Griezmann mu bakinnyi barindwi badakorwaho muri FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona yijeje Umufaransa, Antoine Griezmann ko azakomeza kuyikinira, cyo kimwe n’abandi bakinnyi batandatu iyi kipe yemeza ko batagurishwa. Ikinyamakuru ESPN cyavuze ko muri iki cyumweru abahagarariye Griezmann bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Barça, bagamije kurebera hamwe ahazaza h’uriya musore muri Barcelona. Griezmann w’imyaka 29 y’amavuko ntabwo yitabiriye ibyo biganiro, gusa mushiki we witwa […]

Umudipolomate wa Sudani y’Epfo yagaragaye yihagarikira mu nama

Umudipolomate wa Sudani y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yihagarika (asoba) mu kiganiro cya Politiki cyatambukaga imbonankubone ku rubuga rwa Facebook. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abari muri icyo kiganiro nyunguranabitekerezo baganiraga ku ishyirwaho rya Guverineri wa Leta ya Upper Nile, ubwo Gordon Buay, Ambasaderi wungirije wa […]

Umuyobozi Covid-19 izasiga ku ntebe azigurire kamwe

Kuva umwaka w’2020 watangira ukanahurirana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bakomeje kwirukanwa ku nshingano zabo mu gihe abandi benshi bari mu manza n’amaperereza bishobora kubafungisha, bigashimangira ko uyu mwaka ushobora kuzasiga benshi mu rungabangabo. Kuvuga ku wo Covid-19 izasiga ku ntebe akwiye kwigurira akantu [agacupa ku […]

APR FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo wungirije

Umunya-Maroc, Dr Nabil Bekroui, wari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC, yatangaje ko agomba gutandukana na yo akava mu Rwanda ubwo ingendo zizaba zifunguwe, nyuma yo kunanirwa kumvikana na yo ibijyanye no kuba yakongererwa amasezerano. Uyu mutoza yari amaze umwaka umwe mu kipe y’ingabo z’igihugu, nyuma yo kuyigeramo mu mwaka ushize azanwe na mwene […]

Guverineri Gatabazi yijeje Perezida Kagame wamusubije mu mirimo kwitangira abaturage

Gatabazi Jean Marie Vianney yijeje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko agiye kwitangira abaturage, nyuma yo kongera kumugirira icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu gihe Kayitesi Alice wayoboraga […]

Uganda: Umuhanzi José Chameleone yahamagajwe n’ubutabera

Umucamanza mukuru ushinzwe kurwanya ruswa muri Uganda, Pamela Lamunu, yahamagaje Umuhanzi akaba n’umwe mu bifuza umwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr JoséChameleon ngo yisobanure ku byaha akekwaho. Mu ihamagarwa ryo ku wa 07 Nyakanga, Dr José Chameleone yasabwe kwitaba urukiko rushinzwe kurwanya ruswa rwa Kololo, kugira ngo atange ibisobanuro […]

José Mourinho yishimiye ko abakinnyi be barwaniye mu kibuga

José Mourinho, umutoza w’ikipe ya Tottenham, yatangaje ko kuba Hugo Lorris na Heung-min Son baraye barwaniye mu kibuga ari byiza, ngo kuko bigaragaza buryo ki bazi icyo bashaka. Mu ijoro ryakeye Tottenham yakinnye na Everton mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’Abongereza, urangira Mourinho n’abasore be batsinze igitego 1-0. Ni igitego Everton yitsinze ku […]

Musanze: Umugabo bamusanze muri Parafo y’inzu ye yapfuye

Umugabo witwa Serugendo Juvenal wo mu mudugudu wa Cyibinyogote, mu kagari ka Muharuro ho mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfiriye mu mugozi, bigakekwa ko yiyahuye. Mu masaa moya y’umugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, ni bwo umugore n’abana buriya Nyakwigendera bageze mu rugo bagasanga amanitse […]

