RDC: Vital Kamerhe yasabiwe imyaka 20 y’igifungo

Ubushinjacyaha bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye imyaka 20 y’igifungo Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa, kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya gahunda yiswe iyi’iminsi 100 ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi. Kamerhe wahoze ari incuti magara ya Tshisekedi ndetse n’umunyemari Jamaal Samih bashinjwa kunyereza abarirwa muri $50,000,000 yari agenewe […]

IMF yahaye u Rwanda indi nkunga ya miliyoni 111.06 z’amadorali yo guhangana na Covid-19

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yemereye u Rwanda inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 111.06 z’amadorali ya Amerika zihwanye n’amanyarwanda abarirwa muri miliyari 105 yo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Aya mafaranga yiyongera kuri miliyoni 109.4 z’amadorali iki kigega cyahaye u Rwanda muri Mata uyu mwaka, yose hamwe akaba miliyoni 220.46 z’amadorali ya Amerika, ni […]

Ibihano Ferwafa yari yarafatiye Munyakazi Sadate byavanweho

Kuri uyu wa kane, taliki ya 11 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports, yanzuye ko ibihano byose yari yarafatiwe bikuweho. Ku wa 12 Gicurasi ni bwo Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yanzuye ko Sadate ahawe igihano cy’amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, […]

Urutonde rw’abakinnyi 10 batsinze Coup-Franc nyinshi batarimo Messi na Cristiano

Bijyanye n’uko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaruriye imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu ngeri zitandukanye, hari benshi bakwemeza ko aba bagabo ari bo baza imbere mu gutsinda ibitego byinshi ku mipira y’imiterekano (Coup-franc), gusa igitangaje ni uko muri bo nta wuza mu icumi ba mbere batsinze Coup-Franc nyinshi. Igitangaje ku bakunzi ba Messi na Ronaldo […]

Uruhare rwa minisitiri Nzabonimana Callixte mu irimburwa ry’Abatutsi i Gitarama

Mu ntangiriro za Kamena 1994, mu gihe gahunda yo gutsemba Abatutsi byasaga nkaho igiye kurangira mu bice byinshi Guverinoma ya Kambanda yari ikigenzura, Guverinoma yari yaratangiye guhisha ibimenyetso bya Jenoside, harimo gusenya amazu no guhisha imibiri y’ Abatutsi bari bamaze kwicwa. Minisitiri Nzabonimana Callixte yagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa politiki yo gutsemba Abatutsi […]

Urupfu rwa Nkurunziza rwahaye impunzi z’Abarundi ibyiringiro byo gusubira iwabo

Impunzi z’Abarundi zimaze igihe zarahungiye mu Rwanda, zivuga ko zifite ibyiringiro byo gusubira mu gihugu cyazo nyuma y’urupfu rwa perezida Pierre Nkurunziza wahoze akiyobora. Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 09 Kamena ni bwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ribika Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 08 Kamena azize guhagarara k’umutima. Nkurunziza wari […]

Umu Janjaweed Ali Kushayb uregwa ibyaha 50 yatawe muri yombi

Umunya Sudani Ali Kushayb wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’aba Janjaweed zakoreye ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntara ya Darfour, afungiye i La Haye mu Buholandi nyuma yo kwishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Kushayb unazwi nka Ali Muhammad Ali Abd-Al-Rahman, akurikiranweho ibyaha 50 bifitanye isano n’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu ntara ya Darfour mu Burengerazuba […]

Uko Kambanda yashyiriyeho umurongo abacuruzi wo kugura imbunda zo gukoresha Jenoside

Ku itariki ya 10 Kamena 1994, intambara yari ikomeye hafi y’Umujyi wa Gitarama hagati y’ingabo za Guverinoma yakoraga Jenoside n’iza FPR-INKOTANYI. Guverinoma ya KAMBANDA yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu […]

Umunyarwanda Bryan Ngwabije yasinyiye SC de Lyon yo mu Bufaransa

Umunyarwanda Bryan Clovis Ngwabije wakiniraga ikipe ya EA Guingamp yo mu Bufaransa, yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya Sporting Club de Lyon na yo yo muri icyo gihugu. Ngwabije w’imyaka 22 y’amavuko, yasinye imyaka ibiri yo gukinira SC de Lyon. Uyu musore ukina muri ba myugariro, yamenyekanye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda […]

