Paul Pogba na Diamond Platnumz barebanye umukino w’Ubufaransa na Portugal
Umuhanzi Diamond Platnumz na Paul Pogba barebanye umukino ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsindaga igahita yerekeza muri ½ cy’irangiza muri EURO 2024 nyuma yo gutsinda Portugal kuri za penaliti 5-3 [0-0]. Wari umukino wa ¼ cy’irangiza mu Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO 2024 wabereye mu mujyi wa Hambourg kuri Stade Volksparkstadion, […]
Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije kuroga Kiyovu Sports barekuwe

Mupenzi Eto’o n’abo bafatanyije kuroga Kiyovu Sports barekuwe nyuma y’umwaka umwe urenga batawe muri yombi. Eto’o yafunganwe na bagenzi be babiri bakoranaga muri APR FC aho bakekwagaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo bafunguwe. Abafunzwe icyo gihe ni Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team […]
Umwataka wa Rayon Sports WFC ari muri Portugal
Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Nibagwire Libellée ari mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal. Kujya muri Portugal ku uyu mukinnyi byagizwe ibanga gusa bivugwa ko agiye kuhamara ibyumweru bigera kuri bitatu. Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’uyu mukinnyi Nibagwire ubwo yabibazwaga n’Umuseke. Uyu mukinnyi ukina asatira yagize ati: “Yego. Nagiye mu igeragezwa muri Portugal.” Byemezwa […]
Umutoza w’Amavubi atewe inkeke n’itsinda bisanzemo

Umutoza Frank Torsten Spittler w’ikipe y’igihugu Amavubi, atewe inkeke n’itsinda yisanzemo nyuma ya tombora ya tombora yabaye ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024. Ku munsi w’ejo hashize nibwo Amavubi yisanze mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Mu makipe atatu ari kumwe n’Amavubi muri iri tsinda, abiri muri yo bari […]
Rayon Sports yaguze myugariro mwiza muri Senegal

Myugariro w’ikipe ya AS Pikine yo muri Senegal ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho aje mu ikipe ya Rayon Sports. Oumar Gningue wa AS Pikine yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal ategerejwe i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore w’imyaka 27 yatowe mu ikipe y’umwaka muri Senegal ari kumwe na Aliou Souané […]
Ntirenganya wazamuye Ruboneka na Djabel yapfuye

Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi bakomeye nka Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yapfuye. Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’urupfu rwe yagiye hanze atangajwe n’abo mu muryango we. Uyu mutoza watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, yapfuye azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya […]
CAF yahannye Samuel Eto’o
Umunyabigwi muri ruhago akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, Samuel Eto’o yaciwe amafaranga n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, CAF yafatiye ibihano Samuel Eto’o nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ruswa ndetse no kwijandika mu bijyanye no kugurisha imikino. Muri Kamena nibwo akamama gashinzwe imyitwarire muri […]
Amavubi yisanze mu itsinda ry’abagabo

Tombora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda D. Kuri uyu Wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo iyi tombora yabaye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Ubwo batomboraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda D aho arikumwe n’ikipe y’igihugu ya Benin, Libya ndetse […]
Ikibumbano kirere muri Afurika cyasizwe amabara agize ibendera ry’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro ya 30 Isabukuru yo Kwibohora. Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana imyaka 30 ishize u Rwanda ruhawe icyerekezo gishya nyuma yo kwibohora ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y’uko Sénégal yifatanyije […]
Molan Majesty yihuje na High Vibes batitiza umurwa
Itsinda High Vibes ryahuje imbaraga n’Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Maombe Reponse wamenyekanye ku mazina ya Molan. Nyuma y’igihe itsinda High Vibes ritigaragariza abakunzi baryo ryahuje imbaraga na Molan ugezweho mu jyana ya Rap. Molan na High Vibes bahurije hamwe bashyira hanze indirimbo bise ‘Hit’ ikaba ari imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda. Molan yubatse izina […]
Rita Ora yerekanye amabere mu ruhame – Amafoto

