Ibya Rema na Selena Gomez bikomeje kuzamo amacenga

Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema , ibye na Selena Gomez bikomeje kuba amacenga nyuma y’uko akunze kuba hafi y’uyu muhanzikazi ndetse abenshi bakaba babona ko bakundanana. Iby’urukundo rw’aba bombi byaciye amarenga kuri uyu wa kabiri, ubwo Rema indirimbo ‘Calm down’ yasubiranyemo na Selena Gomez yatwaraga igihembo cy’indirimbo nziza ikozwe mu njyana ya ‘Afrobeat’. Aha […]

Amezi 6 arihiritse umurambo wa Lokassa Lokassa ya Mbongo warabuze gishyingurwa

Nyuma y’amezi atandatu umucuranzi w’umunye-Congo Lokassa ya Mbongo apfuye, umurambo we kugeza ubu ntabwo urashyingurwa. Ku wa 15 Werurwe ni bwo uyu mukambwe wari umucuranzi w’ikimenyabose yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umurambo we muri Mata ni bwo wajyanwe i Kinshasa aho kugeza ubu ukibarizwa. Denis Lokassa Kasiya, amazina ye nyakuri, yari mu […]

Umugabo wibye imbogo ebyiri yatawe muri yombi

Polisi yo mu majyepfo y’Ubuhinde ya Karnataka yataye muri yombi umusaza w’imyaka 78 washinjwaga kwiba imbogo mu mwaka 1965.Ganapati Vitthal Wagore yiba iyo mbogo yari afite imyaka 20 ubwo yafatwaga bwa mbere mu myaka 58 ishize azira ubujura, hamwe n’undi mugabo. Polisi yavuze ko yabanje kurekurwa by’agateganyo ariko aburirwa irengero nyuma ntibashobora kuboneka. Gusa mugenzi […]

Congo Airways iri gushaka uwayikodesha indege kugira ngo isubukure ingendo

Sosiyete y’indege ya Congo Airways yatangaje ko iri gushaka uko yakodesha indege ebyiri byihuse, kugira ngo yongere gusubukura ingendo zayo imaze iminsi yarasubitse. Byatangajwe na Marc Ekila Likombio uyiyobora, ubwo ejo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde. Likombio yagize ati: “Turizera ko igisubizo kiboneka byihuse kugira ngo sosiyete yongere […]

Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Libya yitegura gutaha i Kigali

Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu yakoreye imyitozo ya mbere i Benghazi muri Libya, mbere yo kuhahagaruka iza i Kigali. Ku wa Gatanu ni bwo Gikundiro yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, gusa birangira uwo mukino wa CAF Confederation Cup usubitswe kubera imyuzure yibasiye Libya ugahitana ababarirwa mu bihumbi. Imyitozo […]

Inyamaswa 5 zishobora kwica intare ugereranyije n’izindi

Intare rwabwiga, usanga ziba mu ishyamba bikaba binazwi ko arizo mwami w’ishyamba ariko burya hari inyamaswa zijya zizihiga kuburyo iyo ziziciye urwaho zishobora kuzica. Muri izo nyamaswa zishobora guhiga intare harimo; 1.Impyisi Iyi nyamaswa isanzwe izwiho kugira ubwoba ku bantu ariko iyo bigeze ku ntare birahonduka kuko zishobora kuyiteraniraho zikayica. 2.Ingona Ingona iyo igize amahirwe […]

Lt Col Richard Karasira yasobanuye iby’abakozi ba APR FC bafunzwe barimo na Eto’o

Lt Col Richard Karasira Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC yemeje ko hari abakozi b’iyi kipe bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha amarozi. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest bafunzwe. Abajijwe impamvu […]

Al Hilal yasabye Rayon Sports ko imikino yombi bafitanye yabera i Kigali

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, wamaze gusubikwa. Amakipe yombi yagombaga guhura ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mu mukino ubanza wagombaga kubera i Benghazi. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter, yatangaje ko uyu mukino wamaze gusubikwa. Iyi kipe yavuze […]

Perezida Kagame yasabye Minisitiri Gasore kwima amatwi abazamubwira ‘utugambo’

