Museveni yabwiye abaturage ba Uganda ko uzongera kuza mu Rwanda ‘bimureba’

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza. Perezida Museveni nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports cyabitangaje, yasabye abayobozi b’uturere duhana imbibi n’urwanda gushyira mu bikorwa ririya bwirizwa rye. Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bukubiye mu ibaruwa […]

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa kane, yemeje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, byari byitezwe ko azasinyira ikipe ya Rayon Sports. Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe wo kuzakinira ikipe ya AS Kigali, by’umwihariko akazaba ari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ubwo izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup Ikipe […]

Burundi: Abantu umunani batwikiwe mu mazu yabo barapfa

Mu ijoro ryakeye abantu umunani bo mu ntara za Bujumbura na Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, batwikiwe mu nzu zabo n’abagizi ba nabi barapfa. Inzu yo mu ntara ya Muyinga yatwitswe yari iri ahitwa Rugari muri Komini Muyinga. Amakuru avuga ko umuryango wari uri muri iyo nzu ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana babo batandatu wose […]

Rutsiro: Abakozi 16 b’akarere bahagaritswe ku mirimo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kuri uyu wa kane, bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo abakozi 16 b’ako karere bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta. Abahagaritswe nk’uko akarere kabitangaje, barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, abakozi icyenda bo ku rwego rw’imirenge ndetse n’abakozi b’akarere babiri. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, yavuze ko abayobozi bahagaritswe bakurikiranweho kunyereza umutungo wa […]

U Rwanda rwihanganishije Liban nyuma yo gupfusha abarenga 100

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minafet, yihanganishije igihugu cya Liban nyuma y’urupfu rw’abaturage bacyo barenga 100 bahitanwe n’iturika ryabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama, i Beirut mu murwa Mukuru wa Liban habereye amaturika abiri akomeye, abarenga 100 bahasiga ubuzima mu gihe abakomeretse […]

Rubavu: Mayor yise Kanyamashyamba ‘imbwa, umusazi n’igicucu’ mbere yo kumwirukana

Ndikubwimana Jacques, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, arashinja umuyobozi w’akarere, Habyalimana Gilbert kumwirukana ku mirimo yitwaje impamvu zirimo ‘kubangamira ifungwa ry’ibirombe bitemewe’ , we akemeza ko yirukanwe azira ibibazo bwite bafitanye. Ku wa 29 Nyakwnga ni bwo uriya mukozi yandikiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyalimana Gilbert, ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye by’agateganyo […]

Liban: Ababarirwa mu 100 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’iturika

Umuryango utabara imbabare mu gihugu cya Liban, watangaje ko abantu babarirwa mu ijana ari bo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’iturika ryabaye ku munsi w’ejo, mu gihe inkomere zibarirwa muri 4000. Ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ni bwo i Beirut mu murwa mukuru wa Liban habaye amaturika abiri akomeye, gusa ntihahita hamenyekana niba ibyaturitse ari […]

Imitungo ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yashyizwe mu cyamunara

Imitungo itimukanwa ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) iheruka gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi, yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ibereyemo umwe mu bahoze ari abakozi bayo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za […]

Gen. Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC kwirinda aba-agent ba Baringa

Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kwirinda abiyita ko bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe (Agents) bagamije kubarangaza no kubatesha umwanya. Bikubiye mu butumwa Gen. James Kabarebe usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano yageneye abakinnyi ba APR FC ubwo bagiranaga Inama n’ubuyobozi bwayo, ku wa mbere tariki […]

U Rwanda rwavuze ko rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi gutahuka

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi izo ari zo zose zishaka gutahuka mu bihugu byazo, ibyahuriranye n’amakuru avuga ko hari impunzi z’Abarundi zasabye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’igihugu cyazo kugira ngo zifashwe gutahuka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 300, zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zisaba ko u Rwanda, u […]

Uko amapeti 16 yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa

img-20200803-wa0012.jpg

Mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye. Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa amapeti, gusa iby’ingenzi harimo kugaragaza ubumyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igisirikare n’igihugu muri rusange. Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo […]

Ruhango: Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa

Abasore batatu bo mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa mbere batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kubaga imbwa. Byabaye mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Gikumba ho mu kagari ka Gikoma, muri ruhango. Abatawe muri yombi ni […]

Ese ko Nzeri yegereje, abanyeshuri barasubira ku mashuri?

