PM Ngirente yasabye Abanyarwanda kumenyera kubana na Covid-19

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kumenyera kubana n’icyorezo cya Covid-19 kuri ubu cyugarije Isi, ngo kuko bigoye guteganya igihe icyo cyorezo kizacikira burundu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Minisitiri Ngirente yari ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ageza ku bayigize b’imitwe yombi (Abadepite n’abasenateri) ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu […]

Urukiko rwategetse ko Dr. Pierre Habumuremyi afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kabiri, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha ashinjwa. Ku wa 16 Nyakanga Dr Habumuremyi yari yitabye urukiko ku ncuro ya mbere, kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha bibiri ashinjwa bivugwa ko yakoze mu […]

Burundi: Gen. Ndayishimiye yatangije umwiherero w’abayobozi ushobora kuzaganira ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Gen. Major Evariste Ndahishimiye, kuri uyu wa kabiri yatangije umwiherero w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ayoboye uzaganira ku bibazo 12 biri mu byugarije igihugu cy’u Burundi. Uwo mwiherero w’iminsi itatu uri kubera muri Hoteli yitwa Ruhuka iherereye ahitwa i Buye ho mu ntara ya Ngozi. J. Claude Karerwa Ndenzako ushinzwe amakuru muri Perezidansi […]

M23 yasabye Tshisekedi gucyura abarwanyi bayo bari mu Rwanda na Uganda

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Inyeshyamba za M23, yahamagariye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, gucyura abahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe baheze mu bihugu by’u Rwanda na Uganda. Mu itangazo M23 yasohoye ku wa 17 Nyakanga ryashyizweho umukono n’uwari umuyobozi wayo, Bertrand Bisimwa, yasabye ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’amasezerano ya Nairobi mu […]

Omar Al-Bashir ushobora gukatirwa urwo gupfa aratangira kuburanishwa

Kuri uyu wa kabiri w’irariki ya 21 Nyakanga, hatangiye urubanza rwa Omar Al-Bashir wahoze ayobora igihugu cya Sudani, kuri Coup d’Etat ya gisirikare yamushyize ku butegetsi mu myaka 31 ishize ashinjwa kuyobora. Byari byitezwe ko Al-Bashir agaragara mu rukiko rw’i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani saa mbili z’isaha ngengamasaha ya GMT (10h00 z’i Kigali), […]

Abagore babiri barwanye inkundura bapfa Minisitiri

Polisi yo mu gace ka Lumley gaherereye i Freetown mu murwa mukuru wa Sierra Leone, iri gukora iperereza ku ihohotera umugore witwa Mariama Massaquoi yakoreye mugenzi we witwa Dorotha Koroma, nyuma yo kurwanira mu rugo rwa Dr. Robert Chakanda, Minisitiri wungirije muri Guverinoma ya Sierra Leone ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu. Amakuru avuga ko abo bagore […]

Uganda: Biravugwa ko Museveni yasubije Gen. Kale Kayihura mu mirimo

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda kuri uyu wa mbere, byatangaje ko Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yasubije mu mirimo Gen. Kale Kayihura akamugira umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi bwa Uganda. Ni umwanya yasimbuyeho Ge. David Sejusa. Gen. Kale Kayihura yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, mbere yo kwirukanwa kuri izo nshingano na Museveni muri 2018, […]

Nta Ballon d’Or izatangwa muri uyu mwaka

Ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyatangaje ko icy’uyu mwaka kitazatangwa kubera uruhare icyorezo cya Covid-19 cyagize mu guhungabanya amarushanwa atandukanye. Igihembo cya Ballon d’Or buri mwaka gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru binyuze mu matora. Ni ubwa mbere iki gihembo kigiye kudatangwa kuva mu mwaka wa […]

Perezida Kagame yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere yatangaje ko umuryango we wungutse umwuzukuru nyuma y’uko umukobwa we, Ingabire Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo. Umukuru w’Igihugu yatangaje iyo nkuru nziza umuryango we wakiriye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Perezida Kagame yagize ati: “Guhera ejo hashize twishimiye kuba ba sogokuru […]

Hakizimana Muhadjiri agiye kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Hakizimana Muhadjiri, mbere yo kumwereka abafana bayo nk’umukinnyi wayo mushya. Radio/TV10 dukesha iyi nkuru yavuze ko Hakizimana Muhadjiri azerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020. Hari hashize igihe uyu musore ukomoka i Rubavu ari mu biganiro na Rayon Sports byakagombye […]

