Martial: Umukinnyi wa mbere mu myaka irindwi ishize watsindiye Man United Hat-trick muri Shampiyona

Umufaransa Anthony Martial, yafashije Manchester United gutsinda Sheffield United ibitego 3-0, aba Umukinnyi wa mbere ubashije gutsindira Manchester United ibitego bitatu mu mukino umwe wa shampiyona y’Abongereza mu myaka irindwi ishize. Umuholandi Robin Van Persie ni we waherukaga gutsinda Hat-trick muri shampiyona y’Abongereza yambaye umwambaro wa Manchester United. Ibitego bya Martial byafashije Manchester United gusatira […]

Bobi Wine yavuze ko nta kizamubuza kwiyamamariza mu kivunge

Umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda nibitangira azabikorera mu kivunge, bitandukanye n’amabwiriza yashyizweho na Komisiyo ishinzwe amatora. Mu cyumweru gishize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje ko kubera ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera kandi imyiteguro y’amatora […]

Burundi: Minisitiri w’Intebe na Visi-perezida barahiriye imbere ya Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko

Bari imbere ya Perezida Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, Inteko Ishinga amategeko ndetse n’abacamanza b’Urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga; Gen. Alain Guillaume Bunyoni uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi na Prosper Bazombanza uherutse gutorerwa kuba Visi-perezida w’iki gihugu barahiriye inshingano bahawe. Ni umuhango wabereye mu ngoro ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 […]

Abayobozi muri Leta bashinjwa kunyereza za miliyari bafunzwe by’agateganyo

Abayobozi muri Leta y’u Rwanda barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanze ko batanga ingwate ngo baburane bari hanze. Uretse Rwamuganza, abandi baregwana na we barimo Godfrey Kabera, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo […]

Igitutu kuri Real Madrid nyuma y’uko FC Barcelona itsinze Athletic Bilbao

Ikipe ya Real Madrid yasubiye ku gitutu cyo kongera kurwana no gusubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne, nyuma y’uko FC Barcelona itsinze bigoranye Athletic Bilbao ikisubiza ikawisubiza. Hari mu mukino w’umunsi wa 31 wa Espagne wakiniwe kuri Stade ya Camp Nou itari irimo abafana. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Ivan Rakitic […]

Nyaruguru: Biyemeje gutanga umuganda wa buri munsi mu kubaka amashuri

img-20200623-wa0034_1592932761008.jpg

Bitewe n’uko muri iki gihe cy’impeshyi imirimo y’ubuhinzi ari micye, abaturage batuye mu masibo abiri yo mu karere ka Nyaruguru, bari gusimburana buri munsi, bakora umuganda wo kubaka amashuri kugira ngo ibyumba bishya 600 bizabe byuzuye mbere ya Nzeri 2020. Sinigenga Desire ni umuyobozi w’umudugudu wa Banga, mu kagari ka Mpanda, mu murenge wa Kibeho. […]

Gasogi United yasinyishije Umukongomani wifuzwaga na Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwiyubaka, yamaze gusinyisha rutahizamu Emmanuel Bola Lobota ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports. Uyu rutahizamu usanzwe ukinira ikipe y’igihugu cye, yasinye imyaka ibiri muri Gasogi United nk’uko iyi kipe yabyemeje. Gasogi United ibinyujije kuri Twitter yagize iti”Birabaye birabaye! Misile Mpuzamahanga kirimbuzi akaba ari Bola […]

Umukinnyi wa mbere ku Isi wa Tennis yanduye Covid-19

Umunya Serbia, Novak Djokovic ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi ukina umukino wa Tennis, yatangaje ko yamaze kwandura icyorezo cya Covid-19. Ni amakuru uyu mugabo yahishuye nyuma y’uko abarimo Grigor Dimitrov, Borna Coric na Viktor Troicki na bo bakina Tennis batangaje ko banduye kiriya cyorezo, nyuma yo kwitabira irushanwa ryitwa Adria Tour competition ryateguwe na […]

Uruhare rwa Operasiyo Turquoise mu gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu nkambi ya Nyarushishi

Abasirikare b’Abafaransa bageze i Nyarushishi tariki ya 23 Kamena 1994. Byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije cyane cyane gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi. Ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga […]

Byinshi kuri Zinedine Zidane kuri iyi tariki wujuje imyaka 48 y’amavuko

Ku itariki nk’iyi mu myaka 48 ishize, ni bwo Umufaransa Zinedine Zidane wabaye igihangange muri ruhago mbere yo gukomereza ubuzima mu mu mwuga w’ubutoza. Kuri ubu ni umutoza w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ikipe uyu mugabo wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru akomeje kubakira ibigwi bikomeye. Ubuzima bwa Zinedine Zidane Zidane […]