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama, yakiriye indahiro ya Dr Gasore Jimmy aheruka kugira Minisitiri mushya w’Ibikorwa remezo. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimbuye muri izo nshingano Dr Nsabimana Ernest wari uzirimo kuva muri Mutarama 2022. Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Gasore […]

Impuruza ku mibare y’abanywa urumugi yatumbagiye muri Kenya

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge (NACADA) muri Kenya bwerekanye ko umubare w’Abanyakenya banywa urumogi wiyongereyeho 90% mu myaka 5 ishize. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwagaragaje ko Abanyakenya bagera kuri 518.807 bafite imyaka 15-65 kuri ubu bakoresha urumogi. Ibi bihwanye n’umwe muri 53 muri Kenya muriki cyiciro. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi […]

G20:Byananiranye gushyira akadomo ku bibazo biri hagati y’u Buhinde na Canada

Hashize imyaka umubano wa Canada n’Ubuhinde wifashe nabi, ndetse warushijeho kuba mubi mu mezi ya vuba ashize.Impamvu yo gukimbirana ni imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’i New Delhi y’abaturage b’Abahinde bo mu bwoko bw’aba-Sikh baba muri Canada niyo mpamvu y’ikibazo. Inama yamuhuje na Narendra Modi ku cyumweru ubwo bari bitabiriye inama y’Ibihugu byibumbiye muri G20 byiga ku […]

Kim Jong Un yahaye isezerano Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru uri mu ruzinduko mu Burusiya. Mu gito cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Kim yageze mu Burusiya atwawe na gariyamoshi. Ibiganiro bye na Putin byabereye mu gace ka Vostochny cosmodrome, […]

Harmonize yatakambiye Mobeto ngo amugire ihabara

Umuhanzi Harmonize wo muri Bongo yashyize ingufu mu gukurura Hamisa Mobetto, nubwo akundana cyane na mugenzi we wo muri Afurika y’Iburengerazuba, Kevin Sowax.Harmonize yasohoye agace k’indirimbo yeguriwe Hamisa, aho amwinginga ngo amufate nk’umufasha we wa kabiri. Muri iyo ndirimbo yise ‘SIDE NIG’GA’ Harmonize agaruka cyane ku bwiza bwa Mobeto amwinginga ngo yemere kumubera ihabara. Ati”Ubwiza […]

Uko umuryango w’umusore w’i Kayonza wamenye ko yaguye kwa Kazungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruheruka kwemeza amakuru y’uko umusore witwa Turatsinze Eric ari mu bantu bikekwa ko bishwe na Kazungu Denis rumaze icyumweru rufunze. Kazungu watawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, arakekwaho icyaha cyo “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga” iherereye mu Busanza ho mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu isuzuma […]

Caméroun yaraje nabi Abarundi

Ikipe y’Igihugu ya Caméroun yaraye inyagiye Intamba mu Rugamba y’u Burundi ibitego 3-0, iyibuza kubona itike yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Les Lions Indomptables yari yakiriye Intamba mu Rugamba, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C wabereye kuri Stade Roumdé Adjia iherereye mu mujyi wa Garoua. Ni umukino […]

P.Mnangagwa yashyize umuhungu we muri Guverinoma biteza ibibazo

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangwa yashyize umuhungu we muri Guverinoma maze abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabyakira neza. Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Mnangagwa yagize umuhungu we David Kudakwashe, Minisitiri w’Imari Wungirije. Ntabwo Mnangagwa yashyize muri Guverinoma umuhungu we gusa, kuko yanagize mwishywa we Tongai Mnangagwa, Minisitiri Wungirije w’Ubukerarugendo. Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga ariko bataviga […]

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yagize Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa remezo. Dr Gasore yari yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga) aho yigishaga ibijyanye n’Ubumenyi bw’imyuka ikikije Isi ndetse n’ureberera laboratwari y’u Rwanda irimo icyuma cyitwa Medusa cyifashishwa mu kugenzura ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe […]