Visi-perezida wa Kiyovu Sports yavuze ko yababajwe n’imyitwarire ya APR FC

Narindwa Theodore, umuvugizi akaba na Visi-perezida w’Ikipe ya Kiyovu Sports, yavuze ko yababajwe cyane no kuba APR FC yita Nsanzimfura Keddy umukinnyi wayo nyamara afite amasezerano ya Kiyovu Sports, akemeza ko bazakiranurwa na Ferwafa. Ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, Nsanzimfura Keddy wahoze akina hagati mu kibuga mu kipe ya Kiyovu Sports yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi […]

Nyiramandwa wahindutse Nyiramana afite ishimwe kuri Perezida Kagame

Nyiramandwa Rachel, umutegarugori w’i Nyamagabe uzwi nk’umukecuru wa Perezida wa Repubulika, ahamya ko na we ari mu bakibyiruka kubera ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza rufite, akemeza ko uwari Nyiramandwa asigaye yarahindutse Nyiramana. Nyiramandwa kuri ubu ufite imyaka 110 y’amavuko, atuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Ubwo BWIZA yasuraga […]

Kuva muri Rayon Sports ujya muri APR ni ibintu byiza cyane_Bizimana Yannick

Rutahizamu Bizimana Yannick, yatangaje ko kuva muri Rayon Sports ajya muri APR FC ari ibintu byiza, ngo kuko ari intambwe buri mukinnyi wese ukina umupira w’amaguru mu Rwanda aba yifuza gutera. Kuri iki cyumweru cy’itariki ya 19 Nyakanga ni bwo APR yerekanye abakinnyi bane bashya yasinyishije muri iyi mpeshyi, ndetse n’umwe yazamuye mu ishuri ryayo […]

Guverineri wa Mombasa yagaragaye aririmba indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melody

Guverineri w’Intara ya Mombasa iri mu zigize igihugu cya Kenya, Hassan Joho, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya videwo ye yagiye hanze aririmba indirimbo ‘Katerina’ y’umuhanzi Bruce Melody. Amashusho ya Guverineri Joho usanzwe ari umunyabirori, yashyizwe hanze bwa mbere ahagaragara na mugenzi we Mike Sonko uyobora Umujyi wa Nairobi, mbere yo gusamirwa hejuru n’abazi […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yasabwe kurekura abanyamakuru ba Iwacu bafunzwe

Umuryango CPJ (Comité de protection des Journalists) ushinzwe kurengera abanyamakuru, wandikiye Guverinoma y’u Burundi usaba ko abanyamakuru bane b’igitangazamakuru Iwacu bafunzwe barekurwa. Mu ibaruwa CPJ iheruka kwandikira Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj. Ndayishimiye Evariste, yavuze ko yizeye ko itsinda rishya riyoboye u Burundi rishobora kubugeza ku iterambere ryihuse kandi rifite ireme “mu guca ukubiri […]

Perezida wa Rayon Sports yashimiye APR FC yaguze Bizimana Yannick

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yemeje ko Bizimana Yannick yagurishijwe muri APR FC mu nyungu za Rayon Sports, aboneraho gushimira iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu yaguze uriya rutahizamu ukiri muto. Ku wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yemeje ko Bizimana Yannick yatandukanye na yo, gusa ntiyatangaza ikipe yerekejemo. Cyakora […]

Umupolisi yafashwe asambanya umurwayi wa Covid-19 wari mu kato

Umupolisi wo mu ntara ya Busia mu gihugu cya Kenya, yambuwe intwaro anatabwa muri yombi mbere yo gushyirwa mu kato, nyuma yo gufatwa asambanya ku ngufu umurwayi wa Covid-19 wari mu kato. Citizen TV yavuze ko uriya mupolisi yari umwe mu bagize ikipe y’Abapolisi babiri n’abacungagereza batatu bari boherejwe kuri gereza ya Busia aho bari […]

Rayon Sports yemeje ko Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo, imushimira ku byo yayikoreye mu mwaka umwe yari amaze ayikinira. Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Dushobora kubyemeza. Yannick Bizimana yamaze gutandukana na Gikundiro. Buri wese muri Rayon Sports arashimira Yannick ku byo yakoreye Rayon Sports tukanamwifuriza ibyiza muri kariyeri ye […]

Ingabo z’u Rwanda ntabwo zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda_Gen. Kabarebe