Iminsi ibarirwa ku ntoki ni yo ibura kugira ngo ukwezi kwa Nzeri kugere. Uku kwezi abenshi bari bitezemo isubukurwa ry’amasomo mu bigo by’amashuri nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kiyakomye mu nkokora. Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko mu gihugu hari hamaze kugaragara umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Virusi ya Corona. Gufunga […]

Uganda: Umuntu wa gatanu yishwe na Covid-19 mu gihe kitageze ku byumweru bibiri

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa mbere yatangaje ko undi muntu muri icyo gihugu yapfuye azize icyorezo cya Covid-19, aba uwa gatanu uhitanwe n’icyo cyorezo mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Uwapfuye uyu munsi ni “Umugore w’imyaka 46 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde”, wari utuye mu gace ka Kibuli i Kampala mu murwa […]

Sibomana Patrick Papy mu bakinnyi 14 birukanwe na Young Africans

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 14 barimo Umunyarwanda, Sibomana Patrick bita Papy. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yemeje ayo makuru ibinyujije kuri application yayo. Sibomana Patrick Papy ari mu bakinnyi barindwi basheshe amasezeramo na Young Africans ku bwumvikane. Abandi ni Ali Mtoni, Issa Maundu, […]

Kagere na bagenzi be bakiriwe nk’abami i Dar es Salaam (Amafoto)

img-20200803-wa0038.jpg

Ikipe ya Simba SC yakiranwe ubwuzu budasanzwe n’abakunzi bayo, ubwo yasesekaraga i Dar es Salaam kuri uyu wa mbere ivuye mu mujyi wa Mbeya. Muri uwo mujyi wa Mbeya ni ho Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda, Meddie Kagere, yatwariye igikombe cya FA Cup ku munsi w’ejo, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye asangira n’abaturage Urwagwa

img-20200801-wa0030.jpg

Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa anarusangira n’abaturage, ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine. Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 01 Kanama buri mwaka, aho abategetsi b’u Burundi bahura n’abaturage bagasabana, bagasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa bya gakondo. Ubwo uyu munsi wizihizwaga ku munsi w’ejo, ibiribwa birimo […]

Nyaruguru: Nyuma y’ubuvugizi Bwiza yakoze, akarere kateye inkunga umunyonzi uherutse kwibaruka abana 3

whatsapp_image_2020-07-30_at_14.30.52.jpg

Akarere ka Nyaruguru kateye inkuga ifite agaciro ka miliyoni y’Amanyarwanda (1,000,000 FRW), umuryango utishoboye uherutse kwibaruka impanga z’abana batatu, wa Nduwayo Janvier, wakoraga akazi k’ubunyonzi mu mudugudu wa Gasave, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru. Ni nyuma yuko Bwiza.com ikoze inkuru imutabariza tariki ya 14 Gicurasi 2020 isaa 12:53 , ubwo uyu […]

Ingendo z’indege zongeye guhembera intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Tanzania

Nyuma y’umunsi umwe Kenya yanze gushyira Tanzania ku rutonde rw’ibihugu indege zabyo zemerewe kugwa ku butaka bwayo, Tanzania na yo yahise itangaza ko nta ndege ya Kenya yemerewe kugwa ku butaka bwayo. Mu ibaruwa umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’Indege za gisivili muri Tanzania, Hamza Johari, yandikiye Sosiyete ya Kenya Airways, yavuze ko uruhushya rwayo rwo […]

Ferwafa yemeje ikipe igomba guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda Ferwafa, ryemeje ko ikipe ya AS Kigali ari yo igomba guherekeza APR FC igahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederation Cup. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga, yagombaga kwemerezwamo ikipe izahagararira […]

Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo

Abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo. Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru […]

Urukiko rwategetse ko Waasland Beveren ya Djihad Bizimana itamanurwa mu kiciro cya kabiri

Urukuko rwo mu gihugu cy’Ububiligi, rwanzuye ko ikipe ya Waasland Beveren yo muri icyo gihugu igarurwa mu kiciro cya mbere nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka shampiyona yari yasojwe ikamanurwa mu kiciro cya kabiri. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rukemura impaka za Siporo mu Bubiligi (BAS) rushamikiye kuri TAS, rwari rwatesheje agaciro […]