Umuhanzikazi ukomoka mu Bwongereza Rita Ora yabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga nyuma yo guseruka mu gitaramo Girls Aloud concert yambaye ikanzu ibonerana aho bimwe mu bice bye by’ibanga byari hanze. Rita Ora yiyeretse abafana be we ubwo yaserukaga yambaye ikanzu ibonerana ndetse ntiyakita no kwambara akenda k’imbere gahisha amabere kazwi nk’isutiye. Mu ijoro ryo ku wa […]
Umunyarwandakazi Umwizasate yapfiriye muri Oman
Umunyarwandakazi Umwizasate Hagira wakoraga akazi ko mu rugo muri Oman yishwe n’imodoka ubwo yari agiye guhaha. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu masaha y’umugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Umwizasate yamenyekanye mu muryango we. Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu mu Mujyi wa Muscat mu gihugu cya Oman nk’uko Umuseke ubitangaza. Amakuru […]
APR FC yisanze mu itsinda ry’ikibonobono muri Cecafa Kagame Cup

Tombora y’uko amakipe azahura mu guhatanira igikombe cya CECAFA Kagame 2024 yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzaniya yasize APR FC yisanze mu itsinda C. Iyi tombora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga yasize Gor Mahia yisanze mu itsinda ry’urupfu (B) ririmo amakipe nka Al Hilal (Sudani), Red Arrows (Zambiya) na Djibouti Telecom […]
Rayon Sports yasinyishije umutoza mushya

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Mazimpaka André ko ari we mutoza mushya w’abanyezamu bayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025. Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha uwahoze ari umuzamu wayo Mazimpaka André nk’umutoza w’abanyezamu. Rayon Sports yatangaje ko Mazimpaka André yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yambara […]
Umukobwa yakase igitsina cy’umukunzi we wanze kumurongora

Umukobwa w’umuganga yakase igitsina cy’umukunzi we mu rwego rwo kumwihoreraho kuko yanze ko babana nk’umugore n’umugabo. Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabereye i Bihar mu burasirazuba bw’Ubuhinde aho umukobwa w’imyaka 25 usanzwe ari umuganga yakase igitsina cy’umukunzi we nyuma y’uko yanze kumugira umugore. Umusore wakaswe igitsina asanzwe akomoka i Madhaura. Yihutanwe igitaraganya ajyanwa mu bitaro bikuru bya […]
Zari Hassan ayoboye urutonde rw’abagore bafite amaguru meza – Amafoto

Umuherwekazi akaba n’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan wamenyekanye nka The Boss Lady ayoboye urutonde rw’abagore bafite amaguru meza muri Uganda. Ikinyamakuru MBU cyandikirwa muri Uganda, cyakoze urutonde rw’abagore bafite amaguru meza akunze gukurura ab’igitsina gabo. Ni urutonde rugaragaraho abagore 10 bakomoka muri Uganda bafite amaguru meze. Urutonde: 1. Zari Hassan 2. Spice Diana 3. […]
Rayon Sports yatakaje undi mutoza
Umunya-Kenya, Webo Lawrence watoza abanyezamu b’ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana nayo ku bwumvukane bwabo bombi. Uyu mutoza yatangaje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abafana benshi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 nibwo uyu mutoza ukomoka muri Kenya yatangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga […]
Inyubako Makuza Peace Plaza yatatswe n’inkongi y’umuriro
Inzu izwi nka Makuza Peace Plaza yo mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro itabarwa hakiri kare. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 nibwo inyubako ya Makuza Peace Plaza yagaragaye iri gucumba umwotse. Amakuru avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, iri mu bikorwa byo kuyizimya. […]
Rayon Sports yasinyishije umuzamu w’umunyamahanga