Dr Léon Mugesera yasabye ko ibyaha ashinjwa abihanagurwaho

Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Urukiko rw’Ubujurire kumuhanaguraho ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru, ngo kuko ibyo rwashingiyeho rumuhanisha igifungo cya burundu ari ibinyoma abatangabuhamya bigishijwe. Ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020, ni bwo iburanisha ku bujurire bwa Dr Mugesera ryari ryakomeje, hasobanurwa byimbitse inenge Mugesera yabonye mu batangabuhamya […]

Uganda: Bobi Wine yashinje Museveni gufata Abagande nk’ibicucu

Umudepite Robert Kyagukanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yamaganye gahunda ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda y’uko hakwifashishwa ikoranabuhanga mu bikorwa birebana n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko Perezida Museveni ari we uri inyuma yayo. Kuri uyu wa mbere uyu munya Politiki ukuriye ihuriro […]

Itangizwa rya ‘OperasiyoTurquoise’ y’Abafaransa bari baje gutabara ingabo za guverinoma y’abicanyi

Kuva muri Mata 1994, FPR yiyemeje kurwanya Jenoside, irwana inkundura na Guverinoma y abicanyi, bituma irokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagiye kwicwa. Mu gihe cya Jenoside, abasirikare ba Guverinoma y’abicanyi barimo batsindwa ku rugamba, bitabazaga buri gihe igihugu cy’Ubufaransa kugira ngo kibafashe. Guverinoma y’abicanyi yabonaga operasiyo Turquoise nk’igisubizo kubyo yifuzaga, n’Ubufaransa bukayibonamo uburyo bwo […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zo muri Uganda zishe abasivile 19

Ibitero Inyeshyamba za ADF zagabye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, byaguyemo abantu 19 nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri kiriya gihugu. Mu bishwe harimo abantu icyenda bashimuswe na ziriya nyeshyamba ku wa gatanu w’icyumweru gishize, mbere y’uko imirambo yabo iboneka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ejo ku cyumweru. Ni […]

Espagne: Zahinduye imirishyo hagati ya FC Barcelona na Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid yaraye ifashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya Espagne, nyuma yo kujya gutsinda bigoranye cyane ikipe ya Real Sociedad ibitego 2-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 30 wa La Liga iyi kipe yasabwaga gutsinda, nyuma y’uko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize FC Barcelona yari iya mbere yananiwe gutsinda Sevilla […]

Burundi: Igikombe cya shampiyona cyabonye nyiracyo

Ikipe ya Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi, yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y’iki gihugu ku ncuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma yo kunyagira Inter Star ibitego 3-0. Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’ikiciro cya mu Burundi ibura umunsi umwe w’imikino igasozwa. Ibitego bya Olivier Bayizere ku munota wa […]

Hon. Tushabe yihanangirije abayobozi bakomeje guhindanya isura ya Nyaruguru

img-20200620-wa0008_1592674510411.jpg

“Ntituzihanganira na rimwe umuyobozi uvanga inyungu ze bwite n’iza Leta” ni amwe mu magambo yavuzwe na Hon. Richard Tushabe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akaba n’Imboni ya Nyaruguru, ubwo yagarukaga ku kibazo cya bamwe mu bayobozi bo muri aka karere bakurikiranweho icyaha cy’imicungire mibi y’ibya rubanda muri iyi minsi. Ubwo butumwa […]

Imyiteguro yo gutsemba Abatutsi mu Bisesero n’itangizwa rya “Operasiyo insectcide”

Muri Kanena 1994 muri Perefegitura ya Kibuye, kimwe n’ahandi henshi mu gihugu ubwicanyi bwari bwarakozwe hasigaye Abatutsi bake cyane bari bakivumburwa aho bihishe. Muri Kibuye ahari harasigaye Abatutsi ni mu Bisesero. Habayeho ibyemezo bya Guverinoma n’ibya Perefegitura ya Kibuye n’ingabo, kugira ngo begeranye imbaraga n’ibikoresho byo kujya kwica Abatutsi bari bagikomeje kwirwanaho mu Bisesero bahanganye […]

Mme Jeanette Kagame yasabye ababyeyi kwigisha abana babo umuco w’ubumuntu

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza kwigisha abana n’abakibyiruka umuco w’ubumuntu, mu rwego rwo guharanira ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi itazongera ukundi. Ni ubutumwa umufasha w’umukuru w’igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu, umunsi hibutsweho imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri […]

