#TourduRwanda2025: Brady Gilmore yegukanye agace ka kabiri

Umukinnyi Brady Gilmore ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025, kavaga i Kigali kagasorezwa i Musanze. Isiganwa ryo kuri uyu wa Kabiri ryahagurukiye imbere y’inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, aho abakinnyi 69 batangiye urugendo berekeza mu majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Musanze. Mu ntangiriro z’iri siganwa, […]
Biratangaje: Bamaze amasaha 58 basomana

Umugabo n’umugore bo muri Thailand, Ekkachai Tiranarat na Laksana baciye agahigo ko gusomana igihe kirekire kurusha abandi ku isi aho bamaze amasaha 58 n’iminota 35 bafatanyije iminwa mu irushanwa ryabaye mu mwaka wa 2013 ndetse rinandikwa muri Guinness World Records. Nyuma y’imyaka igera kuri 11 batsinze iri rushanwa, Ekkachai yatangaje ko we na Laksana batandukanye, […]
Kicukiro: Polisi yafunze bane batuburiye umucuruzi Amadolari y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi abagabo bane bashinjwa gutuburira umucuruzi bamuhaye amafaranga y’amiganano ifite agaciro ka 14.800$ (asaga miliyoni 20 Frw). Ibi byabereye mu Murenge wa Gahanga, tariki ya 24 Gashyantare 2025. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko aba bagabo bahamagaye […]
CAF yamaganye Jamie Carragher

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yasubije ubutumwa bwa Jamie Carragher wahoze akinira Liverpool, nyuma y’aho atangaje ko Igikombe cya Afurika (AFCON) atari irushanwa rikomeye. Carragher yagarutse kuri AFCON ubwo yari muri studio za Sky Sports, nyuma y’umukino Liverpool yatsinzemo Manchester City ibitego 2-0. Mu kiganiro, yavuze ko kuba Mohamed Salah akomoka muri Misiri bishobora […]
Gen Muhoozi ashinja umugore wa Kizza Besigye gushaka gusenya urugo rwa Perezida Museveni

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, aherutse gutangaza amagambo akomeye kuri Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kizza Besigye. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Muhoozi yashinje Byanyima kugerageza gusenya urugo rwa se mu myaka yashize. Ibi byatangajwe nyuma y’uko Byanyima avuze ko umubano we na […]
Polisi yafunze babiri bateye amabuye imodoka y’abafana ba APR FC

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, bikayiviramo kumena ikirahure. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma yo kureba umukino w’ikipe yabo yatsinzwe […]
Umunyamideli Moses Turahirwa yatemaguriwe i Musanze

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli Moshions, yatewe n’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, aho bamukubise ndetse bakanamutera ibyuma ubwo yari ari kumwe n’imbwa ye. Ubwo abi bagizi ba nabi bamugabagaho igitero, baje kumutemagura bikabije we n’imbwa ye yehise ihasiga ubuzima gusa we ku bw’amahirwe ntiyapfuye gusa azahajwe n’ibikomere bamusigiye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri […]
Ntitugomba guhana abanyarwanda mu gihe tutumvikanye n’abayobozi babo: John Legend

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yavuze ko adashyigikiye igitekerezo cyo guhana Abanyarwanda kubera ibibazo bya politiki nyuma y’uko bamwe bamusabye kutaririmbira muri Kigali kubera umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Legend yagize ati: “Ntabwo nemera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda igihe tutumvikanye n’abayobozi babo.” […]
Tour du Rwanda 2025: Henok Mulubrhan yegukanye agace ka mbere

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Astana Qazaqstan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare. Mulubrhan, w’imyaka 25, ni we wari wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akaba yongeye kugaragaza ubukana bwe mu isiganwa ry’uyu mwaka. Iri siganwa ryatangiye ku Cyumweru aho hakinwe agace ka Prologue […]
John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, umuhanzi w’icyamamare John Legend yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya R&B, wari kumwe n’itsinda rimuherekeje, yasobanuriwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ingaruka zayo ndetse n’urugendo rwo […]
Zelensky yiteguye kwegura

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko yiteguye kwegura ku buyobozi niba byatuma igihugu cye kibona amahoro ndetse avuga ko ashobora kubihinduranya no kwinjira muri NATO. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare yabajijwe niba yiteguye kurekura ubutegetsi mu gihe byatanga amahoro kuri Ukraine, maze asubiza ati: “Niba byazana amahoro kuri Ukraine, niba […]
Rutahizamu wa Rayon Sports ashobora kumara amezi 9 adakina