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije umuzamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’Umurundi, Ndikuriyo Patient. Kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndikuriyo Patient wari usanzwe ari umuzamu w’Ikipe y’Amagaju FC. Rayon Sports yasinyishije imyaka ibiri uyu muzamu nyuma yo kugura amasezerano y’umwaka umwe yari afite mu Amagaju FC. […]
Gianni Infantino wa FIFA yashimiye Perezida Kagame
Gianni Infantino usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yashimiye Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, kubera sitade y’icyitegererezo yahaye abanyarwanda. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gianni yageneye ubutumwa Perezida Paul Kagame nyuma yo gutaha sitade Amahoro nshya ivuguruye. Gianni infantino yagize ati: ”Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera iyi […]
Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa y’i Dubai yacanwe mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda

Inyubako ndende ku isi ya Burj Khalifa iherereye i Dubai yacanwe mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’ubwigenge. Buri tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi rwibohoye ingoyi ya gikorono yari yarabaye akarande ku bihugu bya Afurika. Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge nyuma y’imyaka […]
Perezida wa CAF ahamya ko Stade Amahoro iri mu nziza muri Afurika no ku Isi
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe Motsepe yatangajwe n’ubwiza bwa sitade Amahoro ivuguruwe aho yavuze ko Stade Amahoro iri muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Dr Patrice Motsepe ari mu Rwanda aho yaje mu birori byo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro nshya ivuguruye. Ibirori byo kuyitaha byabaye ku wa […]
APR FC yegukanye igikombe cyo gutaha Stade Amahoro
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyitiriwe gufungura sitade Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo habaye umukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro. Uyu mukino watangiye nyuma y’uko Perezida Kagame afunguye iyi sitade, ikipe ya Police FC yatangiye umukino neza irusha APR FC, […]
Mutsinzi Ange yasinye mu ikipe nshya izakina Uefa Europa League

Myugariro w’ikipe y’ikipe y’igihugu, Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya Jerv yo muri Norway yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’uko Mutsinzi Ange yerekeje muri Azerbaijan yabaye kimomo mu itangazamamkuru. Mutsinzi Ange ukina nka myugariro wo hagati yasinye […]
Umunyarwenya Kingsley wo muri Nigeria yerekanye urukundo akunda Perezida Kagame
Umunyarwenya Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeriya wiyise izina ry’ikinyarwanda [Ntakirutimana] yerekanye urukundo akunda Perezida Kagame, ubwo yagaragaraga mu mwambaro wa FPR-Inkotanyi. Uyu munyarwenya usanzwe akora urwenya acisha ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ubwo buryo maze agaragaza ukuntu Perezida Kagame ariwe mukandida abanyarwanda bagomba gutora mu matora ateganyijwe muri uku kwezi. Mu mashusho yashyize hanze agaragara yambaye […]
Ferwafa yavuze ku busabe bw’amakipe yifuza abanyamahanga
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko amakipe yose yo mu kiciro cya Mbere mu Rwanda yemeje ko umubare w’abanyamahanga ugomba kongerwa. Hari hashize iminsi bivugwa ko amakipe akina ikiciro cya mbere mu Rwanda yasabye FERWAFA kuba yakongera abanyamahanga babanza mu kibuga bakava kuri 5 bakaba bagezwa ku 8. Ubu busabe […]
Tyla yegukanye ibihembo muri ‘BET Awards 2024’ – urutonde

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo ari mu byamamare byegukanye ibihembo bya ‘BET Awards’ y’uyu mwaka wa 2024. Mu ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo ngaruka mwaka bya ‘BET Awards’ byari bihataniyemo abahanzi mpuzamahanga bakomeye. I Los Angeles, ibyamamare byari byabukereye kugira ngo birebe ko byakegukana ibi bihembo byahabwaga umugabo bigasiba undi. Ibi birori […]
Ombolenga Fitina yasinye muri Rayon Sports – Amafoto

Ombolenga Fitina yasinye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yasigiye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 nibwo Fitina Ombolenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera. Rayon Sports yamuhaye ikaze kandi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mukinnyi ukina […]
Niyonzima Olivier Seif yasinye muri Rayon Sports

