugira ikibazo cy’Abanyekongo” ikibazo gifite inkomoko hanze y’igihugu. Aha baba bashaka kuvuga […]
Goma: Hatangiye “inama nyunguranabitekerezo” zatangijwe na Joseph Kabila

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 28 Gicurasi 2025, uwahoze ari umukuru wâigihugu, Joseph Kabila, yatangaje “inama nâabaturage”, i Goma, umurwa mukuru wâintara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagamijwe gukusanya impungenge nâibyifuzo byâimiryango inyuranye mu gihugu mu guhangana nâibibazo byâumutekano biriho mu burasirazuba bwa DRC. Izi nama zirakurikira gutangaza gahunda ye y’ibikorwa yarangije gutunganya na bagenzi be […]
Walikale: M23 yakozanyijeho n’Abawazalendo bo mu mutwe wa CMC muri Gurupoma ya Kisimba

Imirwano yongeye gusubukurwa muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hagati yâinyeshyamba za AFC / M23 nâinyeshyamba za Wazaledo zo mu ihuriro ryâimitwe iharanira impinduka (CMC) i Kalonge, mu gace ka Banamulema (Gurupoma ya Kisimba), muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Wazalendo ari yo yagabye igitero […]
Mozambique: Ibibazo 3 by’ingutu Perezida Chapo agomba guhangana nabyo

Amajyaruguru ya Mozambike, ahakorera abasirikare nâabapolisi b’u Rwanda, haracyavugwa ibibazo by’umutekano byaje kwiyongeraho nâibiza byongeye gukura mu byabo abantu 25.000 mu cyo Ishami ryâUmuryango wâAbibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) ryise âikibazo cyâubutabazi kirushaho kuba kibiâ. Uhagarariye UNHCR muri Mozambique, Xavier Creach, yabwiye abanyamakuru mu kiganiro i Geneve mu Busuwisi ati: “Ibintu ni bibi cyane muri Cabo […]
Minecofin yasabwe kwita ku nama zatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/26

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Imari kwita ku nama nâibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/26 hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), bigakorwa mu gihe cyo gutegura umushinga wâitegeko ryâingengo yâimari ya Leta yâumwaka wa 2025/26. Umutwe wâAbadepite kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Gicurasi, watangaje ko uzakomeza gukurikirana binyuze muri Komisiyo […]
Senegal: Ambasaderi wa Israel yasohowe nabi muri Kaminuza yari yasuye

Ku wa Kabiri, itariki ya 27 Gicurasi 2025, Ambasaderi wa Israel muri Senegal, Yuval Waks, yahatiwe gusohoka muri campus ya kaminuza i Dakar nyuma y’uko abanyeshuri bigaragambirije kuhagera kwe baririmba indirimbo zo gushyigikira Palestine, nk’uko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza. Ambasaderi Waks yari yatumiriwe kuvuga ijambo mu nama yerekeye imikorere yâububanyi nâamahanga muri Kaminuza […]
Abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake

Abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, giherereye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake cyateguwe ku bufatanye nâIkigo cyâIgihugu cyita ku buzima (RBC). Iki gikorwa cyitabiriwe kandi nâabagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umuteakano (DASSO) […]
Joseph Kabila yasuye ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare cya Rumangabo

Nyuma yo kugera mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Mbere ushize, Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasuye ikigo cyigisha ingengabitekerezo ya M23 / AFC ahitwa i Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru mu majyaruguru yâumujyi. Nkâuko amakuru agera kuri 7sur7.cd akomeza avuga, binyuze mu ruzinduko rwe mu kigo cya […]
Goma: Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’inkuba

Abasore batatu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bubabaje, bakubiswe n’inkuba, mu gace ka Lac Vert, ku Muhanda wa Kabutembo, muri Komini ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, itariki ya 26 Gicurasi. Nkâuko byatangajwe n’umuyobozi w’ako gace, Dedesi Mitima, ngo ibyabaye byabaye ubwo aba bantu batatu […]