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitigeze zitera inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo zagiyeyo zijya gucyura abari barafashwe bunyago n’abari basize bakoze amahano mu Rwanda. Yabitangarije mu kiganiro kivuga ku kwibohora k’u Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu […]

APR FC yageneye impano Nabyl wari umutoza wayo wungirije mbere yo kwerekeza iwabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, Umunya-Marroc Nabyl Bekraoui wari umutoza wungirije wa APR FC yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe y’ingabo z’igihugu, yerekeza iwabo nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na yo. Ku wa 2 Nyakanga 2019 ni bwo Nabyl ari kumwe na Mohammed Adil Erradi ndetse na Mugabo Alex, […]

RDC: Inzego z’umutekano zirashinja impunzi z’Abarundi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinja zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abayobozi mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama n’abahagarariye impunzi z’Abarundi, mu gushakira umuti wa […]

PSG inyagiye Waasland Beveren ya Djihad Bizimana ibitego 7-0

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, inyagiye ibitego 7-0 Waasland Beveren yo mu Bubiligi ikinamo Umunyarwanda, Djihad Bizimana. Hari mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris. Djihad Bizimana wari uhanzwe amaso n’abanyarwanda benshi yakinnye uduce tune twose tw’umukino (agace kari kagizwe n’iminota 30), […]

RIB yerekanye abarwanyi 57 b’imitwe itandukanye bashakaga gutera u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bashyikirijwe u Rwanda, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Muri 57 berekanwe harimo 29 babarizwaga mu mutwe wa P5, batanu bo mu mutwe wa RUD-URUNANA, barindwi ba FDRL-FOCA na 14 bo muri FLN. Aberetswe itangazamakuru ni abafatiwe mu mashyamba ya […]

Zimbabwe: Uwarokotse impanuka ya Bisi yahitanye abarenga 40 yatanze ikirego

Uwarokotse Impanuka ikomeye ya Bisi yahitanye abantu 43 muri Zimbabwe, yareze Company yari itunze iyo Bisi n’umushoferi wari uyitwaye waguye mu mpanuka abasaba kumuriha arenga miliyoni y’Amadorali ya Amerika. Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’itariki ya 07 Kamena 2017, ubwo Bisi itwara abagenzi ya Sosiyete yo muri Zambia King Lion yagongaga igiti ahitwa Karoi mu […]

Ibitangaje kuri Goliath, igikeri gipima ibiro bitatu kikaruta ibindi Isi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikeri byitwa Goliath biboneka mu bihugu bya Cameroon na Guinée Equatiriale byombi bibarizwa muri Afurika yo hagati, ari byo binini kurusha ibindi mu mateka yisi. Itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage bakoze ubushakashatsi kuri ibyo bikeri, basanze kimwe muri byo gishobora gupima ibiro bikabakaba bitatu, ndetse bikagira n’uburebure bwa Centimetero zibarirwa muri 30. Ni ibikeri […]

Messi yavuze ko nyuma yo kubura shampiyona bashobora no gusezererwa na Napoli

Lionel Messi yanenze cyane imyitwarire yaranze FC Barcelona mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, ashimangira ko nikomeza bashobora no kuzatsindwa na Napoli ikabasezerera muri UEFA Champions league. Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona ya Espagne we na bagenzi be batsinzwemo na Osasuna ibitego 2-1 mu ijoro ryakeye, mu gihe Real Madrid bahora bahanganye yo […]

Afurika y’Epfo: Abapolisi barenga 7,000 bamaze kwandura Covid-19

Minisitiri wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Bheki Cele, yatangaje ko Abapolisi 7,021 bo muri icyo gihugu bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona. Minisitiri Bheki Cele yemeje ayo makuru ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru rya Afurika y’Epfo cyabereye mu murwa mukuru, Pretoria. Ni ikiganiro cyibanze ku ngamba icyo gihugu […]

Rayon Sports yasezeye kuri Iragire Saidi

Myugariro Iragire Saidi yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo gusesa amasezeramo yari afitanye n’iyo kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Iragire Saidi yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2019, nyuma yo kuyigeramo avuye mu kipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yo mu majyepfo y’igihugu. Uyu musore yari asigaje umwaka […]

Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga, yemeje ko insengero zongera gukora, mu gihe serivisi zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’utubari, imipaka ndetse n’amashuri zizakomeza gufungwa. Ni Inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko […]