Niyonzima Olivier Seif wari uri mu biganiro na Rayon Sports yongeye kuyigarukamo nyuma y’imyaka igera kuri itanu ayivuyemo. Seif yagarutse muri iyi kipe aho yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro yatanga. Bitangazwa ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasinye aya masezerano kuri Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Sefu yari amaze imyaka […]
Perezida Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro

Perezida Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga nk’uko byemejwe na Minisiteri ya Siporo. Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisitiri yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Umukuru w’Igihugu azanakurikirana umukino uzahuza APR FC na Police FC kuri uwo munsi, guhera […]
Kapiteni wa Dreams FC iherutse muri 1/2 cya CAF Confederation Cup yaje gukina mu Rwanda

Kapiteni w’ikipe ya Dreams FC yo muri Ghana, Abdul Jalilu yageze i Kigali mu Rwanda aho aje kurangizanya na Mukura VS. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 nibwo uyu mukinnyi ukina yugarira yageze i Kigali mu Rwanda. Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yaje mu Rwanda gusinya mu ikipe ya Mukura Victory […]
Hakim Sahabo arifuzwa na Leicester City yo mu Bwongereza
Umukinnyi w’umunyarwanda Hakim Sahabo akinira Standard de Liege yo mu Bubiligi arifuzwa na Leicester City yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League.’ Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 nibwo ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa L’Avenir cyavuze ko ikipe ya Leicester City itari yatanga ubusabe bwayo mu buryo bweruye ko […]
Rayon Sports ntigikinnye na APR FC mu gutaha Sitade Amahoro
Ibirori byo gutaha sitade Amahoro byashyizwe ku wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024 hakinwa umukino wa APR FC na Police FC. Mu gutaha iyi sitade yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 hazakinwa umukino wa gicuti. Uyu mukino uzahuza Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya […]
Umukinnyi wa AS Kigali yasohowe mu nzu yanga kuyivamo
Umukinyi wa As Kigali ifashwa n’umugi wa Kigali yasohowe mu yakodeshaga azira kutishyura gusa yanze kuyisohokamo. Félix Koné ukomoka muri Côte d’Ivoire ukinira ikipe ya AS Kigali, yasohowe mu nzu kubera kutishyura ubukode ariko yanga kuyivamo. Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko uyu mukinnyi yasohowe mu nzu kuko amaze amezi atatu atishyura ubukode ariko akanga kuyivamo. Kugeza […]
Platini P yasabye urukiko kumutandukanya n’umugore we
Nyuma y’ibibazo n’umugore we byagiye bivugwa mu minsi yashize Platini P yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ko rwamuha gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia. Umuhanzi Nemeye Platini yasabye urukiko ko rwamutandukanya na Olivia bari barasezeranye muri 2021. Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe muri urwo rukiko ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024. Iki […]
Souané yatsinze ikizami cy’ubuzima muri APR FC

Myugariro Alioune Souané w’umunya-Senegal umaze iminsi igera kuri ine mu Rwanda aho yaje kurangizanya n’ikipe ya APR FC, yatsinze ikizamini cy’ubuzima yari amazemo iminsi muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu ijoro rya tariki ya 24 Kamena 2024 ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe n’abo mu […]
APR FC yasinyishije umukinnyi izajya ihembwa miliyoni 7

Ikipe ya APR FC yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey uzajya ahembwe menshi muri ikipe y’ingabo z’Igihugu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey. Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda muri iki cyumweru, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri […]
Sibomana Abouba yagizwe umutoza ku nshuro ya mbere