Ubuhamya bw’inkumi yahuriye n’uruva gusenya kwa Kazungu wari wayijeje akazi

Muri Kamena uyu mwaka umukobwa wahawe amazina ya Akimana (ku bwo kuba yarahohotewe), yahamagawe kuri terefoni n’umugabo atazi wahise amwizeza kumurangira akazi keza. Uyu mukobwa ngo yaherukaga kwandika ku rubuga rwe rwa WhatsApp agaragaza ko nta kazi afite, ndetse ko uwabishobora yamufasha kukabona. Icyo gihe ngo Kazungu yaje kumuhamagara, amwizeza kumuhuza n’umucuruzi wagombaga kumuha akazi. […]

Khaligraph Jones wakoranye indirimbo na B.Melodie yijunditse Diamond

Umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones, yashinje umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz kuba yaramwiganye ubwo yaserukaga ku rubyiniro ari mu isanduku bashyinguramo. Diamond aherutse gutaramira iserukiramuco rya Wasafi mu gitaramo cyimbaturamugabo aho yajyanywe kuri stage mu isanduku abantu benshi bakagwa mu kantu. Abafana bamwe bashimye udushya n’ibihangano bya Diamond abandi bamushinja ko yibye . […]

Munyankindi wari SG wa Ferwacy yakatiwe gufungwa iminsi 30

Taliki 7 Nzeri 2023, nibwo Munyankindi Benoit yagejejwe imbere y’Ubutabera ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ariko birangira Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzura ko umwanzuro ku ifunga n’ifukurwa uzafatwa kuri uyu wa Kabiri. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu Munyankindi yakoresheje ububasha yari afite akohereza umugore we Uwineza Providence muri […]

Ibiciro ku isoko bikomeje kuvugisha abanyakigali amangambure

Muri Mata hatangajwe ko umuceri na kawunga byakuriweho TVA

Ibiciro biri gutumbagira ku isoko hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bikomeje kuvugisha abantu benshi bitewe n’uko ibicuruzwa bitandukanye birimo kwigondera umugabo bigasiba undi. Abaturage icyo bakomeje kwitsaho ni ibiribwa ahanini kuko ngo nta bitarazamutse.Urugero ni nk’ibirayi hamwe na hamwe usanga ikilo kigeze ku 1500Frw naho ibitoki bikaba bigeze kuri 400Frw. Ni ibiciro […]

Rayon Sports yatakaje Youssef Rharb ku mukino wa Al Hilal

Umunya-Marcoc Youssef Rharb yavanwe mu bakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Al Hilal Benghazi yo muri Libya. Youssef yavunikiye mu mukino w’irushanwa rya RNIT Savings Cup Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Rayon Sports ku wa Mbere yari yashyize Youssef mu bakinnyi […]

Dosiye ya Kazungu yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uwitwa Kazungu Denis wagejejwe mu Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere taliki 12 Nzeri 2023, hamenyekanye amakuru ko dosiye y’uyu musore yagejejwe mu Bushinjacyaha.Ibyaha akurikiranyweho harimo ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu […]

Ibizamini bya Leta: Abakobwa batsinze neza kurusha abahungu

Imibare y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisooza umwaka w’amashuri wa 2022/2023, irerekana ko abanyeshuri b’abakobwa ari bo batsinze ku manota yo hejuru uugereranyije na basaza babo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’Icyiciro rusange bisoza umwaka w’amashuri wa […]

Part1:Uko wakorakora umugore ‘Caresses’ ugamije ko yifuza imibonano

Tubanze twemeranye ku kintu kimwecyo gukorakoranaho , (caresses) ari ikintu cy’ingenzi cyambere mu bitera kwifuza kuryamana hagati y’umugore n’umugabo. Bizwi ko ubundi mu miterere y’umugore , inkomoko yo kwifuza ituruka kure, atari kimwe n’umugabo ushyuha vuba biturutse ku kuba gusa ijisho rye rimweretse umugore unyuzeho yambaye utuntu tugufi, amashusho afite ukuntu ateye , n’ibindi nk’ibyo. […]