Adil yahishuye icyamufashije kwitwara neza muri APR FC n’imishinga ayifitemo

Umunya Marroc, Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC yahishuye ibanga yakoresheje rikamufasha kwitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’imishinga itandukanye ayifitiye nyuma y’umwaka umwe ayitoza. Amakuru ariho avuga ko uyu mugabo w’imyaka 41 yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomeza gutoza APR FC, nyuma yo kongererwa umushahara ukava kuri 18,000,000 Rwf […]

Rutanga yatandukanye na Police FC yaherukaga kumuvana muri Rayon Sports

Myugariro Eric Rutanga wari umaze igihe gito asinye amasezerano muri Police FC nyuma yo kuyigeramo avuye muri Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania. Rutanga wari ufitanye na Police FC amasezerano y’imyaka ibiri yatandukanye na yo nta mukino n’umwe arayikinira. Amakuru avuga uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso […]

Dr Léo Mugesera yanze kugira icyo avuga ku jambo ashinjwa kuvugira ku Kabaya

Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yirinze kugira icyo avuga ku mbwirirwaruhame ashinjwa kuvugira ku Kabaya mu 1992 ivugwa kuba yari yuzuye urwango rukomeye ku Batutsi, ndetse ikanabagiraho ingaruka kuko abenshi batangiye kwicwa nyuma gato y’uko yari imaze kuvugwa. Kuri uyu wa gatanu ni bwo hari hasubukuwe urubanza ku bujurire […]

Nyaruguru: Undi mukozi ku rwego rw’umurenge yatawe muri yombi

Ku gicamunsi cyo kuwa 17 Kamena 2020, Mayira Jean, wari umukozi w’umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, ushinzwe amakoperative, umurimo n’iterambere (BDE) yatawe muri yombi na RIB akekwaho kugira uruhare mu kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byagenewe abaturage. Haravugwa kandi n’abandi bakozi babiri: Hagenimana Emmanuel wari ushinzwe imibereho myiza (SEDO) mu kagari ka Gahurizo, […]

Minisitiri Niyitegeka Eliezer mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga, binyuze muri gahunda ya Jean Kambanda yo gushinga buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nk’uko byari byarateguwe. NIYITEGEKA Eliezer yagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki ya jenoside muri Perefegitura ya […]

Karim Benzema yabaye uwa gatanu umaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi mu mateka

Umufaransa Karim Benzema, yabaye umukinnyi wa gatanu umaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi mu mateka yayo, nyuma yo kuyifasha gutsinda FC Valence ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Espagne wabaye mu ijoro ryakeye. Ibitego bibiri bya Karim Benzema, na kimwe cya Marco Asensio winjiye mu kibuga asimbura, byari bihagije kugira ngo […]

Rayon Sports yavuze imyato mwishywa wa Emmanuel Adebayor yasinyishije

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya Togo witwa Alex Harlley ivuga ko ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wamamaye mu makipe nka Arsenal ndetse akaba ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Togo. Uyu rutahizamu w’imyaka 27 uzwi nka Magicien du Togo (Umunyabufindo wa Togo), yasinye imyaka ibiri […]

Abanyamategeko bo muri Canada basabye ICC gutangiza iperereza kuri Joseph Kabila

Itsinda ry’abanyamategeko bo mu gihugu cya Canada, bandikiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC), barusaba gutangiza iperereza kuri Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahoze ari ibyegera bye ngo hamenyekane uruhare rwabo mu byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Mu ibaruwa abo banyamategeko bandikiye umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, bagaragaje ko […]

Gen. Maj Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kamena, Gen. Maj Ndayishimiye Evariste uheruka gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Burundi, yarahiriye kukiyobora ahabwa ibirango bwacyo n’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga. Ni umuhango wabereye muri Stade Ingoma iherereye mu mujyi wa Gitega usigaye warahindutse umurwa mukuru mushya w’u Burundi. Ku wa 20 Gicurasi ni bwo Abarundi babyukiye mu matora […]

Uko Minisitiri Karemera yandikiye umuyobozi w’ingabo muri Gisenyi amubwira uburyo bwo kwica Abatutsi mu Bisesero

Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwaremezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka, bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. LIYETONA KOLONELI Anatole NSENGIYUMVA YAHAWE AMABWIRIZA YO […]