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abarundi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abaturage b’u Burundi n’umuryango wa Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza, nyuma y’urupfu rw’uyu wahoze ayobora u Burundi rwabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kamena. Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati”mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no ku ruhande rwanjye, nihanganishije abaturage b’u […]

Nyaruguru: Hamaze kugaragara umwe wanduye Covid-19 mu bipimo bisaga 200 byafashwe

Ibitaro bya Munini byashyikirijwe imbangukiragutabara (ibumoso: Dr. Muvunyi, Iburyo: V/Meya Kayitesi)

Kuva umurwayi wa COVID-19 umwe yaboneka mu kagari ka Kiyonza, mu murenge wa Ngoma, ku wa 30 Gicurasi, mu bipimo bisaga 200 bimaze gufatwa, nta wundi muntu urabonekaho icyorezo cya COVID-19 mu karere ka Nyaruguru. Ibyo byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Colette Kayitesi, Binashimangirwa na Dr Bienvenu Muvunyi, umuyobozi mukuru […]

Burundi: Pascal Nyabenda ni we ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza mu nzibacyuho

Pascal Nyabenda wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ndetse akanaba uw’inama nkuru y’iki gihugu, ni we ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa mbere tariki ya 8 Kamena nka Perezida w’inzibacyuho. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri ni bwo Guverinoma y’u Burundi yasohoye itangazo ribika Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ayobora icyo […]

Burundi: Perezida Pierre Nkurunziza yapfuye

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko bimaze gutangazwa na Guverinoma y’u Burundi. Pierre Nkurunziza ku myaka 56, yari yakiriwe mu Bitaro bya Karusi guhera ku cyumweru, aho ubuzima bwe bwari mu kaga nk’uko amakuru yizewe agera ku rubuga SOS Medias Burundi yemeza ko n’umuryango […]

Gicumbi FC na Heroes zigiye kurega FERWAFA muri TAS

Ubuyobozi bw’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC, bwatangaje bugiye kujyana ikirego mu rukiko rwa Siporo rukorera mu Busuwisi (TAS), nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa riteye utwatsi ubujurire bwayo ryemeza ko agomba kumanuka mu kiciro cya kabiri. Iby’aya makipe na Ferwafa byatangiye Ku wa 22 Gicurasi, ubwo iyi nzu iyobora ruhago […]

Uburyo bukaze Guverinoma ya Kambanda yemeje bwo gukomeza kwihutisha “auto-defense civile”

Kimwe mu bintu bikomeye byaranze ukwezi kwa Kamena 1994 ku ruhande rwa Leta yakoraga Jenoside ni ugushakisha uburyo bwo kwinjiza abaturage benshi mu bwicanyi muri gahunda yiswe “auto-defense civile”. Iyi gahunda yatanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize. Nibyo byasuzumwe mu nama ya […]

Uganda: Gen. Kasirye Ggwanga yapfuye

(Rtd) Maj. Gen Kasirye Gwanga, uri mu bakomeye barwaniye igisirikare cya NRA (National Resistance Army) mu rugamba rwo kubohora Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri aguye mu bitaro bya Nakasero aho yari amaze igihe arwariye. Amakuru avuga ko Gen. Ggwanga yari afite uburwayi yari amaranye igihe kirekire, bwatumye mu minsi ishize arwarira mu bitaro […]

Covid-19 ikomeje kwibasira ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo Kinshasa

Icyorezo cya virusi ya Corona gihangayikishije cyane Isi, gikomeje gushegesha ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku buryo mu minsi icumi ishize kimaze guhitana abasirikare babiri bakuru, mu gihe abandi benshi barwariye mu bitaro. Ku wa 29 Gicurasi ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Professeur Docteur, Général de Brigade Andy […]

Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yashyikirije iya Uganda umurambo wa Sydney Muhereza, umuturage wayo uheruka kurasirwa mu murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, isabwa kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu. Ku wa mbere w’icyumweru gishize ni bwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda barashe Muhereza ukomoka ahitwa Kahogo ho mu karere ka Kabale, nyuma yo kwinjiza […]

Muri APR FC ngiye kujya ndisha ifi inkoko-Yannick Bizimana

Rutahizamu Yannick Bizimana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko yamaze gutandukana na yo akerekeza muri APR FC, akavuga ko mu ikipe nshya yagiyemo, agiye kujya arisha ifi inkoko. Ibya Yannick Bizimana muri APR FC byatangiye kuvugwa mu byumweru bishize, gusa byongeye gufata indi ntera mu ijoro ryakeye nyuma y’amakuru yamenyekanye avuga ko uyu musore […]

Rayon Sports yahakanye kugurisha Bizimana Yannick muri APR FC

Ikipe ya Rayon Sports muri iki gitondo, yatangaje ko amakuru avuga ko yamaze kugurisha Bizimana Yannick muri mukeba wayo APR FC atari impamo. Amakuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye yavugaga ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC atanzweho miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Byavugwaga ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports na […]

Young Africans ya Haruna Niyonzima na Papy yasuzuguwe na KMC

Ikipe ya Young Africans ikinamo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy bombi bakinira ikipe y’igihugu Amavubi, yanyagiwe na KMC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wahuje amakipe yombi. Ni umukino amakipe yombi yari yahuriyemo yitegura shampiyona ya Tanzania izasubukurwa mu cyumweru gitaha, nyuma y’amezi arenga abiri yarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ibitego bibiri byo mu […]

Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo yatandukanye n’inkumi y’imyaka 25 bakundanaga

Ibitangazamakuru byo mu majyepfo y’Afurika, byatangaje ko Jacob Zuma wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo yatandukanye na Nonkanyiso Conco, umukunzi we w’imyaka 25 bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo. Sunday Sun yadukanye iyi nkuru yatangaje ko Zuma w’imyaka 78 y’amavuko n’umukunzi we batandukanye mu mpera z’umwaka ushize, n’ubwo ayo makuru yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Ni amakuru […]

Sunrise yasinyishije myugariro w’ikipe y’igihugu, Amavubi

Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, yamaze gusinyisha myugariro Ndayishimiye Celestin wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu kipe ya Police FC ndetse no mu kipe y’igihugu, Amavubi. Uyu musore wananyuze mu kipe ya Mukura VS yasinye imyaka ibiri yo gukinira Sunrise. Iyi kipe y’i Nyagatare ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti”Icyumweru cyiza! […]

U Rwanda rwiyemeje guharanira umubano w’amateka hagati yarwo n’u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yashimiye Perezida mushya w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ku nsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, inatanga icyizere cyo guharanira umubano w’amateka wahozeho hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Gen. Ndayishimiye Evariste ni ryo ryemeje aya makuru ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twitter, runashyiraho ibaruwa […]

Kakule Mugheni Fabrice yabaye umukinnyi wa gatandatu utandukanye na Rayon Sports

Kakule Mugheni Fabrice wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze kuyisezera nyuma yo kubona ko ahazaza he muri iyi kipe hadasobanutse. Uyu musome ukina hagati mu kibuga, yasezeye umuryango mugari w’ikipe ya Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Yagize ati”Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye kubwira incuti yawe ngo […]

Umuryango wa Rayon Sports wanze ubwegure bwa Abraham Kelly

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, bwatangaje ko bwanze ubwegure bw’Umunyamabanga Mukuru wawo, Abraham Kelly. Ku wa 28 Gicurasi ni bwo Kelly yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri Rayon Sports, kubera uruhuri rw’ibibazo byari byugarije uwo muryango. Mu ibaruwa yari yandikiye Perezida w’Umuryango Rayon Sports, yagize ati “Bwana Perezida, nejejwe […]

Abashegeshwe n’intambara ya Kisangani baramagana ibyo gukuriraho Uganda ibirego

Abakongomani bagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda mu myaka 20 ishize, bahamagariye Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwanga imishyikirano yose igamije guhagarika ibirego bishinja Uganda kugira uruhare muri iyo ntambara. Mu itangazo abahagarariye abo baturage basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, bagaragaje ko Leta ya Congo itumva […]