Uganda: Umunyarwanda yiciwe mu kabyiniro akubiswe inyundo mu mutwe

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro, iri gushakisha umuntu mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru wiciye Umunyarwanda mu kabyiniro ka D Zone gaherereye mu mujyi wa Kisoro, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Uwishwe nk’uko itangazamakuru rya Uganda ryabitangaje, ni Umunyarwanda witwa Manzi Ivan w’imyaka 23 y’amavuko, wari utuye mu gace […]

Kigali: Amasibo atatu yashyizwe muri Guma mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, kuri uyu wa kane yakuye muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu tugari tubiri two mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, iyishyiramo amasibo atatu yo mu mudugudu wa Kabutare, mu kagari ka Bwerankori ho muri uriya murenge wa Kigarama. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo ryayo, yavuze […]

Uganda: Polisi iri guhiga bukware umuhanzi Pallaso watorokanye amapingu yayo

Polisi y’i Kampala muri Uganda, iri guhiga umuhanzi wo muri icyo gihugu, Pius Mayanja bita Pallaso, ushinjwa kwica amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 yafatwa akanga gutabwa muri yombi. ChimpReports yavuze ko uyu muhanzi yaburiwe irengero anambaye amapingu ya Polisi nyuma yo kuyicika. Raporo ya Polisi ya Uganda ivuga ko ku gicamunsi cyo kuri […]

Zambia: Perezida Edgar Lungu yirukanye Minisitiri wagaragaye yikinisha

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yirukanye ku mirimo Hon. David Mabunda wari Minisitiri w’Uburezi Rusange mu gihugu nyuma ya videwo ye yashyizwe ku karubanda arimo yikinisha. Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga, Perezida Edgar Lungu yatangaje ko yirukanye Minisitiri Mabumba kandi uwo mwanzuro ugahita utangira kubahirizwa, gusa ntihahita hamenyekana icyatumye amwirukana. […]

Musanze: Muhawenimana yavuze ko abamushinje gutanga Sosoma nabi ari abamufitiye ‘ishyari’

Uwitwa Muhawenimana Jacqueline ukuriye umushinga Twiyubake mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, yavuze ko abaturage bamushyize mu majwi bamushinja kugira uruhare mu mitangire mibi ya Sosoma yari igenewe abana biga mu marerero ari ‘abamufitiye ishyari’. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo iyo Sosoma yatanzwe gusa abaturage bamwe ntibayibona, ibyatumye bamwe bashinja Muhawenimana kugira […]

Nigeria: Umupasiteri yashyinguye George Floyd bundi bushya

Umupasiteri w’umunya-Nigeria witwa Humble Okoro yakoze umuhango wo gushyingura bwa kabiri George Floyd, Umwirabura w’Umunyamerika wiciwe muri Mineapolis ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Gicurasi uyu mwaka. Uwo mupasiteri yashyinguye Nyakwigendera George Floyd (byo kurangiza umuhango) mu gace ka Mbaise ho muri Leta ya Mbaise muri Nigeria, aho yabonye ibisekuruza bye. Ni nyuma […]

Umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy yahakanye amasezerano Kiyovu ivuga ko basinyanye

Mukangwije Asteline, umubyeyi wa Nsanzimfura Keddy uherutse kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri APR FC, yatangaje ko nta masezerano yigeze asinyana na Kiyovu mu cyimbo cy’umuhungu we nk’uko bitangazwa n’iriya kipe yo ku Mumena. Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA, isaba ko yayikiranura na APR FC ishinja gusinyisha […]

Zimbabwe: Minisitiri wagize uruhare mu guhirika Mugabe ku butegetsi yapfuye

(Rtd.) Gen. Perrance Shiri uri mu bateguye Coup d’Etat yo guhirika Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe ku butegetsi, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu nk’uko byatangajwe na Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa. Shiri yari Minisitiri muri Guverinoma ya Zimbabwe ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, gusa akaba azwiho kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zimbabwe zirwanira mu […]

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’ifungwa rya Dr. Habumuremyi