Rubavu-Mbugangari:Ubujura bwaciye igikuba mu baturage

Abajura ngo ntibatinya n'inzego zishinzwe umutekano

Mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, hari abaturage barataka ubujura bakorerwa n’abarimo abana bato bitwikira ijoro n’amanywa bakambura abaturage. Ni ubujura aba baturage bavuga ko barambiwe kuko ngo insoresore ziganjemo abana zirara mu baturage zikabambura ibyabo uwitwa ngo aravuze cyangwa abakomye mu nkokora, bakamurwanya. Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru avuga ko uretse […]

Kim Jong Un yagendereye Putin

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaze kugera mu Burusiya, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga ahuye na mugenzi we Vladimir Putin. Perezida Kim yageze mu Burusiya nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha menshi atwawe na gariyamoshi. Amakuru avuga ko we na Putin mu byo bagomba kuganiraho harimo amasezerano yerekeye intwaro. Muri aya masezerano […]

Ibibabi by’imyembe ni imari ku barwayi ba Diabet

Ni kenshi usanga abantu benshi batamenya uburyo bakwirinda ibyago byo kurwara diabetes nyamara biroroshye kd birahendutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uburyo ibibabi by’imyembe bifasha abantu barwaye diyabete, cyane cyane ibigize amababi y’imyembe, kuko byakoreshejwe kenshi n’Abashinwa bo hambere, mu kuvura asima na diyabete. Ibi bibabi ni ingirakamaro mu guhashya diyabete, mu biri mu bibabi […]

Portugal idafite Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Luxembourg

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yaraye inyagiye iya Luxembourg ibitego 9-0, iyandikiraho amateka yo kuba ikipe ya mbere inyagiye ibitego byinshi. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu itsinda J wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi (Euro) cya 2024. Portugal n’ubwo yari idafite Kapiteni wayo Cristiano Ronaldo, yihariye cyane uriya mukino wabereye kuri Estadio Algarve, […]

Diamond yatunguranye ubwo yavaga mu isanduku bashyinguramo

Ku cyumweru, tariki ya 10 Nzeri, Diamond Platnumz yasize abakunzi b’umuziki bibaza byinshi nyuma yo kumubona ku rubyiniro avuye mu isanduka bashyinguramo mu gitaramo yakoreye i Ruangwa mu Karere kaLindi. Imbaga y’abantu yatunguwe no gutinyuka k’uyu muhanzi maze benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bagaragaze ko batangajwe n’iyi migirire y’uyu muhanzi.Umufana umwe yanditse kuri […]

Impamvu nyamukuru Ssalongo yarongoye abagore 7 icyarimwe

Habibu Ssalongo wo muri Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kurongorera rimwe abagore barindwi mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kubyara abana 100. Uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Daily Monitor. Ati: “Mu muryango wanjye turi bake cyane, rero ndashaka kubyara abana benshi kugira ngo nubake umuryango mugari.” Ku cyumweru ni […]

C.Ronaldo yigomwe Hoteli ye afasha abarokotse umutingito muri Maroco

Umukinnyi Christiano Ronaldo yemeye gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito wibasiye abanye Marroc mu cyumweru gishize aho yatanze hoteli y’inyenyeri enye ngo abarokotse bayikoreshe. Ni Hoteli ihenze izwi ku izina rya ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’iherereye mu Mujyi wa Marrakesh.Ifite ibyumba birenga 170 kuyiraramo bikaba bitwara amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe. Uyu mujyi uherereyemo iyi Hoteli wibasiwe […]

Perezida Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza, amuvuga imyato

Perezida Paul Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza William uheruka gupfa azize uburwayi. Ku wa 30 Kanama ni bwo Ntidendereza wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yapfuye, mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023. Perezida Paul Kagame mu butumwa bwe bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye […]

Kazungu yari anyishe habura gato: Ishimwe uvuga ko bigeze kuba incuti

Umukobwa witwa Ishimwe Ange avuga ko hari ubwo yigeze gusabwa na Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu kumusura iwe akabyanga, ibyo avuga ko byamurokoye kuba yarashoboraga kumwica. Uyu mukobwa avuga ko bigitangira Kazungu yagiye aho yacururizaga akabari ku Kimironko, aherekejwe n’undi muntu w’umusore. Icyo gihe ngo yaje nk’abandi bakiriya basanzwe, gusa akaba ari umuntu wisanzura cyane […]