Rayon Sports yasinyishije Manasse Matatu wakiniraga Gasogi United

ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Umukongomani Manasse Matatu, nyuma y’umwaka yari amaze akinira ikipe ya Gasogi United. Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje ko Mannase ukina nka rutahizamu wo ku mpande yamusinyishije amasezerano y’imyaka itatu. Iyi kipe yagize iti :”Rayon Sports inejejwe no gutangaza isinyisha ry’umukinnyi Mpuzamahanga w’Umukongomani Mpuzamahanga Manace Matatu […]

Bartomeu yavuze ku byo kuba Messi azava muri FC Barcelona

Perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu yanyomoje amakuru avuga ko Lionel Messi ashobora kuva muri iyo kipe mu mwaka utaha wa 2021, ashimangira ko uyu munya-Argentine azasoreza urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu kipe ayoboye. Mu cyumweru gishize, Radiyo yo muri Espagne yitwa ‘Cadena SER’, yatangaje inkuru ivuga ko Messi azava muri FC Barcelona […]

Bobi Wine yashinje Leta ya Uganda kwica abarenga 10 yitwaje Covid-19

Umudepite akaba n’umuhanzi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, arashinja Leta ya Uganda kuba imaze kwica abaturage bayo babarirwa mu icumi yitwaje gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ni amabwiriza yashyizweho bwa mbere na Leta ya kiriya gihugu muri Werurwe uyu mwaka, ubwo hagaragaraga umuntu wa mbere […]

Kaminuza ya CHUR ya Dr. Pierre Damien Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yambuye Uburenganzira bwo gukora Kaminuza yigenga ya CHUR (Christian University of Rwanda) ya Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kubera ibibazo bitandukanye biyugarije bituma idatanga uburezi bufite ireme. Ku wa 30 Kamena ni bwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasohoye itangazo rivuga ko iriya Kaminuza itacyemerewe gukora kuva ku wa […]

Gasogi United na Rayon Sports zumvikanye kuri Manasse

Amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United, yamaze kumvikana ku Mukongomani Manasse Matatu ugomba kuva muri Gasogi United akerekeza muri Rayon Sports. Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yemeje ayo makuru agira ati: “Deal yarangiye, magingo aya Manasse Matatu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka iri imbere.” Matatu Manasse yari amaze umwaka akinira ikipe […]

Amakipe atanu Messi wifuza gutandukana na FC Barcelona ashobora kwerekezamo

Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko Umunya-Argentine, Lionel Messi ashobora gutandukana na FC Barcelona, nyuma yo guhagarika ibiganiro yagiranaga na yo ngo yongere amasezerano. Radiyo yo muri Espagne yitwa Cadena SER ni yo yatangaje bwa mbere inkuru ivuga ko Messi azava muri FC Barcelona mu mwaka utaha wa 2021, ubwo amasezerano […]

Kirehe: Polisi yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zirapfa

Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zinjizaga magendu y’ibiyobyabwenge mu Rwanda irazica. Byabaye saa cyenda n’ice za mu gitondo ubwo abarashwe bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu ruzi rw’Akagera. Polisi y’igihugu ibinyujije kuri Twitter yemeje ayo makuru agira iti: […]

Perezida Kagame yabwiye abakozi ba Leta ko bazajya babazwa ibyo bakoze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije abakozi bo mu nzego za Leta kuzirikana ko bakorera Abanyarwanda bose, abasaba kugaragaza ibyo bakora byaba ngombwa bakanabibazwa. Ni ibikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihizagaho imyaka 26 rumaze rwibohoye. Umuhango wo kwizihiza uyu […]

Kwibohora 26: Umutekano w’u Rwanda wasaguriwe n’amahanga

Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’urugamba rutoroshye Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zarwanye ziharanira kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abaturage bacyo. Ni urugamba rwabaye umusingi w’ukongera kwiyubaka bundi bushya mu nzego zitandukanye z’igihugu, uhereye mu buzima, uburezi, ubutabera, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’izindi nyinshi. Urwego rw’umutekano by’umwihariko ruri mu zashyizwemo imbaraga […]