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’ifungwa rya Dr. Pierre Damien Habumuremyi zitari ibyaha bibiri akurikiranweho, ibitandukanye n’ibyo abantu bamwe na bamwe bibwira. Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, afunze akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu ndetse n’icyo gutanga sheki itazigamiye. Ni ibyaha […]

Icyoba ni cyose muri Real Madrid nyuma y’uko rutahizamu wayo yanduye Covid-19

Rutahizamu Mariano Diaz ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yagaragayeho icyorezo cya Covid-19, bituma icyoba cy’uko muri Real Madrid hashobora kugaragara abandi bakinnyi banduye iki cyorezo kiba kinshi. Ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga ni bwo abakinnyi ba Real Madrid bapimwe icyorezo cya Covid-19, ibisubizo bigaragaza ko Mariano Diaz yacyanduye. Iyi kipe […]

Uwari umuzamu wa Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United, kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yamaze gusinyisha André Mazimpaka wari umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports. Gasogi United yavuze ko Mazimpaka André yayisinyiye amasezeramo y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa. Iti: “Mazimpaka Andre wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezeramo y’umwaka umwe ushobora kongerwa.” Mazimpaka André yinjiye muri Gasogi […]

Uganda: Ishyaka NRM ryemeje Museveni nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, ryemeje Perezida Yoweri Kaguta Museveni, nk’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu ndetse n’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021. Museveni yemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu ishyaka NRM, Tanga Odoi. Iyimikwa […]

Umukecuru w’imyaka 90 yahondaguwe kugeza apfuye ashinjwa kuba umurozi

Umukecuru w’Imyaka 90 y’amavuko w’ahitwa Kafaba hafi y’Umujyi Salaga uherereye mu gace ka Savannah mu gihugu cya Ghana, yakubiswe n’abaturage kugeza apfuye bamushinja kuba umurozi. Ikinyamakuru Graphic Online cyatangaje ko abagabye igitero kuri uriya mukecuru witwa Akua Denteh bamushinja kuba yari umurozi. Ni amakuru kiriya gitangazamakuru cyabwiwe n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Mahama Salami utuye ahitwa […]

Muvunyi Paul yavuze ko Sadate yaje muri Rayon Sports bamufata nka Moïse Katumbi

Umunyemari Paul Muvunyi wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko ashyikiriza iyo kipe Munyakazi Sadate wamusimbuye ku nshingano zo kuyiyobora hari umutungo yari ifite, ibitandukanye n’ibivugwa na Munyakazi wemeza ko ikipe asa n’uwongeye kuyubaka bundi bushya. Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Sadate yari muri Studio za Radio/TV10, yavuze ko akinjira muri Rayon Sports nta […]

Young Africans yirukanye umutoza Luc Eymael wagereranyije abafana bayo n’imbwa

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yirukanye Umubiligi, Luc Eymael, wari umutoza mukuru wayo inamutegeka kuva ku butaka bwa Tanzania vuba na bwangu, kubera amagambo mabi yavuze ku bakunzi b’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri kiriya gihugu. Intandaro yo kugira ngo uyu mutoza wananyuze muri Rayon Sports yirukanwe, yabaye amagambo yatangaje nyuma […]

RIB yafashe abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje Mobile Money

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje kuri uyu wa 27 Nyakanga ko rwafashe itsinda ry’abasore batandatu bari bamaze iminsi biba amafaranga, umubare w’ibanga na SIM Card z’aba agent ba Mobile Money. Abafashwe ni Twagirimana Jean Claude, Manishimwe David, Dusingizimana Felicien, Habineza Jean Claude, Kayisinga Emmanuel na Muhayimana Emmanuel ari na we muyobozi wabo, bose bakomoka mu Karere […]

Premier league: Manchester United na Chelsea zabonye itike ya UEFA Champions league

Imikino y’umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Abongereza yakinwe kuri iki cyumweru, yasize ikipe ya Manchester United na Chelsea zisanze mu myanya ine ya mbere izemerera gukina UEFA Champions league, mu gihe Leicester City yisanze muri UEFA Europa league. Ni umunsi wakinwe hibazwa ikipe imwe igomba kwerekeza muri Europa League, dore ko byari bigishoboka ko imwe […]