Napoli yatsinze Juventus itwara Coppa Italia, David Luiz ateza Arsenal Man City

Ikipe ya Napoli yaraye yegukanye igikombe cy’Ubutaliyani (Coppa Italia) cya gatandatu mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Juventus de Tulin kuri penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Arkadiusz Milik ni we watsinze Penaliti yahesheje Napoli igikombe, nyuma y’uko penaliti ya Paulo Dybala yari […]

Young SC ya Haruna yakase myugariro wayo Tsh1,000,000 imuziza gukandagira umukinnyi wa JKT

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ikinamo Abanyarwanda babiri, Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy, yamaze gufatira ibihano Lamine Moro ukina mu bwugarizi bwayo imuziza gukubita umugeri Mwinyi Kazimoto ukinira ikipe ya JKT Tanzania. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Yanga na JKT zari zahuriye mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya […]

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya Afurika n’u Bushinwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, yitabiriye inama idasanzwe y’umugabane wa Afurika n’u Bushinwa yari igamije kureba uko impande zombi zafatanya guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yari iyobowe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa unayobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe cyo kimwe […]

Amakipe atatu arimo Rayon Sports arashaka myugariro wahoze muri APR FC

Amakipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports, arashaka myugariro Rukundo Denis wanyuze muri APR FC nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ry’iwabo muri Uganda. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (ahazwi nko kuri kabiri), kuri ubu akinira ikipe ya Police FC yo mu kiciro cya mbere muri […]

Uko inama ya Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari Inyenzi ikajya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa

Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’Interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasirikare n’umubare munini w’Interahamwe kugira ngo bice […]

Mu bihe by’intambara, abana ni bo bapfa ari benshi kurusha abarwanyi

Muri ibi gihe, 90% y’abantu bahitanwa n’intambara zibera ku Isi ni abaturage b’abasivili. Abenshi muri abo ni abagore n’abana. Ibi bitandukanye n’intambara zo hambere (mu myaka 50 ishize), aho abahitanwaga nazo, abasaga 90% babaga ari abarwanyi cyangwa abafitanye isano nayo ku buryo butaziguye. Nk’uko icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (Save The Children) cyasohotse mu […]

Burundi: Hari abayobozi bafite ubwoba ko bazicwa n’abambari ba CNDD-FDD

Bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’umurenge wa Nyange-Bushaza uherereye muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Kirundo, bavuga ko bafite impungenge ku mutekano w’ubuzima bwabo, ngo kuko hari abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bababwira ko bazabica. Abavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo barimo uwitwa Chantal Nahimana na Jean-Bosco Nahiyayezu. […]

Abasirikare 20 b’u Buhinde baguye mu ntambara y’amabuye n’inkoni yabasakiranyije n’ab’u Bushinwa

Leta y’u Buhinde yatangaje ko abasirikare 20 bayo bitabye Imana, nyuma y’intambara y’amabuye n’inkoni yabasakiranyije n’ab’u Bushinwa ahitwa Ladakh, agace gaherereye mu karere ka Kashmir ibihugu byombi bimaze igihe bipfa. Urupfu rwa bariya basirikare b’Abahinde rwaje rukurikira umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’iki gihugu n’Ubushinwa, by’umwihariko mu myaka 45 bikaba ari ubwa mbere ubushyamirane bw’ibihugu […]

Bayern Munich yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abadage cya munani yikurikiranya

Ikipe ya Bayern Munich yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Budage ku ncuro ya munani yikurikiranya, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Werder Bremen. Hari mu mukino w’umunsi wa 32 w’iyi shampiyona wakinwe kuri uyu wa kabiri, mbere y’uko hakinwa imikino ibiri igasozwa ku mugaragaro. Igitego cy’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski, cyo ku munota wa 43 […]

Kiyovu Sports yasinyishije abandi bakinnyi babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, yamaze gusinyisha abandi bakinnyi babiri bombi bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba, barimo myugariro Ngandu Omar wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda na Bigirimana Abed ukina hagati mu kibuga. Aba basore bombi basinye imyaka ibiri yo gukinira Kiyovu Sports. Myugariro Ngandu Omar usanzwe avukana na Niyonzima […]

Nyamagabe: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibilizi akekwaho gusambanyiriza umwana kwa muganga

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’amajyepfo, rwataye muri yombi Nsegimana Didace, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi giherereye mu murenge wa Kibilizi wo muri kariya karere, akurikiranweho icyaha cyo gusambanyiriza umwana ku kigo nderabuzima. Uwahaye BWIZA amakuru wanze ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko ejo ku wa mbere […]