Nyamasheke: Utugari turi muri Guma mu rugo twabonetsemo abantu 12 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Minisante, yatangaje ko kuri uyu wa gatatu mu Rwanda habonetse abarwayi 19 bashya banduye Covid-19, biganjemo ababonetse mu tugari two mu karere ka Nyamasheke twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Muri utwo tugari habonetse abarwayi bashya ba Covid-19 12, i Kigali haboneka batatu, mu gihe i Rusizi na Nyamagabe buri […]

Tunisia: Minisitiri w’Intebe Elyes Fakhfakh yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Elyes Fakhfakh ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Kaïs Saïed, ibaruwa y’ubwegure bwe nk’umukuru wa Guverinoma ya Tunisia. Amakuru avuga ko Fakhfakh yeguye ku mirimo ye, nyuma y’inama yamuhuje na Perezida Kaïs Saïed, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’abaturage (ARP), Rached Ghannouchi, n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Rusange ry’abakozi […]

Colonel Bolingo wa FDLR yafashwe mpiri n’ingabo za Congo Kinshasa

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga cyafashe mpiri abasirikare babiri b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo Colonel Bolingo uri mu basirikare bakomeye muri uwo mutwe. Media Congo dukesha iyi nkuru yavuze Colonel Bolingo na mugenzi we bafatiwe na FARDC muri Territoire ya Kalehe iherereye […]

Faustin Usengimana yabaye umukinnyi wa gatandatu Police FC isinyishije

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha myugariro Faustin Usengimana, aba umukinnyi wa gatandatu iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda imaze gusinyisha mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi. Police FC yemeje ko uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Yagize iti: […]

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta gihindutse azerekeza muri Rayon Sports

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri umaze igihe avugwa mu kipe ya Rayon Sports, yatangaje ko mu biganiro yagiranye na yo yari ibyo bumvikanye bikamunyura ku buryo nta gihindutse ashobora kuyerekezamo. Uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Emirates yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, amaze amezi arenga abiri avugwa mu […]

Ubujurire rw’abayobozi bakurikiranweho kunyereza za miliyari bwanzwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku wa kabiri ku wa 14 Nyakanga, rwatesheje agaciro ubujurire rw’abayobozi barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bashinjwa kunyereza abarirwa muri miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, rutegeka ko bakomeza gufungwa. Abandi bakurikiranweho gufatanya icyaha na Rwamuganza barimo Godfrey Kabera, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari, Eric Serubibi […]

Museveni yiyemeje guhemba abakinnyi bahesheje Uganda ishema baba bazima cyangwa barapfuye

Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yasabye Minisiteri y’Uburezi mu gihugu cye kumukorera urutonde rw’abakinnyi b’Abagande begukanye imidari mu marushanwa atandukanye kuva mu 1954, kugira ngo abahembe baba bazima cyangwa barapfuye. Perezida Museveni yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mu butumwa yageneye abaturage b’igihugu cye. Museveni yihaye umuhigo wo guhemba […]

Maj. Sankara yabwiye urukiko ko yabatijwe mu ‘idini ry’Ibigarasha’ rikamukoraho

Callixte Nsabimana wamenyekanye nka “Major Sankara” ushinjwa ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba, yahishuye ko yaguye mu mutego w’abazwi nk “Ibigarasha” bikarangira abatijwe mu idini yabo. Yabitangaje ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga ubwo yitabiraga iburanisha mu rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza. Maj. Nsabimana yemeye ibyaha […]

Umwamikazi Elizabeth II yemeye itariki nshya u Rwanda rwifuje ko Inama ya CHOGM yasubukurirwaho

40846787744_3b1e10705e_k.jpg

Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza, yemeje ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Inama ya CHOGM ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Common Wealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza yazabera mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha. Ni Inama yakabaye yarabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka, gusa iza gusubikwa kubera ko abagombaga kuyitabira batabonetse kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje […]

Umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Repubulika ya Centrafrica

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, yaguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za R 3 zinakomeretsa abandi babiri [bo mu bindi bihugu]. Ni igitero izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zagabweho ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’Ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (Minusca). […]

Premier league: Southampton yabujije Manchester United gufata umwanya wa gatatu

Ikipe ya Manchester United yabuze amahirwe yo kwinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’Abongereza, nyuma yo kunganyiriza na Southampton ku kibuga Old Trafford ibitego 2-2. Hari mu mukino w’umunsi wa 35 wa Shampiyona y’Abongereza Manchester United yasabwaga gutsinda, igahita ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’uko Chelsea iwuriho […]