Sibomana Abouba wamenyekanye mu makipe arimo APR FC na Rayon Sports agiye gutangira imirimo mishya muri ruhago nyarwanda aho azaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Gorilla FC. Ikipe ya Gorilla FC iri kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira yaba yamaze guha akazi Sibomana Abouba ko kuba umutoza wungirije Kirasa Alain uherutse guhabwa akazi nk’umutoza mukuru. […]
Rayon Sports igiye kurangizanya na Paplay
Umukinnyi Rukundo Abdulrahman Paplay ukinira Amagaju FC ategerejwe mu Rwanda mu biganiro byanyuma na Rayon Sports. Uyu musore wari warasubiye iwabo biteganijwe ko aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu biganiro byo kuba yasinyira Rayon Sports. Rukundo wari kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane gusa bikaza guhinduka ashobora kurara asinyiye Rayon […]
Umunyamakuru DC Clement yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka Dc Clement mu myidagaduro aho kuri ubu akora ku Isibo Fm yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Manzi Ariane. Aba bombi basezeranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, mu muhango wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Muri uyu muhango wo guhamya isezerano ryabo, Dc […]
Inkoni za Panthères Noires zatumye Kagame ataha umupira utarangiye
Perezida Paul Kagame yavuze ukuntu mu 1978 yatembereye i Huye kureba umupira wahuzaga ikipe ya Mukura na Panthères Noires, ataha utarangiye atinya gukubitwa n’abafana bari aho. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 imbere y’imbaga y’abaturage bagera ku bihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR […]
Umukinnyi wa APR wakubise umutoza we yahawe inyoroshyo

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu na APR VC, Gisubizo Merci wari wahagaritswe mu bikorwa bya volleyball byose umwaka wose nyuma y’imyitwarire mibi yagize mu irushanwa rya Zove V riherutse ku bera mu Rwanda, yagabanyirijwe ibihano. Ku wa 24 Ugushyingo 2024 nibwo uyu mukinnyi yandikiwe ibaruwa na federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda amenyeshwa ko yamaze gufatirwa ibihano […]
Minisiteri ya Siporo ntikozwa ibyo guhindura izina ‘Amavubi’

Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira babisabye ndetse n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Mpayimana Philipe abishyize mu byo yakora mu gihe yaba atowe, Minisiteri ya Siporo yo ntikozwa ibyo guhindura izina ry’ikipe y’Igihugu. Minisiteri ya siporo ivuga ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, rikaba ’Intare’, nyuma y’uko bamwe mu […]
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho ntikikibereye mu Rwanda ukundi

Igikombe cy’Isi cy’aba-Veterans cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, ntikikibaye nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizwe hanze Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena nibwo urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’aba-Veterans. Guhagarika […]
Julien Mette yemeza ko Rayon Sports ifite abayobozi b’iterabwoba

Umufaransa wohoze atoza ikipe ya Rayon Sports bakaza gutandukana mu minsi yashize, Julien Mette yemeza ko iyi kipe ifite abayobozi badashoboye kandi biterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru. Uyu mutoza yatangaje ibi ubwo yaganiraga na BB Kigali mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku rugendo rwe muri Rayon Sports. Julien Mette atangaza ko muri Rayon Sports ibintu […]
RIB yafunze Gitifu w’Umurenge wa Nyange n’umukozi ushinzwe ubutaka
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abayobozi Babiri bakurikiranweho gusaba no kwakira indonke ndetso no gukoresha inyandiko z’ibinyoma ku mitungo y’abaturage.” Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]
Yago yarezwe muri RIB

Munezero Rosine wiyita Bijou Dabijou ku mbuga nkoranyambaga yareze Yago Pon Dat muri RIB bahoze bakundana amushinja kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho. Dabijou yamaze kurega Yago Pon Dat mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, asaba ko yahabwa ubutabera. Mu ibaruwa ifunguye yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024 aho yashinjaga […]
Davido yakoze ubukwe – Amafoto