Uko Abajenosideri babeshye Abafaransa ngo babafashe kwigobotora Inkotanyi

Ku matariki ya 03 na 4 Nyakanga 1994, FPR-Inkotanyi yigaruriye Imijyi ya Butare na Kigali itsinze burundu ingabo za Leta y’ abicanyi. Agenda ya Minisitiri Edouard Karemera igaragaza ko ku wa 01 Nyakanga 1994 inama ya Guverinoma y’Abatabazi yateranye iyobowe na Minisitiri w’lntebe Jean Kambanda, igasuzuma imiterere y’ibibazo bari bafite. Muri byo, icyo batinzeho ni […]

KNC na Sadate bari bamaze igihe bahigana ubutwari biyunze

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Perezida wa Rayon, Munyakazi Sadate n’uwa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles bita KNC, bagaragaye basangira nyuma y’intambara y’amagambo yari imaze igihe iri hagati yabo. Perezida Sadate abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yasangije abamukurikirana ifoto ye ari kumwe na KNC cyo kimwe na Muhirwa Frederick wahoze ari Visi-Perezida […]

Bisesero: Abasirikare b’Abafaransa muri Operasiyo Turquoise barekeye Abatutsi mu maboko y’abicanyi

Kudatabara Abatutsi mu Bisesero byabaye ikosa rikomeye kuri Operasiyo Turquoise. Kuba abasirikare b’Abafaransa barageze mu Bisesero ku wa 27 Kamena 1994, byatumye Abatutsi bari bararokotse ubwicanyi bigaragaza nyuma 2,000 muri bo baricwa. Ibyo byabaye hari abanyamakuru b’abanyamahanga, kandi abatangabuhamya b’Abanyarwanda benshi bemeje iyo myifatire mibi ya bamwe mu basirikare bakuru ba operasiyo Turquoise. Kurekera mu […]

Gasogi United yabonye umusimbura wa Bukasa werekeje muri Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwemeje Cassa Mbungo André nk’umutoza wayo mushya, ugomba gusimbura Umukongomani, Guy Bukasa werekeje mu kipe ya Rayon Sports. Cassa Mbungo uheruka gutoza ikipe ya Rayon Sports azungirizwa na Allain Kirasa bafatanyaga muri Gasogi United. Mu muhango wo kwerekana aba batoza bombi wabereye ku biro bya Gasogi biherereye muri CHIC, Cassa […]

France: Minisitiri w’Intebe Edouard Philippe yeguye ku mirimo ye

Perezidansi y’Ubufaransa yatangaje ko Edouard Philippe wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa gatanu. Perezidansi ya kiriya gihugu yatangaje ko Minisitiri Philippe azakomeza imirimo ye muri Guverinoma y’Ubufaransa kugeza igihe igihugu kizabonera umukuru wa Guverinoma mushya. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Bufaransa riragira riti”Edouard Philippe uyu munsi yashyikirije Perezida […]

Rayon Sports yahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura Ivan Minnaert wayitozaga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 60 yo kuba yamaze kwishyura umwenda ibereyemo Umubiligi Ivan Jack Minnaert wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo igafatirwa ibihano. Ni nyuma y’uko mu Kuboza k’umwaka ushize, Rayon Sports yari yategetswe kwishyura Minnaert amafaranga 14,320 y’amadolari y’Amerika nk’umwenda yari imubereyemo nyuma yo kumwirukana […]

Guy Bukasa watozaga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports

Umukongomani Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Rayon Sports nk’uko amakuru akomeje gutangazwa abivuga. Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ari bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United, mbere yo […]

Uruhare rw’Abafaransa mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsi mu nkambi ya Murambi