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Fall Ngagne ashobora kumara amezi icyenda adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ikomeye ku mukino ikipe ye yanganyijemo na Amagaju FC igitego 1-1. Uyu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye i Nyamagabe ku wa Gatandatu, ku munsi wa 18 wa Shampiyona. Mu minota ya nyuma, Fall […]
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yishimiye intsinzwi ya APR FC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe ye akunda, Mukura Victory Sports, yatsinze APR FC igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni intsinzi ikomeye kuri Mukura VS, kuko yari iherutse no gutsinda Rayon Sports mu mukino wabaye mu kwezi gushize. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe […]
Green Party igiye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda ryatangaje ko rigiye kurega Leta y’u Rwanda risaba ko hakurwaho ibigo bifungirwamo inzererezi, bizwi nka Transit Centers, kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Dr Frank Habineza umuyobozi w’iri shyaka, […]
Abajura batsindiye miliyari 700 bakoresheje ikarita bibye none uwo bayibye ari kubasaba kuyagabana

Umugabo wo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kugabana n’abajura miliyoni 500 z’ama-Euro (€500,000) akabakaba miliyoni 700 Frw, nyuma y’uko batsindiye jackpot bakoresheje ikarita ye y’amafaranga yibwe. Uyu mugabo wiyise Jean-David E, yabwiye radiyo RTL ko aho kugira ngo ayo mafaranga yafatirwe n’inzego z’ubutabera, yifuza kugirana amasezerano n’abo bajura yo kugabana ayo mafaranga. Ati: “Ntibari gutsinda […]
Perezida Museveni yasabwe kwigira kuri Paul Kagame

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Priscilla Zawedde uzwi ku izina rya Azawi yasabye Perezida Yoweri Museveni kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu buryo bwo kwegera urubyiruko no kwitabira ibikorwa bitandukanye. Azawi uzwi mu ndirimbo nka Slow Dancing, Majje yakoranye na Fik Fameica, Party Mood, Masavu, na Bamututte, yari i Kigali mu gitaramo cya […]
Uwishe Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

Corey Walker, umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pop Smoke yakatiwe igihano cy’imyaka 29 y’igifungo nyuma yo kwemera uruhare rwe mu bwicanyi bw’uyu muraperi. Walker, w’imyaka 24, yavuze ko agiye gusaba imbabazi umuryango wa Pop Smoke, avuga ko nubwo nta mbabazi zishobora gusimbura ubuzima bw’umuntu, arimo kwicuza ku byo yakoze. Uyu mwicanyi yagize icyo […]
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi John Legend cyabereye muri BK Arena i Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Iki gitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kikaba cyari kigamije guteza imbere umuziki no guha amahirwe urubyiruko rwo muri Afurika. Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye […]
Ntutabona ibi bintu 6 ku mugore wawe uzamenye ko atakubaha

Mu mubano w’umugore n’umugabo, icyubahiro ni ingenzi kuko gituma urukundo rukura kandi rugakomera. Hari uburyo butandukanye umugore ashobora kugaragariza umugabo we icyubahiro, bigatuma umubano wabo uba mwiza kurushaho. 1. Kumwumva iyo avuga, ntamuce mu ijambo Kumva neza ibyo umugabo avuga, utamuca mu ijambo ni ikimenyetso cy’uko umwubaha kandi umwitayeho. Bituma yumva ko afite agaciro, kandi […]
Liverpool yatomboye PSG muri 1/8 cya Champions League

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yabereye i Nyon mu Busuwisi, itanga amakipe azahura muri iki cyiciro cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi. Muri iyi tombola, Liverpool yatomboye Paris Saint-Germain, umukino uzaba ukomeye cyane dore ko aya makipe yombi afite […]
Hamuritswe Robot ikora nk’umuntu

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bamuritse robot ifite imikorere isa n’iy’umuntu, kubera imitsi mpimbano iri munsi y’uruhu rwayo. Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Pologne, Clone Robotics, cyasohoye amashusho mashya ya Protoclone, robot yacyo ifite umubiri usa neza n’uw’umuntu ariko itagira isura. Iyi mashini ifite uburebure bwa metero ebyiri (6 feet), ikaba ifashwe n’imigozi iyimanitse mu kirere mu kigo Clone […]
Sitade Amahoro ihanganye na Sitade ya Real Madrid