‘Calm Down’ ya Rema yesheje agahigo kadafitwe n’uwariwe wese

Divine Ikubor uzwi nka REMA, indirimbo ye Calm Down yesheje agahigo ko kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwe rwa Spotfy , aho abasaga miliyali bamaze kuyireba.Iyi ndirimbo imaze kwigarurira imitima y’abantu kuri You Tube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 600 nyuma y’imyaka igeze kuri ine yamamaye mu muziki. Ibi bimuhesha kuba umuhanzi mwiza uri mu beza […]

David Bayingana ahangayikishijwe n’uburyo basigaye basohorwa mu tubari

captureeee-2.png

Nyuma y’iminsi micye amabwiriza agenga ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro asohotse,abantu benshi bakomeje kutabivugaho rumwe hasabwa ko iki cyemezo cyakongera kunonosorwa kikavugururwa. Kuva taliki ya mbere Nzeri 2023, nibwo aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Kanama ikanzura ko Utubari n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro bizajya bifunga saa saba mu minsi y’imibyizi […]

Sheebah atewe impungenge n’ubwambure bwe bushobora kujya hanze

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ntiyorohewe n’ibibazo nyuma y’uko atangaje ko telephone ye yibwe bityo akaba afite impungenge ko yakwandagazwa. Nk’uko amakuru abitangaza ngo kuri ubu uyu muhanzikazi ntasinzira kubera ubujura bwa telefone ye bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umuriro waburaga bitunguranye arimo aririmbira ahitwa Arua, mu majyaruguru ya Uganda. Sheebah ahangayikishijwe cyane n’uko abajura bashobora […]

RDC yashyize Wazalendo ku mutwe w’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja u Rwanda kuba ari rwo rwaba rwarashinze imitwe y’inyeshyamba Leta ya Congo yise ‘Wazalendo’. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba, ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari kumwe na bagenzi be mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Muri iyi nama Minisitiri […]

Imyaka 22 irihiritse Al Qaeda igabye ibitero karahabutaka kuri Amerika: Uko byagenze

Ku itariki nk’iyi ya 11 Nzeri mu myaka 22 ishize, umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wagabye igitero karahabutaka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitero Amerika itazigera yibagirwa mu mateka yayo, kuko uretse kuba hari abaturage bayo babarirwa mu 3,000 bakiguyemo hari n’ibindi byinshi bifite agaciro kabarirwa muri za miliyari z’amadorali yagitakarijemo. Biba hari […]

RDC ikomeje kwatswaho umuriro izira Stanis Bujakera

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kotswa igitutu, nyuma yo guta muri yombi umunyamakuru Stanis Bujakera. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Bujakera usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD akanaba umunyamakuru wa Jeune Afrique yatawe muri yombi afatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili. Itabwa muri yombi kugeza ubu […]

ITANGAZO RYA CYAMUNARA YA MOTO

itangazo_rya_cyamunara_round_4.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 10 Nzeli 2023 kugeza tariki ya 17 Nzeli 2023 saa yine za mu gitondo (10:00h ) , kizagurisha mu cyamunara , ku nshuro ya kabiri binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibinyabiziga (MOTO) by’abasora batandukanye nkuko bikubiye mu mbonerahamwe iri ku mugereka wiri tangazo.

Diamond ni we wanyambuye ubusugi: Zuchu

Umuhanzi Zuhura Othman Soud uzwi mu muziki wa Tanzania nka Zuchu, yatangaje ko umuhanzi Diamond Platnumz ari we mugabo rukumbi bigeze baryamana. Zuchu yabigarutseho ubwo yabazwaga uko yiyumva mu mubiri we iyo ari kumwe n’uriya muhanzi. Umwe mu banyamakuru ba Televiziyo ya Wasafi yegereye Diamond na Zuchu bari kumwe mu cyumba cya Hoteli, mbere yo […]