Abasirikare b’Abafaransa bageze i Murambi ku wa 24 Kamena 1994. Byavugwaga ko baje mu butabazi mu nkambi za Murambi na Nyarushishi kimwe no mu Bisesero. Ariko abatangabuhamya b’impunzi ndetse n’lnterahamwe zari mu nkengero z’inkambi bavuze ko Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi kandi ko abasirikare b’ Abafaransa bafashe ku ngufu abari baracitse kw’icumu kandi bagombaga kubaha umutekano. […]

Isura y’ibyumweru bibiri by’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ibimenyetso bimaze kugaragara mu gihe cy’ibyumweru bibiri Gen. Maj Evariste Ndayishimiye amaze arahiriye kuyobora u Burundi, byerekana ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ndetse n’amahanga muri rusange utazajya kure n’uko wari wifashe mu gihe cya Pierre Nkurunziza wamubanjirije. Perezida Ndayishimiye agitorerwa kuyobora u Burundi muri Gicurasi uyu mwaka, abantu bari bategereje kureba icyo aza gukora […]

APR FC twicara tukaganira ariko Gasogi ntacyo twavugana_Sadate

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yongeye gushimangira ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rw’iyo ayobora, yemeza ko ntacyo Rayon Sports ishobora kuvugana na yo. Ni amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje mu gihe intambara y’ubutita igikomeje hagati y’abayobozi ba Rayon Sports na Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United. Ni intambara […]

Uganda: Abajenerali babiri bapfuye mu munsi umwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Brig. Gen. Victor Twesigye wari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda UPDF, yitabye Imana aguye mu bwogero (douche), nyuma y’amasaha make undi musirikare ufite ipeti rya jenerali na we apfuye. Gen. Twesigye yaguye mu rugo rwe ruri ahitwa Nyarushanje ho mu karere ka Rukungiri. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, […]

Uganda yajyanwe mu nkiko izira abanyamategeko bafite impamyabumenyi bakuye mu Rwanda

Leta ya Uganda yarezwe mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ishinjwa kwangira Abanyamategeko bafite impamyabumenyi bakuye mu Rwanda gukorera muri icyo gihugu, nyamara amategeko ya EAC yemerera abenegihugu b’ibihugu bigize uwo muryango gukorera ibikorwa byabo mu bihugu byose biwugize. Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, Initiative for Peace […]

Umusirikare wa RDF yabaye umuntu wa gatatu wishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Minisante, yatangaje ko kuri uyu wa 01 Nyakanga abantu 17 ari bo banduye Covid-19, hanaboneka umuntu wa gatatu mu Rwanda uhitanwe n’iki cyorezo. Uwa gatatu wahitanwe na kiriya cyorezo nk’uko Minisante yabitangaje, Ni “umusirikare wa RDF w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi .” Uyu musirikare […]

Kwizera Olivier yerekeje muri Rayon Sports

Kwizera Olivier wari umuzamu w’ikipe ya Gasogi United yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore usanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje muri Rayon Sports yari imaze igihe iganira na yo kugira ngo ajye gusimbura Kimenyi Yves wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports. Olivier yasinyiye Rayon Sports, mu gihe muri […]

Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone

Abaturage biganjemo abakora akazi ko kwikorera imizigo bo mu kagari ka Kamashangi, mu murenge wa Kamembe w’akarere ka Rusizi, bakoze igisa n’imyigaragambyo bamagana kuba barijejwe guhabwa ibyo kurya ariko ntibabibone. Abakoze igisa n’imyigaragambyo ni abagezwiho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo kugeza magingo aya igikomeje mu karere ka Rusizi, bari bijejwe guhabwa ibyo kurya […]

Lionel Messi yabaye umukinnyi wa karindwi utsinze ibitego 700

Umunya-Argentine Lionel Messi, yaraye atsinze igitego cya 700 nk’umukinnyi, yinjira mu bakinnyi mbarwa babashije kugeza kuri ibyo bitego mu mateka y’umupira w’amaguru. Hari mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona ya Espagne FC Barcelona akinira yanganyijemo ibitego 2-2 na Atletico Madrid. Ni umukino wabonetsemo penaliti eshatu, zirimo ebyiri zahawe Atletico Madrid zikinjizwa na Saùl Niguez, […]