Operasiyo idasanzwe Inkotanyi zakoze yo kurokora Abatutsi kuri Sainte Famille na Saint Paul

Amatariki ya nyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994. Ibyo byatumye Abatutsi bari basigaye bakihishe kuri paruwasi gatorika ya Sainte Famille no mu kigo cya Centre National de Pastorale Saint Paul bicwamo […]

Musanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu yatemye mugenzi we, yishyikiriza Polisi

Mu ijoro ryakeye, Uwiringiyimana Anastase ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora, mu kagari ka Gakoro, mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze; yatemye uwitwa Mutuyimana Gracien wari ushinzwe umutekano by’agateganyo mu mudugudu wa Gahama muri kariya kagari ahita amwica. Mukankusi Eugenie uyobora akagari ka Gakoro, yabwiye BWIZA ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki […]

Nyaruguru: Abagizi ba nabi bakomeje gutemagura imyaka y’abaturage

img-20200615-wa0021.jpg

Muri ibi bihe byo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19, mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyaruguru, hakomeje ubugizi bwa nabi bwo kwangiza imyaka y’abaturage iri mu mirima. Ababikora bataramenyekana, bajya mu murima mu ijoro, bagatemagura imyaka bagashyira hasi, ubundi bakagenda. Rwigema Aloys, utuye mu mudugudu wa Nyacyondo, mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa […]

Muhawenimana Claude yahagaritswe muri Fan Club ye ashinjwa guhungabanya umutekano

Muhawenimana Jean Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihuhu, yamaze guharikwa muri Friends Fan club abarizwamo ashinjwa imyitwarire mibi no gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports. Ni icyemezo Friends Fan Club yafashe kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena, nyuma y’inama yahuje abanyamuryango bayo hakurikijwe uburyo bwo kwirinda Covid-19. […]

Burundi: Uwacuruzaga akabari yarashwe n’umupolisi azira gucuranga imiziki mu gihe cyo kunamira Nkurunziza

Umugabo witwa Rénovat Nduwayo wacurizaga akabari wo mu gihugu cy’u Burundi, yaraye arashwe n’umupolisi w’icyo gihugu aramwica amuziza gucuranga imiziki mu gihe cyo kunamira Perezida Pierre Nkurunziza uheruka gupfa. Mu ijoro ry’itariki 08 Kamena ni bwo Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yitabye Imana, Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko yazize uguhagarara k’umutima n’ubwo […]

Uko Minisitiri Karemera Edouard yashyize mu bikorwa politiki yo gutsemba Abatutsi ku Kibuye avuka

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga. Kugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe. Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha […]

Uko Pierre Nkurunziza yahawe pasiporo ya Uganda akitwa ‘Sula Kato’

Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagarutse ku rugendo Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi yanyuzemo rwamwicaje ku ntebe isumba izindi mu Burundi, n’inzira zitandukanye yagiye anyuramo irimo no kugendera ku byangombwa by’inzira bya Uganda byari byanditse mu mazina ya Sula Kato. Adonia uvuga ko yaherukaga guhurira na Nkurunziza i Ngozi […]

Abadepite bagaragaje ko hari abanyeshuri barya ifunguro ridahagije

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma y’igenzura ryakorewe mu bigo by’amashuri bitandukanye, igaragaza ko abenshi mu banyeshuri badahabwa ifunguro rihagije, bikaba bigira ingaruka mbi ku myigire yabo no ku ireme ry’uburezi muri rusange. Ni raporo yamuritswe na Depite Nyabyenda Damien uri mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yakozwe hagati y’itariki ya […]

Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoje umujyi wa Gitarama, abicanyi bahungira ku Gisenyi

Nyuma yo kubohoza inkambi ya Kabgayi tariki 2 Kamena 1994, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kwotsa igitutu iz’abicanyi mu bice birandukanye by’igihugu, harimo Umujyi wa Kigali na Gitarama. Mu Mujyi wa Kigali, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kugenda zirokora abantu mu gace ka Nyamirambo n’ahandi. Iyi tariki ya 14 Kamena 1994 yaranzwe n’intsinzi ikomeye yo kubohoza Umujyi […]

Lionel Messi yafashije FC Barcelona kunyagira Mallorca

Lionel Messi yaraye afashije FC Barcelona kunyagira ikipe ya Mallorca mu mukino wa shampiyona ya Espagne yari yasubukuwe nyuma y’icyorezo cya Covid-19, aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda byibura ibitego 20 muri iyi shampiyona buri mwaka muri 12 ishize. FC Barcelona yafunguye amazamu ku isegonda rya 66 ry’umukino, ku gitego cyatsinzwe na […]