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki yakoze ubukwe bw’agatangaza we n’umugore Chioma bamaranye igihe babana nk’umugore n’umugabo. Ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 nibwo Davido na Chioma bakoze ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’ibikomerezwa mu ngeri zitandukanye. Ubu kwe bwaranzwe n’umutekano wo ku rwego rwo hejuru bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abayobozi bakomeye […]
APR FC yaba yasinyishije umukinnyi kabuhariye mu kugurisha imikino
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yaba yamaze gusinyisha undi mukinnyi mushya ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey kabuhariwe mu kugurisha imikino ndetse no kugena uko imikino iri bugende ibi ibizwi nka ‘Match Fixing’ mu ndimi z’amahanga. Richmond Lamptey w’imyaka 27 y’amavuko asazwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu ikipe ya Asante Kotoko S.C […]
Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima [Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7] Nanone Bibiliya ivuga ko divayi ari umuti [1 Timoteyo 5:23]. Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi [Matayo 26:29; Luka 7:34] Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe [Yohana […]
NESA yatangaje ingendo z’uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazataha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha mu rugo hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri 2023- 2024. Mu itangazo ryasohowe na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, hagaragaramo gahunda y’uko abanyeshuri bazajya mu rugo bavuye ku bigo bigamo bacumbikiwe. Biteganyijwe […]
Rurageretse hagati ya Yago, The Cat na Godfather bapfa Dabijou
Rurageretse hagati y’umuhanzi akaba n’umunyamamkuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago na The Cat wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagaram. Mu minsi yashize nibwo The Cat yashyize hanze amajwi ya Yago ari gukanga umukobwa bivugwa ko ari Munezero Rosine wamenyekanye nka Dabijou Bijou mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. […]
Nshimirimana yasinyiye ikipe yo mu Bubiligi asanzemo abandi Banyarwanda

Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, Matteo Kaze Nshimirimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi asanzemo abandi bakinnyi b’Abanya-Rwanda. Nshimirimana yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva yo kuva mu ikipe yakiniraga ariyo RFC Seraing. Uyu musore ukiri muto yitezweho byinshi muri iyi kipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga. Matteo Kaze Nshimirimana […]
Igikombe cya Premier League cyaribwe bigirwa ibanga
Igikombe cya Premier League mu mwaka wa 2023-2024 cyibwe n’Abajura kabuhariwe bakomoka mu Bubirigi [Belgium] ariko bikaza kugirwa ibanga nubwo byaje kumenyekana. Ikinyamakuru The Sun Football gitangaza ko byamaze kumenyekana uko igikombe cya Premier League [2023-2024] cyibwe n’Abajura bakomoka mu Bubirigi Bivugwa ko igikombe Manchester City yahawe cyitari cyuzuye kuko igice kimwe cyari zahabu n’aho […]
Mpayimana naramuka atowe azahita avugurura Convention Centre
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre Ibi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Ubwo yari ari kuvuga imigambi afitiye abaturage, Philippe […]
Umukecuru w’imyaka 71 ahataniye ikamba ry’ubwiza
Umukecuru w’imyaka 71, Marissa Teijo wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ] afite imyaka myinshi. Uyu mukecuru yatekereje kujya guhatanira ikamba ry’ubwiza nyuma y’uko abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bamereye abagore bashatse, abatandukanye […]
Ntabwo turaganira n’ubuyobozi bwa Rayon ku meza: Muhire Kevin
Muhire Kevin uri gukoterezwa amafaranga angana na miliyoni 40 n’abafana kugira ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports, yatangaje ko atari yicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire birambuye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, aho yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW […]
Umurapeli Julio yishwe arashwe
Charles Jones wameneyekanye nka Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Amerika yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho uyu musore wari ukiri muto yaje kurasirwa muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka. Uyu musore ubusanzwe yitwaga Charles Jones, […]
Mpayimana Philippe naramuka abaye Perezida azahita ahindura izina ‘Amavubi ‘
Mpayimana Philippe uri kwiyamamaza kuba perezida w’u Rwanda, yatangaje ko mu gihe yaba atowe yahindurira izina ry’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, rikava ku ‘Amavubi’, hagashakwa irindi zina rifite uburemere. Mpayimana Philippe yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza. Philipe yavuze ko […]
Nsabimana yasinyiye La Louviere ikinamo Samuel Gueulette
Umukinnyi w’umunyarwanda Dave Nilson Rwema Nsabimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi. Nsabimana w’imyaka 16 yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva mu ikipe y’abato ya KAA Gent. Uyu musore ukina nka myugariro yitezweho byinshi muri ikipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga. Dave Nilson Rwema Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w’umunya-Rwanda […]