KNC yasubije umuvugizi wa Rayon Sports wagereranyije ikipe ye n’igare

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yise Rayon Sports “Rumoroki yagonze moteri yanaturitse amapine”, mu rwego rwo gusubiza umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul wagereranyije Gasogi United n’igare. Mu busanzwe, intambara y’amagambo hagati ya Rayon Sports na Gasogi United si ubwa mbere ibayeho, dore ko yadutse mu mwaka ushize ubwo Gasogi […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yahamagariye impunzi z’Abarundi gutahuka

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye yahamagariye impunzi z’Abarundi zahunze igihugu gutahuka, kugira ngo zifatanye n’abandi baturage kubaka igihugu, yemeza ko gikeneye abaturage bacyo bose. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri ku wa 30 Kamena, ubwo yagezaga ku banyagihugu ijambo rirebana n’isabukuru y’imyaka 58 u Burundi bumaze bwigobotoye abakoloni. Abarundi umukuru w’igihugu yahamagariye gutahuka mu […]

Uganda: Umugabo w’imyaka 29 akurikiranweho gufata nyina ku ngufu

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko w’i Kabale muri Uganda, yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu ashinjwa gusambanya ku ngufu nyina umubyara w’imyaka 77 y’amavuko. Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, yavuze ko uwatawe muri yombi ari uwitwa Justus Byamukama wo mu mudugudu wa Kashenyi, muri Komini ya Kamuganguzi ho mu […]

Raporo ya René Degni-Segui yemeje ko Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu Rwanda

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yakomezaga gushishikariza no guha abaturage amabwiriza yo gutsemba Abatutsi, Umuryango w’Abibumbye (ONU) wakomeje kwirengagiza ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Guhera tariki ya 25 Gicurasi ni bwo Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya ONU yateraniye byihutirwa i Geneve, mu nama yari ihamagajwe na Canada. Jenoside yakorewe Abatutsi yaje kwemerwa ku mugaragaro ubwa mbere muri raporo […]

Inkomoko y’ubwandu bukabije bwa Covid-19 bwagaragaye muri Kasho y’i Ngoma

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko bagisesengura amakuru kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ubwandu bukabije bwa Covid-19 bwagaragaye muri Kasho ya Ngoma, gusa avuga ko mu by’ibanze bamaze kumenya ari uko bushobora kuba bufitanye isano n’urujya n’uruza rwambukiranya imipaka. Imibare Minisiteri y’Ubuzima yaraye isohoye igaragaza ubwandu bushya bwabonetse ku wa […]

Nyaruguru: Barasaba ko bakwigirwa imishinga yongerera agaciro umwuga wabo wo kubumba

Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru barasaba Leta n’abandi baterankunga ko babigira imishinga yongerera agaciro umwuga wabo wo kubumba. Bavuga ko nta masambu yo guhinga bagira kandi ko kugeza ubu, bakiwukora ku buryo bwa gakondo, ntibababone inyungu ahubwo bikabahoza mu bukene. Uwitonze Antoniya ni umwe mu bahejejwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka […]

Barça na Juventus zaguranye Miralem Pjanic na Arthur Melo

Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko Umunya Bosnia & Herzegovina, Miralem Pjanic wakiniraga ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kuyerekezamo, abisikanye n’Umunya Brazil, Arthur Melo wakiniraga FC Barcelona; Juventus yemeje ko yamaze kuyigeramo. Amakuru avuga ko FC Barcelona yagurishije Arthur kuri miliyoni 75 z’ama-Pounds, hanyuma Pjanic w’imyaka 30 y’amavuko ikamugura miliyoni 59. […]

Rayon Sports yasinyishije Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Nihoreho Arsène, Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo ya 2019/20. Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Olympic Star, yasinye imyaka ibiri yo gukinira Rayon Sports. Ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Burundi yamaze gusozwa, dore ko yatsinzemo ibitego […]