Stade Amahoro, imwe mu nyubako nshya z’imikino zigezweho muri Afurika, yashyizwe ku rutonde rw’ibibuga 23 bihatanira igihembo cy’ibibuga byiza ku Isi bya 2024, nk’uko byatangajwe n’urubuga StadiumDB.com. Iyi stade y’u Rwanda yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Nyakanga 2024, mu birori byayobowe na Perezida Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), […]
Reagan yashyize hanze amashusho y’indirimbo

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo. usanzwe utuye mu gihugu cya Finland mu Majyaruguru y’u Burayi, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise My Lord izaba iri kuri Album nshya yitegura gushyira ku isoko, ikazibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzi yari amaze iminsi ashyize imbere cyane […]
John Legend ari i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen. Uyu muhanzi yaje kwitabira igitaramo cya Move Afrika, kirabera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025. Muri iki gitaramo, John Legend azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bwiza na DJ Toxxyk. […]
Béatha uzwi muri ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Musengamana Béatha, uzwi cyane mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame”, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, nyuma y’imyaka 12 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muhango wabaye ku wa 20 Gashyantare 2025, mu biro by’Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi. Musengamana yavuze ko yishimiye intambwe bateye nk’umuryango, naho Valens ashimangira ko bifashije umubano wabo […]
Muhire Eric yegukanye igihembo mu gukoresha AI mu buhinzi

Umuhanga mu ikoranabuhanga, Muhire Eric yatsindiye igihembo cy’ubuhanga mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) mu buhinzi, aho yahawe ishimwe nk’umwe mu bantu bazanye ibisubizo bishya bifasha abahinzi guhangana n’ibibazo bahura na byo. Iki gihembo cyatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) binyuze muri gahunda ya Mountain Future Award igamije gushimira imishinga y’ikoranabuhanga […]
Mukuru wa Bobi Wine yaburiwe irengero

Umuryango wa Nyanzi Ssentamu, umunyapolitiki uzwi nk’umuhuzabikorwa mukuru wa National Unity Platform (NUP) rya murumuna we Bobi Wine, uri mu rujijo nyuma y’iminsi itatu atwawe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko ari inzego z’umutekano. Nyanzi yafashwe mu buryo butazwi, kandi kuva icyo gihe ntiharamenyekana aho aherereye aho bikomeje gutera impungenge umugore we, abana be ndetse n’abo mu […]
Bebe Cool yanze kuririmba mu gitaramo cya Alex Muhangi

Umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool yari ateganyijwe kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store mu ijoro ryakeye, ariko ntiyigeze afata urubyiniro kubera ibibazo by’amafaranga atishyuwe. Umuyobozi wa Gagamel, wari kumwe n’umugore we yageze ahabereye igitaramo ariko ahitamo kugenda bidatinze. Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko yari yasabye ko abanza kubona amafaranga ye yose […]
Drake yatewe na Drone y’ubutasi

Umuraperi w’Umunyakanada, Drake yashenguwe n’akadege kagaragaye mu nzu ye y’akataraboneka i Sydney muri Australia, aho ari mu ruzinduko rw’igitaramo cye “Anita Max Win Tour.” Muri videwo imaze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ako gadege kagaragaye kinjira mu cyumba Drake arimo, gafata amashusho agaragaza mudasobwa ye iri ku meza, ifunguye urubuga rw’imikino y’amahirwe. Drake yinjiye mu cyumba […]
Imfungwa yatorokeye mu rukiko isimbutse igorofa

Muri Afurika y’Epfo, umugabo wari ukurikiranyweho ubujura no kwinjira mu nzu binyuranyije n’amategeko yabashije gutoroka ubwo yari agejejwe imbere y’urukiko. Uwo mugabo witwa Onoshana Thando Sadiki, yari yagejejwe mu rukiko rwa Johannesburg ruri i Jeppe kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa. Nyamara, ubwo urubanza rwe rwari rugiye gukomeza yaje gutoroka asimbutse igorofa y’urukiko aho yahise […]
Ikiriyo cyo gushyingura Papa cyiri gutegurwa akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga. Nk’uko ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi kibitangaza, abashinzwe kumurinda ba Swiss Guard bari mu myitozo y’ikiriyo cye, kandi bategetswe kuguma mu rugo. Papa Francis w’imyaka 88, aherutse kujyanwa mu bitaro bya Gemelli i Roma nyuma yo kugira […]
Gatsata: Inkongi y’umuriro yangije igaraje