Guverinoma ya Kambanda mu gushaka guhisha isura y’ubwicanyi yakoreraga Abatutsi

Uko Guverinoma y’abicanyi yagendaga itsindwa urugamba rwa gisilikare yarwanaga na FPR-INKOTANYI, ni nako yageragezaga gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo idatsindwa urugamba harimo kugura intwaro mu mahanga irenze ku mwanzuro w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro yabuzaga ibihugu byose kugurisha u Rwanda intwaro. Ni nako kandi yakomeje gushishikariza abaturage kwica Abatutsi bari bataricwa no kubaha uburyo bwose […]

Madagascar: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe azira amabombo

Rijasoa Andriamanana wari Minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Madagascar, yirukanwe ku mirimo azira gutumiza amabombo afite agaciro k’arenga miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika yo guha abanyeshuri bo muri kiriya gihugu. Muri Madagascar hamaze igihe hatangwa umuti witwa Covid-Organics Perezida wa kiriya gihugu yemeza ko uvura icyorezo cya Covid-19, wakozwe n’abahanga bo muri Madagascar bifashishije ibimera […]

Ubujurire bwa Heroes na Gicumbi FC bwatewe utwatsi

Komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yateye utwatsi ubujurire bw’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC ivuga ko “nta mpamvu zemewe n’amategeko” ziriya kipe zashingiyeho zijurira. Ku wa 22 Gicurasi ni bwo Ferwafa yafashe icyemezo cyo gusoza shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda itarangiye, kubera icyorezo cya Covid-19. Shampiyona yasojwe APR FC yari […]

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere ukina ruhago utunze miliyari y’Amadorali

Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani, yabaye umukinnyi wa mbere mu bakina umupira w’amaguru ubashije kugira umutungo ubarirwa muri miliyari y’Amadorali y’Abanyamerika, nyuma yo kwinjiza akayabo ka miliyoni 105 z’amadorali muri uyu mwaka wa 2020. Cristiano yabaye umukinnyi wa gatatu muri rusange ugejeje kuri ariya mafaranga agikina, nyuma ya Tiger Wood wabigezeho […]

Hari imitwe igambiriye guhungabanya u Rwanda igikorera muri Uganda-Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko n’ubwo hari intambwe iherutse guterwa n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu kugarura umubano w’ibihugu byombi, hakiri imbogamizi zirimo kuba hakiri imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda. Minisitiri Biruta yatangaje ibi nyuma y’inama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ku munsi […]

Uko Kambanda yakoresheje inama yo kurimbura Abatutsi abakuru b’ingabo na za Jandarumori

Uko Ingabo z’abicanyi zagendaga zitsindwa, ni ko zakazaga ingamba zo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi aho ryabaga ritarakorwa. Imbaraga nyishi zashyirwaga mu kiswe “Auto-défense civile”, bukaba bwari uburyo bwo gukomeza gukwirakwiza intwaro mu nterahamwe, guha urubyiruko imyitozo ya gisirikare no kubongerera ibikoresho byo gukora Jenoside. Ibi byemewe byose bigaragara mu nyandiko iri muri Agenda ya Kambanda yo […]

Minisports yemeje isubukurwa ry’imikino itandukanye

Minisiteri ya Sports mu Rwanda Minisports, yemeje isubukurwa ry’ibikorwa by’imikino itandukanye, ishingiye ku myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020, ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Isubukurwa ry’ibikorwa by’imikino ryakozwe rirareba ibikorwa bya Siporo ikorwa n’umuntu umwe ndetse n’izindi zikorwa abakinnyi bategeranye. Imikino nk’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball na Handball nk’imwe mu […]

Gen. Evariste Ndayishimiye yemejwe burundu nka Perezida w’u Burundi

Urukiko rurengera iremezo ry’itegeko nshinga mu Burundi, rwemeje Général Major Ndayishimiye Evariste nka Perezida mushya w’iki gihugu, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 20 Gicurasi. Uru rukiko kandi rwanemeje ko ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye ari ryo ryatsinze amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, ndetse n’ay’abayobozi b’amakomini agize u Burundi. Ibyavuye mu […]

Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda, ishyira umuvuduko mu kwihutisha Jenoside

Ku itariki 4 Kamena 1994, Guverinoma ya KAMBANDA yagaragaje mu nama ya Guverinoma ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi. Mu nama ya ba Minisitiri be yabaye uwo munsi ndetse n’izakurikiyeho hemejwe ibikorwa byo kongera intwaro mu nterahamwe, gukaza ubugenzuzi bw’uburyo amabwiriza ya auto-défense civile akorwa no gukomeza gushakisha […]

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ubujurire bw’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga

Urukiko rw’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC J-Court), rwatesheje agaciro ubujurire bwa Leta y’u Burundi bw’uko umuyobozi w’inteko y’uyu muryango, Martin Ngoga, yatowe mu buryo budakurikije amategeko. Mu mwaka ushize, Leta y’u Burundi yari yatanze ikirego muri ruriya rukiko, ivuga ko mu Kuboza kwa 2017, Umunyarwanda Martin Ngoga yatorewe kuyobora inteko ya EALA, nyamara abahagarariye […]

Perezida Salva Kiir yategetse ko mubyara we ashyikirizwa ubushinjacyaha

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yategetse ishyikiriza ry’ubutabera ry’ako kanya rya mubyara we, Lual Marine Akook, kubera uruhare yagize mu irasana ryaguyemo abantu batanu. Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ni bwo Luan Marine n’abarinzi be bagaragaye mu bushyamirane bwabereye ahitwa Sherikat, agace gaherereye i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Amakuru avuga […]

Perezida Kagame yasabye ko ibihano byafatiwe Sudani na Zimbabwe bikurwaho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu yasabye ko ibihano byafatiwe ibihugu bya Repubulika ya Sudani na Zimbabwe bikurwaho, kugira ngo byombi bifashwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma y’inama idasanzwe yitabiriye, yahuje abakuru n’abahagarariye za Guverinoma zo mu bihugu binyamuryango bya OACPS umuryango uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika, ibirwa […]

Kiyovu Sports yasinyishije uwahoze ari Kapiteni wa Police FC

Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu, yasinyishije Ngendahimana Eric wigeze kuba Kapiteni wa Police FC yari amaze imyaka itandatu akinira. Uyu musore ukina hagati mu kibuga yasinye imyaka ibiri yo gukinira Kiyovu Sports. Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje aya makuru igira iti”Eric Ngendahimana wakinaga mu kibuga hagati muri Police FC yadusinyiye […]

Covid-19 : Nihashimwe Imana na Perezida Kagame

Akanyamuneza ni kose ku bamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, bishimira icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yafashe cyo gukomorera moto zitwara abagenzi kongera gukora nyuma y’iminsi 74 nta mu motari utwara umugenzi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe umwanzuro uvuga ko moto […]

Rayon Sports yasabye Kiyovu SC ibisobanuro kuri Kimenyi Yves

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, bwandikiye Kiyovu Sports buyisaba ibisobanuro ku mpamvu iyi kipe yo ku Mumena yasinyishije Kimenyi Yves wari umuzamu wayo. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Kimenyi Yves wari umukinnyi wa Rayon Sports yatandukanye na yo asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, nyamara yari asigaje umwaka w’amasezerano […]

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abapolisi babiri bayo bazira kutambara udupfukamunwa

Polisi ya Uganda ejo ku wa mbere yataye muri yombi abapolisi babiri bayo bazira kutagaragara bambaye udupfukamunwa, nka rimwe mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. ChimpReports dukesha iyi nkuru yanditse ko aba bapolisi batawe muri yombi ku itegeko rya Steven Asiimwe, umuyobozi w’akarere ka Kabarole. Bafatiwe mu mukwabu […]

Uko ingabo za FPR-Inkotanyi zarokoye Abatutsi bari mu nkambi ya Kabgayi

Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari I Kabgayi. Kuva Abatutsi bahagera, interahamwe n’abasirikare […]