Muhanga: Polisi yafashe ibisambo bikekwaho kwica umumotari bikamwiba moto

Polisi y’igihugu yatangaje ko iheruka gukora umukwabu mu karere ka Muhanga, ikawufatiramo ibisambo bitanu bikekwaho kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bikamwiba moto ye. Ku wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga, umurambo wa Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho yari yiciwe anizwe. Ubuyobozi bw’Umurenge wa […]

Gen. Kabarebe yavuze ko kurwanya abarwanya u Rwanda ari ibintu byoroshye cyane

Gen. James Kabarebe, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abarwanya u Rwanda aho bava bakagera byoroshye kubarwanya, ngo kuko nta mpamvu zifatika bagenderaho barurwanya. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu kiganiro ku Kwibohora ku ncuro ya 26, aganiriza Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye ku mugabane wa Amerika. Gen. Kabarebe yasobanuye […]

Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho

Umugore w’uwitwa Hakizimana Oscar wo mu mudugudu w’Ururambo, mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Ngoma w’akarere ka Nyaruguru, arasabira umugabo we kurenganurwa nyuma yo kujya gufungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) bigizwemo uruhare na Hakizimana Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge. Umudamu wa Hakizimana yabwiye BWIZA ko bigitangira, mu gicuku cy’itariki ya kabiri […]

Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera ubugira kenshi

Habakwitonda Jean Chrisostome wo mu kagari ka Bugoyi gaherereye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu, arasaba kurenganurwa nyuma y’akarengane avuga ko yagiye akorerwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu bihe bitandukanye kakamuviramo gufungwa bya hato na hato. Ibya Habakwitonda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo ibiza byasenyaga igipangu cy’inzu ye iherereye […]

Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo

Umukobwa uri mu bazwi nk’aba Slay queen w’i Accra mu gihugu cya Ghana uheruka gupfa, yashyinguwe mu isanduku ibaje nk’igitsina cy’abagabo yari yariyeguriye, nk’isezerano yari yarihaye mbere y’uko apfa. Bisa n’ibitangaje kuri benshi, amakuru avuga ko uriya mwari akiri muzima yari yarasabye umuryango we gukora ibishoboka byose ukamushyingura mu isanduku ibaje muri buriya buryo, ngo […]

Dore ibihugu bishishikariza abaturage babyo gukora imibonano mpuzabitsina

Hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi usanga Guverinoma zabyo zishishikariza abaturabe gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka, ku mpamvu ahanini zishingiye ku kongera umubare w’abaturage. Nko muri Espagne Edelmira Barreira ni Minisitiri ushinzwe imibonano mpuzabitsina, akaba yarahawe izo nshingano mu 2017 mu rwego rwo kuzamura umubare w’impinja muri kiriya gihugu wamanutse mu buryo bukomeye. Leta […]

Mbappe yavunikiye mu mukino PSG yatwariyemo igikombe cya Coupe de France

Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo mu Bufaransa, yaraye avunikiye mu mukino ikipe ye yatwariyemo igikombe cya Coupe de France, ku buryo hari ubwoba bw’uko atazagaragara mu mikino ikipe ye ifite mu minsi iri imbere harimo uwa UEFA Champions League izahuriramo na Atalanta. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, Kylian Mbappe yasohotse mu kibuga […]

U Rwanda rwakiriye umuntu utagira ubwenegihugu wari umaze igihe afungiye muri Amerika

Guverinoma y’u Rwanda kuri wa gatanu, yatangaje ko yakiriye mu buryo bw’ubugiraneza uwitwa Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu, nyuma y’uko arangije igifungo muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari afungiyemo. Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, rivuga “Hassoun yimuriwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru hakurikijwe amasezerano yo mu 1954 yerekeye Sitati y’abantu […]

Burundi: Abapolisi 12 birukanwe bazira ibyaha birimo ubujura

Polisi y’u Burundi kuri uyu wa gatanu, yerekanye abantu 34 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye barimo abapolisi bayo 12 bakurikiranweho ibyaha by’ubujura na ruswa bamaze kwirukanwa ku mirimo yabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko itsinda rya mbere muri bariya bantu 34 berekanwe rigizwe n’abantu 16 barimo abapolisi 12 n’abasivile bane. Batanu mu […]