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, inkongi y’umuriro yafashe igaraje riherereye ahazwi nko mu Cyerekezo, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo. Iyi nkongi yatwitse zimwe mu modoka zari muri iri garaje, aho zimwe zakongotse burundu, ndetse na resitora yari iri hafi yaho nayo yangiritse bikomeye, ku buryo […]
Rayon Sports yambuwe ikibuga cy’imyitozo

Ikigo gikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL cyamaze kwandikira Rayon Sports kiyimenyesha ko cyafunze ikibuga cyayo cy’imyitozo giherereye mu Nzove. Ibi byatewe n’ibyo SKOL itumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho iyi kipe ishinjwa kwica amasezerano bari bafitanye. Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru ari umufatanyabikorwa mushya mu mikino y’amahirwe, umaze iminsi akorana na Rayon Sports mu buryo butanyuze […]
Sibomana Patrick “Papy” yasinye mu Barabu

Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze gusinya muri Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Al-Wahda FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga za […]
Umukino w’Amavubi y’abagore wagizwe ubuntu

Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Amavubi iracakirana na Misiri ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika aho kwinjira kuri sitade azaba ari ubuntu ku bafana bifuza kuwukurikira imbonankubone. Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa Cyenda aho […]
Umuyobozi w’idini ya Islam w’umutinganyi yishwe arashwe

Muhsin Hendricks umuyobozi w’idini ya Islam wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera kwiyemerera ko ari umutinganyi, yishwe arashwe muri Afurika y’Epfo. Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yarasiwe mu modoka ye hafi y’umujyi wa Gqeberha n’abantu bitwaje intwaro. Hendricks yari ayoboye umusigiti wa Masjidul Ghurbaah mu mujyi wa Cape Town, aho yakiraga Abayisilamu bose, cyane cyane abahuye […]
Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

Umuraperi A$AP Rocky, umugabo w’umuhanzikazi Rihanna, yagizwe umwere n’urukiko rwa Los Angeles kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, nyuma y’igihe aburana ku byaha yashinjwaga byo kurasa mugenzi we A$AP Relli. A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba Rakim Mayers yari amaze ibyumweru bitatu imbere y’urukiko aho yireguraga ku cyaha cyo kurasa Terell Ephron, uzwi nka A$AP […]
Arsenal yahanwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryaciye Arsenal amande angana na £65,000 kubera kudashobora kugenzura imyitwarire y’abakinnyi bayo, nyuma y’ikarita itukura yahawe Myles Lewis-Skelly mu mukino wa Premier League wabahuje na Wolverhampton Wanderers ku wa 25 Mutarama 2025. Lewis-Skelly yahawe ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa kuri Matt Doherty mbere y’uko igice cya mbere kirangira, […]
Yagenze ibilometero 1,100 agiye gutwika inzu y’umuntu wavuganye n’uwahoze ari umukunzi we

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugabo wo muri Michigan witwa Harrison Jones w’imyaka 21, ukekwaho gutwika inzu yo muri Pennsylvania yari irimo abantu batandatu. Jones bivugwa ko yakoze uru rugendo rurerure ajya gutwika iyi nzu nyuma yo kumenya ko umwe mu bayibagamo yavuganye n’uwahoze ari umukunzi we kuri murandasi. […]
Robertinho yemeza ko bagomba gutwara ibikombe bisigaye

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, atangaza ko ikipe ye igomba gutsinda buri mukino usigaye kugira ngo yegukane igikombe cya Shampiyona (Rwanda Premier League) ndetse n’icya Amahoro (Peace Cup) Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota atatu irusha iyikurikiye, kandi iri mu mwanya mwiza wo kugera muri 1/4 […]
Jose Chameleone agiye kubagwa

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone agiye kujyanwa mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa urwagashya mu masaha 12 ari imbere, nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kumera nabi. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BigEye ngo ubuzima bw’uyu muhanzi bwongeye kujya mu kaga aho abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga urwagashya kugira ngo barebe ko yagira ubuzima buzira umuze. Uyu muhanzi wari usanzwe […]
Yafunzwe azira kwigurisha ku giciro cyo hejuru kuri Saint-Valentin