Isezerano rya Perezida Nyusi byihebe byakwijwe imishwaro n’abarimo RDF

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yijeje abahoze ari ibyihebe mu mutwe wa Al Shabaab mbere yo kuneshwa n’abarimo Ingabo z’u Rwanda bagakwira imishwaro mu mashyamba yo muri Mozambique ko yiteguye kubakira muri sosiyete ya kiriya gihugu. Nyusi yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo abanya-Mozambique bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’intsinzi. Ni umunsi wizihijwe mu gihe ubuzima […]

Umuti w’amakimbirane y’u Rwanda na RDC mu mboni za Léonard Okitundu

Léonard She Okitundu wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanga inzira ya dipolomasi yaba umuti mwiza w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’igihugu cye. Ni nyuma y’umwaka urenga ibihugu byombi birebana ay’ingwe. Umwuka mubi w’ibihugu byombi wadutse kubera intambara y’Ingabo za Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Kinshasa ishinja Kigali […]

2023: Ibihugu 10 bifite Igisirikare cy’intege nke kurusha ibindi ku Isi

Urubuga Global FirePower rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu kugira igisirikare gikomeye muri uyu mwaka wa 2023. Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 50 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababarizwamo n’ibikoresho bya gisirikare […]

AU yinjiye muri G20

Afurika yunze ubumwe (AU) yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa G20 nyuma y’ihuriro ry’ibihugu bigize uyu muryango yabereye new Delhi mu Buhinde. Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 9 Nzeri 2023 aho Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahaye ikaze AU muri uyu muryango. Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Modi yagize ati: “Byemejwe na buri […]

Kazungu ucyekwaho kuba ‘umwicanyi ruharwa’ yahoze ari umwarimu: Meya wa Kicukiro

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yatangaje ko Kazungu Denis uheruka gutabwa muri yombi akekwaho ubwicanyi bukomeye yahoze ari umwarimu. Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.” Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho […]

Umunyamakuru Stanis Bujakera yatawe muri yombi

Umunyamakuru Stanis Bujakera uri mu bazwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri 2023. Bujakera asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD ndetse akanaba umwanditsi w’ibitangazamakuru bya Jeune Afrique na Reuters. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemezwa n’ubutumwa abo bakorana banditse babinyujije ku rubuga […]

Abategera Bus muri za gare bongeye gutakamba

Bamwe mu bagenzi bategera imodoka rusange muri za Gare zirimo n’iya Nyabugogo baratakambira inzego zibishinzwe bazisana kubarengera bakabafasha kutagireaho ingaruka n’ibiza bishobora kubageraho biturutse kukuba zitubakiwe. Ni nyuma y’uko mu muri iki Cyumweru babwiye umunyamakuru ko imvura ibasanga muri izi gare ikabanyagira bakava ku mirongo baba bariho bakajya kugama mu mazu yitaruye aho bari bugamye […]

Maroc: Ababarirwa mu magana bishwe n’umutingito

Abantu barenga 600 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye, nyuma y’umutingito ukomeye waraye wibasiye igihugu cya Maroc. Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko umutingito wibasiye iki gihugu wari ku gipimo cya 6.8. Ni umutingito waturutse mu misozi miremire ya Atlas iherereye mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’umujyi wa Marrakesh. Wabaye 23:11 zo muri Maroc (00:11 […]

APR BBC yegukanye Igikombe cya shampiyona isuzuguye REG BBC

20230908_235747.jpg

Ikipe ya APR Basketball Club yegukanye Igikombe cya shampiyona, nyuma yo gusuzugura REG iyitsinze ku giteranyo cy’imikino 4-0. Ni nyuma y’umukino wa nyuma wa kane wa “BetPawa Playoffs” wabereye muri BK Arena amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryakeye. APR yari yaratsinze imikino itatu yari yabanje, yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yegukane Igikombe cya […]

Nyaruguru: Umurambo w’umugabo wabonetse ku nkombe z’umugezi

Umurambo w’umugabo witwaga Mutanganshuro, w’imyaka 43, wari utuye mu mudugudu wa Nyarutarama, mu kagari ka Kibeho, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, wasanzwe ku nkombe z’umugezi w’Akavuguto hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge. Umurambo wabonetse mu gitondo cyo ku italiki ya 7 Nzeli 2023. Bitewe nuko muri iryo joro ryari ryakeye, umugezi w’Akavuguto wari wuzuye […]