Burundi: Perezida Museveni yahamagaye Ndayishimiye Evariste

Général Major Ndayishimiye Evariste uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi mu myaka irindwi iri mbere nkuko byagaragajwe mu majwi y’agateganyo, yatangaje ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamuhamagaye amushimira ku nsinzi yegukanye. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ibyavuye mu matora yo mu Burundi yabaye ku wa 20 […]

Umucamanza wari uyoboye urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe n’amarozi

Ibisubizo by’ibyavuye mu kizamini cyo kwa muganga ku rupfu rw’Umucamanza Raphaël Yanyi wari uyoboye urubanza ruregwamo Umukongomani Vital Kamerhe na bagenzi be, byagaragaje ko yapfuye arozwe nk’uko byemejwe n’abaganga. Ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, ni bwo Raphaël Yanyi wari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Gombe yitabye Imana aguye mu bitaro bya Ngamba i […]

Nyaruguru: Igiceri cy’ijana bagiye bizigama cyabaviriyemo uruganda na miliyoni 120 rwf

img-20200601-wa0051.jpg

Abagore 235 bagize Koperative “Nyampinga” ihinga ikanatunganya umusaruro wa kawa, bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, bishyize hamwe mu 2005 batangira bizigama igiceri cya 100 Frw buri cyumweru. None ubu bafite uruganda n’amafaranga asaga miliyoni ijana na makumyabiri (120,000,000 Frw) kuri konti. Mukangango Esther, Umuyobozi wa Koperative “Nyampinga”, avuga ko batangiye mu […]

Nta muryango ubura ikigoryi – Gen. Ndayishimiye avuga kuri Agathon Rwasa

Général Major Évariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi, yatangaje ko atatangajwe na Agathon Rwasa uvuga ko atemera ko yamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ngo kuko “nta muryango ubura ikigoryi”. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI), ku wa 25 Gicurasi yatangaje Gen Ndayishimiye Evariste yatorewe kuyobora u Burundi, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa […]

Perezida Kagame yihanganishije abahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije uwo ari we wese wahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abantu kuri moto Leta y’u Rwanda yaraye ifashe. Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego zinyuranye. […]

MINUAR yahagaritse kuvana abantu muri Mille Collines by’agateganyo

Ku wa 31 Gicurasi 1994, umusilikare mukuru wa MINUAR ukomoka muri Senegal, Kapiteni Mbaye Diagne, yahitanywe n’igisasu kuri bariyeri y’ingabo za Leta n’Interahamwe, yanga ko abantu yari aherekeje bavanwa n’interahamwe muri za Kamyo zari zibatwaye bavanywe na MINUAR muri Hotel des Mille Collines, bajyanywe mu gice cyagenzurwaga na FPR-INKOTANYI. Bukeye bwaho, tariki ya 01 Kamena […]

Abasirikare ba Uganda barashe aba Sudani y’Epfo bane barabica

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko abasirikare bacyo barashe aba Sudani y’Epfo bane bikarangira bapfuye. Iryo rasana ryabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ribera mupaka ugabanya ibihugu byombi uri mu karere ka Moyo. Igisirikare cya Uganda cyavuze ko mbere y’uko habaho ukurasana, abasirikare barindwi ba Sudani y’Epfo bambutse umupaka bakinjira muri Uganda mu buryo butemewe […]

Amerika: Abigaragambya barenga 4000 bamaze gutabwa muri yombi

Ibihumbi by’Amanyamerika bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bazira gushaka gukora urugomo mu gihe cy’imyigarambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd, umwirabura wishwe n’abapolisi ba Amerika ku wa mbere w’icyumweru gishize. Kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize Abanyamerika bigabije imihanda yo mijyi itandukanye, bamagana urupfu rwa Floyd n’urugomo urwo […]

Musanze: Umunyeshuri uherutse gusoza amasomo muri UR akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 16

Umusore witwa Mugiraneza Leodomir w’imyaka 25 y’amavuko uherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko. Amakuru yizewe agera kuri Bwiza avuga ko Mugiraneza yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, ku wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo gushyikirizwa ubugenzacyaha. […]