Umunyamideli Merve Taskin w’imyaka 27 ukomoka muri Turukiy yafungiwe mu rugo nyuma yo gutangaza ko azamara ijoro rya Saint-Valentin n’umukunzi umwe uzishyura ibihumbi 9 by’amapawundi (asaga 14,000,000 Frw). Uyu mukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zicuruza amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ibi binyuze ku rubuga X (Twitter) aho afite abamukurikira barenga 124,000. Nyuma yo kubishyiraho, nkonti ye yahise […]
Pasiteri w’imyaka 56 wasambanyije umwana w’imyaka 4 arafunzwe

Muri Leta ya Anambra, muri Nigeria, umupasiteri witwa Emeka Mkama w’imyaka 56 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine inshuro nyinshi mu gace ka Obosi, Idemili North. Ibi byabaye ku wa 24 Ukuboza 2024, ariko amakuru yashyizwe ahabona ku wa 17 Gashyantare 2025 ubwo byagezwaga kuri Komiseri w’Ubuzima muri Leta ya Anambra, Dr Afam Obidike na Stanley […]
Abagore batambara amasutiye mu ruhame bagiye kujya bafungwa

Muri Leta ya Anambra muri Nigeria, itsinda ry’abashinzwe umutekano ryatangaje ko rizatangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye (bra) cyangwa umwenda w’imbere (amakariso). Iri tangazo ryatanzwe n’umugabo wari ufite indangururamajwi, aho yasobanuriye abaturage ko iri tegeko ryashyizweho n’umuyobozi wa leta, Guverineri Chukwuma Soludo. Yongeyeho ko n’abagore bazajya bagaragara bambaye imyenda y’imbere gusa nabo […]
Jude Bellingham yatutse umusifuzi F*** you

Umukinnyi wa Real Madrid, Jude Bellingham ashobora guhagarikwa imikino 12 nyuma yo gutuka umusifuzi mu mukino wabahuje na Osasuna ku wa Gatandatu. Bellingham yahawe ikarita itukura na umusifuzi Jose Luis Munuera Montero mu minota 39 y’umukino wa La Liga waje kurangira kunganya 1-1 hagati ya Real Madrid na Osasuna, nyuma yo gukoresha amagambo akomeretsa umusifuzi. […]
Byiringiro Lague yanze Rayon Sports ku bw’amaramuko

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yatangaje ko yari umufana ukomeye wa Rayon Sports mu buto bwe, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017. Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi birimo inzu n’undi mutungo, bituma ayikunda cyane. […]
Shakira ararembye

Umuhanzi Shakira yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo kugira uburibwe bukabije mu gifu, bituma ahagarika igitaramo yari afite muri Peru. Uyu muhanzi, wari watangiye Las Mujeres Ya No Lloran World Tour, yatangaje ko ku wa Gatandatu nijoro yajyanywe mu bitaro igitaraganya kandi kugeza ubu akiri mu mavuriro. Yabwiye abafana be kuri Instagram na X ko […]
Igikomangoma Prince William yakwepye ibirori

Igikomangoma Prince William na Catherine, Igikomangomakazi ba Wales, ntibitabiriye ibihembo bya BAFTA 2025 byabaye ku wa 16 Gashyantare nyuma y’imyaka itanu babyitabira ubudasiba. William, usanzwe ari Perezida wa BAFTA kuva mu 2010, yagaragaye gusa mu mashusho yagaragajwe mu muhango w’ibihembo. Amakuru yemeza ko we na Kate bari mu biruhuko ku kirwa cya Mustique mu Nyanja […]
Nyina wa Miss Chidimma arafunzwe

Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zataye muri yombi Anabela Rungo, nyina wa Chidimma Adetshina, Igisonga cya Mbere cya Miss Universe Nigeria 2024, azira gukoresha ibyangombwa by’ubwenegihugu binyuranyije n’amategeko. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko Rungo, ukomoka muri Mozambique, yafashwe tariki 15 Gashyantare 2025 i Cape Town, aho yari yihishe. Iyo minisiteri ivuga ko ubwenegihugu bwe bwateshejwe […]
Juno yigaramye ibyo kurongora uwo bakorana

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba ari kwitegura ubukwe na mugenzi we, France Mpundu. Juno yavuze ko aya makuru atariyo, ashimangira ko nta kintu kihariye kiri hagati yabo uretse ubufatanye mu muziki. Yabwiye IGIHE ati: “Nta bukwe, reka reka. Nanone nabibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, […]
Sonia Rolland ababajwe no kurongorwa yaracuze