Rulindo: Arasaba ko musaza we wajyanwe mu nzererezi na se arengana kurekurwa

Izere Jeanette wo mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Taba ho mu murenge wa Rusiga w’akarere ka Rulindo, aratabariza musaza we asaba ko yarenganurwa nyuma yo kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) nyamara nta cyaha na kimwe yigeze akora. Izere avuga ko ku wa 12 Kamena ari bwo musaza we witwa Uwireba Patrice […]

Huye: Umwana w’imyaka 14 yahondaguwe n’abashinzwe umutekano akanguka ari mu bitaro

whatsapp_image_2020-07-23_at_18.00.25.jpg

Uwitwa Rukundo Emmanuel wo mu mudugudu w’Umuyange, mu kagari ka Gahororo ho mu murenge wa Karama w’akarere ka Huye, aratabaza asaba ubutabera nyuma y’uko abashinzwe umutekano abazwi nk’irondo ry’umwuga bamusanze mu nzira baramuhondagura bamugira intere nyamara ntacyo akoze. Mu ma saa tanu yo ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga nk’uko Rukundo yabisobanuriye BWIZA nyuma […]

TP Mazembe na Raja Casablanca zaciwe amande na CAF

Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamaze guca amande ya $10,000 buri imwe amakipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Raja Casablanca yo muri Maroc, kubera ubushyamirane bwabaye mbere y’umukino wayahuje muri Werurwe uyu mwaka. Ku wa 07 Werurwe TP Mazembe na Raja Casablanca […]

REB yasubije abarimu bavuga ko ibizamini by’akazi byabayemo uburiganya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB, cyavuze ko abakandida b’abarimu bumva bararenganyijwe mu bizamini by’akazi baheruka gukora, bagomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko agenga ibizamini kugira ngo barenganurwe. Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, BWIZA yabagejejeho inkuru y’uko hari abarimu bavuga ko mu gutangaza abakandida batsinze biriya bizamini hari ahari kuba uburiganya. Urugero […]

Rayon Sports nta mpuhwe izigera igirira APR_Sadate avuga ku bucuti bw’amakipe yombi

Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko nta mubano wihariye ikipe ye ifitanye na APR FC nk’uko bamwe babivuga, ashimangira ko intego za Rayon Sports ari ugutsinda umukeba wayo aho bahurira hose. Yabitangaje nyuma y’amagambo ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bemeza ko ibyari ubukeba bwahozeho hagati ya Rayon Sports […]

Nimero 10 mwiza muri iki gihugu agomba kuzaba mu kipe nziza_Sadate avuga Muhadjiri

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri afata nka numero 10 mwiza u Rwanda rufite muri iki gihe, azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko uyu musore unakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, nyuma yo kumvikana […]

Karongi: Bakoze ikizamini cyo kwigisha ari babiri, batungurwa no gusanga abagitsinze ari batandatu

Mu bizamini byo gushaka abarimu bashya bazigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro byakozwe mu minsi ishize, hari abavuga ko hashobora kuba harabayemo amanyanga mu kugena ababitsinze. Ku wa kabiri tariki 14 Nyakanga 2020, ni bwo abarimu 35,000 bo mu gihugu hose batangiye gukora ibizamini by’akazi, nyuma yo gusaba imyanya yo kwigisha muri […]

Uko kubaka umubiri byabaye ibanga ryo kurama k’umukecuru Lorraine (Amafoto)

img-20200722-wa0017.jpg

Janice Lorraine, umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, ashimangira ko kuba yaragize umuco imyitozo yo guterura ibyuma (kubaka umubiri ) biri mu bituma akiri injege ku myaka ye y’amavuko. Mu busanzwe Siporo yo guterura ibyuma isanzwe ikorwa n’abasore ndetse n’inkumi bakiri bato, ku buryo kumva umukecuru w’imyaka 70 ukora iyo siporo ari […]

Burundi : Igitero cyaguyemo abasirikare babiri bivugwa ko ababishe bavugaga Ikinyarwanda

Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, abasirikare babiri b’u Burundi biciwe mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komini Mabayi ho mu ntara ya Cibitoke, mu gitero bagabweho kikanakomerekeramo abandi bane mu buryo bukomeye. Amakuru avuga ko mu gitondo cy’ejo ku wa kabiri imirambo y’abo basirikare yatoraguwe n’imodoka […]