Sugira Ernest ntari muri gahunda y’umutoza wa APR_Colonel Sekaramba

Colonel Sekaramba Sylivestre, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya APR FC, yatangaje ko rutahizamu Sugira Ernest atari muri gahunda y’abakinnyi umutoza wa APR FC yifuza gukoresha mu mwaka w’imikino utaha, ahishura ko bakwemera kumugurisha mu gihe haba habonetse ikipe izemera kugura amasezerano ye. Sugira Ernest wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri AS Vita Club yo […]

Manchester City yakuriweho ibihano byo kudakina UEFA Champions league yari yarafatiwe

Ikipe ya Manchester City yemerewe gukina imikino ya UEFA Champions league mu myaka iri imbere, nyuma yo gukurirwaho n’urukiko rwa Siporo rwa CAS igihano cy’imyaka ibiri cyo kudakina amarushanwa yo ku mugabane w’Uburayi yari yarafatiwe mu ntangiriro z’uyu mwaka. Muri Gashyantare ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi [UEFA], yari yahagaritse Manchester City mu […]

Madagascar: Umudepite n’umusenateri baraye bishwe na Covid-19

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ku cyumweru Tariki ya 12 Nyakanga yatangaje ko babiri mu bagize Inteko Ishinga amategeko y’Igihugu cye barimo umudepite n’umusenateri bapfuye nyuma yo kwandura icyorezo cya Covid-19. Perezida Rajoelina kandi yatangaje ko uretse abapfuye hari n’abandi badepite 11 n’abasenateri 14 ba Madagascar banduye kiriya cyorezo gihangayikishije Isi. Muri rusange Madagascar irabarura […]

Kariakoo Derby: Simba SC ya Kagere yihanije Yanga ya Haruna na Papy

Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu muri Tanzania, nyuma yo kwihaniza Young Africans ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bita Papy ikayitsinda ibitego 4-1. Hari mu mukino wa 1/2 cy’Irangiza cy’igikombe cy’igihugu wakiniwe kuri Stade Uwanja wa Taifa mu mujyi wa Dar Es Salaam, […]

Malawi: Saulos Chilima uherutse kugirwa Visi-Perezida yarusimbutse

Imwe mu modoka zari ziherekeje Saulos Chilima uherutse kugirwa Visi-Perezida w’igihugu cya Malawi, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2020, babiri bahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye hafi y’ahitwa Phalula mu gace ka Bakala, ubwo Visi-Perezida Chilima yavaga ahitwa Blantyre aho yari yagiye kugirana inama n’abikorera bo muri ako gace, yerekeza i […]

Issa Bigirimana yerekeje muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu, yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Issa Bigirimana wamenyekanye cyane mu kipe ya APR FC. Rayon Sports yemeje ko yasinyishije uyu musore ukomoka i Burundi igira iti: “Dushobora kubyemeza! Issa Bigirimana Ni umukinnyi wa gikundiro umwaka utaha w’imikino. Duhaye ikaze uyu mukino ufite impano uvuye muri Police FC.” […]

Etincelles FC yabonye umutoza mushya w’Umwongereza

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, yemeje ko yamaze gusinyisha Umwongereza, Callum Shaun Selby, nk’umutoza wayo mushya ugomba kuyitoza mu mwaka utaha w’umukino. Iyi kipe y’i Rubavu yemeje ko Callum yayisinyiye amasezerano yo kuyitoza y’umwaka umwe. Etincelles ibinyuranyije kuri Twitter yagize iti: ” Callum Shaun Selby yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe natwe. Uyu […]

Perezida Kagame yavuze ku ivangura u Rwanda rwashinjwe gukorera abatwara amakamyo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yanyomoje amakuru yavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko abashoferi b’abanyamahanga batwara amakamyo yikorera ibicuruzwa bahohotererwa ku butaka bw’u Rwanda ndetse bakanafatwa nabi. Ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, cyibanze ku myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni ikiganiro Umukuru w’Igihugu yabarijwemo […]

Kera nakundaga kurya inyama_Perezida Kagame avuga amafunguro akunda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahishuye ko akunda kurya ubwoko bw’ibiryo byinshi abantu barya muri rusange, gusa yemeza ko mu myaka yashize ubwo yari umusore, yakundaga kurya ibiryo byiganjemo inyama nyinshi. Umukuru w’Igihugu yabihishuye kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kibanze ku rugendo rwo kwibohora mu myaka […]

Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukorana na Ndayishimiye mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahishuye ko yiteguye gukorana na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu kuzahura umubano w’amateka wahoze hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka itanu warangiritse. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yavuze […]

KNC ati ‘Twiyamye Rayon Sports kuri Lobota’, Sadate ati ‘nta kipe abarizwamo’

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko Umukongomani, Emmanuel Bola Lobota nta kipe n’imwe mu Rwanda abarizwamo, mu rwego rwo gusubiza mugenzi we wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles KNC ushinja Rayon Sports guca ku ruhande ikaganiriza abakinnyi bafite amasezeramo mu ikipe ye. Ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga, Gasogi United yandikiye Ishyirahamwe […]

Koreya y’Epfo: Umuyobozi w’Umujyi wa Seoul yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Park Won-soon, wari umaze igihe kirekire ari Umuyobozi w’Umujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yabonetse yapfuye nyuma y’igihe gito umukobwa we atangaje ko yaburiwe irengero. Umurambo we wabonwe na Polisi mu ishyamba riteye ku musozi uri mu majyaruguru y’Umujyi wa Seoul, mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu nyuma y’amasaha arenga arindwi bamushakisha. Polisi ya […]

U Burundi mu nzira zo kuvanirwaho ibihano bwari bwarafatiwe na La Francophonie

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF/ La Francophonie), bwatangaje ko bwakiriye ubusabe bw’igihugu cy’u Burundi bwo gukurirwaho ibihano cyari kimazemo imyaka ine, gusa umwanzuro kuri ubwo busabe ukazafatwa mu minsi iri imbere. Ni ubusabe bwatangiwe mu nteko rusange ya 110 ya La Francophonie yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 08 […]

Colonel Frank Mutembe yazamuwe mu ntera agirwa Général de Brigade

Kuri uyu wa kane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Mutembe Frank na Lieutenant Colonel David Kamu Kanamugire. Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda riboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko Colonel Mutembe yazamuwe mu ntera akagirwa Général de Brigade, mu gihe Liéutenant Colonel Kanamugire […]

Gasogi United yaregeye Ferwafa imyitwarire mibi ya Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [Ferwafa] irega ikipe ya Rayon Sports ishinja imyitwarire mibi yo kwivanga mu buzima bw’imbere bwayo. Mu ibaruwa Gasogi United yandikiye Ferwafa yanakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko ibabajwe n”Imyitwarire mibi ya Rayon yivanga mu buzima bwite bwa Gasogi United, aho igirana […]

Ivuguruye: Imfungwa enye zose zari zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 zafashwe

Polisi y’igihugu yatangaje ko yafashe imfungwa enye zose zari zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19 kiri mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma. Mu ijoro ryakeye ni bwo izo mfungwa zirimo Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko, Banguwiha J.Paul w’imyaka 21 y’amavuko, Mubyarirehe alias Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko na Ndagijimana Dominique utamenyekanye imyirondoro zatorotse ikigo cy’ishuri cya […]

RDC: Perezida Tshisekedi yatumijeho aba Jenerali ba FARDC igitaraganya

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatumijeho abasirikare bose bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’igihugu cye, mu nama y’igitaraganya iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Jeune Afrique na Media Congo bahurije ku kuba iyo nama izaba igamije kurebera hamwe […]

Ngoma: Imfungwa enye zatorotse ikigo zavurirwagamo Covid-19

Imfungwa enye zari ziri gukurikiranwa n’abaganga mu kigo cy’ishuri cya ASPEK kiri kuvurirwamo abarwayi ba COVID-19 giherereye mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, mu ijoro ryakeye zatorotse icyo kigo ziracika. Abatorotse ni Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko, akaba ari mwene Ngirumpatse J’Damascene na Nyirandushyi Antoinette bo mu mudugudu wa Rusera, mu kagari ka […]

Côte d’ivoire: Minisitiri w’Intebe Amadou Gon Coulibaly yapfuye

Amadou Gon Coulibaly wari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire akaba n’uwagombaga guhagararira ishyaka riri ku butegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kwakira uyu mwaka, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu. Ni amakuru yatangajwe na Perezida, Alassane Ouattara, wemeje ko igihugu cyahise kijya mu cyunamo. Amadou Gon Coulibaly w’imyaka 61 y’amavuko, yaherukaga kumererwa nabi mu […]