Uwitonze Sonia Rolland wamamaye nk’uwabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yemeje ko agiye kurushinga n’umukunzi we, Guillaume Gabriel mu Ugushyingo 2025. Mu kiganiro yagiranye na Mesdames Média, uyu munyamideli n’umukinnyi wa filime w’imyaka 43 yagaragaje ibyishimo by’uko agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka 20 baziranye. Ati: “Byamfashe igihe kirekire ngo mvuge yego. Ubu ndumva niteguye, ndakomye, […]
APR FC yatsinze AS Kigali

APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025. Ni umukino wari ukomeye cyane, aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 66 […]
Aziz Ki yambitse impeta Hamisa Mobetto

Rutahizamu wa Young Africans, Aziz Ki, yizihije umunsi w’abakundana, St Valentin, mu buryo bwihariye, aho yemeje urukundo rwe na Hamisa Mobetto amwambika impeta y’urukundo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukomoka muri Burkina Faso yasangije abamukurikira amashusho y’iki gikorwa cyabereye i Dubai, aho yasabye Mobetto ko azamubera umugore. Mu butumwa bwe, Aziz Ki […]
Urukiko rwategetse ko Musenyeri Mugisha Samuel afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, mu Karere ka Musanze rwategetse ko Dr Musenyeri Mugiraneza Samuel wahoze ayobora Diyosezi ya Shyira mu Itorero Angilikani afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma agomba gukurikiranwa afunze cyane ko ibyaha akekwaho bihanishwa ibihano birenze imyaka ibiri y’igifungo. Musenyeri Mugisha ntiyari mu cyumba cy’iburanisha, ariko abagize umuryango […]
Ikipe yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

Ikipe y’amagare ya Soudar Quick-Step Cycling Team yo mu Bubiligi yatangaje ko itazitabira irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda rigiye kuba muri uyu mwaka wa 2025. Iyi kipe yaje gufata iki cyemezo nyuma yo kubona ko intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iteye impungenge ku mutekano w’abakinnyi n’abatoza bayo. Soudar Quick-Step Cycling […]
Filime 7 zo kureba kuri Saint Valentin

Buri tariki ya 14 Gashyantare, urukundo ruba ari rwo ruganje, abantu bakishimira uwo munsi ku buryo butandukanye. Bamwe bategura ibirori cyangwa amafunguro yihariye, mu gihe abandi bahitamo kwishimira umunsi bari mu rugo bareba filime nziza. Dore filime 7 zagufasha kwizihiza Saint Valentin mu buryo bwihariye: 1. Me Before You Iyi filime ivuga inkuru ya Louisa, […]
Inkomoko y’Umunsi wa Saint Valentin n’Imyemerere y’Ubusambanyi bw’Abaroma

Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wa Saint Valentin uzwi nk’uw’abakundana. Ukomoka ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ariko mbere yaho, wari ushingiye ku myemerere y’Abaroma ba kera, aho bizihizaga ibirori bya Lupercalia iminsi mikuru yari ifitanye isano n’ubusambanyi n’imihango y’idini gakondo. Lupercalia: Ibirori byari bifitanye isano n’ubusambanyi Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gashyantare, Abaroma ba […]
Trump yasubije TikTok kuri Apple na Google App Store

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwongeye kuboneka kuri Apple na Google App Store, nyuma y’ukwezi rusibwe kubera itegeko rishya ry’umutekano ryatumye ruhagarikwa. Urubuga rw’Abashinwa TikTok rukoreshwa cyane mu gusangiza amashusho magufi rwagize ibyago byo guhagarikwa burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impungenge z’umutekano w’amakuru y’abarukoresha. Ku wa 18 Mutarama, TikTok yakuwe mu maduka ya […]
Umwana w’imyaka 14 waryamanaga n’abagabo 12 buri munsi

Polisi yo muri Leta ya Ogun muri Nigeria yatabaye umukobwa w’imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato, aho yavuze ko yaryamanaga n’abagabo 10 kugeza kuri 12 buri munsi. Uyu mukobwa ukomoka muri Akwa Ibom yavuze ko yagemuwe muri Ogun tariki ya 29 Mutarama 2024, nyuma yo kwizezwa ko azakora akazi ko gucuruza. Nyamara, akigera […]
Bad Rama yasohowe mu nzu yakodeshaga muri Amerika

Urukiko rwa Maricopa County Justice ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko umuhanzi n’umuherwe mu muziki Bad Rama asohorwa mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Phoenix, nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 12 Gashyantare 2025, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Basil Maseveriyo, nyiri iyi nzu, wavuze ko Bad Rama yari amubereyemo […]