ADF yatsinzwe kera, ibyo ikora ni ukubara nabi: Perezida Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kuburira umutwe w’iterabwoba wa ADF, awuteguza ko ingabo za Uganda zizawurandura burundu. Museveni yabigarutseho mu ijoro ryakeye, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda. Muri iri jambo yagarutse ku bikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF mu mashyamba ya Congo ingabo za Uganda zimaze igihe zifatanyamo n’iza Repubulika Iharanira […]

Aline Sano yahobeye Chris Eazy, Junior Giti agwa mu kantu-AMAFOTO

Chris Eazy yahuje urugwiro na Aline Sano

Kuri uyu wa Kane ubwo abahanzi bitabiraga ikiganiro n’abanyamakuru binyuze mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na EAP itegura ibitaramo bitandukanye, Umuhanzikazi Aline Sano yahobereye byimbitse mugenzi we Chris Eazy maze bitera benshi urujijo. Nk’uko ku ifoto bigaragara aba bombi bahoberanye basa nk’aho bari bafitanye urukumbuzi rudasanzwe cyangwa se hari ibindi bijyanye n’amarangamutima baziranyeho.Mu baguye mu kantu […]

Uko abakobwa 3 bashoboraga kwicwa na Kazungu barusimbutse

Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.” Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko uriya mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yajyaga ajya […]

Impaka hagati ya Perezida Ruto na Samia bapfa Igiswahili

Perezida William Ruto na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Samia Suluhu, basangiye urumuri rw’igiswahili bagiye impaka bagaragaza ko buri gihugu ayoboye aricyo kibarizwamo igiswahili gitomoye n’undi akavuga ko icyo ayoboye aricyo kibarizwamo icy’umwimerere. Perezida Suluhu, ubwo yaganiraga n’izo ntumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku kubungabunga ibiribwa, yakomoje ku isomo ry’ururimi rw’igiswahili ubwo […]

Kamonyi: Gitifu uheruka gushyiraho amabwiriza agenga insengero yasezeye

20230908_133007.jpg

Niyobuhungiro Obed wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi, yasezeye ku nshingano ze nyuma y’iminsi mike ashyizeho amabwiriza arimo ajyanye n’uko amasengesho mu muri uriya murenge yagombaga kujya akorwa. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri ni bwo Gitifu Niyobuhungiro yasezeye ku mirimo ye. Amakuru y’isezera rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere […]

Amerika irateganya kwivugana Gen. Tchiani uyoboye Niger: Ubutasi bw’u Burusiya

Urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’u Burusiya (SVR), rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zifite umugambi wo kwivugana Général Abdourahamane Tchiani uheruka gufata ubutegetsi muri Niger biciye muri Coup d’à‰tat. Televiziyo ya RT yegamiye kuri Leta y’u Burusiya yatangaje ko Amerika itishimiye uko ibintu muri Niger byifashe, gusa nanone ikaba idashaka kwishingikiriza umuryango […]

Dore ikimero cy’umukobwa uvugwaho gucudika na Eddy Kenzo

22ooo.jpg

Lydia Jazmine uzwi ku izina rya Nabawanuka Lydia, yasobanuye ibihuha bivuga ku mibanire ye n’umuririmbyi mugenzi we Eddy Kenzo aho bivugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo ndetse ko bashobora kuba bagiye kurushinga. Ni nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe mu ruhame, bihita bishyira imbaraga mu byavugwaga ko bakundana.Gusa Lydia we yahakanye iby’uru rukundo ahamya ko […]

Uganda yatsinze Niger, inzozi zayo zo kujya muri CAN ziba nk’iz’Amavubi

Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’ yaraye itsinze iya Niger ibitego 2-0, gusa ibura itike yo kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda F wabereye i Marrakech muri Maroc. Uganda y’umutoza Milutin Micho yasabwaga gutsinda Niger yari ku mwanya wa nyuma mu […]