Ibihugu bitanu bya Afurika ni byo bitarabonekamo uwishwe na Covid-19

Mu ijoro ryakeye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yatangaje ko mu gihugu habonetse umuntu wa mbere wahitanwe n’icyorezo cya Covid-19, bituma u Rwanda ruva mu mubare w’ibihugu bya Afurika bitaragaragaramo uwishwe n’iki cyorezo. Minisante yavuze ko uwishwe na Covid-19 ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi kitavuzwe izina, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma […]

US: Mukuru w’umwirabura uherutse kwicwa yahishuye uko yavuganye na Trump akamunigana ijambo

Philonise Floyd, umuvandimwe wa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi wa Amerika amunigishije amavi, yatangaje ko yavuganye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akamwima amahirwe yo kumubwira ikimuri ku mutima. Floyd uvuga ko yanavuganye na Joe Biden wabaye Visi-perezida mu gihe cya Barack Obama, yabwiye umunyamakuru Al Sharpton wa MSNBC ko ikiganiro cye […]

Impaka z’urudaca muri ONU ku nyito y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi

Mu gihe guverinoma y’abicanyi yashishikarizaga abaturage b’Abahutu gutsemba Abatutsi ikanabitangira amabwiriza, mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Tariki ya 25 Gicurasi 1994 Guverinoma y’abicanyi yari yahaye aba Perefe bose amabwiriza yo gutegura gahunda yo kwirinda. Amahanga yari amaze kumenya ubwicanyi bwari bwibasiye Abatutsi bose mu gihugu cyose, niyo mpamvu […]

Ibihe Sadate yanyuzemo muri Rayon byaba amahirwe yo kuroba inyeshyamba ahereye mu bushorishori

Izina “Inyeshyamba” ryakunze gukoreshwa muri ruhago nyarwanda, ariko kuva muri Nzeri umwaka ushize, ryavuzwe biturutse mu kipe ya Rayon Sports yakunze kuvugwamo ibibazo by’abashakaga guhirika ubuyobozi bwayo no kuyishakamo inyungu mu buryo butemewe n’amategeko. Izo nyeshyamba zenda gusa na twa dutsiko ndetse n’imitwe yitwaza intwaro igakoresha ingufu z’umurengera igamije impinduka z’ibidahuye n’umurongo wabo. Inyeshyamba zikunze […]

Uko impunzi zavanwe muri Mille Collines n’urupfu rwa Capt. Mbaye Diagne wo muri MINUAR

Kuva muri Mata 1994, muri Hotel des Mille Collines i Kigali hari harahungiye abantu b’ingeri zose biganjemo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta y’abicanyi. Hashingiwe ku byagezweho n’imishyikirano yakomeje kuba hagati ya Guverinoma yiyitaga iy’Abatabazi n’ingabo za FPR-INKOTANYI hagamijwe kwimura abantu bari bahungiye kuri Hotel des Mille Collines bakajyanwa mu bice bifuza, icyo gikorwa cyarakozwe […]

US: Umugore w’umupolisi uherutse kwica umwirabura yatse gatanya

Umugore w’umupolisi wa Amerika uherutse kwica umwirabura witwa George Floyd amunigishije amavi, yamaze kwaka gatanya yo gutandukana n’umugabo we nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko we. Uwo mugore witwa Kellie Chauvin wabaye Nyampinga wa Leta ya Minnesota muri Amerika, yatse gatanya mu gihe Derek Chauvin wari umugabo we yamaze guhamwa n’icyaha cyo kwica nyakwigendera Floyd. Itangazo ryasohowe n’umunyamategeko […]

Arsenal yasinyishije Umunyarwanda George Lewis Igaba

Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, yerekeje mu kipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, nyuma yo gutsinda igerageza yari amaze igihe ayikoramo. Lewis Igaba w’imyaka 19 y’amavuko, yavukiye mu Rwanda mbere y’uko ababyeyi be berekeza mu gihugu cya Norvège. Akina nka rutahizamu wo ku mpande, abo mu cyongereza bita aba Wingers. Ikipe ya Fram Larvik […]