Iran yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Donald Trump

Leta ya Iran yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, isaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kuyiha ubufasha bwo guta muri yombi uyu mukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kimwe n’abandi babarirwa muri 30 bateguye igitero cyahitanye umujenerali w’Umunya Iran wiciwe i Baghdad muri Iraq. Umushinjacyaha w’Umunya Iran witwa Ali Alqasimehr, kuri uyu […]

Bwa mbere mu mateka u Burundi bugiye kugira Minisitiri w’Umutwa

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni, ryishimiye Minisitiri wa mbere ukomoka muri ubwo bwoko wagizwe Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Intebe, General Alain Guillaume Bunyoni, bashyizeho Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 15, bavuye kuri 23 cyari gisanganywe. […]

Amateka Kagere amaze kwandika mu minsi 732 amaze muri Simba SC

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere, yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania nyuma yo kujya kunganya 0-0 na Tanzania Prison. Hari mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona ya Tanzania Simba yasabwagamo inota rimwe, ubundi igatwara igikombe cya Shampiyona ku ncuro ya gatatu yukurikiranya, n’icya 21 mu mateka […]

Igisirikare cy’u Burundi cyaba kihishe inyuma y’igitero cy’i Nyaruguru?

Abitwaje intwaro bagabye igitero mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru bashobora kuba bari bashyigikiwe n’igisirikare cy’u Burundi, nk’uko abaganiriye na SOS Media Burundi babihamirije icyo gitangazamakuru gikorerara i Burundi. Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena, gikomerekeramo abasirikare batatu b’u Rwanda na ho ku ruhande rw’abakigabye ingabo […]

Guverinoma ya Malta yageneye Namibia toni zirenga 460 z’ibijumba

Igihugu cya Malta cyageneye Namibia toni 468 z’ibijumba nk’inkunga yo gufasha abarenga ibihumbi 500 bo muri kiriya gihugu cy’Afurika y’Amajyepfo bugarijwe n’amapfa. Amakuru y’iyi nkunga igenewe abanya Namibia yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Malta, yahamagariye abacuruzi bo muri icyo gihugu gushaka toni 500 z’ibijumba. Mu itangazo iyo Minisiteri yasohoye, yavuze ko “Mu buryo bwo […]

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero cyagabwe mu Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero abitwaje intwaro bataramenyekana baraye bagabye mu karere ka Nyaruguru, cyemeza ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ibirindiro by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na bwo. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo […]

Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje mu bikoresho cyafashe abitwaje intwaro baraye bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru bari bafite harimo bimwe biriho ibirango by’igisirikare cy’u Burundi. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge […]

Ishimwe rya Denise Nkurunziza nyuma yo gushyingura umugabo we wari perezida

Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, yashimiye ababaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye wari umazemo ibyumweru birenga bibiri, barimo na Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj Evariste Ndayishimiye. Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yapfuye ku wa 08 Kamena uyu mwaka aguye mu bitaro bya […]

Abasirikare batatu b’u Rwanda bakomerekeye mu gitero cyagabwe i Nyaruguru giturutse i Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku ngabo zacyo ziri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, kigakomerekeramo abasirikare batatu b’u Rwanda na ho ku ruhande rw’abakigabye hagapfamo bane. RDF mu Itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye, yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu saa sita n’imininota 20 mu ijoro ryakeye, […]

Ibya Rayon Sports na Muhadjiri byapfuye ku munota wa nyuma

Ibiganiro byari bimaze igihe bijya mbere hagati ya rutahizamu Muhadjiri Hakizimana na Rayon Sports yamwifuzaga, byapfuye ku munota wa nyuma. Hari hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi avugwa muri Rayon Sports, ndetse yemwe amakuru yaramutse kuri uyu wa gatanu yavugaga ko uyu musore ashobora gusinya uyu munsi. Byavugwaga ko Muhadjiri Hakizimana […]