Fan Clubs 27 za Rayon Sports zamaganye Fan base yayo ku cyifuzo cyo kweguza Sadate

Zimwe muri fan Clubs z’ikipe ya Rayon Sports, zirashinja ihuriro ry’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu (Fan base) guhimba imikono mu izina ryazo, igamije gutumizaho inteko rusange byitezwe ko yakwegurizwamo Munyakazi Sadate usanzwe ari Perezida w’iyi kipe. Ku wa gatanu w’iki cyumweru ni bwo havuzwe amakuru y’uko abahagarariye za Fan Clubs zitandukanye za Rayon Sports […]

“Nzahamba benshi mu banyifurije gupfa”-Perezida Alpha Conde

Perezida wa Guinée Conakry, Alpha Conde, yamaganye abavuga ko nta mbaraga agifite zo kuyobora iki gihugu, yemeza ko azashyingura benshi mu bagiye bamwifuriza gupfa mu bihe bitandukanye. Perezida Conde w’imyaka 82 y’amavuko yavuze ko agifite imbaraga zo kuyobora Guinée Conakry, gusa akaba yarahagaritse abamugenderera kubera icyorezo cya Covid-19. Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe […]

RIB yasatse urugo rwa Victoire Ingabire Umuhoza

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwasatse urugo rwa Mme Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’ipereza uru rwego rumaze iminsi rumukoraho. Umuvugizi wa RIB, Mme Mari Michelle Umuhoza, yemereye umunyamakuru Edmund Kagire wa KT Press ko basatse uru rugo. Ati: “Biri mu bigize iperereza rikomeje kumukorwaho ku byaha akekwaho byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.” Umuvugizi wa RIB kandi yavuze […]

Uko Intwaro Col Bagosora yaguriye abajenosideri zagejejwe mu Rwanda zinyujijwe i Goma

Bitewe nuko Guverinoma ya Kambanda yakoraga Jenoside, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yafashe icyemezo Numero 997 cyo ku wa 17/5/1994 cyo kuyikorera icyitwa « embargo » ni ukuvuga icyemezo kibuza ibihugu byose kongera kuyiha intwaro cyangwa kuyemerera kugura intwaro. Bimwe mu bihugu ntibyubahirije icyo cyemezo. Guverinoma ya Kambanda na yo yakoresheje amayeri yo […]

Al Shabaab yafunguye ikigo kivurirwamo abanduye Covid-19

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab ugendera ku mahame akomeye y’idini ya Islam, watangaje ko wafunguye ikigo kivurirwamo icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cya Somalia aho ufite ibirindiro. Uyu mutwe ubinyujije kuri radiyo yawo yitwa Andalus, watangaje ko washinze icyo kigo kubera ibibazo bikomeye Coronavirus ikomeje guteza. Al Shabaab yagize iti: “Komisiyo ishinzwe kuvura no kurwanya […]

Burundi: Hanzuwe ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe

Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga mu gihugu cy’u Burundi, rwemeje ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe wo gusimbura Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, mu gihe igihugu gifite Perezida uheruka gutorwa. Ni amakuru amaze gutangazwa na Amb. Willy Nyamitwe wahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni nyuma y’uko abagize Guverinoma […]

Abasirikare babiri ba RDF bafunzwe bazira guhohotera abaturage b’i Bugesera

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko hari abasirikare babiri bacyo bafunzwe kuva ku wa gatatatu tariki ya 10 Kamena, kubera imyitwarire mibi bagaragaje imbere y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Nyamata, mu murenge wa Nyamata w’akarere ka Bugesera. Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere ari bwo bariya basirikare babiri […]

Uruhare rwa Nyiramasuhuko Pauline mu ishyirwa mu bikorwa rya “Auto-defense civile” i Butare avuka

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi mu turere yagenzuraga, uugira ngo bigerweho vuba, Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe. Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha […]

Sudani y’Epfo: Abajenerali 30 bamaze gupfa mu kwezi kumwe

Igihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe cy’ukwezi kumwe, kimaze gupfusha abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali 30 ndetse n’abandi bayobozi bakomeye barimo uwahoze akuriye ubutabera, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abarezi bakomeye batandukanye. Nko mu minsi 10 kuva ku wa 13 Gicurasi, abategetsi bakomeye muri iki gihugu barimo na Lt. Gen Nuor […]