Umunyamakuru wa UKWEZI yasobanuye uko Gitifu wo muri Gisagara yamuteze ruswa

Umunyamakuru Nsanzimana Ernest ukorera ikinyamakuru UKWEZI, yavuze ko aheruka gutegwa ruswa na Mukamisha Laetitia uyobora akagari ka Nyabisagara gaherereye mu murenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, agamije kumuteza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Nsanzimana yabwiye BWIZA ko ku wa kane tariki ya 25 Kamena, yari yitabye Ishami rya RIB rikorera mu karere ka Gisagara, kugira ngo […]

Kenya: Polisi yatangaje ko yarashe abaturage batatu

Polisi ya Kenya kuri uyu wa gatanu, yatangaje ko yarashe abantu batatu barapfa ubwo igikundi cy’abamotari bigaragambyaga bamagana itabwa muri yombi rya mugenzi wabo wari wishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Itangazo iyo Polisi yasohoye, rivuga ko yarasiye abo bamotari mu mujyi wa Lessos uri mu Burengerazuba bwa Kenya, nyuma yo guhangana na yo. Polisi ya […]

Abafana ba Liverpool bishe umukwabu bajya kwishimira igikombe cya Shampiyona batwaye

Ibihumbi by’abafana ba Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, barenze ku mabwiriza agenga umukwabu muri kiriya gihugu bajya kuri Stade ya Anfield Road mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Shampiyona ikipe tabo yaraye itwaye nyuma y’imyaka 30 yari ishize itagitwara. Mu ijoro ryakeye ni bwo Liverpool yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Abongereza, nyuma y’uko Manchester City yari […]

U Rwanda na Marroc byemeranyije gufatanya mu gufata abanyabyaha

U Rwanda n’ubwami bwa Marroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu butabera, aho umunyabyaha ashakishwa na kimwe muri ibi bihugu azajya atabwa muri yombi akaburanishirizwa aho ari. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yatoye yemeza amategeko abiri yerekeye gufashanya mu bucamanza mu bibazo byerekeye abakoze ibyaha no kwemeza amasezerano […]

Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 30 itagitwara

Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza yaherukaga gutwara mu myaka 30 ishize, nyuma y’uko Chelsea itsinze Manchester City bari bagihanganiye ibitego 2-1. Ibitego bya Christian Pulisic ku munota wa 34 na Willian ku wa 79 w’umukino byari bihagije kugira ngo Liverpool yegukane igikombe cya shampiyona y’Abongereza, dore ko yasabwaga amanota abiri yonyine kugira […]

Burundi: Uwavugiraga Nkurunziza yagizwe umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj Ndayishimiye Evariste, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena, yemeje Jean Claude Karerwa Ndenzako wari usanzwe ari umuvugizi wa Pierre Nkurunziza kuba umuvugizi we mushya. Ndenzako yashyizweho kuri uyu wa 25 Kamena 2020, n’iIteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rigena umuvugizi wa Perezida wa Repubulika, nk’uko biteganywa n’Itegeko […]

Abasirikare ba Uganda bakurikiranweho kwica umuvugabutumwa

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare babiri bacyo bakurikiranweho kwicira umuvugabutumwa mu gace ka Kasese. Abatawe muri yombi ni Lt. Talent Akampurira wari uyoboye irondo ubwo uwo muvugabutumwa yaraswaga n’undi uri ku rwego rwa Private witwa Lokwapa Abraham. Uyu witwa Private Lokwapa Abraham bivugwa ko ari we warashe mu kico Benon […]

Perezida Macky Sall yishyize mu kato

Umuvugizi wa Perezida Macky Sall wa Sénégal, yatangaje ko uyu mukuru w’igihugu yamaze kwishyira mu kato nyuma yo guhura n’umuntu wanduye icyorezo cya Covid-19. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Sall rigatambuka kuri Televiziyo y’igihugu, rivuga ko Perezida Sall bamupimye bagasanga nta Covid-19 yanduye, gusa akaba yahisemo kwishyira mu muhezo mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’ingamba yo […]